Gukiza Indwara Kw’Imana (Divine Healing)

Igice Cya Cumi Na Gatanu (Chapter Fifteen)

N’ubwo ibi byo gukiza indwara kw’Imana ari ibintu bias nk’aho bigibwaho impaka, si byo na gato byaba bidasobanutse neza muri Bibiliya. Mu by’ukuri kimwe cya cumi cy’ibyanditswe byose mu butumwa bwiza uko bwanditswe n’abanditsi bose uko ari bane bivuga ku murimo wa Yesu wo gukiza indwara. Hari amasezerano yo gukiza indwara kw’Imana mu Isezerano Rya Kera, mu Butumwa Bwiza no mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya. Abarwaye bashobora kubona imfashanyo ikomeye mu butunzi bw’Ibyanditswe byubaka kwizera.

Icyo namaze kubona muri rusange ni uko hirya no hino mu isi aho itorero ririmo abakristo biyemeje koko (abigishwa nyakuri), usanga indwara zikira cyane mu buryo bw’ibitangaza by’Imana. Aho itorero ari akazuyazi ririmo ibibazo byinshi, gukira kw’indwara mu bitangaza biboneka gake cyane. [1] Ibi byose ntibikwiye kudutangaza, kuko Yesu yavuze ko kimwe mu bimenyetso bizakurikira abizera ari uko bazarambika ibiganza ku barwayi bagakira (reba Mariko 16:18). Iyo amatorero aza kuba apimirwa ku bimenyetso Yesu yavuze bizakurikira abizera, twasanga amatorero menshi atagira abizera:

Arababwira [Yesu] ati, “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica ntacyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire” (Mariko 16:15-18).

Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa, mu gukurikiza imikorere ya Kristo itunganye mu murimo we, nta kabuza azakoresha impano ze kugira ngo ateze imbere gukiza indwara kw’Imana aho akorera umurimo we. Asobanukiwe ko gukiza indwara kw’Imana guteza ubwami bw’Imana imbere mu buryo bubiri nibura. Ubwa mbere, ibitangaza byo gukiza indwara ni uburyo bukomeye bwo kwamamaza ubutumwa bwiza, kuko n’umwana uwo ari we wese usomye ibitabo by’ubutumwa bwiza cyangwa igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa asobanukirwa neza (nyamara ibyo abakozi b’Imana benshi banafite ubumenyi bwinshi bisa nk’aho bibananira kubyumva). Ubwa kabiri, abigishwa bafite ubuzima bwiza ntibabuzwa gukora umurimo w’Imana n’uburwayi runaka bwabazaho.

Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa agomba no kuba hafi y’abagize umubiri wa Kristo bakeneye gukira ariko bikaba bibarushya kubyakira. Akenshi baba bakeneye guhuguranwa ubugwaneza, umuntu akabakomeza atabahutaza, cyane cyane iyo bazinutswe ikitwa inyigisho cyose yerekeye gukiza indwara. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa aba afite guhitamo: ashobora kwirinda kwigisha na rimwe ibyo bintu byo gukiza indwara kw’Imana, bityo nta n’umwe uzasitara ariko nta n’umwe uzakira indwara, cyangwa se agahitamo kubyigishaho cyane maze icyo gihe azaba ashobora kugira abo asitaza mu gihe abandi barimo bakira indwara. Jye ku rwanjye ruhande nahisemo ibyo bya kabiri, nizera ko ari ko gukurikiza urugero rwa Yesu.

Gukira indwara ku Musaraba

(Healing on the Cross)

Ahantu heza umuntu yatangiriraho kwiga ibyo gukiza indwara kw’Imana ni igice cya mirongo itanu na gatatu cy’igitabo cya Yesaya, igitabo cyemerwa na bose ko ari ubuhanuzi buvuga kuri Mesiya. Yesaya abihawe n’Umwuka Wera, yashushanyije neza mu buhanuzi avuga urupfu Yesu azapfa yitangaho igitambo n’igikorwa azakorera ku musaraba:

Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebwe twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. (Yes. 53:4-6).

Yesaya ahumekewe n’Umwuka Wera, yavuze ko Yesu yikoreye intimba zacu n’imibabaro yacu. Insobanuro nziza kurushaho y’Igiheburayo cy’umwimerere ivuga ko Yesu yikoreye indwara zacu n’uburibwe/ububabare bwacu, nk’uko izindi nsobanuro za Bibiliya nziza na zo zigenda zibyerekana mu magambo yo gusobanura y’umugereka.

