Ibitekerezo by’Iki Gihe Byerekeye Intambara yo Mu Mwuka, Igice cya 1

Igice Cya Mirongo Itatu (Chapter Thirty)

Ibyerekeye iby’intambara yo mu mwuka byaramamaye cyane mu itorero muri iyi myaka ishize ya vuba. Ikibabaje ariko, ibyinshi mu byigishwa bivuguruza Bibiliya. Ingaruka iba ko usanga abakozi b’Imana benshi hirya no hino mu isi bigisha bakanarwana intambara y’umwuka Bibiliya itavuga. Koko hari intambara yo mu mwuka Ibyanditswe bivuga, kandi iyo ni yo abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa bakwiye kurwana bakanigisha.

Muri iki gice n’ikigikurikira ndavuga ku myumvire mibi abantu bagira kuri Satani no ku ntambara yo mu mwuka. Ni icyegeranyo cy’ibiri mu gitabo nanditse kitwa, Modern Myths About Satan and Spiritual Warfare(“Ibyo Abantu Bibwira Kuri Satani n’Intambara Yo Mu Mwuka Muri Iki Gihe”). Icyo gitabo ushobora kugisoma mu Cyongereza mu buryo bwuzuye ku rubuga rwacu rwa interineti [2] Tugomba guhagarara neza tugashyira mu gaciro. Byongeye kandi hari ingero nyinshi muri Bibiliya z’aho abamarayika bazaniye abantu ubutumwa bakabubagezaho batagombye kurwana n’abamarayika ba Satani babategeye mu nzira bava mu ijuru. Birashoboka ko wenda abo bamarayika byagiye biba ngombwa ko babanza kurwana n’abadayimoni mu nzira mbere y’uko bashobora gusohoza ubutumwa, ariko niba byarabayeho, ntacyo tubiziho, kuko Bibiliya ntacyo ibitubwiraho.

Bityo rero turakomereza ku cya gatatu abantu bakunze kwizera kidafite ishingiro.

Igitekerezo #3: “Igihe Adamu Yacumuraga, Satani Yafashe Ubutware bwa Adamu Bwo Gutegeka Isi.”

Ariko se koko byagenze bite kuri Satani igihe abana b’abantu bacumuraga? Abantu bamwe bibwira ko Satani yazamutse mu ntera cyane igihe Adamu yakoraga icyaha. Baravuga ngo Adamu ubundi mbere yari “imana y’iyi si,” ngo ariko Adamu amaze kugwa Satani yafashe iyo ntebe, bityo bimuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashatse byose ku isi. Ngo n’Imana ntiyabaye igishoboye kuba yamubuza kuva icyo gihe, ngo kuko Adamu yari afite “uburenganzira busesuye” bwo guha ubutware bwe Satani, kandi Imana yagombaga kubahiriza amasezerano yagiranye na Adamu, kandi ayo masezerano yari abaye aya Satani. Ngo ubu rero Satani ni we ufite “ubutware bwa Adamu,” ngo kandi Imana ntishobora kubyambura Satani “igihe cy’ubutware Adamu yahawe kitarashira.”

Mbese iyo mitekerereze ni yo? Satani yahawe “ubutware bwa Adamu” igihe yakoraga icyaha?

Oya na mba. Igihe abana b’abantu bakoraga icyaha ntacyo Satani yungutse uretse kuvumwa n’Imana no gusezeranirwa ko azarimbuka burundu.

Bibiliya ntaho ivuga na rimwe ko Adamu mbere na mbere yari “imana y’iyi si.” Icya kabiri, Bibiliya nta na rimwe ivuga ko Adamu yari afite uburenganzira busesuye bwo guha uwo ari we wese ubwo butware bavuga yari afite bwo gutegeka isi. Icya gatatu, nta na rimwe Bibiliya ivuga ko Adamu yari afite ubutware bufite igihe buzarangirira. Ibi bitekerezo byose ntabwo bishingiye kuri Bibiliya.

Ni ubuhe butware ubundi Adamu yari afite mbere na mbere? Dusoma mu gitabo cy’Itangiriro ko Imana yabwiye Adamu na Eva iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itang 1:28).

Nta kintu na kimwe Imana yavuze cy’uko Adamu ari “imana” ku isi, cyangwa cy’uko azategeka ibintu byose, nko kugenga iby’imvura n’umucyo n’imiyaga n’ibindi, cyangwa ko azategeka abantu bazavuka bose bo mu bihe bizakurikira, n’ibindi. Yahaye gusa Adamu na Eva, nk’abantu ba mbere, gutwara amafi, inyoni n’inyamaswa kandi ibategeka kuzura isi no kuyigarurira.

Igihe Imana yaciraga iteka kuri Adamu, ntacyo yigeze ivuga cy’uko yambuwe ubutware bwe bwo kuba “imana y’iyi si.” Ikindi kandi , nta cyo yabwiye Adamu na Eva cy’uko bambuwe ubutware ku mafi yo mu nyanja, inyoni n’ibisiga n’inyamaswa. Mu byukuri, ndibwira ko ari ibintu bigaragara kokugeza ubu abantu bagifite ubutware ku mafi n’ibisiga n’ “ibintu byose bifite ubugingo byigenza hasi.” Abantu baracyagwira bakuzura isi kandi bakayigarurira. Ntacyo Adamu yatakaje ku butware bwe yahawe n’Imana mbere na mbere.

Mbese Satani si “Imana y’iyi Si”?

(Isn’t Satan “God of This World”?)

Ariko se Pawulo ntiyise Satani “imana y’iyi si,” Yesu na we akamwita “umutware w’iyi si”? Yego ni ko bamwise koko, ariko nta n’umwe muri bo wavuze ko Adamu yari “imana y’iyi si” cyangwa ko Satani yavanye ubwo butware kuri Adamu amaze kugwa.

Kandi, Satani kwitwa “imana y’iyi si” ntibishatse kuvuga ko ashobora gukora icyo ashatse cyose mu isi cyangwa ko Imana nta bubasha ifite bwo kumubuza. Yesu yaravuze ati, “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Mat. 28:18). Niba rero Yesu afite ubutware bwose mu isi, Satani ashobora kugira icyo akora ari uko gusa amuhaye uruhushya.

Ni nde wahaye Yesu ubutware bwose mu ijuru no mu isi? Igomba kuba ari Imana Data yabumuhaye, ari yo yari ibufite kugira ngo ibuhe Yesu. Ni yo mpamvu Yesu avuga kuri Se yamwise “Umwami w’ijuru n’isi” (Mat 11:25; Luka 10:21).

Imana ifite ubutware bwose mu isi kuva yayirema. Ku ntangiriro yahaye abantu agace gato k’ubutware, kandi ntabwo abantu bigeze na rimwe batakaza ubwo yabahaye mbere na mbere.

Iyo Bibiliya ivuze ko Satani ari imana cyangwa umutware w’iyi si, iba ishaka kuvuga gusa ko abantu b’isi (batavutse ubwa kabiri) bayobotse Satani. Ni we bakorera, babimenya cyangwa batabimenya. Ni we mana yabo.

Ubutunzi Satani atanga?

(Satan’s Real-Estate Offer?)

Ahanini iyo myizerere y’ubutware Satani yagezeho bushingira ku nkuru y’uburyo Yesu yageragejwe na Satani mu butayu, yanditse muri Matayo no muri Luka. Reka turebe uko Luka abivuga kugira ngo turebe icyo dukuramo:

Umwanzi [Satani] aramuzamura [Yesu] amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati, “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” Yesu aramusubiza ati, “Handitswe ngo, ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine'” (Luka 4:5-8).

Mbese ibi bivuga ko Satani agenga ibyo mu isi byose, cyangwa ko Adamu yabimweguriye, cyangwa ko Imana nta bushobozi ifite bwo kubuza Satani ibyo ashatse gukora? Oya, kandi bitewe n’impamvu zitandukanye.

Icya mbere, tugomba kwitonda mu gushingira imyizerere yacu ku magambo yavuzwe n’uwo Yesu yise “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Rimwe na rimwe Satani avuga ukuri, ariko hariya, dukwiye kwitonda cyane, kuko ibyo Satani yavuze bisa nk’aho bivuguruza ibyo Imana yavuze.

Mu gice cya kane cy’igitabo cya Daniyeli, tuhabona inkuru y’ukuntu Umwami Nebukadinezari yacishijwe bugufi. Nebukadinezari, yuzuye ubwibone bw’icyubahiro cye n’imirimo yakoze ikomeye, yabwiwe n’umuhanuzi Daniyeli ko agiye guhabwa ubwenge nk’ubw’inyamaswa kugeza aho azamenyera ko “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka” (Dan. 4:25). Ibi bisubirwamo incuro enye zose muri iyi nkuru imwe, mu gushimangira uburemere bwabyo (reba Dan. 4:17, 25, 32; 5:21).

Urabona ko Daniyeli yavuze ati, “Isumbabyose ni yo itegeka ubwami bw’abantu.” Ibyo birerekana ko Imana hari ubutegetsi ifite mu isi, si byo se?

Urabona ko aya magambo ya Daniyeli avuguruza mu buryo butaziguye ibyo Satani yabwiye Yesu. Daniyeli yavuze ko Imana “ibwimikamo uwo ishaka,” Satani na we ati, “Mbugabira uwo nshatse wese” (Luka 4:6).

None urizera nde? Jye nzizera ibya Daniyeli.

Ariko, birashoboka ko Satani yavugaga ukuri–tubirebye mu bundi buryo.

Satani ni “imana y’iyi si,” kandi ibyo bivuga, nk’uko namaze kubivuga, ko ategeka ubwami bw’umwijima, bugizwe n’abantu bose bo mu bihugu byose batubaha Imana. Bibiliya iravuga ngo “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Igihe Satani yavugaga ko ashobora guha uwo ashatse wese gutwara ubwami bwose bwo mu isi, ashobora kuba yaravugaga iwe gusa, ubwami bw’umwijima, bugizwe n’ubwami buto buto bwinshi butandukanye muri buri gihugu nk’uko tubibona mu isi. Ibyanditswe bitubwira ko Satani afite ibyiciro byinshi by’imyuka mibi akoresha mu gutwara ubwami bwe (reba Ef. 6:12), kandi dushobora kuvuga ko ari we uzamura cyangwa akamanura mu ntera iyo myuka y’abadayimoni mu byiciro bye, kuko ari we mutware. Muri ubwo buryo, Satani yabwiraga Yesu ko yamuha kuba uwa kabiri kuri we–akamwungiriza–akamufasha gutegeka ubwami bwe bw’umwijima. Icyo Yesu yagombaga gukora gusa kwari ugupfukamira Satani akamuramya. Ariko ibyo Yesu ntiyabyitayeho.

Ni nde Wahaye Satani Ubutware?

Hnyuma se twavuga iki kuri ibyo bya Satani byo kuvuga ko “yahawe” ubutware kuri ubwo bwami bwose?

