Umurimo Wa Yesu Wo Gukiza Indwara (The Healing Ministry of Jesus)

Igice Cya Cumi Na Gatandatu (Chapter Sixteen)

Abantu bakunze kwibwira yuko bitewe n’uko Yesu yari Umwana w’Imana, yashoboraga gukora igitangaza cyangwa agakiza umuntu igihe icyo ari cyo cyose ashakiye. Ariko iyo turebye ibyanditswe neza icyo bivuga, tubona ko nubwo Yesu yari afite ubumana muri we, bisa nk’aho yishyiriragaho imipaka atarenga igihe yari agikorera umurimo we hano ku isi. Yigeze kuvuga ati, “Umwana nta cyo abasha gukora ubwe atabonye Se agikora” (Yohana 5:19). Icyo kirerekana neza ko Yesu yari afite aho agarukira kandi ko yagenderega kuri Se.

Dukurikije amagambo ya Pawulo, igihe Yesu yahindukaga umuntu “yiyambuye” ibintu bimwe yari afite mbere nk’Imana:

Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu (Fili. 2:5-7).

Yesu “yiyambuye iki”? Ntabwo ari ubumana bwe. Si ukwera kwe. Si urukundo rwe. Icyo yiyambuye kigomba kuba ari ububasha bwe bw’indengakamere. Biragaragara ko Atari agifite ububasha bwo kubera hose icyarimwe. Na none ntiyari akimenya byose, kandi ntiyari agishobora byose. Yesu yahindutse umuntu. Mu murimo we, yakoraga nk’umuntu wasutsweho amavuta y’Umwuka Wera. Ibyo bisobanuka neza cyane iyo turebye neza ubutumwa bwiza uko ari bune.

Urugero dushobora kubaza tuti, Niba Yesu yari Umwana w’Imana n’ubumana bwe bwose, kuki byabaye ngombwa ko abatizwa mu Mwuka Wera igihe yatangiraga umurimo we afite imyaka mirongo itatu? Kuki Imana yakagombye kubatizwa mu Mana?

Biragaragara ko Yesu yari akeneye kubatizwa mu Mwuka Wera kugira ngo yambare imbaraga zo gukora umurimo. Ni cyo gituma, nyuma gato amaze kubatizwa, dusoma aho abwiriza muri aya magambo: “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansīgira kugira ngo mbwirize ….kumenyesha…kubohora…” (Luka 4:18).

Ni na cyo gituma Petero yabwirije ati, “Muzi Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we” (Ibyak 10:38).

Kandi icyo ni cyo gituma Yesu nta gitangaza yigeze akora atarabatizwa mu Mwuka Wera afite imyaka mirongo itatu. Mbese yari Umwana w’Imana igihe yari afite makumyabiri n’itanu? Rwose. None se kuki nta gitangaza yakoze mbere y’uko yuzuza imyaka miringo itatu? Bitewe n’uko gusa Yesu yiyambuye ububasha bw’indengakamere yari afite mbere nk’Imana, yagombaga rero gutegereza igihe azambikirwa imbaraga n’Umwuka Wera.

Ikindi Cyerekana ko Yesu Yakoze umurimo nk’umuntu uhawe imbaraga n’Umwuka Wera

(More Proof that Jesus Ministered as a Man Anointed by the Spirit)

Iyo dusoma ubutumwa bwiza tubona ko hari igihe Yesu yagiraga ububasha ndengakamere bwo kumenya, ikindi gihe ntabugire. Mu by’ukuri kenshi Yesu yabazaga ibibazo kugira ngo amenye ibintu.

Urugero, yabwiye wa mugore w’umusamariyakazi ko yagize abagabo batanu, kandi ko hari n’undi bari kumwe ariko uteri umugabo we (reba Yohana 4:17-18). Yesu ibyo yabimenye ate? Mbese ni uko yari Imana kandi Imana ikaba izi byose? Oya, iyo biba ibyo, Yesu aba yaragiye agaragaza ubwo bubasha ku buryo buhoraho. Nubwo yari Imana kandi Imana ikaba imenya byose, Yesu yiyambuye kumenya byose igihe yahindukaga umuntu. Yesu yamenye amakuru yose y’urushako rw’uwo mugore w’umusamariyakazi kuko muri ako kanya Umwuka Wera yari amuhaye impano y’ “ijambo ryo kumenya” (1 Kor. 12:8), kandi ubwo ni ububasha ndengakamere bwo kumenya ibiriho cyangwa ibyabayeho kera. (Turaza Kwwiga neza mu buryo bunonosoye kurushaho iby’impano z”Umwuka mu gice gikurikiraho).