Ijambo ry’Igiheburayo rivuga intimba muri Yesaya 53:4 ni ijambo choli, riboneka na none Gutegeka Kwa Kabiri 7:15; 28:61; 1 Abami 17:17; 2 Abami 1:2; 8:8, na 2 Ingoma 16:12; 21:15. Aho hose iryo jambo rivuga uburwayi cyangwa indwara.

Ijambo ryasobanuwe ngo imibabaro ni ijambo ry’Igiheburayo makob, riboneka muri Yobu 14:22 na Yobu 33:19. Aho hombi havuga uburibwe/ububabare.

Ubwo bimeze bityo rero, Yesaya 53:4 yasobanurwa neza kurushaho itya, “Ni ukuri indwara zacu ni zo yishyizeho, uburibwe bwacu ni bwo yikoreye.” Kandi ibi biterwaho igikumwe na Matayo mu butumwa bwe asubira mu magambo ya Yesaya 53:4: “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu” (Mat 8:17).

Bamwe iyo babuze uko babihakana, bagerageza kutwemeza ko Yesaya ngo yavugaga “ubumuga bwo mu mwuka” n'”uburwayi bwo mu mwuka.” Nyamara Matayo iyo asubira mu magambo ya Yesaya 53:4 agaragaza neza nta gushidikanya ko Yesaya yavugaga uburwayi bw’umubiri. Reka tubisome mu nkuru bivugwamo:

Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose, kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo: “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu” (Mat 8:16-17).

Matayo yemeje ku mugaragaro ko Yesu gukiza uburwayi bw’umubiri yasohozaga ubuhanuzi bwa Yesaya 53:4. Nuko rero nta gushidikanya ko Yesaya 53:4 havuga Kristo yikorera ubumuga bwacu n’uburwayi bwacu bw’umubiri.[2] Kimwe n’uko Bibiliya ivuga ko Yesu yishyizeho gukiranirwa kwacu (reba Yesaya 53:11), ni na ko ivuga ko yikoreye ubumuga bwacu n’uburwayi bwacu. Iyo ni inkuru igomba kunezeza buri muntu wese urwaye. Ku bw’igitambo cye atwitangira, Yesu yaduhesheje agakiza no gukira indwara.

Ikibazo Kibazwa

(A Question Asked)

Ariko se niba ibyo ari ukuri, bamwe ni ko babaza, none ni kuki buri wese adakira? Icyo kibazo umuntu yagisubiza neza abaza ikindi kibazo: Kuki abantu bose batavuka ubwa kabiri? Abantu bose ntibavutse ubwa kabiri bitewe n’uko wenda batarumva ubutumwa bwiza cyangwa barabwumvise ariko ntibabwizeye. Ni cyo kimwe rero, umuntu wese yakira gukira kwe binyuze mu kwizera kwe. Bamwe ntibarumva iyo nkuru nziza y’uko Yesu yikoreye indwara zabo, abandi barabyumvise ariko banga kubyemera.

Icyo Imana Data ivuga ku ndwara cyagaragajwe neza n’Umwana wayo ikunda, yitangira ubuhamya ati,

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora (Yoh 5:19).

Dusoma mu gitabo cy’Abaheburayo ko Yesu ari “ishusho ya kamere yayo[ya Se]” (Heb 1:3). Ntidushidikanya ko uko Yesu yumva iby’uburwayi ari ko na Se abyumva neza neza.

Yesu se abifata ate? Nta na rimwe yigeze asubiza inyuma umuntu n’umwe uje amugana ngo amukize indwara. Nta na rimwe yigeze abwira umuntu urwaye uje ashaka gukira ngo, “Oya, si ubushake bw’Imana ko ukira, ubwo rero gumana uburwayi bwawe.” Iteka Yesu yakizaga abarwayi baje bamusanga, kandi bamaze gukira, kenshi yababwiraga ko kwizera kwabo ari ko kubakijije. Kandi na none, Bibiliya ivuga ko Imana itajya ihinduka (reba Mal. 3:6) kandi ko Yesu Kristo “uko yari ari ejo, n’uyu munsi ari ko ari, kandi ko ari ko azahora kugeza iteka ryose” (Heb. 13:8).

