Ibitekerezo by’Iki Gihe Byerekeye Intambara yo Mu Mwuka, Igice cya 1

Igice Cya Mirongo Itatu (Chapter Thirty)

Ibyerekeye iby’intambara yo mu mwuka byaramamaye cyane mu itorero muri iyi myaka ishize ya vuba. Ikibabaje ariko, ibyinshi mu byigishwa bivuguruza Bibiliya. Ingaruka iba ko usanga abakozi b’Imana benshi hirya no hino mu isi bigisha bakanarwana intambara y’umwuka Bibiliya itavuga. Koko hari intambara yo mu mwuka Ibyanditswe bivuga, kandi iyo ni yo abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa bakwiye kurwana bakanigisha.

Muri iki gice n’ikigikurikira ndavuga ku myumvire mibi abantu bagira kuri Satani no ku ntambara yo mu mwuka. Ni icyegeranyo cy’ibiri mu gitabo nanditse kitwa, Modern Myths About Satan and Spiritual Warfare(“Ibyo Abantu Bibwira Kuri Satani n’Intambara Yo Mu Mwuka Muri Iki Gihe”). Icyo gitabo ushobora kugisoma mu Cyongereza mu buryo bwuzuye ku rubuga rwacu rwa interineti www.shepherdserve.org.

Iki gitekerezo by’umwihariko kivuguruza rimwe mu mahame akomeye y’ibanze ku Mana riri muri Bibiliya–rivuga ko Imana nta kiyinanira, cyangwa ko ari Ishoborabyose.

Yesu yatubwiye ko byose bishobokera Imana (reba Mat. 19:26). Yeremiya yahamije ko nta kintu na kimwe kibasha kuyinanira (reba Yer. 32:17). Nta n’umwe cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyabasha kurogoya imigambi yayo (reba 2 Ingoma 20:6; Yobu 41:10; 42:2). Imana inyuze muri Yeremiya yarabajije iti, “Ni nde uhwanye nanjye….Ni nde…uzanyimīra?” (Yer. 50:44). Igisubizo ni nta n’umwe, haba na Satani.

Niba Imana ishobora byose koko nk’uko Ibyanditswe tumaze kubona bibyemeza, kuvuga ko Imana ihanganye na Satani uba ushatse kuvuga ko idashobora byose. Niba Imana hari ubwo yaba yarigeze itsindwa na gato, ikaneshwa na Satani na gato gusa cyangwa hakaba hari ubwo yigeze kurwana na Satani n’ubwo cyaba igihe gito gusa, ubwo ntiyaba ishobora byose nk’uko ibyivugira ubwayo.

Yesu Avuga Ku Mbaraga za Satani

(Christ’s Commentary on Satan’s Power)

Yesu yigeze kuvuga ikintu ku byerekeye kugwa kwa Satani ava mu ijuru kiri budufashe gusobanukirwa imbaraga Satani afite ugereranyije n’iz’Imana yacu ishobora byose:

Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati, “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Arababwira ati, “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo” (Luka 10:17-18).

Igihe Imana Ishoborabyose yacaga iteka ry’uko Satani yirukanwa mu ijuru, Satani ntiyashoboye kubirwanya. Yesu yahisemo ikigereranyo ngo, asa n’umurabyo, kugira ngo asobanure umuvuduko yahanukanye akagwa. Ntiyaguye nk’ibishingwe byatinda mu kirere ahubwo yaguye nk’umurabyo. Mu isegonda rimwe yari ari mu ijuru, mu rindi segonda rikurikiyeho–BOOM!–ibye byari byarangiye yagiye!

Niba Imana ishobora kwirukana Satani ubwe vuba kandi mu buryo buyoroheye gutyo, ntibitangaje ko abagaragu bayo itumye bakwirukana abadayimoni vuba kandi biboroheye. Kimwe n’abigishwa ba mbere ba Kristo, Abakristo benshi cyane batangarira imbaraga za Satani ariko ntibarashyikira uburyo imbaraga z’Imana zirenze cyane mu buryo butavugwa izo za Satani. Imana ni Rurema, ariko Satani ni ikiremwa gusa. Satani ntaho ahuriye n’Imana mu mbaraga.

Intambara Itigeze Iba

(The War That Never Was)

Bishobora gutungura cyane amatwi ya bamwe muri twe, ariko tugomba gusobanukirwa ko nta ntambara Imana irimo irwana na Satani, nta yigeze ibaho na rimwe, kandi iyo ntambara ntizigera ibaho. Ni byo koko bafite imigambi ihabanye, kandi umuntu yashobora kuvuga ko batavuga rumwe. Ariko iyo hari impande ebyiri zitavuga rumwe, uruhande rumwe ariko rukaba rurusha urundi imbaraga cyane ku buryo butagereranywa, kutumvikana kw’izo mpande zombi ntibyitwa ko bari ku rugamba barwana. Mbese umunyorogoto warwana n’inzovu? Satani, nk’umunyorogoto, yagerageje kwanjwa ngo ararwanya Umurusha amaboko ku buryo butagereranywa. Kwigomeka kwe kwahise gufatirwa ibyemezo, ashushubikanywa yirukanwa mu ijuru “nk’umurabyo.” Nta kurwana kwabayeho–habayeho kwirukanwa gusa.

Niba Imana ishobora byose, Satani nta n’agacucu k’amahirwe afite ko kuba yanakwibeshya ngo ararogoya Imana ayibuze gukora icyo ishaka gukora. Kandi iyo Imana yemereye Satani kugira ikintu akora, iba ishaka amaherezo gusohoza imigambi yayo gusa nk’Imana. Ibi biri buze kugenda bisobanuka kurushaho uko tugenda dusuzuma ibyanditswe bivuga kuri iyi ngingo.

Igishimishije, ubutware butangaje Imana ifite kuri Satani ntabwo bwerekanwe gusa mu bihe by’iteka byatambutse, ahubwo buzerekanwa no mu gihe kizaza. Dusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe ko hari marayika uba ukwe kwa wenyine uzaboha Satani akamushyira mu buroko kumara imyaka igihumbi (reba Ibyah. 20:1-3). Ibyo bizaba ntibishobora kwitwa intambara hagati y’Imana na Satani nk’uko igihe Satani yirukanwaga mu ijuru ntawabyita intambara. Urabona kandi ko Satani nta bushobozi azagira bwo kwikura muri gereza ahubwo azarekurwa gusa igihe Imana izaba ibonye ko igihe kigeze bijyanye n’imigambi yayo. (reba Ibyah. 20:7-9).

Hanyuma se Iby'”Intambara izaba mu Ijuru”?

(What About the Future “War in Heaven”?)

None se niba nta ntambara iri hagati y’Imana na Satani, ikaba ntayigeze ibaho, ikaba itazanigera ibaho, kuki dusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe ko hari hari intambara izaba mu ijuru kandi izaba irimo Satani (reba Ibyah. 12:7-9)? Icyo ni ikibazo cyiza kandi cyoroshye gusubiza.

Urabona ko iyo ntambara izaba hagati ya Mikayeli n’abamarayika be na Satani n’abamarayika be. Imana ubwayo ntabwo ivugwa ko izaba iri mu ntambara. Imana iramutse igiyemo ntibyakwitwa intambara, kuko ari Imana ishobora byose, mu kanya gato cyane yaba ikuyeho icyayitambika imbere cyose nk’uko yamaze kubigaragaza.

Abamarayika, na Mikayeli arimo, ntibashobora byose, bityo rero ni yo mpamvu guhangana kwabo na Satani bishobora kwitwa intambara kuko hazaba kurwana koko kumara igihe runaka. Ariko na none kuko ari bo bafite imbaraga nyinshi, bazanesha Satani n’abambari be.

Kuki Imana ubwayo itazajya muri urwo rugamba ngo irwane ahubwo ikabirekera abamarayika bayo? Simbizi. Nta gushidikanya, kuko Imana izi byose, yari izi ko abamarayika bayo bazatsinda iyo ntambara, nuko ahari ibona ko bitari ngombwa ko ubwayo irinda kujyamo.

Sinshidikanya ko Imana iba yarashoboye kurimbura mu kanya gato kandi biyoroheye Abanyakanani babi mu gihe cya Yoshuwa, ariko yahisemo kurekera Abisirayeli uwo murimo. Ibyo Imana yashoboraga gukora mu masegonda kandi nta n’imbaraga biyisabye gushyiraho, yasabye ko ari bo babikora, kandi byabasabye imbaraga nyinshi binabatwara amezi menshi. Wenda ibi ni byo byanezezaga Imana kurushaho kuko byasabaga Abisirayeli kwizera. Ahari wenda ni yo mpamvu Imana ubwayo itazajya muri iriya ntambara izaba mu ijuru. Bibiliya ariko ntibitubwira.

Kuko gusa umunsi umwe mu ijuru hazaba intambara hagati ya Mikayeli ari kumwe n’abamarayika be na Satani ari kumwe n’abamarayika be, iyo si impamvu yo kwibwira ko Imana idashobora byose–nk’uko intambara Abisirayeli barwanye i Kanani zitaba impamvu yo kwibwira ko Imana idashobora byose.

Mbese Ku Musaraba Yesu Ntiyatsinze Satani?

(Was Not Satan Defeated by Jesus on the Cross?)

Ubwa nyuma, ku byerekeranye n’iki gitekerezo abantu bibwira cy’intambara yaba iri hagati y’Imana na Satani, ndashaka kwanzura mvuga ku magambo akunze gukoreshwa ngo: Yesu yanesheje Satani ku musaraba. Mu byukuri ntaho Bibiliya ivuga ko Yesu yanesheje Satani ku musaraba.

Iyo tuvuze ngo Yesu yanesheje Satani, tuba twumvikanisha ko Yesu na Satani barwanye, ibyo kandi bikumvikanisha yuko Imana idashobora byose kandi ko Satani atari yakageze rwose munsi y’ubutware bw’Imana. Hari ubundi buryo bwa Bibiliya bwo kuvuga ibyabaye kuri Satani igihe Yesu yatangaga ubugingo bwe i Kaluvariyo. Urugero, Bibiliya itubwira ko mu rupfu rwe, Yesu yahinduye “ubusa ufite ubutware bw’urupfu” (reba Heb. 2:14-15).

Ni mu buhe buryo Yesu yahinduye Satani ubusa? Kuko biragaragara neza ko imbaraga za Satani zitarimbutse rwose, naho ubundi ntabwo intumwa Yohana yari kwandika ngo, “Ab’isi bose bari mu bubasha bwa wa mubi ” (1 Yoh 5:19). Dukurikije Abaheburayo 2:14-15, Satani yahinduwe ubusa ku byerekeranye “n’ubutware bw’urupfu.” Ibyo bisobanura iki?

Ibyanditswe bivuga uburyo butatu bw’urupfu: urupfu rw’umwuka, urupfu rw’umubiri, n’urupfu rwa kabiri.

Nk’uko twabyize mu gice twabonye mbere, urupfu rwa kabiri (cyangwa urupfu rw’iteka) ruvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe 2:22; 20:6,14; 21:8, ni igihe abatizera bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku.

Urupfu rw’umubiri ni igihe umwuka w’umuntu utandukanye n’umubiri we, hanyuma umubiri ukaba utagikora.

Urupfu rw’umwuka bivuga uko umwuka w’umuntu uba umeze iyo utarabyarwa ubwa kabiri n’Umwuka w’Imana. Umuntu wapfuye mu buryo bw’umwuka aba afite umwuka uri kure y’Imana cyane, umwuka ufite kamere y’icyaha, umwuka umuntu yavuga ko mu buryo runaka uba ufatanye na Satani. Abefeso 2:1-3 haduha ishusho y’umuntu wapfuye mu buryo bw’umwuka:

Namwe yarabazuye mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari wo mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.

Pawulo yavuze ko Abefeso bari bapfuye mu bicumuro n’ibyaha byabo. Biragaragara neza ko atavugaga urupfu rw’umubiri kuko yandikiraga abantu bazima mu buryo bw’umubiri. Ubwo rero, agomba kuba yaravugaga ko bapfuye mu buryo bw’umwuka.

Ni iki cyari cyarabishe mu mwuka? Byari “ibicumuro n’ibyaha byabo.” Wibuke ko Imana yabwiye Adamu ngo natumvira, azapfa (reba Itang. 2:17). Imana ntiyavugaga urupfu rw’umubiri, yavugaga urupfu rw’umwuka, kuko Adamu ntiyapfuye mu buryo bw’umubiri ubwo yaryaga ku mbuto yabujijwe. Ahubwo icyo gihe yapfuye mu mwuka, ariko mu buryo bw’umubiri yakomeje kubaho yaje gupfa nyuma y’imyaka magana.

Pawulo yakomeje avuga ko Abefeso, nk’abantu bapfuye mu mwuka, bagenderaga mu (cyangwa bakoraga) byaha n’ibicumuro, bakurikiza “uko ab’isi bakora” (ni ukuvuga gukora nk’ibyo abandi bose bakora) kandi bakurikizaga “umwami utegeka ikirere.”

Ni nde “mwami utegeka ikirere”? Ni Satani, utegeka ubwami bw’umwijima nk’umugaba mukuru w’indi myuka mibi yo mu kirere. Iyo myuka mibi iri mu nzego zitandukanye nk’uko biri ku rutonde mu gice giheruka cy’Abefeso (reba Ef. 6:12).

Pawulo yavuze ko uwo mwami w’umwijima ari “umwuka ukorera mu batumvira.” Iri jambo, “abatumvira,” ni ubundi buryo bwo kuvuga abatizera, bishimangira ko kamere yabo ari iy’icyaha. Nyuma Pawulo yaje kuvuga ko “ku bwa kavukire ari abo kugirirwa umujinya” (Ef. 2:3). Ikindi kandi, yavuze ko Satani abakoreramo.

Satani ni we Se

(The Devil for a Dad)

Abantu badakijijwe babimenya cyangwa batabimenya, bakurikiye Satani kandi ni abagaragu be mu bwami bw’umwijima. Bafite kamere ye mbi yo kwikunda gusa iba mu myuka yabo yapfuye. Mu byukuri Satani ni we mwami wabo wo mu mwuka kandi ni we se. Ni cyo gituma Yesu yigeze kubwira abayobozi bamwe b’abanyedini ati: “Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora” (Yoh. 8:44).

Iyo ni ishusho nyayo y’umuntu utaravutse ubwa kabiri! Aragenda asa nk’uriho ariko yarapfuye mu mwuka, yuzuye kamere ya Satani, agenda asanga byanze bikunze urupfu rw’umubiri atinya cyane; kandi yabimenya atabimenya, umunsi umwe azahura n’urupfu rubi kurusha izindi mfu zose, urupfu rw’iteka, ubwo azatabwa muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku.

Ni ngombwa cyane ko dusobanukirwa ko ari urupfu rw’umwuka, ari urw’umubiri n’urupfu rw’iteka byose ari ibigaragaza umujinya w’Imana ku bantu bakiranirwa kandi bikagaragaza ko Satani abifitemo uruhare. Imana yaretse Satani ngo ategeke ubwami bw’umwijima n’ “abakunda umwijima” bose (Yoh 3:19). Ni nk’aho Imana yabwiye Satani iti, “Wemerewe gukoresha imbaraga zawe ukagira imbohe abanga kungandukira.” Satani yabaye igikoresho cy’Imana mu gusohoza umujinya w’Imana ku bana b’abantu bayigometseho. Kuko bose bakoze ibyaha, bose bari mu butware bwa Satani, buzuye kamere ye mu mitima yabo kandi ni imbohe ze akoresha ibyo ashaka (reba 2 Tim. 2:26).

Incungu y’Ubucakara Bwacu

(The Ransom for Our Captivity)

Ariko dushobora gushimira Imana ko yagiriye abana b’abantu imbabazi, kandi ku bw’izo mbabazi, nta muntu n’umwe ukwiriye kuguma muri iyo mibereho iteye agahinda. Bitewe n’uko gupfa kwa Yesu yitangaho incungu byasohoje gukiranuka kw’Imana, abizera Kristo bose bashobora kurokoka urupfu rw’umwuka n’ingoyi ya Satani kuko baba batakiriho umujinya w’Imana. Iyo twizeye Umwami Yesu, Umwuka Wera aza mu mwuka wacu agakuramo kamere ya Satani, agatuma umwuka wacu uvuka ubwa kabiri (reba Yoh. 3:1-16) agatuma kandi dushobora gufatanya na kamere y’Imana (reba 2 Pet. 1:4).

Noneho tugaruke ku kibazo cyacu cya mbere. Igihe umwanditsi w’igitabo cy’Abaheburayo yavugaga ko Yesu, mu rupfu rwe, yahinduye “ubusa uwari ufite ubutware bw’urupfu, ni ukuvuga Satani,” yashakaga kuvuga ko ubutware bw’urupfu rw’umwuka, Satani afite ku bantu bose badakijijwe, bwarimbuwe ku bari “muri Kristo” bose. Twahinduwe bazima kubera Kristo wahanwe igihano cy’ibyaha byacu.

Byongeye kandi, kuko tutagipfuye mu mwuka tukaba tutakiri no mu bubata bwa Satani, ntitugifite gutinya urupfu rw’umubiri, kuko tuzi ibidutegereje–umurage w’ubwiza w’iteka ryose.

Icya nyuma, kubera Yesu, twakijijwe kuzababazwa mu rupfu rwa kabiri, dutabwa mu nyanja y’umuriro.

Mbese Yesu yatsinze Satani ku musaraba? Oya, ntiyamutsinze ku musaraba, kuko nta ntambara yabaye hagati ya Yesu na Satani. Ariko, Yesu yahinduye Satani ubusa ku byerekeye ubutware bwa Satani bw’urupfu rw’umwuka, ubwo akoresha abohera mu byaha abantu badakijijwe, ariko abakijijwe, Satani nta mbaraga abafiteho.

Kunyaga ubutware n’ubushobozi

(The Disarming of the Powers)

Ibi bidufasha kandi gusobanukirwa amagambo ya Pawulo avuga “kunyaga abatware n’abafite ubushobozi” ari mu Abakolosayi 2:13-15:

Kandi ubwo mwari mupfuye [mu mwuka] muzize ibicumuro byanyu…yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw’umusaraba.

Muri aya magambo Pawulo yakoresheje imvugo ngereranyo. Mu gice cya mbere cy’aya magambo agereranya ibyaha byacu “n’urwandiko rwemeza umwenda dufite.” Ibyo tutashoboraga kwishyura, Kristo yarabyishyuye, ajyana umwenda wacu w’ibyaha ku musaraba.

Mu gice cya kabiri, nk’uko abami ba kera banyagaga intwaro abanzi babo bamaze kubanesha bakabīvuga hejuru babazengurutsa mu mihanda y’imijyi yabo, ni ko urupfu rwa Yesu rwabaye kwivuga hejuru y’ “abatware n’abafite ubushobozi,” ni ukuvuga inzego zo hasi z’abadayimoni batwara abantu batumvira bakabagumana mu bubāta.

Mbese ntitwavuga ko Kristo yatsinze Satani, dushingiye kuri aya magambo? Wenda, ariko tukongeraho ibisobanuro. Tugomba kutibagirwa ko muri aya magambo, Pawulo yakoreshaga imvugo ngereranyo. Kandi iteka mu mvugo ngereranyo, hari aho bigera ibyasaga ntibibe bigisa, nk’uko twabibonye mu gice cy’iki gitabo kivuga uko Bibiliya isobanurwa.

Tugomba kwitonda mu gusobanura imvugo ngereranyo ya Pawulo mu rwandiko rw’Abakolosayi 2:13-15. Biragaragara ko, atari “urwandiko rw’umwenda” koko rwari rwanditseho ibyaha byacu byose rwabambwe ku musaraba. Ariko ni ikigereranyo cy’ibyo Yesu yakoze.

Ni kimwe rero, abadayimoni batwaraga abantu badakijijwe ntabwo mu byukuri Yesu yabambuye inkota zabo n’ingabo zabo ngo maze abivuge hejuru ku karubanda abazengurutsa mu mihanda. Imvugo Pawulo akoresha hano ni imvugo ngereranyo y’ibyo Yesu yakoze ku bwacu. Twari twarabaswe n’iyo myuka mibi. Ariko Yesu mu gupfira ibyaha byacu, Yesu yatubohoye muri ubwo bubata. Ntabwo Yesu mu byukuri yarwanye n’abo badayimoni kandi ntibamurwanyaga. Ahubwo ku bwo guhabwa uruhushya n’Imana mu gukiranuka kwayo, bashyize ubugingo bwacu munsi y’ubutware bwabo. “Imbunda” zabo ntabwo zari zitunze kuri Kristo, nit we zari zitunzeho. Ariko Yesu “yabanyaze intwaro” zabo. Nta bushobozi bagifite bwo kongera kutubāta.

Tureke kwibwira ko hari intambara y’igihe kirekire yabayeho hagati ya Yesu n’imyuka mibi ya Satani, hanyuma amaherezo Yesu akaza gutsinda urugamba ku musaraba. Igihe tuvuze ko Yesu yanesheje Satani, tujye dusobanukirwa neza ko yamudutsindiye, atamwitsindiye kuko we atamurwanyaga.

Nigeze kwirukana akabwana k’imbwa mu rugo rwanjye kuko kateraga ubwoba umwana wanjye w’umukobwa. Nshobora kuvuga ko namutsindiye ako kabwana, ariko ndizera ko wumva ko jyewe ako kabwa nta bwoba kari kanteye, uwo kari gateye ubwoba ni umukobwa wanjye gusa. Ni ko byagenze no kuri Yesu na Satani. Yesu yatwirukanyeho imbwa itarigize icyo imutwaye na gato.

Mbese iyo mbwa ari yo Satani yayirukanye ate? Yayirukanye yishyiraho igihano cy’ibyaha byacu, bityo adukuraho urubanza rwadutsindaga imbere y’Imana, adukiza umujinya w’Imana, nuko rero imyuka mibi Imana yemerera ikabata abantu batumvira ntiyarigifite uburenganzira bwo kutugira imbata. Imana ishimwe ku bw’ibyo!

Ibyo biratuma biba ngombwa kureba ikindi gitekerezo cya kabiri abantu bibwira gifitanye isano n’icyo tumaze kubona.

Twamaze kubona mu gitabo cy’Ibyahishuwe ko hari igihe hazaba intambara mu ijuru hagati ya Mikayeli ari kumwe n’abamarayika be na Satani ari kumwe n’abamarayika be. Uretse iyo ntambara, hari indi ntambara imwe gusa y’abamarayika, tuyisanga mu gice cya cumi cy’igitabo cya Daniyeli.

Daniyeli atubwira ko yamaze ibyumweru bitatu arira mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Kūro, umwami w’i Buperesi, ubwo marayika yamubonekeraga ari ku ruzi rwa Hidekelu. Intego yo kumusura kwa marayika kwari ukugira ngo amumenyesha iby’ibihe bizaza ku ishyanga rya Isirayeli, kandi twamaze kubona mu ncamake ibyo Daniyeli yabwiwe mu gice cyabanje kivuga ku byo Kuzamurwa kw’Itorero n’ibihe by’imperuka. Mu kiganiro bagiranye, uwo marayika utaravuzwe izina yabwiye Daniyeli ati:

Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye. Ariko umutware w’ubwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza.Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi (Dan. 10:12-13).

Daniyeli yamenye ko gusenga kwe hari hashize ibyumweru bitatu kumviswe mbere y’uko abonana na marayika, ariko byatwaye ibyumweru bitatu kugira ngo marayika amugereho. Impamvu yo gutinda kumugeraho kwa marayika ni uko “umutware w’ubwami bw’u Buperesi” yari yamutangiriye. Ariko hanyuma yaje gushobora gutambuka, ubwo Mikayeli, “umwe mu batware bakomeye,” yagiye kumutabara.

Igihe marayika yari agiye gutandukana na Daniyeli, yaramubwiye ati,

Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n’umutware w’u Buperesi, nimara kugenda umwami w’u Bugiriki araherako aze. Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by’ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu (Dan. 10:20-21).

Hari ibintu bikomeye byinshi dushobora kwigira muri iki gice cya Bibiliya. Na none turabona ko abamarayika b’Imana badashobora byose, kandi ko koko bashobora kurwana n’abamarayika babi.

Icya kabiri, tubona ko abamarayika bamwe (nka Mikayeli) barusha abandi (nk’uwo wavuganaga na Daniyeli) imbaraga.

Ibibazo Tudafitiye Ibisubizo

(Questions for Which We Have No Answers)

Dushobora kubaza tuti “Mbese ubundi kuki mbere hose Imana itatumye Mikayeli aho kugira ngo habe gukererwa ibyumweru bitatu byose?” Ikiriho ni uko Bibiliya itatubwira impamvu Imana yohereje umumarayika tudashidikanya ko yari izi ko adashobora guca ku “mutware w’u Buperesi” adafashijwe na Mikayeki. Mu byukuri ntituzi impamvu Imana ikoresha umumarayika uwo ari we wese kugira ngo ihe umuntu ubutumwa ishaka kumugezaho! Kuki itigendeye ubwayo mbese, cyangwa ngo yibwirire Daniyeli n’ijwi ryumvikana, cyangwa ngo ijyane Daniyeli mu ijuru igihe gito maze imubwire ibyo byose? Ntitubizi gusa.

Ariko se iki gice cyerekana ko hari intambara zihoraho hagati y’abamarayika b’Imana n’aba Satani? Oya, icyo byerekana gusa ni uko, mu myaka ibihumbi ishize, habaye intambara y’ibyumweru bitatu hagati y’umwe mu bamarayika b’Imana bafite imbaraga nke n’umwe mu bamarayika ba Satani witwa “umutware w’u Buperesi,” intambara tubona ko, iyo Imana ishaka, iba itarabayeho. Indi ntambara imwe yonyine tubona muri Bibiliya yose ni intambara izaba mu ijuru mu bihe bizaza, iri mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Ni ibyo. Hashobora kuba wenda harabayeho izindi ntambara z’abamarayika, ariko kubyemeza kwaba ari ugukeka gusa.

Igitekerezo Gishingiye Ku Gitekerezo

(A Myth Based Upon a Myth)

Mbese iyi nkuru ya Daniyeli n’umutware w’u Buperesi irerekana ko uburyo turwana intambara y’umwuka ari bwo butuma uruhande rumwe rw’abamarayika runesha cyangwa rukaneshwa? Na none iki gitekerezo kirashaka kuvuga ko (gishingiye ku byanditswe bimwe) hari intambara z’urudaca mu bamarayika. Ariko reka duhumirize tuvuge koko, ko ari byo, hari intambara z’urudaca hagati y’abamarayika b’impande zombi. Iyi nkuru ya Daniyeli se, irerekana ko imirwanire yacu yo mu mwuka ari yo igena uko urugamba hagati y’abamarayika rurangira?

Hari ikibazo abashyigikiye icyo gitekerezo bakunda kubaza ngo, “Mbese byari kugenda bite iyo Daniyeli atezūka akareka gusenga nyuma y’umunsi umwe gusa?” Birumvikana igisubizo kuri icyo kibazo, ni uko mu byukuri ntawuzi uko byari kugenda, kuko ikigaragara ni uko Daniyeli atarekeye aho gusenga kugeza wa mumarayika utazwi izina amugezeho. Ariko icyo kubaza icyo kibazo bishatse kuvuga, ni ugushaka kutwemeza ko, uko gukomeza kurwana intambara y’umwuka kwa Daniyeli, ari rwo rwa baye urufunguzo rwo kugira ngo wa mumarayika utazwi izina ashobore kunesha mu kirere. Ngo iyo Daniyeli ataza gukomeza kurwana mu mwuka asenga, ngo uwo marayika ntaba yarapfuye ashoboye guca ku mutware w’u Buperesi. Bagashaka kutwumvisha ko natwe, nk’uko Daniyeli yagenje, tugomba gukomeza kurwana urugamba rw’umwuka, ko naho ubundi niba atari ibyo, marayika runaka wa Satani ashobora kunesha abamarayika b’Imana akabivuga hejuru.

Icya mbere, reka mbanze mvuge ko Daniyeli nta “ntambara y’umwuka yari arimo”–yasengaga Imana. Ntaho tumubona avuga ikintu na kimwe cyerekeranye n’abadayimoni, cyangwa aho abahambira, cyangwa “abarwanya.”. Mu byukuri Daniyeli, nta n’igitekerezo yari afite cy’intambara yari iri hagati y’abamarayika kugeza ubwo bya byumweru bitatu byashiriye hanyuma wa mu marayika utaravuzwe izina akamubonekera. Yamaze ibyo byumweru bitatu yiyiriza ubusa ashaka mu maso y’Imana.

Reka rero tubaze cya kibazo mu bundi buryo: Iyo Daniyeli areka gusenga no gushaka Imana nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri, ntabwo wa mumarayika aba yarashoboye kumugezaho ubutumwa bw’Imana? Ntabwo tubizi. Ndashaka kandi kuvuga ko wa mumarayika atigeze abwira Daniyeli ati, “Wagize neza kudacogora gusenga, simba narashoboye kubyikuramo.” Oya, marayika yashimye Mikayeli ko ari we wamutabaye agashobora gusohoza ubutumwa. Biragaragara neza ko Imana ari yo yohereje uwo mumarayika na Mikayeli, kandi yabohereje isubiza gusenga kwa Daniyeli asaba gusobanukirwa uko bizamera muri Isirayeli mu bihe bizaza.

Byaba ari uguhimba gusa umuntu atekereje ko iyo Daniyeli aza guhagarika kwiyiriza ubusa cyangwa gushaka Imana, Imana iba yaravuze iti, “O.K. mwa bamarayika mwe uko muri babiri, Daniyeli yahagaritse kwiyiriza ubusa no gusenga, none rero nubwo nari nohereje umwe muri mwe ngo amushyire ubutumwa kuva ku munsi wa mbere atangiye gusenga, mwibagirwe ibyo kuba mukijyaniye ubutumwa Daniyeli. Ndabona nta gice cya cumi na rimwe cyangwa icya cumi na kabiri bizigera bibaho mu gitabo cya Daniyeli.”

Daniyeli ikigaragara ni uko yakomeje gushishikarira gusenga (si “ukurwana urugamba rw’umwuka”), hanyuma Imana ikamusubiza yohereza abamarayika. Natwe tugomba gushishikara mu gusenga Imana, kandi Imana ari ko ibishatse, igisubizo cyacu cyazanwa na marayika. Ariko ntiwibagirwe ko hari abantu benshi muri Bibiliya tubona bazaniwe ubutumwa bukomeye na marayika, kandi ntaho tubona basenze n’isengesho na rimwe, uretse no gusenga ibyumweru bitatu.[2] Tugomba guhagarara neza tugashyira mu gaciro. Byongeye kandi hari ingero nyinshi muri Bibiliya z’aho abamarayika bazaniye abantu ubutumwa bakabubagezaho batagombye kurwana n’abamarayika ba Satani babategeye mu nzira bava mu ijuru. Birashoboka ko wenda abo bamarayika byagiye biba ngombwa ko babanza kurwana n’abadayimoni mu nzira mbere y’uko bashobora gusohoza ubutumwa, ariko niba byarabayeho, ntacyo tubiziho, kuko Bibiliya ntacyo ibitubwiraho.

Bityo rero turakomereza ku cya gatatu abantu bakunze kwizera kidafite ishingiro.

Igitekerezo #3: “Igihe Adamu Yacumuraga, Satani Yafashe Ubutware bwa Adamu Bwo Gutegeka Isi.”

Ariko se koko byagenze bite kuri Satani igihe abana b’abantu bacumuraga? Abantu bamwe bibwira ko Satani yazamutse mu ntera cyane igihe Adamu yakoraga icyaha. Baravuga ngo Adamu ubundi mbere yari “imana y’iyi si,” ngo ariko Adamu amaze kugwa Satani yafashe iyo ntebe, bityo bimuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashatse byose ku isi. Ngo n’Imana ntiyabaye igishoboye kuba yamubuza kuva icyo gihe, ngo kuko Adamu yari afite “uburenganzira busesuye” bwo guha ubutware bwe Satani, kandi Imana yagombaga kubahiriza amasezerano yagiranye na Adamu, kandi ayo masezerano yari abaye aya Satani. Ngo ubu rero Satani ni we ufite “ubutware bwa Adamu,” ngo kandi Imana ntishobora kubyambura Satani “igihe cy’ubutware Adamu yahawe kitarashira.”

Mbese iyo mitekerereze ni yo? Satani yahawe “ubutware bwa Adamu” igihe yakoraga icyaha?

Oya na mba. Igihe abana b’abantu bakoraga icyaha ntacyo Satani yungutse uretse kuvumwa n’Imana no gusezeranirwa ko azarimbuka burundu.

Bibiliya ntaho ivuga na rimwe ko Adamu mbere na mbere yari “imana y’iyi si.” Icya kabiri, Bibiliya nta na rimwe ivuga ko Adamu yari afite uburenganzira busesuye bwo guha uwo ari we wese ubwo butware bavuga yari afite bwo gutegeka isi. Icya gatatu, nta na rimwe Bibiliya ivuga ko Adamu yari afite ubutware bufite igihe buzarangirira. Ibi bitekerezo byose ntabwo bishingiye kuri Bibiliya.

Ni ubuhe butware ubundi Adamu yari afite mbere na mbere? Dusoma mu gitabo cy’Itangiriro ko Imana yabwiye Adamu na Eva iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itang 1:28).

Nta kintu na kimwe Imana yavuze cy’uko Adamu ari “imana” ku isi, cyangwa cy’uko azategeka ibintu byose, nko kugenga iby’imvura n’umucyo n’imiyaga n’ibindi, cyangwa ko azategeka abantu bazavuka bose bo mu bihe bizakurikira, n’ibindi. Yahaye gusa Adamu na Eva, nk’abantu ba mbere, gutwara amafi, inyoni n’inyamaswa kandi ibategeka kuzura isi no kuyigarurira.

Igihe Imana yaciraga iteka kuri Adamu, ntacyo yigeze ivuga cy’uko yambuwe ubutware bwe bwo kuba “imana y’iyi si.” Ikindi kandi , nta cyo yabwiye Adamu na Eva cy’uko bambuwe ubutware ku mafi yo mu nyanja, inyoni n’ibisiga n’inyamaswa. Mu byukuri, ndibwira ko ari ibintu bigaragara kokugeza ubu abantu bagifite ubutware ku mafi n’ibisiga n’ “ibintu byose bifite ubugingo byigenza hasi.” Abantu baracyagwira bakuzura isi kandi bakayigarurira. Ntacyo Adamu yatakaje ku butware bwe yahawe n’Imana mbere na mbere.

Mbese Satani si “Imana y’iyi Si”?

(Isn’t Satan “God of This World”?)

Ariko se Pawulo ntiyise Satani “imana y’iyi si,” Yesu na we akamwita “umutware w’iyi si”? Yego ni ko bamwise koko, ariko nta n’umwe muri bo wavuze ko Adamu yari “imana y’iyi si” cyangwa ko Satani yavanye ubwo butware kuri Adamu amaze kugwa.

Kandi, Satani kwitwa “imana y’iyi si” ntibishatse kuvuga ko ashobora gukora icyo ashatse cyose mu isi cyangwa ko Imana nta bubasha ifite bwo kumubuza. Yesu yaravuze ati, “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Mat. 28:18). Niba rero Yesu afite ubutware bwose mu isi, Satani ashobora kugira icyo akora ari uko gusa amuhaye uruhushya.

Ni nde wahaye Yesu ubutware bwose mu ijuru no mu isi? Igomba kuba ari Imana Data yabumuhaye, ari yo yari ibufite kugira ngo ibuhe Yesu. Ni yo mpamvu Yesu avuga kuri Se yamwise “Umwami w’ijuru n’isi” (Mat 11:25; Luka 10:21).

Imana ifite ubutware bwose mu isi kuva yayirema. Ku ntangiriro yahaye abantu agace gato k’ubutware, kandi ntabwo abantu bigeze na rimwe batakaza ubwo yabahaye mbere na mbere.

Iyo Bibiliya ivuze ko Satani ari imana cyangwa umutware w’iyi si, iba ishaka kuvuga gusa ko abantu b’isi (batavutse ubwa kabiri) bayobotse Satani. Ni we bakorera, babimenya cyangwa batabimenya. Ni we mana yabo.

Ubutunzi Satani atanga?

(Satan’s Real-Estate Offer?)

Ahanini iyo myizerere y’ubutware Satani yagezeho bushingira ku nkuru y’uburyo Yesu yageragejwe na Satani mu butayu, yanditse muri Matayo no muri Luka. Reka turebe uko Luka abivuga kugira ngo turebe icyo dukuramo:

Umwanzi [Satani] aramuzamura [Yesu] amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati, “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” Yesu aramusubiza ati, “Handitswe ngo, ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine'” (Luka 4:5-8).

Mbese ibi bivuga ko Satani agenga ibyo mu isi byose, cyangwa ko Adamu yabimweguriye, cyangwa ko Imana nta bushobozi ifite bwo kubuza Satani ibyo ashatse gukora? Oya, kandi bitewe n’impamvu zitandukanye.

Icya mbere, tugomba kwitonda mu gushingira imyizerere yacu ku magambo yavuzwe n’uwo Yesu yise “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Rimwe na rimwe Satani avuga ukuri, ariko hariya, dukwiye kwitonda cyane, kuko ibyo Satani yavuze bisa nk’aho bivuguruza ibyo Imana yavuze.

Mu gice cya kane cy’igitabo cya Daniyeli, tuhabona inkuru y’ukuntu Umwami Nebukadinezari yacishijwe bugufi. Nebukadinezari, yuzuye ubwibone bw’icyubahiro cye n’imirimo yakoze ikomeye, yabwiwe n’umuhanuzi Daniyeli ko agiye guhabwa ubwenge nk’ubw’inyamaswa kugeza aho azamenyera ko “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka” (Dan. 4:25). Ibi bisubirwamo incuro enye zose muri iyi nkuru imwe, mu gushimangira uburemere bwabyo (reba Dan. 4:17, 25, 32; 5:21).

Urabona ko Daniyeli yavuze ati, “Isumbabyose ni yo itegeka ubwami bw’abantu.” Ibyo birerekana ko Imana hari ubutegetsi ifite mu isi, si byo se?

Urabona ko aya magambo ya Daniyeli avuguruza mu buryo butaziguye ibyo Satani yabwiye Yesu. Daniyeli yavuze ko Imana “ibwimikamo uwo ishaka,” Satani na we ati, “Mbugabira uwo nshatse wese” (Luka 4:6).

None urizera nde? Jye nzizera ibya Daniyeli.

Ariko, birashoboka ko Satani yavugaga ukuri–tubirebye mu bundi buryo.

Satani ni “imana y’iyi si,” kandi ibyo bivuga, nk’uko namaze kubivuga, ko ategeka ubwami bw’umwijima, bugizwe n’abantu bose bo mu bihugu byose batubaha Imana. Bibiliya iravuga ngo “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Igihe Satani yavugaga ko ashobora guha uwo ashatse wese gutwara ubwami bwose bwo mu isi, ashobora kuba yaravugaga iwe gusa, ubwami bw’umwijima, bugizwe n’ubwami buto buto bwinshi butandukanye muri buri gihugu nk’uko tubibona mu isi. Ibyanditswe bitubwira ko Satani afite ibyiciro byinshi by’imyuka mibi akoresha mu gutwara ubwami bwe (reba Ef. 6:12), kandi dushobora kuvuga ko ari we uzamura cyangwa akamanura mu ntera iyo myuka y’abadayimoni mu byiciro bye, kuko ari we mutware. Muri ubwo buryo, Satani yabwiraga Yesu ko yamuha kuba uwa kabiri kuri we–akamwungiriza–akamufasha gutegeka ubwami bwe bw’umwijima. Icyo Yesu yagombaga gukora gusa kwari ugupfukamira Satani akamuramya. Ariko ibyo Yesu ntiyabyitayeho.

Ni nde Wahaye Satani Ubutware?

Hnyuma se twavuga iki kuri ibyo bya Satani byo kuvuga ko “yahawe” ubutware kuri ubwo bwami bwose?

Na none, igishoboka cyane ni uko Satani yabeshyaga. Ariko wenda reka tuvuge ko yavugaga ukuri.

Urabona ko Satani atavuze ngo ni Adamu wabumuhaye. Nk’uko twamaze kubibona, Adamu ntabwo yashoboraga kubuha Satani kuko ntabwo Adamu yigeze abugira ngo abe yabutanga. Adamu yategekaga, amafi, ibisiga, n’inyamaswa, ntabwo ari ubwami bw’ibihugu. (Mu byukuri nta bwami bw’amahanga bwari burakabaho igihe Adamu yacumuraga.) Ikindi kandi, niba Satani ubwami yavugaga yaha Yesu ari ubwami bw’umwijima, bugizwe n’abadayimoni bose n’abantu badakijijwe, nuko rero nta buryo na bumwe twavuga ko Adamu yaba yarahaye Satani ubwo butware. Satani yategekaga abamarayika bacumuye mbere y’uko Adamu aremwa.

Satani ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko abantu bose bo mu isi bamuhaye ubutware bwo kubatwara, kuko mu gihe batagandukira Imana, babimenya batabimenya, baba bamugandukira.

Ikindi gishoboka cyane ndetse no kurushaho ni uko Imana yaba ari yo yabumuhaye. Birashoboka cyane, dukurikije icyo Ibyanditswe, ko Imana yabwiye Satani iti, “Wowe n’abadayimoni bawe mbahaye uruhushya rwo gutegeka umuntu wese udashaka kungandukira.” Ubu muri aka kanya byakugora kubyakira, ariko nyuma uraza kubona ko ari cyo gishobora kuba igisobanuro kiruta ibindi byose kuri ibyo bya Satani byo kuvuga ko yahawe ubutware. Niba Imana ari yo “itegeka ubwami bw’abantu”(Dan. 4:25), ni ukuvuga ko ubutware ubwo ari bwo bwose Satani yagira ku bantu bugomba kuba butanzwe n’Imana.

Satani atwara ubwami bw’umwijima gusa; bushobora kandi no kwitwa “ubwami bwigometse.” Yatangiye gutegeka ubwo bwami kuva igihe yirukanwaga mu ijuru, kandi ibyo byabaye mbere y’uko Adamu acumura. Ubwami bw’umwijima bwari bugizwe n’abamarayika bigometse gusa, kugeza ubwo Adamu yacumuye akagwa. Kuva Adamu amaze gukora icyaha, yagiye mu bwami bwigometse; nuko uhereye ubwo, ubwami bwa Satani ntibukigizwe n’abamarayika bigometse gusa ahubwo n’abantu bigometse barimo.

Satani yategekaga ubwami bw’umwijima kuva mbere hose Adamu ataranaremwa, nuko rero reka tureke kwibwira ko igihe Adamu yacumuraga, hari icyo Satani yafashe cyari gifitwe na Adamu mbere. Oya, ubwo Adamu yakoraga icyaha, yinjiye mu bwami bwigometse ariko bwari bumaze igihe buriho, ubwami butegekwa na Satani.

Mbese Imana Yatunguwe No Kugwa Kwa Adamu?

Andi makosa agaragara muri iyo “mitekerereze ivuga ko Satani yungutse” ni uko bituma Imana igaragara nk’aho nta bwenge ifite, nk’aho yaba yaratunguwe n’uko kugwa kwa Adamu maze ikisanga mu bihe bibabaje itateganyaga. Mbese Imana ntiyari izi ko Satani azagerageza Adamu na Eva kandi ko bizakurikirwa no kugwa k’umuntu? Niba Imana izi byose, kandi ni byo koko imenya byose, yari izi rwose ibizaba. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira ko na mbere y’uko irema abantu yari yarashyizeho umugambi wo kuzabacungura (reba Mat. 25:34; Ibyak 2:2-23; 4:27-28; 1 Kor. 2:7-8; Ef. 3:8-11; 2 Tim. 1:8-10; Ibyah. 13:8).

Imana yaremye Satani izi ko azacumura, kandi na Adamu na Eva yabaremye izi ko bazacumura. Nta buryo na mba buhari bwo kugira ngo Satani ariganye Imana ajyane ibyo Imana idashaka ko agira.

Mbese icyo mvuga ni uko Imana ishaka ko Satani aba “imana y’iyi si?” Yego, bipfa kuba bihuje n’intego zayo nk’Imana. Iyo Imana idashaka ko Satani akora, iba yaramushyize mu ibohero , nk’uko tubwirwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe 20:1-2 ko ari ko izamugira umunsi umwe.

Nyamara simvuga ko Imana ishaka ko hari umuntu n’umwe waguma munsi y’ubutware bwa Satani. Imana ishaka ko abantu bose bakizwa bakava mu bwami bwa Satani (Ibyak 26:18; Kolo 1:13; 1 Tim. 2:3-4; 2 Pet. 3:9). Ariko Imana ireka Satani agategeka umuntu wese ukunda umwijima (reba Yohana 3:19)–abakomeza kuyigomekaho bose.

Ariko se hari icyo twakora ngo dufashe abantu kuva mu butware bwa Satani? Yego, dushobora kubasengera kandi tukabahamagarira kwihana bakizera ubutumwa bwiza (nk’uko Yesu yabidutegetse). Nibemera, bazabaturwa mu butware bwa Satani. Ariko kwibwira ko dushobora “gukubita hasi” imyuka mibi igundiriye abo bantu ni ukwibeshya. Iyo abantu bashatse kwigumira mu mwijima, Imana irabareka. Yesu yabwiye abigishwa be ko umudugudu bazageramo ntiwakire ubutumwa bwabo bazawukunkumuriramo umukungugu wo mu birenge byabo bakahava bakajya mu wundi mudugudu (Mat 10:14). Ntabwo yababwiye kuhaguma ngo babanze bakubite ibihome by’abadayimoni hasi muri uwo mudugudu hanyuma abantu bashobore kwakira cyane ubutumwa bwiza. Imana yemerera imyuka mibi guheza mu ngoyi abantu banga kwihana no guhindukirira Kristo.

Ikindi Cyerekana Ubutware Bukomeye Imana Ifite kuri Satani

Hari ibindi byanditswe byinshi byerekana ko Imana itigeze itakaza ubutware kuri Satani igihe Adamu yacumuraga. Bibiliya ishimangira kenshi ko Imana yahoranye kandi izahorana ubutware busesuye kuri Satani. Satani ashobora gukora gusa ibyo Imana yemeye ko akora. Reka tubanze turebe ibibyerekana neza mu Isezerano rya Kera.

Ibice bibiri bibanza mu gitabo cya Yobu birimo urugero rwiza rwerekana ubutware Imana ifite kuri Satani. Aho tuhabona Satani ari imbere y’intebe y’Imana, ashinja Yobu. Muri icyo gihe, Yobu ni we muntu wubahaga Imana kurusha abandi bantu bose bari batuye isi, birumvikana rero ko Satani yagombaga kumwibasira. Imana yari izi ko Satani “yibasiye” Yobu (Yobu 1:8, reba ibisobanuro ku ruhande muri Bibiliya yitwa NASB), kandi yateze Satani amatwi ashinja Yobu ko ayikorera kubera imigisha yose yamuhaye (reba Yobu 1:9-12).

Satani yavuze ko Imana yazitiriye Yobu ikamurinda impande zose hanyuma asaba ko Imana ikuraho imigisha yahaye Yobu. Hanyuma Imana yemereye Satani kubabaza Yobu kugeza ku gipimo runaka atagomba kurenga. Ubwa mbere Satani ntiyari yemerewe gukora ku mubiri wa Yobu. Ariko nyuma Imana yaje kwemerera Satani ngo akore ku mubiri wa Yobu, ariko imubuza kumwica (Yobu 2:5-6).

Iki gice cy’Ibyanditswe cyonyine kiragaragaza neza Satani adashobora gukora icyo ashatse cyose. Ntiyashoboraga gukora ku mitungo ya Yobu Imana itarabimwemerera. Ntiyashoboye gukora ku magara ya Yobu kugeza ubwo Imana yabimwemereye. Kandi ntiyashoboye kwica Yobu kuko Imana yabimubujije.[3] Imana ifite ubutware kuri Satani, ndetse n’aho Adamu akoreye icyaha.

Umwuka Mubi Wateraga Sawuli ” Uvuye Ku Uwiteka”

Mu Isezerano rya Kera hari ingero nyinshi z’aho Imana yakoreshaga imyuka mibi nk’ibikoresho byo gusohoza uburakari bwayo. Dusoma muri 1 Samweli 16:14 ngo: “Icyo gihe Umwuka w’Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima.” Ibi biragaragara cyane ko byabaye kubera ko Imana yashakaga guhana Umwami Sawuli utarukiyigandukira.

Ikibazo gihari ni ukumenya icyo amagambo “umwuka mubi uvuye ku Uwiteka” ashatse kuvuga. Bishatse se kuvuga ko Imana yajyaga yohereza umwuka mubi ubana na yo mu ijuru, cyangwa biravuga ko Imana mu butware bwayo yarekaga umwuka umwe mu myuka mibi ya Satani ukajya guhagarika Sawuli umutima? Ndibwira ko Abakristo benshi bakwemeranya n’icyo cya kabiri, umuntu ahereye ku bindi Bibiliya yigisha. Impamvu Bibiliya ivuga ko uwo mwuka mubi “wavaga ku Uwiteka” ni uko uwo mwuka wajyaga guhagarika Sawuli umutima cyari igihano Uwiteka yamuhanishaga. Bityo rero tubona ko imyuka mibi iri munsi y’ubutware bw’Imana.

Mu gitabo cy’Abacamanza 9:23 turasoma ngo, “Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya uteranya Abimeleki n’ab’i Shekemu,” kugira ngo izabahanire gukiranirwa kwabo. Na none rero, uyu mwuka mubi ntabwo wabaga uvuye mu ijuru aho ubuturo bw’Imana buri, ahubwo wabaga uturutse mu bwami bwa Satani, hanyuma Imana ikawemerera gutegura imigambi mibisha ku bantu babikwiye. Imyuka mibi ntishobora gusohoza imigambi yayo mibi ku muntu uwo ari we wese idahawe uruhushya n’Imana. Niba atari ko bimeze, noneho Imana ntiyaba ishobora byose. Bityo rero na none dushobora kongera kwanzura tuvuga ko igihe Adamu yagwaga mu cyaha, Satani atatwaye ubutware ku buryo ndetse Imana itari igishoboye kugira icyo ibikoraho.

Ingero Ziri Mu IsezeranoRishya Z’uburyo Imana Irusha Satani Imbaraga

Isezerano Rishya ritanga ibindi bihamya bisenya iyo myizerere ivuga ko hari ubutware Satani yafashe.

Urugero, dusoma muri Luka 9:1 ko Yesu yahaye abigishwa be “ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni.” Kandi muri Luka 10:19, Yesu yarababwiye ati, “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.”

Niba Yesu yarabahaye ubutware ku mbaraga zose za Satani, agomba kubanza akabugira na we ubwe kugira ngo ashobore kubuha abandi. Satani ari munsi y’ubutware bw’Imana.

Nyuma tuza gusoma mu butumwa bwiza bwa Luka Yesu abwira Petero ati, “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka” (Luke 22:31). Aya magambo aragaragaza ko Satani atashoboraga kugosora Petero atabanje kubona uruhushya rw’Imana. Na none, Satani ari munsi y’ubutware bw’Imana.[4]

Kubohwa Kwa Satani Imyaka Igihumbi

Iyo dusoma inkuru y’ukuntu umumarayika azaboha Satani mu gitabo cy’

Ibyahishuwe 20, ntaho tubona ubutware bwa Adamu burangira. Impamvu yo kubohwa kwa Satani nta yindi ni “ukugira ngo atongera kuyobya amahanga” (Ibyah 20:3).

Igitangaje, nyuma y’imyaka 1,000 Satani aboshywe, azarekurwa hanyuma “azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi” (Ibyah 20:8). Ayo mahanga yayobejwe azakoranya ingabo atere Yerusalemu, aho Yesu azaba afite icyicaro. Nibamara kugota umurwa, umuriro uzamanuka uvuye mu ijuru “ubatwike” (Ibyah. 20:9).

Mbese hari uwajijwa kugeza ubwo yavuga ko igihe cy’ubutware bwa Adamu cyarimo n’agahe gato ka nyuma y’iyo myaka 1,000, maze bikaba ngombwa ko Imana ibohora Satani? Icyo ni igitekerezo gipfuye.

Oya, ahubwo icyo dukura muri ibi byanditswe na none ni uko Imana ifite ubutware bwuzuye kuri Satani ariko ikamureka ayobye abo ayobya kugira ngo gusa abe igikoresho cyo gusohoza imigambi y’Imana.

Kumara iyo myaka igihumbi y’ubutegetsi bwa Yesu, Satani ntacyo azaba ashobora gukora, nta muntu n’umwe azaba ashobora kuyobya. Ariko hazaba hari abantu mu isi, bazaba bubaha Kristo mu buryo bw’inyuma gusa aharebeshwa amaso y’umubiri, nyamara mu mutima bifuza kubona ingoma ye ihirikwa. Ariko kandi ntibazatinyuka kubigerageza bitewe n’uko bazaba bazi neza ko batashobora guhirika ubutegetsi bw’ “uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma” (Ibyah. 19:15).

Ariko Satani narekurwa, azashobora kuyobya abazaba banga Kristo mu mitima yabo, kandi mu bupfapfa bwabo bazagerageza ibidashoboka. Satani niyemererwa kuyobya abacecekanye ubwigomeke mu mitima yabo, ibihishwe mu mitima y’abantu bizajya ahabona, hanyuma Uwiteka azacira iteka abatabereye gutura mu bwami bwe.

Birumvikana iyo ni imwe mu mpamvu Imana ireka Satani akayobya abantu muri iki gihe. Hanyuma turi buze kureba intego z’Imana kuri Satani mu buryo bwuzuye, ariko reka hagati aho tuvuge ko nta muntu n’umwe Imana ishaka ko akomeza kubatirwa mu buriganya bwa Satani. Nyamara ariko ishaka kumenya ibiri mu mitima y’abantu. Satani ntashobora kuyobya abantu bazi kandi bizera ukuri. Ahubwo Imana irareka Satani akayobya abantu b’imitima yinangiye banga kwakira ukuri.

Pawulo avuga ku gihe cya antikristo, yaranditse ati;

Ni bwo wa mugome azahishurwa,uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe. Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka (2 Tes. 2:8-12).

Urabona ko Imana ari yo ivugwaho kohereza “ubushukanyi kugira ngo bizere ibinyoma.” Ariko na none urabona ko abo bantu bazayobywa ari abantu “batizeye ukuri,” bishatse kuvuga ko bagize amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza ariko ntibabwakira. Imana izareka Satani ahe antikristo ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo abanze Kristo bayobe, kandi intego y’Imana izaba igamije ni ukugira ngo amaherezo “bacirweho iteka.” Ni ku bw’iyo mpamvu kandi n’uyu munsi Imana ireka Satani akayobya abantu.

Iyo Imana itari kuba ifite impamvu yo kureka Satani ngo akore imirimo ye mu isi, iba yaramuciriye ahandi hantu akaboherwayo igihe yigomekaga. Muri 2 Petero 2:4 tubwirwa ko hari abamarayika bakoze ibyaha bamaze kujugunywa “mu mworera w’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka.” Iyo bihuza n’imigambi y’Imana yacu ishobora byose iba yarabigenje ityo no kuri Satani no ku bamarayika be. Ariko Imana ifite impamvu zayo zituma yarabaye iretse Satani n’abamarayika be ngo babe bakora mu isi.

Ubwoba Abadayimoni Bafite Bwo Kuzababazwa

Dusoza inyigisho yacu kuri iyi mitekerereze, urundi rugero rwa nyuma ruri mu byanditswe twareba ni inkuru ya ba Bagadareni bari bafite dayimoni:

Amaze [Yesu] gufata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri batewe n’abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. Barataka cyane bati, “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?” (Mat 8:28-29).

Iyi nkuru ijya ikunda gukoreshwa cyane n’abashyigikiye imyizerere y’uko Satani hari ubutware yafashe, bakayikoresha bashyigikira icyo gitekerezo. Bakavuga ngo, “Abo badayimoni biyambaje ubutabera bwa Yesu no gushyira mu gaciro kwe. Ngo bari bazi ko nta burenganzira afite bwo kubica urupfu n’agashinyaguro mbere y’uko ubutware Adamu yari yahawe bucyura igihe, ari cyo gihe abadayimoni na Satani bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku aho bazababarizwa ijoro n’amanywa iteka ryose.”

Ariko mu byukuri ahubwo barabicuritse. Abadayimoni bari bazi ko Yesu afite ububasha n’uburenganzira bwose bwo kubica urupfu n’agashinyaguro igihe icyo ari cyo cyose yashakira, ari yo mpamvu yatumye bamutakambira ngo abababarire. Biragaragara cyane ko bari bafite ubwoba bw’uko Umwana w’Imana ashobora kubohereza kwicwa urw’agashinyaguro mbere y’igihe. Luka atubwira ko bamwinginze ngo “atabategeka kujya ikuzimu” (Luka 8:31). Iyo Yesu ataza kugira uburenganzira kubera ngo uburenganzira Satani yari afite , ntibaba bararinze guhangayika na gato.

Abo badayimoni bari bazi ko ubugingo bwabo buri mu maboko ya Yesu, nk’uko byerekanwa no kwinginga kwabo basaba kutirukanwa ngo bave mu gihugu (Mariko 5:10), gutakamba kwabo ngo bemererwe kwinjira mu mukumbi w’ingurube wari hafi aho (Mariko 5:12), kwinginga ngo badatabwa “ikuzimu” (Luka 8:31), no gutakambira Kristo ngo batajya kwicwa urupfu rw’agashinyaguro “igihe” kitaragera.

Igitekerezo #4: “Satani nk’ ‘imana y’iyi si’ afite ububasha ku bintu byose byo mu isi, harimo n’ubutegetsi bw’ibihugu, ib za, no guhindagurika kw’ikirere.”

(Myth #4: “Satan, as ‘the god of this world’ has control over everything on the earth, including human governments, natural disasters, and the weather.”)

Intumwa Pawulo yita Satani “imana y’iyi si” muri Bibiliya (2 Kor. 4:4) Yesu akamwita “umutware w’iyi si” (Yoh 12:31; 14:30; 16:11). Abenshi bashingiye kuri ibi byanditswe, bagiye bibwira ko Satani afite ubutware busesuye bwo gutegeka isi. Nubwo twamaze kureba ibyanditswe bihagije bivuguruza iyi myizerere igoramye, dukwiriye na none kongera kwimbika kurushaho kugira ngo dusobanukirwe neza ukuntu mu byukuri imbaraga za Satani zifite umupaka ntarengwa. Tugomba kwitonda kugira ngo imyumvire yacu kuri Satani idashingira ku byanditswe bine gusa bimwita imana y’iyi si cyangwa umutware w’iyi si.

Iyo dukomeje kwiga Bibiliya neza, tubona ko Yesu atavuga gusa ko Satani ari “umutware w’iyi si,” ahubwo anita Se wo mu ijuru “Umwami w’ijuru n’isi” (Mat. 11:25; Luka 10:21). Ikindi kandi Pawulo na we kimwe na Yesu, ntiyavuze gusa ngo Satani ni “imana y’iyi si,” ariko yanavuze ko Imana ari “Umwami w’ijuru n’isi” (Ibyak 17:24). Ibi bitwereka ko yaba Yesu cyangwa Pawulo,nta n’umwe muri bo washakaga ko twakumva ko Satani afite ubutware bwose ku isi. Ubutware bwa Satani bufite aho bugarukira.