Mbese yamenyaga byose iteka? Oya, igihe wa mugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri arwaye kuva yakoraga ku ncunda z’imyenda ye akumva imbaraga zimuvamo, yarabajije ati, “Ni nde ukoze umwenda wanjye?” (Mariko 5:30b). Igihe Yesu yabonaga igiti cy’umutini ahagaze kure muri Mariko 11:13, “Yarawegereye ngo ahari yawubonaho imbuto.”

Kuki Yesu atamenye uwamukozeho? Kuki atamenye niba wa mutini ufite imbuto cyangwa utazifite? Kuko Yesu yakoraga nk’umuntu ufite amavutay’Umwuka Wera n’impano z’Umwuka Wera. Impano z’Umwuka zikora uko Umwuka abishatse (reba 1 Kor. 12:11; Heb. 2:4). Yesu ntiyamenyaga ibintu mu buryo bw’igitangaza keretse igihe Umwuka Wera yabaga ashatse kumuha impano y’ “ijambo ryo kumenya.”

Na ni ko byagendaga mu murimo wa Yesu wo gukiza indwara. Bibiliya igaragaza neza ko Yesu atakizaga buri wese igihe icyo ari cyo cyose. Urugero, dusoma mu butumwa bwiza bwa Mariko ko igihe Yesu yajyaga mu mudugudu w’iwabo wa Nazareti, atashoboye gukora ibyo yashakaga gukora byose.

Avayo [Yesu] ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira. Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati, “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he? Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be ntiduturanye?” Ibye birabayobera. Yesu arababwira ati, “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.” Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza, atangazwa n’uko batizeye (Mariko 6:1-6).

Urabona ko Mariko atavuze ngo Yesu ntiyashaka gukora igitangaza na kimwe, ahubwo yaravuze ngo ntiyashobora. Kubera iki? Kuko abantu b’i Nazareti batizeye. Ntibakiriye Yesu nk’Umwana w’Imana wasīzwe amavuta ahubwo bamufashe nk’umwana w’umubaji w’ahongaho mu giturage cy’iwabo. Nk’uko Yesu ubwe yivugiye ati, “Umuhanuzi ntabura icyubahiro kerertse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo” (Mariko 6:4). Icyavuyemo, ni uko icyo yashoboye gukora gusa ari abarwayi bake yakijije “uturwara tworoheje” (nk’uko hari Bibiliya isobanuye gutyo). Rwose niba hari ahantu Yesu yari kwishimira gukora ibitangaza agakiza n’abarwayi mu buryo bukomeye cyane ni umudugudu yakuriyemo akawubamo igice kinini cy’ubuzima bwe. Ariko Bibiliya ivuga ko atabishoboye.

Ibindi Luka aduhishurira

(More Insight from Luke)

Yesu yakizaga cyane cyane mu buryo bubiri butandukanye: (1) mu kwigisha Ijambo ry’Imana agatera abarwayi imbaraga bakagira ukwizera ko gushobora gukira indwara, no (2) gukoresha “impano zo gukiza indwara” uko Umwuka Wera yabaga ashatse. Bityo rero Yesu yazitirwaga n’ibintu bibiri mu murimo we wo gukiza indwara: (1) kutizera kw’abantu barwaye, n’ (2) ubushake bw’Umwuka Wera kugira ngo ashobore gukorera mu”mpano zo gukiza indwara.”

Biragaragara ko abenshi mu mudugudu w’iwabo wa Yesu batari bafite kumwizera. Nubwo bari barumvise ibitangaza byo gukiza abarwayi akorera mu yindi midugudu, ntibizeraga ko afite ubushobozi bwo gukiza, bityo ntiyabakiza. Kandi, birasa n’aho Umwuka Wera atamuhaye gukoresha “impano zo gukiza indwara” muri Nazareti–ku bw’impamvu zitazwi.