Kwamamaza Gukira Indwara

(Healing Proclaimed)

Birababaje ko muri iki gihe, agakiza gasigaye gasa nk’aho kavuga kubabarirwa ibyaha gusa. Ariko amagambo y’Ikigiriki asobanurwa kenshi ngo”gukizwa” n’ “agakiza” ntakubiyemo insobanuro yo kubabarirwa ibyaha gusa, ahubwo harimo no kubohorwa kuzuye no gukira indwara.[3] Reka turebe umuntu muri Bibiliya wakiriye agakiza muri ubu buryo bwuzuye. Yakize indwara ku bwo kwizera ateze amatwi Pawulo abwiriza ubutumwa bwiza mu mudugudu w’iwabo.

Ariko…zihungira i Lusitira n’i Derube, imidugudu y’i Lukawoniya, no mu gihugu gihereranye na ho, zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza. I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka. Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa. Avuga ijwi rirenga ati, “Byuka uhagarike ibirenge byawe weme.” Arabambaduka aratambuka (Ibyak 14:6-10).

Urabona ko n’ubwo Pawulo yabwirizaga “ubutumwa bwiza,” wa muntu yumvise ikintu kirema kwizera mu mutima we gutuma kumuhesha gukira. Ashobora kuba yarumvise nibura Pawulo agira icyo avuga ku murimo wa Yesu wo gukiza indwara, n’ukuntu Yesu yakizaga umuntu wese wasabaga gukira afite kwizera. Wenda Pawulo yanavuze ubuhanuzi bwa Yesaya ahanura ukuntu Yesu azikorera ubumuga bwacu n’indwara zacu. Ntabwo tubizi, ariko kuko “kwizera kuzanwa no kumva” (Rom 10:17), uwo muntu wari wararemaye agomba kuba yarumvise amagambo ahagurutsa kwizera mu mutima we kumuhesha gukira. Amagambo Pawulo yavuze akamwemeza ko Imana idashaka ko akomeza kubaho aremaye.

Pawulo ubwe na we agomba kuba yarizeraga ko Imana ishaka gukiza uwo muntu, naho ubundi amagambo ye ntaba yaratumye uwo muntu yizera ko ashobora gukira, kandi ntaba yaramubwiye ngo ahaguruke. Biba byaragenze bite iyo Pawulo avuga nk’uko abavugabutumwa benshi b’iki gihe bavuga? Iyo abwiriza avuga ati, “Ntabwo ari ubushake bw’Imana ko buri wese akira”? Uwo muntu ntaba yarizeye gukira. Wenda ni yo mpamvu muri iki gihe abenshi badakira. Abavugabutumwa bagateye abantu kwizera gukira indwara ni bo basenya kwizera kwabo ahubwo.

Aha na none urabona ko uriya muntu yakijijwe no kwizera kwe. Iyo ataza kwizera yari kugumana ubumuga bwe, n’ubwo bigaragara ko bwari ubushake bw’Imana ko akira. Kandi birashoboka ko uwo munsi hari hari abandi barwayi muri ayo materaniro uwo munsi, ariko nta wundi tubona uvugwa ko yakize icyo gihe. Niba ari uko bimeze se kuki batakize? Ni ukubera impamvu imwe n’iyatumye abenshi mu badakijijwe bari muri iryo teraniro batavuka ubwa kabiri uwo munsi–ntibizeye ubutumwa Pawulo yabwirizaga.

Ntidukwiriye kuvuga ko atari ubushake bw’Imana ko buri wese akira indwara dushingiye ku kuvuga ko hari abantu batajya bakira indwara. Ibyo byaba kimwe no kuvuga ko atari ubushake bw’Imana ko buri wese avuka ubwa kabiri ngo kubera ko hari abantu batajya bavuka ubwa kabiri na rimwe. Buri wese agomba kwiyizerera ubwe ubutumwa bwiza kugira ngo abone agakiza, kandi buri wese agomba kwiyizerera ubwe kugira ngo akire indwara.

Ibindi Byerekana ko Imana Ishaka Gukiza Indwara

Further Proof of God’s Will to Heal

Mu Isezerano Rya Kera, gukira indwara byari mu masezerano y’Imana na Isirayeli. Iminsi mike gusa nyuma y’uko Abisirayeli bava muri Egiputa, Imana yabahaye iri sezerano:

Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukumvira ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara (Kuva 15:26).