Itandukaniro rinini cyane hagati y’ibi byanditswe bitandukanye turisanga hagati y’ijambo isi [abantu] (world) n’isi(earth). Nubwo kenshi dukunze gukoresha aya magambo nk’aho asobanura kimwe, ariko mu Kigiriki cy’umwimerere aya magambo yombi aratandukanye. Iyo dusobanukiwe itandukaniro ryayo, turushaho cyane kumva ubutware bw’Imana n’ubwa Satani ku isi icyo ari cyo.

Yesu yavuze ko Imana Data ari Umwami w’isi (earth). Ijambo isi (earth) mu rurimi rw’Ikigiriki ni ge. Rishatse kuvuga ubutaka, amazi n’ikirere bigize isi dutuyeho, ni na ryo ryakomotseho ijambo ry’Icyongereza geography(“ubumenyi bw’isi”).

Ariko Satani we Yesu yamwise umutware w’iyi si (world). Ijambo ry’Ikigiriki rivuga isi (world) ahangaha ni kosmos, rigasobanura mbere na mbere uko ibintu biteye cyangwa uko gahunda zigenwe. Ryo rivuga abantu aho kuvuga isi nk’umubumbe dutuyeho w’ubutaka n’amazi n’ibindi. Ni yo mpamvu kenshi Abakristo bita Satani “imana y’imikorere y’iyi si.”

Muri iki gihe, ntabwo Imana ifite ubutware bwuzuye ku isi[abantu] (world), kuko itagenga abantu bose bo ku isi. Impamvu ibitera ni uko Imana yahaye abantu uburenganzira bwo kwihitiramo ugomba kubagenga akababera shebuja, ariko abenshi bahisemo kuyoboka Satani. Abantu kuba bafite uburenganzira bwo guhitamo, birumvikana, biri mu mugambi w’Imana.

Pawulo yakoresheje irindi jambo ritandukanye n’iryo avuga isi (world), yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki aion, ubwo yandikaga avuga ku by’imana y’iyi si. Iri jambo aion rishobora gusobanura age (ibihe) kandi akenshi ni ko risobanura, bishatse kuvuga igihe runaka gifite aho gitangirira n’aho kirangirira. Satani ni imana y’iki gihe.

Ibi byose bishatse kuvuga iki? Isi (earth) ni ubu butaka dutuyeho. Isi (world) ivuga abantu batuye kuri iyi si muri iki gihe, by’umwihariko cyane cyane abantu badakorera Yesu. Bakorera Satani kandi babohewe mu mikorere ye y’ingeso mbi z’ibyaha. Twebwe Abakristo turi “mu isi” ariko ntituri “ab’isi” (Yohana 17:11,14). Tuba mu baturage b’ubwami bw’umwijima, ariko mu byukuri twe turi mu bwami bw’umucyo, ubwami bw’Imana.

Ubu rero noneho igisubizo cyacu turakibonye. Tubivuge mu buryo bworoshye: Imana ifite ubutware bwuzuye mu kugenga isi (earth). Satani, ahawe uruhushya n’Imana, agenga “imikorere y’isi (world) gusa, agenga abo mu bwami bw’umwijima. Ku bw’iyo mpamvu intumwa Yohana yanditse ko “isi (world) yose (ntabwo ari isi [earth] yose iri mu mubi” (1 Yohana 5:19).

Ibi ntabwo bivuze ko Imana nta butware ifite ku isi (world), cyangwa ku mikorere y’isi, cyangwa ku b’isi. Nk’uko Daniyeli yavuze ni yo, “itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishaka wese” (Dan. 4:25). Ishobora gushyira hejuru uwo ishaka igacisha bugufi uwo ishaka. Ariko nk’ “umutegeka w’ikirenga w’ubwami bw’abantu,” ifite ubutware bwo kureka Satani akagira igice cy’abantu atwara, ni ukuvuga abantu bigometse ku Mana.

Turebe Ibyo Satani Yavugaga Gutanga

(Satan’s Offer Considered)

Gutandukanya isi (earth) n’isi (world) binadufasha gusobanukirwa ikigeragezo cya Yesu mu butayu. Satani yeretse Yesu “ubwami bwose bw’isi (world) mu kanya gato.” Satani ntabwo ari umwanya mu butegetsi bw’abantu yahaga Yesu, nko kuba perezida cyangwa minisitiri w’intebe. Satani si we uzamura cyangwa ngo acishe bugufi abategetsi bo mu isi–ni Imana.

Ahubwo, Satani agomba kuba yareretse Yesu uduce tw’ubwami bwe bw’umwijima. Yeretse Yesu inzego zitandukanye z’abadayimoni uko uturere bagenga mu bwami bw’umwijima dukurikirana, n’abantu bigometse ku Mana bakaba abagaragu babo. Satani rero yabwiraga Yesu ko yamuha gutegeka ubwami bwe–Yesu aramutse yemeye kumusanga bakigomeka ku Mana hamwe. Yesu rero yari kuba uwa kabiri kuri Satani mu butegetsi bw’ubwami bw’umwijima.

Ubutware bw’Imana ku Bwami bw’abantu

(God’s Control Over Earthly, Human Governments)

Reka turebe ku buryo bw’umwihariko aho ubutware bwa Satani butarenga dushingiye ku byanditswe bihamya ubutware Imana ifite ku butegetsi bwo mu isi. Satani hari ubutware afiteho mu butegetsi bwo mu isi bitewe gusa n’uko hari ubutware afite ku bantu badakijijwe, kandi ubutegetsi bwo mu isi akenshi buba bufitwe n’abantu badakijijwe. Ariko hejuru y’ibyo byose, Imana ni yo igenga ubutegetsi bw’abantu, Satani ashobora kubakoresha kugeza gusa aho Imana itamwemerera kurenga.

Twamaze kubona amagambo Daniyeli yabwiye Umwami Nebukadinezari, ariko kuko ari amagambo ahumura amaso cyane, reka twongere tuyarebe.

Umwami ukomeye Nebukadinezari yazamutse cyane mu bwibone kubera imbaraga n’ibyo yari yarakoze bikomeye, hanyuma Imana ica iteka ryo kumumanura ikamucisha bugufi cyane kugira ngo amenye ko ” Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ikabugabira uwo ishaka, ikimikamo uworoheje nyuma ya bose” (Dan. 4:17). Biragaragara ko Imana ari yo yari ikwiye gushimirwa gukomera k’ubutegetsi bwa Nebukadinezari. Kandi ibi ni ko bimeze kuri buri mutegetsi wo mu isi. Intumwa Pawulo avuga ku bategetsi bo mu isi yaravuze ati “nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana” (Rom. 13:1).

Uhereye ku itangiriro Imana ni yo mugaba w’ikirenga w’ibyaremwe byose. Hagize undi uwo ari we wese ugira ubutware ubwo ari bwo bwose, ni uko gusa Imana yaba yemeye kumuhaho agace.

Hanyuma se abatware babi? Pawulo yashakaga kuvuga ko na bo bashyirwaho n’Imana? Yego ni byo yashakaga kuvuga. Mbere yaho muri urwo rwandiko, Pawulo yaranditse ati, “Ibyanditswe byabwiye Farawo biti, ‘Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngi izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose'” (Rom. 9:17). Imana yashyize hejuru Farawo w’umutima winangiye ifite intego yo kugira ngo yiheshe icyubahiro. Imana yashakaga kwerekanira imbaraga zayo zitangaje mu bitangaza byayo byo gukiza–kandi ibyo byatewe ni umuntu utumvira washyizwe hejuru n’Imana.

Mbese ibi ntibigaragarira no mu magambo Yesu yavuganye na Pilato? Pilato atangajwe n’uko Yesu yanze kumusubiza, yaramubwiye ati, “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?” (Yohana 19:10).

Yesu aramusubiza ati, “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara, utabuhawe buvuye mu ijuru” (Yohana 19:11). Bitewe n’uko Imana yari izi ububi bwa Pilato, yamuhaye ubutware kugira ngo umugambi wayo kuri Yesu gupfa urupfu rwo ku musaraba uzasohozwe.

Iyo ucishije amaso gusa mu bitabo by’amateka by’Isezerano rya Kera ubona ko rimwe na rimwe Imana ikoresha abategetsi b’abagome kugira ngo isuke uburakari bwayo ku bantu babukwiye. Nebukadinezari Imana yamukoresheje mu guhana amahanga menshi yo mu Isezerano rya Kera.

Muri Bibiliya hari ingero nyinshi z’abategetsi Imana yashyize hejuru cyangwa ikabacisha bugufi. Urugero, mu Isezerano Rishya dusoma ibya Herode, wananiwe guha Imana icyubahiro igihe bamwe mu bantu be basakuzaga bati, “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” (Ibyak 12:22).

Ingaruka? “Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya…aherako agwa inyo umwuka urahera” (Ibyak 12:23).

Ntiwibagirwe ko Herode yari uwo mu bwami bwa Satani, ariko ntabwo yari hejuru y’amategeko y’Imana. Biragaragara ko Imana ishatse yahanantura umutegetsi uwo ari we wese wo muri iki gihe cya none.[5]

Ubuhamya bw’Imana ubwayo

Reka turangiza, dusome ibyo Imana ubwayo yivugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya ku byerekeye ubutware bwayo ku bwami bw’abantu.

“Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi?” Ni ko Uwiteka abaza. “Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe. Igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho bisenywe birimbuke, ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira. Kandi igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze, ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira” (Yer. 18:6-10).

Urabona ko nta kuntu Satani, igihe yageragezaga Yesu mu butayu, yari afite uburenganzira n’ubushobozi bwo kugira ubutware amuha ku butegetsi bw’ubwami bw’abantu ku isi? Niba yaravugishaga ukuri (nk’uko rimwe na rimwe ajya abigira), ubwo rero ubutware yavugaga yaha Yesu bwari ubwo gutegeka ubwami bwe bw’umwijima.

Ariko se Satani afite ijambo ku bwami bw’abantu? Yego, ariko gusa bitewe n’uko ari we utegeka ibitekerezo by’abantu badakijijwe, kandi mu butegetsi bw’abantu harimo abantu badakijijwe. Nyamara na none ijambo ashobora kugira ni ku rwego Imana iba imwemereye gusa, kandi Imana ifite kuburizamo imigambi ya Satani igihe icyo ari cyo cyose ishakiye. Intumwa Yohana yanditse ko Yesu ari we “utwara abami bo mu isi” (Ibyah. 1:5).

Mbese Satani ashobora guteza ibza n’ikirere kibi?

Bitewe n’uko Satani ari “imana y’iyi si,” abenshi bibwira ko rero anafite ububasha bwo kugenga guhindagurika kw’ikirere kandi akaba ari we uteza ibīza, nk’amapfa, imyuzure, imiyaga y’inkūbi, ibishyitsi n’ibindi. Ariko se ni ko Bibiliya ivuga? Na none aha tugomba kwitonda cyane kugira ngo imyumvire yacu kuri Satani idashingira gusa ku cyanditswe kimwe kivuga ngo, “umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura” (Yoh 10:10). Mbega ukuntu numvise kenshi abantu bakoresha uyu murongo bashaka kwemeza ko ikintu cyose kije kwiba, kwica no kurimbura kiba giturutse kuri Satani! Nyamara iyo dusomye Bibiliya twitonze, tubona ko Imana ubwayo rimwe na rimwe yica ikarimbura. Reba iyi mirongo itatu mu ngero nyinshi zishoboka:

Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine, ari yo ibasha gukiza no kurimbura (Yak 4:12).

Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri gehinomu. Ni koko ndababwira abe ari we mutinya! (Luka 12:5.)

Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu (Mat. 10:28).

Tuvuze ko buri kintu cyose kirimo kwica cyangwa kurimbura ari igikorwa cya Satani twaba twibeshye. Hari ingero nyinshi muri Bibiliya z’aho Imana yica kandi ikarimbura.

Tugomba kwibaza, igihe Yesu yavugaga umujura utazanwa n’ikindi uretse kwiba, kwica no kurimbura, niba ari Sani yavugaga koko? Na none icyo bidusaba ni ugusoma tureba igihe ayo magambo yayavugiye, ibindi biyakikije. Umurongo umwe mbere y’ayo magambo yavuze y’umujura utazanwa n’ikindi uretse kwiba, kwica no kurimbura, Yesu yaravuze ati, “Abambanjirije bose bari abajura n’abanyazi, ariko intama ntizabumvise” (Yohana 10:8). Iyo dusomye amagambo yose Yesu yavuze muri Yohana 10:1-15 avuga ko ari we Mwungeri mwiza, birushaho kugaragara cyane ko amagambo umujura n’abajura yakoresheje yavugaga abigisha b’ibinyoma n’abayobozi b’amadini.

Imyumvire Itandukanye Ku By’ikirere kibi n’ib za

Iyo inkubi y’umuyaga cyangwa guhinda umushyitsi kw’isi byadutse, bizana ikibazo cy’imyizerere mu mitwe y’abantu bizera Imana: “Ni nde uteye ibi?” Hari uburyo bubiri gusa bushoboka ku Bakristo bizera Bibiliya: Ni Imana cyangwa ni Satani.

Bamwe bashobora kubyamagana bati: “Reka reka! Ntitugomba gushyira amakosa ku Mana! Amakosa ni ay’abantu. Imana yo irabahanira gusa ibyaha byabo.”

Niba Imana izana inkubi y’umuyaga n’ibishyitsi nk’ibihano by’ibyaha, ni byo koko amakosa ni ay’abantu batumvira si ay’Imana, ariko ntibibuza ko na none Imana ari yo bibarwaho kuko ibīza ntibishobora kubaho Imana idaciye iteka.

Cyangwa, niba kandi ari Imana yemerera Satani ngo ateze inkubi z’umuyaga cyangwa ibishyitsi`kugira ngo ihane abanyabyaha, koko dushobora kuvuga ko ari Satani ubiteza, ariko na none, ni Imana ibikora. Impamvu ni uko ari yo yemerera Satani guteza ibyo byago kandi bitewe n’uko ibyo bīza biba bibaye ari ingaruka zitewe n’uko Imana yarakajwe n’ibyaha by’abantu.

Abandi bavuga ko ari Imana ari na Satani ntawuteza iyo miyaga y’inkubi cyangwa ibishyitsi, ahubwo ngo ni “ibintu bisanzwe byo mu kirere by’iyi si yacu y’ibyaha yanduye.” Mu buryo bufifitse, na bo baba bavuga ko abantu ari bo ba nyirabayazana b’ibyo bīza, ariko na none baba hari icyo batarasobanukirwa. Ibi na none ntibikuramo uruhare rw’Imana. Niba imiyaga y’inkubi ari “ibintu bisanzwe gusa byo mu kirere cy’iyi si yacu y’ibyaha,” ni nde wategetse ko bibaho? Biragaragara ko mu byukuri imiyaga y’inkubi itaremwe n’abantu. Ni ukuvuga ngo, izo nkubi z’imiyaga ntizibaho kuko hari ibinyoma bigeze ku gipimo runaka bimaze kuzamuka mu kirere. Ibishyitsi by’imitingito y’isi ntibiba kuko hari umubare runaka w’abantu basambanye.

Oya, niba hari isano iri hagati y’icyaha n’inkubi z’imiyaga, ni ukuvuga ko Imana ibirimo, kuko iyo miyaga ya kirimbuzi ari igihano cy’ibyaha. Nubwo byaba bibaho rimwe na rimwe, na bwo ni Imana yagennye ko bizajya biba rimwe na rimwe, bityo rero ibifitemo uruhare.

Nubwo kandi nta sano yaba iri hagati y’ibyaha n’ibīza, hanyuma Imana ikaba yararemye isi ikayikwanjika ntiyiringanize, hakabamo amakosa mu miterere yayo ku buryo rimwe na rimwe ihinduka igatigita kandi n’ikirere rimwe na rimwe kikarakara kikihinduriza, na none Imana yabarwaho ibyo bishyitsi n’imiyaga y’inkubi kuko ari yo muremyi, kandi ayo makosa yayo atera abantu imibabaro.

“Nyina w’Ibiriho” ntabaho

(There is No “Mother Nature”)

Bityo rero dufite ibisubizo by’uburyo bubiri gusa ku kibazo cy’ibīza. Ni Imana cyangwa ni Satani uba ari inyuma yabyo. Mbere y’uko tureba ibyanditswe bitwereka igisubizo cy’ukuri, reka tubanze twongere dutekereze kuri ubwo buryo bubiri bushoboka.

Niba Satani ari we uteza ibīza, ni ukuvuga ko Imana ishobora cyangwa idashobora kumubuza kubikora. Niba Imana ishoboye kubuza Satani guteza ibīza ariko ntimubuze, ubwo na none ni ukuvuga ko ibifitemo uruhare. Ibyago by’ibīza ntibyashobora na rimwe kuba itabyemeye.

Ariko noneho ku rundi ruhande. Reka dufate ko, Imana idashoboye kubuza Satani gukora ibyo akora, ariko ikaba yifuzaga kumubuza. Ariko se koko ibyo birashoboka?

Niba Imana idashoboye kubuza Satani guteza ibīza, ubwo noneho Satani arusha Imana imbaraga, cyangwa ayirusha amayeri. Ibi ni byo, mu byukuri, ba bandi bizera ko “Satani yafashe ubutware bwo gutegeka isi igihe Adamu yagwaga” bavuga. Bavuga ko Satani afite uburenganzira buciye mu mategeko bwo gukora icyo ashatse ku isi ngo kuko yibye Adamu ubutware yari yahawe. Ngo none, Imana yifuzaga kuba yabuza Satani kugira ibyo akora bibi, ngo ariko igomba kubahiriza ubutware yari yageneye Adamu, ngo bukaba ubungubu bufitwe na Satani. Mu bundi buryo bishatse kuvuga ngo Imana yarajijwe ntiyashobora kumenya hakiri kare uko bizagenda igihe Adamu azacumura, ariko Satani we kubera ko azi ubwenge kurusha Imana, yagize ubushobozi Imana itifuzaga ko agira. Jye sinarota mvuga ngo Satani arusha Imana ubwenge.

Niba iyo myizere ivuga ko “Satani yafashe ubutware bwa Adamu” ari yo koko, twakwibaza impamvu Satani adateza ibishyitsi cyangwa inkubi z’imiyaga birenze ibyo ateza ubu, kandi n’impamvu atareba ahirundiye Abakristo benshi ngo abe ari ho yibasira. (Nuvuga uti “ni uko Imana itamwemerera kwibasira aho Abakristo batuye ari benshi,” uraba wemeje ko Satani adashobora kugira icyo akora adahawe uruhushya n’Imana.)

Iyo tubirebye neza, dusanga ibisubizo bibiri gusa bishobora kuboneka ku kibazo cyacu ari ibi: (1) Imana ni yo iteza ibishyitsi n’inkubi z’imiyaga cyangwa (2) Satani ni we ubiteza ahawe uruhushya n’Imana.

Urabona ko utanitaye ku kumenya igisubizo cy’ukuri icyo ari cyo, uko bigenda kose, Imana ari yo ibitera? Igihe abantu bavuga ngo, “Imana si yo yohereje uriya muyaga–ni Satani wabikoze ahawe uruhushya n’Imana,” mu byukuri ntibaba bakuyemo uruhare rw’Imana mu buryo bwuzuye nk’uko bashobora kuba babyifuzaga. Niba Imana yashoboraga kuba yabujije Satani guteza incubi y’umuyaga, tutitaye ku kureba niba yabishakaga cyangwa itabishakaga, mu byukuri ni yo iba yabiteye. Abantu batumvira Imana bashobora gushyirwaho amakosa kubera ibyaha byabo (igihe inkubi y’umuyaga yoherejwe n’Imana cyangwa Imana yemeye ko ibaho nk’igihano), ariko na none byaba ari ubupfapfa kuvuga ko Imana nta ruhare ibifitemo na mba cyangwa ko atari yo ibiri inyuma.

Ubuhamya bw’Ibyanditswe

(Scripture’s Testimony)

Ni iki, ku buryo bw’umwihariko, Bibiliya ivuga ku “bīza”? Mbese Bibiliya ivuga ko Imana ari yo ibiteza cyangwa Satani? Reka tubanze turebe ibishyitsi kuko Bibiliya ibivugaho cyane.

Nk’uko Bibiliya ivuga, ibishyitsi bishobora kubaho ibihano by’Imana ku banyabyaha babikwiriye. Dusoma muri Yeremiya ngo: “Isi itigiswa n’uburakari bwayo [bw’Imana] kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo” (Yer. 10:10).

Yesaya arihanangiriza ati,

Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora (Yes. 29:6).

Ushobora kuba wibuka ukuntu mu gihe cya Mose, isi yasamye ikamira Kora na bagenzi be bigometse (reba Kub. 16:23-34). Iki cyari igihano cy’Imana ku buryo bugaragara neza. Izindi ngero z’aho Imana yahanishije umushyitsi w’isi ziboneka muri Ezek. 38:19; Zab. 18:7; 77:18; Hag. 2:6; Luka 21:11; Ibyah. 6:12; 8:5; 11:13; 16:18.

Imwe mu mishyitsi y’isi yanditswe muri Bibiliya ntabwo ari ibihano by’Imana, ariko ibyo ari byo byose ni Imana yabaga ibiteye. Urugero, nk’uko ubutumwa bwiza bwa Matayo buvuga, igihe Yesu yapfaga isi yahinze umushyitsi (Mat. 27:51,54), habayeho ukundi guhinda umushyitsi kw’isi kandi igihe yazukaga (Mat. 28:2). Ni Satani se wabiteje?

Igihe Pawulo na Sila bahimbazaga Imana mu gicuku bari mu nzu y’imbohe i Filipi, “habayeho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka” (Ibyak 16:26). Mbese ni Satani wateje icyo gishyitsi? Si ko nibwira! N’umurinzi wa gereza amaze kubona Imbaraga z’Imana ibyo zikoze yarakijijwe. Kandi uwo si wo mushyitsi wonyine watewe n’Imana uvugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe (reba Ibyak 4:31).

Mperutse gusoma ukuntu Abakristo bamwe, bamaze kumva mu iteganyagihe ko hari umushyitsi w’isi ugiye kubaho, bagiye aho hantu umushyitsi uzabera ngo “barwane intambara yo mu mwuka” batsinde Satani. Urabona ukuntu bibeshya? Byakabaye byiza mu buryo bugendanye na Bibiliya iyo basenga bagatakambira Imana ikagirira imbabazi abantu b’aho hantu. Kandi iyo bakora ibyo ntibiba byarabaye ngombwa ko batakaza igihe cyabo n’amafaranga bafata urugendo rwo kujya aho hantu umushyitsi washoboraga kubera–baba barasengeye Imana aho batuye. Ariko kujya kurwanya Satani ngo bahagarike umushyitsi w’isi bihabanye n’ibyo Bibiliya ivuga.

Naho Se Inkubi Z’Imiyaga?

(How About Hurricanes?)

Ijambo inkubi y’umuyaga (hurricane) ntabwo riri muri Bibiliya, ariko dushobora kubona ingero zivuga imiyaga ikomeye. Urugero:

Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, bagatundira mu mazi y’isanzure, barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri. Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w’ishuheri, ushyira hejuru umuraba waho (Zab. 107:23-25).

Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka (Yona 1:4).

Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose (Ibyah. 7:1).

Biragaragara ko Imana ihagurutsa imiyaga ikaba ari na yo iyihosha.[6]

Muri Bibiliya yose hari icyanditswe kimwe gusa kivuga umuyaga woherejwe na Satani. Ni muri cya gihe cyo kugeragezwa kwa Yobu umugaragu we azana inkuru ati: “Nuko haza incubi y’umuyaga iturutse mu butayu, ihitana imfuruka enye z’inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa” (Yobu 1:19).

Iyo dusomye igice cya mbere cy’igitabo cya Yobu tubona ko tubona ko Satani ari we wateje Yobu ibyago. Nyamara ntitugomba kwibagirwa ko Satani atashoboraga kugira icyo atwara Yobu cyangwa abana be Imana itabyemeye. Na none rero turabona ko Imana ari yo ifite ububasha ku muyaga.

Ishuheri Ku Nyanja Ya Galilaya

The Gale on Galilee

Twavuga iki se kuri ya “shuheri” yamereraga nabi Yesu n’abigishwa be ubwo bari mu bwato bambuka inyanja ya Galilaya? Agomba kuba rwose ari Satani wateje iriya nkubi y’umuyaga, kuko Imana itashoboraga kohereza umuyaga washoboraga kubika ukaroha ubwato bwarimo Umwana wayo. “Ubwami bwirwanyije ubwabwo burasenyuka,” none se kuki Imana yari guteza umuyaga washoboraga kubangamira ubuzima bwa Yesu n’abigishwa cumi na babiri?

Ibi ni ibitekerezo bifite ishingiro, ariko reka tubanze twibaze akanya gato. Niba Imana atari yo yohereje umuyaga akaba ari Satani wawuteje, na none ariko tugomba kwemera ko Imana yemereye Satani kuwuteza. Na none rero cya kibazo ni cyo kikigomba gusubizwa: Kuki Imana yari kwemerera Satani guteza umuyaga ushobora kubangamira ubuzima bwa Yesu na ba bandi cumi na babiri?

Mbese hari igisubizo twabona? Wenda Imana hari icyo yigishaga abo bigishwa ku byo kwizera. Wenda yarabageragezaga. Wenda yageragezaga Yesu, wagombaga “kugeragezwa mu buryo bwose nkatwe, ariko ntakore icyaha” (Heb. 4:15). Kugira ngo Yesu ageragezwe mu buryo bwuzuye, yagombaga kugira ubwo ageragezwa kuba yagira ubwoba. Cyangwa Imana yashakaga guhesha Yesu icyubahiro. Cyangwa yashakaga gukora ibi byose bimaze kuvugwa haruguru.

Imana yajyanye Abisirayeli ku Nyanja Itukura kandi izi neza ko ingabo za Farawo zibakurikiye zishobora kuhabafatira. Nyamara se ntiyarimo ibakura mu bubata bw’Abanyegiputa? None se ubwo ntiyirwanyaga ubwayo ibayobora ahantu bari buze kurimburirwa? Mbese aha ntihatwereka “ubwami bwirwanya ubwabwo”?

Oya, kuko nta mugambi Imana yari ifite wo kwicisha Abisirayeli. Kandi nta mugambi yari ifite wo kwemerera Satani ngo ateze ishuheri mu Nyanja ya Galilaya cyangwa ngo Yesu n’abigishwa be cumi na babiri barohame.

Bibiliya ntivuga ko ari Satani wohereje uwo muyaga ku Nyanja ya Galilaya, nta n’ubwo ivuga ko ari Imana yawohereje. Bamwe bavuga ko ari Satani ugomba kuba warawuteje kuko Yesu yawucyashye. Wenda birashoboka, ariko iyo ngingo ntifite ireme. Yesu ntiyacyashye Imana–Yacyashye umuyaga. N’Imana Data ni ko iba yarabigenje. Ni ukuvuga ko ishobora guhagurutsa umuyaga hanyuma ikawuturisha iwucyaha. Kuba gusa Yesu yaracyashye umuyaga ntibivuga ko ari Satani wari wawuteje.

Na none ntidukwiriye gushingira imyizerere yacu yose ku murongo umwe gusa kandi utagira icyo werekana mu byukuri. Namaze gutanga ibyanditswe byinshi byerekana ko Imana ifite ubutware busesuye ku muyaga, kandi akenshi cyane ni yo iwohereza. Ingingo yanjye y’ingenzi ni uko Satani nubwo ari “imana y’iyi si,” adafite rwose ubutware busesuye ku muyaga cyangwa ngo agire uburenganzira bwo guteza inkubi y’umuyaga igihe icyo ari cyo cyose ashakiye cyangwa aho ashatse hose.

Nuko rero igihe inkubi y’umuyaga yadutse, ntabwo dukwiye kubibona nk’aho ari ibintu byacitse Imana, cyangwa ibintu yifuzaga guhagarika ariko ikaba itabishoboye. Kuba Yesu yaracyashye umuyaga mu Nyanja ya Galilaya ugatuza byari bikwiye kuba ikimenyetso gihagije cy’uko Imana ibishatse ishobora guhagarika inkubi y’umuyaga.

Kandi iyo Imana yohereje inkubi y’umuyaga (cyangwa ibyemeye), ni uko iba ifite impamvu, kandi igisubizo cyumvikana ku kibazo cy’igituma yohereza cyangwa ikemerera umuyaga uza ugasenya ukarimbura ibintu bitagira uko bingana ni uko iba ihana kandi yihanangiriza abantu batumvira.

“Ariko Inkubi Z’imiyaga Zijya Zigira Ingaruka Ku Bakristo”

(“But Hurricanes Sometimes Harm Christians”)

Hanyuma se twavuga iki ku Bakristo babangamirwa cyane n’ibīza? Iyo incubi y’umuyaga yadutse ntisenyera abadakijijwe gusa. Mbese urupfu rwa Yesu yitangaho igitambo, ntirwakuyeho Abakristo umujinya w’Imana? None dushobora dute kuvuga ko ari Imana iteza ibīza kandi bishobora no guhitana abana bayo?

Ibi koko ni ibibazo bikomeye gusubiza. Ariko tugomba kumenya ko bitoroshye gusubiza turamutse tugendeye ku myumvire ipfuye yo kumva ko Satani ari we uteza ibīza. Niba Satani ari we uteza ibīza byose, none kuki Imana imwemerera guteza ibintu bishobora kugirira nabi abana bayo? Urabona ko na none tugifite cya kibazo.

Bibiliya ivuga yeruye ko abari muri Kristo “batagenewe umujinya” (1 Tes. 5:9). Kandi Bibiliya ikavuga ko abatumvira Yesu “umujinya w’Imana uguma kuri”(Yohana 3:36). Ariko se umujinya w’Imana waguma ute ku badakijijwe ntugire ingaruka ku bakijijwe? Igisubizo ni uko rimwe na rimwe bidashoboka, kandi ibyo tugomba kubyakira gutyo.

Mu minsi yo kuva muri Egiputa, Abisirayeli bose babaga mu gace kamwe, ibyago byose Uwiteka yateje Abanyegiputa, Abisirayeli bo ntibyabagezeho (reba Kuva 8:22-23; 9:3-7; 24-26; 12:23). Ariko twebweho tubana n’ “Abanyegiputa” no mu kazi aho dukora dukorana na bo. Niba se Imana igomba kubahanisha ibīza, twe twabicika dute?

Gucika/kurokoka ni ryo jambo rwose ry’urufunguzo rwo kugira ngo umuntu asobanukirwe igisubizo kuri iki kibazo. Nubwo Nowa yarokotse umujinya w’Imana igihe yatezaga umwuzure, ariko na we byamugizeho ingaruka, kuko yarushye abaza inkuge, kandi yagombye kumara umwaka ari muri ubwo bwato hagati y’iminuko y’inyamaswa n’amatungo bitandukanye byataga amase n’amahurunguru. (Nyamara kandi ari Isezerano Rya Kera ari n’Irishya yombi avuga ko Imana ari yo yateje umwuzure wa Nowa, ntabwo ari Satani; reba Itang. 6:17; 2 Pet. 2:5).

Loti yararusimbutse igihe ibihano by’Imana byamanukiraga Sodomu na Gomora, ariko yatakaje ibyo yari atunze byose kuko byarimbuwe n’umuriro n’amazuku. Igihano cy’Uwiteka ku banyabyaha cyagize ingaruka ku mukiranutsi.

Imyaka myinshi mbere y’uko biba, Yesu yaburiye abizera b’i Yerusalemu ko bagomba kuzahunga ubwo bazabona umujyi wabo ugoswe n’ingabo z’amahanga, kuko icyo kizaba ari igihe cyo “guhōra” (Luka 21:22-23)–ibyo bikerekana neza ko wari umugambi w’umujinya w’Imana kugira ngo Yerusalemu izagotwe n’Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu Kristo. Imana ishimwe ku Bakristo bumviye Kristo kuko bahunze bagakiza amagara yabo, ariko batakaje ibyabo basize i Yerusalemu.

Muri izi ngero zose uko ari eshatu tubonye haruguru, turabona ko abantu b’Imana na bo ingaruka zishobora kubageraho ku gipimo runaka igihe Imana itanze ibihano ku banyabyaha. Bityo rero ntidushobora guherako dufata umwanzuro ngo tuvuge ko Imana atari yo iteza ibīza ngo kubera ko bigera no ku Bakristo.

None Se Twakora iki?

(What Then Shall We Do?)

Tuba mu isi yavumwe n’Imana, isi ihura n’umujinya w’Imana igihe cyose. Pawulo yaranditse ati, “Umujinya w’Imana uhishurwa [ntabwo ari “ugiye guhishurwa”] uva mu ijuru ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by’abantu byose” (Rom. 1:18). Twe rero nk’abantu baba mu isi mbi, yavumwe n’Imana, ntidushobora guhunga burundu ingaruka z’umujinya w’Imana, nubwo uwo mujinya atari twe uba uziye by’umwihariko.

Ubwo tumenye ibi se twakora iki? Mbere na mbere twakwiringira Imana. Yeremiya yaranditse ati:

Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo (Yer. 17:7-8).

Urabona ko Yeremiya atavuze ko umuntu wiringira Uwiteka atazigera ahura n’amapfa na rimwe. Oya, ahubwo iyo amapfa acanye umuntu wiringira Uwiteka amera nk’igiti gishoreye imizi yacyo mu mugezi. Aba afite ahandi akura ibimutunga, mu gihe isi iba irimo iruma hirya no hino. Inkuru ya Eliya agaburirwa n’igikona igihe amapfa yateraga muri Isirayeli ni urugero ruherako ruza mu bitekerezo (reba 1 Abami 17:1-6). Dawidi yanditse avuga ku bakiranutsi ati, “Mu minsi y’inzara bazahazwa” (Zab. 37:19).

Ariko se amapfa ntaterwa na Satani? Oya, si ko Bibiliya ivuga. Iteka Imana ni yo iba ibiri inyuma, kandi iteka bikunze kuvugwa ko amapfa aba aturutse ku mujinya Imana isutse ku bantu babikwiye. Urugero:

Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati, “Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo n’abakobwa babo bazicwa n’inzara” (Yer. 11:22).

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati, “Dore nzabagabiza inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z’umutini, zitaribwa kuko ari mbi” (Yer. 29:17).

“Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo…” (Ezek. 14:13).

“Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. Nicyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo. Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya Elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko” (Hag. 1:9-11).

Mu rugero rwa kane haruguru, tubona ko Abisirayeli ari bo biswe ba nyirabayazana b’amapfa ku bw’ibyaha byabo, ariko na none Imana ikavuga ko ari yo yayateje.[7]

Iyo Imana iteje amapfa abantu babi, ariko tukaba dutuye muri bo, tugomba kwiringira ko Imana izadutunga. Pawulo yahamije ko inzara idashobora kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo!: “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?” (Rom. 8:35). Urabona ko Pawulo atavuze ko Abakristo batazigera bahura n’inzara, ahubwo yabaye nk’ukomoza ku kuvuga ko bashobora guhura n’inzara, nubwo we nk’umuntu uzi cyane Ibyanditswe, yari azi ko amapfa ashobora guterwa n’Imana nk’igihano ku banyabyaha.

Kuganduka Hamwe N’Ubwenge

Icya kabiri, tugomba kumvira kandi tugakoresha ubwenge bw’Imana kugira ngo twirinde tutagerwaho n’umujinya w’Imana uba wateganyirijwe ab’isi. Nowa yabaje inkuge, Loti yahungiye mu misozi, Abakristo b’i Yerusalemu bahunze umujyi wabo; aba bose bumviye Imana kugira ngo batagibwaho n’igihano cy’abanyabyaha.

Ndamutse ntuye ahantu hakunda kuba inkubi z’imiyaga, nakubaka inzu ikomeye idashobora kugurukanwa n’umuyaga cyangwa se nkubaka inzu ihendutse cyane itazandushya kongera kubaka! Kandi ngasenga. Buri Mukristo aba akwiye gusenga kandi agakomeza gutega amatwi uwo Yesu yasezeranye ko “azatubwira ibyenda kuba” (Yohana 16:13) kugira ngo dushobore kwirinda umujinya w’Imana uza ku banyabyaha.

Dusoma mu gitabo cy’Ibyakozwe 11 iby’umuhanuzi Agabo wavuze ku by’inzara yendaga gutera kandi yashoboraga kuzamerera nabi Abakristo b’i Yudaya. Ku bw’iyo mpamvu Pawulo na Barunaba bakiriye amaturo yo kuzagoboka ab’i Yudaya mu gihe gikomeye (reba Ibyak 11:28-30).

Mbese ibyo byabaho muri iki gihe? Yego rwose, kuko Umwuka Wera atahindutse, cyangwa ngo urukundo rw’Imana rugajuke. Ariko birababaje ko bamwe mu mubiri wa Kristo batiteguriye izo mpano n’uko gukora k’Umwuka Wera, kandi bityo bitewe n’uko “bazimya Umwuka” (1 Tes. 5:19) bagahomba bimwe mu byiza by’Imana.

Nyakwigendera Demos Shakarian, wabaye perezida w’umuryango Full Gospel Businessmen, ari na we wawushinze, yandika igitabo cy’ubuzima bwe avuga ukuntu Imana yavugiye mu gahungu k’agahanuzi katize amashuri ivugana n’Abakristo bo muri Arumeniya mu myaka y’1800. Imana yarababuriye ibabwira itsembabwoko (holocaust) ryendaga kubaho, bityo ibihumbi by’Abakristo b’abapentekoti bizeraga gukora k’Umwuka Wera barahunze, barimo n’ababyeyi b’ababyeyi ba Demos Shakarian. Nyuma yaho gato, Turikiya yateye Arumeniya maze Abanyarumeniya basaga miliyoni bararimburwa, harimo n’Abakristo bari banze kumvira uko Imana yababuriraga.

Byaba byiza dukomeje kwiyugururira Umwuka Wera kandi tukumvira Imana, bitabaye ibyo, natwe birashoboka cyane ko umujinya w’Imana watugeraho, kandi mu byukuri itagambiriye ko twebwe bitugeraho. Hari umugore Elisa yigeze kugira inama ati: “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu” (2 Abami 8:1). Mbese iyo uwo mugore ataza kumvira umuhanuzi?

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe tubona aho Imana iburira abantu ngo basohoke bave muri “Babuloni” kugira ngo umujinya w’Imana umanukiye Babuloni utabageraho:

Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti, “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo [Babuloni] kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo….Ku bw’ibyo, ibyaha byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy’imbaraga” (Ibyah. 18:4-5,8).

Mu magambo make, Imana ifite ubutwre ku guhindagurika kw’ikirere no ku bīza. Muri Bibiliya Imana yakomeje kwerekana kenshi ko ari yo ifite ubutware ku biriho byose, uhereye ku mvura yagushije iminsi mirongwine igihe cya Nowa, kugeza ku mvura y’urubura n’ibindi byago yagiye iteza abanzi ba Isirayeli, kugeza ku ishuheri yahagurukije mu nyanja igateza umuraba ukomeye ubwato Yona yari arimo, kugeza ku guturisha umuyaga mu Nyanja ya Galilaya. Ni, “Umwami w’ijuru n’isi” nk’uko Yesu yavuze (Mat 11:25). Ibindi byanditswe byerekana uburyo Imana ifite ubutware ku biriho byose, reba Yos. 10:11; Yobu 38:22-38; Yer. 5:24; 10:13; 31:35; Zab. 78:45-49; 105:16; 107:33-37; 135:6-7; 147:7-8,15-18; Mat. 5:45; Ibyak 14:17.

Hari ibibazo bike dufitiye ibisubizo

(A Few Questions Answered)

Mbese iyo Imana ihana abantu ibateza inzara, imyuzure, imishyitsi y’isi, ni icyaha ko twebwe nk’abantu bahagarariye Imana mu isi, dutabara abantu bari mu kaga k’ibihano batejwe n’Imana?

Oya rwose. Tugomba kumenya ko Imana ikunda abantu bose, harimo n’abo iha ibihano. Nubwo bishobora kudutangaza cyane, ariko ibihana itanga mu guteza ibīza, mu byukuri bigaragaza urukundo rwayo. Ibyo bishoboka bite? Mu miruho n’ibibazo biterwa n’ibīza, Imana iba iburira abantu ikunda ko ari Imana ikiranuka igahana ibyaha, kandi ko icyaha kigira ingaruka. Imana ijya ireka hakabaho umubabaro w’igihe gito kugira ngo abantu bashobore gukanguka babone ko bakeneye Umukiza–kugira ngo bazashobore kurokoka inyanja yaka umuriro. Urwo ni urukundo!

Kugeza igihe cyose umuntu aba agihumeka, Imana ikomeza kumugaragariza imbabazi nyinshi kandi agera igihe akihana. Mu buryo bw’impuhwe no gufasha abagezweho n’umujinya w’Imana w’akanya gato, nyamara bakaba bashobora kurokoka umujinya wayo w’iteka, dushobora kubagaragariza urukundo rw’Imana. Ibīza biduha uburyo bwiza bwo kugera ku bantu Yesu yapfiriye.

Mbese kugeza ubutumwa bwiza ku bantu si cyo kintu cy’ingenzi cyane muri ubu buzima? Iyo turebye ibintu ku buryo bw’iteka ryose, tubona ko imibabaro iterwa n’ibīza ari ubusa ugereranyije n’imibabaro abazatabwa mu nyanja y’umuriro bazahura na yo.

Birazwi ko muri rusange abantu bakira ubutumwa bwiza igihe bari mu mubabaro. Hari ingero nyinshi muri Bibiliya zibigaragaza, kuva ku kwihana kw’Abisirayeli mu gihe bakandamizwaga n’amahanga abakikije, kugeza ku nkuru ya Yesu ya wa mwana w’ikirara. Abakristo bakwiriye kubona ibīza nk’igihe ibisarurwa biba byeze cyane bikwiriye gusarurwa.

Reka Tuvuge Ukuri

(Let’s Tell the Truth)

Ariko se dukwiriye kubwira ubuhe butumwa abantu baba bagerageza kongera gutangira ubuzima nyuma yo gusigwa iheruheru n’inkubi y’umuyaga cyangwa umushyitsi w’isi? Twabasubiza dute igihe batubajije icyatumye Imana ireka ibyo bikababaho? Dukwiye kuvugisha ukuri ku byo BIbiliya ivuga, tukabwira abantu ko Imana ikiranuka kandi ko ibyaha byabo bigira ingaruka. Tubabwire ko guhinda k’umuyaga guteye ubwoba bumvise ari agace gato cyane kerekana imbaraga zitangaje Imana ifite, kandi ko ubwoba bagize igihe inzu yabo yatigitaga ntaho bihuriye n’ubwoba bukomeye buzabafata bajugunywa mu muriro. Kandi tugomba kubabwira ko nubwo twese twari dukwiriye gutabwa muri gehinomu, ko Imana mu mbabazi zayo iduha igihe cyo kwihana no kwizera Yesu, ari we dushobora gukirizwamo umujinya w’Imana.

“Ariko ntidukwiye gutera abantu ubwoba tubakangisha Imana, si byo?” Ni ko bamwe babaza. Igisubizo kiri muri Bibiliya: “Gutinya/kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya” (Imig. 1:7). Iyo umuntu ataratinya Imana, mu byukuri nta kintu aba arakamenya.

None se Abantu Barakariye Imana?

(What if People Become Angry With God?)

None se nti hari abantu bashobora kurakarira Imana kubera imibabaro? Birashoboka, ariko tugomba kubafasha mu bugwaneza kubona ubwibone bwabo. Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwitotombera Imana, kuko twese twakabaye twaramaze kujugunywa muri gehinomu kera. Abantu aho gutuka Imana ku bw’ibyago bakwiriye kuyihimbaza bayishimira urukundo rwinshi ibakunda kugira ngo ibabūrire. Imana ifite uburenganzira bwose bwo kuba yareka umuntu uwo ari we wese agakurikira inzira y’irari rye izamugeza mu muriro. Ariko Imana ikunda abantu kandi irabahamagara uko bukeye ngo bave mu bibi. Ibahamagara bucece mu kubumbura kw’indabyo z’ibiti, mu kuririmba kw’inyoni, mu bwiza bw’imisozi, no mu kurabagirana kw’uduhumbi n’uduhumbagiza tw’inyeyeri zo ku ijuru. Irabahamagara mu ijwi ry’umutima-nama wabo, biciye no mu nzu yayo itorero, no mu Mwuka Wera wayo. Ariko ntibita ku guhamagara kwayo.

Nta gushidikanya ko atari ubushake bw’Imana ko abantu bababara, ariko iyo bakomeje kutayitaho, irabakunda cyane ku buryo ikoresha uburyo bukomeye nk’ubwo bwo kubababaza kugira ngo bayihindukirire bayitege amatwi. Inkubi z’imiyaga, ibishyitsi, imyuzure n’inzara ni bumwe muri ubwo buryo bukomeye. Imana iba yiringiye ko ibyago nk’ibyo bishobora gucisha bugufi ubwibone bw’abantu bigatuma basubiza amaso inyuma bakibaza.

Mbese Imana Irarenganya Mu Guhana Kwayo

(Is God Unfair in His Judgment?)

Iyo tureba Imana n’isi yacu mu buryo bwa Bibiliya, ubwo ni bwo gusa tuba dutekereza uko bikwiriye. Bibiliya yerekana ko twese twari tugenewe umujinya w’Imana, ariko ko Imana igira imbabazi. Igihe abantu bari mu kaga bavuga ko atari uko Imana yari ikwiriye kubagira, nta kabuza birayibabaza. Buri wese mu byukuri ahabwa imbabazi zirenze izo yari akwiriye.

Muri uwo murongo, Yesu yigeze kuvuga ku byago bibiri byo mu gihe cye. Dusoma mu butumwa bwiza bwa Luka ngo:

Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza [Yesu] iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati, ” Mbese mugira ngo abo Banyegalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyegalilaya, ubwo bababajwe batyo? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese” (Luka 13:1-5).

Abanyagalilaya bishwe n’ukuboko kwa Pilato ntabwo bashoboraga kuvuga ngo, “Imana yaturenganyije kuko itadukijije Pilato!” Oya, bari abanyabyaha bakwiriye urupfu. Kandi nk’uko Yesu yavuze, Abanyegalilaya barokotse bari kuba bibeshye baramutse bihutiye kuvuga ko bari bafite ibyaha bike kurusha bagenzi babo bishwe. Ntacyo bari bakoze ngo gitume Imana ibishimira kurusha abo bapfuyeapfuye–ahubwo bagiriwe imbabazi ziruta izabo.

Ubutumwa bwa Kristo bwari busobanutse neza: “Mwese muri abanyabyaha. Icyaha kigira ingaruka. Muriho kubera imbabazi z’Imana. Nimwihane rero namwe igihe kitarabarengana.”

Yesu yashoje amagambo ye kuri ayo makuba aca umugani uvuga ku mbabazi z’Imana:

Kandi abacira uyu mugani ati: “Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati, ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, uakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ Na we aramusubiza ati, ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire, nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce'” (Luka 13:6-9).

Aha ni ho hagaragarira uko ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo bigendana. Ubutabera bw’Imana buravuga ngo, “Ca icyo giti kitagira icyo kimaze!” Ariko imbabazi zayo zikinginga ziti, “Oya, cyongere iminsi turebe ko cyakwera imbuto.” Umuntu wese udafite Kristo ameze nk’icyo giti.

Mbese Twacyaha Inkubi Z’imiyaga n’Imyuzure?

(Can We Rebuke Hurricanes and Floods?)

Ikibazo kimwe cya nyuma ku byerekeye ibīza: Mbese turamutse dufite kwizera guhagije, ntitwacyaha ibīza tukabihagarika ntibize?

Kugira kwizera guhagije ni ukwizera ibyo Imana yahishuye ko ari bwo bushake bwayo.Kwizera rero kugomba kuba gushingiye ku ijambo ry’Imana ubwayo bitabaye ibyo ntikuba ari ukwizera na gato, biba ari ibyiringiro cyangwa se ibyo umuntu yibwira gusa. Nta hantu na hamwe muri Bibiliya Imana iduha isezerano ry’uko tuzacyaha tugaturisha inkubi z’imiyaga, bityo rero nta buryo umuntu yagira kwizera ko kubikora(uretse igihe Imana mu butware bwayo yaba imuhaye uko kwizera).

Reka nongere mbisobanure neza. Uburyo buhari bwonyine kugira ngo umuntu agire kwizera gucyaha inkubi y’umuyaga ni igihe yaba azi neza ko Imana itashakaga guteza ahantu runaka iyo nkubi y’umuyaga. Kuko nk’uko twabibonye muri BIbiliya, Imana ni yo ifirte ubutware ku muyaga bityo ni yo iteza incubi z’imiyaga zirimbura. Ni yo mpamvu rero bidashoboka ko umuntu yagira kwizera kutajegajega ko yahagarika inkubi y’umuyaga kandi Imana ubwayo yategetse ko bibaho! Keretse gusa Imana yahinduye gahunda yayo ku nkubi y’umuyaga yendaga guteza, kandi ibyo ishobora kubikora isubiza gusenga k’umuntu wayinginze ngo igire imbabazi, cyangwa se igihe abantu yendaga guhana bihannye (aha umuntu yibuka inkuru ya Ninewi igihe cya Yona). Ariko nubwo Imana yahindura gahunda yayo, ntawagira kwizera ko gucyaha inkubi y’umuyaga ngo ayiturishe keretse uwo muntu yamenye ko Imana yahinduye gahunda yayo kandi akamenya ko ishaka ko acyaha agaturisha uwo muyaga.

Umuntu umwe wenyine wacyashye agaturisha umuyaga w’ishuheri ni Yesu. Uburyo bumwe gusa buhari bwo kugira ngo hagire uwo ari we wese muri twe wabikora ni uko Imana yaba imuhaye “impano yo kwizera,” ( cyangwa impano yo “kwizera kudasanzwe” nk’uko rimwe na rimwe yitwa), imwe mu mpano icyenda z’Umwuka zanditse mu 1 Abakorinto 12:7-11. Nk’uko bimeze ku mpano z’Umwuka zose, impano yo kwizera ntikora nk’uko twe dushaka, ahubwo ni nk’uko Umwuka ashaka gusa (reba 1 Kor. 12:11). Nuko rero, igihe Imana itaguhaye kwizera kudasanzwe ko gucyaha inkubi y’umuyaga iteye, ntukwiye kuguma mu nzira yawo, ngo uhagaze mu kwizera. Ukwiye kuva mu nzira ngo utaguhitana! Nakugira inama kandi ko wasenga kugira ngo Imana ikurinde, kandi ukayitakambira ngo igirire imbabazi abo bantu yari izaniye ibihano, ugasenga ngo irinde ubugingo bwabo kugira ngo bongererwe igihe cyo kwihana.

Urabona ko igihe Pawulo yari mu bwato agana i Roma bamaze ibyumweru bibiri bateshwa icyerekezo n’ishuheri ikomeye, atigeze akangara uwo muyaga ngo utuze (reba Ibyak 27:14-44). Impamvu atabikoze ni uko atari abishoboye. Kandi urabona ko Imana yagiriye imbabazi abari bari mu bwato bose, kuko bose uko ari 276 bararokotse igihe ubwato bwarohamaga (reba Ibyak 27:24, 34, 44). Ndibwira ko Imana yabagiriye imbabazi bitewe n’uko Pawulo yabasengeye akayitakambira ngo ibagirire imbabazi.



[1] Ibitekerezo bivuguruza bibiri byarashubijwe: (1) Yuda avuga impaka zabaye hagati ya Mikayeli na Satani bahanganiye ku murambo wa Mose, ariko ntaho avuga ko barwanye rwose. Mu byukuri Yuda atubwira ko Mikayeli “atahangaye gucira urubanza Satani amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati, ‘Umwami Imana aguhane'” (Yuda 1:9). (2) Igihe Elisa n’umugaragu we bari bagoswe n’ingabo z’Abasiriya mu mudugudu wa Dotani, Elisa yasenze Imana ngo ihumure amaso y’umugaragu we (2 Abami 6:15-17). Icyakurikiyeho ni uko umugaragu we yabonye “amafarashi n’amagare by’umuriro” dutekereza ko abari bari kuri ayo mafarashi ari ingabo z’abamarayika mu isi y’umwuka. Nyamara ibi ntibyerekana ko aba bamarayika bari bamaze cyangwa bagiye kurwana n’abadayimoni. Rimwe na rimwe abamarayika Imana ijya ibakoresha mu gusohoza uburakari bwayo ku bantu babi; urugero ni igihe marayika umwe yatsembaga ingabo z’Abasiriya 185,000 nk’uko byanditse mu 2 Abami 19:35.

[2] Urugero, reba Mat. 1:20; 2:13,19; 4:11; Luka 1:11-20, 26-38.

[3] Iki gice cyose kirerekana kandi ko Yobu “atakinguriye Satani umuryango kubera ubwoba bwe” nk’uko bamwe bakunze kwibwira. Imana ubwayo ni yo yabwiye ibya Yobu muri 2:3: “Yakomeje [Yobu] gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.” Ibi mbivugaho mu buryo bunonosoye mu gitabo cyanjye nise God’s Tests (Kugeragezwa n’Imana), pp. 175-181, kandi kiboneka mu rurimi rw’Icyongereza ku rubuga rwacu rwa interineti (www.shepherdserve.org).

[4] Reba kandi 1 Abakorinto 10:13, byerekana ko Imana ishyiraho umurongo ntarengwa ku kugeragezwa kwacu, bikerekana ko ishyiriraho umurongo nyirukutugerageza ari we Satani.

[5] Mbese ibi biravuga ko tutagomba gusengera abategetsi, cyangwa ngo tujye mu matora gutora abayobozi, kuko tuzi ko Imana yimika uwo ishatse? Oya, muri demokarasi, umujinya w’Imana urimīrwa. Duhabwa uwo twatoye, kandi ubusanzwe abantu babi batora ababi nka bo. Ku bw’iyo mpamvu abakiranutsi bakwiye gutora. Byongeye kandi, mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya, hose dusabwa gusengera abadutegeka (Yer. 29:7; 1 Tim. 2:1-4), ibyo bikerekana ko dushobora kugira uruhare mu buryo Imana igena abo yimika. Bitewe n’uko rimwe na rimwe igihano cy’Imana kiza mu buryo bw’abategetsi babi, kandi bitewe n’uko ibihugu byinshi biba bikwiriye guhanwa, dushobora gutakambira Imana kandi ikatwumva, kugira ngo igihugu cyacu by’umwihariko kitagerwaho n’ibigikwiriye byose.

[6] Ibindi byanditswe byerekana ko Imana ari yo ifite ubutware ku muyaga ni: Itang. 8:11; Kuva 10:13,19; 14:21; 15:10; Kub. 11:31; Zab. 48:7; 78:76; 135:7; 147:18; 148:8; Yes. 11:15; 27:8; Yer. 10:13; 51:16; Ezek. 13:11,13; Amosi 4:9,13; Yona 4:8; Hag. 2:17. Inyinshi muri izi ngero ni aho Imana yakoresheje umuyaga mu buryo bwo guhana.

[7] Ibindi byanditswe byerekana ko Imana ari yo iteza amapfa, reba Guteg. 32:23-24; 2 Sam. 21:1; 24:12-13; 2 Abami 8:1; Zab 105:16; Yes. 14:30; Yer. 14:12,15-16; 16:3-4; 24:10; 27:8; 34:17; 42:17; 44:12-13; Ezek. 5:12,16-17; 6:12; 12:16; 14:21; 36:29; Ibyah. 6:8; 18:8). Yesu ubwe na we yavuze ko Imana “igusha imvura ku bababi n’abeza” (Mat 5:45). Imana ni yo igenga imvura.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Ibitekerezo by’Iki Gihe Byerekeye Intambara yo Mu Mwuka, Igice cya 1

Ibitekerezo by’Iki Gihe Byerekeye Intambara Yo Mu Mwuka, Igice Cya 2

Igice Cya Mirongo Itatu na Rimwe (Chapter Thirty-One)

Turakomeza iki gice tureba izindi nyigisho zipfuye ariko zamamaye cyane zerekeye Satani n’intambara yo mu mwuka. Dusoza turi buze kureba icyo Bibiliya ivuga koko ku ntambara yo mu mwuka buri mwizera wese akwiriye kurwana.

Igitekerezo #5: “Dushobora gufata ibihome by’abadayimoni byo mu kirere tukabikubita hasi dukoresheje intambara yo mu mwuka.”

(Myth #5: “We can pull down demonic strongholds in the atmosphere through spiritual warfare.”)

Dushingiye kuri Bibiliya, nta gushidikanya ko Satani ategeka inzego zitandukanye z’imyuka y’abadayimoni ikorera mu kirere cy’isi kandi imufasha gutegeka ubwami bw’umwijima. Kandi kuba iyo myuka igiye ifite uturere igenzura dufite imbibe na cyo ni ikintu kiri muri Bibiliya (reba Dan. 10:13, 20-21; Mariko 5:9-10). Kuba kandi abakristo bafite ubutware bwo kwirukana abadayimoni mu bandi bantu bakagira n’inshingano yo kurwanya Satani na byo ni ibintu Bibiliya itangira ubuhamya (reba Mariko 16:17; Yak. 4:7; 1 Pet. 5:8-9). Ariko se Abakristo bashobora gukubita hasi imyuka y’abadayimoni ikorera mu birere by’imijyi y’ibihugu? Igisubizo ni oya, kandi kugerageza kubikora baba batakaza igihe cyabo.

Kuba gusa dushobora kwirukana abadayimoni mu bantu, ntibigomba gutuma twibwira ko dushobora no gukubita hasi ibihome by’abadayimoni bakorera mu birere by’imijyi. Hari ingero nyinshi z’aho abadayimoni birukanwa mu bantu mu butumwa bwiza no mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ariko se wabona ahantu na hamwe mu butumwa bwiza cyangwa mu gitabo cy’Ibyakozwe havuga aho umuntu yakubise hasi dayimoni ukorera mu kirere cy’umujyi cyangwa akarere runaka? Ntibishoboka kuko ntahahari. Hari aho waba uzi mu nzandiko zo muri Bibiliya duhabwa amabwiriza yo guhanantura abadayimoni mu kirere? Oya, kuko hadahari. Ku bw’ibyo ntaho twashingira muri Bibiliya twizera ko dushobora cyangwa tugomba gushoza “urugamba rwo mu mwuka” tukarwanya abadayimoni mu kirere.

Guha Imigani Insobanuro Zirenze Urugero

(Pushing Parables Too Far)

Kubona ibisobanuro muri Bibiliya birenze ibyo Imana yashakaga kuvuga ni ikosa Abakristo bakunze gukora kenshi igihe basoma ibice bya Bibiliya birimo imvugo ngereranyo. Urugero rwiza rw’ukuntu imvugo ngereranyo isobanurwa nabi ni ukuntu abantu benshi basobanura amagambo ya Pawulo avuga “gubita hasi ibihome”:

Nubwo tugenda dufite umubiri w’abantu ntiturwana mu buryo bw’abantu, kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo. Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora (2 Kor. 10:3-6).