Luka avuga avuye imuzi kurusha Mariko ibyabaye igihe Yesu yajyaga i Nazareti:

Ajya [Yesu] i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome. Bamuha igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditsemo ngo, “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansīgira kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohoka, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” Amaze kubumba igitabo …atangira kubabwira ati, “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.” Bose baramushima, batangazwa n’amagambo meza avuye mu kanwa ke bati, “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” (Luka 4:16-22).

Yesu yari agambiriye ko abamuteze amatwi bamenya ko ari We wasīzwe amavuta wasezeranywe mu buhanuzi bwa Yesaya, yizera ko bari bumwizere hanyuma bakagerwaho n’ibyiza biturutse kuri uko gusīgwa kwe, kandi ukurikije uko Yesaya yari yarahanuye, ibyo byiza byari birimo kubohorwa kw’imbohe no kubatūrwa kw”abatwazwa igitugu, no guhumuka kw’impumyi.[1] Ariko ntibizeye, kandi nubwo batangajwe n’amagambo ava mu kanwa ke, ntibizeraga ko mwene Yosefu hari ikindi kintu kidasanzwe ari cyo. Abonye kutizera kwabo aravuga ati,

Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti, “Muvūzi wivūre! Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n’ino mu mudugudu wanyu”….Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo (Luka 4:23-24).

Abantu bo mu mudugudu w’iwabo wa Yesu bari bategereje kureba niba ari bukore nk’ibyo yakoreye i Kaperinawumu. Imyitwarire yabo ntiyari iy’abantu bategereje kwakira ibitangaza ahubwo yari iyo kuvuga ko bidashoboka. Mu kutizera kwabo bamubujije kugira igitangaza yakora cyangwa uburwayi bukomeye yakiza.

Indi Nzitizi Yesu yahuye na yo i Nazareti

(Jesus’ Other Limitation in Nazareth)

Amagambo Yesu yakurikijeho abwira abari bateraniye aho i Nazareti yerekana ko na none yari azitiwe n’ubushake bw’Umwuka Wera kugira ngo abe yakwigaragaza mu “mpano zo gukiza indwara”:

Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n’amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose. Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni. Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Nāmani w’Umusiriya (Luka 4:25-27).

Icyo Yesu yashakaga kuvuga ni uko Eliya atashoboye gutuburira amavuta n’ifu umupfakazi n’umwe ashatse mu gihe Isirayeli yaterwaga n’inzara y’imyaka itatu (reba 1 Abami 17:9-16). Nubwo muri Isirayeli hari hari abapfakazi benshi bababaye muri icyo gihe, Umwuka Wera yasīgiye Eliya amavuta kujya gufasha umugore umwe w’umupfakazi, ndetse utari n’umwisirayelikazi. Na Elisa ni uko, ntiyashoboye gukiza umubembe wese ashatse. Ibyo byerekanwa n’uko hari hari ababembe benshi muri Isirayeli igihe Nāmani yakiraga ibibembe, kandi uwo yasengaga ibigirwamana. (reba 2 Abami 5:1-14).

Eliya na Elisa bombi bari abahanuzi–abagabo basutsweho amavuta n’Umwuka Wera kandi bakoreshwaga mu mpano z’uburyo butandukanye uko Umwuka yabaga ashaka. Kuki Imana itagize abandi bapfakazi itumaho Eliya? Simbizi. Kuki Imana itakoresheje Elisa ngo agire abandi babembe akiza? Simbizi. Ntawe ubizi, uretse Imana.

Izo nkuru uko ari ebyiri zo mu Isezerano Rya Kera zizwi cyane, ntizishatse kuvuga nyamara ko butari ubushake bw’Imana ko buri mupfakazi wese afashwa cyangwa ko buri mubembe akira. Abisirayeli bakabaye barahagaritse inzara bagize mu gihe cya Eliya iyo bo n’umwami wabo mubi (Ahabu) bihana ibyaha byabo. Iyo nzara yari ije mu buryo bw’igihano Imana ibahaye. Kandi ababembe bose muri Isirayeli baba barakize iyo bumvira bakizera amasezerano bahawe n’Imana yabo, ari yo, nk’uko twamaze kubibona, yari akubiyemo gukira indwara mu buryo bw’umubiri.