Umuntu wese w’umunyakuri agomba kwemera ko gukira indwara cyari kimwe mu bikubiye mu Isezerano Uwiteka yagiranye na Isirayeli, bikagendana no kuganduka kw’abantu. (Pawulo na we asobanura neza mu 1 Abakorinto 11:27-31 ko gukira indwara bigendana no kumvira Imana.)

Imana kandi yasezeranyije Abisirayeli iti:

Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe. Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w’iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse (Kuva 23:25-26).

Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu. Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose (Guteg. 7:14-15).

Niba gukira indwara byari biri mu Isezerano Rya Kera, umuntu yakwibaza ukuntu bitaba mu Isezerano Rishya, niba mu by’ukuri Irishya riruta Irya Kera, nk’uko Ibyanditswe bivuga:

Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uwabo kuba mwiza kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo (Heb. 8:6).

Na none Ibindi Bibyerekana

(Yet Further Proof)

Bibiliya yuzuye ibyanditswe byerekana ku buryo butagibwaho impaka ko ubushake bw’Imana ari uko ko buri wese akira indwara. Reka mvugemo bitatu mu bikomeye cyane:

Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyo yakugiriye byose. Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose (Zab 103:1-3).

Ni iki Abakristo bagishaho Dawidi impaka avuze ko Imana ifite ubushake bwo kutubabarira gukiranirwa kwacu kose? Nyamara Dawidi yizeraga ko Imana ifite n’ubushake bwo kudukiza indwara zingana gutyo–zose.

Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, tegera amatwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y’amaso yawe, ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose (Imig. 4:20-22).

Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha, azaba abibabarirwe (Yak. 5:14-15).

Urabona ko iri sezerano riheruka ari irya buri wese urwaye. Urabona kandi ko Atari abakuru b’Itorero bakiza cyangwa amavuta, ahubwo ni “isengesho ryo kwizera.”

Mbese ni ukwizera k’umukuru w’Itorero, cyangwa ni uk’uwo muntu urwaye? Ni ukwabo bombi. Hari uburyo bumwe kwizera k’uwo urwaye kugaragarizwamo, nibura igice, ni mu guhamagara abakuru b’Itorero. Kutizera k’umurwayi gushobora kubuza umumaro amasengesho y’abakuru b’Itorero. Ubwoko bw’isengesho Yakobo yanditse avuga ni urugero rwiza rw’ “isengesho ryo guhuza umutima” Yesu yavuze muri Matayo 18:19. Abo iri sengesho rireba bose bagomba “kwemeranya.” Iyo umwe yizera undi ntiyizere, ubwo nta kwemeranya kuba guhari.

Uzi kandi ko ahantu henshi muri Bibiliya havuga ko Satani ari we uteza indwara (reba Yobu 2:7; Luka 13:16; Ibyak. 10:38; 1 Kor. 5:5). Bityo rero byaba bifite ishingiro umuntu avuze ko Imana igomba kurwanya imirimo ya Satani mu mibiri y’abana bayo. Data wo mu ijuru adukunda kurusha uko undi se w’abana uwo ari we wese wo mu isi yaba yarigeze gukunda abana be (reba Mat. 7:11), kandi sindabona se w’abana ushaka ko abana be barwara.

Buri gihe cyose Yesu yakijije indwara akora umurimo we hano mu isi, na buri gukira indwara kose kwanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, bikwiye kudukomeza tukumva ko Imana ishaka ko tuba bataraga. Kenshi cyane Yesu yakijije indwara abantu baje bamusaba gukira, kandi akavuga ko igitangaza cyabo bagikesha kwizera kwabo. Icyo cyerekana ko atatoranyaga abantu bamwe runaka yabaga yihitiyemo gukiza. Urwaye wese yashoboraga kumusanga mu kwizera hanyuma agakizwa indwara. Yashakaga kubakiza bose ariko yashakaga ko na bo ku ruhande rwabo bagira kwizera.

Ibisubizo Ku Magambo Amwe y’Ababirwanya

(Answers to Some Common Objections)

Ndacyeka ko igikunze kuvugwa cyane abantu barwanya ibyo gukira indwara ari ikintu kidashingiye ku Ijambo ry’Imana ahubwo gishingiye ku byo abantu baba barabonye. Akenshi bakunze kuvuga ibintu nk’ibi: “Hari umugore nzi wari umurokore cyane wasengeye gukira kanseri ariko aranga arapfa iramuhitana. Ibyo byerekana rero ko atari ubushake bw’Imana ko abantu bose bakira indwara.”