Bibiliya The King James Version, aho kuvuga ngo “dukubita hasi impaka,” iravuga ngo “dusenya ibihome.” Abantu bamwe bashingiye kuri iyi nteruro ikoresha imvugo ngereranyo, bashyizeho imyizerere ishyigikira igitekerezo cyo kurwana “intambara yo mu mwuka” kugira ngo “basenye ibihome” by’abadayimoni mu kirere. Ariko nk’uko Bibiliya the New American Standard Version ibivuga mu buryo busobanutse neza, Pawulo icyo avuga si imyuka mibi yo mu kirere, ahubwo ni ibihome by’imyizerere y’ibinyoma iba mu bitekerezo by’abantu. Impaka ni zo Pawulo yakubitaga hasi, ntabwo ari imyuka mibi y’ahantu ho mu kirere.

Ibi binarushaho gusobanuka iyo turebye igihe Pawulo yabivugiyemo. Pawulo yaravuze ati, “Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo”. Intambara Pawulo avuga mu buryo bwo kugereranya ni intambara yo kurwanya ibitekerezo, cyangwa ibyo abantu bibwira, bitandukanya no kumenya Imana nyakuri.

Pawulo akoresha imvugo ya gisirikare, aravuga ukuntu turi mu ntambara, intambara ku bitekerezo by’abantu bizeye ibinyoma bya Satani. Intwaro yacu y’ingenzi muri iyi ntambara ni ukuri. Ari yo mpamvu twategetswe kujya mu mahanga yose tukabwiriza ubutumwa bwiza, tugatera ubwami bw’umwanzi twitwaje ubutumwa bubohora imbohe zikagira umudendezo. Ibihome tuba dusenya biba byarubakishijwe amatafari y’ibinyoma afatanyijwe na sima y’uburiganya.

Intwaro Zose z’Imana

(The Whole Armor of God)

Ahandi hantu mu nyandiko za Pawulo hakunze kenshi gusobanurwa nabi ni mu gitabo cy’Abefeso 6:10-17, aho yanditse avuga ko tugomba gutwara intwaro z’Imana. Nubwo koko aha havuga ku rugamba Abakristo barwana na Satani n’abadayimoni, ibyo gukubita hasi abadayimoni mu birere by’imijyi nta birimo. Uko dukomeza kwiga neza twitonze aho hantu, tugenda turushaho gusobanukirwa neza ko Pawulo mbere na mbere yandikaga avuga ku nshingano buri muntu afite yo kurwanya uburiganya bwa Satani mu buzima bwe akoresha ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

Uko dusoma by’umwihariko iki gice, urabona ya mvugo ngereranyo igenda igaragara cyane. Biragaragara ko mu byukuri Pawulo atavuga ko Abakristo bakwiye kwitwaza intwaro zisanzwe. Ahubwo intwaro yavugaga ni mu buryo bwo kugereranya. Intwaro zitandukanye zishushanya amahame atandukanye ya Bibiliya Abakristo bagomba gukoresha birinda Satani n’imyuka y’abadayimoni. Mu kumenya Ijambo ry’Imana, kuryizera no kurikoresha, Abakristo, mu buryo bwo kugereranya, baba bafite intwaro.

Reka turebe icyo gice mu gitabo cy’Abefeso umurongo ku wundi, ari na ko twibaza icyo Pawulo yageragezaga kutubwira koko.

Is ko y’Imbaraga zacu z’umwuka

(The Source of Our Spiritual Strength)

Mbere na mbere tubwirwa “gukomerera mu Mwami, no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi” (Ef. 6:10). Icyibanzweho cyane hano ni ukuvuga ko tutagomba kugendera ku mbaraga zacu ubwacu ahubwo ko tugomba kugendera ku z’Imana. Ibi na none biri mu byo Pawulo yakurikijeho kuvuga ati: “Mwambare intwaro zose z’Imana” (Ef. 6:11a). Ni intwaro z’Imana, si izacu. Pawulo ntabwo ashaka kuvuga ko Imana yitwaza intwaro, ahubwo aravuga ko dukwiriye kugira intwaro Imana yaduhaye.

Kuki dukeneye izi ntwaro zose Imana yatanze? Igisubizo ni, “Kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” ( Efh. 6:11b). Izi ntwaro mbere na mbere ni izo kwirwanaho, ntabwo ari izo kugaba ibitero. Ntabwo ari izo kugenda tugakubita hasi imyuka mibi iri hejuru y’imijyi y’ibihugu; ni izo kugira ngo tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

Iyo tumenye ko Satani afite imigambi mibisha yo kudutera, hanyuma ntitwitwaze intwaro Imana yadushyiriyeho, ashobora kutunesha. Urabona kandi ko ari inshingano yacu gutwara intwaro. Ntabwo ari Imana izitwara.

Reka dukomeze:

Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru (Ef. 6:12).

Aha biragaragara rwose cyane ko Pawulo atavugaga iby’umubiri, intambara isanzwe igaragarira amaso y’umubiri, ahubwo ni iy’umwuka. Duhanganye n’uburiganya bw’imyuka mibi yo mu nzego zitandukanye nk’uko Pawulo ayishyira ku rutonde. Abasomyi benshi bakeka ko Pawulo yahereye ku rwego rwo hasi ajya hejuru, “abatware” ari rwo rwego rwo hasi cyane hanyuma “imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” rukaba ari rwo rwego rwo hejuru cyane.

None se twarwanya dute ibiremwa by’umwuka? Icyo kibazo umuntu yagisubiza abaza ati, ibiremwa by’umwuka bidutera bite? Bidutera mbere na mbere mu kutugerageza, mu bitekerezo, mu kutwongorera mu bitekerezo byacu bitubwira ibyo twakora, biduha n’ibitekerezo bivuguruza Ijambo ry’Imana n’ubushake bwayo. Bityo rero kubirwanya ni ukumenya Ijambo ry’Imana, kuryizera, no kurikurikiza.

Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe (Ef. 6:13).

Urabona ko na none intego ya Pawulo ari ukugira ngo ari ukugira ngo adutegurire kurwanya no guhangana n’ibitero bya Satani. Intego ye si ukudutegura ngo tugende tujye kugaba ibitero kwa Satani dukubite hasi abadayimoni tubahananture mu kirere. Muri iki gice Pawulo atubwira incuro eshatu guhagarara dushikamye. Twe ni uguhagarara tukarwanya umwanzi uje kudutera ntabwo ari ukugaba ibitero ngo tumusange iyo ari.

Ukuri–Intwaro yacu y’Ibanze Yo Kwirwanaho

(Truth–Our Primary Defense)

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri (Ef. 6:14a).

Iki ni cyo gituma intwaro zacu zigira ireme–ukuri. Ukuri ni iki? Yesu yabwiye Se ati, “Ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Ntidushobora guhagarara tudatsinzwe na Satani keretse tuzi ukuri, ari ko dushobora kurwanisha tugasubiza inyuma ibinyoma bya Satani. Yesu yabyerekanye mu buryo bwiza cyane igihe Satani yamugeragerezaga mu butayu, kuri buri gishuko cya Satani agasubiza ati, “Haranditswe ngo.”

Pawulo arakomeza:

Mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza (Ef. 6:14b).

Abakristo, tugomba kuba dufite gukiranuka k’ubwoko bubiri. Ubwa mbere twahawe gukiranuka kwa Kristo nk’impano (reba 2 Kor. 5:21). Abizera Yesu babazweho gukiranuka kwe, we wishyizeho ibyaha byabo ku musaraba. Uko gukiranuka kwadukijije ububata bwa Satani.

Ubwa kabiri, tugomba kubaho mu gukiranuka, twumvira amategeko ya Kristo, kandi Pawulo agomba kuba ari byo yari afite mu bitekerezo avuga gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza. Iyo twumvira Kristo tuba twima urwaho Satani (reba Ef. 4:26-27).

Gushikama Mu Nkweto z’Ubutumwa Bwiza

(Firm Footing in Gospel Shoes)

Mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza (Ef. 6:15)

Kumenya ukuri k’ubutumwa bwiza, tukakwizera kandi tukagushyira mu bikorwa biduha guhagarara tudatsinzwe n’ibitero bya Satani. Inkweto abasirikare b’Abaroma bamabaraga zabaga zifite ibintu bimeze nk’amenyo imbere ku kizuru byatumaga bahagarara bashikamye igihe bari ku rugamba. Iyo Yesu ari Umwami wacu, tuba dushobora guhagarara dushikamye tukanesha ibinyoma bya Satani.

Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro (Ef. 6:16).

Na none urabona hano ko Pawulo yibanda ku kintu cyo guhagarara tukirwanaho. Ntabwo avuga ko tugenda tugakubita hasi abadayimoni bari mu birere by’imijyi. Aravuga uburyo tugomba gukoresha kwizera Ijambo ry’Imana kwacu tukarwanya ibinyoma bya Satani. Iyo twizera kandi tukumvira ibyo Imana yavuze, bimera nk’ingabo idukingira ibinyoma byose bya Satani bishushanywa n’ “imyambi yaka umuriro ya wa mubi.”

Inkota yacu y’Umwuka–Ijambo ry’Imana

(Our Spiritual Sword–God’s Word)

Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana (Ef 6:17).

Agakiza, nk’uko Bibiliya ikavuga, gakubiyemo no kubaturwa mu butware bwa Satani. Imana “ni yo yadukijije ubutware bw’umwijima, ikadukuramo ikatujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda” (Kolo. 1:13). Ibyo kubimenya ni nko kugira ingofero irinda ibitekerezo byacu kuba byakwakira ikinyoma cya Satani ushaka kugerageza kutwumvisha yuko tukiri mu butware bwe. Satani ntakidutwara–Yesu ni we Databuja.

Ikindi kandi tugomba kwitwaza “inkota y’Umwuka” ari yo, nk’uko Pawulo abisobanura, Jambo ry’Imana mu buryo bw’ikigeranyo. Nk’uko namaze kubivuga, Yesu ni we cyitegererezo nyacyo cy’intwari ku rugamba rw’umwuka wari uzi cyane kurwanisha inkota ye y’umwuka. Mu gihe cyo kugeragezwa kwe mu butayu buri gihe yasubizaga Satani akoresha Ijambo ry’Imana nk’uko ryanditse neza neza. Nuko rero natwe niba dushaka kunesha Satani mu ntambara y’umwuka, tugomba kumenya kandi tukizera icyo Imana yavuze, kugira ngo tutagushwa n’ubushukanyi bw’uwo mubi.

Kandi urabona ko Yesu yakoresheje “inkota y’umwuka” yirwanaho. Bamwe bakunze kuvuga, babwira abantu nkatwe twemeza ko intwaro Pawulo yavugaga ari izo kwitabara, ngo biragaragara cyane ko inkota ari intwaro ikoreshwa mu kugaba igitero. Nuko bakoresheje ingingo nk’iyo y’intege nke cyane, bakagerageza gushyigikira imitekerereze yabo bavuga ko iki gice cy’Abefeso 6:10-12 ngo kigaragaza inshingano dufite yo kugaba ibitero “tugakubita hasi ibihome” by’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

Biragaragara neza, ushingiye ku byo Pawulo yivugira ubwe nk’impamvu Abakristo bagomba gutwara intwaro z’Imana (kugira ngo “babashe guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani”), ko yavugaga mbere na mbere ko izo ntwaro zigomba gukoreshwa mu buryo bwo kwirwanaho. Ikindi kandi nubwo inkota ishobora gutekerezwa nk’intwaro yo kugaba ibitero, nyamara ishobora no gukoreshwa mu kwirwanaho, kuko ishobora gukinga inkota y’umwanzi ntikugereho.

Byongeye kandi, tugomba kwitonda cyane kugira ngo tudahindura ubusobanuro bw’ikigereranyo tugerageza gusobanura kuri buri ntwaro. Iyo dutangiye kujya impaka ku kuba inkota ari iyo kwitabara cyangwa ari iyo gutera/kugaba igitero tuba dushobora cyane “kuvugisha umugani icyo utavuga” uko tugenda tugerageza gucagaguramo uduce imvugo ngereranyo itagombaga gucagagurwamo gutyo.

Ariko se Yesu Ntiyatubwiye Ko Tugomba “Kuboha Umugabo

w’umunyamaboko”?

(But Didn’t Jesus Instruct Us to “Bind the Strong Man”?)

Incuro eshatu mu butumwa bwiza tubona aho Yesu yavuze “kuboha umugabo w’umunyamaboko.” Nyamara muri izo ncuro uko ari eshatu, ntaho Yesu yigeze abwira abayoboke be ko “kuboha umugabo w’umunyamaboko” ari ikintu bagomba gukora. Reka turebe neza ibyo Yesu yavuze koko, hanyuma turebe n’igihe yabivugiye n’amagambo abiherekeje:

Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati, ” Afite Belizebuli,” kandi bati, “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” Arabahamagara abacira imigani ati, “Satani abasha ate kwirukana Satani? Iyo ubwami bwigabanije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho. Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho, cyangwa Satani iyo yihagurukiye akigabanya, ntabasha kugumaho ashiraho. Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y’umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye. Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose. Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni (Mariko 3:23-30).

Urabona ko Yesu nta muyoboke we yarimo yigisha kuboha umuntu w’umunyambaboko. Ahubwo yakoresheje imitekerereze itavuguruzwa mu mvugo ngereranyo asubiza abanditsi b’i Yerusalemu bamuharabikaga.

Bamushinjaga ko yirukana abadayimoni akoresheje imbaraga z’abadayimoni. Yabashubije ababwira ko Satani yaba abaye ikigoryi aramutse yisenyeye. Nta muntu ufite ubwenge wahakana ibyo.

Niba se atari imbaraga za Satani Yesu yakoreshaga yirukana abadayimoni, ni imbaraga za nde noneho? Zigomba kuba zari imbaraga ziruta iza Satani. Zigomba kuba zari imbaraga z’Imana, imbaraga z’Umwuka Wera. Nuko rero Yesu yakoresheje imvugo ngereranyo avuga Satani, amugereranya n’umuntu w’umunyamaboko urinze ubutunzi bwe. Umuntu umwe gusa ufite ubushobozi bwo gusahura ubutunzi bw’umunyamaboko agomba kuba ari umuntu umurusha imbaraga, ni ukuvuga Yesu ubwe. Iyi ni yo yari insobanuro nyakuri y’uburyo yirukana abadayimoni.

Iki gice kivuga umuntu w’umunyamaboko, kimwe no muri Matayo no muri Luka, ntigishobora gukoreshwa umuntu ashyigikira igitekerezo cy’uko tugomba “kuboha abantu b’abanyamaboko” mu birere by’imijyi. Ikindi kandi iyo twitegereje neza ibindi byanditswe by’Isezerano Rishya, nta muntu n’umwe tubonaho ikitegererezo cy’uko “yaboshye umuntu w’umunyamaboko” mu birere by’imijyi cyangwa ngo tubone ahatangwa amabwiriza yo kubikora. Nuko rero dushobora gushira amanga tukanzura tuvuga ko nta shingiro bifite muri Bibiliya kuba umukristo uwo ari we wese yagerageza kuboha no guca intege ibyo bavuga ngo “dayimoni yitwa umuntu w’umunyamaboko” mu kirere cy’umujyi runaka cyangwa akarere runaka.

Naho Se ibyo “Guhambira mu Isi no mu Ijuru”?

(What About “Binding on Earth and in Heaven”?)

Ni ahantu habiri gusa mu butumwa bwiza dusanga amagambo ya Yesu ngo, “Icyo muzahambira cyose mu isi no mu ijuru kizahambirwa cyangwa [kizaba gihambiriwe], kandi icyo muzahambura mu isi cyose no mu ijuru kizahamburwa cyangwa [kizaba gihambuwe].” Aho hombi tuhasanga mu butumwa bwiza bwa Matayo.

Mbese Yesu yatubwiraga ko dushobora kandi ko tugomba “kuboha” imyuka y’abadayimoni mu kirere?

Reka tubanze turebe amagambo ye, kuboha no kubohora. Uburyo Yesu yakoresheje ayo magambo biragaragara ko ari uburyo bwo kugereranya, kuko nta gushidikanya ko atashakaga kuvuga ko abayoboke be bagomba kujya bafata imigozi koko bakagira ikintu icyo ari cyo cyose bahambira cyangwa bakagira ikintu bahambura cyari kiboshywe n’imigozi koko ifatika. None se Yesu yashakaga kuvuga iki?

Kugira ngo tubone igisubizo, dukwiriye kureba uburyo yakoresheje ayo magambo kuboha no kubohora dukurikije icyo yavugaga muri rusange muri icyo gihe. Mbese yarimo avuga iby’imyuka y’abadayimoni? Niba ari byo yavugaga twakwanzura tuvuga ko amagambo ye yo kuboha yarebaga abadayimoni.

Reka tubanze turebe ahantu ha mbere Yesu yavuze kuboha no kubohora:

Arababaza [Yesu] ati, “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati, “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” Yesu aramusubiza ati, “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Mat. 16:15-19).

Nta gushidikanya ko icyatumye aya magambo abantu bayasobanura mu buryo bwinshi butandukanye ari uko harimo imvugo ngereranyo zigera nibura kuri eshanu: (1) “umubiri n’amaraso,” (2) “urutare,” (3) “amarembo y’ikuzimu,” (4) “imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru,” no (5) “guhambira/guhambura.” Aya magambo yose ni imvugo ngereranyo ivuga ku bindi bintu.

Amarembo y’ikuzimu

(Hades’ Gates)

Utitaye ku nsobanuro nyayo y’izi mvugo ngereranyo, urabona ko, muri iki gice, Yesu atigeze avuga abadayimoni. Aho yabaye nk’uwegereza cyane kubavugaho ni igihe yavuze “amarembo y’ikuzimu,” kandi biragaragara ko icyo ari ikigereranyo, kuko nta buryo mu byukuri amarembo y’ikuzimu yagira icyo akora cyabera Itorero inzitizi.

“Amarembo y’ikuzimu” ashushanya iki? Birashoboka ko ashushanya imbaraga za Satani, hanyuma Yesu akaba yaravugaga ko imbaraga za Satani zitazabuza Itorero rye gukomeza. Yesu kandi ashobora kuba yaravugaga ko Itorero azubaka rizakiza abantu ibyago byo gukingiranirwa ikuzimu.

Urabona ko mu byukuri Yesu yavuze ku bwoko bubiri bw’amarembo: amarembo y’ikuzimu n’amarembo y’ijuru yavuzeho avuga guha Petero “imfunguzo z’ijuru.” Iri tandukaniro kandi rishyigikira igitekerezo cy’uko amagambo ya Yesu avuga amarembo y’ikuzimu ari ukwerekana uruhare Itorero rifite mu kurinda abantu kujya ikuzimu.

Nubwo Yesu yaba yaravugaga ko “ububasha bwose bwa Satani butazashobora gutangira itorero rye,” ntidushobora kwihutira ku mwanzuro wo kuvuga ko amagambo ye yo guhambira no guhambura ari amabwiriza adutegeka uko dukwiye kujya tugenza abadayimoni mu birere by’imijyi, bitewe gusa n’uko ntaho tubona urugero mu bitabo by’ubutumwa bwiza byose cyangwa Ibyakozwe n’intumwa hagira umuntu n’umwe uboha abadayimoni mu kirere cy’umujyi runaka, cyangwa ngo tubone amabwiriza mu nzandiko zanditswe muri Bibiliya atubwiriza gukora ibintu nk’ibyo. Uburyo ubwo ari bwo bwose dusobanuramo amagambo ya Kristo ku byo guhambira no guhambura, insobanuro yacu igomba kuba ishyigikiwe n’ibindi byanditswe byo mu Isezerano Rishya.

Urebye ukuntu nta cyanditswe na kimwe kibitangaho urugero, biratangaje kubona ukuntu abakristo kenshi bakunze kuvuga ibintu nk’ibi ngo, “Ndahambira Satani mu izina rya Yesu,” cyangwa ngo “Ndarekura abamarayika kuri uyu muntu ” n’ibindi. Mu Isezerano Rishya nta hantu na hamwe wabona umuntu avuga ibintu nk’ibyo. Ikibandwaho cyane mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa no mu nzandiko ntabwo ari ukugira icyo umuntu abwira Satani cyangwa guhambira no guhambura abadayimoni, ahubwo ni ukubwiriza ubutumwa bwiza no gusenga Imana. Urugero igihe Pawulo yakomezaga guterwa igishakwe mu mubiri n’intumwa (bisobanuye mu byukuri, “marayika”) ya Satani, ntabwo yagerageje “kuyihambira.” Yasenze Imana kubw’ibyo (reba 2 Kor. 12:7-10).

Imfunguzo z’Ijuru

(The Keys to Heaven)

Reka turebe na none ibyo Yesu yari arimo kuvuga ako kanya igihe yavugaga ayo magambo yo guhambira no guhambura. Urabona ko mbere gato y’uko avuga ibyo guhambira no guhambura, Yesu yabanje kuvuga ko azaha Petero “imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru.” Petro ntiyigeze ahabwa imfunguzo nyirizina zo gukingura inzugi zo mu ijuru, ubwo rero byumvikane ko ayo magambo ya Yesu yari imvugo ngereranyo. “Imfunguzo” zirashushanya iki? Imfunguzo zishushanya uburyo bwo kugera ku kintu gifungiranye. Ufite urufunguzo aba afite ubushobozi abandi badafite bwo gushobora gufungura inzugi runaka.

Igihe tureba umurimo wa Petero nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ni iki tubona akora cyakwitwa gufungura imiryango abandi badashoboye gufungura?

Mbere na mbere tumubona abwiriza ubutumwa bwiza, ubwo butumwa bwiza ni bwo bukingura imiryango y’ijuru ku bizera bose (ubwo butumwa bwiza kandi ni bwo bukinga amarembo y’ikuzimu). Muri ubwo buryo, twese twahawe imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, nk’uko twese duhagarariye Kristo. Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru nta kindi kitari ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ubutumwa ari bwo bufite ububasha bwo gukingura amarembo y’ijuru.

Noneho rero Ibyo Guhambira no Guhambura

(And Now, Binding and Loosing)

Hanyuma, Yesu amaze gusezeranya Petero imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, yavuze amagambo yo guhambira no guhambura, ari yo mvugo ngereranyo ya gatanu muri iki gice turimo twiga.

Dushingiye ku nsobanuro y’amagambo twamaze kubona, Yesu yashakaga kuvuga iki? Guhambira no guhambura bya Petero bihurira he n’ibya Yesu byo kubaka Itorero rye, n’ibyo gukiza abantu kujya ikuzimu, n’ibyo kubwiriza ubutumwa bwiza?

Mu byukuri hari uburyo bumwe gusa bushoboka. Yesu yashakaga gusa kuvuga ati, “Nkwemeye nk’itumwa ihagarariye ijuru. Genda wuzuze inshingano zawe mu isi, ijuru rizagushyigikira.”

Umukoresha abwiye umukozi we umuhagarariye mu bucuruzi ati, “Ibyo uzakora i Bangkok byose bizaba bikozwe ku cyicaro gikuru iwacu,” uwo mukozi yakumva ate amagambo ya shebuja? Uwo mukozi yakumva ko bisobanuye ko agiye guhagararira sosiyete ye y’ubucuruzi i Bangkok. Ibyo Yesu yashakaga kuvuga nta bindi ni uko Petero yari ahawe ububasha bwo guhagararira Imana mu isi. Iri sezerano ni ryo ryajyaga kumara amanga cyane Petero atangiye kubwiriza ubutumwa bw’Imana i Yerusalemu imbere y’abanditsi n’Abafarisayo bamuryanira inzara bamunegura–abantu bibwiraga ko ari bo bashyizweho n’Imana kuyihagararira, kandi abo bari abantu koko Petero mbere yakabaye yubaha muri urwo rwego.

Iyi nsobanuro y’amagambo ya Yesu ihuza neza n’uburyo bwa kabiri yakoresheje ayo magambo; tubisanga nyuma y’ibice bibiri uvuye kuri ayo magambo aho ari ha mbere mu butumwa bwiza bwa Matayo:

Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi umwe cyangwa babiri, ngo ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro. Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. (Mat. 18:15-20).

Aha ha kabiri havuga ku byo guhambira no guhambura, nta na kimwe cyanditsemo cyatuma twumva ko Yesu yavugaga guhambira abadayimoni. Ahangaha Kristo yavuze ku byo guhambira no guhambura akimara kuvuga ku by’imyitwarire ikwiye gukurikizwa mu itorero.

Ahubwo ibi byerekana ko Yesu avuga ibyo guhambira no guhambura yashakaga kuvuga ibintu nk’ibi ati, “Mbahaye inshingano zo kugena umuntu ukwiye kuba mu Itorero n’utabikwiye. Uwo ni umurimo wanyu. Ubwo muzaba musohoza izo nshingano ijuru rirabashyigikiye..”

Mu buryo bwagutse, Yesu yashakaga kuvuga ati, “Mushyizweho mu isi nk’abantu bemewe bahagarariye ijuru. Mufite inshingano, kandi iteka uko muzaba mwuzuza inshingano zanyu ijuru rizaba ribashyigikiye.”

Guhambira no Guhambura Ubirebeye Hamwe n’Andi Magambo Biri Kumwe

(Binding and Loosing in Context)

Iyi nsobanuro ijyana neza n’ibikurikiraho ako kanya ndetse n’ibindi byose bivugwa mu Isezerano Rishya.

Ku bijyanye n’ibikurikiraho ako kanya, tubona ko Yesu akimara kuvuga ibyo guhambira no guhambura, yahereyeko avuga ati: “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru” (Mat. 18:19).

Na none harumvikanamo ya nsanganyamatsiko y’uko “icyo muzakora mu isi no mu ijuru kizaba gishyigikiwe.” Twebwe mu isi twemerewe gusenga kandi ni inshingano yacu. Nitubikora, ijuru rizatwumvira. Amagambo ya Yesu ngo, “Kandi ndababwira…” arasa nk’ayerekana ko Yesu avuga mu buryo bwagutse ibyo yari yavuze mbere byo guhambira no guhambura.

Amagambo Yesu yashojerejeho muri iki gice avuga ati, “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo,” na yo aragaruka kuri ya nsanganyamatsiko y’uko “ijuru rizaba ribashyigikiye.” Iyo abizera bateraniye hamwe mu izina rye, uwo mu ijuru yigaragaza muri bo.

Nubwo waba utemeranya nanjye na gato kuri iyi nsobanuro y’aya magambo tureba, bizakugora cyane kubona icyanditswe kizima cyumvikana kivuga ko Yesu ibyo yashakaga kuvuga ari uguhambira abadayimoni hejuru y’imijyi y’ibihugu!

Mu Mugambi W’Imana Harimo na Satani

(God’s Divine Plan Includes Satan)

Satani n’aamarayika be ni ingabo zigometse, ariko si ingabo Imana idafiteho ububasha. Izi ngabo zigometse zaremwe n’Imana, (uretse ko zitaremwe ari ibyigomeke). Pawulo yaranditse ati:

Kuko muri we [Kristo] ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose–ni we wabiremye byose kandi rero ni nawe byaremewe (Kolo. 1:16).

Yesu yaremye buri mumarayika wo mu rwego urwo ari rwo rwose, na Satani arimo. Yari azi se ko hari abazigomeka? Cyane rwose yari abizi. None se kuki yabaremye? Kuko yari kuzakoresha abo bigometse kugira ngo bafashe mu isohozwa ry’umugambi we. Iyo ataza kuba abafitiye gahunda azabakoresha, aba yarabashyize mu ibohero ako kanya, nk’uko tubona ko ari ko yamaze kugira bamwe mu bamarayika bigometse (reba 2 Pet. 2:4) kandi nk’uko umunsi umwe azagira Satani (reba Ibyah. 20:2).

Imana ifite impamvu ireka Satani n’imyuka mibi bagakorera mu isi. Iyo bitaba ibyo ntibakabaye bashobora kugira icyo bakora na gito. None impamvu z’Imana ni izihe zo kugira ngo ireke Satani akore mu isi? Sinibwira ko hari umuntu n’umwe wamenya izo mpamvu zose, ariko hari zimwe Imana yahishuye mu Ijambo ryayo.

Ubwa mbere, Imana irareka Satani agashobora gukora mu isi ku buryo bufite aho bugarukira ku bw’umugambi wayo wo kugerageza abantu. Satani ni undi mutware abantu bafite bashobora kuba bahitamo kuyoboka. Abantu babimenya batabimenya, utari umuyoboke w’Imana aba ari umuyoboke wa Satani. Imana yemereye Satani ajya kugerageza Adamu na Eva, abantu babiri bari bafite umudendezo Imana yabahaye wo kwihitiramo, kugira ngo ibagerageze. Abafite umudendezo wo kwihitiramo bose bagomba kugeragezwa kugira ngo ibiri mu mitima yabo bijye ahagaragara, ari ukumvira cyangwa kutumvira.[1]

Ubwo kabiri, Imana irareka Satani agakora mu isi ku buryo bufite aho bugarukira nk’igikoresho cy’umujinya wayo isuka ku nkozi z’ibibi. Ibi namaze kubyerekana ntanga ingero nyinshi muri Bibiliya aho Imana yagiye ihana abantu babikwiriye ikoresheje imyuka mibi. Byonyine kugira ngo Imana ibe yararetse Satani akagira ubutware ku b’isi badakijijwe ni ikigaragaza umujinya wayo kuri bo. Imana ijya icira iteka ku bantu b’ahantu runaka mu kureka abantu babi akaba ari bo baba abategetsi babo, no mu kureka imyuka mibi ikabategeka, igahindura ubuzima bwabo bubi kurushaho.

Ubwa gatatu, Imana irareka Satani agakorera mu isi ku buryo bufite aho bugarukira ku bwo kugira ngo yiheshe icyubahiro. “Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:8). Buri gihe cyose Imana isenye kimwe mu bikorwa bya Satani, iba ishyize hejuru gukomera kwayo n’ubwenge bwayo.

Yesu ni we Mutwe w’Ubutware bwose n’Imbaraga Zose

(Jesus is the Head Over Principalities and Powers)

Nk’abakristo, inshingano yacu Bibiliya ivuga y’uko tugomba kwitwara kuri Satani n’abadayimoni iri mu buryo bubiri: kumurwanya mu bugingo bwacu (Yak. 4:7), no kubirukana mu bugingo bw’abandi bantu bakeneye kubaturwa (Mariko 16:17). Umukristo wese wigeze kwirukana abadayimoni arabizi neza, nk’itegeko rusange, ko udashobora kwirukana dayimoni mu muntu, keretse uwo muntu ashaka kubohorwa.[2] Imana yubahiriza guhitamo kwa buri muntu, kandi igihe umuntu ashatse kwiyegurira abadayimoni, Imana ntimubuza.

Iyi na none ni indi mpamvu tudashobora gukubita hasi abadayimoni batwara ikirere cy’ahantu runaka. Iyo myuka mibi iba ibase abantu b’aho hantu kubera ko abo bantu ari byo baba barahisemo. Iyo tubabwiriza ubutumwa bwiza, tuba tubaha amahirwe yo guhitamo. Iyo bahisemo neza bibazanira umudendezo bakava mu bubata bwa Satani n’abadayimoni. Ariko iyo bahisemo nabi, bagahitamo kwanga kwihana, Imana ireka Satani akababata.

Yesu muri Bibiliya avugwa nk’ “Umutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose” (Kolo. 2:10). Nubwo amagambo y’Ikigiriki avuga ubutware (arche) n’ubushobozi (exousia) ajya akoreshwa bavuga ubutegetsi bw’abantu, mu Isezerano Rishya aya magambo akoreshwa bavuga ubutware bw’imyuka y’abadayimoni. Igice kivuga neza ku ntambara y’abakristo barwana n’abatware (arche) n’abafite ubushobozi (exousia) cy’Abefeso 6:12 ni urugero rumwe.

Iyo dusomye ibyo Pawulo yanditse avuga ko Yesu ari umutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose mu Abakolosayi 2:10 tubihuza n’ibyo yavugaga muri rusange muri icyo gice, byumvikana neza ko yavugaga ubushobozi bwo mu buryo bw’umwuka. Urugero muri icyo gice, imirongo ine uvuye aho, Pawulo yanditse kuri Yesu ati, “Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw’umusaraba” (Kolo. 2:15).

Niba Yesu ari we mutwe w’abatware n’abafite ubushobozi bo mu buryo bw’umwuka, ubwo rero abafiteho ubutware. Iri ni ihishurirwa ryiza cyane ku bakristo baba mu bihugu bigendera ku mico n’imigenzo bya gipagani, baba barabayeho kera basenga ibigirwamana ku bwo gutinya imyuka mibi babaga bazi ko ibafiteho ubutware.

Uburyo Bumwe Gusa Bwo Gukira

(The Only Way of Escape)

Uburyo bumwe gusa buhari bwo gukira ingoyi y’abadayimoni ni ukwihana no kwizera ubutumwa bwiza. Ubwo ni bwo bukiriro Imana yashyizeho. Nta muntu n’umwe washobora guhambira imbaraga z’abadayimoni hejuru y’igihugu ngo akuvane mu bubata bwa Satani cyangwa ngo nibura akubatureho gato. Umuntu atarihana ngo yizere ubutumwa bwiza, umujinya w’Imana uba ukimuriho (reba Yohana 3:36), kandi ibyo bikubiyemo no kuba mu bubata bw’imbaraga z’abadayimoni.

Niyo mpamvu nta mpinduka ushobora kubona mu mijyi yabereyemo ibiterane n’amasengesho byo kurwana intambara yo mu mwuka, kuko nta kintu kiba cyabaye mu byukuri gishobora kugira icyo gitwara inzego z’ubutware bw’abadayimoni bategeka aho hantu. Abakristo bashobora kwirirwa basakuza bakarara basakuza bavugiriza induru abatware n’abafite ubushobozi; bashobora kugerageza kubabaza Satani bakoresha ibyo bita ngo “kurwana mu ndimi”; bashobora kuvuga incuro miliyoni ngo “Ndabahambira mwa badayimoni mwe mukorera mu kirere cy’uyu mujyi”; bashobora no gukora ibi byose bari mu ndege mu kirere cyangwa bari hejuru y’amagorofa y’imiturirwa maremare cyane (nk’uko bamwe mu bukuri babigenza); icyo bishobora gutwara abadayimoni ni ukubasetsa gusa bakigaragura baseka abo bapfapfa b’abakristo.

Reka tujye ku kindi gitekerezo cyo muri iki gihe cy’intambara y’umwuka.

Igitekerezo #6: “Kurwana intambara y’umwuka turwanya abadayimoni batwara ikirere bituma imiryango yo kubwiriza ubutumwa bwiza ikinguka cyane.”

( Myth #6: “Spiritual warfare against territorial spirits opens the door for effective evangelism.”)

Igikunda gusunika cyane abakristo benshi bari muri ibyo byo kurwana intambara y’umwuka bahambira abadayimoni bo mu kirere ni icyifuzo cyo kubona ubwami bw’Imana bwaguka. Ibyo bakwiye kubishimirwa. Buri mukristo wese yari akwiye kwifuza ko abandi bantu benshi bakomeza kwigobotora ububabata bwa Satani.

Nyamara kandi ni ngombwa ko dukoresha uburyo bw’Imana mu kubaka ubwami bw’Imana. Imana izi igifite imbaraga n’icyo wakora ukaba ari ugutakaza igihe cyawe gusa. Yatubwiye neza icyo tugomba gukora kugira ngo ubwami bwayo bwaguke. Kwibwira ko hari icyo twakora kitari muri Bibiliya kigatuma ivugabutumwa rigira imbaraga, ikintu Yesu cyangwa Petero cyangwa Pawulo batigeze bakoresha, ni ubupfapfa.

Kuki abakristo benshi bibwira ko kurwana intambara yo mu mwuka bishobora gukingura imiryango y’ivugabutumwa? Imitekerereze yabo yumvikana mu buryo nk’ubu: “Satani yahumye ubwenge bw’abantu badakijijwe. Nuko rero tugomba kumurwanya mu mwuka tukamubuza kubahuma amaso. Igihe tuzaba tumaze gukuraho abatezaga ubwo buhumyi, abantu benshi bazizera ubutumwa bwiza.” Ibi se ni ukuri?

Nta gushidikanya ko Satani yahumye ubwenge bw’abantu badakijijwe. Pawulo yaranditse ati:

Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira (2 Kor. 4:3-4).

Ikibazo ni iiki: Mbese Pawulo yamenyesheje ibi abakristo b’i Korinto ashaka ko bashoza intambara y’umwuka bagakubita hasi imyuka yo mu kirere kugira ngo abadakijijwe barusheho kwakira ubutumwa bwiza?

Igisubizo ni Oya kubera impamvu nyinshi zigaragara.

Ubwa mbere, kubera ko Pawulo atakomeje ngo avuge ngo, “Nuko rero Bakorinto, bitewe n’uko Satani yahumye imitima y’abatizera, ndashaka ko murwana intambara y’umwuka mugakubita hasi imyuka mibi yo mu kirere kugira ngo icyateraga ubuhumyi gikurweho.” Ahubwo icyo yahereyeko avuga ni ukubwiriza ubutumwa bwa Kristo kwe, ari bwo buryo ubuhumyi bwo mu mutima bukurwaho.

Ubwa kabiri, nta rwandiko na rumwe mu nzandiko za Pawulo yigeze ahamo abizera amabwiriza yo gukubita hasi ibihome hejuru y’ibihugu byabo kugira ngo umusaruro w’ivugabutumwa wiyongere.

Ubwa gatatu, iyo dusomye inzandiko za Pawulo zose tubona ko atizeraga ko guhuma imitima y’abantu kwa Satani atari yo mpamvu y’ibanze ituma abatizera bakomeza kutizera. Guhuma imitima kwa Satani ni imwe mu mpamvu, ariko si yo mpamvu y’ingenzi cyangwa ngo ibe ari yo mpamvu yonyine. Impamvu y’ibanze ituma abantu badakizwa ni ukwinangira kw’imitima yabo. Ibi birumvikana cyane bitewe n’uko Satani nta bubasha afite bwo kugumisha abantu bose mu buhumyi. Abantu bamwe, iyo bumvise ukuri barakwizera, bityo bakanga ibinyoma byose bari barizeye mbere. Ntabwo ari ubuhumyi cyane cyane Satani ateza butuma batizera, ahubwo cyane cyane ni ukutizera kwabo gutuma Satani abahuma.

Imitima Yabaye ibiti

(Callous Hearts)

Intumwa Pawulo mu rwandiko rwe yandikira Abefeso, yasobanuye neza igituma abapagani bakomeza kutizera:

Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima[birashoboka ko yavugaga bwa buhumyi buterwa na Satani] kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti biha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza (Ef. 4:17-19).

Pawulo yavuze ko abadakijijwe batandukanyijwe n’ubugingo buva ku Mana kubera “ubujiji buri muri bo.” Ariko se kuki ari injiji? Kuki se “ubwenge bwabo buri mu mwijima”? Igisubizo ni “ukwinangira kw’imitima yabo.” Imitima yabo yabaye “ibiti.” Uwo ni wo muzi w’ikibazo kandi ni yo mpamvu y’ibanze ituma abantu badakizwa.[3] Amakosa ni ayabo ubwabo. Satani we icyo akora ni ukubagezaho ibinyoma bashaka gukurikira.

Umugani wa Yesu w’umubibyi n’ubwoko bw’ubutaka butandukanye ubisobanura neza cyane:

Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura….Dore iby’uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry’Imana. Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe (Luka 8:5, 11-12).

Urabona ko imbuto, ari byo bishatse gusobanura ubutumwa bwiza, zaguye mu nzira bakazikandagira. Ntabwo zashoboye kwinjira mu butaka bukomeye aho abantu bakunze guca kenshi. Bityo rero byari byoroheye inyoni, zisobanuye Satani, kuza zigatoragura za mbuto.

Icyo uyu mugani ushatse kuvuga muri rusange ni ukugereranya uko imitima y’abantu imeze (n’uburyo yakira Ijambo ry’Imana) n’amoko atandukanye y’ubutaka. Yesu yasobanuraga impamvu abantu bamwe bizera abandi ntibizere: Byose biterwa na bo.

Satani we afitemo uruhe ruhare? Icyo ashoboye gusa ni ukwiba Ijambo ba bandi bafite imitima inangiye. Muri uyu mugani inyoni ziza ubwa kabiri nk’impamvu ibuza imbuto kumera. Ikibazo cy’ibanze ni ubutaka bubi ; kandi koko ni ugukomera k’ubutaka kwatumye inyoni zishobora gutoragura za mbuto.

Ni na ko bimeze ku butumwa bwiza. Ikibazo cy’ingenzi gihari ni ukwinangira kw’imitima y’abantu bafite umudendezo wo guhitamo. Iyo abantu banze ubutumwa bwiza, baba bahisemo kuguma mu buhumyi. Baba bahisemo kuzizera ibinyoma aho kwizera ukuri. Nk’uko Yesu yabivuze, “Umucyo waje mu isi, ariko abantu bakunze umwijima bawurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi” (Yohana 3:19).

Bibiliya ntitwereka ko abantu ari abanyakuri, bafite umutima mwiza kandi ko rwose bakwizera ubutumwa bwiza iyaba Satani atabahumaga amaso gusa. Ahubwo Bibiliya itwereka ishusho isobanutse neza ya kamere muntu mbi, kandi Imana izashyira buri muntu wese mu rubanza ku bw’ibyaha bye yahisemo gukora. Imana yicaye ku ntebe yayo y’imanza, ntizemera amatakirangoyi y’umuntu n’umwe ngo “ni Satani wabinkoresheje.”

Uburyo Satani Ahuma Imitima y’Abantu

(How Satan Blinds People’s Minds)

Ni ubuhe buryo mu byukuri Satani ahuma abantu imitima? Mbese afite uburyo bw’amayobera asuka imbaraga z’umwuka nk’ifu mu bitekerezo by’abantu agahuma imyumvire yabo? Mbese umudayimoni runaka ashinga ibyara bye mu bwonko bwabo, maze ubwenge bwabo akabuyobya? Oya, Satani ahuma ubwenge bw’abantu mu kubasukaho ibinyoma hanyuma bakabyizera.

Biragaragara neza, abantu baramutse bizeye ko Yesu ari Umwana w’Imana wapfiriye ibyaha byabo, bakizera ko umunsi umwe bazahagarara imbere ye bakabazwa ibyo bakoze mu buzima bwabo, bakwihana bagakurikira Yesu. Ariko ibyo ntibabyizera. Nyamara hari icyo bizera. Bashobora kuba bizera ko nta Mana ibaho, cyangwa ko nyuma yo gupfa nta bundi buzima buhari. Bashobora kuba bizera ko nyuma yo gupfa umuntu yongera akavukira mu kindi kintu nk’inka cyangwa irindi tungo ubuzima bugakomeza butyo, cyangwa bakizera ko nta muntu n’umwe Imana izohereza mu muriro. Bashobora kwizera ko ibikorwa byabo byiza bizabageza mu ijuru. Nyamara icyo bakwizera cyose, niba atari ubutumwa bwiza, ni ibinyoma mu ijambo rimwe. Ntibizera ukuri, bityo bigatuma Satani akomeza kubahumisha ibinyoma. Nyamara bicishije bugufi bakizera ukuri, ntabwo Satani yaba agishoboye gukomeza kubahuma.

Ibinyoma By’Umwijima

(The Lies of Darkness)

Ubwami bwa Satani Bibiliya ibwita “ubwami bw’umwijima” (Kolo. 1:13). Birumvikana umwijima uvuga aho ukuri kutari–ahatari umucyo cyangwa kumurikirwa. Iyo uri mu mwijima, uba ugenza umutima gusa ukurikiye ibitekerezo byawe kandi amaherezo ugwa mu cyobo cyangwa ugasitara utavunika ugakomereka. Uko ni ko bimeze mu bwami bwa Satani bw’umwijima. Ababurimo baba bayobowe n’ibitekerezo byabo, kandi ibitekerezo byabo biba byuzuye ibinyoma bya Satani. Baba bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka.

Ubwami bwa Satani rero ni bwo busobanurwa neza, ntabwo ari ubwami bushingiye ku mipaka y’ibihugu izwi, ahubwo ni ubwami bushingiye ku myumvire–imyumvire ishingiye ku binyoma. Ubwami bw’umwijima buri aho n’ubwami bw’umucyo buba. Abizera ukuri babana n’abizera ibinyoma.[4] Umurimo wacu w’ibanze ni ukwamamariza ukuri abantu bizera ibinyoma. Iyo umuntu yizeye ukuri, Satani aba atakaje undi muntu mu bo yagize imbata kuko aba atagishoboye kumushuka.

Bityo rero tubatura abantu mu ngoyi ya Satani, “tudahambira” imyuka mibi ibagendaho ahubwo tubabwiriza ukuri. Yesu yaravuze ati, “Muzamenya ukuri, kandi ukuri kuzababatura” (Yohana 8:32). Ubuhumyi bwo mu mwuka bukurwaho n’ukuri.

Muri icyo gice kandi cy’Ubutumwa bwiza bwa Yohana, Yesu yabwiye abantu badakijijwe bari bamuteze amatwi ati:

Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma. Ariko jyewe kuko mbabwira iby’ukuri, ntimunyizera. (Yohana 8:44-45).

Urabona itandukaniro Yesu yashyize hagati ye na Satani. Avuga ukuri; Satani we ni umunyabinyoma wo mu rwego rwo hejuru.

Urabona kandi ko nubwo Yesu yabwiye abamwumvaga ko ari aba se Satani, akanerekana ku mugaragaro ko Satani ari umunyabinyoma, yabasabye kumva ukuri ababwira. Ntabwo yari amakosa ya Satani kugira ngo babe ari impumyi–yari amakosa yabo ubwabo. Yesu ni bo yabibaragaho. Satani afasha abantu “bakunda umwijima” kuguma mu mwijima abazanira ibinyoma ngo babyizere. Ariko Satani ntashobora gushuka umuntu wizera ukuri.

Ubwo bimeze bityo, uburyo bw’ibanze twakwigiza inyuma ubwami bw’umwijima ni ugukwiza umucyo–ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu Yesu atatubwiye ngo, “Nimujye mu isi yose muhambire abadayimoni” ahubwo yaravuze ngo, “Nimujye mu isi yose mubwirize ubutumwa bwiza.” Yesu yabwiye Pawulo ko intego ye yo kubwiriza ubutumwa ari ukugira ngo ahumure abantu amaso bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana” (Ibyak 26:18). Ibi byumvikanisha neza ko abantu bava mu butware bwa Satani igihe bahuye n’ukuri k’ubutumwa bwiza hanyuma bagafata icyemezo cyo kuva mu mwijima bakajya mu mucyo, bizeye ukuri aho kwizera ibinyoma. Ibihome byonyine bihari “dukubita hasi” ni ibihome by’ibinyoma byubatse mu bitekerezo by’abantu.

Uyu ni Umugambi w’Imana

(This is God’s Plan)

Ntiwibagirwe ko Imana ari yo yakuye Satani mu ijuru ikamujugunya mu isi. Yashoboraga no kumushyira ahandi hantu nko ku wundi mubumbe cyangwa ikamushyira mu ibohero iteka ryose. Ariko si ko yabigize. Bitewe n’uko Imana yashakaga gukoresha Satani mu gusohoza intego yayo–intego yo kuzabona umunsi umwe hari umuryango munini w’abana bayo bafite amahitamo bazaba bayikunda, barahisemo ubwabo kuyikorera.

Niba Imana yarashakaga umuryango w’abana bayo bayikunda, ni ukuvuga ko hari ibintu bibiri byari bikenewe. Icya mbere, yagombaga kurema abantu bafite kwihitiramo, kuko umusingi w’urukundo ari umudendezo wo guhitamo. Ibipupe bikoreshwa amashanyarazi n’izindi mashini ntibishobora gukunda.

Icya kabiri, yagombaga kubagerageza ibashyira ahantu bagira uburyo bwo guhura no guhitamo kuyumvira cyangwa kutayumvira, kuyikunda cyangwa kuyanga. Ibiremwa bifite umudendezo wo guhitamo bigomba gusuzumwa. Kandi niba hagomba kubaho kugerageza umuntu ngo barebe niba aganduka akanamba kuri shebuja, hagomba kubaho ikigeragezo cyatuma atera shebuja umugongo. Bityo dutangira gusobanukirwa impamvu yatumye Imana ishyira Satani mu isi. Satani yabereyeho kugira ngo abantu bagire undi mutware bahitamo kuyoboka. Agahabwa (ariko ku buryo bufite aho bugarukira) kuba yayobya abantu bashaka kwakira ibinyoma bye. Buri muntu agomba guhura n’aya mahitamo: Nemere iby’Imana cyangwa ibya Satani? Nkorere Imana cyangwa nkorere Satani? Abantu babimenya batabimenya, bose bamaze guhitamo. Umurimo wacu ni ugufasha abantu bahisemo nabi kugira ngo noneho bahitemo neza bihane bizere ubutumwa bwiza.

Mbese si byo byabaye mu busitani bwa Edeni? Imana yashyizeho igiti cyo kumenya ibyiza n’ibibi hanyuma ibuza Adamu na Eva kuzarya imbuto zo kuri cyo. Mbese niba Imana itarashakaga ko bakiryaho kuki yakihashyize? Igisubizo ni uko icyo giti cyari icyo kubagerageza kikabapima.

Kandi tubona ko Imana ari yo yemereye inzoka kujya kugerageza Eva. Na none turabona ko niba ubwizerwa bugomba gusuzumwa, hagomba kuba ikintu cyatuma umuntu ahinyuka akareka ubwizerwa bwe. Satani yabeshye Eva hanyuma Eva yemera ibinyoma bye, kandi anafata icyemezo cyo kutizera ibyo Imana yavuze. Ingaruka? Abantu ba mbere bafite umudendezo wo guhitamo bagaragaje kutizerwa kwari guhishe mu mitima yabo.

Muri ubwo buryo kandi, buri muntu wese ufite umudendezo wo guhitamo arageragezwa mu minsi ye yo kubaho yose. Imana yihishuye ibicishije mu byo yaremye, bityo buri muntu wese ashobora kureba akabona ko Imana iriho kandi itangaje cyane (reba Rom. 1:19-20). Imana yahaye buri wese muri twe umutima – nama, kandi mu mitima yacu tumenya gutandukanya ikibi n’ikiza (reba Rom. 2:14-16). Satani n’abadayimoni be bemererwa, mu buryo bufite aho bugarukira, kubeshya abantu no kubagerageza. Nuko rero buri muntu wese ufite umudendezo wo guhitamo arageragezwa agasuzumwa.

Ukuri kubabaje muri ibyo ni uko buri muntu wese ufite umudendezo wo guhitamo yigometse agahitamo “kugurana ukuri kw’Imana ibinyoma” (Rom. 1:25). Nyamara dukwiriye gushima Imana ko yashyizeho uburyo bwo kuducungura ikadukiza ibyaha byacu ikadushyiriraho n’inzira yo kuvukira mu muryango wayo. Urupfu rwa Yesu yitangaho igitambo ni cyo gisubizo cyonyine kandi gihagije ku kibazo.

Ubushukanyi Bwa Satani Kuri ubu n’Igihe Kizaza

(Satan’s Deception, Now and Later)

Bityo rero dusobanukirwa nibura impamvu imwe ituma Satani n’ingabo ze zigometse bemererwa gukorera muri iyi si: ni ukugira ngo bayobye abakunda umwijima.

Uku kuri kongera gushimangirwa iyo turebye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ukuntu Satani umunsi umwe azabohwa na marayika akamara imyaka igihumbi muri gereza. Impamvu yo kubohwa kwe? “Kugira ngo atongera kuyobya amahanga” (Ibyah. 20:3). Mu gihe cy’imyaka igihumbi y’ingoma ya Mesiya, Yesu ni we uzaba yitegekera isi ubwe afite icyicaro cye i Yerusalemu.

Ariko iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa kumara igihe gito. Ingaruka? “Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi” (Ibyah. 20:8).

Niba Imana idashaka ko Satani azayobya abantu icyo gihe, kuki izamubohora? Cyane cyane dukurikije ko ikizaba cyatumye Imana iboha Satani mbere ari “ukugira ngo atongera kuyobya amahanga”?

Birumvikana ko, Imana ubundi yagakunze ko nta muntu n’umwe Satani ashuka. Ariko izi neza ko abantu Satani ashobora kuyobya gusa ari abatizera ibyo yo ubwayo yivugiye. Satani ashobora kuyobya gusa abantu badashaka ukuri, kandi ni yo mpamvu Imana imwemerera gukora muri iki gihe, ni na yo mpamvu izamwemerera n’ubundi agakora icyo gihe. Uko Satani ashuka abantu, ni ko ibyo mu mitima yabo bishyirwa ahabona, hanyuma Imana ikavangura “amasaka n’urukungu” (reba Mat 13:24-30).

Ibi ni byo bizaba neza neza iyo myaka igihumbi y’ingoma ya Mesiya nishira ubwo Satani azaba arekuwe. Azayobya abakunda umwijima bose, hanyuma bazakoranya ingabo zabo bagote Yerusalemu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kristo. Imana izamenya neza uyikunda n’uyanga, hanyuma ako kanya izohereza “umuriro uturutse mu ijuru” “ubatwike” (Ibyah. 20:10). Icyo gihe Satani azaba igikoresho cy’Imana nk’uko n’ubundi ari muri iki gihe. Kubera iyi mpamvu imwe mu zindi zihari, ni ubupfapfa kumva ko dushobora “gukubita hasi imyuka mibi yo mu kirere.” Imana irayireka igakora ku bw’impamvu zayo bwite.

Ivugabutumwa Bibiliya Yemera

( Biblical Evangelism)

Ikiriho kigaragara neza ni uko yaba Yesu cyangwa uwo ari we wese mu ntumwa zo mu Isezerano Rishya nta n’umwe wigeze akora iby’intambara yo mu mwuka bamwe bavuga ko ngo ari cyo kibura kugira ngo ivugabutumwa rigere ku ntego yaryo muri iki gihe. Nta na hamwe tubona Yesu, Petero, Yohana, Sitefano, Filipo, cyangwa Pawulo “bakubita hasi ibihome” cyangwa “bahambira abantu b’abanyamaboko” bo mu kirere cy’aho babwirizaga. Ahubwo tubona ko bakurikiraga ubuyobozi bw’Umwuka Wera bakabwiriza ubutumwa bwiza aho ashaka ko babwiriza; tubabona babwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bworoheje–bahamagarira abantu kwihana no kwizera Kristo–kandi tubona bagira umusaruro utangaje cyane. Kandi aho babwirizaga abantu bakinangira ntibakire ubutumwa bwiza, ntitubona “barwana intambara y’umwuka kugira ngo Satani atazashobora gukomeza guhuma abantu imitima.” Ahubwo tubabona “bakunkumura umukungugu wo mu birenge byabo” bakajya mu wundi mudugudu nk’uko Yesu yategetse (reba Mat 10:14; Ibyak 13:5).

Biratangaje kubona hari umuntu wavuga ko “gukubita hasi ibihome” no “guhambira abantu b’abanyamaboko” ari cyo kintu kigomba kubanza gukorwa kugira ngo ivugabutumwa rigende neza kandi hari ingero nyinshi cyane mu mateka y’Itorero z’ahagiye ububyutse bukomeye cyane kandi hatigeze kubaho izo “ntambara zo mu mwuka” na rimwe.

“Ariko tekiniki yacu irakora!” bamwe ni ko bavuga. “Kuva aho dutangiriye kurwana intambara yo mu mwuka, abantu bakizwa bariyongereye cyane kurusha mbere.”

Niba ibyo koko ari ukuri, ndakubwira impamvu. Ni uko muri icyo gihe habaho gusenga kuzima kwa Bibiliya kandi hakaba no kubwiriza ubutumwa, cyangwa kuko hari itsinda ry’abantu bahereyeko barushaho gukingurira imitima yabo ubutumwa bwiza.

Wavuga iki hagize umuvugabutumwa ukubwira ati, “Uyu mugoroba mbere y’uko mbwiriza mu giterane, nabanje ndiherera ndya imineke itatu. Hanyuma maze kubwiriza, abantu cumi na batandatu bakijijwe! Nahise menya ibanga ryo kugira ngo ivugabutumwa rigire imbaraga! Uhereye none, nzajya mbanza ndye imineke itatu mbere y’uko njya kubwiriza ubutumwa!”?

Nta gushidikanya ko wabwira uwo muvugabutumwa uti, “Kurya imineke itatu kwawe ntaho bihuriye no gukizwa kw’abo bantu cumi na batandatu. Ibanga ry’iyo ntsinzi yawe nta rindi ni uko wabwirije ubutumwa bwiza, hanyuma hakaboneka abantu cumi na batandatu bakingura imitima yabo bakakira.”

Imana yubahiriza Ijambo ryayo. Iyo Imana itanze isezerano, hanyuma umuntu akuzuza ibisabwa kugira ngo iryo sezerano risohoze, Imana isohoza icyo yavuze, nubwo uwo muntu yaba arimo akora ibindi bintu bitandukanye n’Ibyanditswe byera.

Ibi ni ko bimeze ku byerekeye intambara yo mu mwuka ikorwa muri iyi minsi. Nutangira gutanga hirya no hino udupapuro twanditseho ubutumwa bwiza “ukanahambira umuntu w’umunyamaboko” mu kirere cy’umujyi wawe, hari umubare runaka w’abantu baho bazakizwa. Kandi nutangira gutanga utwo dupapuro twanditseho ubutumwa bwiza utiriwe ubanza guhambira umuntu w’umunyamaboko, wa mubare w’abakizwa na none ntuzagabanuka ntuziyongera.

Uburyo Bwa Bibiliya bwo Gusenga Kugira ngo Ugere Ku Musaruro Mwiza

(How to Pray Scripturally for a Spiritual Harvest)

Twasengera dute abantu badakijijwe? Mbere na mbere tugomba kumva nta tegeko riri mu Isezerano Rishya ridutegeka gusenga kugira ngo Imana ikize abantu, nta n’aho tubona byanditse ko abakristo ba mbere baba barasenze muri ubwo buryo. Impamvu ni uko ku ruhande rw’Imana, nta kintu na kimwe itakoze mu byo yagombaga gukora kugira ngo ab’isi bose bakizwe. Yifuza cyane ko bose bakizwa ku buryo yatanze Umwana wayo ngo apfe urupfu rwo ku musaraba.

Ariko se kuki buri muntu wese atakijijwe? Ni uko buri wese atizeye ubutumwa bwiza. Kuki se batizeye? Hari impamvu ebyiri gusa: (1) Bashobora kuba batarumva ubutumwa bwiza, cyangwa (2) bumvise ubutumwa bwiza ariko ntibabwakira.

Ni yo mpamvu uburyo bwa Bibiliya bwo gusengera abadakijijwe ari ukubasengera kugira ngo bazagire amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza. Urugero Yesu yaratubwiye ati, “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Kugira ngo abantu bumve ubutumwa bwiza hanyuma bakizwe, hagomba kubaho umuntu ubabwiriza ubutumwa bwiza. Ni yo mpamvu tugomba gusaba Imana ngo iboherereze abantu bababwiriza.

Igihe ab’Itorero rya mbere basabaga ibijyanye n’umusaruro wo mu buryo bw’umwuka, barasenze bati, “Uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu” (Ibyak 4:29-30).