Yesu yagaragarije abari bamuteze amatwi i Nazareti ko yari afite ibimuzitira nk’uko Eliya na Elisa bari babifite. Ku bw’impamvu runaka, Umwuka Wera ntiyahaye Yesu gukoresha “impano zo gukiza indwara” i Nazareti. Ibyo bifatanije hamwe no kutizera kw’abantu b’i Nazareti, byatumye nta bitangaza bikomeye Yesu akorera mu mudugudu w’iwabo.

Turebe “Impano Yo Gukiza Indwara” imwe Yakoreraga Muri Yesu

( A Look at One “Gift of Healing” Through Jesus)

Iyo dusesenguye ibyo ubutumwa bwiza buvuga mu gukiza indwara gutandukanye Yesu yakoze, tubona ko abenshi mu bakize indwara, batakize kubera gukora kw’ “impano zo gukiza,” ahubwo bakize ku bwo kwizera kwabo. Reka turebe aho ubwo buryo bwombi bwo gukira indwara butandukaniye turebye ku ngero zabwo bwombi. Urabanza kureba inkuru ya wa mugabo w’ikirema wo kuri cya kidendezi cy’i Betesida, utarakijijwe no kwizera kwe, ahubwo wakize biciye mu “mpano yo gukiza indwara” yakoreye muri Yesu.

Kandi I Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza hariho abarwayi benshi, barimo impumyi n’ibirema n’abanyunyutse, (bari bategereje ko amazi yihinduriza, kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.) Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani. Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati, “Mbese urashaka gukira?” Umurwayi aramusubiza ati, “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.” Yesu aramubwira ati, “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.” Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda (Yohana 5:2-9).

Tumenya dute ko uyu mugabo atakize ku bwo kwizera kwe, ahubwo yakize binyuze mu “mpano yo gukiza indwara”? Hari byinshi bibyerekana.

Icya mbere, urabona ko uyu muntu Atari yaje gushaka Yesu. Ahubwo Yesu yamusanze yicaye ku kidendezi. Iyo uwo mugabo aza kuba yarashakaga Yesu, kiba cyarabaye ikimenyetso cyo kwizera kwe.

Icya kabiri, Yesu ntabwo yamubwiye ko kwizera kwe kumukijije, nk’uko kenshi yakundaga kuvuga iyo yakizaga abandi bantu.

Icya gatatu, nyuma igihe Abayuda babazaga uwo mugabo uwamubwiye ngo “byuka ugende,” yabasubije ko atazi n’uwo muntu uwo ari we. Si ukwizera Yesu kwe rero kwamuhesheje gukira. Aha ni ahantu hagaragara neza aho umuntu yakize indwara biciye mu “mpano yo gukiza indwara,” nk’uko Umwuka ashatse.

Urabona na none ko nubwo hari abarwayi benshi cyane bategereje kwihinduriza kw’amazi, Yesu yakijije umuntu umwe gusa hanyuma abandi benshi barwaye abasiga aho. Kubera iki? Na none simbizi. Nyamara ibi ntibivuga ko ubushake bw’Imana ari uko bamwe bakomeza kurwara. Buri wese muri abo bari barwaye bose yashoboraga yizeye Yesu. Mu by’ukuri birashoboka ko ari yo mpamvu yatumye uyu muntu umwe akizwa indwara mu buryo bw’igitangaza–kugira ngo amaso y’abo barwayi bandi bayahindukirize kuri Yesu, we washoboraga kandi washakaga kubakiza baramutse bizeye gusa.

Incuro nyinshi, “impano zo gukiza indwara” zibarirwa mu “bimenyetso n’ibitangaza,” ni ukuvuga ibitangaza bigamije gukururira abantu kuri Yesu. Ni cyo gituma abavugabutumwa bo mu Isezerano Rishya nka Filipo bari bafite “impano zo gukiza z’uburyo bunyuranye,”kuko ibitangaza bakoraga byatumaga abantu bahindukirira ubutumwa bwiza babwirizaga (reba Ibyak. 8:5-8).