Na none, igishoboka cyane ni uko Satani yabeshyaga. Ariko wenda reka tuvuge ko yavugaga ukuri.

Urabona ko Satani atavuze ngo ni Adamu wabumuhaye. Nk’uko twamaze kubibona, Adamu ntabwo yashoboraga kubuha Satani kuko ntabwo Adamu yigeze abugira ngo abe yabutanga. Adamu yategekaga, amafi, ibisiga, n’inyamaswa, ntabwo ari ubwami bw’ibihugu. (Mu byukuri nta bwami bw’amahanga bwari burakabaho igihe Adamu yacumuraga.) Ikindi kandi, niba Satani ubwami yavugaga yaha Yesu ari ubwami bw’umwijima, bugizwe n’abadayimoni bose n’abantu badakijijwe, nuko rero nta buryo na bumwe twavuga ko Adamu yaba yarahaye Satani ubwo butware. Satani yategekaga abamarayika bacumuye mbere y’uko Adamu aremwa.

Satani ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko abantu bose bo mu isi bamuhaye ubutware bwo kubatwara, kuko mu gihe batagandukira Imana, babimenya batabimenya, baba bamugandukira.

Ikindi gishoboka cyane ndetse no kurushaho ni uko Imana yaba ari yo yabumuhaye. Birashoboka cyane, dukurikije icyo Ibyanditswe, ko Imana yabwiye Satani iti, “Wowe n’abadayimoni bawe mbahaye uruhushya rwo gutegeka umuntu wese udashaka kungandukira.” Ubu muri aka kanya byakugora kubyakira, ariko nyuma uraza kubona ko ari cyo gishobora kuba igisobanuro kiruta ibindi byose kuri ibyo bya Satani byo kuvuga ko yahawe ubutware. Niba Imana ari yo “itegeka ubwami bw’abantu”(Dan. 4:25), ni ukuvuga ko ubutware ubwo ari bwo bwose Satani yagira ku bantu bugomba kuba butanzwe n’Imana.

Satani atwara ubwami bw’umwijima gusa; bushobora kandi no kwitwa “ubwami bwigometse.” Yatangiye gutegeka ubwo bwami kuva igihe yirukanwaga mu ijuru, kandi ibyo byabaye mbere y’uko Adamu acumura. Ubwami bw’umwijima bwari bugizwe n’abamarayika bigometse gusa, kugeza ubwo Adamu yacumuye akagwa. Kuva Adamu amaze gukora icyaha, yagiye mu bwami bwigometse; nuko uhereye ubwo, ubwami bwa Satani ntibukigizwe n’abamarayika bigometse gusa ahubwo n’abantu bigometse barimo.

Satani yategekaga ubwami bw’umwijima kuva mbere hose Adamu ataranaremwa, nuko rero reka tureke kwibwira ko igihe Adamu yacumuraga, hari icyo Satani yafashe cyari gifitwe na Adamu mbere. Oya, ubwo Adamu yakoraga icyaha, yinjiye mu bwami bwigometse ariko bwari bumaze igihe buriho, ubwami butegekwa na Satani.

Mbese Imana Yatunguwe No Kugwa Kwa Adamu?

Andi makosa agaragara muri iyo “mitekerereze ivuga ko Satani yungutse” ni uko bituma Imana igaragara nk’aho nta bwenge ifite, nk’aho yaba yaratunguwe n’uko kugwa kwa Adamu maze ikisanga mu bihe bibabaje itateganyaga. Mbese Imana ntiyari izi ko Satani azagerageza Adamu na Eva kandi ko bizakurikirwa no kugwa k’umuntu? Niba Imana izi byose, kandi ni byo koko imenya byose, yari izi rwose ibizaba. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira ko na mbere y’uko irema abantu yari yarashyizeho umugambi wo kuzabacungura (reba Mat. 25:34; Ibyak 2:2-23; 4:27-28; 1 Kor. 2:7-8; Ef. 3:8-11; 2 Tim. 1:8-10; Ibyah. 13:8).

Imana yaremye Satani izi ko azacumura, kandi na Adamu na Eva yabaremye izi ko bazacumura. Nta buryo na mba buhari bwo kugira ngo Satani ariganye Imana ajyane ibyo Imana idashaka ko agira.

Mbese icyo mvuga ni uko Imana ishaka ko Satani aba “imana y’iyi si?” Yego, bipfa kuba bihuje n’intego zayo nk’Imana. Iyo Imana idashaka ko Satani akora, iba yaramushyize mu ibohero , nk’uko tubwirwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe 20:1-2 ko ari ko izamugira umunsi umwe.

Nyamara simvuga ko Imana ishaka ko hari umuntu n’umwe waguma munsi y’ubutware bwa Satani. Imana ishaka ko abantu bose bakizwa bakava mu bwami bwa Satani (Ibyak 26:18; Kolo 1:13; 1 Tim. 2:3-4; 2 Pet. 3:9). Ariko Imana ireka Satani agategeka umuntu wese ukunda umwijima (reba Yohana 3:19)–abakomeza kuyigomekaho bose.

Ariko se hari icyo twakora ngo dufashe abantu kuva mu butware bwa Satani? Yego, dushobora kubasengera kandi tukabahamagarira kwihana bakizera ubutumwa bwiza (nk’uko Yesu yabidutegetse). Nibemera, bazabaturwa mu butware bwa Satani. Ariko kwibwira ko dushobora “gukubita hasi” imyuka mibi igundiriye abo bantu ni ukwibeshya. Iyo abantu bashatse kwigumira mu mwijima, Imana irabareka. Yesu yabwiye abigishwa be ko umudugudu bazageramo ntiwakire ubutumwa bwabo bazawukunkumuriramo umukungugu wo mu birenge byabo bakahava bakajya mu wundi mudugudu (Mat 10:14). Ntabwo yababwiye kuhaguma ngo babanze bakubite ibihome by’abadayimoni hasi muri uwo mudugudu hanyuma abantu bashobore kwakira cyane ubutumwa bwiza. Imana yemerera imyuka mibi guheza mu ngoyi abantu banga kwihana no guhindukirira Kristo.

Ikindi Cyerekana Ubutware Bukomeye Imana Ifite kuri Satani

Hari ibindi byanditswe byinshi byerekana ko Imana itigeze itakaza ubutware kuri Satani igihe Adamu yacumuraga. Bibiliya ishimangira kenshi ko Imana yahoranye kandi izahorana ubutware busesuye kuri Satani. Satani ashobora gukora gusa ibyo Imana yemeye ko akora. Reka tubanze turebe ibibyerekana neza mu Isezerano rya Kera.

Ibice bibiri bibanza mu gitabo cya Yobu birimo urugero rwiza rwerekana ubutware Imana ifite kuri Satani. Aho tuhabona Satani ari imbere y’intebe y’Imana, ashinja Yobu. Muri icyo gihe, Yobu ni we muntu wubahaga Imana kurusha abandi bantu bose bari batuye isi, birumvikana rero ko Satani yagombaga kumwibasira. Imana yari izi ko Satani “yibasiye” Yobu (Yobu 1:8, reba ibisobanuro ku ruhande muri Bibiliya yitwa NASB), kandi yateze Satani amatwi ashinja Yobu ko ayikorera kubera imigisha yose yamuhaye (reba Yobu 1:9-12).

Satani yavuze ko Imana yazitiriye Yobu ikamurinda impande zose hanyuma asaba ko Imana ikuraho imigisha yahaye Yobu. Hanyuma Imana yemereye Satani kubabaza Yobu kugeza ku gipimo runaka atagomba kurenga. Ubwa mbere Satani ntiyari yemerewe gukora ku mubiri wa Yobu. Ariko nyuma Imana yaje kwemerera Satani ngo akore ku mubiri wa Yobu, ariko imubuza kumwica (Yobu 2:5-6).

Iki gice cy’Ibyanditswe cyonyine kiragaragaza neza Satani adashobora gukora icyo ashatse cyose. Ntiyashoboraga gukora ku mitungo ya Yobu Imana itarabimwemerera. Ntiyashoboye gukora ku magara ya Yobu kugeza ubwo Imana yabimwemereye. Kandi ntiyashoboye kwica Yobu kuko Imana yabimubujije.[3] Imana ifite ubutware kuri Satani, ndetse n’aho Adamu akoreye icyaha.

Umwuka Mubi Wateraga Sawuli ” Uvuye Ku Uwiteka”

Mu Isezerano rya Kera hari ingero nyinshi z’aho Imana yakoreshaga imyuka mibi nk’ibikoresho byo gusohoza uburakari bwayo. Dusoma muri 1 Samweli 16:14 ngo: “Icyo gihe Umwuka w’Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima.” Ibi biragaragara cyane ko byabaye kubera ko Imana yashakaga guhana Umwami Sawuli utarukiyigandukira.

Ikibazo gihari ni ukumenya icyo amagambo “umwuka mubi uvuye ku Uwiteka” ashatse kuvuga. Bishatse se kuvuga ko Imana yajyaga yohereza umwuka mubi ubana na yo mu ijuru, cyangwa biravuga ko Imana mu butware bwayo yarekaga umwuka umwe mu myuka mibi ya Satani ukajya guhagarika Sawuli umutima? Ndibwira ko Abakristo benshi bakwemeranya n’icyo cya kabiri, umuntu ahereye ku bindi Bibiliya yigisha. Impamvu Bibiliya ivuga ko uwo mwuka mubi “wavaga ku Uwiteka” ni uko uwo mwuka wajyaga guhagarika Sawuli umutima cyari igihano Uwiteka yamuhanishaga. Bityo rero tubona ko imyuka mibi iri munsi y’ubutware bw’Imana.

Mu gitabo cy’Abacamanza 9:23 turasoma ngo, “Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya uteranya Abimeleki n’ab’i Shekemu,” kugira ngo izabahanire gukiranirwa kwabo. Na none rero, uyu mwuka mubi ntabwo wabaga uvuye mu ijuru aho ubuturo bw’Imana buri, ahubwo wabaga uturutse mu bwami bwa Satani, hanyuma Imana ikawemerera gutegura imigambi mibisha ku bantu babikwiye. Imyuka mibi ntishobora gusohoza imigambi yayo mibi ku muntu uwo ari we wese idahawe uruhushya n’Imana. Niba atari ko bimeze, noneho Imana ntiyaba ishobora byose. Bityo rero na none dushobora kongera kwanzura tuvuga ko igihe Adamu yagwaga mu cyaha, Satani atatwaye ubutware ku buryo ndetse Imana itari igishoboye kugira icyo ibikoraho.

Ingero Ziri Mu IsezeranoRishya Z’uburyo Imana Irusha Satani Imbaraga

Isezerano Rishya ritanga ibindi bihamya bisenya iyo myizerere ivuga ko hari ubutware Satani yafashe.

Urugero, dusoma muri Luka 9:1 ko Yesu yahaye abigishwa be “ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni.” Kandi muri Luka 10:19, Yesu yarababwiye ati, “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.”