Ntitugomba na rimwe kugira ikindi kintu icyo ari cyo cyose tumenyeraho ubushake bw’Imana uretse Ijambo ryayo. Urugero ushubije amaso inyuma ukareba ukuntu Abisirayeli bamaze imyaka mirongo ine bazerera mu butayu nyamara kandi n’ukuntu igihugu cy’amata n’ubuki cyari kibategereje hafi aho hakurya ya Yorodani, wakwanzura uvuga yuko butari ubushake bw’Imana ko Abisirayeli binjira mu gihugu cy’isezerano. Ariko niba uzi Bibiliya uzi neza ko ibyo atari ko bimeze. Rwose bwari ubushake bw’Imana ko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, ariko ntibashoboye kukigeramo ku bwo kutizera kwabo (reba Heb. 3:19).

Hanyuma se noneho abantu bari muri gehinomu? Bwari ubushake bw’Imana ko baba mu ijuru, ariko ntibashoboye kuzuza ibisabwa byo kwihana no kwizera Umwami Yesu. Nuko rero ni na ko tudashobora kumenya ubushake bw’Imana mu byo gukira indwara turebye gusa abantu barwaye. Ngo kuko gusa hari umukristo wasengeye gukira indwara hanyuma akananirwa kubyakira ntibivuga ko atari ubushake bw’Imana ko abantu bose bakira indwara. Iyo uwo mukristo aza kuzuza ibyo Imana isaba, aba yarakize, niba atari ibyo Imana yaba ibeshya. Iyo tunaniwe kwakira gukira hanyuma tugatangira kubishyira ku Mana tuvuga ko gukira indwara atari ubushake bwayo, ntaho tuba dutaniye na ba Bayisirayeli binangiye bagapfira mu butayu bavuga ko atari ubushake bw’Imana ko binjira mu Gihugu cy’Isezerano. Byaba byiza turetse ubwibone bwacu tukemera ko amakosa ari ayacu.

Nk’uko nabivuze mbere mu gice cyabanje kivuga ku kwizera, Abakristo benshi beza bagiye basoza nabi amasengesho yabo yo gusengera gukira indwara, bagasozanya amagambo asenya kwizera ngo, “Niba ari ubushake bwawe.” Ibyo biba bigaragaza neza ko badasenga mu kwizera kuko batizeye ubushake bw’Imana. Ku byerekeye ibyo gukira indwara, ubushake bw’Imana buragaragara neza, nk’uko twamaze kubibona. Iyo uzi ko Imana ishaka kugukiza indwara, nta mpamvu yo kongera ku isengesho ryawe ryo gukira indwara ngo “Niba ari ubushake bwawe”. Ibyo byamera nko kubwira Imana ngo, “Nzi ko wasezeranye kunkiza indwara, ariko birashoboka ko waba utaravugishaga ukuri, ndagusaba ngo unkize niba koko ari ubushake bwawe.”

Ni ukuri koko Imana ishobora guhana abizera batumvira ikabareka bakarwara ngo bababazwe, kugeza n’ubwo rimwe na rimwe ishobora no kubareka bagapfa igihe cyabo kitageze. Bene abo bizera baba bagomba kubanza kwihana mbere y’uko bakira gukira indwara (reba 1 Kor. 11:27-32). Hari abandi, bitewe no kutita ku mibiri yabo, bihamagarira indwara. Abakristo bakwiye kugira ubwenge bakamenya ibyo kurya bizima bakwiye kurya, bakarya mu rugero, bagakora imyitozo ngororangingo, kandi bakagira n’igihe cyo kuruhuka gikwiriye.

Icya Kabiri Bavuga Babirwanya

(A Second Common Objection)

Abantu bakunze kuvuga ngo, “Pawulo yari afite igishākwe mu mubiri, kandi Imana ntiyamukijije.”

Nyamara icyo gitekerezo cyo kuvuga ko igishākwe Pawulo yari afite mu mubiri bwari uburwayi, ni tewolojiya ifite imyumvire mibi ukurikije ko Pawulo avuga mu by’ukuri icyo gishakwe icyo ari cyo–umumarayika wa Satani:

Kandi kugira ngo neguterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye n’uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye. Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo. Ariko arampakanira ati, “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, kugira ngo imbaraga za Kristo zinzeho (2 Kor. 12:7-9).