Abakristo barwaye ntibari bakwiye kwicara ngo bategereze ko umuntu ufite “impano zo gukiza indwara” azaza akabakiza kuko uwo muntu n’impano ashobora kutazigera aza na rimwe. Gukira kuri mu kwizera Yesu, kandi, nubwo atari buri wese uzakira biciye mu mpano zo gukiza indwara, buri wese ashobora gukira ku bwo kwizera kwe. Impano zo gukiza indwara zashyizwe mu Itorero cyane cyane kugira ngo abatizera bashobore gukira indwara hanyuma bahindukirire ubutumwa bwiza. Ibi ntibivuze ko Abakristo batazigera bakira biciye mu mpano zo gukiza indwara. Ariko Imana ishaka ko abana bayo bakira gukira mu kwizera.

Urugero rw’uwakize Ku bwo Kwizera Kwe

(One Example of a Person Healed By His Faith)

Barutimayo ni impumyi yahumutse bitewe no kwizera Yesu kwe. Reka dusome inkuru ye mu butumwa bwiza bwa Mariko.

Nuko bagera i Yeriko. Akivana [Yesu] i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w’impumyi yicaye iruhande rw’inzira. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati, “Yesu mwene Dawidi, mbabarira!” Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati, “Mwene Dawidi, mbabarira!” Yesu arahagarara arababwira ati, “Nimumuhamagare.” Bahamagara impumyi barayibwira bati, “Humura, haguruka araguhamagara.” Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu. Yesu arayibaza ati, “Urashaka ko nkugirira nte?” Iyo mpumyi iramusubiza iti, “Mwigisha, ndashaka guhumuka!” Yesu arayibwira ati, “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira (Mariko 10:46-52).

Icya mbere, urabona ko Yesu atari we washatse Barutimayo. (Aha ni ho bitandukaniye n’ibya wa mugabo wok u kidendezi cya Betesida). Mu by’ukuri Yesu yari amuciyeho yitambukira, kandi iyo Barutimayo ataza gutaka, Yesu aba yarakomeje akigendera. Ibyo bivuga ko Barutimayo atari kuba yarakize.

Ngaho bitekerezeho. Iyo Barutimayo yicara aho akibwira ati, “Ibyo ari byo byose niba ari ubushake bwa Yesu ko nkira, araza ankize.” Byari kugenda bite? Barutimayo ntaba yarigeze akira, nubwo iyi nkuru igaragaza neza ko ubushake bwa Yesu bwari uko akira. Icya mbere kigaragaza kwizera kwa Barutimayo ni uko yatatse agatabaza Yesu.

Icya kabiri, urabona ko Barutimayo ataciwe intege n’abageragezaga kumucecekesha. Igihe abantu bagerageje kumucecekesha, ahubwo “yarushijeho” gutaka (Mariko 10:48). Ibyo byerekana kwizera kwe.

Icya gatatu, urabona ko Yesu atagize icyo abivugaho Barutimayo agitangira gutaka. Yego birashoboka ko Yesu atari yamwumvise, ariko niba yari yamwumvise, ntacyo yashubije. Mu yandi magambo, Yesu yararetse ngo kwizera k’uwo mugabo kubanze kugeragezwe.

Iyo Barutimayo acika intege akabivamo akimara gutaka incuro ya mbere gusa, ntaba yarakize. Natwe, rimwe na rimwe tugomba gushikama mu kwizera kuko akenshi bisa nk’aho amasengesho yacu Imana itayumvise. Icyo ni cyo gihe kwizera kwacu kugeragezwa, rero tugomba gukomeza tugashikama, tukananira ibintu byose birwanya kwizera kwacu.