Niba Yesu yarabahaye ubutware ku mbaraga zose za Satani, agomba kubanza akabugira na we ubwe kugira ngo ashobore kubuha abandi. Satani ari munsi y’ubutware bw’Imana.

Nyuma tuza gusoma mu butumwa bwiza bwa Luka Yesu abwira Petero ati, “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka” (Luke 22:31). Aya magambo aragaragaza ko Satani atashoboraga kugosora Petero atabanje kubona uruhushya rw’Imana. Na none, Satani ari munsi y’ubutware bw’Imana.[4]

Kubohwa Kwa Satani Imyaka Igihumbi

Iyo dusoma inkuru y’ukuntu umumarayika azaboha Satani mu gitabo cy’

Ibyahishuwe 20, ntaho tubona ubutware bwa Adamu burangira. Impamvu yo kubohwa kwa Satani nta yindi ni “ukugira ngo atongera kuyobya amahanga” (Ibyah 20:3).

Igitangaje, nyuma y’imyaka 1,000 Satani aboshywe, azarekurwa hanyuma “azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi” (Ibyah 20:8). Ayo mahanga yayobejwe azakoranya ingabo atere Yerusalemu, aho Yesu azaba afite icyicaro. Nibamara kugota umurwa, umuriro uzamanuka uvuye mu ijuru “ubatwike” (Ibyah. 20:9).

Mbese hari uwajijwa kugeza ubwo yavuga ko igihe cy’ubutware bwa Adamu cyarimo n’agahe gato ka nyuma y’iyo myaka 1,000, maze bikaba ngombwa ko Imana ibohora Satani? Icyo ni igitekerezo gipfuye.

Oya, ahubwo icyo dukura muri ibi byanditswe na none ni uko Imana ifite ubutware bwuzuye kuri Satani ariko ikamureka ayobye abo ayobya kugira ngo gusa abe igikoresho cyo gusohoza imigambi y’Imana.

Kumara iyo myaka igihumbi y’ubutegetsi bwa Yesu, Satani ntacyo azaba ashobora gukora, nta muntu n’umwe azaba ashobora kuyobya. Ariko hazaba hari abantu mu isi, bazaba bubaha Kristo mu buryo bw’inyuma gusa aharebeshwa amaso y’umubiri, nyamara mu mutima bifuza kubona ingoma ye ihirikwa. Ariko kandi ntibazatinyuka kubigerageza bitewe n’uko bazaba bazi neza ko batashobora guhirika ubutegetsi bw’ “uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma” (Ibyah. 19:15).

Ariko Satani narekurwa, azashobora kuyobya abazaba banga Kristo mu mitima yabo, kandi mu bupfapfa bwabo bazagerageza ibidashoboka. Satani niyemererwa kuyobya abacecekanye ubwigomeke mu mitima yabo, ibihishwe mu mitima y’abantu bizajya ahabona, hanyuma Uwiteka azacira iteka abatabereye gutura mu bwami bwe.

Birumvikana iyo ni imwe mu mpamvu Imana ireka Satani akayobya abantu muri iki gihe. Hanyuma turi buze kureba intego z’Imana kuri Satani mu buryo bwuzuye, ariko reka hagati aho tuvuge ko nta muntu n’umwe Imana ishaka ko akomeza kubatirwa mu buriganya bwa Satani. Nyamara ariko ishaka kumenya ibiri mu mitima y’abantu. Satani ntashobora kuyobya abantu bazi kandi bizera ukuri. Ahubwo Imana irareka Satani akayobya abantu b’imitima yinangiye banga kwakira ukuri.

Pawulo avuga ku gihe cya antikristo, yaranditse ati;

Ni bwo wa mugome azahishurwa,uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe. Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka (2 Tes. 2:8-12).

Urabona ko Imana ari yo ivugwaho kohereza “ubushukanyi kugira ngo bizere ibinyoma.” Ariko na none urabona ko abo bantu bazayobywa ari abantu “batizeye ukuri,” bishatse kuvuga ko bagize amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza ariko ntibabwakira. Imana izareka Satani ahe antikristo ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo abanze Kristo bayobe, kandi intego y’Imana izaba igamije ni ukugira ngo amaherezo “bacirweho iteka.” Ni ku bw’iyo mpamvu kandi n’uyu munsi Imana ireka Satani akayobya abantu.

Iyo Imana itari kuba ifite impamvu yo kureka Satani ngo akore imirimo ye mu isi, iba yaramuciriye ahandi hantu akaboherwayo igihe yigomekaga. Muri 2 Petero 2:4 tubwirwa ko hari abamarayika bakoze ibyaha bamaze kujugunywa “mu mworera w’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka.” Iyo bihuza n’imigambi y’Imana yacu ishobora byose iba yarabigenje ityo no kuri Satani no ku bamarayika be. Ariko Imana ifite impamvu zayo zituma yarabaye iretse Satani n’abamarayika be ngo babe bakora mu isi.

Ubwoba Abadayimoni Bafite Bwo Kuzababazwa

Dusoza inyigisho yacu kuri iyi mitekerereze, urundi rugero rwa nyuma ruri mu byanditswe twareba ni inkuru ya ba Bagadareni bari bafite dayimoni:

Amaze [Yesu] gufata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri batewe n’abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. Barataka cyane bati, “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?” (Mat 8:28-29).

Iyi nkuru ijya ikunda gukoreshwa cyane n’abashyigikiye imyizerere y’uko Satani hari ubutware yafashe, bakayikoresha bashyigikira icyo gitekerezo. Bakavuga ngo, “Abo badayimoni biyambaje ubutabera bwa Yesu no gushyira mu gaciro kwe. Ngo bari bazi ko nta burenganzira afite bwo kubica urupfu n’agashinyaguro mbere y’uko ubutware Adamu yari yahawe bucyura igihe, ari cyo gihe abadayimoni na Satani bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku aho bazababarizwa ijoro n’amanywa iteka ryose.”

Ariko mu byukuri ahubwo barabicuritse. Abadayimoni bari bazi ko Yesu afite ububasha n’uburenganzira bwose bwo kubica urupfu n’agashinyaguro igihe icyo ari cyo cyose yashakira, ari yo mpamvu yatumye bamutakambira ngo abababarire. Biragaragara cyane ko bari bafite ubwoba bw’uko Umwana w’Imana ashobora kubohereza kwicwa urw’agashinyaguro mbere y’igihe. Luka atubwira ko bamwinginze ngo “atabategeka kujya ikuzimu” (Luka 8:31). Iyo Yesu ataza kugira uburenganzira kubera ngo uburenganzira Satani yari afite , ntibaba bararinze guhangayika na gato.

Abo badayimoni bari bazi ko ubugingo bwabo buri mu maboko ya Yesu, nk’uko byerekanwa no kwinginga kwabo basaba kutirukanwa ngo bave mu gihugu (Mariko 5:10), gutakamba kwabo ngo bemererwe kwinjira mu mukumbi w’ingurube wari hafi aho (Mariko 5:12), kwinginga ngo badatabwa “ikuzimu” (Luka 8:31), no gutakambira Kristo ngo batajya kwicwa urupfu rw’agashinyaguro “igihe” kitaragera.

Igitekerezo #4: “Satani nk’ ‘imana y’iyi si’ afite ububasha ku bintu byose byo mu isi, harimo n’ubutegetsi bw’ibihugu, ib za, no guhindagurika kw’ikirere.”

(Myth #4: “Satan, as ‘the god of this world’ has control over everything on the earth, including human governments, natural disasters, and the weather.”)

Intumwa Pawulo yita Satani “imana y’iyi si” muri Bibiliya (2 Kor. 4:4) Yesu akamwita “umutware w’iyi si” (Yoh 12:31; 14:30; 16:11). Abenshi bashingiye kuri ibi byanditswe, bagiye bibwira ko Satani afite ubutware busesuye bwo gutegeka isi. Nubwo twamaze kureba ibyanditswe bihagije bivuguruza iyi myizerere igoramye, dukwiriye na none kongera kwimbika kurushaho kugira ngo dusobanukirwe neza ukuntu mu byukuri imbaraga za Satani zifite umupaka ntarengwa. Tugomba kwitonda kugira ngo imyumvire yacu kuri Satani idashingira ku byanditswe bine gusa bimwita imana y’iyi si cyangwa umutware w’iyi si.

Iyo dukomeje kwiga Bibiliya neza, tubona ko Yesu atavuga gusa ko Satani ari “umutware w’iyi si,” ahubwo anita Se wo mu ijuru “Umwami w’ijuru n’isi” (Mat. 11:25; Luka 10:21). Ikindi kandi Pawulo na we kimwe na Yesu, ntiyavuze gusa ngo Satani ni “imana y’iyi si,” ariko yanavuze ko Imana ari “Umwami w’ijuru n’isi” (Ibyak 17:24). Ibi bitwereka ko yaba Yesu cyangwa Pawulo,nta n’umwe muri bo washakaga ko twakumva ko Satani afite ubutware bwose ku isi. Ubutware bwa Satani bufite aho bugarukira.

Itandukaniro rinini cyane hagati y’ibi byanditswe bitandukanye turisanga hagati y’ijambo isi [abantu] (world) n’isi(earth). Nubwo kenshi dukunze gukoresha aya magambo nk’aho asobanura kimwe, ariko mu Kigiriki cy’umwimerere aya magambo yombi aratandukanye. Iyo dusobanukiwe itandukaniro ryayo, turushaho cyane kumva ubutware bw’Imana n’ubwa Satani ku isi icyo ari cyo.

Yesu yavuze ko Imana Data ari Umwami w’isi (earth). Ijambo isi (earth) mu rurimi rw’Ikigiriki ni ge. Rishatse kuvuga ubutaka, amazi n’ikirere bigize isi dutuyeho, ni na ryo ryakomotseho ijambo ry’Icyongereza geography(“ubumenyi bw’isi”).

Ariko Satani we Yesu yamwise umutware w’iyi si (world). Ijambo ry’Ikigiriki rivuga isi (world) ahangaha ni kosmos, rigasobanura mbere na mbere uko ibintu biteye cyangwa uko gahunda zigenwe. Ryo rivuga abantu aho kuvuga isi nk’umubumbe dutuyeho w’ubutaka n’amazi n’ibindi. Ni yo mpamvu kenshi Abakristo bita Satani “imana y’imikorere y’iyi si.”

Muri iki gihe, ntabwo Imana ifite ubutware bwuzuye ku isi[abantu] (world), kuko itagenga abantu bose bo ku isi. Impamvu ibitera ni uko Imana yahaye abantu uburenganzira bwo kwihitiramo ugomba kubagenga akababera shebuja, ariko abenshi bahisemo kuyoboka Satani. Abantu kuba bafite uburenganzira bwo guhitamo, birumvikana, biri mu mugambi w’Imana.

Pawulo yakoresheje irindi jambo ritandukanye n’iryo avuga isi (world), yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki aion, ubwo yandikaga avuga ku by’imana y’iyi si. Iri jambo aion rishobora gusobanura age (ibihe) kandi akenshi ni ko risobanura, bishatse kuvuga igihe runaka gifite aho gitangirira n’aho kirangirira. Satani ni imana y’iki gihe.