Icyo bashobora kuba barimo basaba ni (1) amahirwe yo kubona uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga cyangwa (2) ubushizi bw’amanga bwo kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihe babonye amahirwe yo kubwiriza babaga bazi ko bari bubone. Kandi bari biteguye ko Imana iri bukomereshe ubutumwa bwiza ibimenyetso n’ibitangaza no gukiza indwara. Uko ni ko gusenga ko mu buryo bwa Bibiliya, kandi urabona ko intego kwari ukugira ngo abantu babone amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza. Imana yasubizaga gusenga kwabo: “Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga” (Ibyak 4:31).

Pawulo yumvaga ate uburyo abakristo bakwiriye gusenga basaba umusaruro wo mu buryo bw’umwuka? Mbese yabwiye abantu ko bagomba gusaba Imana ngo yongere abakizwa? Oya, reka dusome ibyo yavuze:

Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe (2 Tes. 3:1).

Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza, ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko binkwiriye (Ef. 6:19-20).

Gukizwa kw’abantu cyangwa kudakizwa bishingira cyane kuri bo ubwabo kurusha uko bishingiye ku Mana, nuko rero amasengesho yacu akwiye kuba ayo gusabira abantu kugira ngo bashobore kumva ubutumwa bwiza no kugira ngo Imana idufashe kububwiriza. Imana izasubiza amasengesho yacu, ariko ibyo na none ntibivuze ko buri wese azakizwa, kuko Imana irekera abantu uburenganzira bwo kwihitiramo. Agakiza kabo gashingira ku buryo bakira ubutumwa bwiza.

Igitekerezo #7: “Iyo umukristo akoze icyaha, aba akinguriye umuryango dayimoni kugira ngo aze ature muri we.”

(Myth #7: “When a Christian sins, he opens the door for a demon to come and live in him.”)

Ni byo koko igihe umukristo aguye mu cyaha, bishobora kuba byatewe n’uko yakurikiye ibishuko dayimoni yamuteye. Nyamara umukristo kwemerera dayimoni akamushuka ntibivuze ko dayimoni ubwe ashobora kugenda ngo amwinjiremo. Iyo dukoze icyaha nk’abakristo, tuba twishe ubusabane bwacu n’Imana kuko tutayumviye (reba 1 Yohana 1:5-6). Twumva umutima uducira urubanza. Nyamara ariko ntituba twavanyeho ubusabane bwacu n’Imana, kuko tuba tukiri abana bayo.

Ariko nitwatura ibyaha byacu, “Ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kwacu kose” (1 Yohana 1:9). Icyo gihe rero ubusabane bwacu na yo buragaruka. Urabona ko Yohana atavuze ko tugomba gukurwamo dayimoni runaka waba warinjiye igihe twaguye mu cyaha.

Buri mukristo ahura buri munsi n’ibigeragezo by’isi, umubiri na Satani. Pawulo yanditse avuga ko mu byukuri dukirana n’imyuka mibi y’uburyo butandukanye (reba Ef 6:12). Bityo rero, ku gipimo runaka, buri mwizera wese, agabwaho ibitero n’abadayimoni. Ibyo ni ibisanzwe, kandi ni inshingano yacu kurwanya Satani n’abadayimoni mu kwizera Ijambo ry’Imana (reba 1 Pet. 5:8-9). Iyo twizeye kandi tugakurikiza ibyo Imana yavuze, uko ni ko kurwanya Satani.

Urugero, igihe Satani akuzaniye ibitekerezo byo kukwihebesha, ugomba gutekereza ku cyanditswe kirwanya kwiheba, kandi ukumvira Ijambo ry’Imana rivuga ngo “Mwishime iteka” (1 Tes. 5:16) kandi ngo “mu bibaho byose muhore mushima” (1 Tes. 5:18). Ni inshingano yacu gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa kandi tugasimbuza ibitekerezo bya Satani ibitekerezo by’Imana.

Tugomba kumenya ko twebwe nk’abantu bafite umudendezo wo guhitamo, dushobora gutekereza ku kintu icyo ari cyo cyose dushaka gutekereza. Iyo umwizerwa akomeza guhitamo kenshi kumvira ibitekerezo abadayimoni bamuha, nta gushidikanya ko ashobora gukingurira umutima we kwinjira mu kwiheba, kandi ibyo ni ugukingurira umutima kurushaho kwakira ibitekerezo bibi no gutegekwa na byo. Iyo ahisemo kurushaho kumvira ayo majwi, ashobora no guheranwa n’ibitekerezo bibi by’uburyo runaka, kandi ibyo ntibikunze kuboneka ku bakristo, ariko bishobora kubaho. Nyamara kandi n’icyo gihe, iyo umukristo wamaze kubatwa n’ingeso runaka yifuje kubohoka, icyo akwiriye gukora gusa ni ukumaramaza gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kurwanya Satani.

Ariko se ashobora na rimwe kwinjirwamo n’abadayimoni bakamubamo? Keretse gusa igihe yihitiyemo gufata icyemezo, abikuye ku mutima we, nta gahato ashyizweho, cyo kuva kuri Kristo akamutera umugongo rwose. Icyo gihe birumvikana ntaba akiri umukristo[5] kandi abadayimoni bashobora kumwinjiramo bakamugira imbata yabo–iyo akomeje kwiyegurira umudayimoni wamukandamizaga. Ariko ibyo bihabanye cyane n’ibyo bavuga ngo iyo ukoze icyaha kimwe uba ukinguriye urugi dayimoni akakwinjiramo.

Ni ibintu bigaragara neza ko nta rugero na rumwe mu Isezerano Rishya rw’umukristo ufite dayimoni. Cyangwa se urugero rw’aho abakristo baburirwa ngo bitonde kuko bashobora kwinjirwamo n’abadayimoni bakabaturamo. Nta n’aho tubona amabwiriza y’uburyo umuntu yakwirukana abadayimoni mu bakristo bagenzi be.

Ukuri ni uko twebwe nk’abakristo tudakeneye ko batwirukanamo abadayimoni–icyo dukeneye ni uko imitima yacu ihindurwa mishya n’Ijambo ry’Imana. Uko ni ko Ibyanditswe bivuga. Pawulo yaranditse ati:

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose (Rom. 12:2).

Iyo imitima yacu imaze kwezwaho imitekerereze ya kera kandi igahindurwa mishya n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana, tubasha kunesha ingeso z’ibyaha kandi ubuzima bwacu bugahora bugaragaza ishusho ya Kristo mu ngeso zacu. Ukuri ni ko kutubatura (Yohana 8:32). Tugenda duhindurwa bitewe n’uko ibitekerezo byacu byahindutse bishya, ntabwo ari ukubera ko batwirukanyemo abadayimoni.

None se ni ukubera iki hari abakristo benshi cyane batanga ubuhamya bw’uko babirukanyemo dayimoni (cyangwa abadayimoni)? Kimwe gishoboka ni uko bishobora kuba ari ibintu bibwiraga mu bitekerezo byabo ko bari bafite dayimoni muri bo waje kubirukanwamo icyo gihe. Abakristo benshi ni abemeragato kandi ntibazi Ijambo ry’Imana, bityo baba iminyago yoroshye gufata ya ba bandi bigize inzobere mu gusengera abantu ngo babakuraho “imikasiro”/imivumo cyangwa se kubakorera “delivuranse” (“ministers of deliverance”) bafata ibitekerezo by’abantu bakabumvisha ko bafite abadayimoni. Iyo umuntu amaze kwemera ko afite dayimoni muri we, birumvikana cyane ko azatangira kwiyegereza umuntu wese ugaragaza ko afite ububasha bwo kwirukana abadayimoni mu bantu.

Ikindi gishoboka cyane ni uko bene abo bantu birukanwemo abadayimoni batari abakristo nyabo icyo gihe birukanwagamo abadayimoni, nubwo bashobora kuba baribwiraga ko ari abakristo. Ubutumwa bwiza bw’iki gihe, butandukanye cyane n’ubutumwa bwiza bwa Bibiliya, bwayobeje benshi butuma bibwira ko ari abakristo nubwo nta tandukaniro riri hagati yabo n’abadakijijwe kandi Yesu akaba atari Umwami wabo. Muri Bibiliya tubona ko abantu bizeraga ubutumwa bwiza bavukaga ubwa kabiri kandi abadayimoni bababagamo bagahera ko babavamo (reba Ibyak 8:5-7). Abadayimoni ntibashobora kuba mu muntu Umwuka Wera atuyemo, kandi Umwuka Wera aba mu bantu bose bavutse ubwa kabiri.

Igitekerezo #8: “Mu kwiga amateka y’umujyi runaka, dushobora kumenya ubwoko bw’abadayimoni bahategeka, ibyo bikadufasha kurwana neza urugamba rw’umwuka no mu ivugabutumwa.”

(Myth 8: “Through studying the history of a city, we can determine which evil spirits are dominating it, and thus be more effective in spiritual warfare and ultimately in evangelization.”)

Iki gitekerezo gishingiye ku bindi byinshi bidafite ishingiro muri Bibiliya. Kimwe muri ibyo bitekerezo kivuga ko abadayimoni bategeka ikirere baguma aho hantu igihe kirekire cyane. Ni ukuvuga ngo, abategekaga icyo kirere mu myaka ijana ishize ngo ni bo baba bagihari n’ubu. Bityo rero ngo niba tumenye ko abashinze uwo mujyi bari abantu b’abanyabugugu cyane, tugafata umwanzuro w’uko ikirere cyaho uyu munsi gitegetswe n’abadayimoni b’ubugugu cyangwa gushaka kwigwizaho imitungo. Niba uwo mujyi warabanje kuba kera utuwe n’Abahindi, ngo tumenye ko imyuka y’ubupfumu no gusenga ibigirwamana ari yo itegetse uwo mujyi muri iki gihe. N’ibindi n’ibindi.

Ariko se ni ukuri koko imyuka mibi yo mu kirere yabaga ahantu mu myaka ijana ishize kugeza na bugingo n’ubu iba igihari? Wenda birashoboka, ariko si na ngombwa ngo ibe igihari.

Ibuka inkuru twabonye mbere yo mu gice cya cumi cy’igitabo cya Daniyeli. Wa mumarayika utavugwa izina Mikayeli yafashije kurwanya “umutware w’u Buperesi” yabwiye Daniyeli ati, “Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n’umutware w’u Buperesi, nimara kugenda umwami w’u Bugiriki araherako aze” (Dan. 10:20). Amateka atubwira ko ubwami bw’Abaperesi bwigaruriwe n’Abagiriki igihe umwami Ukomeye Alekisanderi yigaruriraga ibihugu byinshi. Nyamara uyu mumarayika utavugwa izina yari azi ko hari impinduka zo mu buryo bw’umwuka zigiye kuba zijyanye n’iryo hinduka ry’ubwami bwo mu isi–“umwami w’u Bugiriki” yari aje.

Mbese umwami w’u Bugiriki amaze kuza, yategetse ubwami bw’u Bugiriki mu buryo bw’umwuka nk’uko umutware w’u Buperesi yategekaga ubwami bw’u Buperesi mu buryo bw’umwuka? Umuntu abitekereje atyo yaba ashyize mu gaciro, kandi niba ari uko bimeze, ni ukuvuga ko hari imyuka mibi yo mu rwego rwo hejuru yimuye ibirindiro byayo, kuko ubwami bw’u Bugiriki bwari bukubiyemo ubwami bw’u Buperesi bwose urebye. Iyo hari ibyahindutse mu butegetsi bw’isi, birashoboka ko hari ibiba byahindutse no mu bwami bw’umwijima. Ariko mu byukuri ibyo ntitwabimenya keretse Imana ibiduhishuriye.

Uko biri kose, nta cyo bivuze cyane kumenya ubwoko bw’imyuka itegeka ikirere runaka, kuko ntacyo dushobora kubikoraho mu “kurwana intambara y’umwuka” nk’uko twamaze kubyerekana.

Gukabya Gushyira Imyuka Mibi Mu Byiciro

(Over-Categorizing Evil Spirits)

Ikindi kandi, ni ibintu twibwira gusa kuvuga ko hari imyuka mibi igenewe ibyaha runaka ku buryo bw’umwihariko. Icyo kintu cyo kuvuga ko hari “imyuka y’ubugugu,” “imyuka y’irari,” “imyuka y’idini,” “imyuka y’urugomo,” n’ibindi, nta shingiro bifite muri Bibiliya, nkanswe kuvuga ko ayo moko yose y’imyuka mibi ibarizwa mu nzego zo hejuru z’abadayimoni bategeka ubwami bw’umwijima.

Mu buryo bushobora gutangaza cyane abantu batigeze basoma bitonze ibitabo by’ubutumwa bwiza uko ari bine, hari ubwoko butatu gusa bwihariye bw’abadayimoni Yesu yirukana mu bantu: Havugwa “dayimoni w’uburagi” incuro imwe (Luka 11:14), incuro imwe kandi tubona ahanditse “dayimoni utavuga” (Mariko 9:25), ahandi henshi tubona ahavuga “imyuka ihumanye,” bias nk’ibivugira hamwe abadayimoni bose Yesu yavanaga mu bantu, harimo na dayimoni “utumva kandi utavuga” (reba Mariko 9:25).

Mbese ntibishoboka ko “dayimoni utavuga kandi utumva” ashobora no kugira ikindi yakora ku muntu uretse kumugira ikiragi cyangwa igipfamatwi? Birashoboka cyane nta gushidikanya, kuko uwo mudayimoni yanafataga wa mwana wo muri Mariko 9 akamutigisa, akamutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo akamugagaza. Bityo rero “utavuga kandi utumva” ntibishatse kuvuga ubwoko bwihariye bw’uwo dayimoni ahubwo ni ukuvuga uburyo dayimoni yari yaragize uwo mwana. Bamwe batwawe no gushyira ibintu byose mu byiciro cyane cyane iyo bageze ku badayimoni, barenza urugero bakavuga n’ibitanditse muri Bibiliya.

Mu Isezerano Rya Kera ryose, abadayimoni bavugwa gusa by’umwihariko ni “umwuka w’ibinyoma” (1 Abami 22:22-23), “umwuka wo kuganda no gufudika mu mirimo” (Yes. 19:14), n’ “umwuka w’ubumaraya” (Hos. 4:12; 5:4). Turebye umwuka wa mbere n’uwa kabiri, nta gushidikanya ko abadayimoni bose bashobora kwitwa “imyuka y’ibinyoma” n’ “imyuka yo gufudika.” Uwa gatatu, ijambo “umwuka w’ubumaraya” ntabwo ari ukuvuga ko ari ubwoko bwihariye bwa dayimoni, ahubwo ni ukuvuga imyifatire yagaragaraga cyane aho hantu.[6]

Mu gitabo cyose cy’Ibyakozwe, ahantu hamwe havugwa dayimoni runaka ku buryo bw’umwihariko ni mu Ibyak. 16:16, aho dusoma iby’umukobwa wari ufite “umwuka wo kuragura.” No mu nzandiko zose, aho tubona havugwa umwuka runaka ni ahavuga “imyuka iyobya” (1 Tim. 4:1) kandi na none ibyo bishobora kuvuga dayimoni uwo ari we wese.

Dushingiye ku magambo make ari muri Bibiliya avuga ubwoko runaka bw’imyuka mibi, biratangaje kubona uburyo muri iki gihe hakorwa urutonde rw’amagana y’abadayimoni b’amoko atandukanye.

Ntabwo tugomba kumva ko hari ikiciro runaka cy’abadayimoni bo mu rwego rwo hejuru kuri buri cyaha. Byaba ari ugucyeka gusa umuntu avuze ngo, “Kubera ko muri uriya mujyi bakunda gukina urusimbi cyane, hari abadayimoni b’urusimbi mu kirere cyawo.”

Abadayimoni bo Kunywa Itabi?

(Smoking Spirits?)

Tekereza ukuntu byaba ari ubupfapfa umuntu avuze ngo, “Hagomba kuba hari abadayimoni bo kunywa itabi mu kirere cy’uyu mujyi kubera ko abantu benshi cyane baho banywa itabi.” Mbese abo “badayimoni bo kunywa itabi” bari iki uwo mujyi utarabaho? Abo badayimoni bari he icyo gihe? Bakoraga iki mbere y’uko itabi ritangira kunyobwa? Mbese kuba abantu benshi barimo baragenda bava ku itabi ni ukubera ko abadayimoni bamwe bashaje muri abo bo “kunywa itabi” bagenda bapfa cyangwa bakimukira ahandi?

Urabona ukuntu ari ubupfapfa iyo tuvuga ibintu nk’ibi ngo, “Ikirere cy’uyu mujyi gitegetswe n’imyuka y’irari, ari na yo mpamvu hari amazu menshi akorerwamo uburaya”? Nyamara ukuri ni uko ahantu ahariho hose badakorera Kristo, haba hari ubwami bw’umwijima. Abadayimoni benshi bakorera muri uwo mwijima bakabohera mu byaha abantu bigaruriye, hanyuma bagakomeza kugomera Imana. Abo badayimoni bagerageza gukoresha abantu ibyaha by’uburyo bwose, kandi ahantu hamwe na hamwe usanga abantu bakora cyane icyaha kimwe kurusha ibindi byaha. Icyabatabara gusa ni ubutumwa bwiza twahamagariwe kwamamaza.

Nubwo haba hariho ubwoko runaka bwihariye bw’abadayimoni kuri buri cyaha bategeka ibice runaka by’isi, ntacyo byadufasha kubimenya, kuko ntacyo twakora ngo tuhabakure. Inshingano yacu ni ugusengera (mu buryo bwa Bibiliya) abantu baho bayobye no kubabwiriza ubutumwa bwiza.

Icyiza gusa kiri mu kumenya ibyaha byiganje cyane mu mujyi runaka cyaba kudushoboza gusa kurushaho kubwiriza ubutumwa bwemeza abanyabyaha bahatuye–mu kuvuga mu izina ibyaha bituma bakomeza kumva imbere y’Imana bacirwaho iteka. Ariko si ngombwa gukora ubushakashatsi ku mateka y’uwo mujyi kugira ngo umenye ibyo. Icyo umuntu akeneye gusa ni ukuhasura kandi ugafungura amaso n’amatwi. Ibyaha bihiganje ntibizatinda kugaragara.

Ikindi cya nyuma kandi twavuga ni uko mu Isezerano Rishya nta rugero na rumwe ruhari rw’uwigezagiye “akora ubushakashatsi ku myuka itegetse ikirere cy’ahantu runaka” ( “spiritual mapping”) nk’uburyo kwitegurira urugamba rwo mu mwuka cyangwa ivugabutumwa. Nta n’amabwiriza yo kubikora ari mu nzandiko zandikiwe amatorero. Mu Isezerano Rishya, intumwa zakurikiraga Umwuka Wera ku bijyanye n’aho bagombaga kubwiriza ubutumwa bwiza, bakagira umurava mu kubwiriza bahamagarira abantu kwihana, kandi bakishingikiriza ku Mwami kugira ngo ahamishe ijambo ibimenyetso. Ubwo buryo bwabo bwakoraga neza rwose.

Igitekerezo #9: “Abakristo bamwe bakwiriye kubohorwa imivumo ya karande cyangwa imivumo ya Satani.”

(Myth 9: “Some Christians need to be set free from generational or satanic curses.”)

Icyo gitekerezo cy’ “imivumo ya karande” nta handi gituruka ni ku byanditswe bine byo mu Isezerano rya Kera kandi byose urebye bivuga ikintu kimwe. Ibyo ni Kuva 20:5; 34:7; Kubara 14:8 no Gutegeka kwa Kabiri 5:9. Reka turebe Kubara 14:18:

Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n’ubuvivi.

Mbese icyi cyanditswe twagisobanura dute? Mbese ni ukuvuga ko Imana izashyira umuvumo ku muntu cyangwa izamuhanira ibyaha by’ababyeyi be, abasekuru be, abasekuruza be cyangwa abasekuruza b’abasekuruza be? Mbese twizere ko umuntu igihe yizeye Yesu Imana imubabarira ibyaha bye hanyuma ariko ikamuhanira ibyaha by’abasekuruza be?

Oya rwose, icyo gihe Imana yaba ica imanza zibera kandi yaba ifite uburyarya. Yo ubwayo yivugiye ko guhanira umuntu ibyaha by’ababyeyi be ari bibi:

“Kandi murampakanya [Abisirayeli] ngo, ‘Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibibi bya se?’ [Imna igasubiza:] Umwana nakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho. Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se, kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we” (Ezek. 18:19-20).

Byongeye kandi, mu mategeko ya Mose, Imana yavuze ko nta mwana cyangwa se w’umwana uzazira ibyaha by’undi:

Ba se b’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n’icye cyaha (Guteg. 24:16).

Ntibishoboka ko Imana y’urukundo kandi ikiranuka yavuma cyangwa ngo ihane umuntu kubera ibyaha by’abasekuruza be.[7] None se Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo ivuga ko Imana “idatsindishiriza na hato abo gutsindwa, igahora abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuruza n’ubuvivi”?

Icyo bishobora gusobanura gusa ni uko Imana ishyira umuntu ho urubanza kubera urugero rubi atanga akora ibyaha imbere y’abamukomokaho, bityo rero mu buryo bumwe ibashyiraho urubanza rw’ibyaha bikorwa n’abamukomokaho kuko aba ari we wabanduje. Imana mu ruhande rumwe ibara abantu ho ibyaha, bitewe n’ibibi batumye abandi bakora, n’ibyaha by’abuzukuru babo n’ubuvivi! Uko ni ko Imana ikiranuka. Kandi ntawavuga ko irenganya mu gukora ityo.

Urabona ko aya magambo turimo twigaho avuga ko Imana “ihōra abana gukiranirwa kwa ba se.” Ni ugukiranirwa kwa ba se bacumura ku bana babo guhanwa.

Bityo rero, icyo gitekerezo ngo “imivumo ya karande” ni imigenzo gusa idafite aho ishingiye kandi mibi kuko ituma Imana igaragara nk’irenganya.

Imivumo Ya Satani

(Satanic Curses?

Hanyuma se bite “iby’imivumo ya Satani” byo?

Mbere na mbere, muri Bibiliya uhereye ku ntangiriro ukageza ku musozo nta kintu na kimwe cyerekana ko Satani afite ububasha bwo “kuvuma” umuntu uwo ari we wese, nta n’ahantu na hamwe tubona yigeze abikora. Nta gushidikanya tubona muri Bibiliya aho Satani agirira nabi, ariko nta na rimwe tubona aho “avuma” umuryango hanyuma bikazabaviramo umwaku ubagendaho iteka bikazakurikirana n’abazabakomokaho bose.

Buri mukristo wese abuzwa amahoro na Satani n’abadayimoni ( ku gipimo runaka) ubuzima bwe bwose, ariko ibyo ntibivuze ko hari umuntu muri twe ukeneye ko bamubohoraho “imivumo ya Satani” yakomoye ku babyeyi be. Icyo dukeneye ni uguhagarara ku Ijambo ry’Imana tukarwanya Satani mu kwizera, nk’uko Ibyanditswe bitubwira (reba 1 Pet. 5:8-9).

Muri Bibiliya, Imana ni yo ifite ububasha bwo gutanga umugisha no kuvuma (reba Itang. 3:17; 4:11; 5:29; 8:21 ; 12:3; Kub 23:8; Guteg 11:26; 28:20; 29:27; 30:7; 2 Ingoma 34:24; Zab. 37:22; Imig. 3:33; 22:14; Amag. 3:65; Mal. 2:2; 4:6). Abandi bashobora kutuvumisha indimi zabo, ariko imivumo yabo ntacyo ishobora kudutwara:

Nk’uko igishwi kijarajara, n’intashya uko iguruka, ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho (Imig. 26:2).

Balamu yarabisobanukiwe neza, igihe yagurirwaga na Balaki ngo avume abana ba Isirayeli, yaravuze ati, “Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?” (Kub. 23:8).

Abakristo bamwe barengeje urugero ku gitekerezo cy’uko abantu bashobora gushyira umuvumo ku bandi bashingiye ku magambo ya Yesu ari muri Mariko 11:23: “Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati, ‘Shinguka utabwe mu nyanja,’ ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze yakibona.”

Nyamara urabona ko nta mbaraga ziri mu kuvuga amagambo gusa, ahubwo ni mu kuvuga amagambo avuye ku mutima asunitswe no kwizera. Ntibishoboka ko umuntu yakwizera ko umuvumo we avumye undi muntu ushobora kugira icyo umutwara koko, kuko kwizera ni ukumenya neza udashidikanya (Heb. 11:1), kandi kwizera kuzanwa gusa no kumva Ijambo ry’Imana (Rom. 10:17). Umuntu ashobora kwiringira ko umuvumo we yavumye undi muntu uzamuzanira ibyago, ariko ntashobora kubyizera, kuko nta sezerano Imana yigeze itanga ryatanga kwizera umuntu yahagararaho avuma abandi.

Itandukaniro ryaba aha gusa ni igihe Imana yaba ihaye umuntu “impano yo kwizera” hamwe n’ “impano yo guhanura” (ebyiri mu mpano icyenda z’Umwuka), ngo azikoreshe mu buryo bwo gutanga umugisha cyangwa kuvuma, nk’uko tubona rimwe na rimwe yagiye ibikora ku bantu bo mu Isezerano rya Kera (reba Itang. 27:27-29, 38-41; 49:1-27; Yos. 6:26 hamwe na 1 Abami 16:34; Abac. 9:7-20, 57; 2 Abami 2:23-24). N’ubwo kandi, umugisha cyangwa umuvumo byabaga biturutse ku Mana ntabwo ari ku muntu. Bityo rero, icyo gitekerezo cy’uko hari umuntu “wavuma undi bigafata” n’imigenzo gusa idafite aho ishingiye. Ni yo mpamvu Yesu atatubwiye kujya “dusenya imivumo twatongereweho,” ahubwo yatubwiye gusa “guha umugisha abatuvuma.” Ntabwo tugomba guterwa ubwoba n’umuvumo umuntu yatuvuma. Gutinya umuvumo w’umuntu ni ukutizera Imana. Ikibabaje ni uko njya mpura iteka n’abapasitori usanga ari nk’aho bizera imbaraga za Satani kurusha uko bizera iz’Imana. Nubwo nkora ingendo mu bihugu bitandukanye byo ku isi buri kwezi nangiza cyane ubwami bwa Satani, nta bwoba mfite na gato bwa Satani cyangwa ko hari umuvumo navumwa. Nta mpamvu n’imwe yo kugira ubwoba.

Imivumo Ituruka ku Mihango ya Gipagani

(Occult Curses?)

Mbese birashoboka ko umuntu yashobora kugibwaho n’imivumo kubera imihango ya gipagani yaba yaraciyemo kera?

Ntitugomba kwibagirwa yuko igihe tuvutse ubwa kabiri, tuba tubatuwe mu mbaraga za Satani n’ubwami bw’umwijima (reba Ibyak 26:18; Kolo. 1:13). Satani nta burenganzira aba akidufiteho keretse ari twe tubumuhaye. Nubwo Bibiliya yerekana ko abakristo b’i Efeso bari barijanditse cyane mu bintu by’ubukonikoni mbere yo gukizwa kwabo (reba Ibyak 19:18-19), ntaho tubona na hamwe Pawulo ababohoraho “imivumo ya Satani” cyangwa ahambira imbaraga za Satani zibariho bamaze kuvuka ubwa kabiri. Impamvu ni uko kuva bakizera Yesu baherako ako kanya babaturwa mu butware bwa Satani.

Kandi igihe Pawulo yandikiraga abakristo b’i Efeso, nta mabwiriza yigeze abaha yo kubohora ku muntu n’umwe imivumo ya karande cyangwa iya Satani. Icyo yababwiye gusa ni “ukutabererekera Satani” (Ef. 4:27), kandi “bakambara intwaro zose z’Imana” kugira ngo “babashe guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Ef. 6:11). Izo ni inshingano za buri mukristo wese.

Ariko se kuki, rimwe na rimwe usanga hari icyo bifashije umukristo nyuma y’uko hari umuntu wamusengeye agasenya “imivumo ya karande” cyangwa “iya Satani”? Birashoboka ko biba bitewe n’uko uwo muntu ukeneye ubufasha aba yari afite kwizera ko Satani azahunga bakimara kumusengera bagasenya uwo “muvumo”. Kwizera ni ko gutuma Satani ahunga, kandi buri mukristo wese ashobora ndetse agomba kugira kwizera ko igihe arwanyije Satani, Satani agomba guhunga. Nyamara si ngombwa ko umuntu agomba guhamagaza “inzobere mu guhambura abantu ho imivumo” kugira ngo Satani ahunge.

Bibiliya kandi itubwira ko Kristo “yahindutse ikivume ku bwacu,” kandi ibyo yabikoreye, “kugira ngo aducungure dukizwe umuvumo w’amategeko” (Gal 3:13). Twese kera twari turiho umuvumo kuko twakoze ibyaha, ariko kuva igihe Yesu yishyizeho igihano cyacu, uwo muvumo watuvuyeho. Imana ishimwe! Nta muvumo ukituriho, twishime tunezerwe kuko “muri Kristo twahawe imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru” (Ef. 1:3).

Intambara y’umwuka Mu Buryo bwa Bibiliya

(Scriptural Spiritual Warfare)

Tumaze kubona rero ibyinshi mu bitekerezo by’iki gihe ku byerekeye intambara y’umwuka. Ariko se hari intambara y’umwuka Bibiliya ivuga? Yego, kandi icyo ni cyo tugiye kureba.

Ahari ikintu cya mbere tugomba kumenya ku ntambara y’umwuka ni uko atari cyo kintu cy’ibanze tugomba kwibandaho mu buzima bwacu bwa gikristo. Tugomba ahubwo kwibanda kuri Kristo, tumukurikira kandi tumwumvira, uko tugenda dukura mu mwuka turushaho gusa na We. Ni igice gito gusa mu byanditswe byo mu Isezerano Rishya kivuga ku byerekeye intambara y’umwuka, icyo kikatwereka ko tutagomba kubyibandaho cyane mu buzima bwacu bwa gikristo.

Icya kabiri tugomba kumenya kumenya ku by’intambara y’umwuka ni uko Bibiliya itubwira ibyo dukwiye kumenya. Nta bushishozi budasanzwe dukeneye kugira (cyangwa umuvugabutumwa uvuga ko we afite impano idasanzwe yo kurobanura) mu “bintu byimbitse bya Satani.” Intambara y’umwuka mu buryo bwa Bibiliya iroroshye. Uburiganya bwa Satani bushyirwa ahabona mu Ijambo ry’Imana. Inshingano zacu zirasobanutse neza. Umaze kumenya no kwizera icyo Imana yavuze, uba ushyikiriye ubutsinzi muri urwo rugamba rw’umwuka.

Dusubire Ku Itangiriro

(Back to the Beginning)

Reka dusubire mu gitabo cy’Itangiriro, aho tubona Satani ubwa mbere. Mu bice bya mbere byaho, Satani agaragara mu ishusho y’inzoka. Niba hari ugushidikanya kwaba kuriho ko iyo nzoka ari Satani, Ibyahishuwe 20:2 bigukuraho: “Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani”.

Itangiriro 3:1 haratubwira ngo, “Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye.” Iyo utekereje ku mayeli y’ibyaremwe bimwe iyo biharanira kubaho no gushaka ibyo kurya, ubona ukuntuSatani agomba kuba ari umuriganya. Ku rundi ruhande, Satani ntazi byose nk’Imana cyangwa ngo agire ubwenge nk’ubwayo, kandi ntitugomba kwisuzugura ngo twumve ko hari ubwenge aturusha mu rugamba iyo turwana na we. Yesu yatubwiye kugira “ubwenge nk’inzoka” (Mat. 10:16). Pawulo yavuze ko atayobewe imigambi ya Satani (reba 2 Kor. 2:11) kandi akavuga ko dufite “gutekereza kwa Kristo” (1 Kor. 2:16).

Satani yarashe umwambi we wa mbere igihe yabazaga Eva ibyo Imana yavuze. Igisubizo yajyaga kumuha cyagombaga kumwereka niba ari bubone amahirwe yo kumuyobya akagomera Imana. Satani nta buryo agira bwo kuyobya umuntu wizera kandi akumvira ibyo Imana yavuze, ari na cyo gituma mu mikorere ye yose aba ashaka ibitekerezo byavuguruza Ijambo ry’Imana.

Satani yaramubajije ati, “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti, ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” (Itang. 3:1.) Cyumvikana nk’aho ari ikibazo kidafite ikibi kigamije, mbese nk’uwibariza gusa; ariko Satani yari azi neza icyo agamije.

Eva yarashubije ati, “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti, ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa'” (Itang. 3:2-3).

Eva ntiyari yabyumvise neza neza uko biri. Mu byukuri Imana ntiyigeze ibabuza kuzakora ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, icyo yababujije gusa ni ukurya imbuto zo kuri cyo.

Nta gushidikanya ko Eva yari azi ukuri bihagije kugira ngo atahure ikinyoma cya Satani mu gisubizo cye ngo: “Gupfa ntimuzapfa!” (Itang. 3:4). Ibyo birumvikana ko ari ukuvuguruza cyane ibyo Imana yavuze, kandi nta wagaketse ko Eva yabyemera. Nuko rero Satani ikinyoma cye yacyambitse umwambaro w’agace k’ukuri, nk’uko akunda kubigenza n’ubundi, kugira ngo byorohe kucyakira. Yarakomeje ati: “Kuko Imana izi neza yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itang. 3:5).

Mu byukuri Satani yavuze ibintu bitatu by’ukuri amaze kubeshya. Tuzi ko Adamu na Eva bamaze kurya kuri za mbuto babujijwe amaso yabo yahweje (reba Itang. 3:7) nk’uko Satani yababwiye. Kandi Imana ubwayo nyuma yaje kwivugira ko umuntu yahindutse nk’Imana kandi ko yamaze kumenya icyiza n’ikibi (reba Itang. 3:22). Ibi ubimenye: Satani kenshi avanga ukuri n’ibinyoma kugira ngo ayobye abantu.

Kandi urabona na none ko Satani yacuritse imiterere y’Imana. Imana ntiyashakaga ko Adamu na Eva barya ku mbuto yababujije kuko icyo yabifurizaga ari ukugubwa neza no kwishima, ariko Satani yabyumvikanishaga nk’aho Imana hari ibyiza idashaka ko bibageraho. Ibyinshi mu binyoma bya Satani bigoreka kamere y’Imana,ubushake bwayo n’impamvu zayo mu gukora ibyo ikora.

Ikibabaje, umugabo n’umugore ba mbere banze ukuri bakizera ibinyoma, kandi byabagizeho ingaruka. Ariko urabona mu nkuru yabo iby’intambara yo mu mwuka byose: Intwaro imwe rukumbi ya Satani yari ikinyoma cyifubitse ukuri. Abantu bari bari imbere y’amahitamo yo kwizera ibyo Imana yavuze cyangwa bakizera ibyo Satani yavuze. Kwizera ukuri biba byarababereye “ingabo yo kwizera,” ariko ntibigeze bayifata.

Intambara Yo Mu Mwuka ya Yesu

(Jesus’ Spiritual Warfare)

Iyo dusoma uko Yesu yahanganye na Satani mu butayu, ntidutinda kubona ko Satani atigeze ahindura uburyo bwe yakoresheje kuva imyaka ibihumbi. Mu gutera kwe yaje ashaka gutesha agaciro ibyo Imana yavuze, kuko yari azi neza ko uburyo bwe bumwe rukumbi bwo kunesha umwanzi we ari ukumuteza kutizera ibyo Imana yavuze cyangwa kutizera ukuri. Na none Ijambo ry’Imana ni ryo iyo ntambara ishingiyeho. Satani yateye umujugujugu w’ibinyoma bye, Yesu abihindura ubusa akoresheje ukuri. Yesu yizeye kandi yumvira ibyo Imana yavuze. Ubwo ni bwo buryo bwa Bibiliya bwo kurwana intambara yo mu mwuka.

Yesu yari imbere y’amahitamo nk’aya Adamu na Eva n’abandi twese. Yagombaga gufata icyemezo niba yumvira Imana cyangwa Satani. Yesu yarwanishije intambara ye y’umwuka “inkota y’Umwuka,” Ijambo ry’Imana. Reka turebe icyo twakwiga mu ntambara yumwuka yo kurwana na Satani.

Matayo avuga ku kigeragezo cya kabiri cya Yesu aratubwira ati:

Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati, “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo, ‘Izagutegekera abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye.'” Yesu aramusubiza ati, “Kandi handitswe ngo, ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe'” (Mat 4:5-7).

Na none ahangaha ikintu gishingiweho muri byose ni ibyo Imana yavuze. Satani yanavuze amagambo yo muri Zaburi ya mirongwicyenda na rimwe, ariko ayavuga ayagoreka kugira ngo agerageze kuyaha insobanuro Imana itayahaye.

Yesu yashubije avuga icyanditswe gituma habaho gusobanukirwa neza isezerano ry’Imana ryo kurindwa riri muri Zaburi 91. Imana iraturinda ariko si no mu gihe dukoze iby’ubupfapfa, “tuyigerageza,” nk’uko insobanuro yanditse muri Bibiliya yanjye ibivuga.

Ni yo mpamvu ari ibyo kwitondera cyane kudaha imirongo ya Bibiliya insobanuro itandukanye n’icyo ibindi bice bya Bibiliya bivuga, kuko byuzuzanya. Buri cyanditswe kigomba gusuzumwa hakurikijwe icyo ibindi byanditswe bivuga.

Kugoreka ibyanditswe ni amwe mu mayeli Satani akunze gukoresha mu ntambara y’umwuka, kandi ikibabaje, yagiye agera ku byo ashaka kenshi akoresheje ubwo buryo ku bakristo benshi bari muri ibyo by’intambara y’umwuka by’iki gihe. Urugero rugaragara rw’uko kugoreka ibyanditswe ni u uryo amagambo yo muri Bibiliya “gukubita hasi ibihome” akoreshwa mu gushyigikira igitekerezo cyo gukubita hasi imyuka mibi yo mu kirere. Nk’uko nabivuze kare, ayo magambo, iyo asomwe neza agahabwa insobanuro ijyanye n’icyo ibindi byanditswe biri kumwe na yo bivuga muri rusange, ntaho ahuriye no gukubita hasi abadayimoni bo mu kirere. Ariko Satani icyamushimisha ni uko twizera ko ari cyo bivuga, maze tugata igihe cyacu tuvuza induru dusakuza ngo turakubita hasi abadayimoni bakomeye bo mu bicu.

Mu nkuru ya Matayo ku kigeragezo cya gatatu cya Yesu dusoma ngo,

Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo aramubwira ati, “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” Yesu aramubwira ati, “Genda Satani, kuko handitswe ngo, ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'” (Mat. 4:8-10).

Iki cyari ikigeragezo cy’ubutegetsi. Iyo Yesu aza kwemera akaramya Satani, Satani na we agakomeza isezerano yamuhaye, Yesu yari kuba igisonga cyungirije cya Satani mu bwami bw’umwijima. Yari gutwara abantu bose badakijijwe hamwe n’abadayimoni bose, akagira ubutware ku isi yose nk’uko Satani yigeze kubugira. Dushobora kwibaza ukuntu byari kuba bibi cyane iyo Yesu aza gutsindwa n’icyo gishuko.

Urabona na none ko Yesu yarwanyije icyo gitekerezo cya Satani akoresheje Ijambo ry’Imana ryanditse. Kuri buri kigeragezo cyose uko ari bitatu, Yesu yagiye anesha avuga ati, “Haranditswe ngo.” Natwe niba tudashaka gushukwa ngo tugwe mu mitego ya Satani, tugomba kumenya Ijambo ry’Imana kandi tukaryizera. Ibyo ni byo ntambara y’umwuka.

Aho Urugamba Rubera

(The Battle Ground)

Ahanini, imbaraga za Satani n’abadayimoni be zishingiye ku kubiba ibitekerezo mu mitima n’ibitekerezo by’abantu (ariko ibyo na byo bifite aho Imana itabyemerera kurenga; reba 1 Kor. 10:13). Hamwe n’ibyo, reba ibi byanditswe bikurikira:

Petero aramubaza ati, “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?” (Ibyak 5:3).

Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamazew koshya umutima wa Yuda Isikaryota mwene Simoni ngo amugambanire… (Yohana 13:2).

Ariko Umwuka avuga yeruye ati mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni… (1 Tim. 4:1).

Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo (2 Kor. 11:3).

Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu (1 Kor. 7:5).

Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko wenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twararuhiye ubusa (1 Tes. 3:5).

…ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira (2 Kor. 4:4).

Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo (Ibyah. 12:9).

Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma (Yohana 8:44).

Ibi byanditswe hamwe n’ibindi byinshi birerekana neza ko mbere na mbere aho urugamba rw’intambara y’umwuka Bibiliya ivuga ruremera ari mu mitima n’ibitekerezo byacu. Satani atera akoresheje ibitekerezo–inama mbi, ibitekerezo bigoramye, imitekerereze ipfuye, ibishuko, ibinyoma bitandukanye, n’ibindi n’ibindi. Uburyo bwacu bwo kwirwanaho ni ukumenya, kwizera no gukurikiza Ijambo ry’Imana.

Ni iby’ingenzi cyane gusobanukirwa ko buri gitekerezo kikuje mu mutwe atari ngombwa ko kiba giturutse kuri wowe ubwawe buri gihe. Satani afite abavugizi benshi bamufasha kubiba ibitekerezo bibi mu mitima y’abantu. Akorera mu binyamakuru, mu bitabo, muri televiziyo, mu magazeti, muri radiyo, mu nshuti zacu no mu baturanyi, ndetse no mu bavugabutumwa. Ndetse n’intumwa Petero yigeze gukoreshwa atabizi, aba umuvugizi wa Satani abwira Yesu ko atari ubushake bw’Imana ko apfa (reba Mat. 16:23).

Ariko na none Satani n’abadayimoni bakorera mu bitekerezo by’abantu mu buryo butaziguye, nta muntu barinze kugira umuvugizi wabo, kandi abakristo bose hari igihe byanze bikunze basanga ibyo bitero byabagezeho. Icyo ni cyo gihe urugamba ruba rutangiye.

Ndibuka mwene Data w’umukristokazi wigeze kuza kunyaturira ikibazo yari afite. Yarambwiye ngo buri gihe cyose uko agiye gusenga, ibitekerezo bituka Imana n’ibigambo by’indahiro bimuzamo. Yari umwe mu bagore beza cyane bo mu itorero ryanjye, w’ingeso nziza, utagereranywa, witanga cyane, ariko yari afite icyo kibazo cy’ibitekerezo bibi.

Namusobanuriye ko ibyo bitekerezo bidaturuka muri we ubwe, ahubwo ko ari ibitero bya Satani, wageragezaga kumwangiriza ubuzima bwe bwo gusenga. Yahise ambwira ko yarekeye aho gusenga buri munsi kuko yagiraga ubwoba ko bya bitekerezo bibi biri bwongere kuza. Satani yari yarageze ku ntego ye.

Nuko ndamubwira ngo yongere atangire ibihe byo gusenga, ibyo bitekerezo bibi byo gutuka Imana nibyongera kumutera agomba kubirwanya akoresheje ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Igitekerezo kiramutse kimujemo kivuga ngo, “Yesu ni ——-gusa, agomba kuvuga ati, “Oya, Yesu yahoze ari Umwana w’Imana uhereye mbere na n’ubu ni ko ari.” Igitekerezo kimujemo niba ari icyo kurahira, agomba kugisimbuza igitekerezo cyo guhimbaza Yesu, bityo bityo.

Kandi namubwiye ko ku bwo gukomeza gutinya ko ari bugire ibitekerezo bibi, ahubwo mu byukuri ko ari uburyo bwo kubikingurira, kuko ubwoba busa nk’aho ari ukwizera gucuramye–kwizera Satani. Iyo ugerageza kudatekereza ku kintu, byanze bikunze ugitekerezaho mu buryo bwo kudashaka kugitekerezaho.

Urugero nkubwiye nti, “Reka gutekereza ku kiganza cyawe cy’iburyo,” ako kanya urahera ko utekereza ku kiganza cyawe cy’iburyo mu rwego rwo gushaka kunyumvira. Uko urushaho kubigerageza, ni ko birushaho kuba bibi. Uburyo bwonyine buhari bwo kudatekereza ku kiganza cyawe cy’iburyo ni uguhitamo gutekereza ku kindi kintu, urugero, nk’inkweto zawe. Igihe ibitekerezo bigiye ku nkweto, ntuba ugitekereza ku kiganza.

Nakomeje uwo mwene Data mukundwa w’umugore mubwira ngo “ntatinye,” nk’uko Bibiliya ibidutegeka. Kandi igihe cyose yumvise ko hari igitekerezo kimujemo gihabanye n’Ijambo ry’Imana, agomba guhita agisimbuza ikindi cyemeranya n’Ijambo ry’Imana.

Nejejwe no kuvuga ko yumviye inama yanjye, kandi nubwo yakomeje guterwa mu bihe bye byo gusenga, ariko yaje kunesha rwose icyo kibazo. Yatsinze intambara y’umwuka yemewe na Bibiliya.

Kandi ikindi cyanshimishije naje kuvumbura, bitewe n’ubushakashatsi nakoze mu matorero atandukanye, ni uko icyo kibazo cy’uwo mushiki wacu ari rusange cyane. Ubusanzwe ku bakristo nakozeho ubushakashatsi, abarenga kimwe cya kabiri bagiye rimwe na rimwe bahura n’ikibazo cyo kugira ibitekerezo bibi byo gutuka Imana mu gihe cyabo cyo gusenga. Satani ntajya ahindura cyane imikorere ye.

“Ujye witondera ibyo wumva”

(“Take Care What You Listen To”)

Ntidushobora kubuza Satani n’abadayimoni gutera ibitekerezo byacu, ariko ntitugomba kwemera ko ibitekerezo byabo bihinduka ibyacu. NI ukuvuga ngo, ntitugomba gutinda ku bitekerezo by’abadayimoni cyangwa ku magambo batwongorera, ngo tubigire ibyacu. Nk’uko bivugwa, “Ntushobora kubuza inyoni kuguruka hejuru yawe, ariko ntushobora kuzireka ngo zarike ibyari byazo mu musatsi wawe.”

Ikindi kandi ntitugomba kureka ngo ibitekerezo byacu bitegekwe n’ibintu bya gipagani dushobora kugiraho imbaraga. Iyo twicaye imbere ya televiziyo isaha yose, cyangwa dusoma ikinyamakuru, tuba dukingura umuryango wo gutwarwa n’ibitekerezo bishobora kuba ari ibya Satani. Yesu akimara kubwira abantu umugani w’umubibyi, avuga ku butaka butandukanye, yarihanangirije ati, “Nimuzirikane ibyo mwumva” (Mariko 4:24). Yesu yari azi uburyo gutega amatwi ibinyoma byangiza cyane, kureka Satani akabiba “imbuto” ze mu mitima n’ibitekerezo byacu. Izo mbuto zishobora gukura zigahinduka “amahwa” maze akaniga Ijambo ry’Imana mu bugingo bwacu (reba Mariko 4:7, 18-19).

Petero avuga ku ntambara y’umwuka

(Peter on Spiritual Warfare)

Intumwa Petero yasobanukiwe neza intambara y’umwuka mu buryo bwa Bibiliya. Nta na rimwe mu nzandiko ze yigeze abwira abakristo gukubita hasi abadayimoni n’imbaraga zo mu kirere hejuru y’imijyi. Ahubwo yabahamagariye kurwanya ibitero bya Satani ku bugingo bwabo ubwabo, kandi ababwira neza uko bagomba kurwana:

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro (1 Pet. 5:8-9).

Urabona ko ubwa mbere Petero yerekanaga ko twebwe icyo dukora ari ukwirwanaho, atari ukugaba ibitero. Satani ni we uzerera hirya no hino ntabwo ari twebwe. Aradushakisha, ntabwo ari twe tumushakisha. Umurimo wacu si ugutera ahubwo ni uguhagarara tukirwanaho.

Icya kabiri, urabona ko Satani, nk’intare, ashaka uwo aconshomera. Mbese ashobora guconshomera abakristo mu buhe buryo? Mbese Petero yashakaga kuvuga ko Satani yarya koko imibiri y’abakristo nk’intare? Oya birumvikana ko atari byo. Uburyo bwonyine buhari Satani ashobora guconshomera umukristo ni ukumuyobya agatuma yizera ikinyoma kirimbura ubugingo bwe.

Icya gatatu, urabona ko Petero atubwira kurwanya Satani dukoresheje kwizera kwacu. Kurwana kwacu si uk’umubiri, kandi ntidushobora kurwanya Satani dutera ibipfunsi mu muyaga. Adutera akoresheje ibinyoma, tukamurwanya mu guhagarara dushikamye mu kwizera Ijambo ry’Imana. Na none, urwo ni rwo rugamba rw’umwuka Bibiliya ivuga.

Abakristo Petero yandikiraga barimo banyura mu mibabaro ikomeye yo gutotezwa, bityo rero bageragezwaga no kuba bata kwizera kwabo bakava kuri Kristo. Kenshi na kenshi iyo turi mu bihe by’amakuba ni ho Satani adutera atubibamo ibinyoma no gushidikanya. Icyo ni cyo gihe cyo guhagarara ushikamye mu kwizera kwawe. Uwo ni wo “munsi mubi” Pawulo yanditse avuga ko ukwiriye “kwambara intwaro zose z’Imana, kugira ngo ubashe guhagarara udatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Efe. 6:11).

Yakobo avuga ku ntambara y’umwuka

(James on Spiritual Warfare)

Intumwa Yakobo na we hari icyo yavuze mu rwandiko rwe ku ntambara y’umwuka. Mbese yabwiye abakristo ko gusenga kwabo ari byo bituma abamarayika b’Imana ari bo batsinda mu rugamba barwana n’abadayimoni? Oya. Yababwiye se gukubita hasi imyuka mibi y’irari n’ubusinzi yo mu birere by’imijyi? Oya. Yababwiye se gukora ubushakashatsi bakamenya amateka yaranze imijyi yabo kugira ngo bamenye neza ubwoko bw’abadayimoni bahabaye kuva mu ntangiriro? Oya.

Yakobo yizeraga intambara y’umwuka Bibiliya yemera, ni cyo gituma yanditse ati:

Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga (Yakobo 4:7).

Na none, urabona urabona ko abakristo bashinga ibirindiro bakirwanaho–icyo dukora ni ukurwanya umwanzi, ntabwo ari ukumutera. Nitubigenza dutyo, Yakobo yadusezeraniye ko Satani azahunga. Nta mpamvu yabona yo kuguma iruhande rw’umukristo udashobora kwemera ibinyoma bye, ngo akurikize inama ze, cyangwa ngo atsindwe n’ibigeragezo bye.

Urabona na none ko mbere na mbere Yakobo adutegeka kugandukira Imana. Tugandukira Imana mu kugandukira Ijambo ryayo. Kurwanya Satani kwacu bigira imbaraga bitewe n’uburyo twumviye Ijambo ry’Imana.

Yohana avuga ku ntambara y’umwuka

(John on Spiritual Warfare)

Intumwa Yohana na we yanditse ku by’intambara y’umwuka mu rwandiko rwe rwa mbere. Mbese yatubwiye kujya tuzamuka tukajya mu mpinga z’imisozi kugira ngo dukubite hasi ibihome bya Satani? Oya. Mbese yatubwiye uburyo bwo kwirukana dayimoni w’umujinya mu bakristo bajya barakara rimwe na rimwe? Oya.

Ahubwo Yohana, kimwe na Petero na Yakobo, yizeraga gusa intambara y’umwuka mu buryo bwa Bibiliya, kandi n’inama atanga ni imwe n’iyabo:

Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi. Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi. Abo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira. Ariko twebweho turi ab’Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw’Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w’ukuri n’umwuka uyobya uwo ari wo (1 Yohana 4:1-6).

Urabona ko aya magambo ya Yohana yose azenguruka ku binyoma bya Satani n’ukuri kw’Imana. Tugomba kugerageza imyuka tukareba niba ituruka ku Mana, kandi igipimo dukoresha nta kindi ni ukuri. Imyuka y’abadayimoni ntiyemera ko Yesu Kristo yaje mu mubiri. Ni iminyabinyoma.

Yohana kandi atubwira ko twanesheje imyuka mibi. Ni ukuvuga ngo twebwe nk’abaturage bo mu bwami bw’umucyo, ntitukiri munsi y’ubutware bwabo. Ukomeye cyane, Yesu, aba muri twe. Abantu bafite Yesu akaba atuye muri bo ntibagomba gutinya abadayimoni.

Yohana kandi yavuze ko ab’isi bumvira abadayimoni, icyo kikerekana ko abo badayimoni bavuga. Tuzi neza ko batavuga mu ijwi ryumvikana, ahubwo babiba ibinyoma mu bitekerezo by’abantu.

Twebwe nk’abayoboke ba Kristo ntitugomba kumvira ibinyoma by’abadayimoni, kandi Yohana avuga ko abazi Imana batwumvira, kuko dufite ukuri; dufite Ijambo ry’Imana.

Na none kandi, urabona ko uburyo Satani akoresha ari ukwemeza abantu kwizera ibinyoma bye. Mu gihe tuzi ukuri kandi tukakwizera Satani ntashobora kutunesha. Ibyo ni byo bivuze intambara y’umwuka Bibiliya yemera.

Kwizera ni rwo Rufunguzo

(Faith is the Key)

Kumenya Ijambo ry’Imana byonyine ntibihagije kugira ngo uneshe urugamba rw’umwuka. Ibanga rishingiye mu kwizera koko icyo Imana yavuze. Iri ni ryo banga haba mu kurwanya Satani haba no mu kwirukana abadayimoni. Urugero, turebe na none urugero twarebye mbere, igihe Yesu yahaga abigishwa be cumi na babiri “ubutware bwo kwirukana abadayimoni” (Mat. 10:1). Hacamo ibice birindwi, tukababona bananiwe kwirukana dayimoni mu mwana wari urwaye igicuri.[8] Yesu abonye ukuntu byabananiye byaramubabaje ati:

“Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari?” (Mat 17:17).

Ni ukutizera kwabo kwababaje Yesu. Ikindi kandi, igihe abigishwa bamubazaga impamvu batashoboye kwirukana uwo mudayimoni, Yesu yarabasubije ati, “Ni ukwizera kwanyu guke” (Mat. 17:20). Bityo tubona ko ubutware bwabo bwo kwirukana abadayimoni butashoboraga gukora butagendanye no kwizera kwabo.

Imbaraga tugira mu kwirukana abadayimoni no kurwanya Satani zishingira ku buryo twizera Ijambo ry’Imana. Iyo twizera koko ibyo Imana yavuze, imvugo n’ingiro byacu bisa na byo. Imbwa yiruka ku muntu uyihunze, ni ko bimeze no kuri Satani. Iyo wirutse Satani akwirukaho. Nyamara iyo uhagaze ugashikama mu kwizera, Satani araguhunga (reba Yak. 4:7).

Kubura kwizera kw’intumwa byashoboraga kugaragarira umuntu wese ubireba, urebye ukuntu bageragezaga gukiza uwo mwana dayimoni ariko bakananirwa. Niba uwo mudayimoni yarakoreye imbere y’abigishwa nk’ibyo yakoreye imbere ya Yesu, “atigisa uwo mwana” (Luka 9:42) kandi amuzanisha urufuro mu kanwa (Mariko 9:20), birashoboka ko kwizera kw’abigishwa kwahindutse ubwoba. Birashoboka ko bahahamuwe n’ibyo babonye.

Nyamara umuntu ufite kwizera ntagendera ku byo areba ahubwo agendera ku byo Imana yavuze. “Tuyoborwa no kwizera ntituyoborwa n’ibyo tureba” (2 Kor. 5:7). Imana ntibasha kubeshya (reba Tito 1:2), nubwo kandi ibyo tubona byaba bisa n’ibihabanye n’ibyo Imana yavuze, tugomba gukomeza gushikama mu kwizera.

Urabona ko Yesu yakijije wa mwana mu kanya gato nko guhumbya. Yabikoze mu kwizera. Ntabwo yataye umwanya abanza gutinda mu mihango miremire ya “delivuranse.” Abantu bizera ubutware bahawe n’Imana ntibakenera amasaha menshi yo kwirukana umudayimoni.

Byongeye kandi ntaho tubona Yesu yigeze asakuza avuza induru yirukana dayimoni. Abafite kwizera ntibarinda gusakuza. Nta nubwo Yesu yakomezaga gusubiramo kenshi ategeka dayimoni gusohoka. Kuvuga rimwe gusa byabaga bihagije. Kongera gusubiramo itegeko ubwa kabiri byajyaga kuba ari ukugaragaza gushidikanya.

Mu Ncamake

(In Summary)

Umukozi w’Imana uhindura abantu, intambara y’umwuka nk’uko Bibiliya iyivuga, ayigishiriza ku bikorwa bye n’amagambo ye, kugira ngo abigishwa be babashe guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani kandi bagendera mu byo Kristo yategetse. Ntiyigisha abigishwa be gukurikira “imiyaga y’inyigisho” z’inzaduka zivuga uburyo butari ubwa Bibiliya bw’intambara y’umwuka, kuko azi neza ko abakoresha bene ubwo buryo baba barahushije, ahubwo mu byukuri baba barayobejwe na Satani, ari we bavugana ishema ko barwanya.

 


[1] Ibi bivugwaho mu buryo bunonosoye cyane kurushaho mu gitabo cyanjye cyitwa God’s Tests(“Ibigeragezo by’Imana”), kiboneka mu cyongereza ku rubuga rwacu, www.shepherdserve.org

[2] Iri tegeko aho ridakurikizwa gusa ni igihe umuntu aba yarabaye indiri y’abadayimoni cyane ku buryo atakibasha no kugaragaza ko akeneye kubohorwa. Icyo gihe impano z’Umwuka ni ngombwa kugira ngo uwo muntu abaturwe, kandi impano z’Umwuka zikora uko Umwuka ashaka.

[3] N’uburyo Pawulo avuga abatizera mu gitabo cy’Abaroma 1:18-32 na byo bishyigikira icyo gitekerezo.

[4] Ni byo koko, mu bice bimwe by’isi, usanga hari abantu bake cyangwa benshi ba bumwe muri ubwo bwami bwombi kurusha abo mu bundi.

[5] Ba bandi bavuga ngo “iyo ukijijwe , uba ukijijwe iteka ryose” sinshidikanya ko badashobora kwemeranya na byo. Ndabasaba ngo basome Rom. 11:22; 1 Kor. 15:1-2; Fili. 3:18-19; Kolo. 1:21-23 na Heb. 3:12-14, kandi bitonde cyane basome neza ahantu hose basanga ijambo “niba.”

[6] “Umwuka w’ishyari” uvugwa mu Kubara 5:14-30 n’ “umwuka w’ubwibone” mu gitabo cy’Imigani 16:18 ni ingero nziza z’uburyo ijambo umwuka rikoreshwa bashaka kuvuga ingeso runaka yiganje ahantu, aho kuvuga mu byukuri ubwoko bwa dayimoni. Mu Kubara 14:24 dusoma ko Kalebu we yari afite “undi mutima,” kandi biragaragara ko bishaa kuvuga imyifatire myiza ya Kalebu.