Ibindi Bigaragaza Kwizera Kwa Barutimayo

(Further Indications of Bartimaeus’ Faith)

Noneho igihe amaherezo Yesu yamuhamagaye ngo aze, Bibiliya ivuga ko Barutimayo “yataye umwambaro we.” Uko mbyumva muri jye ni uko mu gihe cya Yesu abantu b’impumyi bambaraga umwambaro runaka ubaranga, abantu bashobora kubamenyeraho ko ari impumyi. Niba ari byo, Barutimayo ashobora kuba yarataye uwo mwambaro we igihe Yesu yari amuhamagaye kuko yari yizeye ko atazongera gukenera ikimuranga nk’impumyi. Niba ari ko byari bimeze, na none kwizera kwe kurahagaragarira.

Ikindi kandi, igihe Barutimayo yataga umwenda we, Bibiliya ivuga ko “yabadutse,” icyo cyerekana ko yamaze kwishima ko ikintu cyiza kigiye kumubaho. Abantu bafite kwizera ko gukira indwara baba bafite akanyamuneza iyo basenga basaba Imana kubakiza kuko baba biteguriye kwakira gukira kwabo.

Urabona ko Yesu yongeye kugerageza kwizera kwa Barutimayo igihe yari amuhagaze imbere. Yabajije Barutimayo icyo ashaka, kandi iyo wumvise igisubizo cya Barutimayo, biragaragara neza ko yari yizeye ko Yesu ashoboye kandi ashaka kumukiza ubuhumyi bwe.

Icya nyuma, Yesu yamubwiye ko ari ukwizera kwe kumukijije. Niba Barutimayo yarakijijwe no kwizera, n’undi uwo ari we wese kwamukiza, kuko Imana “itarobanura mu butoni.”

Ku washaka Gukomeza Kwiga

(For Further Study)

Hano hasi nahashyize urutonde rw’ahantu makumyabiri na rimwe hihariye aho Yesu yakijije indwara nk’uko biri mu bitabo by’ubutumwa bwiza uko ari bine. Yego birumvikana ko Yesu yakijije abantu barenga makumyabiri n’umwe, ariko aho hose ni aho tugiye dufite ibintu tuzi ku muntu wari urwaye n’uburyo yakize.

Urwo rutonde naruciyemo ibice bibiri by’ingenzi–abakijijwe no kwizera n’abakize biciye mu mpano zo gukiza indwara. Icyo nabonye ni uko mu bakijijwe no kwizera hari abo Yesu yabwiraga ngo baceceke ntibagire uwo babibwira. Icyo na none cyerekana ko izo zitari “impano zo gukiza indwara” zabakijije kuko abarwayi badakize kugira ngo bamamaze Yesu cyangwa ubutumwa bwiza.

Ahavugwa ko Gukira Bitewe No Kwizera:

(Cases Where Faith or Believing is Mentioned as the Cause of Healing:)

1. Umugaragu w’umutware w’abasirikare (cyangwa “umuboyi”): Mat. 8:5-13; Luka 7:2-10 “Nuko genda bikubere nk’uko wizeye.”

2. Ikirema bamanuriye mu gisenge cy’inzu: Mat 9:2-8; Mariko 2:3-11; Luka 5:18-26 “Abonye kwizera kwabo….Aravuga ati…’byuka wikorere ingobyi yawe utahe.'”

3. Umukobwa wa Yayiro: Mat 9:18-26; Mariko 5:22-43; Luka 8:41-56 “‘Witinya–izere gusa’….Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya.”

4. Umugore wari ufite ikibazo cyo kuva: Mat. 9:20-22; Mar 5:25-34; Luka 8:43-48 “Kwizera kwawe kuragukijije.”

5. Za mpumyi ebyiri: Mat. 9:27-31 “Bibabere nk’uko mwizeye….Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya!”

6. Impumyi Barutimayo: Mar 10:46-52; Luka 18:35-43 “Kwizera kwawe kuragukijije.”

7. Ba babembe icumi: Luka 17:12-19 “Kwizera kwawe kuragukijije.”

8. Umuhungu w’umutware: Yoh 4:46-53 “Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu

amubwiye aragenda.”