Ibi byose bishatse kuvuga iki? Isi (earth) ni ubu butaka dutuyeho. Isi (world) ivuga abantu batuye kuri iyi si muri iki gihe, by’umwihariko cyane cyane abantu badakorera Yesu. Bakorera Satani kandi babohewe mu mikorere ye y’ingeso mbi z’ibyaha. Twebwe Abakristo turi “mu isi” ariko ntituri “ab’isi” (Yohana 17:11,14). Tuba mu baturage b’ubwami bw’umwijima, ariko mu byukuri twe turi mu bwami bw’umucyo, ubwami bw’Imana.

Ubu rero noneho igisubizo cyacu turakibonye. Tubivuge mu buryo bworoshye: Imana ifite ubutware bwuzuye mu kugenga isi (earth). Satani, ahawe uruhushya n’Imana, agenga “imikorere y’isi (world) gusa, agenga abo mu bwami bw’umwijima. Ku bw’iyo mpamvu intumwa Yohana yanditse ko “isi (world) yose (ntabwo ari isi [earth] yose iri mu mubi” (1 Yohana 5:19).

Ibi ntabwo bivuze ko Imana nta butware ifite ku isi (world), cyangwa ku mikorere y’isi, cyangwa ku b’isi. Nk’uko Daniyeli yavuze ni yo, “itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishaka wese” (Dan. 4:25). Ishobora gushyira hejuru uwo ishaka igacisha bugufi uwo ishaka. Ariko nk’ “umutegeka w’ikirenga w’ubwami bw’abantu,” ifite ubutware bwo kureka Satani akagira igice cy’abantu atwara, ni ukuvuga abantu bigometse ku Mana.

Turebe Ibyo Satani Yavugaga Gutanga

(Satan’s Offer Considered)

Gutandukanya isi (earth) n’isi (world) binadufasha gusobanukirwa ikigeragezo cya Yesu mu butayu. Satani yeretse Yesu “ubwami bwose bw’isi (world) mu kanya gato.” Satani ntabwo ari umwanya mu butegetsi bw’abantu yahaga Yesu, nko kuba perezida cyangwa minisitiri w’intebe. Satani si we uzamura cyangwa ngo acishe bugufi abategetsi bo mu isi–ni Imana.

Ahubwo, Satani agomba kuba yareretse Yesu uduce tw’ubwami bwe bw’umwijima. Yeretse Yesu inzego zitandukanye z’abadayimoni uko uturere bagenga mu bwami bw’umwijima dukurikirana, n’abantu bigometse ku Mana bakaba abagaragu babo. Satani rero yabwiraga Yesu ko yamuha gutegeka ubwami bwe–Yesu aramutse yemeye kumusanga bakigomeka ku Mana hamwe. Yesu rero yari kuba uwa kabiri kuri Satani mu butegetsi bw’ubwami bw’umwijima.

Ubutware bw’Imana ku Bwami bw’abantu

(God’s Control Over Earthly, Human Governments)

Reka turebe ku buryo bw’umwihariko aho ubutware bwa Satani butarenga dushingiye ku byanditswe bihamya ubutware Imana ifite ku butegetsi bwo mu isi. Satani hari ubutware afiteho mu butegetsi bwo mu isi bitewe gusa n’uko hari ubutware afite ku bantu badakijijwe, kandi ubutegetsi bwo mu isi akenshi buba bufitwe n’abantu badakijijwe. Ariko hejuru y’ibyo byose, Imana ni yo igenga ubutegetsi bw’abantu, Satani ashobora kubakoresha kugeza gusa aho Imana itamwemerera kurenga.

Twamaze kubona amagambo Daniyeli yabwiye Umwami Nebukadinezari, ariko kuko ari amagambo ahumura amaso cyane, reka twongere tuyarebe.

Umwami ukomeye Nebukadinezari yazamutse cyane mu bwibone kubera imbaraga n’ibyo yari yarakoze bikomeye, hanyuma Imana ica iteka ryo kumumanura ikamucisha bugufi cyane kugira ngo amenye ko ” Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ikabugabira uwo ishaka, ikimikamo uworoheje nyuma ya bose” (Dan. 4:17). Biragaragara ko Imana ari yo yari ikwiye gushimirwa gukomera k’ubutegetsi bwa Nebukadinezari. Kandi ibi ni ko bimeze kuri buri mutegetsi wo mu isi. Intumwa Pawulo avuga ku bategetsi bo mu isi yaravuze ati “nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana” (Rom. 13:1).

Uhereye ku itangiriro Imana ni yo mugaba w’ikirenga w’ibyaremwe byose. Hagize undi uwo ari we wese ugira ubutware ubwo ari bwo bwose, ni uko gusa Imana yaba yemeye kumuhaho agace.

Hanyuma se abatware babi? Pawulo yashakaga kuvuga ko na bo bashyirwaho n’Imana? Yego ni byo yashakaga kuvuga. Mbere yaho muri urwo rwandiko, Pawulo yaranditse ati, “Ibyanditswe byabwiye Farawo biti, ‘Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngi izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose'” (Rom. 9:17). Imana yashyize hejuru Farawo w’umutima winangiye ifite intego yo kugira ngo yiheshe icyubahiro. Imana yashakaga kwerekanira imbaraga zayo zitangaje mu bitangaza byayo byo gukiza–kandi ibyo byatewe ni umuntu utumvira washyizwe hejuru n’Imana.

Mbese ibi ntibigaragarira no mu magambo Yesu yavuganye na Pilato? Pilato atangajwe n’uko Yesu yanze kumusubiza, yaramubwiye ati, “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?” (Yohana 19:10).

Yesu aramusubiza ati, “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara, utabuhawe buvuye mu ijuru” (Yohana 19:11). Bitewe n’uko Imana yari izi ububi bwa Pilato, yamuhaye ubutware kugira ngo umugambi wayo kuri Yesu gupfa urupfu rwo ku musaraba uzasohozwe.

Iyo ucishije amaso gusa mu bitabo by’amateka by’Isezerano rya Kera ubona ko rimwe na rimwe Imana ikoresha abategetsi b’abagome kugira ngo isuke uburakari bwayo ku bantu babukwiye. Nebukadinezari Imana yamukoresheje mu guhana amahanga menshi yo mu Isezerano rya Kera.

Muri Bibiliya hari ingero nyinshi z’abategetsi Imana yashyize hejuru cyangwa ikabacisha bugufi. Urugero, mu Isezerano Rishya dusoma ibya Herode, wananiwe guha Imana icyubahiro igihe bamwe mu bantu be basakuzaga bati, “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” (Ibyak 12:22).

Ingaruka? “Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya…aherako agwa inyo umwuka urahera” (Ibyak 12:23).

Ntiwibagirwe ko Herode yari uwo mu bwami bwa Satani, ariko ntabwo yari hejuru y’amategeko y’Imana. Biragaragara ko Imana ishatse yahanantura umutegetsi uwo ari we wese wo muri iki gihe cya none.[5]

Ubuhamya bw’Imana ubwayo

Reka turangiza, dusome ibyo Imana ubwayo yivugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya ku byerekeye ubutware bwayo ku bwami bw’abantu.

“Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi?” Ni ko Uwiteka abaza. “Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe. Igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho bisenywe birimbuke, ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira. Kandi igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze, ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira” (Yer. 18:6-10).

Urabona ko nta kuntu Satani, igihe yageragezaga Yesu mu butayu, yari afite uburenganzira n’ubushobozi bwo kugira ubutware amuha ku butegetsi bw’ubwami bw’abantu ku isi? Niba yaravugishaga ukuri (nk’uko rimwe na rimwe ajya abigira), ubwo rero ubutware yavugaga yaha Yesu bwari ubwo gutegeka ubwami bwe bw’umwijima.

Ariko se Satani afite ijambo ku bwami bw’abantu? Yego, ariko gusa bitewe n’uko ari we utegeka ibitekerezo by’abantu badakijijwe, kandi mu butegetsi bw’abantu harimo abantu badakijijwe. Nyamara na none ijambo ashobora kugira ni ku rwego Imana iba imwemereye gusa, kandi Imana ifite kuburizamo imigambi ya Satani igihe icyo ari cyo cyose ishakiye. Intumwa Yohana yanditse ko Yesu ari we “utwara abami bo mu isi” (Ibyah. 1:5).

Mbese Satani ashobora guteza ibza n’ikirere kibi?

Bitewe n’uko Satani ari “imana y’iyi si,” abenshi bibwira ko rero anafite ububasha bwo kugenga guhindagurika kw’ikirere kandi akaba ari we uteza ibīza, nk’amapfa, imyuzure, imiyaga y’inkūbi, ibishyitsi n’ibindi. Ariko se ni ko Bibiliya ivuga? Na none aha tugomba kwitonda cyane kugira ngo imyumvire yacu kuri Satani idashingira gusa ku cyanditswe kimwe kivuga ngo, “umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura” (Yoh 10:10). Mbega ukuntu numvise kenshi abantu bakoresha uyu murongo bashaka kwemeza ko ikintu cyose kije kwiba, kwica no kurimbura kiba giturutse kuri Satani! Nyamara iyo dusomye Bibiliya twitonze, tubona ko Imana ubwayo rimwe na rimwe yica ikarimbura. Reba iyi mirongo itatu mu ngero nyinshi zishoboka:

Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine, ari yo ibasha gukiza no kurimbura (Yak 4:12).

Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri gehinomu. Ni koko ndababwira abe ari we mutinya! (Luka 12:5.)

Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu (Mat. 10:28).

Tuvuze ko buri kintu cyose kirimo kwica cyangwa kurimbura ari igikorwa cya Satani twaba twibeshye. Hari ingero nyinshi muri Bibiliya z’aho Imana yica kandi ikarimbura.

Tugomba kwibaza, igihe Yesu yavugaga umujura utazanwa n’ikindi uretse kwiba, kwica no kurimbura, niba ari Sani yavugaga koko? Na none icyo bidusaba ni ugusoma tureba igihe ayo magambo yayavugiye, ibindi biyakikije. Umurongo umwe mbere y’ayo magambo yavuze y’umujura utazanwa n’ikindi uretse kwiba, kwica no kurimbura, Yesu yaravuze ati, “Abambanjirije bose bari abajura n’abanyazi, ariko intama ntizabumvise” (Yohana 10:8). Iyo dusomye amagambo yose Yesu yavuze muri Yohana 10:1-15 avuga ko ari we Mwungeri mwiza, birushaho kugaragara cyane ko amagambo umujura n’abajura yakoresheje yavugaga abigisha b’ibinyoma n’abayobozi b’amadini.