Ijambo rivuga intumwa mu Kigiriki ni “aggelos,” ari ryo risobanurwa ngo marayika cyangwa abamarayika ahantu harenga 160 hari mu Isezerano Rishya. Igishākwe cya Pawulo yari umumarayika wa Satani woherejwe kumutera ibipfunsi; ntabwo bwari uburwayi cyangwa ubumuga.

Urabona ko ntaho tubona Pawulo yasenze asaba gukira uburwayi cyangwa aho Imana yanze kumukiza indwara. Ibihe bitatu, Pawulo yarasenze gusa ngo Imana ibe yamukuramo uwo marayika wa Satani umukubita ibipfunsi, kandi Imana yavuze ko ubuntu bwayo buhagije.

Ni nde wahaye Pawulo icyo gishākwe? Bamwe bavuga ko ari Satani, ngo kuko icyo gishākwe kitwa “intumwa ya Satani.” Abandi bizera ko ari Imana kubera ko icyo gishākwe urebye Pawulo yari yagiherewe kugira ngo atishyira hejuru mu bwibone. Pawulo ubwe yaravuze ati, “Ngo ne kwishyira hejuru.”

Bibiliya yitirirwa King James ivuga iyi mirongo mu bundi buryo butandukanyeho gato. Aho kuvuga ngo, “Ngo ne kwishyira hejuru,” yo iravuga ngo, “ngo kugira ngo ndashyirwa hejuru kurenza urugero.” Iri ni itandukaniro rikomeye kuko Imana itarwanya ko dushyirwa hejuru. Ahubwo mu by’ukuri idusezeranira ko izadushyira hejuru nitwicisha bugufi. Nuko rero birashoboka ko Imana ari yo yakoraga umurimo wo gushyira hejuru hanyuma Satani akagerageza guhagarika gushyirwa hejuru kwa Pawulo akohereza umumarayika wo gutera ibipfunsi kugira ngo ajye ahagurutsa imvururu aho Pawulo afashe urugendo hose. Ariko Imana iravuga ngo izajya ikoresha ibyo bihe yiheshe icyubahiro kuko imbaraga zayo zashoboraga kugaragara kurushaho mu bugingo bwa Pawulo biturutse ku ntege nke ze.

Ariko turetse n’ibyo, kuvuga ko Pawulo yari arwaye hanyuma Imana ikanga kumukiza ni ukugoreka cyane ibyo Bibiliya ivuga mu by’ukuri. Muri icyo gice kivuga ku gishākwe cya Pawulo, nta na hamwe Pawulo yigeze avuga uburwayi, kandi ntaho Imana yigeze yanga kumukiza ubwo burwayi bavuga. Umuntu w’inyangamugayo asomye urutonde rwa Pawulo rw’ibigeragezo biri mu 2 Abakorinto 11:23-30, nta ndwara cyangwa ubumuga ubwo ari bwo bwose yasangamo.

Ibindi Kuri Iyo Nsanganyamatsiko

(An Elaboration on the Same Theme)

Bamwe bahakana ibyo bisobanuro byanjye ku gishākwe cya Pawulo bavuga ngo, “Ariko se Pawulo ubwe ntiyabwiye Abagalatiya ko yari arwaye ubwo yababwirizaga ubutumwa bwiza ubwa mbere? Ntiyavugaga se ubwo cya gishākwe yari afite mu mubiri?”

Dore mu by’ukuri ibyo Pawulo yanditse mu rwandiko yandikiye Abagalatiya:

Nubwo muzi yuko indwara y’umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza, kandi nubwo iby’umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye marayika w’Imana, ndetse nka Kristo ubwe. (Gal. 4:13-14).

Ijambo ry’Ikigiriki ryasobanuwe indwara aha mu Abagalatiya 4:13 ni asthenia, rivuga “intege nke.” Rishobora kuvuga integer nke zitewe n’uburwayi, ariko si ngombwa ko biba uburwayi gusa.

Urugero Pawulo yaranditse ati, “intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga” (1 Kor. 1:25).Ijambo ryasobanuwe aha intege nke na none ni ijambo asthenia. Ntacyo byari kuba bishatse kuvuga iyo abasobanuye baba barasobanuye ngo “indwara y’Imana irusha abantu imbaraga.” (reba na Mat. 26:41 na 1 Pet. 3:7, aho ijambo asthenia risobanurwa intege nke kandi ntirishobora gusobanurwa indwara).