Ahantu hane hakurikira, kwizera k’umurwayi ntikuvugwa by’umwihariko, ariko kugaragarira mu magambo ye cyangwa ibikorwa bye. Urugero impumyi ebyiri (zivugwa muri numero 10 hasi) zatakiye Yesu atambuka aciye iruhande rwazo nk’uko byagenze kuri Barutimayo. Buri wese muri abo bantu bari barwaye muri izo ngero enye zikurikira yashakaga Yesu, icyo ni ikimenyetso kigaragara cyo kwizera. Ahantu hatatu muri hane hakurikira, Yesu yabwiye abo yari amaze gukiza ngo ntibagire uwo babwira ibyababayeho, ibyo na none bikerekana ko batari bakize biciye mu “mpano zo gukiza indwara.”

9. Wa mubembe utari uzi ubushake bw’Imana: Mat. 8:2-4; Mar 1:40-45; Luka 5:12-14 “Uramenye ntugire uwo ubibwira.”

10. Za mpumyi ebyiri(Wenda umwe yari Barutimayo): Mat. 20:30-34 “Zirataka cyane ziti, ‘Mwami mwene Dawidi, tubabarire!'”

11. Igipfamatwi kandi kidedemanga: Mar 7:32-36 “Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira.”

12. Impumyi: Mar 8:22-26 “Nturushye winjira mu kirorero.”

Aha habiri ha nyuma havuga abantu bakijijwe no kwizera ntabwo mu byukuri bakize indwara–barabohowe birukanywemo abadayimoni. Ariko Yesu yavuze ko kwizera kwabo ari ko gutumye babohorwa.

13. Wa muhungu wari urwaye igicuri : Mat. 17:14-18; Mar 9:17-27; Luka 9:38-42 “Yesu aramubwira ati…’Byose bishobokera uwizeye.’ Uwo mwanya se w’umwana avuga cyane ati…’Ndizeye, nkiza kutizera.'”

14. Wa mukobwa w’umunyakan nikazi : Mat. 15:22-28; Mar. 7:25-30 “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi; bikubere uko ushaka.”

Aho abantu bakize indwara biciye mu “Mpano zo Gukiza Indwara”:

(Cases of People Healed Through “Gifts of Healings”:)

Aha hantu harindwi ha nyuma ni ahantu hasa nk’aho bakize indwara biciye mu gukora kw’impano zo gukiza indwara. Ariko muri hatatu habanza, hari itegeko rya Yesu ryabanzanga kubahirizwa mbere y’uko urwaye akira. Nta na hamwe kandi muri aho Yesu yigeze abwira uwakize ngo ntagire uwo abwira ibyo gukira kwe. Kandi nta na hamwe muri aho hose urwaye yashatse Yesu.

15. Wa muntu wari unyunyutse ukuboko : Mat. 12:9-13; Mar 3:1-5; Luka 6:6-10

“Haguruka uhagarare hagati mu bantu….Rambura ukuboko kwawe.”

16. Wa mugabo wo ku kidendezi cy’i Betesida: Yoh 5:2-9 “Byuka wikorere uburiri

bwawe ugende.”

17. Uwavutse ari impumyi : Yoh 9:1-38 “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i

Silowamu.”

18. Nyirabukwe wa Petero : Mat. 8:14-15; Mariko 1:30-31; Luka 4:38-39

19. Umugore wari umaze imyaka 18 ahetamye : Luka 13:11-16

20. Umuntu wari urwaye urushwima : Luka 14:2-4

21. Umugaragu w’umutambyi mukuru : Luka 22:50-51

Urabona ko muri izo ngero zose ziri haruguru uko ari makumyabiri n’imwe, nta na hamwe tubona umuntu mukuru akizwa gusa no kwizera k’undi muntu mukuru. Muri buri rugero aho tubona umuntu akizwa no kwizera k’undi muntu, iteka usanga ari umwana ukijijwe no kwizera k’umubyeyi we (reba ingero 1, 3, 8, 13, na 14).

Aho bitameze bityo haba gusa mu rugero rwa 1 n’urwa 2, ah’umugaragu w’umutware w’abasirikare n’aha cya kirema bacishishije mu gisenge cy’inzu. Ibyerekeye iby’umugaragu w’umutware w’abasirikare, ijambo ry’Ikigiriki ryasobanuwe umugaragu ni ijambo pais, rishobora no gusobanurwa umuhungu nk’uko riri muri Matayo 17:18: “Umuhungu aherako arakira”.