Imyumvire Itandukanye Ku By’ikirere kibi n’ib za

Iyo inkubi y’umuyaga cyangwa guhinda umushyitsi kw’isi byadutse, bizana ikibazo cy’imyizerere mu mitwe y’abantu bizera Imana: “Ni nde uteye ibi?” Hari uburyo bubiri gusa bushoboka ku Bakristo bizera Bibiliya: Ni Imana cyangwa ni Satani.

Bamwe bashobora kubyamagana bati: “Reka reka! Ntitugomba gushyira amakosa ku Mana! Amakosa ni ay’abantu. Imana yo irabahanira gusa ibyaha byabo.”

Niba Imana izana inkubi y’umuyaga n’ibishyitsi nk’ibihano by’ibyaha, ni byo koko amakosa ni ay’abantu batumvira si ay’Imana, ariko ntibibuza ko na none Imana ari yo bibarwaho kuko ibīza ntibishobora kubaho Imana idaciye iteka.

Cyangwa, niba kandi ari Imana yemerera Satani ngo ateze inkubi z’umuyaga cyangwa ibishyitsi`kugira ngo ihane abanyabyaha, koko dushobora kuvuga ko ari Satani ubiteza, ariko na none, ni Imana ibikora. Impamvu ni uko ari yo yemerera Satani guteza ibyo byago kandi bitewe n’uko ibyo bīza biba bibaye ari ingaruka zitewe n’uko Imana yarakajwe n’ibyaha by’abantu.

Abandi bavuga ko ari Imana ari na Satani ntawuteza iyo miyaga y’inkubi cyangwa ibishyitsi, ahubwo ngo ni “ibintu bisanzwe byo mu kirere by’iyi si yacu y’ibyaha yanduye.” Mu buryo bufifitse, na bo baba bavuga ko abantu ari bo ba nyirabayazana b’ibyo bīza, ariko na none baba hari icyo batarasobanukirwa. Ibi na none ntibikuramo uruhare rw’Imana. Niba imiyaga y’inkubi ari “ibintu bisanzwe gusa byo mu kirere cy’iyi si yacu y’ibyaha,” ni nde wategetse ko bibaho? Biragaragara ko mu byukuri imiyaga y’inkubi itaremwe n’abantu. Ni ukuvuga ngo, izo nkubi z’imiyaga ntizibaho kuko hari ibinyoma bigeze ku gipimo runaka bimaze kuzamuka mu kirere. Ibishyitsi by’imitingito y’isi ntibiba kuko hari umubare runaka w’abantu basambanye.

Oya, niba hari isano iri hagati y’icyaha n’inkubi z’imiyaga, ni ukuvuga ko Imana ibirimo, kuko iyo miyaga ya kirimbuzi ari igihano cy’ibyaha. Nubwo byaba bibaho rimwe na rimwe, na bwo ni Imana yagennye ko bizajya biba rimwe na rimwe, bityo rero ibifitemo uruhare.

Nubwo kandi nta sano yaba iri hagati y’ibyaha n’ibīza, hanyuma Imana ikaba yararemye isi ikayikwanjika ntiyiringanize, hakabamo amakosa mu miterere yayo ku buryo rimwe na rimwe ihinduka igatigita kandi n’ikirere rimwe na rimwe kikarakara kikihinduriza, na none Imana yabarwaho ibyo bishyitsi n’imiyaga y’inkubi kuko ari yo muremyi, kandi ayo makosa yayo atera abantu imibabaro.

“Nyina w’Ibiriho” ntabaho

(There is No “Mother Nature”)

Bityo rero dufite ibisubizo by’uburyo bubiri gusa ku kibazo cy’ibīza. Ni Imana cyangwa ni Satani uba ari inyuma yabyo. Mbere y’uko tureba ibyanditswe bitwereka igisubizo cy’ukuri, reka tubanze twongere dutekereze kuri ubwo buryo bubiri bushoboka.

Niba Satani ari we uteza ibīza, ni ukuvuga ko Imana ishobora cyangwa idashobora kumubuza kubikora. Niba Imana ishoboye kubuza Satani guteza ibīza ariko ntimubuze, ubwo na none ni ukuvuga ko ibifitemo uruhare. Ibyago by’ibīza ntibyashobora na rimwe kuba itabyemeye.

Ariko noneho ku rundi ruhande. Reka dufate ko, Imana idashoboye kubuza Satani gukora ibyo akora, ariko ikaba yifuzaga kumubuza. Ariko se koko ibyo birashoboka?

Niba Imana idashoboye kubuza Satani guteza ibīza, ubwo noneho Satani arusha Imana imbaraga, cyangwa ayirusha amayeri. Ibi ni byo, mu byukuri, ba bandi bizera ko “Satani yafashe ubutware bwo gutegeka isi igihe Adamu yagwaga” bavuga. Bavuga ko Satani afite uburenganzira buciye mu mategeko bwo gukora icyo ashatse ku isi ngo kuko yibye Adamu ubutware yari yahawe. Ngo none, Imana yifuzaga kuba yabuza Satani kugira ibyo akora bibi, ngo ariko igomba kubahiriza ubutware yari yageneye Adamu, ngo bukaba ubungubu bufitwe na Satani. Mu bundi buryo bishatse kuvuga ngo Imana yarajijwe ntiyashobora kumenya hakiri kare uko bizagenda igihe Adamu azacumura, ariko Satani we kubera ko azi ubwenge kurusha Imana, yagize ubushobozi Imana itifuzaga ko agira. Jye sinarota mvuga ngo Satani arusha Imana ubwenge.

Niba iyo myizere ivuga ko “Satani yafashe ubutware bwa Adamu” ari yo koko, twakwibaza impamvu Satani adateza ibishyitsi cyangwa inkubi z’imiyaga birenze ibyo ateza ubu, kandi n’impamvu atareba ahirundiye Abakristo benshi ngo abe ari ho yibasira. (Nuvuga uti “ni uko Imana itamwemerera kwibasira aho Abakristo batuye ari benshi,” uraba wemeje ko Satani adashobora kugira icyo akora adahawe uruhushya n’Imana.)

Iyo tubirebye neza, dusanga ibisubizo bibiri gusa bishobora kuboneka ku kibazo cyacu ari ibi: (1) Imana ni yo iteza ibishyitsi n’inkubi z’imiyaga cyangwa (2) Satani ni we ubiteza ahawe uruhushya n’Imana.

Urabona ko utanitaye ku kumenya igisubizo cy’ukuri icyo ari cyo, uko bigenda kose, Imana ari yo ibitera? Igihe abantu bavuga ngo, “Imana si yo yohereje uriya muyaga–ni Satani wabikoze ahawe uruhushya n’Imana,” mu byukuri ntibaba bakuyemo uruhare rw’Imana mu buryo bwuzuye nk’uko bashobora kuba babyifuzaga. Niba Imana yashoboraga kuba yabujije Satani guteza incubi y’umuyaga, tutitaye ku kureba niba yabishakaga cyangwa itabishakaga, mu byukuri ni yo iba yabiteye. Abantu batumvira Imana bashobora gushyirwaho amakosa kubera ibyaha byabo (igihe inkubi y’umuyaga yoherejwe n’Imana cyangwa Imana yemeye ko ibaho nk’igihano), ariko na none byaba ari ubupfapfa kuvuga ko Imana nta ruhare ibifitemo na mba cyangwa ko atari yo ibiri inyuma.

Ubuhamya bw’Ibyanditswe

(Scripture’s Testimony)

Ni iki, ku buryo bw’umwihariko, Bibiliya ivuga ku “bīza”? Mbese Bibiliya ivuga ko Imana ari yo ibiteza cyangwa Satani? Reka tubanze turebe ibishyitsi kuko Bibiliya ibivugaho cyane.

Nk’uko Bibiliya ivuga, ibishyitsi bishobora kubaho ibihano by’Imana ku banyabyaha babikwiriye. Dusoma muri Yeremiya ngo: “Isi itigiswa n’uburakari bwayo [bw’Imana] kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo” (Yer. 10:10).

Yesaya arihanangiriza ati,

Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora (Yes. 29:6).

Ushobora kuba wibuka ukuntu mu gihe cya Mose, isi yasamye ikamira Kora na bagenzi be bigometse (reba Kub. 16:23-34). Iki cyari igihano cy’Imana ku buryo bugaragara neza. Izindi ngero z’aho Imana yahanishije umushyitsi w’isi ziboneka muri Ezek. 38:19; Zab. 18:7; 77:18; Hag. 2:6; Luka 21:11; Ibyah. 6:12; 8:5; 11:13; 16:18.

Imwe mu mishyitsi y’isi yanditswe muri Bibiliya ntabwo ari ibihano by’Imana, ariko ibyo ari byo byose ni Imana yabaga ibiteye. Urugero, nk’uko ubutumwa bwiza bwa Matayo buvuga, igihe Yesu yapfaga isi yahinze umushyitsi (Mat. 27:51,54), habayeho ukundi guhinda umushyitsi kw’isi kandi igihe yazukaga (Mat. 28:2). Ni Satani se wabiteje?

Igihe Pawulo na Sila bahimbazaga Imana mu gicuku bari mu nzu y’imbohe i Filipi, “habayeho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka” (Ibyak 16:26). Mbese ni Satani wateje icyo gishyitsi? Si ko nibwira! N’umurinzi wa gereza amaze kubona Imbaraga z’Imana ibyo zikoze yarakijijwe. Kandi uwo si wo mushyitsi wonyine watewe n’Imana uvugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe (reba Ibyak 4:31).

Mperutse gusoma ukuntu Abakristo bamwe, bamaze kumva mu iteganyagihe ko hari umushyitsi w’isi ugiye kubaho, bagiye aho hantu umushyitsi uzabera ngo “barwane intambara yo mu mwuka” batsinde Satani. Urabona ukuntu bibeshya? Byakabaye byiza mu buryo bugendanye na Bibiliya iyo basenga bagatakambira Imana ikagirira imbabazi abantu b’aho hantu. Kandi iyo bakora ibyo ntibiba byarabaye ngombwa ko batakaza igihe cyabo n’amafaranga bafata urugendo rwo kujya aho hantu umushyitsi washoboraga kubera–baba barasengeye Imana aho batuye. Ariko kujya kurwanya Satani ngo bahagarike umushyitsi w’isi bihabanye n’ibyo Bibiliya ivuga.

Naho Se Inkubi Z’Imiyaga?

(How About Hurricanes?)

Ijambo inkubi y’umuyaga (hurricane) ntabwo riri muri Bibiliya, ariko dushobora kubona ingero zivuga imiyaga ikomeye. Urugero:

Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, bagatundira mu mazi y’isanzure, barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri. Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w’ishuheri, ushyira hejuru umuraba waho (Zab. 107:23-25).

Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka (Yona 1:4).

Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose (Ibyah. 7:1).

Biragaragara ko Imana ihagurutsa imiyaga ikaba ari na yo iyihosha.[6]

Muri Bibiliya yose hari icyanditswe kimwe gusa kivuga umuyaga woherejwe na Satani. Ni muri cya gihe cyo kugeragezwa kwa Yobu umugaragu we azana inkuru ati: “Nuko haza incubi y’umuyaga iturutse mu butayu, ihitana imfuruka enye z’inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa” (Yobu 1:19).