Pawulo asura Galatiya bwa mbere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe, ntahagaragara ko yari arwaye. Ahubwo ikigaragara ni uguterwa amabuye kwe no kumusiga ameze nk’uwapfuye, hanyuma ashobora kuba yarazutse cyangwa se mu buryo bw’igitangaza akongera akaba muzima (reba Ibyak. 14:5-7, 19-20). Birumvikana ko Pawulo bamaze kumutera amabuye, bakamuta aho bazi ko yapfuye, umubiri we wari umeze nabi n’ibikomere avirirana hose.

Pawulo nta burwayi yari afite muri Galatiya bubera abamuteze amatwi ikirushya. Ahubwo umubiri we wari ufite intege nke ku bw’amabuye yaherukaga guterwa. Ikigaragara cyane ni uko agomba kuba, igihe yandikiraga Abagalatiya uru rwandiko, yari agifite ibimenyetso ku mubiri we byibutsa gutotezwa kwe i Galatiya, kuko asoza urwandiko rwe muri aya magambo:

Uhereye none ntihakagire umuntu undushya kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu (Gal. 6:17).

Ikindi Cyo Kurwanya Ibyo Gugukira Indwara:

“Ndababazwa ku bw’Icyubahiro cy’Imana”

(Another Objection: “I’m Suffering for the Glory of God”)

Ibyo bivugwa n’abantu bafashe umurongo wo mu nkuru yo kuzuka kwa Lazaro nk’icyo bishingikirizaho bavuga ko barwaye kugira ngo indwara yabo iheshe Imana icyubahiro. Yesu yavuze kuri Lazaro ati:

Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa (Yohana 11:4).

Yesu ntiyavugaga ko Imana iheshwa icyubahiro no kurwara kwa Lazaro, ahubwo yavugaga ko Imana izahabwa icyubahiro igihe Lazaro azaba akize akazuka mu bapfuye. Mu yandi magambo ni ukuvuga ngo amaherezo y’ubwo burwayi bwa Lazaro ntiyari urupfu, ahubwo kwari uguhabwa icyubahiro kw’Imana. Imana ntiherwa icyubahiro mu kurwara; iherwa icyubahiro mu gukiza. (reba na Mat. 9:8; 15:31; Luka 7:16; 13:13 na 17:15, aho gukiza indwara kwahesheje Imana icyubahiro.)

Ikindi kivugwa mu kubirwanya: “Pawulo yavuze ko yasize Trofimo I Mileto arwaye”

(Another Objection: “Paul Said He Left Trophimus Sick at Miletum”)

Ubu nandika iyi nteruro ndayandika ndi mu mujyi wo mu Budage. Ubwo nahagurukaga mu mujyi w’aho ntuye iwacu muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika mu cyumweru gishize, hari abantu benshi nasize barwaye. Nasize ibitaro byuzuye abarwayi. Ariko ibyo ntibivuga ko atari ubushake bw’Imana ko bose bakira indwara. Kuko gusa Pawulo yasize hari umuntu urwaye mu mujyi yari yasuye ntibisobanuye ko atari ubushake bw’Imana ko uwo muntu akira. Hanyuma se twavuga iki ku bantu ibihumbi by’abantu badakijijwe na bo Pawulo yasizeyo? Bivuze ko bitari ubushake bw’Imana ko bakizwa? Oya na mba.

Ikindi bavuga: “Jye ndi nka Yobu!”

(Another Objection: “I’m Just Like Job!”)

Imana ishimwe! Niba warasomye iherezo ry’inkuru ya Yobu, uzi ko byarangiye Yobu akize uburwayi yari afite. Ntabwo bwari ubushake bw’Imana ko Yobu akomeza kurwara, kandi si ubushake bw’Imana ko nawe ukomeza kurwara. Inkuru ya Yobu ishimangira ko ubushake bw’Imana iteka ari ugukiza.

Ikindi bavuga: Inama Pawulo Yagiriye Timoteyo Ku by’uburwayi Bwe Bwo Mu Nda.

Another Objection: Paul’s Advice to Timothy About His Stomach

Uzi ko Pawulo yabwiye Timoteyo ko yakoresha vino nke ku bwo mu nda he no kurwaragura (reba 1 Tim. 5:23).