Niba koko ari umugaragu w’umutware w’abasirikare akaba atari umuhungu we, uwo mugaragu we agomba kuba yari akiri umuhungu muto. Nuko rero Umutware w’abasirikare yari ashinzwe uwo muhungu nk’umurinzi we wemewe n’amategeko akaba rero ashobora kumwizerera nk’uko undi mubyeyi wese yakwizerera umwana we.

Ku bya cya kirema bamanuriye mu gisenge cy’inzu, urabona ko uwo muntu na we agomba kuba yari afite kwizera, naho ubundi ntaba yaremeye ko abo bagenzi be bari bamuhetse bamumanurira mu gisenge. Ubwo rero si ukwizera kwa bagenzi be gusa kwamukijije.

Ibi byose birerekana ko bisa nk’aho bidashoboka ko kwizera k’umuntu mukuru kutakiza undi muntu mukuru urwaye igihe uwo muntu mukuru urwaye ubwe adafite kwizera. Ni byo umuntu mukuru ashobora gusengera undi muntu mukuru bemeranyije akamusabira gukira indwara, ariko kutizera k’uwo urwaye gushobora guhindura ubusa kwizera k’uwo umusengera.

Nyamara abana bacu bashobora gukizwa no kwizera kwacu, kugeza ku myaka runaka. Ariko kandi bageza ku myaka runaka Imana ikaba ishaka ko biyakirira ibibaturutseho biturutse ku kwizera kwabo ubwabo.

Ndagukangurira kwiga buri rugero ruri mu rutonde ruri haruguru kugira ngo ukomeze kwizera kwawe ku bwo gukira indwara twateganirijwe n’Umwami wacu.

Amavuta yo Gukiza Indwara

(The Healing Anointing)

Icya nyuma, ni ngombwa kumenya ko Yesu yari yarasizwe amavuta y’imbaraga zo gukiza indwara igihe yakoraga umurimo we hano mu isi. Ni ukuvuga ko mu byukuri yashoboraga kumva ayo mavuta amuvaho, kandi hari igihe umuntu urwaye yashoboraga kumva ayo mavuta amwinjiramo. Urugero, muri Luka 6:19 haravuga ngo, “Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.”

Urebye, ayo mavuta akiza indwara yari yuzuye n’imyenda ye ku buryo iyo umuntu urwaye yakoraga ku myenda ye mu kwizera, ayo mavuta akiza yinjiraga mu mubiri we. Dusoma muri Mariko 6:56 ngo:

N’aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira..

Wa mugore wari ufite ikibazo cyo kuva (reba Mariko 5:25-34) yakijijwe gusa no gukora ku nshunda z’umwenda wa Yesu yizeye gukira.

Ntabwo ari Yesu gusa wari ufite amavuta yo gukiza indwara kuri we ahubwo n’intumwa Pawulo mu myaka ye ya nyuma y’umurimo we yari ayafite:

Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye. Ndetse bashyīraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo (Ibyak. 19:11-12).

Ayo mavuta y’imbaraga zikiza indwara yuzuraga imyenda yose ikojejwe ku mubiri wa Pawulo, ibyo bikerekana neza ko umwenda ari ikintu gishobora kuba umuyoboro mwiza w’imbaraga zikiza indwara!

Imana ntiyahindutse kuva igihe cya Yesu cyangwa Pawulo, ntibigomba kudutangaza Imana igize umukozi wayo isukaho ayo mavuta yo gukiza indwara muri iki gihe, nk’uko yabigiriye Yesu na Pawulo. Ariko izo mpano ntizipfa guhabwa umuntu ugitangira kwizera, keretse gusa abamaze igihe bapimwa bakagaragara ko ari abo kwizerwa kandi ko badafite umutima wo kwishyira imbere.

 

 


[1] Ibi byose bishobora kuvuga gukiza mu buryo bw’umubiri. Uburwayi nabwo nta gushidikanya bufatwa nko gutwazwa igitugu, nk’uko Bibiliya ivuga iti “Imana yamusutseho[Yesu] Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu…” (Ibyak 10:38).