Iyo dusomye igice cya mbere cy’igitabo cya Yobu tubona ko tubona ko Satani ari we wateje Yobu ibyago. Nyamara ntitugomba kwibagirwa ko Satani atashoboraga kugira icyo atwara Yobu cyangwa abana be Imana itabyemeye. Na none rero turabona ko Imana ari yo ifite ububasha ku muyaga.

Ishuheri Ku Nyanja Ya Galilaya

The Gale on Galilee

Twavuga iki se kuri ya “shuheri” yamereraga nabi Yesu n’abigishwa be ubwo bari mu bwato bambuka inyanja ya Galilaya? Agomba kuba rwose ari Satani wateje iriya nkubi y’umuyaga, kuko Imana itashoboraga kohereza umuyaga washoboraga kubika ukaroha ubwato bwarimo Umwana wayo. “Ubwami bwirwanyije ubwabwo burasenyuka,” none se kuki Imana yari guteza umuyaga washoboraga kubangamira ubuzima bwa Yesu n’abigishwa cumi na babiri?

Ibi ni ibitekerezo bifite ishingiro, ariko reka tubanze twibaze akanya gato. Niba Imana atari yo yohereje umuyaga akaba ari Satani wawuteje, na none ariko tugomba kwemera ko Imana yemereye Satani kuwuteza. Na none rero cya kibazo ni cyo kikigomba gusubizwa: Kuki Imana yari kwemerera Satani guteza umuyaga ushobora kubangamira ubuzima bwa Yesu na ba bandi cumi na babiri?

Mbese hari igisubizo twabona? Wenda Imana hari icyo yigishaga abo bigishwa ku byo kwizera. Wenda yarabageragezaga. Wenda yageragezaga Yesu, wagombaga “kugeragezwa mu buryo bwose nkatwe, ariko ntakore icyaha” (Heb. 4:15). Kugira ngo Yesu ageragezwe mu buryo bwuzuye, yagombaga kugira ubwo ageragezwa kuba yagira ubwoba. Cyangwa Imana yashakaga guhesha Yesu icyubahiro. Cyangwa yashakaga gukora ibi byose bimaze kuvugwa haruguru.

Imana yajyanye Abisirayeli ku Nyanja Itukura kandi izi neza ko ingabo za Farawo zibakurikiye zishobora kuhabafatira. Nyamara se ntiyarimo ibakura mu bubata bw’Abanyegiputa? None se ubwo ntiyirwanyaga ubwayo ibayobora ahantu bari buze kurimburirwa? Mbese aha ntihatwereka “ubwami bwirwanya ubwabwo”?

Oya, kuko nta mugambi Imana yari ifite wo kwicisha Abisirayeli. Kandi nta mugambi yari ifite wo kwemerera Satani ngo ateze ishuheri mu Nyanja ya Galilaya cyangwa ngo Yesu n’abigishwa be cumi na babiri barohame.

Bibiliya ntivuga ko ari Satani wohereje uwo muyaga ku Nyanja ya Galilaya, nta n’ubwo ivuga ko ari Imana yawohereje. Bamwe bavuga ko ari Satani ugomba kuba warawuteje kuko Yesu yawucyashye. Wenda birashoboka, ariko iyo ngingo ntifite ireme. Yesu ntiyacyashye Imana–Yacyashye umuyaga. N’Imana Data ni ko iba yarabigenje. Ni ukuvuga ko ishobora guhagurutsa umuyaga hanyuma ikawuturisha iwucyaha. Kuba gusa Yesu yaracyashye umuyaga ntibivuga ko ari Satani wari wawuteje.

Na none ntidukwiriye gushingira imyizerere yacu yose ku murongo umwe gusa kandi utagira icyo werekana mu byukuri. Namaze gutanga ibyanditswe byinshi byerekana ko Imana ifite ubutware busesuye ku muyaga, kandi akenshi cyane ni yo iwohereza. Ingingo yanjye y’ingenzi ni uko Satani nubwo ari “imana y’iyi si,” adafite rwose ubutware busesuye ku muyaga cyangwa ngo agire uburenganzira bwo guteza inkubi y’umuyaga igihe icyo ari cyo cyose ashakiye cyangwa aho ashatse hose.

Nuko rero igihe inkubi y’umuyaga yadutse, ntabwo dukwiye kubibona nk’aho ari ibintu byacitse Imana, cyangwa ibintu yifuzaga guhagarika ariko ikaba itabishoboye. Kuba Yesu yaracyashye umuyaga mu Nyanja ya Galilaya ugatuza byari bikwiye kuba ikimenyetso gihagije cy’uko Imana ibishatse ishobora guhagarika inkubi y’umuyaga.

Kandi iyo Imana yohereje inkubi y’umuyaga (cyangwa ibyemeye), ni uko iba ifite impamvu, kandi igisubizo cyumvikana ku kibazo cy’igituma yohereza cyangwa ikemerera umuyaga uza ugasenya ukarimbura ibintu bitagira uko bingana ni uko iba ihana kandi yihanangiriza abantu batumvira.

“Ariko Inkubi Z’imiyaga Zijya Zigira Ingaruka Ku Bakristo”

(“But Hurricanes Sometimes Harm Christians”)

Hanyuma se twavuga iki ku Bakristo babangamirwa cyane n’ibīza? Iyo incubi y’umuyaga yadutse ntisenyera abadakijijwe gusa. Mbese urupfu rwa Yesu yitangaho igitambo, ntirwakuyeho Abakristo umujinya w’Imana? None dushobora dute kuvuga ko ari Imana iteza ibīza kandi bishobora no guhitana abana bayo?

Ibi koko ni ibibazo bikomeye gusubiza. Ariko tugomba kumenya ko bitoroshye gusubiza turamutse tugendeye ku myumvire ipfuye yo kumva ko Satani ari we uteza ibīza. Niba Satani ari we uteza ibīza byose, none kuki Imana imwemerera guteza ibintu bishobora kugirira nabi abana bayo? Urabona ko na none tugifite cya kibazo.

Bibiliya ivuga yeruye ko abari muri Kristo “batagenewe umujinya” (1 Tes. 5:9). Kandi Bibiliya ikavuga ko abatumvira Yesu “umujinya w’Imana uguma kuri”(Yohana 3:36). Ariko se umujinya w’Imana waguma ute ku badakijijwe ntugire ingaruka ku bakijijwe? Igisubizo ni uko rimwe na rimwe bidashoboka, kandi ibyo tugomba kubyakira gutyo.

Mu minsi yo kuva muri Egiputa, Abisirayeli bose babaga mu gace kamwe, ibyago byose Uwiteka yateje Abanyegiputa, Abisirayeli bo ntibyabagezeho (reba Kuva 8:22-23; 9:3-7; 24-26; 12:23). Ariko twebweho tubana n’ “Abanyegiputa” no mu kazi aho dukora dukorana na bo. Niba se Imana igomba kubahanisha ibīza, twe twabicika dute?

Gucika/kurokoka ni ryo jambo rwose ry’urufunguzo rwo kugira ngo umuntu asobanukirwe igisubizo kuri iki kibazo. Nubwo Nowa yarokotse umujinya w’Imana igihe yatezaga umwuzure, ariko na we byamugizeho ingaruka, kuko yarushye abaza inkuge, kandi yagombye kumara umwaka ari muri ubwo bwato hagati y’iminuko y’inyamaswa n’amatungo bitandukanye byataga amase n’amahurunguru. (Nyamara kandi ari Isezerano Rya Kera ari n’Irishya yombi avuga ko Imana ari yo yateje umwuzure wa Nowa, ntabwo ari Satani; reba Itang. 6:17; 2 Pet. 2:5).

Loti yararusimbutse igihe ibihano by’Imana byamanukiraga Sodomu na Gomora, ariko yatakaje ibyo yari atunze byose kuko byarimbuwe n’umuriro n’amazuku. Igihano cy’Uwiteka ku banyabyaha cyagize ingaruka ku mukiranutsi.

Imyaka myinshi mbere y’uko biba, Yesu yaburiye abizera b’i Yerusalemu ko bagomba kuzahunga ubwo bazabona umujyi wabo ugoswe n’ingabo z’amahanga, kuko icyo kizaba ari igihe cyo “guhōra” (Luka 21:22-23)–ibyo bikerekana neza ko wari umugambi w’umujinya w’Imana kugira ngo Yerusalemu izagotwe n’Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu Kristo. Imana ishimwe ku Bakristo bumviye Kristo kuko bahunze bagakiza amagara yabo, ariko batakaje ibyabo basize i Yerusalemu.

Muri izi ngero zose uko ari eshatu tubonye haruguru, turabona ko abantu b’Imana na bo ingaruka zishobora kubageraho ku gipimo runaka igihe Imana itanze ibihano ku banyabyaha. Bityo rero ntidushobora guherako dufata umwanzuro ngo tuvuge ko Imana atari yo iteza ibīza ngo kubera ko bigera no ku Bakristo.

None Se Twakora iki?

(What Then Shall We Do?)

Tuba mu isi yavumwe n’Imana, isi ihura n’umujinya w’Imana igihe cyose. Pawulo yaranditse ati, “Umujinya w’Imana uhishurwa [ntabwo ari “ugiye guhishurwa”] uva mu ijuru ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by’abantu byose” (Rom. 1:18). Twe rero nk’abantu baba mu isi mbi, yavumwe n’Imana, ntidushobora guhunga burundu ingaruka z’umujinya w’Imana, nubwo uwo mujinya atari twe uba uziye by’umwihariko.

Ubwo tumenye ibi se twakora iki? Mbere na mbere twakwiringira Imana. Yeremiya yaranditse ati:

Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo (Yer. 17:7-8).

Urabona ko Yeremiya atavuze ko umuntu wiringira Uwiteka atazigera ahura n’amapfa na rimwe. Oya, ahubwo iyo amapfa acanye umuntu wiringira Uwiteka amera nk’igiti gishoreye imizi yacyo mu mugezi. Aba afite ahandi akura ibimutunga, mu gihe isi iba irimo iruma hirya no hino. Inkuru ya Eliya agaburirwa n’igikona igihe amapfa yateraga muri Isirayeli ni urugero ruherako ruza mu bitekerezo (reba 1 Abami 17:1-6). Dawidi yanditse avuga ku bakiranutsi ati, “Mu minsi y’inzara bazahazwa” (Zab. 37:19).

Ariko se amapfa ntaterwa na Satani? Oya, si ko Bibiliya ivuga. Iteka Imana ni yo iba ibiri inyuma, kandi iteka bikunze kuvugwa ko amapfa aba aturutse ku mujinya Imana isutse ku bantu babikwiye. Urugero:

Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati, “Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo n’abakobwa babo bazicwa n’inzara” (Yer. 11:22).

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati, “Dore nzabagabiza inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z’umutini, zitaribwa kuko ari mbi” (Yer. 29:17).

“Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo…” (Ezek. 14:13).

“Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. Nicyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo. Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya Elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko” (Hag. 1:9-11).

Mu rugero rwa kane haruguru, tubona ko Abisirayeli ari bo biswe ba nyirabayazana b’amapfa ku bw’ibyaha byabo, ariko na none Imana ikavuga ko ari yo yayateje.[7]

Iyo Imana iteje amapfa abantu babi, ariko tukaba dutuye muri bo, tugomba kwiringira ko Imana izadutunga. Pawulo yahamije ko inzara idashobora kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo!: “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?” (Rom. 8:35). Urabona ko Pawulo atavuze ko Abakristo batazigera bahura n’inzara, ahubwo yabaye nk’ukomoza ku kuvuga ko bashobora guhura n’inzara, nubwo we nk’umuntu uzi cyane Ibyanditswe, yari azi ko amapfa ashobora guterwa n’Imana nk’igihano ku banyabyaha.

Kuganduka Hamwe N’Ubwenge

Icya kabiri, tugomba kumvira kandi tugakoresha ubwenge bw’Imana kugira ngo twirinde tutagerwaho n’umujinya w’Imana uba wateganyirijwe ab’isi. Nowa yabaje inkuge, Loti yahungiye mu misozi, Abakristo b’i Yerusalemu bahunze umujyi wabo; aba bose bumviye Imana kugira ngo batagibwaho n’igihano cy’abanyabyaha.

Ndamutse ntuye ahantu hakunda kuba inkubi z’imiyaga, nakubaka inzu ikomeye idashobora kugurukanwa n’umuyaga cyangwa se nkubaka inzu ihendutse cyane itazandushya kongera kubaka! Kandi ngasenga. Buri Mukristo aba akwiye gusenga kandi agakomeza gutega amatwi uwo Yesu yasezeranye ko “azatubwira ibyenda kuba” (Yohana 16:13) kugira ngo dushobore kwirinda umujinya w’Imana uza ku banyabyaha.

Dusoma mu gitabo cy’Ibyakozwe 11 iby’umuhanuzi Agabo wavuze ku by’inzara yendaga gutera kandi yashoboraga kuzamerera nabi Abakristo b’i Yudaya. Ku bw’iyo mpamvu Pawulo na Barunaba bakiriye amaturo yo kuzagoboka ab’i Yudaya mu gihe gikomeye (reba Ibyak 11:28-30).

Mbese ibyo byabaho muri iki gihe? Yego rwose, kuko Umwuka Wera atahindutse, cyangwa ngo urukundo rw’Imana rugajuke. Ariko birababaje ko bamwe mu mubiri wa Kristo batiteguriye izo mpano n’uko gukora k’Umwuka Wera, kandi bityo bitewe n’uko “bazimya Umwuka” (1 Tes. 5:19) bagahomba bimwe mu byiza by’Imana.

Nyakwigendera Demos Shakarian, wabaye perezida w’umuryango Full Gospel Businessmen, ari na we wawushinze, yandika igitabo cy’ubuzima bwe avuga ukuntu Imana yavugiye mu gahungu k’agahanuzi katize amashuri ivugana n’Abakristo bo muri Arumeniya mu myaka y’1800. Imana yarababuriye ibabwira itsembabwoko (holocaust) ryendaga kubaho, bityo ibihumbi by’Abakristo b’abapentekoti bizeraga gukora k’Umwuka Wera barahunze, barimo n’ababyeyi b’ababyeyi ba Demos Shakarian. Nyuma yaho gato, Turikiya yateye Arumeniya maze Abanyarumeniya basaga miliyoni bararimburwa, harimo n’Abakristo bari banze kumvira uko Imana yababuriraga.

Byaba byiza dukomeje kwiyugururira Umwuka Wera kandi tukumvira Imana, bitabaye ibyo, natwe birashoboka cyane ko umujinya w’Imana watugeraho, kandi mu byukuri itagambiriye ko twebwe bitugeraho. Hari umugore Elisa yigeze kugira inama ati: “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu” (2 Abami 8:1). Mbese iyo uwo mugore ataza kumvira umuhanuzi?

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe tubona aho Imana iburira abantu ngo basohoke bave muri “Babuloni” kugira ngo umujinya w’Imana umanukiye Babuloni utabageraho:

Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti, “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo [Babuloni] kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo….Ku bw’ibyo, ibyaha byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy’imbaraga” (Ibyah. 18:4-5,8).

Mu magambo make, Imana ifite ubutwre ku guhindagurika kw’ikirere no ku bīza. Muri Bibiliya Imana yakomeje kwerekana kenshi ko ari yo ifite ubutware ku biriho byose, uhereye ku mvura yagushije iminsi mirongwine igihe cya Nowa, kugeza ku mvura y’urubura n’ibindi byago yagiye iteza abanzi ba Isirayeli, kugeza ku ishuheri yahagurukije mu nyanja igateza umuraba ukomeye ubwato Yona yari arimo, kugeza ku guturisha umuyaga mu Nyanja ya Galilaya. Ni, “Umwami w’ijuru n’isi” nk’uko Yesu yavuze (Mat 11:25). Ibindi byanditswe byerekana uburyo Imana ifite ubutware ku biriho byose, reba Yos. 10:11; Yobu 38:22-38; Yer. 5:24; 10:13; 31:35; Zab. 78:45-49; 105:16; 107:33-37; 135:6-7; 147:7-8,15-18; Mat. 5:45; Ibyak 14:17.

Hari ibibazo bike dufitiye ibisubizo

(A Few Questions Answered)

Mbese iyo Imana ihana abantu ibateza inzara, imyuzure, imishyitsi y’isi, ni icyaha ko twebwe nk’abantu bahagarariye Imana mu isi, dutabara abantu bari mu kaga k’ibihano batejwe n’Imana?

Oya rwose. Tugomba kumenya ko Imana ikunda abantu bose, harimo n’abo iha ibihano. Nubwo bishobora kudutangaza cyane, ariko ibihana itanga mu guteza ibīza, mu byukuri bigaragaza urukundo rwayo. Ibyo bishoboka bite? Mu miruho n’ibibazo biterwa n’ibīza, Imana iba iburira abantu ikunda ko ari Imana ikiranuka igahana ibyaha, kandi ko icyaha kigira ingaruka. Imana ijya ireka hakabaho umubabaro w’igihe gito kugira ngo abantu bashobore gukanguka babone ko bakeneye Umukiza–kugira ngo bazashobore kurokoka inyanja yaka umuriro. Urwo ni urukundo!

Kugeza igihe cyose umuntu aba agihumeka, Imana ikomeza kumugaragariza imbabazi nyinshi kandi agera igihe akihana. Mu buryo bw’impuhwe no gufasha abagezweho n’umujinya w’Imana w’akanya gato, nyamara bakaba bashobora kurokoka umujinya wayo w’iteka, dushobora kubagaragariza urukundo rw’Imana. Ibīza biduha uburyo bwiza bwo kugera ku bantu Yesu yapfiriye.

Mbese kugeza ubutumwa bwiza ku bantu si cyo kintu cy’ingenzi cyane muri ubu buzima? Iyo turebye ibintu ku buryo bw’iteka ryose, tubona ko imibabaro iterwa n’ibīza ari ubusa ugereranyije n’imibabaro abazatabwa mu nyanja y’umuriro bazahura na yo.

Birazwi ko muri rusange abantu bakira ubutumwa bwiza igihe bari mu mubabaro. Hari ingero nyinshi muri Bibiliya zibigaragaza, kuva ku kwihana kw’Abisirayeli mu gihe bakandamizwaga n’amahanga abakikije, kugeza ku nkuru ya Yesu ya wa mwana w’ikirara. Abakristo bakwiriye kubona ibīza nk’igihe ibisarurwa biba byeze cyane bikwiriye gusarurwa.

Reka Tuvuge Ukuri

(Let’s Tell the Truth)

Ariko se dukwiriye kubwira ubuhe butumwa abantu baba bagerageza kongera gutangira ubuzima nyuma yo gusigwa iheruheru n’inkubi y’umuyaga cyangwa umushyitsi w’isi? Twabasubiza dute igihe batubajije icyatumye Imana ireka ibyo bikababaho? Dukwiye kuvugisha ukuri ku byo BIbiliya ivuga, tukabwira abantu ko Imana ikiranuka kandi ko ibyaha byabo bigira ingaruka. Tubabwire ko guhinda k’umuyaga guteye ubwoba bumvise ari agace gato cyane kerekana imbaraga zitangaje Imana ifite, kandi ko ubwoba bagize igihe inzu yabo yatigitaga ntaho bihuriye n’ubwoba bukomeye buzabafata bajugunywa mu muriro. Kandi tugomba kubabwira ko nubwo twese twari dukwiriye gutabwa muri gehinomu, ko Imana mu mbabazi zayo iduha igihe cyo kwihana no kwizera Yesu, ari we dushobora gukirizwamo umujinya w’Imana.

“Ariko ntidukwiye gutera abantu ubwoba tubakangisha Imana, si byo?” Ni ko bamwe babaza. Igisubizo kiri muri Bibiliya: “Gutinya/kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya” (Imig. 1:7). Iyo umuntu ataratinya Imana, mu byukuri nta kintu aba arakamenya.

None se Abantu Barakariye Imana?

(What if People Become Angry With God?)

None se nti hari abantu bashobora kurakarira Imana kubera imibabaro? Birashoboka, ariko tugomba kubafasha mu bugwaneza kubona ubwibone bwabo. Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwitotombera Imana, kuko twese twakabaye twaramaze kujugunywa muri gehinomu kera. Abantu aho gutuka Imana ku bw’ibyago bakwiriye kuyihimbaza bayishimira urukundo rwinshi ibakunda kugira ngo ibabūrire. Imana ifite uburenganzira bwose bwo kuba yareka umuntu uwo ari we wese agakurikira inzira y’irari rye izamugeza mu muriro. Ariko Imana ikunda abantu kandi irabahamagara uko bukeye ngo bave mu bibi. Ibahamagara bucece mu kubumbura kw’indabyo z’ibiti, mu kuririmba kw’inyoni, mu bwiza bw’imisozi, no mu kurabagirana kw’uduhumbi n’uduhumbagiza tw’inyeyeri zo ku ijuru. Irabahamagara mu ijwi ry’umutima-nama wabo, biciye no mu nzu yayo itorero, no mu Mwuka Wera wayo. Ariko ntibita ku guhamagara kwayo.

Nta gushidikanya ko atari ubushake bw’Imana ko abantu bababara, ariko iyo bakomeje kutayitaho, irabakunda cyane ku buryo ikoresha uburyo bukomeye nk’ubwo bwo kubababaza kugira ngo bayihindukirire bayitege amatwi. Inkubi z’imiyaga, ibishyitsi, imyuzure n’inzara ni bumwe muri ubwo buryo bukomeye. Imana iba yiringiye ko ibyago nk’ibyo bishobora gucisha bugufi ubwibone bw’abantu bigatuma basubiza amaso inyuma bakibaza.