[7]Ibi ntibishatse kuvuga ko abana badahura n’ibibazo kubera ibyaha by’ababyeyi babo, kuko akenshi bibabaho. Ariko iyo bahuye n’akaga ntabwo bivuze ko ari Imana irimo ibahanira ibyaha by’ababyeyi babo, ahubwo bivuga ko abantu ari babi cyane ku buryo bashobora no gukora ibyaha bazi neza ko bizagira ingaruka ku bana babo. Kandi biragaragara neza muri Bibiliya ko Imana mu mbabazi zayo ishobora kureka guhana umuntu ikazahana abazamukomokaho bakwiye guhanwa nka we cyangwa banamurushije kuba abo guhanwa. Na none kandi muri ubwo buryo Imana mu mbabazi zayo ishobora kureka guhana abantu b’urungano runaka bakiranirwa ikazahana ab’urundi rungano ruzakurikiraho ruzaba rumeze nk’urwo cyangwa rururushije kuba rubi (reba Yer. 16:11-12). Ibyo bitandukanye cyane no guhōra abana gukiranirwa kwa ba se.

[8] Tugomba kwitonda cyane tutazibwira ko igihe cyose umuntu arwaye igicuri ari abadayimoni aba afite.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Ibitekerezo by’Iki Gihe Byerekeye Intambara Yo Mu Mwuka, Igice Cya 2

Kuzamurwa kw’Itorero n’Ibihe by’Imperuka (The Rapture and End Times)

Igice Cya Makumyabiri n'Icyenda (Chapter Twenty-Nine)

Igihe Yesu yari akiri hano mu isi nk’umuntu, yabwiye abigishwa be ku mugaragaro ko ko azagenda kandi ko umunsi umwe azagaruka. Kandi nagaruka, azabajyana hamwe na we mu ijuru (ni byo abakrisito muri iki gihe cyacu bita “kuzamurwa/kujyanwa”[“the Rapture”]). Urugero, araye ari bubambwe, Yesu yabwiye abigishwa be cumi n’umwe ati:

Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo (Yohana 14:1-3).

Icyumvikana neza muri ayo magambo ya Yesu ni uko yashoboraga kugaruka abo cumi n’umwe bakiriho. Mu byukuri, bamaze kumva ibyo Yesu avuze, nta kindi uretse gutekereza ko azagaruka bakiriho.

Kandi Yesu yihanangirije abigishwa be kenshi guhora biteguriye kugaruka kwe, na none ibyo bikumvikanisha ko ashobora kugaruka bakiriho (urugero, reba, Mat. 24:42-44).

Kwegereza Ko Kugaruka kwa Yesu Mu Nzandiko Za Bibiliya

(Jesus’ Imminent Return in the Epistles)

Intumwa zanditse inzandiko zo mu Isezerano Rishya nta gushidikanya ko zashimangiraga ko zizeye ko Yesu ashobora kugaruka zikiriho muri icyo gihe cy’abasomaga izo nzandiko. Urugero, Yakobo yaranditse ati:

Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye (Yak. 5:7-8).

Nta mpamvu yari kuhaba yo kugira ngo Yakobo ahamagarire abasoma urwandiko rwe kwihangana bihanganira ikintu kitazabaho mu gihe cyo kubaho kwabo. Ahubwo yizeraga ko kuza k’Umwami “kwegereje.” Turebye ibihe urwo rwandiko rwandikiwemo, Yakobo yarwanditse igihe itorero ryarimo rinyura mu mibabaro y’itotezwa (reba Yak. 1:2-4), igihe abizera bifuzaga cyane kugaruka k’Umwami wabo.

Na Pawulo ni uko, na we yizeraga ko Yesu ashobora kugaruka abenshi mu bo muri icyo gihe bakiriho:

Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera ko izazanana na we abasinziririye muri we. Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’Ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Krisito ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo (1 Tes. 4:13-18).[1]

Ibi kandi bitwereka ko Yesu nagaruka avuye mu ijuru, imibiri y’abizera bapfuye izazurwa, hanyuma hamwe n’abizera bazaba bakiriho igihe cyo kugaruka kwe, “bakajyananwa hamwe gusanganira Umwami mu kirere” (kujyanwa). Kandi bitewe n’uko Pawulo yavuze ko Yesu nagaruka ava mu ijuru azazanana na we abazaba barapfiriye “muri We,” umwanzuro wonyine dushobora gukuramo ni uko igihe cyo kujyanwa kw’itorero, imyuka y’abizera iri mu ijuru izahuzwa n’imibiri yabo izaba imaze kuzuka.

Petero na we yizeraga ko kugaruka kwa Krisito kwegereje igihe yandikaga urwandiko rwe rwa mbere:

Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Krisito azahishurwa ….Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga ….Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Krisito, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa (1 Pet. 1:13, 4:7, 13).[2]

Hanyuma, ubwo Yohana yandikiraga amatorero, na we yizeraga ko iherezo riri bugufi kandi ko abo mu gihe cye basomaga izo nzandiko ze bashobora kuzabona Yesu agarutse:

Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha yuko igihe cy’imperuka gisohoye ….Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza ….Bakundwa ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye (1 Yohana 2:18, 28; 3:2-3).

Gutinda Kwe

(His Delay)

Iyo dushubije amaso inyuma tukareba imyaka irenga 2,000, tubona ko Yesu atagarutse vuba nk’uko intumwa zabyiringiraga. Ndetse no mu gihe cyabo, hari bamwe bari batangiye gushidikanya niba Yesu azigera agaruka urebye igihe cyari kihaciye kuva asubiye mu ijuru. Urugero nk’igihe Petero yari yegereje kurangiza igihe cye hano mu isi (reba 2 Pet. 1:13-14), Yesu yari ataragaruka, nuko Petero abwira abari bafite ibitekerezo byo gushidikanya mu rwandiko rwe rwa nyuma ati:

Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurkiza irari ryabo, babaza bati, “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi. Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana, ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi ikarimbuka. Ariko ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana. Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe. Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro , ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra (2 Pet. 3:3-10).

Petero yahamije ko gutinda kugaruka kwa Yesu biterwa n’urukundo rwe n’imbabazi ze–Ashaka kongerera igihe abantu ngo bihane. Ariko na none yemeje ko nta kabuza Yesu azagaruka. Kandi nagaruka, azazana uburakari bwinshi.

Bibiliya kandi yerekana neza, nk’uko turi bubibone, ko kugarukana umujinya kwa Kristo bizabanzirizwa n’imyaka y’amakuba atarigeze kubaho mu isi yose no gusukwa k’umujinya w’Imana ku banyabyaha. Igice kinini mu gitabo cy’Ibyahishuwe kigizwe n’iby’icyo gihe kizaza. Nk’uko na none turi bubibone, Bibiliya yerekana ko hazabaho imyaka irindwi y’ibyo bihe by’amakuba. Nta gushidikanya ko Kuzamurwa kw’itorero bizaba igihe kimwe muri iyo myaka irindwi cyangwa yegereje.

Ni Ryari Neza Neza Kuzamurwa kw’Itorero Bizaba?

(When Exactly Does the Rapture Occur?)

Ikibazo gikunze kenshi gucamo Abakristo ibice ni icy’igihe nyacyo Itorero rizazamurirwa. Bamwe bavuga ko Kuzamurwa kw’Itorero bizaba mbere gato ya ya myaka irindwi y’amakuba akomeye, kandi bishobora kuba umwanya uwo ari wo wose icyo gihe. Abandi bavuga ko Kuzamurwa bizaba hagati muri kimwe cya kabiri cy’iyo myaka irindwi y’amakuba. Hakaba n’undi uvuga ko bizaba igihe runaka nyuma y’imyaka itatu n’igice y’amakuba. Na none abandi bakavuga ko Kuzamurwa kw’itorero bizaba igihe Yesu azaba agarukanye umujinya ya myaka irindwi y’amakuba irangiye.

Ibi rwose ntibyari bikwiye gutuma abantu bacikamo ibice, kandi abo muri izo mpande enye bose bari bakwiye kwibuka ko bose bemeranya koKuzamurwa kw’itorero bizaba igihe runaka muri ya myaka irindwi y’amakuba cyangwa mbere yayo gato. Icyo ni igihe kigufi cyane mu myaka ibihumbi by’amateka y’isi. Nuko rero aho kugira ngo ducikemo ibice kubera ibyo tutemeranyaho, ahubwo twari dukwiye kunezererwa ibyo twemeranyaho! Kandi mu byukuri ibyo buri wese muri twe yizera nta cyo bizahindura ku bizaba.

Nubwo tumaze kuvuga ibyo, sinabura kubabwira ko mu myaka makumyabiri n’itanu ya mbere y’ubuzima bwanjye bwa gikristo, nizeraga ko Kuzamurwa kw’Itorero bizaba mbere ya ya myaka irindwi y’amakuba akomeye. Nabyizeraga ntyo kuko ari ko nari narigishijwe, kandi sinanifuzaga kuzaca muri ibyo bintu nk’uko nabisomye mu gitabo cy’Ibyahishuwe! Ariko uko nakomeje kwiga Bibiliya ku giti cyanjye, natangiye kubyumva ukundi. Reka rero turebere hamwe icyo Bibiliya ivuga hanyuma turebe umwanzuro wafatwa. Nubwo ntakwemeza kubyumva nk’uko mbyumva ngo uze mu ruhande rwanjye, ntibigomba kutubuza gukomeza gukundana!

Ijambo Ryo Ku Musozi Wa Elayono

(The Olivet Discourse)

Reka dutangire tureba igice cya 24 cy’Ubutumwa bwiza bwa Matayo, igice cya Bibiliya cy’ingenzi cyane ku byerekeye iby’ibihe by’iherezo no kugaruka kwa Yesu. Hamwe n’igice cya 25 cya Matayo, bizwi ku izina ry’Ijambo Ryo ku Musozi wa Elayono (the Olivet Discourse), bitewe n’uko ibyo bice bibiri ari inyigisho Yesu yigishirije ku musozi wa Elayono yigisha bamwe mu bigishwa be b’inkoramutima[3]. Uko tubisoma, turagenda twiga ibintu byinshi byerekeye ibihe by’imperuka, kandi turareba umwanzuro abigishwa ba Yesu, abo yabwiraga, bakuyemo ku byerekeye igihe cyo Kuzamurwa kw’itorero:

Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. Arababwira ati, “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” Yicaye ku musozi Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati, “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” (Mat 24:1-3).

Abigishwa ba Yesu bashakaga kumenya iby’ibihe bizaza. By’umwihariko bashakaga kumenya igihe urusengero ruzasenyerwa (nk’uko Yesu yari amaze kubihanura), n’ikimenyetso cyo kugaruka kwe n’icy’ibihe by’imperuka.

Iyo dushubije amaso inyuma, twibuka ko urusengero rwasenywe rugashiraho mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu Kristo, rusenywe na Jenerali Tito ari kumwe n’ingabo z’Abaroma yari ayoboye. Kandi tuzi ko Yesu ataragaruka kujyana itorero, ubwo rero ibyo bintu uko ari bibiri ntabwo byari kubera rimwe.

Yesu Asubiza Ibibazo Byabo

(Jesus Answers Their Questions)

Birasa nk’aho Matayo atanditse igisubizo cya Yesu ku kibazo cya mbere cyerekeye igihe urusengero ruzasenyukira, ariko Luka we yaracyanditse mu butumwa bwiza bwanditswe na we (reba Luka 21:12-24). Mu Butumwa bwiza bwa Matayo, Yesu yahereyeko avuga ibimenyetso bizabanziriza kugaruka kwe n’ibihe by’imperuka:

Yesu arabasubiza ati, “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya. Kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati, ‘Ni jye Kristo,’ bazayobya benshi. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa” (Mat. 24:4-8).

Biragaragara neza kuva mu ntangiriro z’iyo nyigisho ko Yesu yari azi ko abigishwa be bo muri icyo kinyejana cya mbere bashobora kuzaba bakiriho muri ibyo bihe bizaba byegereza kugaruka kwe. Reba incuro zose Yesu yakoresheje insimburazina mwebwe. Yesu yakoresheje insimburazina mwebwe incuro makumyabiri nibura mu gice cya 24 cyonyine, bityo rero abari bamuteze amatwi bari kumva ko bazaba bakiriho kugeza babonye ibyo Yesu yari ahanuye.

Ariko na none tuzi ko, buri mwigishwa wese mu bari bateze amatwi Yesu uwo munsi yapfuye kera. Nyamara ntitwakwanzura tuvuga ko Yesu yababeshyaga, ahubwo ni uko na Yesu ubwe atari azi igihe nyirizina azagarukira (reba Mat. 24:36). Byarashobokaga cyane rero ku bumvise Ijambo ryo ku musozi wa Elayono kuba bakiriho igihe cyo kugaruka kwe.

Icyari gihangayikishije cyane Yesu cyari uko abigishwa be bayobywa n’abiyita Kristo, kuko bene abo bazaba benshi mu minsi y’imperuka. Tuzi ko na Antikristo ubwe azaba ari yiyita Kristo, akayobya umubare munini cyane w’abatuye isi. Bazamubanamo umucunguzi w’igitangaza.

Yesu yavuze ko hazabaho intambara, inzara n’ibishyitsi, ariko yavuze ko ibyo bitazaba ari ibimenyetso byo kugaruka kwe, ahubwo bizaba gusa ari “itangiriro ryo kuramukwa.” Urebye ibyo bimenyetso bimaze imyaka ibihumbi bibiri biba. Ariko hari ikintu Yesu yakurikijeho kitaraba.

Amakuba y’Isi Yose Aratangiye

(Worldwide Tribulation Begins)

“Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Mat. 24:9-14).

Na none, iyo uza kubaza abumvaga Yesu uwo munsi uti, “Ese murumva muzaba mukiriho kugeza ubwo ibi bintu bizasohora?” nta kabuza baba barashubije ko bazaba bakiriho. Yesu yakomeje gukoresha insimburazina mu.

Nk’uko tumaze gusoma, nyuma yo “kuramukwa” hari ikintu kizaba, kandi nta gushidikanya ko kitaraba, igihe cyo gutotezwa kw’Abakristo kutigeze kubaho mu isi yose. Tuzangwa “n’amahanga yose,” cyangwa nk’uko bivuga koko, “n’amoko yose.” Yesu yavugaga igihe runaka cyihariye ibyo bizabera, ntabwo ari igihe cyose uko imyaka itambuka, kuko mu nteruro ikurikiraho yaravuze ati, “Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.”

Aya magambo aragaragaza ko yavugaga Abakristo bazasubira inyuma hanyuma bakanga abandi bakristo, kuko abatizera badashobora “gusubira inyuma,” kandi basanzwe bangana. Nuko rero, itoteza ry’isi yose niritangira, hazabaho kugwa gukomeye kw’abitwa ko ari Abakristo bave mu byizerwa. Baba abizera nyabo cyangwa abishushanya, intama cyangwa ihene, abenshi bazagwa, hanyuma bazatungira agatoki abategetsi bazaba batoteza itorero, babarangire abakristo, maze bange abo bajyaga bavuga ko bakunda. Ibyo bizatuma itorero ryezwa ritunganywe mu isi yose.

Hanyuma hazabaho no kwaduka kw’abahanuzi b’ibinyoma, umwe muri bo avugwa cyane mu gitabo cy’Ibyahishuwe ko ari we uzaba afatanyije na antikristo mu mabi yabo (reba Ibyah. 13:11-18; 19:20; 20:10). Ubugome buzagwira kugeza ubwo n’akantu gake k’urukundo kari gasigaye mu mitima y’abantu kazashira, kandi abanyabyaha bazarushaho kuba babi, nta bumuntu bakigira.

Abazahorwa Imana n’Abazarokoka

(Martyrs and Survivors)

Nubwo Yesu yahanuye ko abizera bazicwa (reba 24:9) ariko iyo urebye ntabwo ari bose, kuko yasezeranye ko abihangana bakageza ku mperuka bazakizwa (reba 24:13). Ni ukuvuga ngo nibatemera kuyobywa n’abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bagatsinda ikigeragezo cyo kuva mu byizerwa ngo bagwe, bazakizwa cyangwa bazarokorwa na Kristo igihe azaba agarutse aje kubakoranyiriza hamwe mu bicu. Uku gutotezwa kw’igihe kizaza no kurokorwa byahishuriwe kandi umuhanuzi Daniyeli, wahanuye ati,

Hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho” (Dan. 12:1-2).

Ariko no muri iyo minsi agakiza kazaba ari ku buntu, kuko Yesu yasezeranye ko ubutumwa bwiza buzigishwa mu mahanga yose (“mu mōko yose”), kugira ngo abantu bahabwe amahirwe ya nyuma yo kwihana, hanyuma imperuka izaherako ize.[4] Biratangaje ukuntu mu gitabo cy’Ibyahishuwe tubona ibishobora kuba gusohoza kw’isezerano rya Yesu:

Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati, “Nimwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko” (Ibyah. 14:6-7).

Bamwe batekereza ko impamvu marayika azabwiriza ubutumwa ari uko icyo gihe cy’imyaka irindwi y’amakuba akomeye, kuzamurwa kw’itorero kuzaba kwarabaye abizera bakaba baragiye. Ariko ibyo ni ibitekerezo gusa birumvikana.

Antikristo

(The Antichrist)

Umuhanuzi Daniyeli yahishuye ko antikristo azagenda akicara mu rusengero rw’i Yerusalemu ruzaba rwongeye kubakwa hagati muri ya myaka irindwi y’ibyago maze akiyita Imana (reba Dan. 9:27, turaza kubyigaho). Icyo ni cyo kintu Yesu yari afite mu bitekerezo igihe yakomezaga ijambo rye yavugiye ku musozi wa Elayono:

“Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, n’uzaba ari hejuru y’inzu ye kuzamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, n’uzaba ari mu mirima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato, kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho” (Mat. 24:15-22).

Ibi na byo ni ibindi bisobanuro byihariye byerekeranye na biriya bihe bikomeye Yesu yari yaravuze (reba 24:9). Ubwo antikristo azatangaza ko ari Imana ari mu rusengero rw’i Yerusalemu, hazaduka gutotezwa guteye ubwoba kw’abizera Yesu. Antikristo namara kuvuga ko ari we Mana, azaba ashaka ko buri wese yemera ubumana bwe. Ubwo rero abayoboke ba Kristo nyabo bose bazaherako bitwa abanzi b’ubwo butegetsi bagomba gufatwa bakicwa. Ni cyo gituma Yesu yavuze ko abizera bazaba bari i Yudaya bagomba guhita bahungira mu misozi bajuyaje, kandi bagasenga ngo hatazagira ikiba intambamyi yo guhunga kwabo ku bw’impamvu iyo ari yo yose.

Ndibwira ko byakabaye byiza ko abizera bose mu isi icyo gihe bahungira mu misozi kure mu byaro, kuko ibyo bintu bishobora kuzaba birimo bica kuri televiziyo mu isi yose. Bibiliya itubwira ko isi yose izayobywa na antikristo, abantu bibwira ko ari Kristo, maze bamuyoboke. Igihe azatangaza ko ari Imana, bazamwizera bamuramye. Igihe azaba avuga amagambo yo gutuka Imana nyamana–Imana y’Abakristo–azatera isi yose, izaba yaramaze kuyoba, kwanga abo bantu badashaka kumuramya (reba Ibyah. 13:1-8).

Yesu yasezeranye ko hanyuma abe bazatabarwa mu “kugabanya” iyo minsi y’imibabaro; naho ubundi “n’umwe wajyaga kurokoka” (24:22). Ibyo yavuze byo “kugabanya” iyo minsi “ku bw’intore” agomba kuba yaravugaga ku kubatabara kwe ahingutse akabakoranyiriza hamwe mu kirere. Ariko ahangaha Yesu ntatubwira niba azatabara nyuma y’igihe kingana iki nyuma y’aho antikristo azaba amariye gutangaza ko ari Imana.

Uko biri kose, na none hano tubona ko Yesu yasize abari bamuteze amatwi uwo munsi bumva ko bazaba bakiriho antikristo atangaza ko ari Imana anatangira kurwanya Abakristo. Ibi bihabanye n’iby’abavuga ko abizera bazazamurwa mu ijuru mbere y’uko ibyo bintu biba. Iyo uza kubaza Petero cyangwa Yakobo cyangwa Yohana niba Yesu azagaruka kubatabara mbere y’uko antikristo atangaza ko ari Imana, baba baragushubije bati, “Oya.”

Intambara Yo Kurwanya Abera

(War Against the Saints)

Ahandi muri Bibiliya havuga uko antikristo azarwanya abizera abatoteza. Urugero, byahishuriwe Yohana, nk’uko yabyanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe:

Ihabwa[inyamaswa/antikristo] akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri. Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka iizina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru. Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga (Ibyah. 13:5-7).

Urabona ko antikristo azahabwa “ubutware ” kumara amezi mirongo ine n’abiri, cyangwa neza neza imyaka itatu n’igice. Biratangaje kuko icyo n’igice cya ya myaka irindwi y’amakuba akomeye. Umuntu ashyize mu gaciro yabona ko ari mu mezi mirongo ine n’abiri ya nyuma antikristo azahabwa “ubutware bwe,” kuko nta kabuza ubwo butware bwe azabwamburwa burundu igihe Kristo azaba agarutse akamurwanya we n’ingabo ze ku iherezo rya cya hgihe cy’amakuba akomeye.

Biragaragara ko ubwo “butware ” bw’amezi mirongo ine n’abiri ari ubutware budasanzwe, kuko byanze bikunze hari ubutware runaka antikristo azahabwa n’Imana mu kujya ku butegetsi kwe. Ubwo “bubasha bwo gukora” budasanzwe bushobora kuba buvuga igihe azahabwa kunesha abera, kuko dusoma mu gitabo cya Daniyeli ngo:

Maze mbona iryo hembe[antikristo] rirwanya abera ryenda kubanesha, kugeza aho Umukuru nyir’ibihe byose [Imana] yaziye agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami….Ni we [antikristo] uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira. (Dan. 7:21-22, 25).

Daniyeli yahanuye ko abera bazarekerwa mu maboko ya antikristo kumara “igihe, ibihe, n’igice cy’igihe.” Aya magambo agomba gusobanurwa ko ari imyaka itatu n’igice, nk’uko bigereranywa mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12:6 na 14. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12:6 tubwirwa mu buryo bw’ikigereranyo ko hari umugore uzahabwa ubwihisho mu butayu ngo “agaburirirweyo” kumara iminsi 1,260, kandi ihwanye n’imyaka itatu n’igice, buri mwaka ugizwe n’iminsi 360. Hanyuma, nyuma y’imirongo itandatu, arongera akavugwa, kandi havugwa ko azahabwa ubuhungiro mu butayu kugira ngo “agaburirwe” kumara “igihe n’ibihe n’igice cy’igihe.” Bityo rero “igihe n’ibihe n’igice cy’igihe” bihwanye n’iminsi 1,260 cyangwa imyaka itatu n’igice.

Nuko rero ijambo “igihe” aha risobanura umwaka, “ibihe” bigasobanura imyaka ibiri, hanyuma “igice cy’igihe” kikavuga igice cy’umwaka. Iyi mvugo idasanzwe iri mu gitabo cy’Ibyahishuwe 12:14 igomba kuba ivuga kimwe no muri Daniyeli 7:21. Bityo noneho tumenye ko abera bazatangwa mu maboko ya antikristo kumara imyaka itatu n’igice, ari na cyo gihe twabwiwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:5 ko antikristo azahabwa “ubutware bwo gukora.”

Ndibwira ko nta cyo twakwirirwa tubivugaho kindi, biragaragara ko ibi bihe by’amezi mirongo ine n’abiri bivugwa ari bimwe. Niba bizatangirana no kwiyita Imana kw’antikristo muri kimwe cya kabiri cya ya myaka irindwi y’amakuba akomeye, ni ukuvuga ko abera bazarekerwa mu maboko ya antikristo kumara imyaka itatu n’igice izakurikiraho, hanyuma Yesu azabarokora aje ku bicu abiteranyirizeho ku iherezo rya ya myaka irindwi cyangwa mbere yaho gato. Ariko kandi, ayo mezi mirongo ine n’abiri natangira ikindi gihe kitari muri kimwe cya kabiri cya ya myaka irindwi, noneho dushobora kwanzura tuvuga ko Kuzamurwa kw’Itorero kuzaba igihe runaka mbere y’uko iyo myaka irindwi y’amakuba akomeye irangira.

Ikibazo gihari kuri ubwo buryo bushoboka bwa kabiri ni uko ubwo byasaba ko abera batangwa mu maboko ya antikristo mbere y’uko bajya mu kaga ngo bahungire mu misozi igihe antikristo azaba yiyise Imana. Ibyo rero nta shingiro bifite.

Ikibazo gihari na none kuri buriya buryo bwa mbere ni uko bisa nk’ibisobanura ko abera bazaba bakiri mu isi muri iriya minsi y’ibyago biteye ubwoba Imana izasuka mu isi nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Iki kibazo turi buze kukireba.

Reka ubu dusubire kuri rya jambo Yesu yavugiye ku musozi wa Elayono.

Ba Mesiya b’Ibinyoma

(False Messiahs)

Yesu yakomeje asobanurira neza abigishwa be akamaro ko kutayobywa n’abiyita Kristo:

“Icyo gihe umuntu nababwira ati, ‘Dore Kristo ari hano,’ n’undi ati,’Ari hano’, ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. Nuko nibababwira bati, ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati, ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere. Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro zizateranira” (Mat. 24:23-28).

Urabona na none ukuntu Yesu akoresha kenshi insimburazina mu. Abari bamuteze amatwi ku Musozi wa Elayono bashoboraga kumva ko bazaba bakiriho igihe abiyita Kristo bazaduka n’igihe abahanuzi b’ibinyoma bazaba bakora ibitangaza bikomeye. Kandi bashoboraga kumva ko bazabona Yesu agaruka mu bicu nk’umurabyo.

Birumvikana ko hashobora icyo gihe kuzaba hariho akaga gakomeye ko gusubira inyuma, kuko hazaba hariho itoteza ry’abizera riteye ubwoba kandi abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaba bemeza abantu cyane kubera ibitangaza byabo. Ni cyo gituma Yesu yaburiye abigishwa be kenshi ababwira ibyerekeye ibizaba agiye kugaruka. Ntiyashakaga ko bazayobywa nk’uko bizaba kuri benshi. Abizera nyabo kandi bashikamye bazategereza ko Yesu agaruka nk’umurabyo mu bicu, naho abayoboke be batari nyabo bazakururwa n’abiyita Kristo nk’uko inkongoro zikururwa n’intumbi mu butayu.

Ibimenyetso Ku Bicu

(Signs in the Sky)

Yesu arakomeza:

“Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo” (Mat. 24:29-31).

Ibigereranyo byo muri aya magambo yo mu ijambo rya Yesu yavugiye ku Musozi wa Elayono bigomba kuba ari ibintu Abayuda bo muri icyo gihe cye bari bamenyereye, kuko ari ibyo muri Yesaya no muri Yoweli bivuga ku rubanza rw’Imana rwa nyuma ku mperuka y’isi, bikunze kwitwa “umunsi w’Uwiteka,” ubwo izuba n’ukwezi bizijima (reba Yes. 13:10-11; Yoweli 2:31). Nuko abatuye isi bose bazabona Yesu agaruka mu bicu ari mu bwiza bwe, kandi bazaboroga. Hanyuma abamarayika ba Yesu “bazateranya intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo,” bigaragaza yuko mu byukuri abizera bazateranyirizwa hamwe gusanganira Yesu mu kirere, kandi ibyo byose bizaba ku ijwi “rirenga ry’impanda.”

Na none aha, iyo uza kubaza Petero, Yakobo cyangwa Yohana niba ku bwabo bumva Yesu azagaruka mbere cyangwa nyuma y’igihe cy’antikristo na ya makuba akomeye, nta kabuza baba baragushubije bati, “Ni nyuma.”

Kugaruka Kwa Yesu No Kuzamurwa kw’Itorero

(The Return and the Rapture)

Iki gice cy’ijambo Yesu yavugiye ku Musozi wa Elayono kivuga nk’ibyo tumenyereye Pawulo yanditseho, tutashidikanya ko ari ukuzamurwa kw’Itorero, ariko abasobanuzi benshi ba Bibiliya bakavuga ko bizaba mbere y’uko cya gihe cy’amakuba akomeye gitangira. Reba icyanditswe twize mbere muri iki gice:

Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo. Ariko bene Data, iby’ibihe n’iminsi ntimugomba kubyandikirwa, kuko ubwanyu muzi ko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati, “Ni amahoro nta kibi kiriho!” ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato (1 Tes. 4:13 – 5:3).

Pawulo yanditse avuga ko Yesu azamanuka ava mu ijuru n’ijwi ry’impanda y’Imana kandi ko abizera bazajyanwa “mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere.” Birumvikana neza neza nk’ibyo Yesu yavugaga muri Matayo 24:30-31, ibintu bigaragara neza ko bizaba antikristo amaze gufata ubutegetsi na ya makuba akomeye.

Ikindi kandi, Pawulo akomeza kwandika ku byo kugaruka kwa Kristo, yavuze ku gihe bizabera, “ubwo bazaba bavuga bati…,” kandi yibutsa abo yandikiraga ko ibyo basanzwe babizi neza ko “umunsi w’Umwami uzaza nk’uko umujura aza nijoro.” Pawulo yizeraga ko kugaruka kwa Kristo no Kuzamurwa kw’abizera bizaba ku “munsi w’Umwami,” umunsi umujinya ukomeye no kurimbuka bizamanukira abari biteguye “amahoro n’umutekano.” Kuko Kristo nagaruka kujyana Itorero rye, umujinya we uzamanukira isi.

Ibi byuzuzanya neza n’ibyo Pawulo yaje kwandika nyuma mu rundi rwandiko rwe yandikira Abatesalonike ku byo kugarukana umujinya kwa Kristo:

Kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bw’Umwami wacu Yesu. Bazahabwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze, ubwo azazanwa no gushimirwa mu bera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa mu bamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe (2 Tes. 1:6-10).

Pawulo yavuze ko ubwo Yesu azaba agarutse aje kuruhura Abakristo b’Abatesalonike (reba 1 Tes. 1:4-5), azahishurwa ava mu ijuru “azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka” akababaza ababababazaga, agahōra inzigo mu buryo bukwiriye. Ibi ntabwo byumvikana nk’iby’abavuga ko Kuzamurwa kw’itorero kuzaba mbere y’uko ya myaka irindwi y’amakuba akomeye itangira, bakavuga kandi ko uko kugaruka kwa Yesu kuzaba mu ibanga akajyana itorero bucece ntawundi ubyumvise. Oya, ahubwo ibi byumvikana neza neza nk’ibyo Yesu yavuze muri Matayo 24:30-31, ashyira kugaruka kwe ku iherezo rya cya gihe cy’amakuba akomeye cyangwa mbere gato y’uko kirangira, ubwo azajyana abizera hanyuma agasuka uburakari bwe ku batizera.

Umunsi w’Umwami

(The Day of the Lord)

Nyuma muri urwo rwandiko nyine, Pawulo yaranditse ati:

Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu, kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora (2 Tes. 2:1-2).

Ubwa mbere, urabona ko icyo Pawulo yavugagaho ari ukugaruka kwa Kristo no Kuzamurwa kw’itorero. Yanditse ngo “kuzamuteranirizwaho” kwacu akoresha amagambo nk’ayo Yesu yakoresheje muri Matayo 24:31, igihe yavugaga uko abamarayika “bazakoranya” intore ze uhereye “impera y’ijuru ukageza ku yindi mpera yaryo.”

Ubwa kabiri, urabona ko Pawulo ahwanya ibyo bintu n’ibyo ku “munsi w’Umwami,” nk’uko yabigize mu 1 Abatesalonike 4:13 – 5:2. Nta bundi buryo byagaragara neza kuruta ubwo.

Pawulo arakomeza ati:

Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana. (2 Tes. 2:3-4).

Abakristo b’Abatesalonike barimo bayobywa babwirwa ko umunsi w’Umwami, uwo Pawulo avuga ko ugomba gutangirana no kuzamurwa kw’itorero no kugaruka kwa Kristo, wamaze gusohora. Ariko Pawulo yavuze yeruye ko uwo munsi udashobora kuza kwa kwimūra Imana kutaraba (wenda ni kwa gusubira inyuma gukomeye Yesu yavuze muri Mat. 24:10) kandi antikristo atariyerekana mu rusengero rw’i Yerusalemu ko ari Imana. Bityo rero Pawulo yabwiye abizera b’Abatesalonike mu buryo bwumvikana neza ko batagomba kumva ko Kristo azagaruka, cyangwa itorero rizazamurwa, cyangwa ko umunsi w’Umwami uzaza, antikristo ataratangaza ko ari Imana.[5]

Pawulo akomeza akomeza asobanura kugaruka kwa Kristo no kurimbuka kwa antikristo bizakurikiraho:

Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo mbere nkiri kumwe namwe? Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye, kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho. Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe. Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. (2 Tes. 2:5-10).

Pawulo yavuze ko antikristo azakurwaho no “kuboneka kwa Kristo aje mu bwiza bwe.” Niba uku “kuboneka” ari ko kuboneka kw’igihe cyo Kuzamurwa kw’itorero kuvugwa mu mirongo icyenda gusa usubiye inyuma (reba 2:1), ni ukuvuga ko antikristo azicwa mu gihe itorero rikoranyirizwa gusanganira Umwami mu kirere. Ibyanditswe bihamanya n’ibi biri mu gice cya 19 n’icya 20 mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Aho tuhasoma ibyo kugaruka kwa Kristo (reba Ibyah. 19:11-16), kurimbuka kwa antikristo n’ingabo ze (reba 19:17-21), kubohwa kwa Satani (reba 20:1-3) n’ “umuzuko wa mbere” (reba 20:4-6), aho abizera bazaba barishwe bahowe Imana muri cya gihe cy’amakuba akomeye y’imyaka irindwi bazazuka. Niba koko uyu ari wo muzuko wa mbere rusange w’abakiranutsi, noneho nta gushidikanya cyane ko Kuzamurwa kw’itorero no Kugarukana umujinya kwa Kristo bizabera rimwe no kurimbuka kwa antikristo, nk’uko Bibiliya itubwira yeruye ko abapfiriye muri Kristo bose bazazuka igihe cyo Kuzamurwa kw’Itorero (reba 1 Thes. 4:15-17).[6]

Kwitegura

(Being Ready)

Reka dusubire na none kuri rya jambo ryo ku Musozi wa Elayono.

“Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi. Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.[7] Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato” (Mat. 24:32-35).

Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be bazatungurwa, ari yo yari intego y’ibanze y’aya magambo yo ku Musozi wa Elayono. Bari kuzamenya ko ari “ku rugi” igihe bari gutangira “kubona ibyo byose”–amakuba mu isi yose, kwimūra Imana, kwaduka kw’abahanuzi b’ibinyoma n’abiyita Kristo, antikristo atangaza ko ari Imana, ndetse igihe kugaruka kwe kuzaba kwegereje cyane, izuba n’ukwezi bikijima n’inyenyeri zikagwa ziva ku ijuru.

Nyamara, akimara kubabwira ibimenyetso bizabanziriza kuza kwe imyaka mike, amezi cyangwa iminsi, ababwira ko igihe nyirizina cyo kugaruka kwe ari ibanga:

“Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawubizi, naho baba abamarayika cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Mat. 24:36).

Ni kangahe iki cyanditswe kigorekwa! Akunze bakunze kukivuga bashaka kuvuga ko nta kintu na kimwe tuzi ku gihe Yesu azagarukira, ngo kuko ashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose gutwara itorero. Ariko iyo urebye uburyo n’igihe ayo magambo yavuzwemo, ntabwo ari byo Yesu yashakaga kuvuga na mba. Yari amaze kugerageza gukora uko ashoboye abwira abigishwa be ibimenyetso bizabanziriza kugaruka kwe kugira ngo bazabe biteguye. Aha rero noneho icyo ababwira gusa ni uko umunsi n’isaha neza neza byo kugaruka kwe byo batazabihishurirwa. Byongeye kandi, ntabwo ahangaha Yesu yavugaga ko icyo ari cyo gihe bavuga ngo cyo kugaruka kwe kwa mbere, ngo mbere y’uko ya myaka irindwi y’ibyago itangira, ngo ari ho Itorero rizazamurwa mu ibanga, ahubwo yavugaga ko kugaruka kwe bizaba ya myaka irindwi y’amakuba akomeye irangiye cyangwa mbere yaho gato. Ibyo ntawabijyaho impaka aramutse ashyize mu gaciro akareba uburyo n’igihe byavuzwemo.

Kugarukwa kwe –Kuzatungurana cyane?

(His Return–A Complete Surprise?)

Icyo bajya bavuga mu mpaka zo kurwanya igitekerezo cy’uko Kuzamurwa kw’Itorero bizaba cya gihe cy’amakuba akomeye kirangiye cyangwa mbere yaho gato ngo ni uko uko kugaruka kutaba gutunguranye nk’uko Yesu (ngo yaba) yaravuze, kuko ngo uko kugaruka umuntu yabona ko kugiye kubaho arebeye ku bizaba birimo biraba muri icyo gihe cy’amakuba akomeye. Bakavuga ko ngo Itorero rigomba kujyanwa ibyago bitaraza, ngo niba atari ibyo nta mpamvu y’uko abizera bahora biteguye bakaba maso nk’uko Bibiliya ivuga, ngo kandi bazi ko hakiri imyaka irindwi cyangwa irenga mbere y’uko Yesu agaruka.

Nyamara igitekerezo kivuguruza ibyo, ni uko mu byukuri muri ariya magambo ya Yesu ku Musozi wa Elayono nta kindi yari agamije uretse kugira ngo abigishwa be bazabe biteguye ubwo azagaruka ya makuba akomeye arangiye cyangwa yegereje kurangira, kandi yabahishuriye ibimenyetso byinshi bizabanziriza kuza kwe. Kukiririya jambo ryo ku Musozi wa Elayono ryuzuyemo kwihanangiriza kenshi ngo bitegure babe maso kandi Yesu yari azi ko hari hagisigaye imyaka nibura mike mbere y’uko agaruka uhereye igihe yavugiye ayo magambo? Urebye Yesu yumvaga ko Abakristo bakwiye guhora bari maso nubwo haba hasigaye imyaka myinshi ngo agaruke. Intumwa mu nzandiko zazo zihanangirizaga abizera ngo bahore biteguye kandi babe maso nk’uko Yesu nawe yibizihanangirije.

Ikindi kandi, abumva ko kuba itorero rizajyanwa mbere y’uko kiriya gihe cy’ibyago gitangira ari yo mpamvu abantu babwirwa kwitegura no kuba maso, bafite ikindi kibazo. Kuri bo Yesu azagaruka imyaka irindwi mbere y’uko ya makuba akomeye arangira. Bityo rero mu byukuri ibyo bita kugaruka kwa Yesu kwa mbere ntigushobora kuba umwanya uwo ari wo wose–kugomba kuba neza neza imyaka irindwi mbere y’uko igihe cy’amakuba kirangira. Nuko rero mu byukuri, nta mpamvu yo kumva ko Yesu azagaruka ibimenyetso byo gutangira kw’imyaka irindwi yo kubabazwa bitaraba, ibimenyetso umuntu ashobora kureberaho neza akamenya ibigiye kubaho.

Abenshi mu bavuga ko Kuzamurwa kw’Itorero bizaba mbere y’ibyo bihe byo kubabazwa, bavugishije ukuri bavuga ko bumva ko Yesu atagiye kugaruka uyu munsi cyangwa ejo bitewe n’ibiriho mu butegetsi bw’isi muri iki gihe. Haracyari ibintu byahanuwe bigomba kubanza gusohora mbere y’uko ya myaka irindwi y’ibyago itangira. Urugero, nk’uko mu kanya tugiye kubona mu gitabo cya Daniyeli, antikristo azagirana na Isirayeli isezerano ry’imyaka irindwi, kandi icyo ni cyo kizaba ikimenyetso cyo gutangira kwa cya gihe cy’ibyago. Bityo Kuzamurwa kw’Itorero, niba bizaba imyaka irindwi mbere y’uko imyaka irindwi y’amakuba irangira, bigomba kuba igihe antikristo azaba akoranye isezerano ry’imyaka irindwi na Isirayeli. Hataraba ikintu mu rwego rwa politike y’isi gituma ibyo bishoboka, nta mpamvu ikwiye gutuma abizera ko Kujyanwa kw’Itorero bizaba ya myaka y’amakuba itaratangira bumva ko Yesu yagaruka.

Byongeye kandi, abafite imyizerere yo kujyanwa kw’Itorero mbere y’imyaka irindwi y’amakuba bizera ko Yesu azongera akagaruka iyo myaka y’amakuba irangiye, ibyo rero bivuga ko umuntu ashobora kubara akamenya neza umunsi Yesu azagarukiraho ubwo bwa kabiri bavuga. Umunsi Itorero rizazamurwaho, kandi yavuze ko uwo munsi ari ibanga rya Data gusa, ni ukubara gusa imyaka irindwi uhereye icyo gihe.

Na none duhereye ku byo Yesu yavuze mu byukuri, biragaragara ko atashakaga ko kugaruka kwe bizatungurana cyane. Mu byukuri yashakaga ko umuntu yabimenyera ku bintu bimwe bizaba muri cya gihe cy’imyaka irindwi yo kubabazwa. Muri make, ntabwo Yesu yashakaga ko abigishwa be bazatungurwa batiteguye nk’uko bizagendera isi. Yakomenje ijambo rye ryo ku musozi wa Elayono:

“Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.[8] Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Mat. 24:37-44)

Na none hano turabona ko icyari gihangayitse Yesu ari ukugira ngo abigishwa be bazabe biteguriye kugaruka kwe. Mu byukuri iyo ni yo yari impamvu y’ibanze mu byo yavuze byose mbere y’ibi na nyuma yabyo muri iri jambo yavugiye ku musozi wa Elayono. Mu mpanuro ze zose no kubaburira abakangurira guhora biteguye kandi bakaba maso ntabwo wabona ko kugaruka kwe ari ibintu bizatungurana cyane, ahubwo byerekana ukuntu bizaba bikomeye gukomeza kwitegura no kuba maso muri ibyo bihe bizaba biruhije. Nuko rero, abategereje kuzamurwa kw’itorero umwanya uwo ari wo wose, mbere ya cya gihe cy’umubabaro mwinshi, bibwira ko ari bo biteguye cyane kurusha abandi Bakristo, bashobora kuzatungurwa no guhura n’ibyo batazaba biteguriye kuzahura na byo. Niba batumva ko bazaca mu mibabaro, hanyuma bakazisanga mu itotezwa rikomeye rizaba riri mu isi yose ku ngoma ya antikristo, ikigeragezo cyo kugwa bakava mu byizerwa gishobora kubarusha imbaraga. Ibyiza ni ukwitegurira ibyo Bibiliya ivuga ko mu byukuri bizaba.

Kandi na none iyo uza kubaza Petero, Yakobo cyangwa Yohana igihe bumva Yesu ashobora kuzagarukira, baba barakubwiye ibimenyetso byose Yesu yababwiye ko bizabanziriza kugaruka kwe. Ntibagatekereje kumubona mbere y’uko cya gihe cy’ibyago gitangira cyangwa mbere y’uko antikristo ajya ku butegetsi.

Umujura Mu Gicuku

(A Thief in the Night)

Urabona ko n’icyo kigereranyo Yesu yatanze cy’ “umujura wa mu gicuku” kigendanye no guhishura ibimenyetso byinshi ku buryo abigishwa be batari kuzagubwa gitumo no kugaruka kwe. Nuko rero icyo kigereranyo cy’ “umujura wa nijoro” ntabwo gikwiye kwitwazwa mu kwerekana ko nta muntu ushobora kugira icyo amenya ku gihe cyo kugaruka kwa Yesu.

Pawulo na Petero bose bakoresheje icyo kigereranyo cya Yesu cy’ “umujura mu gicuku” igihe bandikaga ku by’ “umunsi w’Uwiteka” (reba 1 Tes. 5:2-4, 2 Pet. 3:10). Bizeraga ko icyo kigereranyo kijyanye no kugarukana umujinya kwa Yesu ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi irangiye cyangwa yegereje kurangira. Birashimishije nyamara kumva ukuntu Pawulo yabwiye abo yandikiraga urwandiko rwe ati, “Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura” (1 Tes. 5:4). Yasobanuye neza ikigereranyo Yesu yatanze, amenya ko abari maso bagenzura ibimenyetso kandi bakaganduka mu gukurikira Yesu batari mu mwijima, ku buryo kugaruka kwa Yesu kutazabatungura na gato. Kuri bo Yesu ntazaza nk’umujura mu gicuku. Abari mu mwijima ni bo bazatungurwa gusa, kandi ibyo ni byo Yesu yavuze koko. (Reba kandi Yesu uko yakoresheje amagambo ngo “umujura mu gicuku” mu gitabo cy’Ibyah. 3:3 na 16:15, aho ayakoresha avuga ku kuza kwe igihe cy’intambara ya Arumagedoni).

Kuva Yesu akimara kuvuga atyo muri rya jambo ryo ku musozi wa Elayono, yakomeje kwihanangiriza kenshi abigishwa be kwitegurira kugarukwa kwe. Kandi akanababwira uburyo bakwitegura, abacira umugani w’umugaragu mubi, uw’abakobwa cumi, uwa talanto, hanyuma anababwira uko bizaba ku rubanza rwo kuvangura intama mu ihene (byose ukwiye kubisoma). Hose ni ko yabihanangirizaga ababwira ko gehinomu itegereje abazaba batiteguriye kugaruka kwe (reba Mat. 24:50-51; 25:30, 41-46.) Uburyo umuntu yakwitegura ni uko yazasangwa akora ubushake bw’Imana igihe Yesu azaba agarutse.[9]

Ikindi Gitekerezo Cyo Kubirwanya

(Another Objection)

Bamwe barwanya ko Itorero rizazamurwa cya gihe cy’imibabaro kirangiye cyangwa cyegereje kurangira bashingiye kuri Bibiliya ko, abakiranutsi nta na rimwe bazahanirwa hamwe n’abanyabyaha, bigahamywa n’ingero nka Nowa, Loti, n’Abisirayeli muri Egiputa.

Koko dufite impamvu ifatika yo kwizera ko abakiranutsi batazagibwaho n’umujinya w’Imana muri ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi, kuko ibyo byaba bivuguruza ibindi byanditswe byinshi bibibanziriza n’amasezerano (reba, urugero, 1 Tes. 1:9-10; 5:8).

Ariko Yesu yahanuye umubabaro ukomeye abakiranutsi bazacamo muri icyo gihe. Si Imana izabababaza ni abanyabyaha bazabababaza. Abakristo ntibasonewe ku gutotezwa–basezeraniwe gutotezwa. Mu myaka irindwi y’imibabaro myinshi, abizera benshi bazatakaza ubuzima bwabo (reba Mat. 24:9; Ibyah. 6:9-11; 13:15; 16:5-6; 17:6; 18:24; 19:2). Benshi bazacibwa imitwe (reba Ibyah. 20:4).

Bityo rero, abizera bose bo mu gihugu runaka baramutse bishwe bahorwa Imana, nta na kimwe cyabuza umujinya w’Imana kumanukira buri muntu muri icyo gihugu. Kandi nta gushidikanya ko haramutse hari abizera bari mu gihugu runaka, Imana ifite ububasha bwo kubarinda ibihano byayo mu gihe ibimanurira ku banyabyaha. Imana yarabyerekanye igihe yahanaga igihugu cya Egiputa mu gihe cya Mose. Imana ntiyigeze ituma hari n’imbwa yamokera Umuyisirayeli, mu gihe ibyago byari byibasiye abaturanyi babo b’Abanyegiputa (reba Kuva 11:7). No mu gitabo cy’Ibyahishuwe dusoma ukuntu inzige z’ubumara zizarekurwa ngo zibabaze abanyabyaha bo mu isi kumara amezi atanu, ariko ntizizaba zemerewe gukora ku bagaragu b’Imana b’Abayuda 144,000 bazaba barashyizweho ikimenyetso kidasanzwe ku ruhanga (reba Ibyah. 9:1-11).

Kuzamurwa Kw’Itorero Mu Byahishuwe

(The Rapture in Revelation)

Nta na hamwe tubona Kujyanwa kw’Itorero mu gitabo cy’Ibyahishuwe, kandi nta n’ahandi tubona kuza kwa Kristo uretse mu Ibyahishuwe 19, ubwo aza aje kwica antikristo n’ingabo ze mu ntambara ya Arumagedoni. N’ubwo na bwo ntabwo kuzamurwa kw’itorero kuhagaragara. Ahubwo kuzuka kw’abera bazaba barishwe muri cya gihe cy’umubabaro ukomeye ni ko kugaragara muri icyo gihe (reba 20:4). Kuko Pawulo yanditse ko abapfiriye muri Kristo bazazuka igihe Kristo azaba agarutse, ari na cyo gihe Itorero rizazamurirwa, hamwe n’ibindi byanditswe twamaze kubona, bituma twizera ko kuzamurwa kw’Itorero bitazaba mbere y’uko ya myaka irindwi y’imibabaro irangira, nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe 19 na 20.

Ariko hari ababyumva ukundi.

Bamwe babona Kuzamurwa kw’Itorero mu gitabo cy’Ibyahishuwe 6 na 7. Ibyahishuwe 6:12-13, tubona aho izuba “ryirabura nk’ikigunira” n’inyenyeri zikagwa ziva ku ijuru, kandi ibyo ni ibimenyetso bibiri Yesu yavuze ko bizabanziriza Kuboneka kwe no kwiteranyirizaho intore ze (reba Mat. 24:29-31). Hanyuma, nyuma gato mu gice cya 7, tubona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose bavuye “muri urya mubabaro mwinshi” (7:14). Ntabwo handitse ko ari abishwe bahowe Kristo nka ba bandi bavugwa mu gice kibanziriza icyo (reba 6:9-11), ibyo bigatuma tuvuga ko bazaba bazamuwe aho kuba bishwe bahorwa Kristo–abizera bazaba batabawe bakuwe muri wa mubabaro mwinshi.

Nta gushidikanya ko umuntu yaba ashyize mu gaciro avuze ko Itorero rizazamurwa ibi bintu bizaba ku byaremwe byo mu kirere biri mu gitabo cy’Ibyahishuwe 6:12-13 bikimara kuba, bitewe gusa n’ibyo Yesu yavuze muri Matayo 24:29-31. Ariko ntibitwereka neza igihe ibi bizaba mu gitabo cy’Ibyahishuwe 6:12-13 bizabera muri ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi. Niba ibivugwa mu Byahishuwe 6:1-13 ari byo bizabanza kuba, hanyuma Kuzamurwa kw’Itorero bigahita bikurikira 6:13, ibyo bituma twumva ko Kuzamurwa kw’Itorero bitazaba mbere yo guhishurwa kwa antikristo (reba 6:1-2), intambara y’isi yose (reba 6:3-4), amapfa (reba 6:5-6), gupfa kwa kimwe cya kane cy’abatuye isi bazize intambara, amapfa, ibyorezo no kuribwa n’inyamaswa zo mu ishyamba (reba Ibyah. 6:7-8), n’abicwa bahowe Kristo benshi (reba Ibyah. 6:9-11). Nta gushidikanya ko ibi byose bivugwa bizaba mbere y’uko ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi irangira, ariko bishobora no kuba bivuga uko icyo gihe cy’imyaka irindwi cyose kizaba kimeze, ibyo bigatuma rero Kuzamurwa kw’Itorero bizaba iyo myaka irindwi irangiye rwose.

Icyongera uburemere bw’igitekerezo cy’uko Kuzamurwa kw’Itorero bizaba mbere y’uko iriya myaka irindwi ishira ni uko Ibyahishuwe bivuga Ibyago by’uburyo bubiri bizabaho nyuma y’Ibyah 8: the “impanda y’ibyago” n’ “urwabya rw’ibyago.” Ibi bya nyuma bivugwa ko ari byo bizamara umujinya w’Imana (reba 15:1). Ariko mbere y’uko ibyago by’urwabya bitangira, Yohana abona “abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri” (15:2). Abo bera batabarutse bashobora kuba barazamuwe. Ku rundi ruhande bashobora kuba barishwe bahorwa Kristo. Bibiliya nta cyo ibitubwiraho. Byongeye kandi ntabwo tuzi niba 15:2 bifite uko bikurikirana n’ibivugwa hafi yabyo.

Ikindi kintu tubona mu gitabo cy’Ibyahishuwe gishobora kongera uburemere bw’igitekerezo cy’uko Kujyanwa kw’Itorero bizaba mbere y’uko ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi irangira ni iki: Igihe cy’ “impanda y’ibyago” ya gatanu iri mu gitabo cy’Ibyahishuwe 9:1-12, tubwirwa ko za nzige z’ubumara zizemererwa kubabaza ba bandi gusa “badafite ikimenyetso cy’Imana ku ruhanga” (9:4). Abo tubwirwa ko bazaba bafite icyo kimenyetso bonyine ni ba bandi 144,000 bo mu rubyaro rwa Isirayeli (reba Ibyah. 7:3-8). Bityo rero ni ukuvuga ko abandi bizera bose bagomba kuzazamurwa mbere y’impanda ya gatanu y’ibihano; bitabaye ibyo na bo nta cyabarinda za nzige z’ubumara. Ikindi kandi, kuko izo nzige zizamara amezi atanu zibabaza abantu (9:5, 10), abantu batekereza ko Itorero rizazamurwa amezi atanu mbere y’uko ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi irangira.

Ariko birumvikana ko hari ubundi buryo bushoboka. Wenda hari abandi bazashyirwaho ikimenyetso cy’Imana ariko ibyo bikaba bitavugwa muri ibyo bihe byegeranyirijwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Uko biri kose, niba ibi byerekana ko Itorero rizazamurwa mbere y’impanda ya gatanu y’ibihano, binerekana ko hariho itsinda rimwe ry’abizera batazazamurwa mbere y’uko za nzige z’ubumara zirekurwa–bya 144,000 by’urubyaro rwa Isirayeli bazaba bafite ikimenyetso cy’Imana ku ruhanga. Ariko bazaba bashima kuba barinzwe umujinya w’Imana uzaba usohozwa na za nzige z’ubumara.

Umwanzuro kuri ibi byose? Nshobora kwanzura gusa mvuga ko Kuzamurwa kw’Itorero bizaba ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi irangiye cyangwa yegereje kurangira. Abizera ntibakwiye gutinya ngo bazahura n’umujinya w’Imana, ariko bagomba kwitegurira kuzaca mu itotezwa riteye ubwoba ndetse bashobora no kwicwa bahorwa Kristo.

Igihe cy’Umubabaro mwinshi

(The Tribulation Period)

Reka tumare umwanya tureba neza na none icyo Ibyanditswe bivuga kuri ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi. Mbese tugera dute ku mubare w’imyaka irindwi tuvuga ko ari ko igihe cy’imibabaro kizangana? Ugomba kwiga igitabo cya Daniyeli, ni cyo gitabo cya Bibiliya, hamwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe, gihishura cyane iby’ibihe by’imperuka.

Mu gice cya cyenda cy’igitabo cye, tubona ko Daniyeli yari umunyagano i Babuloni hamwe na bene wabo b’Abayuda. Igihe yasomaga igitabo cya Yeremiya, Daniyeli yasanze ko igihe Abayuda bazamara ari inyagano i Babuloni ari imyaka mirongo irindwi (reba Dan. 9:2; Yer. 25:11-12). Daniyeli amaze kubona ko iyo myaka mirongo irindwi yegereje kurangira, yatangiye gusenga, yatura ibyaha by’ubwoko bwe asaba imbabazi. Amasengesho ye mu gusubizwa, marayika Gaburiyeli yaramwiyeretse amuhishurira uko ibihe bizakurikirana kuri Isirayeli mu gihe cy’umubabaro mwinshi kugeza Kristo agarutse. Ubuhanuzi buri muri Daniyeli 9:24-27 ni bumwe mu butangaje cyane muri Bibiliya. Nabwanditse aha hepfo hamwe n’ubusobanuro bwanjye mu dukubo:

Ibyumweru mirongo irindwi [biragaragara ko ibi ari ibyumweru by’imyaka, nk’uko turi bubibone, cyangwa igiteranyo cy’imyaka 490] bitegekewe ubwoko bwawe [Isirayeli] n’umurwa wera [Yerusalemu], kugira ngo ibicumuro bicibwe [birashoboka ko ari igihe cy’igikorwa gisumba ibindi mu byaha bya Isirayeli–kwibambira ubwabo Mesiya wabo], n’ibyaha bishire [ahari bivuga igikorwa cyo kuducungura Yesu yakoreye ku musaraba], no gukiranirwa gutangirwe impongano [nta gushidikanya ko ari igikorwa cyo kuducungura Yesu yakoreye ku musaraba kivugwa ahangaha], haze gukiranuka kw’iteka [intangiriro y’ingoma ya Yesu mu bwami bwe], ibyerekanwe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso [wenda ni ukuvuga iherezo ryiyandikwa rya Bibiliya, cyangwa gusohozwa k’ubuhanuzi bwose bwa mbere y’imyaka igihumbi y’ingoma ya Kristo], ahera cyane hasigwe amavuta [birashoboka ko bivuga gushyirwaho k’urusengero rwo muri ya myaka igihumbi]. Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana [iri tegeko ryatanzwe n’Umwami Aritazeruzi (Artaxerxes) muri 445 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo], kugeza kuri Mesiya Igikomangoma [Umwami Yesu Kristo] hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri [igiteranyo cy’ibyumweru 69, cyangwa imyaka 483]; bahubake basubizeho impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije [uko ni ukongera kubakwa kwa Yerusalemu, yari yarasenywe n’Abanyababuloni]. Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira [ni ukuvuga imyaka 483 rya tegeko ryo mu mwaka wa 445 mbere ya Yesu Kristo ritanzwe] Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye [Yesu azabambwa muri 32 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo, tubaze dukoresheje kalendari y’Abayuda y’umwaka ugizwe n’iminsi 360], Maze abantu [Abaroma] b’umutware uzaza [antikristo] bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera [bishaka kuvuga gusenywa kwa Yerusalemu isenywe na Tito n’ingabo ze z’Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu Kristo]. Uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe. Uwo [“mutware uzaza”–antikristo] azasezerana na benshi [Isirayeli] isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe [cyangwa imyaka irindwi–icyo ni cya gihe cy’umubabaro mwinshi], nikigera hagati [imyaka itatu n’igice] azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira [igihe antikristo azinjira mu rusengero rw’Abayuda i Yerusalemu, akiyita Imana; reba 2 Tes. 2:1-4] maze kugeza ku mperuka yategetswe [Yesu agarutse] uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi [antikristo atsindwa na Yesu] (Dan. 9:24-27).

Imyaka 490 Idasanzwe

(490 Special Years)

Uhereye ku itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu ryatanzwe n’umwami Aritazeruzi mu mwaka wa 445 mbere ya Yesu Kristo, Imana yagennye imyaka 490 idasanzwe y’amateka y’isi. Ariko iyo myaka 490 ntabwo yakurikiranye, ahubwo yagabanyijwemo ibice bibiri by’imyaka 483 n’imyaka irindwi. Igihe imyaka 483 ya mbere yarangiye (umwaka Yesu yabambwe), isaha yarahagaze. Daniyeli ashobora kuba atarigeze anarota ko isaha izahagarara imyaka igeze ubungubu ku 2,000. Igihe runaka mu bihe bizaza, iyo saha izongera ihaguruke urushinge rwongere rugende imyaka irindwi ya nyuma. Iyo myaka irindwi ya nyuma bayita “igihe cy’umubabaro” cyangwa “icyumweru cya mirongo irindwi cya Daniyeli.”

Iyo myaka irindwi igabanyijemo ibice bibiri by’imyaka itatu n’igice. Muri kimwe cya kabiri cy’iyo myaka irindwi nk’uko twabibonye mu buhanuzi bwa Daniyeli, antikristo azica isezerano yagiranye na Isirayeli “azabuzanya ibitambo n’amaturo.” Hanyuma, nk’uko Pawulo yavuze, azajya mu rusengero rw’i Yerusalemu atangaze ko ari Imana.[10] Icyo ni cyo “kizira kirimbura” Yesu yavuze (reba Mat. 24:15). Ni cyo gituma abizera b’i Yudaya bagomba “guhungira ku misozi” (Mat. 24:16), kuko ibyo bizaba ari intangiriro z’umubabaro uteye ubwoba isi itarigera ibona (reba Mat. 24:21).

Birashoboka ko uko “guhunga kw’i Yudaya” ari byo Yohana yeretswe mu buryo bw’ikigereranyo, nk’uko byanditswe mu gice cya cumin a kabiri cy’igitabo cy’Ibyahishuwe. Niba ari ko bimeze, abizera b’i Yudaya bazabona ubuhungiro buzaba bwarabateguriwe mu butayu “bakagaburirirwayo” kumara imyaka itatu n’igice yuzuye neza, ari cyo gihe kizaba gisigaye cya ya myaka irindwi (reba Ibyah. 12:6, 13-17). Yohana yahishuriwe ukuntu Satani azarakazwa cyane n’uko guhunga kwabo, n’ukuntu azarwanya abandi basigaye “bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyah. 12:17). NI cyo gituma nibwira ko ari byiza ko abizera bo hirya no hino mu isi bakwiye kuzahungira ahantu hitaruye kure mu byaro igihe antikristo azaba amaze gutangaza i Yerusalemu ko ari Imana.

Ihishurirwa Rya Nyuma Rya Daniyeli

(Daniel’s Last Revelation)

Ikindi gice gishimishije cya Daniyeli tutarareba kiri mu mirongo cumi n’itatu ya nyuma y’igitabo cye gitangaje. Ni amagambo Daniyeli yabwiwe na marayika. Nabyanditse aha hepfo nshyiramo n’ubusobanuro bwanjye mu dukubo:

Maze icyo gihe Mikayeli [marayika], wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe [iki gishobora kuba ari cyo gihe cy’umubabaro mwinshi Yesu yavuze muri Matayo 24:21]. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa [ibi bishobora kuba bivuga kwa guhunga kw’i Yudaya cyangwa kurokorwa kw’abizera igihe cyo Kuzamurwa kw’Itorero]. Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose. [kuzuka kw’abakiranutsi n’abanyabyaha]. Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose [Abakiranutsi nibamara kuzuka bazahabwa imibiri mishya izaba irabagiranishwa n’ubwiza bw’Imana]. “Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.” [Iterambere ritangaje mu gutwara ibintu n’abantu n’ubumenyi buhambaye muri iki kinyejana gishize bisa nk’aho bisohoza ubwo buhanuzi.]

Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y’uruzi, undi ku yo hakurya. Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’urwo ruzi ati, “Ibyo bitangaza bizagarukira he?” Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe [imyaka itatu n’igice dukurikije ihishurirwa ry’iyo mibare riri mu gitabo cy’Ibyah. 12:6 na 12:14]; kandi ati, “Nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire.” [Neza neza nk’uko Daniyeli 7:25 hatubwiye ko abera bazatangwa mu maboko y’antikristo kumara imyaka itatu n’igice, aha birasa nk’aho bigaragara neza ko ari imyaka itatu n’igice ya nyuma ya ya myaka irindwi y’umubabaro mwinshi. Iherezo ry’ibyo bintu marayika yavuze rizasohora igihe imbaraga z’abera “zizamenagurirwa.”] Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti, “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?” Aransubiza ati, “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka. Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda [nta gushidikanya ko ari ugucishwa mu muri wa mubabaro mwinshi]; ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya. Uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi, hazacaho iminsi 1,290. [ Ibi ntibigomba kumvikana nk’igihe kiri hagati y’ibyo bintu byombi, kuko byombi biba hagati muri kimwe cya kabiri cya ya myaka irindwi. Ahubwo bigomba kumvikana ko uhereye igihe ibyo bintu uko ari bibiri bizabera hazacaho iminsi 1,290 kugeza ikintu gikomeye cyane kizabera ku iherezo. Iminsi 1,290 ni imyaka itatu n’igice y’iminsi 360 umwaka irengaho iminsi 30, igihe gikunze kuvugwa gisubirwamo mu bitabo by’ubuhanuzi, icya Daniyeli n’icy’Ibyahishuwe. Impamvu iyi minsi mirongo itatu yongerwaho ni ikintu kidasobanutse neza. Noneho marayika mu kongera amayobera ku yandi abwira Daniyeli ati:] Hahirwa uzategereza akageza ku minsi 1,335! [Ubu rero noneho dufite indi minsi mirongo ine n’itanu y’amayobera.] Nuko igendere utegereze imperuka, kuko uzaruhuka kandi ukazahagarara [Isezerano rya Daniyeli bwite ko azazuka] mu mugabane wawe iyo minsi nishira” (Dan. 12:1-13)

Biragaragara ko hari ikintu gitangaje kizaba ku mpera z’iyo minsi 75 y’inyongera! Ni ukuzategereza tukareba.

Iyo dusomye ibice bya nyuma by’igitabo cy’Ibyahishuwe tubona ko hari ibintu byinshi bizaba Kristo akimara kugaruka, kimwe muri byo ni Ibirori by’Ubukwe bw’Umwana w’intama, ibyo marayika yabwiye Yohana ati, “Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’intama” (Ibyah. 19:9). Birashoboka ko ari na ko guhirwa marayika yabwiye Daniyeli. Niba ari ko bimeze, ubwo bukwe butangaje buzaba hashize amezi abiri n’igice Yesu agarutse.

Birashoboka ko muri iyo minsi mirongo irindwi n’itanu ari cyo gihe cy’ibindi bintu tuzi ko bizaba nk’uko byanditswe mu bice bya nyuma by’igitabo cy’Ibyahishuwe, nko kujugunywa kw’antikristo na wa muhanuzi w’ibinyoma mu nyanja yaka umuriro, kubohwa kwa Satani, no gushyiraho ubutegetsi bw’ingoma ya Kristo ku isi yose (reba Ibyah. 19:20 – 20:4).

Ingoma y’Imyaka Igihumbi

(The Millennium)

Ingoma y’imyaka igihumbi bivuga igihe Yesu ubwe azaba ari we utegeka isi yose kumara imyaka igihumbi (reba Ibyah. 20:3, 5, 7), kandi ibyo bizaba ya myaka irindwi y’umubabaro ukomeye irangiye. Hashize hafi imyaka ibihumbi bitatu Yesaya yeretswe iby’ingoma ya Kristo ku isi:

Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye; azitwa…Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose (Yes. 9:6-7).

Na marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ko ingoma y’Umuhungu we izaba iy’iteka ryose:

Marayika aramubwira ati, “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira” (Luka 1:30-33).[11]

Mu gihe cy’ingoma y’imyaka igihumbi, Yesu azaba ategeka ubwe afite icyicaro i Yerusalemu ku Musozi Siyoni, uzazamuka ukarenga uko ureshya ubu. Ubutegetsi buzarangwa n’ubutabera busesuye rwose ku mahanga yose, kandi isi yose izaba yuzuye amahoro:

Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati, “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka. Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana (Yes. 2:2-4).

Zekariya na we yarabihanuye:

Uwiteka Nyiringabo aravuga ati, “Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.” Uwiteka aravuga ati, “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi I Yerusalemu hazitwa Umurwa w’Ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa umusozi wera”….Uwiteka Nyiringabo aravuga ati, ‘Muzabona amahanga azanye n’abaturage bo mu midugudu myinshi, kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati, ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo; Bati ‘Natwe turajyayo.’ Ni ukuri koko abantu benshi n’amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati, “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati, ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe'” (Zek. 8:2-3, 20-23).

Bibiliya ivuga ko abizera mu byukuri bazimana na Kristo bagatwarana muri iyo myaka igihumbi. Urwego bazaba bafite mu buyobozi ruzaterwa n’ubwizerwa bw’umuntu muri iki gihe cya none (reba Dan. 7:27; Luka 19:12-27; 1 Kor. 6:1-3; Ibyah. 2:26-27; 5:9-10; na 22:3-5).

Tuzaba twambaye imibiri yacu yazuwe, ariko urebye hazaba hari abantu basanzwe bafite imibiri ipfa bazaba batuye isi muri icyo gihe. Ikindi kandi, abantu bazongera kujya barama cyane nk’abakera, n’inyamaswa zo mu ishyamba ntizizaba zikiryana:

Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi. Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana…..Isega n’umwana w’intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk’inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera. (Yes. 65:19-20, 25; reba na Yes. 11:6-9).

Hari ahantu henshi muri Bibiliya havuga ku by’iyo ngoma ya Mesiya y’imyaka igihumbi, cyane cyane mu Isezerano rya Kera. Ushaka gukomeza kubyiga neza wareba Yes. 11:6-16; 25:1-12; 35:1-10; Jer. 23:1-5; Yow. 2:30-3:21; Amosi 9:11-15; Mika 4:1-7; Zef. 3:14-20; Zek. 14:9-21; n’Ibyah. 20:1-6.

Zaburi nyinshi nazo zivuga kuri iyo myaka igihumbi mu buryo bw’ubuhanuzi. Urugero soma aya magambo ya Zaburi 48:

Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane, mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera. Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi, ni mwiza mu burebure bwawo, ni wo byishimo by’isi yose, ni wo rurembo rw’Umwami ukomeye. Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo, ko ari igihome kirekire gikingira abantu. Dore abami barateranye, barunyuriraho hamwe, bararureba baratangara, baratinya bahunga vuba. Guhinda umushyitsi kubafatirayo, no kuribwa n’ibise nk’umugore uri ku nda (Zab. 48:1-6).

Igihe Yesu azaba ashinze ubutegetsi bwe i Yerusalemu imyaka igihumbi y’ingoma ye itangiye, abategetsi benshi bo mu isi bazaba bararokotse cya gihe cy’umubabaro mwinshi bazumva amakuru y’ingoma ya Yesu bafate urugendo bajye kubyirebera! Bazatangazwa cyane n’ibyo babonye.[12]

Ku zindi Zaburi zivuga ku myaka igihumbi y’ingoma ya Kristo, reba Zab. 2:1-12; 24:1-10; 47:1-9; 66:1-7; 68:15-17; 99:1-9; na 100:1-5.

Ingoma y’Iteka

(The Eternal State)

Imyaka igihumbi nishira hazaba hatangiye icyo abahanga ba Bibiliya bita “Ingoma y’Iteka,” izatangirana n’ijuru rishya n’isi nshya. Icyo gihe Yesu azegurira byose Data, nk’uko 1 Abakorinto 15:24-28 havuga:

Nibwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza [Yesu] Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose, kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu, kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye ” [Zab. 8:6]. Ariko ubwo ivuga iti, “Ahawe gutwara byose,” biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo [Data wa twese]. Nuko byose nibimara kumwegurirwa [Data wa twese], ni bwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.

Satani, uzaba wari yaraboshywe kumara ya myaka igihumbi, azarekurwa ku iherezo ry’iyo myaka igihumbi y’ingoma ya Kristo. Hanyuma azayobya abari basanganywe kwigomeka kuri Yesu mu mitima yabo ariko bakishushanya nk’abamugandukira (reba Ps. 66:3).

Imana izareka Satani abashuke kugira ngo kamere y’imitima yabo nyayo ihishurwe maze bacirwe urubanza batagira icyo bireguza. Satani namara kuboshya, bazaterana maze batere umurwa wera, Yerusalemu, bagamije guhirika ubutegetsi bwa Yesu. Intambara ntizatinda kuko umuriro uzamanuka uva mu ijuru ugakongora izo ngabo zizaba zihakikije, Satani nawe azajugunywa burundu mu nyanja y’umuriro n’amazuku (reba Ibyah. 20:7-10).

Uko guterana bitegurira urugamba kwarahanuwe muri Zaburi 2:

Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa ? Abami bo mu isi biteguye kurwana, kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’uwo yasīze [Kristo]; bati,”Reka ducagagure ibyo batubohesheje, tujugunye kure ingoyi batubohesheje!” Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba, maze izababwirana umujinya, ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi, iti “Nijye wimikiye Umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera.” “Ndavuga [Yesu ubu ni we uvuga] rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati, ‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye. Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware. Uzabavunaguza inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ibibumbano.'” Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga. Mukorere Uwiteka mutinya, munezerwe muhinde imishyitsi. Musome urya mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose!

Urubanza rw’Imperuka

(A Final Judgment)

Mbere y’uko ingoma y’iteka itangira, hazabaho urubanza rw’imperuka. Abanyabyaha bose b’ibihe byose bazazuka n’imibiri yabo bahagarare imbere y’intebe y’Imana maze bacirwe urubanza ruhwanye n’ibyo bakoze (reba Ibyah. 20:5, 11-15). Buri wese uri ikuzimu muri iki gihe azazanwa muri urwo rubanza, rukunze kwitwa “Intebe Nini Yera y’Urubanza,” hanyuma batabwe muri Gehinomu, inyanja yaka umuriro. Ibi ni byo byitwa “urupfu rwa kabiri” (Ibyah. 20:14).

Ingoma y’iteka izatangira ijuru rya mbere n’isi ya mbere bikuweho, mu gusohora kw’ibyo Yesu yavuze imyaka ibihumbi bibiri ishize: “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato” (Mat. 24:35).

Hanyuma Imana izarema ijuru rishya n’isi nshya nk’uko Petero yabihanuye mu rwandiko rwe rwa kabiri:

Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra. Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bigashongeshwa no gushya cyane! Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo (2 Pet. 3:10-14; reba na Yes. 65:17-18).

Hanyuma Yerusalemu Nshya izamanuka iva mu ijuru ize ku isi (reba Ibyah. 21:1-2). Ntibyoroheye ubwenge bwacu gushyikira iby’ubwiza byose byo muri uwo murwa, ungana na kimwe cya kabiri cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (reba Ibyah. 21:16), cyangwa ibitangaza by’ibyo bihe bitazigera bishira. Tuzaba turi mu buzima bwiza butagereranywa, ku ngoma y’Imana, ku bw’icyubahiro cya Yesu Kristo!

 


[1] Ibindi byanditswe bike byerekana ko Pawulo yizeraga ko Yesu ashobora kugaruka abo muri icyo gihe bakiriho ni Fili. 3:20; 1 Tes. 3:13; 5:23; 2 Tes. 2:1-5; 1 Tim. 6:14-15; Tito 2:11-13; Heb. 9:28.

[2] Other scriptures that indicate Peter’s conviction that Jesus’ could return within the lifetimes of his contemporaries are 2 Pet. 1:15-19; 3:3-15.

[3] Mariko 13:3 havuga bane bari bari aho: Petero, Yakobo, Yohana na Andereya. Tubona ayo magambo Yesu yavugiye ku musozi wa Elayono muri Mariko 13:1-37 na Luka 21:5-36. Luka 17:22-37 na ho havuga bimwe n’ibyo.

[4] Iri sezerano kenshi bakunda kurikura ku murongo w’igihe ryatanzwemo, nuko kenshi bakavuga ko ngo mbere y’uko Yesu agaruka, tugomba kurangiza gukwiza ubutumwa bwiza mu isi. Ariko mu byukuri urwego iri sezerano ryatanzwemo, ni ukuvuga ko mbere y’uko imperuka iba, ubutumwa bwiza buzongera bukabwirizwa bwa nyuma abatuye isi bose.

[5] Ibi bivuguruza ya myizerere y’abavuga yuko aya magambo ya Yesu muri ibyo yavugiye ku Musozi wa Elayono areba gusa abizera b’Abayuda bazaba baravutse ubwa kabiri muri cya gihe cy’amakuba akomeye ngo kuko abavutse ubwa kabiri mbere y’ayo makuba bose bazaba baramaze kuzamurwa. Oya, Pawulo yabwiye abanyamahanga b’Abatesalonike ko Kuzamurwa kwabo no kugaruka kwa Kristo bitazaba antikristo ataratangaza ko ari Imana, kandi ibyo bizaba hagati muri ya myaka irindwi y’amakuba akomeye.

[6] Bamwe bavuga ko uyu muzuko uvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe 20:4-6 ari igice cya kabiri cy’umuzuko wa mbere, umuzuko uzaba warabaye igihe cyo kuza kwa mbere Itorero rizamurwa. Ibihamya iyi nsobanuro ni ibihe? Niba umuzuko w’Ibyahishuwe 20:4-6 ari umuzuko wa kabiri koko, kuki utiswe “umuzuko wa kabiri”?

[7] Nubwo abumvaga Yesu icyo gihe bashobora kuba baribwiye ko urwo rungano rwabo ari bo bazabona ibyo bintu byose biba, tuzi ko atari byo. Bityo rero tugomba kumva ko amagambo ya Yesu muri 24:34 avuga ko ibyo bintu byose bizaba mu gisekuruza kimwe, cyangwa se ko ubwoko (nk’uko ijambo igisekuruza [generation] rimwe na rimwe risobanurwa) bw’Abakristo (cyangwa Abayuda) batazashiraho ibyo bintu byose bitaraba.

[8] Mu byukuri nta tandukaniro rihari muri izi ngero niba uwo muntu uzaca mu mibabaro ari wa wundi uzajyanwa cyangwa wa wundi uzasigara, nk’uko bikunze kujyibwaho impaka. Icyo bashaka kuvuga aha gusa ni uko bamwe bazaba biteguriye kugaruka kwa Kristo abandi batiteguye. Kwitegura kwabo ni ko kuzagena iherezo ryabo ry’iteka ryose.

[9] Biragaragara neza ko, kugira ngo Yesu yihanangirize abigishwa be b’inkoramutima kwitegurira kugaruka kwe, ni uko byashobokaga ko bashobora kuba basangwa batiteguye. Niba yarababuriye ku byerekeranye no gucirwaho iteka niba baramutse basanzwe batiteguye kubera ibyaha, ni ukuvuga byashobokaga kuri bo ko bashobora gutakaza agakiza kabo kubera icyaha. Mbega ukuntu bikwiye kutwigisha akamaro ko kwera no gukiranuka, n’ubupfapfa bw’abavuga ko bidashoboka ko abizera batakaza agakiza kabo.

[10] Ibi biratwereka ko urusengero rw’i Yerusalemu rugomba kongera kubakwa, kuko ubu nta rusengero ruri I Yerusalemu (ubu twandika ibi ni umwaka wa 2005).

[11] Iki cyanditswe cyerekana uburyo byoshye kwibeshya ku byerekeye ibihe by’ibintu byahanuwe bitewe no kumva nabi ibyo Bibiliya ivuga. Mariya yashoboraga cyane, kandi mu buryo bwumvikana kwibwira ko Umuhungu we udasanzwe azicara ku ntebe ya Dawidi mu myaka mike. Gaburiyeli yamubwiye ko azabyara umwana w’umuhungu uzategeka ab’inzu ya Yakobo, bikumvikana nk’aho kuvuka kwa Yesu no gutegeka kwe bizaba ibintu bibiri biri kumwe. Ntabwo Mariya yagatekereje ko hazacamo nibura imyaka 2,000 hagati y’ibyo bintu byombi. We also should be cautious of making similar assumptions as we try to interpret prophetic scripture.

[12] Iyo urebye ibindi byanditswe, ubona ko Ingoma y’Imyaka igihumbi izatangira, atari abizera gusa batuye isi, ahubwo n’abatizera na bo bazaba bahari (reba Yes. 2:1-5; 60:1-5; Dan. 7:13-14).

Umugambi w’Imana w’Iteka Ryose (God’s Eternal Plan)

Igice Cya Makumyabiri N'umunani (Chapter Twenty-Eight)

Kuki Imana yaturemye? Mbese hari intego yari ifite mu bitekerezo byayo kuva ku ntangiriro? Mbese ntiyari izi ko buri wese azayigomekaho? Mbese ntiyaboneye kure ingaruka zizabaho zo kuyigomekaho, imibabaro n’agahinda inyoko muntu ihura na byo kuva icyo gihe? Hanyuma se ubundi yaremye buri muntu?

Bibiliya idusubiza ibi bibazo byose. Ivuga ko na mbere y’uko Imana irema Adamu na Eva, yari izi ko bo n’abandi bazabakurikira bazakora ibyaha. Ariko mu buryo butangaje, yari yaramaze gutegura umugambi w’uburyo izacungura abana b’abantu biciye muri Yesu. Ku by’umugambi Imana yari ifite mbere yo kurema Pawulo yaranditse ati,

Imana yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Krisito Yesu uhereye kera kose (2 Tim. 1:8b-9).

Ubuntu bw’Imana twaherewe muri Krisito uhereye iteka ryose, ntabwo ari ukugeza iteka ryose gusa. Ibi bigaragaza ko urupfu rwa Yesu yitangaho igitambo ari ikintu Imana yari yaragambiriye kuva kera cyane.

Ni na byo kandi Pawulo yanditse mu rwandiko rwe yandikira Abefeso:

Nk’uko yabigambiriye kuva kera muri Krisito Yesu Umwami wacu (Ef. 3:11).

Urupfu rwa Yesu ku musaraba ntabwo ari igitekerezo cyatunguranye, nk’umugambi ucuzwe huti huti wo gukemura ikibazo Imana itari yashoboye kubona hakiri kare ko kizabaho.

Imana ntiyagambiriye gusa kuva kera kutugirira ubuntu muri Krisito Yesu, ahubwo yanamenye kuva iteka ryose abazemera kwakira ubwo buntu, ndetse yandika n’amazina yabo mu gitabo:

Abari mu isi bose bazayiramya [ya nyamaswa yo mu Byahishuwe], umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama watambwe [Jesus] uhereye ku kuremwa kw’isi (Ibyah. 13:8).

Kugwa kwa Adamu ntabwo kwatunguye Imana. No kugwa kwawe cyangwa ukwanjye ntibyayitunguye. Imana yari izi ko tuzacumura, yari izi kandi uzihana akizera Umwami Yesu.

Ikibazo gikurikiraho

( The Next Question)

Niba Imana yari izi kuva mbere ko bamwe bazizera Yesu abandi bakanga kumwizera, kuki abo yari izi ko batazamwizera yabaremye? Kuki itaremye gusa abo yari izi ko bazihana bakizera Yesu?

Igisubizo kuri icyo kibazo biraruhije kucyumva ariko birashoboka.

Ubwa mbere tugomba kumva ko Imana yaturemanye umudendezo. Ni ukuvuga ko twese dufite amahirwe yo kwihitiramo niba dukorera Imana cyangwa tutayikorera. Ibyemezo byacu byo kumvira Imana cyangwa kutayumvira, ntabwo bishyirwaho n’Imana mbere y’igihe. Ni twe twihitiramo.

Nuko rero ubwo bimeze bityo, buri wese muri twe agomba kugeragezwa agashyirwa ku munzani. Birumvikana ko Imana yamenye kera ibyo tuzakora, ariko hari icyo tugomba kuzakora kugira ngo Imana ikimenye kitaraba.

Urugero, kuri buri mukino wose w’umupira w’amaguru, Imana iba izi uko biri buze kugenda n’uko bari butsindane mbere y’uko umukino uba, ariko hagomba kugira umukino uza kuba bagatsindana kugira ngo Imana imenye hakiri kare uko bari butsindane. Imana ntabwo imenya (kandi ntibishobora) mbere uko amakipe ari butsindane kandi nta mukino uri bube.

Ni cyo kimwe, Imana imenya gusa ibyemezo abantu bazafata ku bushake bwabo igihe abo bantu bahawe amahirwe yo kugira umudendezo wo gufata ibyemezo. Bagomba kugeragezwa. Iyo rero ni yo mpamvu Imana itaremye (nta n’ubwo yabikora) gusa abantu ibona ko bazihana bakizera Yesu.

Ikindi Kibazo

(Another Question)

Umuntu ashobora no kubaza ati, “Niba abantu Imana ishaka ari abayumvira gusa, kuki yaturemanye umudendezo wo guhitamo tugakora icyo dushatse? Kuki itaremye abantu bameze nk’imashini (robots) zumvira amabwiriza iteka ryose?”

Igisubizo ni uko Imana ari umubyeyi, ni Data. Ishaka kugirana natwe ubusabane bw’umwana na se, kandi ubwo busabane ntibubaho ku mashini zitifatira ibyemezo. Icyifuzo cy’Imana ni ukugira umuryango uzahoraho iteka w’abana bahisemo, bivuye ku bushake bwabo, kuyikunda. Nk’uko Bibiliya ivuga, uwo ni wo mugambi wayo isi itararemwa:

Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo (Ef. 1:4b-5).

Niba ushaka kumenya uko byari gushimisha Imana iyo itugira nk’imashini (robots), fata igipupe mu biganza byawe hanyuma ukivugishe kikubwire ko kigukunda. Igishoboka cyane ni uko utazumva ugize akanyamuneza mu mutima! Icyo gipupe kiba kivuga gusa ibyo ukivugishije. Mu byukuri ntikigukunda.

Igituma urukundo ruba rwiza ni uko ruba rushingiye ku guhitamo k’umuntu ku bw’ubushake bwe. Ibipupe cyangwa imashini (robots) nta cyo bizi ku rukundo kuko nta kintu na kimwe bibishobora kwihitiramo gukora.

Kuko Imana yashakaga umuryango w’abana bazihitiramo kuyikunda no kuyikorera biturutse ku mutima wabo ubwabo, yagombaga kurema abantu bafite umudendezo mu byemezo bafata. Imana ifata icyo cyemezo kwari ukuvuga ko yiteguye ko bamwe bazahitamo kutayikunda no kutayikorera. Kandi abo bantu bafite umudendezo wo guhitamo, nyuma y’ubuzima bwabo bwo kwinangira banga kumvira Imana yihishurira bose kandi yiyegereza abantu bose binyuze mu byaremwe, mu ijwi ry’umutima-nama wabo no mu guhamagara k’ubutumwa bwiza, bazakanirwa urubakwiye, kuko bazaba baragaragaje ko bakwiriye umujinya w’Imana.

Nta muntu n’umwe mu bazajya mu muriro ushobora kuzagira icyo ashinja Imana kuko yashyizeho uburyo buri muntu ashobora gukira igihano cy’ibyaha bye. Imana ishaka ko buri muntu wese akizwa (reba 1 Tim. 2:4; 2 Pet. 3:9), ariko buri muntu ni we ugomba kwihitiramo.

Bibiliya Ivuga ko Imana Ifite Uko Yagennye Ibintu Kuva Kera Kose

(Biblical Predestination)

Noneho se tuvuge iki ku byanditswe mu Isezerano Rishya bivuga ko Imana yagennye uko tuzaba, ikadutoranya isi itararemwa?

Ikibabaje ni uko hari abibwira ko Imana yagennye ko abantu bamwe bazakizwa abandi bakazarimbuka, idashingiye ku byo abo bantu bakoze. Ni ukuvuga ko ngo Imana yatoranyije abantu bamwe bazakizwa n’abandi bazacirwaho iteka. Birumvikana ko igitekerezo nk’icyo kiba gishatse kuvuga ko nta mudendezo wo guhitamo umuntu agira, kandi ibyo ntaho biri muri Bibiliya. Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

Koko Bibiliya ivuga ko Imana yadutoranyije, ariko ibyo bigomba kugira aho bishingiye. Imana yatoranyije kuva isi itararemwa gucungura abantu yamenye kera ko nibakuruza ubutumwa bwiza bazihana bakabwizera, ariko biturutse ku guhitamo kwabo bwite. Soma icyo intumwa Pawulo ivuga ku bantu Imana itoranya:

Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati “Mwmi, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.” Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nishigarije abantu iihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.” Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu (Rom. 11:2-5).

Urabona ko Imana yabwiye Eliya ko “yishigarije abantu ibihumbi birindwi,” ariko ibyo bihumbi birindwi ni ababanje ubwabo gufata icyemezo cyo “kudapfukamira Bāli.” Pawulo yavuze ko ari ko n’ubu bimeze, icyo gihe hari Abayuda bizera Imana bari basigaye bishingiye ku gutoranya kw’Imana. Dushobora kuvuga ko koko, Imana yadutoranyije, ariko Imana yatoranyije abari babanje guhitamo neza ubwabo. Imana yahisemo gukiza abazizera Yesu bose, kandi uwo ni wo wari umugambi wayo na mbere y’uko isi iremwa.

Kumenya kw’Imana Mbere y’Igihe

(God’s Foreknowledge)

Hamwe n’iyo mirongo, Bibiliya kandi ivuga ko Imana yamenye kera abantu bose bazahitamo neza. Urugero, Petero yaranditse ati:

Mwebwe abimukira…mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera (1 Pet. 1:1-2a).

Twatoranijwe nk’uko Imana yatumenye kera. Na none Pawulo yanditse avuga ku bizera Imana yamenye kera:

Kuko abo yamenye kera [twebwe], yabatoranije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe[Yesu] impfura muri bene Se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza (Rom. 8:29-30).

Imana yamenye kera abo muri twe bazahitamo kwizera Yesu, itoranya mbere ko tuzashushanywa n’Umwana wayo, tugahinduka abana bayo mu muryango wayo mugari. Mu gukomeza uwo mugambi wayo uhoraho, yaduhamagarishije ubutumwa bwiza, iradutsindishiriza (itugira abakiranutsi) kandi amaherezo izaduha ubwiza mu bwami bwayo bw’igihe kizaza.

Pawulo yanditse mu rundi rwandiko ati:

Imana y’Umwami wacu Yesu Krisito, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Krisito imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru, , nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Krisito ku bw’ineza y’ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo (Ef. 1:3-6).

Ibyo na none ni byo tubona hano–Imana yadutoranirije (abo yamenye kera ko bazihana bakizera) kuba abana bayo batagira umugayo muri Yesu Krisito isi itararemwa.

Nk’uko twamaze kubivuga, bamwe bagoreka insobanuro y’ibyanditswe nk’ibyo bakirengagiza ibindi byose Bibiliya ivuga, bakavuga ko mu byukuri nta guhitamo dufite ku by’agakiza kacu–ngo guhitamo ni ukw’Imana. Iyo myizerere bayita “gutoranywa bitagira ikindi bishingiyeho” (“unconditional election”). Ariko se ni nde waba warigeze yumva ikintu nk’icyo cyo “gutoranywa nta kindi kintu bishingiyeho,” ubwo ni ukuvuga gutoranywa nta kintu na kimwe cya ngombwa gisabwe kigomba kuzuzwa? Mu bihugu bidategekwa n’ingoma z’igitugu, dutora abayobozi ba politike dushingiye ku byangombwa baba bujuje dufite mu bitekerezo byacu. Duhitamo abo dushakana dukurikije ibyangombwa runaka bujuje, ibintu bibaranga bituma baba abo kwifuzwa. Ariko abanyatewolojiya bamwe bagashaka kutwumvisha ko ngo gutoranya kw’Imana abakizwa n’abadakizwa ari ugutoranya “kutagira icyo gushingiyeho,” kudashingiye ku cyangombwa na kimwe umuntu agomba kuba yujuje! Bityo rero gukizwa k’umuntu bikaba ari amahirwe gusa, bitewe no guhitamo kw’ikinyamaswa cy’ikigome, gikiranirwa, indyarya ndetse kitagira ubwenge kitwa Imana! Ayo magambo ngo, “gutoranya bidafite icyo bishingiyeho” ubwayo arivuguruza, kuko ijambo gutoranya ubwaryo ryumvikanisha ko hari igikurikizwa. Bibaye “gutoranya kudafite icyo gushingiyeho,” nta gutoranya kuba kuriho na mba; ni tombola cyangwa amahirwe gusa.

Kubireba Mu Buryo Bwagutse

(The Big Picture)

Noneho turareba mu buryo bwagutse. Imana yari izi ko twese tuzakora ibyaha, hanyuma ishyiraho umugambi wo kuducungura mbere y’uko hagira n’umwe muri twe wari wakavuka. Uwo mugambi wari kuzahishura urukundo rwayo rutangaje no gukiranuka kwayo, kuko wagombaga gutuma Umwana wayo utagira inenge apfira ibyaha byacu kugira ngo atubere incungu. Imana ntiyagennye gusa ko twebwe abazihana bakizera tuzababarirwa, ahubwo yanagennye ko tuzahinduka nk’Umwana wayo Yesu, nk’uko Pawulo yavuze ati, “Si jye uriho, ahubwo ni Krisito uriho muri jye” (Gal. 2:20).

Twebwe abana b’Imana bavutse ubwa kabiri umunsi umwe tuzahabwa imibiri itangirika, kandi tuzaba ahantu hatunganye rwose, aho tuzaba dukorera Data wo mu ijuru w’igitangaza utagira uko asa, tumukunda kandi dusabana na we! Tuzaba mu isi nshya no muri Yerusalemu nshya. Ibi byose bizaba byarashobotse kubera urupfu Yesu yapfuye yitangaho igitambo! Imana ishimwe ku bw’umugambi wayo yagennye kera isi itararemwa!

Ubuzima bw’Iki Gihe

(This Present Life)

Iyo tumaze gusobanukirwa umugambi w’Imana w’iteka ryose, dushobora kumva neza kurushaho noneho icyo ubu buzima turimo buvuze. Mbere na mbere ubu buzima ni igeragezwa kuri buri muntu. Ihitamo rya buri muntu rigaragaza niba azagira umugisha wo kuba umwe mu bana b’Imana bazabana na yo iteka ryose. Abaca bugufi bakemerera Imana ibahamagara, bakihana bakizera, bazashyirwa hejuru (reba Luka 18:14). Ubu buzima mbere na mbere ni ikizami cyo kugira ngo umuntu azagere muri ubwo buzima bw’igihe kizaza.

Ibi na none bidufasha gusobanukirwa amwe mu mayobera y’ubu buzima. Urugero abantu benshi bajya bibaza ngo, “Kuki Satani n’abadayimoni bemererwa kugerageza abantu?” cyangwa ngo, “kuki igihe Satani yirukanwaga mu ijuru, yemerewe kuza mu isi?”

Turabona ko na Satani afite icyo asohoza mu mugambi w’Imana. Mbere na mbere Satani ni we abantu badashatse gukurikira Imana bashobora gukurikira. Iyo Yesu aza kuba ari we wenyine duhitamo, buri wese yari kumukurikira abishaka cyangwa atabishaka.

Byari kumera nk’amatora aho uwiyamamaza aba ari umukandida umwe rukumbi. Uwo mukandida ashobora gutorwa na bose, ariko ntashobora kwizera na rimwe ko abamutoye bamukunda cyangwa ko bamwishimiye! Nta mahitamo yandi bari bafite uretse kumutora! Ni ko byaba bimeze no ku Mana iyo hataza kuba undi barwanira imitima y’abantu.

Birebe muri ubu buryo: Byari kugenda bite iyo Imana ishyira Adamu na Eva mu busitani badafite icyo babujijwe? Adamu na Eva bari kuba bameze nk’ibimashini (robots) aho batuye. Ntibari gushobora kuvuga bati, “Twahisemo kumvira Imana,” kuko nta buryo bari kuba bafite bwo kuyigomekaho.

Ndetse ikiruseho, Imana ntiyari gushobora kuvuga iti, “Ndabizi neza ko Adamu na Eva bankunda,” kuko Adamu na Eva nta mahirwe bari kubona yo kumvira Imana ngo bayigaragarize urukundo rwabo. Imana igomba gushyiriraho abantu bafite umudendezo wo guhitamo uburyo bwo kuba bakwigomeka kugira ngo imenye niba bashaka kuyubaha. Imana nta muntu ijya igerageza (reba Yak. 1:13), ariko igerageza buri wese (reba Zab. 11:5; imig. 17:3). Uburyo bumwe ishobora kubagerageza ni ukureka Satani akabagerageza, bityo akaba ashohoje umugambi w’Imana w’iteka ryose.

Urugero Rwiza Cyane

(A Perfect Example)

Dusoma mu Gutegeka Kwa Kabiri 13:1-3 ngo:

Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza, icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati, “Duhindukirire izindi mana (izo utigeze kumenya) tuzikorere,” ntuzemere amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi; kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose.

Umuntu yaba ashyize mu gaciro yakwanzura avuga ko atari Imana iba yahaye uwo muhanuzi w’ibinyoma ububasha bwo gukora ikimenyetso cyangwa igitangaza–ni Satani ugomba kuba aba yabumuhaye. Ariko Imana iba yabyemeye igakoresha Satani akagerageza uwo muntu kugira ngo imenye iiri mu mitima y’abantu bayo.

Iri hame rigaragara no mu gitabo cy’Abacamanza 2:21-3:8 ubwo Imana yemeraga ko Isirayeli igeragezwa n’amahanga ayikikije kugira ngo imenye niba Abisirayeli bazayumvira cyangwa batazumvira. Na Yesu yajyanywe n’Umwuka mu butayu, intego ari ukugira ngo ageragezwe na Satani (reba Mat. 4:1) bityo kandi yasuzumwe n’Imana. Yagombaga gupimwa ngo bigaragare ko nta cyaha kimurangwaho, kandi uburyo bwonyine buhari bwo kumenya ko nta nenge, ni uguca mu bigeragezo.

Satani Ntakwiriye Gushyirwaho Amakosa Yose

(Satan Does Not Deserve All the Blame)

Satani yamaze kuyobya umubare munini cyane w’abantu ahuma amaso y’imitima yabo ngo batamenya ukuri k’ubutumwa bwiza, ariko tugomba kumenya ko Satani adapfa guhumisha umuntu gusa. Ashobora gusa kuyobya umuntu umwemereye kuyoba, umuntu udashaka kumva ukuri.

Pawulo yavuze ko ubwenge bw’abapagani “buri mu mwijima” (Ef. 4:18) no mu bijiji, ariko kandi yahishuye umuzi w’uwo mwijima n’ubujiji:

Yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza (Ef. 4:17b-19).

Abadakijijwe si abantu bagize ibyago gusa bakagirirwa nabi na Satani abayobya. Ahubwo ni abanyabyaha b’ibyigomeke bari mu bujiji ku bushake bwabo kandi bashaka gukomeza kwibera mu byo bayoberejwemo kuko imitima yabo yinangiye cyane.

Nta muntu n’umwe ugomba kuguma mu bujiji, nk’uko ubuzima bwawe bubyerekana! Igihe woroshyaga umutima wawe imbere y’Imana, Satani ntiyashoye kukugumisha mu kinyoma.

Amaherezo, Satani azabohwa muri ya myaka igihumbi y’ingoma ya Krisito, ntazaba agifite ububasha ku muntu n’umwe:

Afata [marayika] cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiraho ikimenyetso gifatanya kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito (Ibyah. 20:2-3).

Urabona ko mbere y’uko Satani abohwa “yayobyaga amahanga,” ariko namara kubohwa ntazongera kuyayobya. Igihe azabohorwa ariko azongera ayobye amahanga:

Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi…kugira ngo ayakoranyirize intambara….Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru ubatwike (Ibyah. 20:7-9).

Kuki Imana izabohora Satani ngo amare icyo gihe gito? Impamvu ni ukugira ngo abanga Krisito bose mu mitima yabo, ariko bakerekana mu buryarya ko bamugandukira mu gihe cy’ingoma ye, bagaragare. Iryo geragezwa ni ryo rizaba ari irya nyuma.

Kandi ni ku bw’iyo mpamvu, Satani yemerewe gukorera ku isi muri iki gihe–kugira ngo abanga Krisito mu mitima yabo bagaragazwe kandi amaherezo bazacirweho iteka. Igihe Imana izaba itagikeneye Satani mu gusohoza umugambi wayo, umushukanyi azatabwa mu nyanja y’umuriro ababarizweyo kuzageza iteka ryose (reba Ibyah. 20:10).

Kwitegura Isi y’Igihe Kizaza

( Preparing For the Future World)

Niba warihannye ukizera ubutumwa bwiza, watsinze ikizami cya mbere kandi gikomeye cy’ubu buzima. Nyamara ntiwibwire ko utazakomeza kugeragezwa kugira ngo Imana imenye niba ukomeje kuyikurikira no kuyibera umwizerwa. “Abakomeza kwizera” ni bo bonyine bazashyikirizwa Imana nk’ “abera batagira inenge” (Kolo. 1:22-23).

Nyuma y’ibyo, Bibiliya igaragaza neza ko twese umunsi umwe tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza y’Imana, icyo ni cyo gihe buri wese azagororerwa ibikwiranye n’uko twumviye hano mu isi. Nuko rero turacyageragezwa kugira ngo bigaragare ko dukwiriye izo ngororano zitangaje z’igihe kizaza mu bwami bw’Imana. Pawulo yaranditse ati,

Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, kuko byanditswe ngo Uwiteka aravuga ati, “Ndirahiye, amavi yose azampfukamira, kandi indimi zose zizavugaishimwe ry’Imana.” Nuko rero umuntu wese wo muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana (Rom. 14:10-12).

Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Krisito, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi (2 Kor. 5:10).

Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mutima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye (1 Kor. 4:5).

Zizaba ari Ingororano Ki?

(What Will be the Rewards?)

Izo ngororano abakunze Yesu bakamukurikira bazahabwa, zizaba ari ngororano ki neza neza?

Bibiliya ivuga ku ngororano ebyiri nibura zitandukanye–gushimwa n’Imana, n’andi mahirwe yo kuyikorera. Zombi zivugwa mu mugani wa Yesu w’umuntu w’impfura:

Nuko aravuga ati,” Hariho umuntu w’impfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka. Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati,’ Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’ Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti,’ Uyu ntidushaka ko adutegeka.’ Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye. Uwa mbere araza ati, ‘ Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’ Aramubwira ati, ‘ Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w’imisozi cumi.’ Haza uwa kabiri ati, ‘ Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’ Uwo na we aramubwira ati, ‘ Nawe, twara imisozi itanu.’ Undi araza aramubwira ati, ‘ Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro, kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’ Aramubwira ati, ‘ Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Waruzi ko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye. Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n’urugenzo rwayo?’ Abwira abahagaze aho ati, ‘ Nimumwake mina ye, muyihe ufite mina cumi.’ Baramubwira bati, ‘ Mwami, ko afite icumi!’ ‘Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite. Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye'” (Luka 19:12-27).

Biragaragara ko uyu muntu w’impfura wari wazindukiye kure ariko amaherezo akagaruka, ashushanya Yesu. Yesu nagaruka, tuzamurika icyo twakoresheje impano, ubushobozi, imihamagaro n’uburyo yaduhaye, bishushanywa na mina imwe buri mugaragu yahawe muri uyu mugani. Nituzaba twarabaye abizerwa, tuzahabwa ingororano yo gushimwa na Yesu kandi duhabwe ububasha bwo gutegekana na We no gutwara isi (reba 2 Tim. 2:12; Ibyah. 2:26-27; 5:10; 20:6), kandi muri uyu mugani bishushanywa n’imisozi buri mugaragu w’umwizerwa azahabwa gutwara.

Kutabera k’Urubanza Tuzacirwa

(The Fairness of Our Future Judgment)

Undi mugani wa Yesu werekana neza ukuntu urubanza tuzacirwa ruzaba rutabera na gato:

Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe. Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, na bo arababwira ati, “Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye, ndi bubahe ibikwiriye.” Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n’isaha icyenda, abigenza atyo. Isaha zibaye cumi n’imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati, “Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?”Baramusubiza bati, “Kuko ari nta waduhaye umurimo.” Arababwira ati, “Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.” Bugorobye nyir’uruzabibu abwira igisonga cye ati, “Hamagara abahinzi ubahe bihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.” Abatangiye mu isaha cumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. Bazihawe bitotombera nyir’uruzabibu bati, “Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n’izuba!” Na we asubiza umwe muri bo ati, “Mugenzi wanjye sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? Ngiyo yijyane ugende. Konshatse guhemba uwanyuma nkawe, mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure kuko ngize ubuntu?” Uko ni ko ab’inyuma bazaba ab’imbere, kandi ab’imbere bazaba ab’inyuma (Mat. 20:1-16).

Muri uyu mugani Yesu ntabwo yavugaga ko ku mperuka abakozi b’Imana bose bazahabwa ingororano zingana, kuko ibyo ntibyaba ari ukubera gusa ahubwo byaba binavuguruza ibindi byanditswe byinshi (reba, urugero, Luka 19:12-27; 1 Kor. 3:8).

Ahubwo Yesu yavugaga yuko buri mukozi w’Imana wese azagororerwa, hadashingiwe gusa ku byo bayikoreye, ahubwo hashingiwe ku mahirwe yabahaye. Ba bakozi bakoze isaha imwe bavugwa mu mugani wa Krisito, baba barakoze umunsi wose iyo nyir’uruzabibu aza kubaha ayo mahirwe. Nuko rero abakoresheje neza amahirwe yabo bahawe y’isaha imwe bahembwe kimwe n’abahawe amahirwe yo gukora umunsi wose.

Kandi rero, Imana itanga atandukanye kuri buri mugaragu wayo. Bamwe ibaha amahirwe menshi yo gukorera abandi no guhesha umugisha ibihumbi by’abantu bakoresha impano zitangaje yabahaye. Abandi ikabaha amahirwe make n’impano nkeya, nyamara amaherezo bakazahembwa kimwe iyo babaye abizerwa kimwe mu byo Imana yabahaye.[1]

Umwanzuro

(The Conclusion)

Nta kintu na kimwe kiruta kumvira Imana, kandi umunsi umwe buri muntu wese azabimenya. Abanyabwenge ibyo barabizi kandi barabizirikana mu mibereho yabo!

Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi (Umubw. 12:13-14).

Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa agandukira Imana n’umutima we wose kandi akora uko ashoboye kose kugira ngo akangurire abigishwa be kugenza batyo!

Ushatse gukomeza kwiga binonosoye kurushaho iyi ngingo y’urubanza tuzacirwa mu gihe kizaza, wareba Mat. 6:1-6, 16-18; 10:41-42; 12:36-37; 19:28-29; 25:14-30; Luka 12:2-3; 14:12-14; 16:10-13; 1 Kor. 3:5-15; 2 Tim. 2:12; 1 Pet. 1:17; Ibyah. 2:26-27; 5:10; 20:6.

 


[1] Ntabwo uyu mugani uvuga yuko abihannye bakiri bato bagakorana umuhate n’ubwizerwa kumara imyaka myinshi bazahembwa kimwe n’abihannye mu mwaka wa nyuma w’ubuzima bwabo hanyuma bagakorera Imana mu bwizerwa mu mwaka umwe gusa. Ibyo byaba birimo akarengane, kandi ntabwo byaba bishingiye ku mahirwe Imana yahaye buri muntu, kuko Imana yahaye buri wese amahirwe yo kwihana mu buzima bwe bwose. Ubwo rero abaharanye igihe kinini bazahabwa ingororano iruta iz’abakoze igihe gito.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Umugambi w’Imana w’Iteka Ryose (God’s Eternal Plan)

Nyuma y’Ubu Buzima (The Afterlife)

Igice Cya Makumyabiri Na Karindwi (Chapter Twenty-Seven)

Abakristo benshi bazi ko iyo umuntu apfuye ajya mu ijuru cyangwa akajya ikuzimu. Ntabwo ari bose bazi ko nyamara mu ijuru atari ho ha nyuma abakiranutsi bazatura kandi ko i Kuzimu atari ho ha nyuma abanyabyaha bazaba.

Iyo abayoboke ba Yesu Krisito bapfuye, umwuka/ubugingo byabo bihera ko bijya mu ijuru aho Imana iri (reba 2 Kor. 5:6-8; Fili. 1:21-23; 1 Tes. 4:14). Ariko mu gihe kizaza, Imana izarema ijuru rishya n’isi nshya, kandi Yerusalemu nshya izamanuka iva mu ijuru ije ku isi (reba 2 Pet. 3:13; Ibyah. 21:1-2). Aho ni ho abakiranutsi bazaba iteka ryose.

Abanyabyaha iyo bapfuye, bahera ko bajya i Kuzimu, ariko i Kuzimu ni ahantu bazaba gusa igihe bazaba bagitegereje ko imibiri yabo izurwa. Uwo munsi nugera, bazahagarara imbere y’intebe y’urubanza y’Imana hanyuma batabwe mu nyanja yaka umuriro n’amazuku, ari yo yitwa Gehenomu muri Bibiliya. Ibi byose tuzabireba mu buryo bunonosoye neza muri Bibiliya.

Iyo Abanyabyaha Bapfuye

( When the Unrighteous Die)

Kugira ngo turusheho gusobanukirwa neza ibiba ku banyabyaha nyuma yo gupfa kwabo, tugomba kwiga ijambo ry’Igiheburayo ryo mu Isezerano Rya Kera n’andi magambo atatu y’Ikigiriki yo mu Isezerano Rishya. Aya magambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki mu byukuri avuga ahantu hatatu hatandukanye, akenshi hasobanurwa kimwe ngo mu muriro muri Bibiliya zimwe, kandi ibyo bishobora kuyobya usoma.

Reka tubanze turebe mu Isezerano rya Kera ijambo ry’Igiheburayo Sheol.

Ijambo Sheol rigaruka incuro zirenga mirongo itandatu mu Isezerano Rya Kera. Rivuga ku buryo busobanutse ko ari ho abanyabyaha bajya nyuma yo gupfa kwabo. Urugero, igihe Kōra n’abari bamukurikiye bigomekaga kuri Mose mu butayu, Imana yabahanishije kwasamura ubutaka bukabamirana n’ibyabo byose. Bibiliya ivuga ko bagiye muri Sheol:

Nuko bo n’ababo n’ibyabo byose barigita ikuzimu (Sheol) bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro (Kub. 16:33).

Nyuma mu mateka ya Isirayeli, Imana yarabihanangirije ibabwira ko uburakari bwayo bucana umuriro ikuzimu (Sheol):

Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro, ukaka ukagera ikuzimu(Sheol) ko hasi, ugakongorana isi n’umwero wayo, ugakongeza imerero ry’imisozi (Guteg. 32:22).

Umwami Dawidi yaravuze ati,

Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu (Sheol), ni bo mahanga yose yibagirwa Imana (Zab. 9:17).

Kandi yasabiye abanyabyaha ati,

Urupfu rubatungure, bamanuke bajye ikuzimu (Sheol) bakiri bazima, kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo (Zab. 55:15).

Salomo umunyabwenge aburira abasore ku bishuko by’umugore w’indaya, yaranditse ati,

Inzu ye ni inzira igana ikuzimu (Sheol) imanuka ijya mu buturo bw’urupfu ….Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari, kandi abo yararitse bari mu mworero w’ikuzimu (Sheol) (Imig. 7:27; 9:18).

Salomo yanditse indi migani ituma twizera ko nta gushidikanya ari abanyabyaha bajya ikuzimu (Sheol):

Ku munyabwenge inzira y’ubugingo irazamuka, kugira ngo ave ikuzimu (Sheol) mu bapfuye (Imig 15:24).

Uzamukubita[umwana wawe] umunyafu, maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu (Sheol) (Imig. 23:14)

Hanyuma na Yesaya ahanura uburyo Yesu azavuga uko ikuzimu hameze, yavuze mu buryo bw’ubuhanuzi abwira umwami w’i Babuloni, wari warishyize hejuru ariko nyamara azatabwa ikuzimu (Sheol) ati:

Ikuzimu(Sheol) hasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b’amahanga yose ku ntebe zabo. Abo bose bazakubaza bati, “Mbese nawe ubaye umunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe? Icyubahiro cyawe n’amajwi y’inanga zawe bimanuwe ikuzimu (Sheol), usasiwe inyo urazoroswa.” Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! Waribwiraga uti, “Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana, kandi uti, ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.” Ariko uzamanuka ikuzimu (Sheol), ugere ku ndiba ya rwa rwobo. Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati, “Uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami, agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?” (Yes. 14:9-17).

Ibi byanditswe n’ibindi nka byo bituma twizera ko ikuzimu (Sheol) ari ahantu ho kubabarizwa kandi n’ubu ni ko hari, aho abanyabyaha bafungirwa nyuma yo gupfa kwabo. Kandi hari n’ikindi kimenyetso kibihamya.

Ikuzimu

(Hades)

Biragaragara neza ko ijambo Hades ry’Ikigiriki ryo mu Isezerano Rishya, rivuga ahantu hamwe n’aho ijambo Sheol ry’Igiheburayo ryo mu Isezerano rya Kera rivuga. Kugira ngo tubihamye, icyo dukeneye gukora gusa nta kindi ni ukugereranya Zaburi 16:10 n’Ibyak 2:27 aho uwo murongo uvugwa:

Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu (Sheol), kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora (Zab. 16:10).

Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu (Hades),cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora (Ibyak. 2:27).

Ubwo bimeze bityo rero, biratangaje kubona ukuntu ahantu icumi hose ijambo Hades riri mu Isezerano Rishya rivuga ahantu habi ho kubabarizwa kandi hajya abanyabyaha bakaboherwayo nyuma yo gupfa kwabo (reba Mat. 11:23; 16:18; Luka 10:15; 16:23; Ibyak. 2:27; 2:31; Ibyah. 1:18; 6:8; 20:13-14). Na none, ibi byose byerekana ko ikuzimu (Sheol/Hades) ari ahantu abanyabyaha bajya bamaze gupfa, aho bababarizwa.[1]

Mbese Yesu Yagiye ikuzimu (Sheol/Hades)?

(Did Jesus Go to Sheol/Hades?)

Reka turebe neza Zaburi 16:10 n’aho Petero yayivuzeho mu Ibyak. 2:27, imirongo ibiri yerekana ko Sheol na Hades ari ahantu hamwe. Dushingiye ku byo Petero yavuze yigisha ku munsi wa pentekote, muri Zaburi 16:10 Dawidi si we wivugagaho, ahubwo mu buryo bw’ubuhanuzi yavugaga kuri Kristo, kuko umubiri wa Dawidi, ku buryo butandukanye n’uwa Kristo, wo waraboze (reba Ibyak. 2:29-31). Ubwo ari uko bimeze rero, tubona ko mu byukuri muri Zaburi 16:10 ari Yesu wabwiraga Se ko yiringiye ko atazarekera ubugingo bwe ikuzimu cyangwa ngo amureke abore.

Bamwe basobanura ayo magambo ya Yesu bavuga ko icyo ari igihamya cy’uko ubugingo bwa Yesu bwagiye ikuzimu (Sheol/Hades) muri ya minsi itatu iri hagati yo gupfa kwe no kuzuka kwe. Ariko icyo mu byukuri ntabwo cyumvikana muri ayo magambo. Reba neza na none ibyo Yesu yabwiye Se:

Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora (Zab. 16:10).

Yesu ntabwo yabwiye Se ngo, “Ndabizi ubugingo bwanjye buzajya ikuzimu (Sheol/Hades) buhamare iminsi mike, ariko ndizera ko utazareka ngo ngumeyo.” Ahubwo yari arimo avuga ngo, “Ndizera ko nimpfa ntazagirirwa nk’abanyabyaha, ngo ubugingo bwanjye bujye ikuzimu (Sheol/Hades). Nta n’umunota nzamarayo. Oya, ndizera ko umugambi wawe ari ukunzura mu minsi itatu, kandi ko utakwemera ko mbora.”

Nta gushidikanya ko iyi nsobanuro ifite ishingiro. Igihe Yesu yavugaga ati, “Kandi ko utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora,” ntabwo dusobanura ko bishatse kuvuga ko umubiri wa Yesu watangiye kubora buhoro buhoro muri iyo minsi itatu kugeza ubwo wongeye ukaba muzima igihe azutse. Ahubwo dusobanura tuvuga ko bishatse kuvuga ko umubiri we utigeze ubora na gato kuva igihe yapfiriye kugeza ku kuzuka kwe.

Nuko rero no kuba yaravuze ko ubugingo bwe butazarekwa ngo bujye ikuzimu (Sheol/Hades) ntibigomba gusobanurwa ngo bishatse kuvuga ko yarekewe ikuzimu kumara iminsi mike hanyuma ariko akaza kuvayo ntarekerweyo burundu. [2] Ahubwo bigomba gusobanurwa ko ubugingo bwe butigeze bufatwa nk’ubw’abanyabyaha ngo bujye ikuzimu. Ubugingo bwe ntibwigeze bumara ikuzimu n’umunota n’umwe. Urabona ko Yesu avuga ati, “Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu,” ntabwo ari, “Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bugume ikuzimu.”

Ubugingo bwa Yesu bwari hehe muri iyo minsi itatu?

( Where Was Jesus’ Soul During the Three Days?)

Wibuke ko Yesu yabwiye abigishwa be ko azamara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’isi (reba Mat. 12:40). Ibi urebye ntibishaka kuvuga ko umubiri we uzamara gatatu mu mva, kuko imva si yo yakwitwa “mu nda y’isi.” Ahubwo Yesu agomba kuba yaravugaga ko umwuka we/ubugingo bwe buzaba buri munsi cyane mu nda y’isi. Nuko rero dushobora kwanzura ko umwuka we/ubugingo bwe butari buri mu ijuru hagati y’igihe yapfiriye n’izuka rye. Ibyo Yesu yarabishimangiye amaze kuzuka igihe yabwiraga Mariya ko atarazamuka kwa Se (reba Yohana 20:17).

Kandi wibuke ko Yesu yabwiye wa mujura wihaniraga ku musaraba ko uwo munsi bari bube bari kumwe muri paradizo (reba Luka 23:43). Ibyo byose iyo tubihuje tubona ko umwuka/ubugingo bwa Yesu bwamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’isi. Igihe gito nibura muri iyo minsi itatu yari ahantu yise “Paradizo,”kandi birumvikana ko iryo atari ijambo risobanura kimwe na Sheol /Hades ahantu ho kubabarizwa !

Ibi byose bituma numva ko hagomba kuba hari ahantu mu nda y’isi iruhande rw’ikuzimu (Sheol/Hades), hitwa Paradizo. Iki gitekerezo gishyigikirwa cyane n’inkuru Yesu yigeze kuvuga y’abantu babiri bapfuye, umwe yari umunyabyaha undi akaba umukiranutsi, umutunzi na Lazaro. Reka dusome iyo nkuru:

Hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi. Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa. Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. Arataka ati, “Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.” Aburahamu aramubwira ati, “Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.” (Luka 16:19-26).

Birumvikana ko ari umutunzi ari na Lazaro nta n’umwe wari ukiri mu mubiri bamaze gupfa, ariko bari bagiye aho bagenewe ari imyuka/ubugingo.

Lazaro Yari He?

(Where Was Lazarus?)

Urabona ko wa mutunzi yagiye kwisanga akisanga ikuzimu (Hades), ariko yashoboraga kubona Lazaro ari ahandi hantu ari kumwe na Aburahamu. Mu byukuri havugwa ko Lazaro yari mu “gituza cya Aburahamu,” ntabwo ari izina ry’ahantu ahubwo birashoboka ko ari ukuvuga ukuntu Lazaro yahumurizwaga akomezwa na Aburahamu kuva yagera aho hantu.

Mbese aho wa mutunzi yari ari n’aho Lazaro yari ari hari harimo intera ingana iki bamaze gupfa?