Mbese Imana Irarenganya Mu Guhana Kwayo

(Is God Unfair in His Judgment?)

Iyo tureba Imana n’isi yacu mu buryo bwa Bibiliya, ubwo ni bwo gusa tuba dutekereza uko bikwiriye. Bibiliya yerekana ko twese twari tugenewe umujinya w’Imana, ariko ko Imana igira imbabazi. Igihe abantu bari mu kaga bavuga ko atari uko Imana yari ikwiriye kubagira, nta kabuza birayibabaza. Buri wese mu byukuri ahabwa imbabazi zirenze izo yari akwiriye.

Muri uwo murongo, Yesu yigeze kuvuga ku byago bibiri byo mu gihe cye. Dusoma mu butumwa bwiza bwa Luka ngo:

Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza [Yesu] iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati, ” Mbese mugira ngo abo Banyegalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyegalilaya, ubwo bababajwe batyo? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese” (Luka 13:1-5).

Abanyagalilaya bishwe n’ukuboko kwa Pilato ntabwo bashoboraga kuvuga ngo, “Imana yaturenganyije kuko itadukijije Pilato!” Oya, bari abanyabyaha bakwiriye urupfu. Kandi nk’uko Yesu yavuze, Abanyegalilaya barokotse bari kuba bibeshye baramutse bihutiye kuvuga ko bari bafite ibyaha bike kurusha bagenzi babo bishwe. Ntacyo bari bakoze ngo gitume Imana ibishimira kurusha abo bapfuyeapfuye–ahubwo bagiriwe imbabazi ziruta izabo.

Ubutumwa bwa Kristo bwari busobanutse neza: “Mwese muri abanyabyaha. Icyaha kigira ingaruka. Muriho kubera imbabazi z’Imana. Nimwihane rero namwe igihe kitarabarengana.”

Yesu yashoje amagambo ye kuri ayo makuba aca umugani uvuga ku mbabazi z’Imana:

Kandi abacira uyu mugani ati: “Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati, ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, uakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ Na we aramusubiza ati, ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire, nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce'” (Luka 13:6-9).

Aha ni ho hagaragarira uko ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo bigendana. Ubutabera bw’Imana buravuga ngo, “Ca icyo giti kitagira icyo kimaze!” Ariko imbabazi zayo zikinginga ziti, “Oya, cyongere iminsi turebe ko cyakwera imbuto.” Umuntu wese udafite Kristo ameze nk’icyo giti.

Mbese Twacyaha Inkubi Z’imiyaga n’Imyuzure?

(Can We Rebuke Hurricanes and Floods?)

Ikibazo kimwe cya nyuma ku byerekeye ibīza: Mbese turamutse dufite kwizera guhagije, ntitwacyaha ibīza tukabihagarika ntibize?

Kugira kwizera guhagije ni ukwizera ibyo Imana yahishuye ko ari bwo bushake bwayo.Kwizera rero kugomba kuba gushingiye ku ijambo ry’Imana ubwayo bitabaye ibyo ntikuba ari ukwizera na gato, biba ari ibyiringiro cyangwa se ibyo umuntu yibwira gusa. Nta hantu na hamwe muri Bibiliya Imana iduha isezerano ry’uko tuzacyaha tugaturisha inkubi z’imiyaga, bityo rero nta buryo umuntu yagira kwizera ko kubikora(uretse igihe Imana mu butware bwayo yaba imuhaye uko kwizera).

Reka nongere mbisobanure neza. Uburyo buhari bwonyine kugira ngo umuntu agire kwizera gucyaha inkubi y’umuyaga ni igihe yaba azi neza ko Imana itashakaga guteza ahantu runaka iyo nkubi y’umuyaga. Kuko nk’uko twabibonye muri BIbiliya, Imana ni yo ifirte ubutware ku muyaga bityo ni yo iteza incubi z’imiyaga zirimbura. Ni yo mpamvu rero bidashoboka ko umuntu yagira kwizera kutajegajega ko yahagarika inkubi y’umuyaga kandi Imana ubwayo yategetse ko bibaho! Keretse gusa Imana yahinduye gahunda yayo ku nkubi y’umuyaga yendaga guteza, kandi ibyo ishobora kubikora isubiza gusenga k’umuntu wayinginze ngo igire imbabazi, cyangwa se igihe abantu yendaga guhana bihannye (aha umuntu yibuka inkuru ya Ninewi igihe cya Yona). Ariko nubwo Imana yahindura gahunda yayo, ntawagira kwizera ko gucyaha inkubi y’umuyaga ngo ayiturishe keretse uwo muntu yamenye ko Imana yahinduye gahunda yayo kandi akamenya ko ishaka ko acyaha agaturisha uwo muyaga.

Umuntu umwe wenyine wacyashye agaturisha umuyaga w’ishuheri ni Yesu. Uburyo bumwe gusa buhari bwo kugira ngo hagire uwo ari we wese muri twe wabikora ni uko Imana yaba imuhaye “impano yo kwizera,” ( cyangwa impano yo “kwizera kudasanzwe” nk’uko rimwe na rimwe yitwa), imwe mu mpano icyenda z’Umwuka zanditse mu 1 Abakorinto 12:7-11. Nk’uko bimeze ku mpano z’Umwuka zose, impano yo kwizera ntikora nk’uko twe dushaka, ahubwo ni nk’uko Umwuka ashaka gusa (reba 1 Kor. 12:11). Nuko rero, igihe Imana itaguhaye kwizera kudasanzwe ko gucyaha inkubi y’umuyaga iteye, ntukwiye kuguma mu nzira yawo, ngo uhagaze mu kwizera. Ukwiye kuva mu nzira ngo utaguhitana! Nakugira inama kandi ko wasenga kugira ngo Imana ikurinde, kandi ukayitakambira ngo igirire imbabazi abo bantu yari izaniye ibihano, ugasenga ngo irinde ubugingo bwabo kugira ngo bongererwe igihe cyo kwihana.

Urabona ko igihe Pawulo yari mu bwato agana i Roma bamaze ibyumweru bibiri bateshwa icyerekezo n’ishuheri ikomeye, atigeze akangara uwo muyaga ngo utuze (reba Ibyak 27:14-44). Impamvu atabikoze ni uko atari abishoboye. Kandi urabona ko Imana yagiriye imbabazi abari bari mu bwato bose, kuko bose uko ari 276 bararokotse igihe ubwato bwarohamaga (reba Ibyak 27:24, 34, 44). Ndibwira ko Imana yabagiriye imbabazi bitewe n’uko Pawulo yabasengeye akayitakambira ngo ibagirire imbabazi.



[1] Ibitekerezo bivuguruza bibiri byarashubijwe: (1) Yuda avuga impaka zabaye hagati ya Mikayeli na Satani bahanganiye ku murambo wa Mose, ariko ntaho avuga ko barwanye rwose. Mu byukuri Yuda atubwira ko Mikayeli “atahangaye gucira urubanza Satani amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati, ‘Umwami Imana aguhane'” (Yuda 1:9). (2) Igihe Elisa n’umugaragu we bari bagoswe n’ingabo z’Abasiriya mu mudugudu wa Dotani, Elisa yasenze Imana ngo ihumure amaso y’umugaragu we (2 Abami 6:15-17). Icyakurikiyeho ni uko umugaragu we yabonye “amafarashi n’amagare by’umuriro” dutekereza ko abari bari kuri ayo mafarashi ari ingabo z’abamarayika mu isi y’umwuka. Nyamara ibi ntibyerekana ko aba bamarayika bari bamaze cyangwa bagiye kurwana n’abadayimoni. Rimwe na rimwe abamarayika Imana ijya ibakoresha mu gusohoza uburakari bwayo ku bantu babi; urugero ni igihe marayika umwe yatsembaga ingabo z’Abasiriya 185,000 nk’uko byanditse mu 2 Abami 19:35.

[2] Urugero, reba Mat. 1:20; 2:13,19; 4:11; Luka 1:11-20, 26-38.

[3] Iki gice cyose kirerekana kandi ko Yobu “atakinguriye Satani umuryango kubera ubwoba bwe” nk’uko bamwe bakunze kwibwira. Imana ubwayo ni yo yabwiye ibya Yobu muri 2:3: “Yakomeje [Yobu] gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.” Ibi mbivugaho mu buryo bunonosoye mu gitabo cyanjye nise God’s Tests (Kugeragezwa n’Imana), pp. 175-181, kandi kiboneka mu rurimi rw’Icyongereza ku rubuga rwacu rwa interineti (www.shepherdserve.org).

[4] Reba kandi 1 Abakorinto 10:13, byerekana ko Imana ishyiraho umurongo ntarengwa ku kugeragezwa kwacu, bikerekana ko ishyiriraho umurongo nyirukutugerageza ari we Satani.

[5] Mbese ibi biravuga ko tutagomba gusengera abategetsi, cyangwa ngo tujye mu matora gutora abayobozi, kuko tuzi ko Imana yimika uwo ishatse? Oya, muri demokarasi, umujinya w’Imana urimīrwa. Duhabwa uwo twatoye, kandi ubusanzwe abantu babi batora ababi nka bo. Ku bw’iyo mpamvu abakiranutsi bakwiye gutora. Byongeye kandi, mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya, hose dusabwa gusengera abadutegeka (Yer. 29:7; 1 Tim. 2:1-4), ibyo bikerekana ko dushobora kugira uruhare mu buryo Imana igena abo yimika. Bitewe n’uko rimwe na rimwe igihano cy’Imana kiza mu buryo bw’abategetsi babi, kandi bitewe n’uko ibihugu byinshi biba bikwiriye guhanwa, dushobora gutakambira Imana kandi ikatwumva, kugira ngo igihugu cyacu by’umwihariko kitagerwaho n’ibigikwiriye byose.

[6] Ibindi byanditswe byerekana ko Imana ari yo ifite ubutware ku muyaga ni: Itang. 8:11; Kuva 10:13,19; 14:21; 15:10; Kub. 11:31; Zab. 48:7; 78:76; 135:7; 147:18; 148:8; Yes. 11:15; 27:8; Yer. 10:13; 51:16; Ezek. 13:11,13; Amosi 4:9,13; Yona 4:8; Hag. 2:17. Inyinshi muri izi ngero ni aho Imana yakoresheje umuyaga mu buryo bwo guhana.

[7] Ibindi byanditswe byerekana ko Imana ari yo iteza amapfa, reba Guteg. 32:23-24; 2 Sam. 21:1; 24:12-13; 2 Abami 8:1; Zab 105:16; Yes. 14:30; Yer. 14:12,15-16; 16:3-4; 24:10; 27:8; 34:17; 42:17; 44:12-13; Ezek. 5:12,16-17; 6:12; 12:16; 14:21; 36:29; Ibyah. 6:8; 18:8). Yesu ubwe na we yavuze ko Imana “igusha imvura ku bababi n’abeza” (Mat 5:45). Imana ni yo igenga imvura.