Bibiliya iravuga ngo wa mutunzi yabonye Lazaro ari “kure,” kandi tubwirwa ko hari “umworera munini cyane” hagati yabo. Ubwo rero iyo ntera yari hagati yabo ntawamenya neza neza uko yanganaga. Nyamara ntitwaba twibeshye twanzuye tuvuga ko intera yari hagati yabo itari nini cyane nk’intera iri hagati y’inda y’isi n’ijuru. Naho ubundi ntibyari gushoboka ko abona Lazaro (keretse ashobojwe n’Imana), kandi ntibyari kuba ngombwa ko haba “umworera munini cyane” hagati y’aho hantu hombi ugomba kubuza uwo ari we wese kuva mu gice arimo ngo ajye mu kindi. Kandi wa mutunzi “yatakiye” Aburahamu na we aramusubiza. Ibi bituma dutekereza ko bari begeranye kuko bashoboraga kuvugana umwe ari hakurya ya wa “mworera munini” undi ari hakuno.

Ibi bituma numva ko Lazaro Atari aho twita mu ijuru, ahubwo yari mu kindi gice cyo mu nda y’isi.[3] Hagomba kuba ari ho Yesu yitaga Paradizo abwira wa mujura wihaniye ku musaraba. Iyi ni yo Paradizo yo mu nda y’isi abakiranutsi bajyagamo bamaze gupfa mu Isezerano rya Kera. Aho ni ho Lazaro yagiye kandi ni ho Yesu na wa mujura wihannye bagiye.

Urebye ni na ho umuhanuzi Samweli yagiye amaze gupfa. Dusoma muri 1 Samweli 28 ko igihe yarekaga umwuka w’umuhanuzi Samweli wari warapfuye ukiyereka Sawuli ukamuhanurira, wa mushitsikazi wo kuri Endori yagerageje kuvuga uko abonye Samweli aravuga ngo abonye “imana izamuka iva ikuzimu” (1 Sam. 28:13). Samweli ubwe yabwiye Sawuli ati, “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?” (1 Sam. 28:15). Urebye rero ubugingo/umwuka wa Sawuli wari uri muri Paradizo mu nda y’isi.

Bibiliya ishyigikira ko igihe Kristo yazukaga, Paradizo yasigaye ubusa nta muntu uyirimo, kandi abakiranutsi bari barapfuye mu Isezerano Rya Kera bajyananywe mu ijuru na Yesu. Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yazamukaga mu ijuru avuye ikuzimu, “yajyanye iminyago myinshi” (Ef. 4:8-9; Zab. 68:18). Iyo minyago ndakeka ko ari ababaga muri Paradizo. Birumvikana ko Yesu atarekuye imbohe z’ikuzimu (Sheol/Hades)![4]

Yesu Yabwirije Imyuka Yo Mu Nzu y’Imbohe

(Jesus Preached to Spirits in Prison)

Bibiliya na none itubwira ko Yesu hari abantu yabwirije, imyuka itarifite imibiri, mu gihe cyo hagati yo gupfa kwe no kuzuka kwe. Dusoma muri 1 Petero 3 ngo:

Kuko na Krisito yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka. Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y’imbohe, ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkūge ikibazwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n’amazi (1 Pet. 3:18-20).

Nta gushidikanya iki gice gihagurutsa ibibazo bimwe ndashobora kubonera ibisubizo. Kuki Yesu yagombye kubwiriza imyuka y’abantu batumviye Imana bagapfa mu gihe cy’umwuzure wa Nowa? Mbese yababwiye iki?

Uko biri kose iki cyanditswe kirasa nk’igishyigikira ko Yesu atamaze ya minsi itatu yose n’amajoro atatu muri Paradizo.

Umuriro

(Gehenna)

Muri iki gihe iyo imibiri y’abakiranutsi ipfuye, imyuka yabo/ubugingo bwabo buhera ko bujya mu ijuru (reba 2 Kor. 5:6-8; Fili. 1:21-23; 1 Tes. 4:14).

Abanyabyaha bo baracyajya ikuzimu (Sheol/Hades) aho babarizwa bategereje ko imibiri yabo izazurwa, bagacirwa urubanza rw’imperuka, hanyuma bakajugunywa mu “nyanja yaka umuriro,” ahantu hatandukanye n’ikuzimu (Sheol/Hades).

Iyi nyanja yaka umuriro isobanurwa n’ijambo rimwe na rimwe rijya risobanurwa ngo umuriro na ryo, ijambo ry’Ikigiriki Gehenna. Iri jambo rikomoka ku izina ry’ikimpoteri cyari hafi ya Yerusalemu mu kibaya cya Hinomu, ahantu hari harunze ibishingwe bihaborera byuzuye inyo n’iminyorogoto, kandi igice kimwe cyahoraga gishya gicumba umwotsi iteka.

Yesu avuga Gehenna, yahavuze nk’ahantu abantu bazatabwa bafite imibiri.Urugero yaravuze mu butumwa bwiza bwa Matayo ati:

N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa mu muriro [Gehenna]….Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri mu muriro [Gehenna] (Mat. 5:30, 10:28).

Gehinomu (Gehenna) na Kuzimu (Hades) ntibishobora gusobanura ahantu hamwe kuko Bibiliya ivuga ko abanyabyaha bajya ikuzimu ari ubugingo/imyuka idafite imibiri. Ni nyuma gusa ya ya myaka igihumbi y’ingoma ya Krisito imibiri y’abanyabyaha izazurwa bagacirwa urubanza hanyuma bagatabwa muri ya nyanja y’umuriro, cyangwa Gehinomu [Gehenna] (reba Ibyah. 20:5, 11-15). Ikindi kandi umunsi umwe, Kuzimu (Hades) na yo izatabwa muri iyo nyanja y’umuriro (reba Ibyah. 20:14), hatandukanye rero n’iyo Nyanja y’umuriro.

Umworera

(Tartaros)

Ijambo rya kane risobanurwa ngo ikuzimu muri Bibiliya ni ijambo ry’Ikigiriki tartaros. Riboneka incuro imwe gusa mu Isezerano Rishya:

Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera [tartaros] ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwaho iteka (2 Pet. 2:4).

Tartaros ubusanzwe ivugwa nk’inzu y’imbohe idasanzwe yagenewe abamarayika bamwe bakoze icyaha; kubw’ibyo rero si ikuzimu (Sheol/Hades) cyangwa Gehenna. Yuda na we yanditse kuri abo bamarayika baboshywe:

N’ abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye (Yuda 1:6).

Ibiteye Ubwoba Bya Gehinomu

(The Horrors of Hell)

Iyo umuntu apfuye atihannye, nta mahirwe yandi yongera guhabwa yo kuba yakwihana. Ibye biba birangiye. Bibiliya iravuga ngo, “Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza” (Heb. 9:27).

Umuriro wa gehinomu ni uw’iteka ryose, kandi abazaboherwayo nta byiringiro byo kuzavayo bihari. Yesu avuga ku gucirwa ho iteka kw’abanyabyaha yaravuze ati, “Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho” (Mat. 25:46). Igihano cy’abanyabyaha mu muriro kizaba icy’iteka nk’uko abakiranutsi bazaba bafite ubugingo bw’iteka.

Pawulo na we yaranditse ati:

Kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa…ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumviye ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw‘iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze (2 Tes. 1:6-9).

Mu muriro ni ahantu h’umubabaro utavugwa kuko kizaba ari igihano cy’ibihe bidashira. Abanyabyaha bazaba baboheweyo, bazahorana iteka gutsindwa n’urubanza kwabo n’ipfunwe kandi bazahura n’umujinya w’Imana mu muriro utazima.

Yesu yavuze Gehinomu nk’ahantu “mu mwijima hanze,” aho “bazaririra bakahahekenyera amenyo,” kandi “aho urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime” (Mat. 22:13; Mar 9:44). Oo, mbega uko dukwiriye kuburira abantu ku bw’aho hantu kandi tukababwira agakiza kabonerwa muri Krisito gusa!

Hari idini rimwe by’umwihariko ryigisha ku kintu kitwa purugatori, ahantu ngo abizera bazamara igihe babazwa kugira ngo bezweho ibyaha byabo ngo babone noneho kuba bakwiriye kwinjira mu ijuru. Ibyo bintu ariko ntaho wabibona muri Bibiliya.

Abakiranutsi Nyuma Yo Gupfa

( The Righteous After Death)

Iyo uwizera apfuye, umwuka we uhera ko ujya mu ijuru kubana n’Umwami. Ibi Pawulo yarabisobanuye neza igihe yandikaga avuga ku by’urupfu rwe:

Erega ku bwanjye kubaho ni Krisito, kandi gupfa kumbereye inyungu. Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z’umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo. Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Krisito, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane (Fili. 1:21-23).

Urabona ko Pawulo yavuze ko yifuza kugenda kandi ko namara kugenda azabana na Krisito. Ntabwo umwuka we uzagenda ngo umere nk’usinziriye atazi aho ari, ategereje kuzazuka (birababaje ko ari ko bamwe babyumva).

Kandi urabona ko Pawulo yavuze ko kuri we gupfa ari inyungu. Ibyo byaba ukuri gusa igihe apfuye akajya mu ijuru.

Pawulo na none yabwiye Abakorinto mu rwandiko rwe rwa kabiri ko iyo umwuka w’uwizera uvuye mu mubiri, ugenda ugataha “ukajya kubana n’Umwami”:

Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri tuba dutuye kure y’Umwami wacu…kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n’uyu mubiri, kugira ngo twibanire n’Umwami wacu (2 Kor. 5:6-8).

Pawulo akomeza kubishimangira na none yaranditse ati:

Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziriye muri we. (1 Tes. 4:13-14).

Niba Yesu nagaruka ava mu ijuru azazanana na we “abasinziriye,” ni ukuvuga ko bari kumwe na we mu ijuru.

Kurunguruka Ijuru

(Heaven Foreseen)

Mbese ijuru rimeze rite? Mu mitwe yacu mito ntidushobora kumva iby’ubwiza bidutegereje yo, kandi Bibiliya iduhishurira akantu gato gusa kameze nko guca amarenga ku by’aho. Ikintu kinejeje cyane ku by’ijuru ku bizera ni uko tuzareba Umwami n’Umukiza wacu Yesu tukareba n’Imana Data amaso ku maso. Tuzaba mu “nzu ya Data”:

Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo (Yoh. 14:2-3).

Nitugera mu ijuru, tuzasobanukirwa amayobera menshi ubwenge bwacu butabasha kumva ubu. Pawulo yaranditse ati,

Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyeho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose (1 Kor. 13:12).

Igitabo cy’Ibyahishuwe kiduha neza ishusho y’uko ijuru rimeze. Rigaragara nk’ahantu bakora cyane, ubwiza butangaje, urusobe rutagira iherezo rw’ibintu bitandukanye, n’ibyishimo bitavugwa; ijuru ntabwo ari ahantu abantu bazaba bicaye gusa ku bicu ngo bacurange inanga umunsi wire!

Yohana, wigeze kwerekwa iby’ijuru, icyo yabanje kubona ni intebe y’Imana, ihuriro ry’ibyaremwe byose:

Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’Uyicayeho. Uwaruyicayeho yasaga n’ibuye ryitwa yasipi n’iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido. Iyo ntebe yari igoswe n’izindi ntebe makumyabiri n’enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda year, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu. Kuri ya ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y’Imana. Imbere y’iyo ntebe hariho igisa n’inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi, kandi hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n’inyuma. Ikizima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri gisa n’ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n’ah’umuntu, naho icya kane cyasaga n’ikizu kiguruka. Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti, ” Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.” Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n’ishimwe, ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati, “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse” (Ibyah. 4:2-11).

Yohana yakoze uko ashoboye agerageza gushushanya mu magambo akoreshwa mu isi ibintu ubusanzwe bidashobora kugira icyo mu isi byagereranywa na cyo. Birumvikana ko nta buryo dushobora kumva neza ibyo yabonye byose keretse ubwo tuzabyirebera ubwacu. Ariko nta gushidikanya ko usoma bimuha igitekerezo.

Ibice bya Bibiliya bitanga igitekerezo cyane ku by’ijuru ni ibya 21 na 22, aho Yohana avuga Yerusalemu Nshya, ubu iri mu ijuru ariko ikazamanuka ikaza ku isi nyuma ya ya myaka igihumbi y’ingoma ya Krisito:

Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi. Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri….Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo. Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari.Ageresha uro rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo byose birangana….Inkike zarwo zubakishije yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk’ibirahuri byiza….Amarembo uko ari cumi n’abiri, yari imaragarita cumi n’ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n’ibirahuri byiza bibonerana. Icyakora sinabonye urusengero rwarwo. Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’intama ari we tabaza ryawo…..Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hari igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditse mu ruhanga rwazo. Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kukoUmwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose” (Ibyah. 21:10-22:5).

Buri muyoboke wa Krisito ashobora gutegereza kubona ibi byiza byose by’ibitangaza, niba akomeje kwizera. Nta gushidikanya ko iminsi mike ya mbere mu ijuru tuzayimara tubazanya tuti, “Oh! Burya ni ibi Yohana yageragezaga kutubwira mu gitabo cy’Ibyahishuwe!”

 


[1]Bamwe bagerageza gushingira ku byanditswe bimwe nk’Itang. 37:35, Yobu 14:13, Zab. 89:48, Umubw. 9:10 na Yes. 38:9-10, bavuga ko ikuzimu (Sheol) ari ahantu n’abakiranutsi bajyaga bamaze gupfa. Ibyanditswe nta bimenyetso bitanga bifatika by’uko icyo gitekerezo ari cyo. Iyo ikuzimu haza kuba ahantu abakiranutsi n’abanyabyaha bajya bose iyo bapfuye, hari kubayo ibice bibiri bitandukanye, kimwe kikaba gehinomu ikindi kikaba paradizo, ari byo abashyigikiye icyo gitekerezo bajya bavuga.

[2] Abashyigikira iyo nsobanuro bagomba no gushyigikira bumwe mu buryo bubiri bw’indi myumvire. Uburyo bumwe bw’imyumvire ni ubuvuga ko Sheol/Hades ari izina ry’ahantu abanyabyaha n’abakiranutsi bose bajyaga bamaze gupfa, hakaba hari hagabanyijemo ibice bibiri, igice kimwe kikaba ahantu ho kubabarizwa ikindi kikaba paradizo ari ho Yesu yagiye. Ubundi buryo bw’imyumvire ni uko Yesu yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu ababazwa ibihano by’abaciriweho iteka mu muriro w’ikuzimu (Sheol/Hades), ababazwa mu cyimbo cyacu ngo aducungure ku gihano gikwiranye n’ibyaha byacu. Ubu buryo bwombi bw’imyumvire biragoye guhamya ukuri kwabwo ukurikije ibyanditswe, kandi nta n’ubwo ari ngombwa niba Yesu atarigeze ajya ikuzimu. Icyo nicyo we yivugiye mu byukuri. Ku byerekeye uburyo bwa kabiri bw’imyumvire, Yesu ntabwo yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu ababazwa mu bihano by’abanyabyaha, kuko gucungurwa kwacu byaturutse mu mibabaro ye ku musaraba (reba Kolo. 1:22),ntabwo ari muri iyo mibabaro y’ikuzimu bamwe bavuga.

[3] Urabona kandi ko yaba Lazaro cyangwa wa mutunzi, nubwo bari baratandukanye n’imibiri yabo, bari bakibuka ibintu byose kandi bashoboraga kubona, kumva no gukabakaba. Bashoboraga kandi kubabara no kwishimira ubahumuriza, kandi bashoboraga kwibuka ibyababayeho mu bihe byashize. Ibi bivuguruza ya myizerere y’uko “ubugingo buba businziriye,” igitekerezo kivuga ko abantu baba babaye nk’abataye ubwenge ntibagire icyo bongera kumva iyo bapfuye, bategereje kuzongera kugarura ubwenge/gukanguka igihe imibiri yabo izazukira.

[4] Bamwe bavuga ko, kandi wenda ni byo koko, iminyago ivugwa mu Abefeso 4:8-9 ari twebwe twese aho twari imbohe z’ibyaha, ariko ubu tukaba twarabatuwe biciye mu kuzuka kwa Krisito.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Nyuma y’Ubu Buzima (The Afterlife)

Kwiyiriza Ubusa (Fasting)

Igice cya Makumyabiri na Gatandatu (Chapter Twenty-Six)

Kwiyiriza ubusa ni ibintu umuntu akora ku bushake akibuza kurya cyangwa kunywa cyangwa akabyibuza byombi kumara igihe runaka.

Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu biyirije ubusa. Bamwe bibuzaga ibyo kurya byose, abandi bakibuza ibyo kurya by’ubwoko runaka kumara igihe cyo kwiyiriza ubusa kwabo. Urugero rwo kwibuza ibyo kurya by’ubwoko runaka ni nka cya gihe Daniyeli yamaraga ibyumweru bitatu yiyiriza ubusa, ntiyaryaga “ibyo kurya biryoshye …inyama cyangwa vino” (Dan. 10:3).

Hari kandi ingero nke z’abantu biyirije ubusa bakibuza ibyo kurya n’amazi yo kunywa, ariko bene ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa ntibukunze kubaho kandi bufatwa nk’ikintu cy’indengakamere igihe birenze iminsi itatu. Urugero, igihe Mose yamaraga iminsi mirongo ine atarya atanywa, yari imbere y’Imana ubwayo, ku buryo no mu maso he harabagiranye (reba Kuva 34:28-29). Yarongeye aamara indi minsi mirongo ine nyuma gato y’incuro ya mbere (reba Guteg. 9:9, 18). Yiyirije ubusa incuro ebyiri amara iminsi mirongo ine mu buryo bw’ibitangaza, kandi nta muntu ugomba kugerageza kumwigana muri ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa. Uretse gufashwa n’Imana gusa mu buryo bw’ibitangaza, ubundi nta muntu ushobora kumara iminsi irenze itatu cyangwa ine atanywa amazi ngo abeho. Iyo umuntu ashizemo amazi mu mubiri arapfa. Gusa nk’abantu bafite ubuzima bwiza bafite imbaraga bashobora kumara ibyumweru bike nka bitatu cyangwa bine batanywa ariko barya.

Ni mpamvu ki Kwiyiriza ubusa?

(Why Fast?)

Impamvu y’ibanze yo kwiyiriza ubusa ni ukugira ngo umuntu ashyikire imigisha ibonekera mu kumara umwanya munini mu gusenga no gushaka mu maso y’Imana. Urebye hafi ya hose muri Bibiliya ahavugwa kwiyiriza ubusa havugwa no gusenga; ibyo bigatuma twizera ko kwiyiriza ubusa bitarimo gusenga nta cyo biba bivuze.[1] Urugero nko mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa ahavugwa kwiyiriza ubusa hombi havuga gusenga. Aha mbere (reba Ibyak 13:1-3), abahanuzi n’abigisha bo muri Antiyokiya “barimo biyiriza ubusa basenga.” Ubwo ni bwo bahawe ihishurirwa mu buhanuzi, hanyuma bohereza Pawulo na Barunaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ivugabutumwa. Aha kabiri, Pawulo na Barunaba bashyiragaho abakuru b’itorero mu matorero mashya y’i Galatiya. Dusoma ngo,

Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye (Ibyak. 14:23).

Ahari wenda Pawulo na Barunaba bateraga ikirenge mu cya Yesu, kuko yakesheje ijoro asenga mbere y’uko atoranya ba bandi cumi na babiri (reba Luka 6:12). Ibyemezo bikomeye nko gushyiraho abakozi b’Imana biba bigomba gusengerwa kugeza ubwo umenyeye neza udashidikanya ubushake bw’Imana; kandi kwiyiriza ubusa bituma urushaho kugira umwanya muremure ubisengera. Niba Isezerano Rishya ribwira abashakanye kwifata bakaba baretse imibonano mpuzabitsina ku bwo kugira ngo bongere ibihe byo gusenga (reba 1 Kor. 7:5), dushobora kumva ko no kwibuza ibyokurya ari ku bw’iyo mpamvu.[2]

Nuko rero igihe dukeneye gusenga dusaba Imana icyerekezo ku byemezo by’uburyo bw’umwuka bikomeye tugomba gufata, kwiyiriza ubusa bibidufashamo. Amasengesho yo gusengera ibindi bintu byinshi ashobora gufata igihe kigufi. Urugero ntidukeneye kwiyiriza ubusa ngo dusenge rya sengesho rya “Data wa twese uri mu ijuru”. Amasengesho yo gusaba icyerekezo ni yo afata igihe kirekire bitewe n’ingorane tugira zo “kumva ijwi ry’Imana mu mitima yacu,” kuko akenshi ijwi ry’Imana riba rirwana n’ibyifuzo n’ibitekerezo bibi, cyangwa kudakiranuka biri muri twe. Kugira ngo ugere ku kumenya neza udashidikanya ubushake bw’Imana bishobora gutwara igihe kirekire mu masengesho, ni nk’aho rero kwiyiriza ubusa bishobora gufasha umuntu.

Birumvikana ko kumara umwanya uwo ari wo wose usengera ikintu icyo ari cyo cyose ari byiza mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu tugomba kumva ko kwiyiriza ubusa ari uburyo bwiza cyane bwo guhabwa imbaraga z’umwuka —igihe kwiyiriza ubusa kwacu bifatanyije no gusenga. Dusoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa ko intumwa za mbere zitangiraga “gusenga no kugabura Ijambo ry’Imana” (Ibyak 6:4). Ibyo bitwereka rwose nibura agace gato k’ibanga ry’aho bakuraga imbaraga z’umwuka n’ubutsinzi.

Impamvu Mbi Zo Kwiyiriza Ubusa

(Wrong Reasons to Fast)

Ubwo noneho tumaze kubona impamvu nyazo mu buryo bwa Bibiliya zo kwiyiriza ubusa mu Isezerano Rishya, dushobora no kureba impamvu zo kwiyiriza ubusa zitari iza Bibiliya.

Abantu bamwe biryiriza ubusa biringira ko bishobora kongera amahirwe yabo yo gusubizwa n’Imana ku byifuzo baba barashyize imbere yayo. Nyamara Yesu yatubwiye ko uburyo bw’ibanze bwo kugira ngo dusubizwe ari ukwizera atari ukwiyiriza ubusa (reba Mat. 21:22). Kwiyiriza ubusa ntabwo ari “ukugonyoza ukuboko kw’Imana” ngo uvuvunure ku ngufu ibisubizo ushaka, cyangwa uburyo bwo kuyibwira ngo, “Subiza amasengesho yanjye cyangwa niyicishe inzara!” Ubwo si uburyo bwa Bibiliya bwo kwiyiriza ubusa–ibyo ni imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara! Wibuke ko Dawidi yiyirije ubusa iminsi myinshi asengera umwana we yabyaranye na Batisheba ngo akire, ariko umwana yaranze arapfa kuko Imana yahanaga Dawidi. Kwiyiriza ubusa kwe ntacyo byahinduye. Dawidi ntabwo yasengeraga mu kwizera kuko nta sezerano yari afite ahagararaho. Mu byukuri ahubwo yiyirizaga ubusa asenga mu buryo bunyuranye n’ubushake bw’Imana nk’uko byerekanwa n’icyavuyemo.

Kwiyiriza ubusa si cyo cya ngombwa ngo ububyutse buze. Nta muntu n’umwe tubona mu Isezerano Rishya wiyirije ubusa asengera ububyutse. Ahubwo intumwa zumviye gusa Yesu zibwiriza ubutumwa bwiza. Iyo umudugudu runaka wangaga kwakira ubutumwa bwiza, na none bumviraga ibyo Yesu yababwiye bagakunkumura umukungugu wo mu nkweto zabo bakajya mu wundi mudugudu (reba Luka 9:5; Ibyak. 13:49-51). Ntabwo bicaye ngo bigumire ahongaho biyirize ubusa, bagerageza “gusenya ibihome byo mu mwuka,” bategereje ububyutse. Nyamara nubwo bimeze bityo, sinabura kuvuga ko kwiyiriza ubusa hamwe no gusenga bituma abavugabutumwa barushaho kugira imbaraga mu ivugabutumwa, bityo rero bakaba bazana ububyutse. Abenshi mu bihangange byo mu buryo bw’umwuka babayeho mu mateka y’itorero bari abagabo n’abagore bagize akamenyero ko kwiyiriza ubusa no gusenga.

Kwiyiriza ubusa ntabwo ari uburyo bwo “kunesha umubiri,” kuko gukenera kurya ni uburenganzira ntabwo ari ukwifuza kw’ibyaha, bitandukanye n’ibyifuzo bibi”by’ingeso za kamere” biri mu gitabo cy’Abagalatiya 5:19-21. Ku rundi ruhande kwiyiriza ubusa ni ukwimenyereza kwirinda, kandi ibyo birakenewe mu kumvira Umwuka tukirinda gukurikiza ibya kamere.

Kwiyiriza ubusa intego ari ukugira ngo umuntu yerekane ko ari umunyamwuka cyane cyangwa yamamaza ko yitanze ku Mana cyane ni uguta igihe kandi ibyo byerekana uburyarya. Icyo ni cyo cyatumaga Abafarisayo biyiriza ubusa, kandi Yesu yarabibagayiye (reba Mat. 6:16; 23:5).

Bamwe biyiriza ubusa kugira ngo baneshe Satani. Ariko si ko Bibiliya ivuga. Bibiliya ivuga ko niturwanya Satani duhagaze mu kwizera no mu Ijambo ry’Imana, azaduhunga (reba Yak. 4:7; 1 Pet. 5:8-9). Kwiyiriza ubusa si ngombwa.

Ariko se Yesu ntiyavuze ko abadayimoni bamwe birukanwa no “kwiyiriza ubusa no gusenga”?

Ayo magambo yavuzwe havugwa umuntu ugomba kubohorwa akirukanwamo abadayimoni b’ubwoko runaka, ntabwo havugwaga umwizera ugomba kwambara imbaraga ngo aneshe Satani igihe amugabyeho ibitero, ibyo ni ibintu buri mwizera wese ahura na byo.

Ariko ntabwo ayo magambo Yesu yavuze ashaka kuvuga ko dushobora kugira ubutware ku badayimoni burenze ubwo twari dufite?

Wibuke ko Yesu yumvise ko abigishwa be bananiwe kwirukana dayimoni wari mu mwana w’umuhungu, icya mbere cyamubabaje ni ukureba ukuntu nta kwizera bari bafite (reba Mat. 17:17). Abigishwa be bamubajije igituma uwo mudayimoni yabananiye, yabasubije ko ari ukubera kwizera kwabo guke (reba Mat. 17:20). Ashobora no kuba yarongereyeho ati, “Ariko bene uyu mudayimoni ntiyirukanwa n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa” (Mat. 17:21). Ndavuga ngo ashobora no kuba yarongeyeho ayo magambo kuko hari ibimenyetso bimwe byerekana ko ayo magambo by’umwihariko ashobora kuba atari mu butumwa bwiza bwa Matayo bw’umwimerere. Amagambo asobanura ari ku ruhande muri Bibiliya yanjye (yitwa the New American Standard Version, Bibiliya y’Icyongereza yemerwa cyane) avuga ko nyinshi mu nyandiko z’umwimerere z’ubutumwa bwiza bwa Matayo zitarimo ayo magambo; bishatse kuvuga ko bishoboka ko Yesu atigeze avuga ngo, “Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.” Abantu bavuga icyongereza bagira amahirwe yo kugira Bibiliya nyinshi zo mu rurimi rwabo zitandukanye mu buryo zasobanuwemo, mu gihe Bibiliya zindi nyinshi zasobanuwe mu zindi ndimi, zitasobanuwe bahereye ku nyandiko z’umwimerere zo mu Giheburayo n’Ikigiriki ahubwo bahereye kuri Bibiliya y’Icyongereza yitwa King James Version , imaze imyaka irenga Magana ane isobanuwe.

Mu butumwa bwiza bwa Mariko avuga kuri iyo nkuru, handitse ko Yesu yavuze ngo, “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga” (Mar. 9:29), kandi mu magambo yo ku ruhande asobanura ya Bibiliya New American Standard avuga ko inyandiko nyinshi zongeraho ngo “no kwiyiriza ubusa” ku mpera z’uwo murongo.

Niba Yesu yaravuze ayo magambo koko, nabwo twaba tukibeshya twumvise ko kwiyiriza ubusa ari ngombwa kugira ngo umuntu abashe kwirukana abadayimoni bose. Iyo Yesu ahaye umuntu ububasha bwo kwirukana abadayimoni, nk’uko yabigenje ku bigishwa be cumi na babiri (reba Mat. 10:1), uwo muntu aba abuhawe, kandi kwiyiriza ubusa ntibibwongera. Kwiyiriza ubusa, na none birumvikana, bituma umuntu arushaho kumara umwanya munini mu masengesho, bityo rero bigatuma arushaho kumva neza mu buryo bw’umwuka ndetse wenda no kwizera kwe kukiyongera mu butware yahawe n’Imana.

Na none kandi ukomeze kwibuka ko niba koko Yesu yaravuze ayo magambo, yayavugiye ku bwoko bumwe bwa dayimoni. Nubwo abigishwa ba Yesu hari ubwo bigeze kunanirwa kwirukana ubwoko bumwe runaka bwa dayimoni, ariko birukanye abandi badayimoni benshi (reba Luka 10:17).

Ibi byose ni ukuvuga ko tudakeneye kwiyiriza ubusa ngo turusheho kunesha ibitero Satani atugabaho.

Gukabya Ibyo Kwiyiriza Ubusa

(Overemphasis Regarding Fasting)

Ikibabaje ni uko Abakrisito bamwe kwiyiriza ubusa babihinduye idini, bakabiha umwanya w’ibanze cyane mu buzima bwabo bwa gikrisito. Nyamara mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya, nta na hamwe havuga ibyo kwiyiriza ubusa.[3] Nta mabwiriza cyangwa inama bihabwa abizera ku by’uko bakwiriye kugenza biyiriza ubusa cyangwa niba ari ryari bakwiriye kwiyiriza ubusa. Ntahashishikariza abizera kwiyiriza ubusa. Ibi bitwereka ko kwiyiriza ubusa atari cyo gikuru mu gukurikira Yesu.

Mu Isezerano rya Kera, kwiyiriza ubusa bivugwa kenshi. Akenshi byagendanaga n’ibihe by’icyunamo, nk’igihe habaga hari umuntu wapfuye, cyangwa mu bihe byo kwihana, cyangwa se mu bihe by’amasengesho akomeye igihe igihugu cyabaga cyatewe n’amakuba cyangwa umuntu ku giti cye (reba Abac. 20:24-28; 1 Sam. 1:7-8; 7:1-6; 31:11-13; 2 Sam. 1:12; 12:15-23; 1 Abami 21:20-29; 2 Ngoma 20:1-3; Ezira 8:21-23; 10:1-6; Neh. 1:1-4; 9:1-2; Esit. 4:1-3, 15-17; Zab. 35:13-14; 69:10; Yes. 58:1-7; Dan. 6:16-18; 9:1-3; Yow. 1:13-14; 2:12-17; Yona 3:4-10; Zek. 7:4-5). Kandi ndizera ko n’ubu izi zikiri impamvu nyazo zo kwiyiriza ubusa.

Isezerano rya Kera kandi ritubwira ko kwitanga cyane mu kwiyiriza ubusa ukirengagiza kumvira amategeko arusha ibyo kuba ingenzi, nko kwita ku bakene, ari amafuti (reba Yes. 58:1-12; Zek. 7:1-14).

Nta gushidikanya ko nta washinja Yesu gukabya gushyira imbere ibyo kwiyiriza ubusa. Ahubwo Abafarisayo bamushinjaga ko atiyiriza ubusa (reba Mat. 9:14-15). Yarabacyashye abahora ko babishyira imbere bakabirutisha ibindi bintu by’ingenzi cyane by’umwuka bibiruta (reba Mat. 23:23; Luka 18:9-12).

Ku rundi ruhande Yesu yabwiye abayoboke be ibyerekeye ibyo kwiyiriza ubusa muri ya Nyigisho ye yo ku Musozi. Yababwiye kwiyiriza ubusa ku bw’impamvu nyazo, yerekana ko yumvaga ko abayoboke be bari kuzajya biyiriza ubusa rimwe na rimwe. Kandi yanabasezeranyije ko Imana izabagororera ku bwo kwiyiriza ubusa kwabo. Yesu ubwe na we yariyirizaga ku rugero runaka (reba Mat. 17:21). Kandi yavuze ko igihe kizagera abigishwa be bakiyiriza ubusa, igihe azaba abakuwemo (reba Luka 5:34-35).

Umuntu Akwiriye kwiyiriza Ubusa Igihe kingana Iki?

(How Long Should One Fast?)

Nk’uko nigeze kubivuga mbere, kwiyiriza ubusa kose kw’iminsi mirongo ine tubona muri Bibiliya, bishyirwa mu rwego rw’ibitangaza. Twabonye incuro ebyiri Mose yiyirije ubusa amara iminsi mirongo ine imbere y’Imana. Eliya na we yiyirije ubusa iminsi mirongo ine, ariko yari yabanje kugaburirwa na marayika (reba 1 Abami 19:5-8). Hari kandi ibintu bimwe by’indengakamere mu minsi mirongo ine yo Yesu yiyiriza ubusa. Yajyanywe n’Umwuka Wera mu butayu mu buryo bw’ibitangaza. Yegereje gusoza iminsi ye yo kwiyiriza ubusa yahuye n’ibigeragezo bya Satani by’indengakamere. Kandi yagenderewe n’abamarayika arangije iminsi ye yo kwiyiriza ubusa (reba Mat. 4:1-11). Kwiyiriza iminsi mirongo ine si cyo gihe cyashyizweho na Bibiliya.

Iyo umuntu yibujije kurya ku bushake akagira ifunguro rimwe yibuza mu mafunguro yagombaga gufata ku munsi ku bwo kugira ngo afate umwanya yiherere ashake mu maso y’Imana, aba yiyirije ubusa. Igitekerezo cy’uko kwiyiriza ubusa bibarirwa mu minsi gusa si cyo.

Kwiyiriza ubusa kuvugwa kabiri mu gitabo cy’Ibyakozwe twabonye (reba Ibyak 13:1-3; 14:23) iyo urebye ubona ko kutari ukwiyiriza ubusa kw’igihe kirekire. Bishobora kuba kwari ukwiyiriza ubusa byo kureka ifunguro rimwe.

Bitewe n’uko intego y’ibanze yo kwiyiriza ubusa ari ukuba imbere y’Imana usenga, inama naguha ni uko wakwiyiriza ubusa igihe kirekire cyose wumva ukeneye, kugeza ubwo wumvise ko ugeze ku cyo washakiraga Imana.

Wibuke ko kwiyiriza ubusa atari ugutegeka Imana kukuganiriza. Kwiyiriza ubusa bishobora gutuma gusa urushaho kumva Umwuka Wera. Imana irakuganiriza waba wiyirije ubusa cyangwa utabwiyirije. Ingorane tugira ni ukumenya gutandukanya ijwi ryayo n’ibyifuzo byacu bwite..

Inama

(Some Practical Advice)

Kwiyiriza ubusa bikora ku mubiri mu buryo bwinshi butandukanye. Ushobora kumva ucitse intege, umunaniro, kurwara umutwe, kugira isesemi, isereri, kuribwa mu nda n’ibindi. Ku bamenyereye kunywa ikawa cyangwa icyayi, ibi twavuze wiyumvamo bishobora kwitirirwa ko ari ukubera guhagarika ikawa. Iyo bimeze bityo, abantu nk’abo ni byiza ko bahagarika kunywa bene ibyo binyobwa iminsi mike mbere y’uko batangira kwiyiriza ubusa. Iyo umuntu afite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, bigenda birushaho kumworohera, nubwo ashobora kumva afite intege nke, cyane cyane nko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bya mbere.

Kandi umuntu agomba kunywa amazi menshi igihe yiyirije ubusa kugira ngo atagwa umwuma.

Kandi ugomba kwitonda mu kurangiza kwiyiriza ubusa. Utangira ufungura utuntu tworoheje kandi duke, kandi uko urushaho kwiyiriza ubusa igihe kirekire ni na ko urushaho kwitonda mu kurangiza amasengesho. Igifu cy’umuntu umaze iminsi itatu atarya ntibyaba birimo ubwenge kurangiza ngo ahite agiha ibyo kurya bigikomereye. Agomba gutangirira ku byokurya byoroshye n’imitobe y’imbuto. Kwiyiriza ubusa igihe kirekire bifata na none igihe kirekire kugira ngo igifu cyongere gisubire kuri gahunda neza, ariko kwiyiriza ubusa ureka ifunguro rimwe cyangwa abiri ntibigombera kwitonda mu kurangiza uko kwiyiriza ubusa.

Hari abemera ko kwiyiriza ubusa mu buryo bw’ubwitonzi kandi budakabije bituma umuntu agira ubuzima bwiza umubiri ukagubwa neza, nanjye ndi umwe muri abo, aho mariye kumva umubare w’abantu benshi batanga ubuhamya bavuga ko bakize uburwayi bari bafite igihe barimo biyiriza ubusa. Kandi bavuga ko kwiyiriza ubusa ari uburyo bwo kuruhuka no gusukura umubiri. Birashoboka ko ari yo mpamvu incuro ya mbere yo kwiyiriza ubusa igorana cyane. Abatarigera biyiriza ubusa ni bo baba bakeneye ko imibiri yabo isukurwa cyane imbere muri yo.

Ubusanzwe nyuma y’iminsi iri hagati y’ibiri n’ine umuntu yiyiriza ubusa gusonza birashira. Iyo wumvise wongeye gusonza (ubusanzwe ni nka nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu), icyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ukwiriye kurekeraho kwiyiriza ubusa, kuko noneho ubwo iba ari intangiriro yo kwicwa n’inzara, igihe umubiri uba warakoresheje ibinure byose wari ufite, ukaba utangiye gukoresha uturemangingo tuwugize. Bibiliya itubwira ko Yesu yumvise ashonje nyuma y’iminsi mirongo ine yiyiriza ubusa, kandi ubwo nibwo yahagaritse kwiyiriza (reba Mat. 4:2).

 


[1] Namaze iminsi igera kuri irindwi niyirije ubusa kandi ntibyagira icyo bimarira mu buryo bw’umwuka, bitewe n’uko gusa nta ntego narimfite ituma niyiriza ubusa kandi nta n’ibihe byo gusenga nongereye.

[2] Bibiliya King James kuri uyu murongo 1 Abakorinto 7:5 itegeka abagabo n’abagore ko bagomba kumvikana ku kuba baretse imibonano mpuzabitsina kugira ngo bafate ibihe byo “kwiyiriza ubusa no gusenga.” Abasobanuzi benshi ba Bibiliya mu Cyongereza muri iki gihe bavuga gusenga gusa ariko kwiyiriza ubusa ntibabivuga.

[3] Hamwe gusa tubona haba aria ho Pawulo avuga ku kwiyiriza ubusa ku bashakanye mu 1 Kor. 7:5, ariko muri Bibiliya zasobanuwe mu Cyongereza biri muri Bibiliya ya King James Version gusa. Hari ahavuga ku kwiyiriza ubusa bidaturutse ku bushake b’umuntu mu Ibyak 27:21, 33-34, 1 Kor. 4:11 na 2 Kor. 6:5; 11:27. Nyamara uko kwiyiriza ubusa ntikwari ku bw’impamvu z’umwuka, ahubwo byari ukubera ibihe biruhije cyangwa kuko nta byo kurya byabaga bihari.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Kwiyiriza Ubusa (Fasting)

Guhangana, Kubabarira, no Kwiyunga (Confrontation, Forgiveness and Reconciliation)

Igice Cya Makumyabiri na Kane (Chapter Twenty-Four)

Ubwo twigaga kuri ya nyigisho ya Yesu yigishiriza ku musozi mu gice twabonye mbere, twabonye ukuntu ari ngombwa kubabarira abaducumuyeho. Nitutabababarira, Yesu yavuze ku mugaragaro ko Imana natwe itazatubabarira (reba Mat. 6:14-15).

Bivuga iki kubabarira umuntu? Reka turebe icyo Bibiliya ivuga.

Yesu yagereranyije kubabarira no guharira umuntu umwenda (reba Mat. 18:23-35). Tekereza nk’umuntu waba agufitiye amafaranga hanyuma ukamusonera ntazirirwe akwishyura. Ugashanyura urupapuro rw’amasezerano yari yaragusinyiyeho umuguriza ayo mafaranga. Ntuba ugitegereje kuzishyurwa, kandi ntuba ukirakariye uwakuririye umwenda. Uba umureba mu buryo butandukanye n’uko wamubonaga akigufitiye amafaranga.

Na none kandi dushobora kumva icyo kubabarira bivuze turebye icyo bivuze kubabarirwa n’Imana. Iyo itubabariye icyaha, ntiba ikitubaraho ibyo twakoze byayibabaje. Ntiba ikiturakariye kubw’icyo cyaha. Ntiba ikibiduhaniye. Tuba twariyunze na yo.

Ni ko bimeze nanjye iyo mbabariye umuntu koko, ndamubohora rwose nkamurekura mu mutima wanjye,ngatsinda igitekerezo cyo kumujyana mu butabera cyangwa kwihorera mu buryo bwo kumugirira imbabazi. Simba nkirakariye uwo muntu wampemukiye. Tuba twiyunze. Ariko igihe nkomeje kurakarira umuntu no kumubikira inzika, ntabwomba namubabariye.

Abakristo kenshi bajya bibeshya kuri ibyo byerekeranye no kubabarira. Umuntu akavuga ati narababariye, kuko azi ko ari cyo yagombaga gukora, nyamara akibitse inzika mu mutima we ku muntu wamubabaje. Akirinda guhura n’uwo muntu wamuhemukiye kuko uko amubonye bituma bwa burakari bwo mu mutima bwongera kuzamuka. Ibyo mvuga ndabizi, nanjye byambayeho. Tureke kwishuka. Wibuke ko Yesu adashaka ko tunarakarira mwene Data (reba Mat. 5:22).

Reka noneho mbaze ikibazo: Ni nde byoroshye kubabarira, ari umuntu uhemuka agasaba imbabazi n’uguhemukira ntagusabe imbabazi? Birumvikana, twese turemeranya ko byoroshye cyane kubabarira umuntu wemera icyaha cye akagisabira imbabazi. Mu byukuri biroroshye cyane ku buryo butagereranywa kubabarira umuntu usaba imbabazi kurusha kubabarira utazisaba. Kubabarira umuntu atabishaka bisa nk’ibidashoboka.

Reka tubirebere mu rundi ruhande. Niba kutababarira uwagucumuyeho ugusaba imbabazi no kutababarira uwagucumuyeho utagusaba imbabazi byose ari ibyaha, icyaha gikomeye ni ikihe? Ndibwira ko twese twakwemeranya ko niba byose ari ibyaha, kwima imbabazi umuntu uzigusaba yihana byaba ari bibi cyane kurushaho.

Igitangaje Muri Bibiliya

(A Surprise from Scripture)

Ibi byose bituma mbaza ikindi kibazo: Mbese Imana ishaka ko tubabarira buri wese uducumuyeho, n’abadashaka kwicisha bugufi ngo bemere icyaha cyabo basabe imbabazi?

Uko tugenda twiga dusesengura ibyanditswe, dusanga igisubizo ari “Oya.” Mu buryo bushobora gutungura Abakristo benshi, Bibiliya igaragaza neza ko, nubwo dutegekwa gukunda abantu bose, ndetse n’abanzi bacu, tudasabwa kubabarira buri wese.

Urugero, mbese Yesu ashaka ko tubabarira gusa mwene Data uducumuyeho? Oya, ntabidusaba. Iyo biba ari uko bimeze ntaba yaratubwiye gukurikiza za ntambwe enye zo kugera ku bwiyunge ziri muri Matayo 18:15-17, intambwe zisozereza ku guca uwo muntu iyo yanze kwihana:

Mwene So nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene So. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.

Biragaragara ko iyo bigeze ku ntambwe ya kane (gucibwa), nta mbabazi ziba zahawe uwakoze icyaha, kuko imbabazi no guca bitagendana. Byaba bitangaje wumvise umuntu avuga ngo, “Twaramubabariye turangije turamuca,” kuko kubabarira bibyara kwiyunga, bitabyara gutandukana. (Wabyumva ute Imana ikubwiye iti, “Ndakubabariye, ariko ntaho ngihuriye nawe uhereye none”?) Yesu yatubwiye ko umuntu uciwe tumufata nk’ “umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro,” abo bose ni abantu Abayuda batagiraga aho bahurira na bo ndetse mu byukuri barabanenaga.

Mu ntambwe enye Yesu yavuze, ntabwo imbabazi zihita zitangwa nyuma y’intambwe ya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu keretse gusa igihe uwakoze icyaha yihannye. Iyo kuri buri ntambwe atihannye, ajyanwa ku yindi ntambwe kandi akaba agifashwe nk’umunyabyaha wanze kwihana. Keretse gusa igihe uwacumuye yemeye “kukumva” (ni ukuvuga kwihana), ni ho umuntu ashobora kuvuga ko “ubonye mwene So” (ni ukuvuga ko muzaba mwiyunze).

Impamvu y’izi ntambwe zose ni ukugira ngo imbabazi zitangwe. Ariko imbabazi, na none zishingira ku kwihana k’uwakoze icyaha. Ubwo rero (1) dutera izi ntambwe zose dufite icyizere cy’uko uwacumuye (2) yihana kugira ngo dushobore (3) kumubabarira.

Ubwo ibyo byose bimeze bityo, dushobora kuvuga tudashidikanya ko Imana itadutegeka kubabarira gusa mwene Data waducumuyeho kandi akaba adashaka no kwihana nyuma y’izi ntambwe zose. Ariko na none birumvikana ko ibi bitaduha uburenganzira bwo kwanga mwene Data wakoze icyaha. Ahubwo dutera izi ntambwe zose ku bw’urukundo dukunda mwene Data tukaba dushaka kumubabarira no kwiyunga na we.

Nyamara kandi igihe twakoze uko dushoboye ngo tugere ku bwiyunge mu gutera za ntambwe eshatu Yesu yavuze, intambwe ya kane ishyira iherezo ku mubano wacu n’uwo muntu mu rwego rwo kumvira Kristo.[1] Nk’uko tutagomba kwifatanya n’abitwa ngo ni Abakristo b’abasambanyi, abasinzi, n’abatinganyi n’abandi (reba 1 Kor. 5:11), ntitugomba no kwifatanya n’ingirwa Bakristo banga kumvira Itorero ryose ngo bihane. Abantu nk’abo baba berekana ko batari abayoboke ba Kristo nyakuri, kandi baba bakoza isoni Itorero rye.

Urugero Imana itanga

(God’s Example)

Dukomeza kureba inshingano dufite yo kubabarira abandi, twakwibaza n’impamvu Imana yadusaba gukora ikintu yo ubwayo idakora. Ntidushidikanya ko Imana ikunda abantu baba bacumuye ndetse iba ikibategeye amaboko yiteguye kubababarira. Itinza umujinya wayo ikabaha umwanya wo kugira ngo bihane. Ariko mu byukuri kubabarirwa kwabo biba bishingiye ku kwihana kwabo. Imana ntibabarira umunyabyaha keretse iyo yihannye. None se kuki twakumva ko Imana yadusaba ibirenze ibyo?

Ubwo bimeze bityo se, ntibyaba bishoboka ko icyaha cyo kutababarira Imana yanga urunuka ari ukutababarira abadusaba imbabazi? Biratangaje kubona ukuntu nyuma y’aho Yesu amariye kuvuga za ntambwe enye z’imyifatire y’itorero, Petero yabajije ati Him,

“Databuja, mwene Data nangirira nabi, nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati, “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo mirongo irindwi karindwi” (Mat. 18:21-22).

Mbese petero yibwiye ko Yesu ashaka ababarira mwene Data udashaka kwihana incuro amagana ku byaha amagana ubwo Yesu yari amaze akanya amubwiye gufata mwene Data utihana nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro ku bw’icyaha kimwe? Ibyo sibyo rwose. Na none ntufata umuntu nk’uwo kunenwa mu gihe wamubabariye.

Ikindi kibazo gikwiye gutuma dutangira gutekereza tukibaza ni iki: Niba Yesu ashaka ko tubabarira mwene Data incuro amagana ku byaha amagana, ni ukuvuga ngo tugakomeza umubano na we, kuki yemera ko dutandukana n’abo twashakanye kubera icyaha kimwe gusa badukoreye, icyaha cy’ubusambanyi, niba uwo mwashakanye atakihannye (reba Mat. 5:32)?[2] Ibyo ahubwo byaba bivuguruzanya.

Gukomereza Kuri icyo gitekerezo

(An Elaboration)

Yesu akimara kubwira Petero kubabarira mwene Se incuro magana ane na mirongo icyenda , aca amugani ashaka gufasha Petero gusobanukirwa icyo yashakaga kuvuga:

Nicyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije. Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu[Ibi bingana n’umushahara w’imyaka 5000 ushingiye ku gihembo giciriritse cy’umubyizi mu gihe cya Yesu]. Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo afite byose, ngo umwenda ushire. Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati, “Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.” Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda. Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana [zihwanye n’umushahara w’iminsi ijana]; aramufata aramuniga, aramubwira ati, “Nyishyura umwenda wanjye.” Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati, “Nyihanganira nzakwishyura.” Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda. Abagaragu bagenzi be babibonye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose. Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati, ” Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wawe kuko wari unyinginze, nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?” Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose. Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima (Mat. 18:23-35).

Urabona ko umugaragu wa mbere yababariwe kuko abisabye shebuja. Hanyuma urabona ko umugaragu wa kabiri na we yicishije bugufi agasaba wa mugaragu wa mbere imbabazi. Umugaragu wa mbere ntiyahaye umugaragu wa kabiri icyo we yahawe, kandi icyo ni cyo cyarakaje cyane shebuja. Niba ari uko bimeze se, Petero yaba yaratekereje ko Yesu ashaka ko ababarira mwene se udashaka kwihana kandi utigeze asaba n’imbabazi, ikintu kitagaragara na gato muri uriya mugani wa Yesu? Ntabwo byumvikana ko ari byo, cyane cyane ko Yesu yari amaze kumubwira ko agomba gufata mwene Data utihana, nyuma yo gutera za ntambwe zose, nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.

Ntibinashoboka ko Petero yaba yaratekereje ko asabwa kubabarira mwene Data utihana ukurikije igihano Yesu yavuze tuzahabwa nitutababarira bene Data tubikuye mu mutima. Yesu yavuze ko umwenda twari twarahariwe uzasubizwaho maze tugashyikirizwa abasirikare tugakubitwa kugeza ubwo tuzishyurira umwenda tutazigera dushobora kwishyura. Mbese icyo cyaba ari igihano kitarimo akarengane ku mukristo utababarira mwene Se, mwene Se n’Imana ubwayo itababarira? Iyo mwene data ancumuyeho, aba acumuye no ku Mana, kandi Imana ntimubabarira atihannye. Mbese imana yaba ishyize mu gaciro iramutse impaniye kutababarira umuntu na yo ubwayo itababariye?

Muri macye

(A Synopsis)

Yesu ibyo adusaba mu kubabarira bene Data bigaragara neza mu magambo ye ari muri Luka 17:3-4:

Mwirinde! Mwene So nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati, “Ndihannye,” uzamubabarire.

Mbese hari ukundi byakumvikana neza kurushaho? Yesu ashaka ko tubabarira bene Data igihe bihannye. Iyo dusenga ngo, “Uduharire imyenda yacu nk’ukoo natwe twahariye abarimo imyenda yacu,” tuba dusaba Imana ngo idukorere ibyo twakoreye abandi. Ntidushobora kwibwira ko Imana yatubabarira tutayibisabye. None se kuki twumva ko Imana yadutegeka kubabarira abatabisabye?

Na none twongere twibutse ko ibi bitaduhesha uburenganzira bwo kubika inzika kuri mwene Data muri Kristo waduhemukiye. Dutegekwa gukundana. Ni cyo gituma dusabwa gusanga mwene Data wadukoreye icyaha kugira ngo turebe ko twakwiyunga, kandi kugira ngo ashobore kwiyunga n’Imana na yo yacumuyeho. Icyo ni cyo urukundo rukora. Ariko kenshi cyane Abakristo baravuga ngo bababariye mwene Data wabakoreye icyaha, nyamara ari ukwiyerurutsa gusa ahubwo ari ukwirinda guhura na we. Mu byukuri ntibaba bababariye, kandi bigaragarira mu bikorwa byabo. Bakora uko bashoboye ngo batabonana na wa wundi wabakoreye icyaha kandi kenshi baba bavuga ukuntu yabababaje. Nta kwiyunga kuba guhari.

Iyo dukoze icyaha Imana iradusanga mu buryo bw’Umwuka Wera uba muri twe ikatwereka icyaha cyacu kuko idukunda kandi ikaba ishaka kutubabarira. Tugomba kuyigana, tukegera mu rukundo mwene Data wadukoreye icyaha tukamwereka icyaha cye tugamije ko yakwihana, tukamubabarira hanyuma tukiyunga.

Imana iteka ishaka ko abantu bayo bakundana urukundo nyakuri, urukundo rushobora gutuma umuntu acyaha mugenzi we, ariko urukundo rutabika inzika. Iri ni itegeko riri mu mategeko ya Mose:

Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe. Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Uwiteka (Lewi 19:17-18).

Ikivuguruza ibyo

(An Objection)

Ariko se twavuga iki ku magambo ya Yesu muri Mariko 11:25-26? Mbese ntiyerekana ko tugomba kubabarira buri muntu wese ku kintu icyo ari cy cyose tutitaye ko badusabye imbabazi cyangwa batazidusabye?

Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi,mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru nawe ntazabababarira ibyaha byanyu.

Uyu murongo ntukuraho iyindi mirongo yose twamaze kubona. Twamaze kubona ko ikintu kibabaza Imana cyane ari ukwima imbabazi umuntu uzigusaba. Nuko rero dushobora gusobanura uyu murongo duhereye kuri iryo hame risanzwe rihari. Ahangaha Yesu arashimangira gusa ko tugomba kubabarira abandi niba natwe dushaka ko Imana itubabarira. Ntabwo arimo atubwira uburyo bwihariye bwo kubabarira n’icyo umuntu agomba gukora kugira ngo undi amuhe imbabazi.

Urabona kandi hano ko Yesu atavuga ko tugomba gusaba Imana imbabazi kugira ngo ibone kuziduha. None se twirengagize ibindi byose Bibiliya ivuga ku kubabarira kw’Imana gushingira ku gusaba imbabazi kwacu (reba Mat 6:12; 1 Yohana 1:9)? Mbese tuvuge ko atari ngombwa ko dusaba Imana imbabazi igihe dukoze icyaha kuko hano Yesu atabivuze? Ibyo byaba bibuzemo ubushishozi dukurikije ibyo Bibiliya itubwira. Na none kandi nta bwenge burimo kwirengagiza ibindi byose Bibiliya ivuga ku kubabarira abandi bishingiye ku ko basabye imbabazi.

Ikindi

(Another Objection)

Mbese Yesu ntiyasengeye ba basirikare bagabanaga imyambaro ye ati, “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34)? Ibi se ntibishatse kwerekana ko Imana ibabarira abantu batiriwe bayibisaba?

Nibyo ariko ku rugero runaka gusa. Bigaragaza ko Imana igirira impuhwe abari mu bujiji, ikabadohorera. Kuko Imana ikiranuka rwose, ibara icyaha ku bantu igihe gusa bacumuye bazi neza ko ari icyaha barimo bakora.

Yesu kuba yarasengeye abo basirikare kuvuga ko bibahesheje ijuru–icyo bivuze gusa ni uko batabarwaho icyaha cyo kugabana imyambaro y’Umwana w’Imana, kandi bitewe gusa n’ubujiji bwabo bwo kutamenya uwo ari we. Bo bumvaga gusa ari undi mugizi wa nabi nk’abandi bose bagomba kwica. Nuko rero Imana igira imbabazi ku gikorwa ubusanzwe cyagombaga gutuma bacirwaho iteka iyo baza kuba bazi neza ibyo barimo bakora.

Ariko se Yarasenze ngo Imana ibabarire buri muntu wagize uruhare runaka mu kubabazwa kwe? Oya. Urugero, nka Yuda, Yesu yaravuze ngo icyari kumubera cyiza ni iyo ataza kuba yaravutse (reba Mat 26:24). Biragaragara ko Yesu atasenze ngo Se ababarire Yuda. Ahubwo yasenze asaba ibinyuranye n’ibyo–iyo dufashe ko Zaburi 69 na 109 ari isengesho rya Yesu ry’ubuhanuzi nk’uko iyo urebye ari ko Petero yabyumvaga (reba Ibyak 1:15-20). Yesu yasenze asaba ko Yuda agibwaho n’urubanza, umuntu wakoze icyaha Atari ukuvuga ko atazi icyo akora.

Nk’abantu baharanira gutera ikirenge mu cya Kristo, tugomba kugirira imbabazi abaduhemukira batazi ibyo bakora, urugero abatizera nka ba basirikare bagabanye imyambaro ya Yesu batazi icyo bakora. Yesu ashaka ko twereka imbabazi nyinshi abatizera, ko dukunda abanzi bacu, tukagirira neza abatwanga, tugahesha umugisha abatuvuma kandi tugasengera abatugirira nabi (reba Luka 6:27-28). Tugomba kugerageza kuzimanganyisha urwango rwabo urukundo, ikibi tukagitsindisha icyiza. Ibi no mu mategeko ya Mose byarimo:

Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa n’indogobe izimira, ntukabure kuyimuzanira. Kandi nusanga indogobe y’umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha (Kuva 23:4-5)

Ira iUmwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe amazi yo kunywa, kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we, kandi Uwiteka azakugororera (Imig. 25:21-22).

Biratangaje kubona ukuntu nubwo Yesu yadutegetse gukunda abanzi bacu, kugirira neza abatwanga, guha umugisha abatuvuma, gusengera abatugirira nabi (Luka 6:27-28), atigeze atubwira kugira uwo tubabarira muri bo. Dushobora mu byukuri gukunda abantu kandi tutabababariye–nk’uko Imana ikunda abantu kandi itarabababariye. Si ukuvuga ngo dushobora kubakunda gusa ahubwo tugomba kubakunda, nk’uko twabitegetswe n’Imana. Kandi urukundo tubafitiye rugomba kugaragarira mu bikorwa.

Kuko Yesu yasabiye ba basirikare bigabanyaga imyambaro ye ngo Se abababarire ntibivuga ko Imana ishaka ko twirengagiza ibindi byose Bibiliya itubwira kuri ibyo ngo hanyuma tubabarire buri wese uducumuyeho. Icyo bitubwira gusa ni uko tugomba kubabarira, tutabanje no kubitekerezaho, abantu badasobanukiwe ko barimo bacumura kandi tukereka imbabazi zidasanzwe abatizera.

Naho se Yosefu?

(What About Joseph?)

Yosefu, wagize imbabazi cyane akababarira bene se bamugurishije, rimwe na rimwe atangwaho urugero rw’ukuntu tugomba kubabarira buri wese wadukoreye icyaha yaba adusabye imbabazi cyangwa atazidusabye. Ariko se icyo ni cyo inkuru ya Yosefu itubwira?

Oya, si cyo itubwira.

Yosefu yashyize bene se mu gihe cy’igerageza n’isuzuma kigera ku mwaka agamije kubageza ku kwihana. Yanashyize umwe muri bene se mu ibohero muri Egiputa kumara amezi atandatu (reba Itang. 42:24). Aho bene se bamariye kwemera icyaha cyabo (reba Itang. 42:21; 44:16), n’umwe muri bo akemera kwitangaho incungu mu cyimbo cy’uwo se yakundaga cyane (reba Itang. 44:33), Yosefu yamenye batakiri ba bandi b’abanyeshyari kandi bikunda gusa bari baramugurishije. Noneho ubwo ni ho yemeye kubihishurira akababwira uwo ari we kandi abwira abari baramuhemukiye amagambo meza yo kubarema umutima. Iyo Yosefu aza guhita “abababarira” ntibari kuzigera bihana. Kandi icyo ni cyo kibi cy’ ubutumwa bw’ “imbabazi zihutiyeho kuri buri wese” bujya bubwirizwa muri iki gihe. Kubabarira bene Data badukoreye icyaha tutabanje kubereka icyaha cyabo bigira ingaruka z’uburyo bubiri: (1) Imbabazi za nyirarureshwa zitazana ubwiyunge, (2) abanyabyaha batihana kandi ibyo bigatuma badakura mu mwuka.

Gukurikiza Ibyo muri Matayo 18:15-17

( The Practice of Matthew 18:15-17)

Nubwo ziriya ntambwe enye Yesu yavuze ziganisha ku bwiyunge zumvikana mu buryo bworoshye, ariko kuzishyira mu bikorwa bishobora kugorana. Igihe Yesu yashyiragaho ziriya ntambwe enye, yabivuze ashingiye ku muntu, tuvuge mwene Data A wumva ko, mu buryo bugaragara, mwene Data B yamukoreye icyaha. Nyamara mu byukuri, mwene Data A ashobora kuba atari mu kuri. Reka noneho turebe ikibazo mu mpande zacyo zose zishoboka.

Niba mwene Data A adashidikanya ko mwene Data B yamucumuyeho, yakagombye kubanza akareba neza niba atarimo akabya guca imanza, abona akatsi kari mu jisho rya mwene Data B. Uducumuro duto tumwe na tumwe ugomba kutwirengagiza ukababarira (reba Mat. 7:3-5). Nyamara niba mwene Data A akomeza kumva yarakomeretse mu mutima ku bwa mwene Data B kubera icyaha gikomeye yamukoreye, akwiye kumusanga akamwereka icyaha cye.

Agomba kubimubwira biherereye, nk’uko Yesu yategetse, mu buryo bwo kwereka mwene Data B urukundo. Agomba kuba asunitswe n’urukundo kandi intego ye ikaba ubwiyunge. Nta wundi n’umwe agomba kubwira uko yamucumuyeho. “Urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet. 4:8). Iyo dukunda umuntu ntidushaka gushyira hanze ibyaha bye; turamuhishīra.

Uko kumusanga amubwira uko yamucumuyeho agomba kubikorana umutima mwiza amwereka urukundo. Agomba kuvuga nk’uku ati, “Mwene Data B, mu byukuri ubucuti bwacu mbuha agaciro cyane. Ariko hari ikintu cyabaye cyatumye habaho igisīka mu mutima wanjye kintandukanya nawe. Ntabwo nifuza ko icyo gisīka cyabaho, ni yo mpamvu ngomba kukubwira igituma numva wampemukiye kugira ngo twiyunge. Niba kandi nanjye hari uruhare nabigizemo, nifuza ko wambwira.” Nuko noneho n’umutima mwiza akabwira mwene Data B icyo cyaha icyo ari cyo.

Akenshi usanga mwene Data B atarigeze anamenya ko yababaje mwene Data A, nuko akimara kumenya ko yamubabaje, agahita asaba imbabazi. Iyo bigenze bityo, mwene Data A agomba guhera ko ababarira mwene Data B. Ubwiyunge buba bwabaye.

Ikindi gishoboka ni uko mwene Data B ashobora gushaka kwisobanura avuga ko icyabiteye ari uko mwene Data A na we yari yamukoreye icyaha. Igihe bimeze bityo mwene Data B yakabaye yararebye mwene Data A akabimubwira mbere. Ariko ubu noneho habonetse uburyo bwo kuvugana kandi haba habonetse ibyiringiro by’ubwiyunge.

Muri icyo gihe buri wese avuga uko yumva yahemukiwe, kandi akemera ibyo ashinjwa, nuko bakababarirana. Ubwiyunge buba bugezweho.

Icya gatatu gishoboka ni uko A na B bashobora kunanirwa kwiyunga. Icyo gihe rero baba bakeneye gufashwa, ni cyo gihe cy’intambwe ya kabiri.

Intambwe ya Kabiri

(Step Two)

Byakabaye byiza kurushaho mwene Data A na mwene Data B baramutse bemeranyije ku muntu waza kubafasha kugera ku bwiyunge. Ibyaba byiza cyane ni uko bene Data C na D baba aria bantu bazi kandi bakunda A na B bombi, ibyo bigatanga icyizere ko nta kubogama kuri bubeho. Kandi bene Data C na D nib o gusa bagomba kubwirwa iby’ayo makimbirane ku bw’urukundo n’icyubahiro bya A na B.

Igihe mwene Data adashaka kumvikana ngo bemeranye ku bantu babafasha, ni aha mwene Data A ho gushaka mwene Data umwe cyangwa babiri bashobora kubafasha.

Niba bene Data C na D ari abanyabwenge ntibazaca urubanza batarumva impande zombi A na B. C na D bamaze guca urubanza, A na B bagomba kwicisha bugufi bakubaha umwanzuro babahaye bagasabana imbabazi kandi buri wese agakora ibyo asabwe gukora.

Bene Data C na D ntibagomba kugerageza kugaragaza kutabogama cyane ngo bashake gusaba ko bene Data bombi A na B bihana kandi mu byukuri ugomba kwihana ari umwe gusa. Bagomba kumenya ko A cyangwa B umwe muri bo naramuka yanze uko baciye urubanza, ikibazo kigomba kugezwa ku Itorero ryose kandi icyo gihe imikirize yabo ifutamye y’urubanza izagaragarira buri wese. Icyo kigeragezo cya C na D cyo gushaka kugumana ubucuti bafitanye n’impande zombi bagashaka gupfukirana ukuri ni yo mpamvu abantu babiri baca urubanza baruta umwe, kuko baterana imbaraga mu guca urubanza rw’ukuri. Ikindi kandi, umwanzuro bafashe ugira uburemere mu maso ya A na B.

Intambwe ya Gatatu

(Step Three)

Igihe A cyangwa B umwe yanze urubanza rwaciwe na C na D, ikibazo kiba kigomba gushyikirizwa Itorero ryose. Iyi ntambwe ya gatatu ntijya ikorerwa na rimwe mu matorero -dini–kandi ku bw’impamvu yumvikana–byagira ingaruka yo gucamo Itorero kabiri kuko abantu bagenda babogamira ku ruhande rumwe abandi ku rundi. Ntabwo Yesu yigeze ashaka ko Itorero ry’ahantu runaka ryaba rinini kurenza umubare w’abantu bashobora gukwirwa mu nzu. Bene iryo torero rito ringana n’umuryango w’umuntu aho buri wese aba azi A na B kandi abitayeho ni ryo Torero Bibiliya ivuga rikwiriye gutererwamo intambwe ya gatatu. Mu Itorero dini, intambwe ya gatatu igomba guterwa mu rwego rw’itsinda rito rigizwe n’abantu bazi kandi bakunda A na B. Iyo A na B ari abayoboke b’amatorero atandukanye, hagomba gutoranywa itsinda rito kuri buri ruhande bakaba ari bo baca urubanza.

Itorero rimaze guca urubanza, bene Data A na B bagomba guhera ko bubahiriza imyanzuro, bumva neza ingaruka zo kuyisuzugura izo ari zo. Usaba imbabazi akazisaba, ubabarira akababarira hanyuma bakiyunga.

Iyo A cyangwa B abwiwe gusaba imbabazi akanga, agomba gushyirwa hanze y’Itorero kandi ntihagire umuntu n’umwe w’Itorero wongera kugirana imigenderanire na we. Akenshi, iyo bigeze aho, uwo wanga kwihana aba yamaze kwikura mu Itorero ubwe, kandi ashobora no kuba yaragiye mbere iyo atigeze agonda ijosi ku ntambwe n’imwe. Ibyo bigaragaza ko ataba ashikamye mu rukundo akunda umuryango we w’umwuka.

Ikibazo Rusange

(A Common Problem)

Mu matorero- dini, ubusanzwe abantu bakemura ibibazo bafitanye na bagenzi babo mu kuva muri iryo torero bakajya mu rindi, aho pasitori, urimo agerageza kwiyubakira ubwami bwe akoresheje uburyo bwose ndetse nta n’ubusabane afitanye n’abandi bapasitori, ahita yakira abantu nk’abo akajya mu ruhande rwabo mu gihe bamubwira inkuru zabo z’ukuntu bahuye n’ibyago muri iryo torero rindi bavuyemo. Ibyo rero bihindura ubusa za ntambwe zigana ku bwiyunge Yesu yategetse. Kandi akenshi igikunze kugaragara ni uko nyuma y’amezi macye cyangwa imyaka wa muntu waje yahemukiwe n’umuntu wo mu Itorero yavuyemo, ntibitinda n’iryo yaje ahungiyemo arivamo na ryo akajya mu rindi na none hari uwamuhemukiye.

Yesu yashakaga ko amatorero aba mato ku buryo Itorero rikwirwa mu rugo, kandi ko abapastori/abakuru b’Itorero/abepisikopi batuye mu gace kamwe bazakorera hamwe ku buryo bafitanye ubumwe. Bityo rero umuntu aciwe mu Itorero rimwe akaba aciwe mu matorero yose. Ni inshingano ya buri mupastori/mukuru w’Itorero/mwepisikopi kubaza buri mukristo uje mu itorero rye itorero yajyaga asengeramo hanyuma akabaza ubuyobozi bw’iryo torero niba akwiriye kwakira uwo muntu.

Gahunda y’Imana y’Itorero Ryera

( God’s Intention for a Holy Church)

Ikindi kibazo gihuriweho n’amatorero dini ni abantu benshi baza mu rusengero ari ukwiyerekana gusa, b’ibyigenge ntawe ubakoraho kuko kuza mu rusengero ari ahantu bumva ko ari aho kuza gusa guhurira n’abandi bagasabana bisanzwe. Kubw’ibyo rero ntawe umenya uko babayeho, cyane cyane pastori; bityo abantu bakiranirwa bagakomeza kuzana ikizinga ku itorero bateraniramo. Abo hanze bakabona rero ko nta tandukaniro riri hagati y’abatizera n’abakrisito.

Iki kintu ubwacyo cyakagombye kuba ikimenyetso gihagije kuri buri muntu ko ubu buryo bw’amatorero dini atari ko Imana ishaka Itorero ryayo ryera. Abantu batejejwe b’indyarya iteka bihisha mu matorero dini manini, bagakoza isoni Kristo. Nyamara duhereye ku byo twasomye muri Matayo 18:15-17, biragaragara neza ko Yesu yashakaga ko itorero rye riba iry’abantu bejejwe bakaba abantu bamaramaje kandi bahora baharanira kwiyeza. Isi yajya ireba itorero ikabona umugeni we wera. Icyo ab’isi babona uyu munsi ni maraya ukomeye, umugore utari umwizerwa ku mugabo we.

Ibyo by’itorero ryejejwe ni byo byumvikana cyane mu magambo ya Pawulo igihe yavugaga ku kibazo gikomeye cyari mu itorero ry’i Korinto. Umwe mu bagize itorero aho ngaho kandi wari wemewe yari ari mu buzima bw’ubusambanyi asambana na muka se:

Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se. Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe, kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk’aho mpari, kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu ….Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze ko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iyi si, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we. Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe? Abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe (1 Kor. 5:1-5, 9-13).

Ntibyari bikenewe ko umuntu nk’uwo arinda gucishwa muri za ntambwe zose kuko byagaragaraga neza ko atari umwizera nyakuri. Pawulo yamwise “uwitwa mwene Data” n’ “umunyabyaha.” Hanyuma kandi nyuma y’imirongo micye, Pawulo arandika ati,

Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana (1 Kor. 6:9-10).

Biragaragara neza ko Pawulo yizeraga ko abantu b’abanyangeso mbi, nk’uriya mugabo wo mu itorero ry’i Korinto, bagaragaza ko kwizera kwabo gupfuye. Abantu nk’abo ntibagomba gufatwa nka bene Data ngo bacishwe muri za ntambwe enye z’ubwiyunge. Bagomba gucibwa, ” bagahabwa Satani,” kugira ngo itorero ritabashyigikira muri uko kwibeshya kwabo, kandi hakaba hari ibyiringiro by’uko bazabona ko bakwiriye kwihana kugira ngo “bazakizwe ku munsi w’Umwami Yesu” (1 Kor. 5:5).

Mu matorero manini hirya no hino mu isi muri iki gihe, rimwe na rimwe haba hari amagana y’abantu bitwa abakristo, ariko mu buryo bwa Bibiliya bakaba ari abapagani bakwiriye gucibwa bakavanwa mu itorero. Ibyanditswe bitwereka neza ko Itorero rifite inshingano yo kuvana muri ryo abahehesi, abasambanyi, abatinganyi, abasinzi n’abandi batihana. Nyamara bene abo bantu, mu izina ry’ “ubuntu”, muri iki gihe akenshi mu itorero ni bo bashyirwa mu matsinda y’abaterankunga b’itorero bagashyigikirwa n’abandi “bizera” bahuje ibibazo. Iki ni igitutsi ku mbaraga zihindura ubugingo z’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Abakozi b’Imana baguye

(Fallen Leaders)

Icya nyuma, mbese umukozi w’Imana wihannye yahera ko asubizwa mu mirimo ye ako kanya igihe yaguye mu cyaha gikomeye (nk’ubusambanyi)? Nubwo Imana ishoka ibabarira ako kanya uwo mukozi wayo wihannye (kandi n’itorero ni ko rikwiye kubigenza), aba yatakaje icyizere imbere y’abo yigisha. Icyizere kirakorerwa, bitwara igihe ucyubaka. Ni cyo gituma umukozi w’Imana waguye agomba kwikura mu murimo akicisha bugufi munsi y’ubuyobozi bw’umwuka buhari kugeza ubwo yongera kugaragaza ko ashobora kugirirwa icyizere. Agomba mbese gutangira bundi bushya. Udashaka guca bugufi ngo akore uturimo tworoheje kugira ngo yongere agarurirwe icyizere na we ntakwiye kugira umuntu n’umwe mu itorero umuyoboka nk’umukozi w’Imana.

Mu Ncamake

(In Summary)

Nk’abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa tukaba dusabwa “guhana, gutesha, guhugura, dufite kwihangana kose no kwigisha” (2 Tim. 4:2), twe kugira isoni z’umuhamagaro wacu. Twigishe abigishwa bacu gukundana urukundo nyakuri mu kwihanganiranira iteka, igihe bibaye ngombwa umuntu agasanga mugenzi we mu bugwaneza akamwereka icyaha yamukoreye, hakabaho kuzana abandi bakabafasha igihe bibaye ngombwa, kandi igihe cyose umuntu asabwe imbabazi akazitanga. Mbega ukuntu ari byiza kurusha za mbabazi za nyirarureshwa zitageza ku bwiyunge ngo zomore ibikomere! Kandi duharanire kumvira Umwami kuri buri kintu cyose kugira ngo Itorero rye rikomeze kuba iryera ritagira umugayo, kandi rihesha izina rye icyubahiro!

Ushaka gukomeza kwiga neza ibyo kwitatura na mwene So n’ibyerekeye guhana kw’Itorero, urebe Rom. 16:17-18; 2 Kor. 13:1-3; Gal. 2:11-14; 2 Tes. 3:6, 14-15; 1 Tim. 1:19-20, 5:19-20; Tito 3:10-11; Yak. 5:19-20; 2 Yoh 10-11.

 


[1] Bifite ishingiro gutekereza ko uwaciwe aramutse nyuma aje kwihana, Yesu icyo ashaka ari uko yahabwa imbabazi.

[2] Niba uwo mwashakanye ari Umukristo, ugomba kumucisha muri za ntambwe eshatu Yesu yashyizeho zigana ku kwiyunga mbere yo gutandukana. Niba uwo mwashakanye wasambanye yemera kwihana ugomba kumubabarira nk’uko Yesu yabitegetse.

Guhana k’Umwami (The Discipline of the Lord)

Igice Cya Makumyabiri na Gatanu (Chapter Twenty-Five)

Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu. Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha, kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo, “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari nagucyaha. Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.” Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b’Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho? Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe. Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo. Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye, kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire (Heb. 12:3-13).

Nk’uko umwanditsi w’igitabo cy’Abaheburayo ahumekewe n’Umwuka avuga, Data wo mu ijuru ahana abana be. Iyo ataduhannye na rimwe, byerekana ko tutari abana be. Nuko rero tugomba kuba maso ntidusuzugure ibihano bye. Bamwe mu bitwa Abakristo, abo amso yabo ari ku kugira neza kw’Imana gusa n’imigisha itanga, bavuga ko ibibazo byose bibabayeho mu buzima ari ibitero bya Satani, ko nta gahunda y’Imana ibirangwamo. Ibi bishobora kubamo kuyoba gukomeye igihe Imana igerageza kubageza kukwihana ikoresheje ibihano.

Ababyeyi beza bo mu isi bahana abana babo biringira ko biga bagaca akenge bakitegurira inshingano z’ubuzima buri imbere bw’abantu bakuru. Imana na yo iduhana ishaka ko dukura mu buryo bw’umwuka, tukarushaho kuba ab’ingirakamaro mu murimo wayo, kandi tukaba twiteguye neza kuzahagarara imbere y’intebe yayo y’urubanza. Iduhana kubera ko idukunda, kandi kuko ishaka ko tuba abera nk’uko na yo ari iyera. Data wo mu ijuru udukunda yita cyane ku gukura kwacu ko mu mwuka. Bibiliya iravuga ngo, “Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose kugeza ku munsi wa Yesu Krisito” (Fili 1:6).

Nta mwana ujya yishimira umunyafu w’ababyeyi, n’iyo duhanwe n’Imana, icyo twumva si “ibyishimo ahubwo ni umubabaro,” nk’uko twasomye. Ariko hanyuma, bitubera byiza kuko guhanwa byera “imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro.”

Ni Ryari kandi ni mu buhe Buryo Imana iduhana?

(When and How Does God Discipline Us?)

Nk’umupapa mwiza wese, Imana iduhana igihe tutumviye gusa. Igihe cyose tutayumviye tuba turi mu kaga ko guhura n’igihano cyayo. Nyamara Imana ni inyembabazi, ubusanzwe iduha umwanya uhagije wo kugira ngo twihane. Igihano cyayo kiza nyuma yo gukomeza kwinangira dukora ibikorwa byo kutayumvira kandi na yo ikomeza kutuburira kenshi.

Imana iduhana ite? Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, igihano cy’Imana gishobora kuza mu buryo bw’intege nke, uburwayi cyangwa urupfu rw’imburagihe:

Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba barasinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza. Nyamara iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazazacirwa ho iteka hamwe n’ab’isi (1 Kor. 11:30-32).

Ntabwo tugomba guhera ko buri gihe duhamya ko buri burwayi ari igihano cy’Imana (ibya Yobu bihita biza mu bitekerezo). Nyamara igihe uburwayi buje, ni byiza kwisuzuma mu buryo bw’umwuka tukareba niba nta muryango twakinguriye igihano mu kutumvira.

Dushobora kwirinda igihano cy’Imana mu kwisuzuma ubwacu–ni ukuvuga tukemera icyaha cyacu kandi tukihana. Ntiwaba wibeshye wanzuye uvuga ko igihe twihannye dukira indwara igihe ari uburwayi bw’igihano cy’Imana.

Iyo duhanwe n’Imana, Pawulo yavuze ko iba iturinze kuzacirwa ho iteka hamwe n’ab’isi. Yashakaga kuvuga iki? Icyo yashakaga kuvuga si ikindi, ni uko iyo Imana iduhannye bituma twihana, bityo ntituzatabwe mu muriro hamwe n’ab’isi. Ibyo bikomerera kumva ba bandi bazi ko gukiranuka ari ibintu umuntu uri mu nzira ijya mu ijuru yakora cyangwa ntabikore bitewe n’uko abishaka. Ariko ku basomye inyigisho ya Yesu yigishiriza ku musozi, bazi ko abumvira ubushake bw’Imana ari bo bonyine bazinjira mu bwami bwayo (reba Mat. 7:21). Nuko rero iyo dukomeje tukinangirira mu cyaha ntitwihane, tuba turi mu kaga ko kubura ubugingo buhoraho. Imana ishimwe kubwo guhana kwayo bituyobora ku kwihana bikadukiza gehinomu!

Satani nk’Igikoresho cyo Guhana kw’Imana

(Satan as a Tool of God’s Judgment)

Biragaragara neza mu byanditswe byinshi ko Imana ijya ikoresha Satani mu guhana. Urugero mu mugani wa wa mugaragu utarababariraga mugenzi we muri Matayo 18, Yesu yavuze ko shebuja w’uwo mugaragu “yarakaye” amenye ko wa mugaragu yababariye we yanze kubabarira umugaragu mugenzi we. Hanyuma ingaruka yabaye ko shebuja “yamuhaye abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose” (Mat. 18:34). Yesu yarangije uwo mugani atangaza aya magambo:

Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene So mubikuye mu mutima (Mat. 18:35).

“Abasirikare” ni ba nde? Bashobora kuba ari Satani n’abadayimoni be. Imana ishobora guha Satani umwana wayo wanze kuyumvira kugira ngo imugeze ku kwihana. Hari uburyo ibibazo n’amakuba bigeza umuntu ku kwihana–nk’uko byagenze kuri wa mwana w’ikirara (reba Luka 15:14-19).

Mu Isezerano rya Kera tubona ingero z’aho Imana yagiye ikoresha Satani ishaka gusohoza ibihano byayo ku bugingo bw’abantu bakwiriye uburakari bwayo. Urugero rumwe ruri mu gice cya cyenda cy’igitabo cy’Abacamanza, aho dusoma ngo “Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya uteranya Abimeleki n’ab’i Shekemu” (Abac. 9:23) kugira ngo Imana ibahanire ibikorwa byabo by’ubugome bagiriye bene Gidiyoni.

Bibiliya kandi ivuga ko “umwuka mubi uvuye ku Uwiteka” yajyaga ababaza umwami Sawuli kugira ngo abe yakwihana (1 Sam 16:14). Sawuli ariko ntiyigeze yihana, kandi amaherezo yaguye ku rugamba azize kutumvira kwigomeka kwe.

Muri zi ngero zombi zo mu Isezerano Rya Kera, Bibiliya ivuga ko imyuka mibi yabaga “yoherejwe n’Imana.” Ibi ntibivuze yuko hari imyuka mibi Imana ifite mu ijuru iba ibikiye kuzohereza kuyikorera. Ahubwo birashaka kuvuga ko Imana ireka imyuka mibi ya Satani igakora kumara igihe runaka, mu byiringiro by’uko muri uko kubabazwa abanyabyaha bakwihana.

Ubundi Buryo Imana Ihana

(Other Means of God’s Discipline)

Mu isezerano rya kera na none tubona ko Imana yahanaga ubwoko bwayo mu kureka ibyago nk’amapfa bikabazaho cyangwa ikabagabiza abanzi babo b’abanyamahanga bakabategeka. Amaherezo barihanaga hanyuma Imana ikabakiza abanzi babo. Iyo bangaga kwihana nyuma y’imyaka myinshi yo gukandamizwa no kuburirwa kenshi, Imana noneho yarekaga ishyanga rikomeye rikaza rikabanesha rwose maze rikabatwara ho inyagano.

Mu Isezerano Rishya, nta gushidikanya ko Imana ishobora guhana abana bayo batumvira mu kureka ibyago bikabazaho, cyangwa ikareka abanzi babo bakabababaza. Urugero, icyanditswe twabonye tugitangira iki gice ku byerekeye guhana kw’Imana (Heb. 12:3-13) kijyanye n’iby’abizera b’Abaheburayo batotezwaga bazira kwizera kwabo. Nyamara gutotezwa kose ntikuba gutewe no kutumvira. Buri totezwa rigomba gusuzumwa mu buryo bwihariye.

Kumenye Kwitara Neza mu Gihano cy’Imana

(Rightly Reacting to God’s Discipline)

Dukurikije impuguro iri ku ntangiriro z’iki gice, dushobora kwitwara nabi mu gihano cy’Imana mu buryo bubiri. Dushobora “gusuzugura igihano Uwiteka ahana” cyangwa “tukagwa isari igihe aducyashye” (Heb. 12:5). Iyo “dusuzuguye” igihano cy’Imana, ni ukuvuga ko tutamenye ko ari igihano cyangwa ko tutitaye ku kutuburira kw’Imana. Kugushwa isari n’igihano cy’Imana ni ukureka gukurikira Imana no gukora ibiyinezeza twumva ko igihano cyayo gikabije. Iyo myifatire yombi ni mibi. Tugomba kumva ko Imana idukunda, kandi ko iduhana ku bwo kutugirira neza. Iyo dusobanukiwe ko iduhana ku bwo kudukunda, tugomba kwihana tukakira imbabazi zayo.

Iyo tumaze kwihana, tugomba kwizera ko igihano kidukuweho. Nyamara ntitugomba kwibwira ko ingaruka z’icyaha na zo zigomba guhita zigenda, nubwo dushobora kwinginga Uwiteka akatugirira imbabazi akadufasha. Imana yumva gusenga k’umutima umenetse ( reba Yesaya 66:2). Bibiliya iravuga ngo, “Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwe ni urw’ubuzima bwose. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga” (Zab. 30:5).

Abisirayeli bamaze guhura n’igihano, Uwiteka yaravuze ati:

Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya mfite imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho (Yes. 54:7-8).

Imana ni nziza kandi ni inyembabazi!

Ku bindi byerekeye ibyo guhana kw’Imana reba 2 Ngoma 6:24-31, 36-39; 7:13-14; Zab. 73:14; 94:12-13; 106:40-46; 118:18; 119:67, 71; Yer. 2:29-30; 5:23-25; 14:12; 30:11; Hag. 1:2-13; 2:17; Ibyak 5:1-11; Ibyah. 3:19.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Guhana k’Umwami (The Discipline of the Lord)

Uburyo Bwo Kuyoborwa n’Umwuka (How to be Led by the Spirit)

Igice Cya Makumyabiri na Kabiri (Chapter Twenty-Two)

Ubutumwa bwiza bwa Yohana burimo amasezerano menshi ya Yesu ajyanye n’umurimo w’Umwuka Wera mu bugingo bw’abizera. Reka dusome amwe muri yo:

Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. (Yoh 14:16-17).

Ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose (Yoh. 14:26).

Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza….Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gituma mvuga nti,’Azenda ku byanjye abibabwire’ (Yoh. 16:7, 12-15).

Yesu yasezeraniye abigishwa be ko Umwuka Wera azaba muri bo. Kandi ko azabafasha, akabigisha, akabayobora kandi akabereka ibyenda kubaho. Uyu munsi twebwe nk’abigishwa ba Yesu, nta mpamvu dufite yo kumva ko twebwe Umwuka Wera atadukorera ibyo.

Ikintu gitangaje, Yesu yabwiye abigishwa be ko icyababera cyiza ari uko yagenda, ko niba atagiye Umwuka Wera adashobora kuza! Ibyo byerekanaga ko ubusabane bwabo n’Umwuka Wera bwashoboraga kuba ari bwinshi cyane nk’aho Yesu yakabaye ari kumwe rwose na bo mu buryo bw’umubiri igihe cyose. Naho ubundi ntacyo byabamarira kugira Umwuka Wera aho kugira Yesu. Yesu ari kumwe natwe iteka ryose kandi ari muri twe mu buryo bw’Umwuka Wera.

Ni mu buhe buryo tugomba kumva ko Umwuka Wera yatuyoboramo?

Izina rye ubwaryo,Umwuka Wera, rigaragaza ko umurimo we w’ibanze ari ukutuyobora mu mu kuba abera tugakiranukira Imana kandi tukayigandukira. Bityo rero ikintu cyose kijyanye no kwera no gusohoza ubushake bw’Imana mu isi gituruka ku buyobozi bw’Umwuka Wera. Azatuyobora kumvira amategeko ya Kristo yose rusange kimwe n’amategeko ya Kristo y’umwihariko ajyanye n’umurimo wihariye Imana yaduhamagariye gukora. Nuko rero niba ushaka kuyoborwa n’Umwuka ku byerekeranye n’umurimo wahamagariwe by’umwihariko, ugomba kuyoborwa n’Umwuka mu gukiranuka no kwera muri rusange. Ntushobora kubona kimwe udafite ikindi. Abakozi b’Imana benshi birenze urugero usanga bashaka kuyoborwa n’Umwuka Wera ngo imirimo yabo itere imbere cyane bakoreshwe ibikomeye n’ibitangaza, ariko ugasanga ntibashaka kwigora ngo bakore “utunto duto” two gukiranuka muri rusange. Uko ni ukwibeshya gukomeye. Mbese Yesu yayoboye abigishwa be ate? Yabayoboye mbere na mbere abaha amabwiriza yo kwera no gukiranuka. Amabwiriza yo kubayobora mu buryo bw’umwihariko bujyanye n’imirimo bahamagariwe yari macye ugereranyije n’ayo kwera muri rusange. Ni na ko bimeze rero ku Mwuka Wera uba muri twe. Nuko rero niba ushaka kuyoborwa n’Umwuka, ugomba kubanza mbere nambere ugakurikira uko akuyobora mu kwera.

Intumwa Pawulo yaranditse ati, “Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose, ni bo bana b’Imana” (Rom. 8:14). Uburyo tuyoborwa n’Umwuka ni byo bigaragaza ko turi abana b’Imana. Bityo rero abana b’Imana bose bayoborwa n’Umwuka. Birumvikana ko ari twe ubwacu, nk’abantu bafite guhitamo, dukwiriye kumvira cyangwa ntitwumvire ubuyobozi bw’Umwuka.

Ubwo ibyo byose ari uko bimeze rero, nta mukristo n’umwe ukwiye kwigishwa uko yayoborwa n’Umwuka Wera, kuko ubusanzwe Umwuka Wera ayobora buri mukristo. Ku rundi ruhande, Satani agerageza kuyobya abana b’Imana, kandi tuba tugifite kamere yacu ya kera y’umubiri muri twe igerageza kutuyobora mu buryo buhabanye n’ubushake bw’Imana. Bityo rero abizera baba bakwiye kwiga gushishoza bakamenya gutandukanya ubuyobozi bw’Umwuka n’ubwo buyobozi bundi. Iyo ni inzira igana ku gukura mu mwuka. Ariko icy’ishingiro ni iki: Igihe cyose Umwuka azatuyobora mu buryo bujyanye n’Ijambo ry’Imana ryanditse, kandi iteka azatuyobora gukora ibyiza bishimisha Imana, bishobora kuyihesha icyubahiro (reba Yoh. 16:14).

Ijwi ry’Umwuka Wera

(The Voice of the Holy Spirit)

Nubwo Bibiliya itubwira ko Umwuka Wera ashobora kutuyobora mu buryo butangaje nk’amayerekwa, ubuhanuzi, no mu ijwi ryumvikana ry’Imana, uburyo Umwuka Wera akunze gukoresha cyane agira icyo atubwira, ni ugushyira “igitekerezo” mu mutima wacu. Ni ukuvuga, igihe Umwuka ashaka ko tugira ikintu runaka dukora, azana igitekerezo muri twe–mu mwuka wacu–ukumva “urahatirwa” kugana mu cyerekezo runaka.

Iryo ryo mu mutima/mwuka wacu dushobora kuryita “umutima-nama.” Abakristo bose bazi uko umutima-nama wabo uvuga. Iyo tugeragezwa twenda gukora icyaha, ntabwo twumva ijwi ryumvikana rituvugiramo ngo, “Uramenye utagwa mu cyaha.” Ahubwo, twumva gusa ari nk’ikintu muri twe kirwanya icyo kigeragezo. Kandi iyo ikigeragezo kitunesheje tukacyemerera, nyuma y’uko icyaha cyamaze gukorwa, ntitwumva ijwi risanzwe ryumvikana rivuga ngo, “Wakoze icyaha! Wakoze icyaha!” Ahubwo twumva gusa hari ugushinjwa mu mutima, kandi ibyo bikatugeza ku kwihana no kwatura icyaha.

Muri ubwo buryo ni ho Umwuka azatwigisha akanatuyobora mu kuri kose no gusobanukirwa. Azatwigisha atumanurira ihishurirwa rije ako kanya (iteka rihamanya na Bibiliya). Iryo hishurirwa rishobora gufata nk’iminota icumi kugira ngo uribwire undi muntu, nyamara Umwuka Wera ariguha mu masegonda gusa.

Ni muri ubwo buryo kandi na none Umwuka azatuyobora mu bijyanye n’umurimo twahamagariwe. Tugomba gukora uko dushoboye gusa tugatega amatwi ubwo buyobozi bw’imbere n’ibyo byiyumviro, buhoro buhoro tuzagenda twiga (tugwa tubyuka) kumva Umwuka mu bijyanye n’uko atuyobora mu murimo. Igihe twemereye imitwe yacu (imitekerereze yacu mizima cyangwa ipfuye) kwitambika imbere y’imitima yacu (mu nzira Umwuka atuyoboramo) ni ho twisanga twakoze amakosa mu bijyanye n’ubushake bw’Imana.

Uburyo Umwuka Yayoboraga Yesu

(How the Spirit Led Jesus)

Yesu yayoborwaga n’Umwuka Wera mu buryo bw’ibyiyumviro by’imbere mu mutima. Urugero, ubutumwa bwiza bwa Mariko bwerekana ukuntu byagenze Yesu akimara kubatizwa mu Mwuka Wera nyuma yo kubatizwa na Yohana:

Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu” (Mariko 1:12).

Yesu ntiyumvise ijwi risanzwe ryumvikana cyangwa ngo abone iyerekwa rimuyobora kujya mu butayu–Yumvise gusa yemejwe kugenda. Ubusanzwe uko ni ko Umwuka Wera atuyobora. Wumva usunikwa, uyoborwa, wemezwa muri wowe gukora ikintu runaka.

Igihe Yesu yabwiraga cya kirema bamanuriraga mu gisenge cy’inzu ngo ibyaha bye arabibabariwe, Yesu yamenye ko abanditsi bari bari aho bibwiye mu mitima ngo atutse Imana arigereranyije. Yamenye ate ibyo barimo bibwira mu mitima? Dusoma mu butumwa bwiza bwa Mariko ngo:

Uwo mwanya Yesu, amenya mu mutima we yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati, “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?” (Mariko 2:8).

Yesu yamenye mu mutima we ko biburanya. Duteze amatwi neza imitima yacu, natwe twamenya icyo tugomba kubwira abarwanya umurimo w’Imana.

Ubuyobozi bw’Umwuka mu Murimo wa Pawulo

(The Spirit’s Leading in the Ministry of Paul)

Nyuma y’imyaka nibura makumyabiri ari mu murimo, intumwa Pawulo yari yarize neza uburyo bwo gukurikira ubuyobozi bw’Umwuka Wera. Mu rugero runaka, Umwuka Wera yamwerekaga “ibyenda kuba” bijyanye n’umurimo azakora. Urugero, nk’igihe Pawulo yasozaga umurimo we muri Efeso, yiyumvisemo uko ibintu bigomba kugenda mu buzima bwe no mu murimo mu myaka itatu yagombaga gukurikiraho:

Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu yibwira ati, “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n’i Roma na ho” (Ibyak 19:21).

Urabona ko Pawulo atagambiriye ibi mu bwenge bwe ahubwo ni mu mutima we. Ibyo byereka na ko Umwuka Wera yarimo amuyobora mu mutima we kubanza kujya I Makedoniya na Akaya (hombi ni mu gihugu cy’Ubugiriki bw’iki gihe), agakomereza i Yerusalemu hanyuma i Roma. Kandi iyo ni yo nzira yakurikiye rwose. Niba muri Bibiliya yawe harimo ikarita yerekana urugendo rwa gatatu rwa Pawulo rw’ivugabutumwa n’urugendo rwe ajya i Roma, ushobora gukurikirana neza inzira yakurikiye avuye i Efeso (aho yagambiririye inzira azacamo mumutima we) agaca Makedoniya na Akaya, akagera I Yerusalemu, hanyuma nyuma y’imyaka micye akajya i Roma.

Uko byagenze neza neza, Pawulo yanyuze i Makedoniya na Akaya, hanyuma asubira i Makedoniya, azenguruka inkengero z’inyanja ya Aege (Aegean Sea), akomeza ku nkengero z’iyo nyanja muri Asiya Ntoya. Muri urwo rugendo yahagaze mu mujyi wa Mileto, atumaho abakuru b’Itorero rihegereye rya Efeso, ababwira amagambo yo kubasezeraho; muri ayo magambo aravuga ati:

None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi, keretse yuko Umwuka Wera ampamiriza mu midugudu yose, yuko ingoyi n’imibabaro bintegerejeyo (Ibyak 20:22-23).

Pawulo yavuze ko “aboshywe mu mutima,” bisobanura ko yumvaga yemezwa mu mutima we ko agomba kujya i Yerusalemu. Ntiyari azi neza ku buryo bunonosoye ibizamubaho byose ageze i Yerusalemu, ariko yavuze ko muri buri mudugudu yahagararagamo muri urwo rugendo rwe, Umwuka Wera yahamyaga ko ingoyi n’imibabaro bimutegereje. Umwuka Wera “yahamije” ate izo ngoyi n’imibabaro byari bimutegereje i Yerusalemu?

Ingero Ebyiri

(Two Examples)

Mu gice cya 21 cy’igitabo cy’Ibyakozwe, tubonamo hantu habiri hasubiza icyo kibazo. Urugero rwa mbere ni igihe Pawulo yambukiraga mu cyambu cy’umudugudu wa Tiro:

Tuhasanga abigishwa dusibirayo, na bo babwirijwe n’Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu (Ibyak. 21:4).

Bitewe n’uyu murongo umwe, abasobanuzi bamwe ba Bibiliya banzuye ko Pawulo yanze kumvira Imana agakomeza urugendo ajya i Yerusalemu. Nyamara iyo turebye ibindi tubwirwa mu gitabo cy’Ibyakozwe, dushobora gufata umwanzuro nyawo. Ibi biraza gusobanuka neza uko tugenda dukomeza muri iyo nkuru.

Uko bigaragara, abigishwa b’i Tiro bumvaga Umwuka cyane hanyuma bahishurirwa ko ibibazo bitegereje Pawulo i Yerusalemu. Hanyuma bamaze guhishurirwa ibyo, bagerageje kumwumvisha ko atagomba kugenda. Mu busobanuro bwa William bw’Isezerano Rishya uyu murongo usobanuwe muri ubu buryo: “Bitewe n’uko Umwuka Wera yabumvishaga mu mitima bakomeje kuburira Pawulo ngo ntazakandagize ikirenge cye i Yerusalemu.”

Ariko abigishwa b’i Tiro ntibashoboye kugera ku byo bifuzaga, kuko Pawulo yakomeje urugendo rwe ajya i Yerusalemu nubwo bari bamuburiye.

Ibi bitwigisha ko tugomba kwirinda kwiyongerera ibyo dushatse ku nsobanuro z’amahishurirwa tubona mu mitima yacu. Pawulo yari azi neza ko ibibazo bimutegereje i Yerusalemu, ariko na none yari azi ko ari ubushake bw’Imana ko ajyayo uko biri kose. Iyo Imana iduhishuriye ikintu ku bw’Umwuka Wera, ntibivuga ko tugomba kukivuga, kandi tugomba kwirinda kwiyongereraho insobanuro zacu ku byo Umwuka aduhishuriye.

Ahagarara i Kayisariya

(Caesarea Stop Over)

Ahandi Pawulo yahagaze muri urwo rugendo rwe ajya i Yerusalemu ni ku cyambu cy’umudugudu wa Kayisariya:

Tugitinzeyo iminsi haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya. Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati, “Umwuka Wera avuze ngo; ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera I Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani'” (Ibyak 21:10-11).

Urabona hano urundi rugero rw’ukuntu Umwuka Wera yahamyaga “ingoyi n’imibabaro” byari bitegereje Pawulo i Yerusalemu. Ariko urabona ko Agabo atavuze ngo, “Nuko rero, umva uko Uwiteka avuga, ‘Ntujye i Yerusalemu!'” Oya, Imana yayoboraga Pawulo kujya i Yerusalemu kandi yarimo imutegura ikoresheje ubuhanuzi bwa Agabo, imutegurira ibibazo byari bimutegereje i Yerusalemu. Urabona kandi ko ubuhanuzi bwa Agabo bwashimangiraga gusa ibyo Pawulo yari amaze amezi azi mu mutima we. Ntitugomba na rimwe kuyoborwa n’ubuhanuzi. Igihe ubuhanuzi butaje bushimangira ibyo dusanzwe tuzi, ntitugomba kubukurikira.

Ubuhanuzi bwa Agabo ni ikintu dushobora gufata nko “kuyoborwa mu buryo butangaje,” kuko bwarenze uko Pawulo yumvaga mu mutima we gusa. Iyo Imana itanze “ubuyobozi butangaje,” nk’iyerekwa cyangwa ijwi ryumvikana, ubusanzwe biba bitewe n’uko Imana iba izi ko urugendo rutazaba rworoshye. Tuba dukeneye ibindi bimenyetso bitwemeza neza bizanwa n’uko kuyoborwa gutangaje. Ku bijyanye na Pawulo, yari kuzagarukira hafi gupfa yishwe n’igihiriri cy’abantu bigaragambije kandi akazamara imyaka itari micye mu nzu y’imbohe mbere y’uko afata urugendo rwe ajya I Roma ajyanywe ari imbohe. Nyamara bitewe n’uko kuyoborwa gutangaje yahawe, yashoboye gutuza arakomera muri ibyo bibazo byose, azi neza ko iherezo rizaba ryiza.

Niba utabonye uko kuyoborwa gutangaje ntibikwiye gutuma uhangayika kuko nubishaka, Imana izabiguha byanze bikunze. Ahubwo iteka tugomba kuba maso tugakurikira ijwi ry’imbere mu mutima riduhamiriza.

Mu Ngoyi ariko Mu Bushake bw’Imana

(In Chains and in God’s Will)

Igihe Pawulo yageze I Yerusalemu, yarafashwe atabwo mu nzu y’imbohe. Na none yongeye guhabwa kuyoborwa kudasanzwe mu buryo bw’iyerekwa abona:

Mu ijoro ry’uwo munsi Umwami amuhagarara iruhande[rwa Pawulo] aramubwira ati, “Humura; uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma” (Ibyak. 23:11).

Urabona ko Yesu atavuze ngo, “Pawulo, ubu urakora iki hano? Nagerageje kukuburira ngo utaza i Yerusalemu!” Oya, mu byukuri ahubwo yashimangiye ubuyobozi Pawulo yari yumvise mu mutima we mu mezi macye mbere yaho. Pawulo i Yerusalemu yari ari rwose mu mugambi w’Imana kugira ngo ahamirize Yesu. Kandi amaherezo yagombaga kuzavuga Kristo i Roma.

Ugomba gukomeza kwibuka ko mu ruhande rumwe umuhamagaro w’ibanze wa Pawulo kwari ukuzahamya atari imbere y’Abayuda gusa, ahubwo n’imbere y’abanyamahanga n’imbere y’abami (reba Ibyak 9:15). Mu gihe cy’ifungwa rye I Yerusalemu na nyuma yaho i Kayisariya, Pawulo yagize amahirwe yo guhamya imbere y’umutegeka Feliki, imbere ya Porukiyo Fesito, n’imbere y’umwami Agiripa, uwo Pawulo “yabuzeho hato ngo amwemeze” (Ibyak 26:28) kwizera Yesu Kristo. Hanyuma amaherezo Pawulo yaje koherezwa guhamya imbere y’umwami w’Umuroma Nero ubwe.

Mu Nzira Ajya kwa Nero

(On the Way to See Nero)

Pawulo na none ari mu bwato bwari bumujyanye muri Italiya, yongeye guhabwa ubuyobozi bw’Imana mu gutega amatwi umutima we. Ubwo umutegeka w’ubwato n’umwerekeza bageragezaga gushaka aho batsika ubwato ku kirwa cya Kireti ngo bahamare igihe cy’imbeho, Pawulo yahawe ihishurirwa:

Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n’iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati, “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo” (Ibyak 27:9-10).

Pawulo yabonye ibyendaga kuba. Biragaragara ko uko kubibona kwe kwari ukubyiyumvamo mu buryo abihawe n’Umwuka.

Ikibabaje ariko umutware utwara umutwe ntiyumviye inama ya Pawulo ahubwo ashaka ko bakomeza bakajya mu wundi mwaro. Ingaruka yabaye ko bamaze ibyumweru bibiri bafatiwe hagati mu miyaga ikomeye y’ishuheri. Ibintu byaje kuba bibi cyane kugeza ubwo ku munsi wa kabiri aberekeza ubwato batangiye kuroha ibintu byose byari mu bwato,ndetse ku munsi wa gatatu bajugunya n’iby’inkuge mu nyanja. Hanyuma Pawulo yaje kongera kuyoborwa n’Umwuka:

Kandi hashize iminsi myinshi izuba n’inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y’umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose twibaza ko nta wuzakira. Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati, “Yemwe bagabo, mwari mukwiye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu. Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge, kuko iri joro hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo nyikorera akambwira ati, ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.’ Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa” (Ibyak 27:20-26).

Ndibwira yuko icyatumye Imana iha Pawulo ukundi “kuyoborwa gutangaje ” kigaragara cyane ukurikije iri hishurirwa yari ahawe. Ibyo bishize, Pawulo yagombaga no guhura no kurohama mu bwato. Nyuma yaho gato yagombaga kuribwa n’inzoka y’ubumara bukaze (reba Ibyak 27:41-28:5). Mbega ukuntu ari byiza kugira marayika ukubwira mbere hakiri kare ko byose bizagenda NEZA!

Inama Zimwe na Zimwe

(Some Practical Advice)

Tangira utege amatwi umutima wawe wumve ibitekerezo n’ibyiyumviro bishobora kuba ari ubuyobozi bw’Umwuka Wera. Birashoboka ko mu ntangiriro wakora amakosa yo kwibwira ko ari Umwuka Wera urimo akuyobora kandi atari we, ariko ibyo ni ibisanzwe. Ntucike intege; wowe komeza gusa.

Na none kandi ni byiza gufata umwanya wiherereye ahantu hatuje, usenga mu ndimi unasoma Bibiliya. Iyo dusenga mu zindi ndimi ni umwuka wacu uba usenga, ibyo rero bituma turushaho kumva umwuka wacu. Na none kandi mu gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho ukaryūza bituma urushaho kumva umwuka wawe kuko Ijambo ry’Imana ari ibyokurya by’umwuka.

Iyo Imana ikuyoboye mu cyerekezo runaka, kuyobora kwayo ntikugabanuka. Ni ukuvuga ko ugomba gukomeza gusenga usengera ibyemezo bikomeye bimwe na bimwe wakenera gufata kumara igihe runaka kugira ngo umenye neza ko ari Imana irimo irakuyobora atari ibitekerezo byawe cyangwa amarangamutima yawe. Iyo nta mahoro wumva mu mutima wawe igihe usengera icyerekezo runaka, ntugomba kujya muri icyo cyerekezo mu gihe utaragira amahoro mu mutima.

Igihe uhawe kuyoborwa gutangaje, ibyo ni byiza, ariko ntukagerageze “kwizerera” kubona iyerekwa cyangwa kumva ijwi. Imana ntiyasezeranye ko izatuyobora muri ubwo buryo (nubwo ijya ibikora ku bw’impamvu zayo z’uko icyo ishatse cyose igikora). Nyamara ahubwo, dushobora igihe cyose kwizera ko ituyobora ikoresheje igihamya cyo mu mutima.

Icya nyuma, ntukagire ibyo wiyongereraho ku byo Imana ikubwiye. Imana ishobora kuguhishurira umurimo yaguteguriye uzakora mu bihe biri imbere, ariko ushobora kwibwira ko ari nko mu byumweru bitaha kandi hashobora kuzaca imyaka. Ndavuga ibyo nabonye. Ntukagereranye gusa ngo wishyirireho igihe. Pawulo yari afite icyo azi ku bihe bye biri imbere ariko ntiyari azi byose. Imana ishaka ko dukomeza kugendera mu kwizera igihe cyose.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Uburyo Bwo Kuyoborwa n’Umwuka (How to be Led by the Spirit)

Amasakaramentu (The Sacraments)

Igice Cya Makumyabiri Na Gatatu (Chapter Twenty-Three)

Yesu yahaye Itorero amasakaramentu abiri gusa: umubatizo w’amazi (reba Mat 28:19) n’Ifunguro Ryera (reba 1 Kor. 11:23-26). Turabanza twige ku mubatizo w’amazi.

Mu Isezerano Rishya, buri mwizera agomba kubatizwa imibatizo itatu itandukanye. Ni iyi: kubatizwa mu mubiri wa Kristo, kubatizwa mu mazi, no kubatizwa mu Mwuka Wera.

Iyo umuntu avutse ubwa kabiri, ako kanya aba abatijwe mu mubiri wa Krisito. Ni ukuvuga ko aba ahindutse urugingo rw’umubiri wa Kristo, itorero:

Kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe (1 Kor. 12:13; reba na Rom. 6:3; Ef. 1:22-23; Kolo 1:18, 24).

Kubatizwa mu mazi bikurikirana no gukizwa, kandi uyu mubatizo buri mwizera wese ashobora kandi agomba kuwubatizwa.

Icya nyuma, buri mwizera wese akwiriye kubatizwa mu mazi vuba bishoboka akimara kwihana ibyaha no kwizera Umwami Yesu. Kubatizwa ni cyo gikorwa cya mbere cyo kuganduka umwizera mushya yakagombye gukora:

Arababwira [Yesu] ati, “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka” (Mariko 16:15-16).

Itorero rya mbere ryahaga iryo tegeko rya Yesu ryo kubatizwa agaciro gakomeye cyane. Abizeye bashya bose bahitaga babatizwa bakimara gukizwa (reba Ibyak 2:37-41; 8:12-16, 36-39; 9:17-19; 10:44-48; 16:31-33; 18:5-8; 19:1-5).

Ibitekerezo Bimwe Ku Mubatizo Bidashingiye kuri Bibiliya

Some Unscriptural Ideas About Baptism

Bamwe babatiza banyanyagiza ibitonyanga by’amazi ku bizera bashya. Mbese ibyo biratunganye? Ijambo mu Isezerano Rishya ryasobanuwe kubatiza ni ijambo baptizo ry’Ikigiriki rivuga “kwibiza.” Ababatizwa mu mazi rero bagomba kwibizwa mu mazi ntabwo ari ukubamamagiraho udutonyi tw’amazi. Insobanuro y’umubatizo wa gikristo turi bwigeho mu kanya, nay o ishyigikira icyo gitekerezo cyo kwibiza.

Bamwe babatiza uduhinja, nyamara nta na hamwe dusanga muri Bibiliya impinja zabatijwe. Imihango nk’iyo ifite inkomoko ku nyigisho z’ibinyoma zo “guhindurwa mushya mu mubatizo” (“baptismal regeneration”)–aho bavuga ko umuntu avuka ubwa kabiri igihe abatijwe. Ibyanditswe bivuga neza ko umuntu agomba kubanza kwizera akabona kubatizwa. Bityo rero abana bamaze kumenya ubwenge bakamenya icyaha icyo ari cyo no kwihana no gukurikira Yesu, baba bashobora kubatizwa, ariko si abana bato n’impinja.

Hari abigisha yuko nubwo umuntu yakwizera Yesu aba atarakizwa keretse abanje kubatizwa mu mazi. Ibyo si byo ukurikije Ibyanditswe. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 10:44-48 na 11:17, dusoma ko abo mu rugo rwa Koruneliyo bakijijwe muntu n’umwe ushobora kubatizwa mu Mwuka Wera atabanje gukizwa (reba Yoh. 14:17).

Bamwe bavuga ko umuntu atabanje kubatizwa mu buryo bwabo bwihariye, ataba akijijwe nyabyo. Nta mugenzo runaka tubona mu byanditswe ugomba gukurikizwa kugira ngo umubatizo ube wemewe. Urugero hari abavuga ko umuntu aba adakijijwe iyo yabatijwe “mu izina rya Data, n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera” (Mat. 28:19) aho kubatizwa “mu izina rya Yesu” (Ibyak 8:16). Abo bantu bafite umwuka umwe n’uwakoreraga mu Bafarisayo, baminina umubu nyamara ingamiya bakayimira bunguri. Mbega ukuntu biteye agahinda kubona Abakristo bajya impaka ku magambo akwiye gukoreshwa mu mubatizo mu gihe isi itegereje uyibwira ubutumwa bwiza.

Icyo umubatizo ushushanya mu Byanditswe

(The Scriptural Symbolism of Baptism)

Umubatizo wo mu mazi ushushanya ibintu byinshi biba byamaze kuba mu buzima bw’umukristo mushya. Mu buryo busanzwe bw’ibanze, umubatizo uvuga ko ibyaha byacu byuhagiwe, tukaba duhagaze twera imbere y’Imana. Igihe Ananiya yatumwaga kuri Sawuli (Pawulo) akimara gukizwa, Ananiya yaramubwiye ati:

None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye(Ibyak 22:16).

Icya kabiri, umubatizo wo mu mazi ushushanya gupfana kwacu na Kristo, guhambanwa na we no kuzukana na we. Iyo tumaze kuvuka ubwa kabiri tugashyirwa mu mubiri wa Kristo, Imana itubara ko turi “muri Kristo” uhereye uwo mwanya. Nuko rero “muri Kristo,” twarapfuye, twarahambwe, kandi twazutse mu bapfuye kugira ngo tubeho nk’abantu bashya:

Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya (Rom. 6:3-4).

Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye (Kolo. 2:12).

Buri mwizera wese mushya agomba kwigishwa aya mahame y’ingenzi igihe abatizwa mu mazi, kandi agomba kubatizwa vuba mu buryo bushoboka akimara kwizera Yesu.

Ifunguro Ryera

(The Lord’s Supper)

IfunguroRyera rikomoka ku Ifunguro rya Pasika ryo mu Isezerano rya Kera. Muri rya joro Imana yavanaga Abisirayeli mu buja bw’Abanyegiputa, yategetse buri rugo kubaga umwana w’intama w’umwaka umwe maze bagasiga amaraso y’uwo mwana w’intama ku nkomanizo n’uruhamo rw’imiryango y’amazu yabo. Igihe “marayika w’urupfu” yanyuraga mu gihugu muri iryo joro, yica abana b’imfura muri Egiputa, yabonaga amaraso ku mazu y’Abisirayeli maze “agatambuka.”

Ikindi kandi Abisirayeli bagombaga gukora umunsi mukuru bakarya muri iryo joro bagasangira uwo mwana w’intama wa Pasika (Passover), bakarya n’umutsima udasembuye kumara iminsi irindwi. Iryo ryabaye itegeko ry’iteka ryose kuri Isirayeli, bikajya byibukwa uko umwaka utashye mu gihe kimwe (reba Kuva 12:1-28). Biragaragara ko umwana w’intama wa Pasika yashushanyaga Kristo, ari we witwa “Pasika yacu” mu 1 Abakorinto 5:7.

Igihe Yesu yashyiragaho Ifunguro Ryera, we n’abigishwa be barimo bizihiza umunsi mukuru w’ifunguro rya Pasika. Yesu yabambwe mu gihe cy’iminsi mikuru ya Pasika, asohoza koko iby’umuhamagaro we nk’ “Umwana w’intama ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29).

Umutsima turya n’umutobe tunywa bishushanya umubiri wa Yesu washenjaguwe ku bwacu, n’amaraso ye yatumenewe ngo tubabarirwe ibyaha:

Bakirya yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati, “uyu ni umubiri wanjye.” Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati, “Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data” (Mat. 26:26-29).

Intumwa Pawulo yavuze iyo nkuru muri ubu buryo:

Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima akawushimira, akawumanyagura akavuga ati, “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati, “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.” Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira (1 Kor. 11:23-26).

Ryari kandi Mu buhe Buryo

(When and How)

Bibiliya ntivuga incuro tugomba kujya ku Ifunguro Ryera,ariko biragaragara neza ko mu Itorero rya mbere, Ifunguro Ryera ryakorwaga kenshi mu materaniro y’amatorero yo mu rugo nk’uko barya ibyo kurya bisanzwe (reba 1 Kor. 11:20-34). Bitewe n’uko Ifunguro Ryera rikomoka ku Ifunguro rya Pasika, kwari ukujya ku meza abantu bakarya nyakurya mu gihe Yesu yaritangizaga, kandi ni ko byakorwaga mu Itorero rya mbere, ni na ko bikwiye gukorwa muri iki gihe. Ariko igice kinini cy’Itorero kiracyakurikira gusa “imigenzo y’abantu.”

Dukwiye kujya ku Ifunguro Ryera dufite kubaha Imana. Intumwa Pawulo yavuze ko ari igicumuro gikomeye kujya ku Ifunguro Ryera uko bidakwiriye:

Nicyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami. Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye gucirwaho iteka. Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza. Nyamara iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirwa ho iteka hamwe n’ab’isi (1 Kor. 11:27-32).

Duhamagarirwa kwinira tukisuzuma mbere y’uko tujya ku Ifunguro Ryera, kandi igihe dusanze dufite icyaha, tuba tugomba kucyihana tukacyatura. Bitabaye ibyo, dushobora kugibwaho n’urubanza rwo “gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.”

Kuko Yesu yapfuye akamena amaraso ye kugira ngo adukure mu ngoyi y’icyaha, birumvikana ko tutagomba kwegera ibintu bishushanya umubiri n’amaraso bye, dufite ibyaha tutatuye ngo tubyihane. Iyo twanze tugapfa kurya no kunywa dushobora kuba twihamagariye gucirwa ho iteka mu buryo bwo kurwaragura no gupfa imburagihe, nk’uko byagenderaga Abakristo b’i Korinto. Uburyo bwo kwirinda guhanwa n’Imana ni “ukwicira urubanza ubwacu,” ni ukuvuga kwemera ibyaha byacu no kubyihana.

Icyaha cy’ibanze cy’Abakristo b’Abakorinto kwari ukubura urukundo; basubiranagamo bashyamirana. Mu byukuri uko kutitanaho kwabo byagaragariraga no mu Ifunguro Ryera aho igihe bamwe babaga bashonje abandi babaga baguye ivutu (reba 1 Kor. 11:20-22).

Umutsima turya ushushanya umubiri wa Krisito, ari ryo torero ubu. Dusangira umutsima umwe, bivuga ubumwe bwacu nk’umubiri umwe (reba 1 Kor. 10:17). Mbega ishyano kujya gusangira umutsima usobanura umubiri umwe wa Krisito mu gihe umuntu afitanye amacakubiri no kurwana n’abandi bagize uwo mubiri! Mbere y’uko tujya ku Ifunguro Ryera, tugomba kubanza gutunganya ubusabane bwacu na bene Data muri Krisito.

To subscribe to David Servant's periodic e-teachings, click here.


Kinyarwanda » Amasakaramentu (The Sacraments)