Mu by’ukuri Pawulo yabwiye Timoteyo kureka kunywa amazi ahubwo akanywa vino nke ku bwo mu nda he no kurwaragura. Ibi birasa n’ibyerekana ko amazi agomba kuba hari ikibazo yari afite. Birumvikana niba amazi unywa yanduye, wari ukwiye kuyareka ugatangira kunywa ikindi kintu, naho ubundi uzatangira kugira ibibazo byo mu nda nka Timoteyo.

Ikindi bavuga: “Yesu Yakijije Abarwayi Ashaka Gusa Kugaragaza Ubumana Bwe

(Another Objection: “Jesus Only Healed to Prove His Deity.”)

Hari abashaka ko twemera ko Yesu impamvu yonyine yatumye akiza abarwayi kwari ukugira ngo agaragaze ko ari Imana. None ngo ubu ubwo ubumana bwe bwahamye neza, ngo ntabwo agikiza abarwayi.

Ibyo si byo na gato. Ni byo koko ibitangaza Yesu yakoze byahamije ubumana bwe, ariko iyo si yoo mpamvu yonyine yatumaga akiza abarwayi mu gihe yakoraga umurimo we hano mu isi. Incuro nyinshi Yesu yihanangirizaga abantu akijije indwara ngo ntibavuge uko byagenze (reba Mat 8:4; 9:6, 30; 12:13-16; Mariko 5:43; 7:36; 8:26). Iyo Yesu aza kuba akiza abarwayi ari ugushaka gusa kwerekana ubumana bwe, aba yaragiye abwira abo bantu akijije kugenda bagatangariza abantu bose ibyo yabakoreye.

Mbese ni iki cyateraga Yesu gukiza abarwayi? Henshi muri Bibiliya havuga ko yakizaga kuko yabaga “agize impuhwe” (reba Mat. 9:35-36; 14:14; 20:34; Mariko 1:41; 5:19; Luka 7:13). Impamvu yatumaga Yesu akiza abarwayi ni uko yakundaga abantu kandi akaba yari yuzuye imbabazi. Mbese impuhwe ze n’imbabazi byaragabanutse kuva aho arangirije umurimo we ku isi? Urukundo rwe rwarakonje? Oya rwose!

Ikindi Kivugwa: “Imana Irashaka Ko Ndwara Kubera Impamvu Runaka.”

(Another Objection: “God Wants Me to be Sick for Some Reason.”)

Ibyo ntibishoboka dukurikije ibyanditswe byinshi twamaze kubona. Niba warakomeje kubaho mu buzima bwo kutumvira Imana, birashoboka koko ko yakureka ukarwara kugira ngo bikugeze ku kwihana. Ariko na none ubushake bwayo si uko ukomeza kurwara. Ishaka ko wihana hanyuma ugakira.

Ikigeretse kuri ibyo, niba icyo Imana ishaka ari uko urwara, none ni iki gituma ujya kwa muganga ugafata imiti ushaka gukira? None se urashaka kuva mu “bushake bw’Imana”?

Icya nyuma: “Tutarwaye, Twazapfa Dute?”

(A Final Objection: “If We Never Suffer Disease, How Will We Die?”)

Tuzi ko Bibiliya ivuga ko imibiri yacu isāza (see 2 Cor. 4:16). Nta kintu na kimwe twakora ngo tubuze umusatsi wacu guhinduka imvi cyangwa ngo umubiri wacu ureke gusāza. Amaherezo ntituba tukibona cyangwa ngo twumve neza nk’uko byari bimeze tukiri abasore. Ntituba tukibasha kwiruka. Imitima yacu ntiba igifite imbaraga nka mbere. Tuba tugenda dushiraho buhoro buhoro.

Ariko ibyo ntibivuga ko tugomba kwicwa n’indwara. Imibiri yacu ishobora gusa kugezaho ikananirwa burundu, kandi igihe bigenze bityo, umwuka utandukana n’umubiri igihe Imana iduhamagaye iwacu mu ijuru. Abizera benshi bagiye bapfa muri ubwo buryo. Kuki se wowe bitagenda bityo?

 


[1] Mu matorero amwe yo muri Amerika y’amajyaruguru, umukozi w’Imana iyo yigishije kuri iki kintu aba yigerejeho bikomeye bitewe n’ukuntu abitwa ngo ni abizera babirwanya. Yesu na we hari ubwo yahuraga n’abinangira n’abatizera mu murimo we wo gukiza indwara (reba Mariko 6:1-6).

[2] Mu gupfa gusumira icyo babonye cyose cyabafasha gukomeza kwizirika ku kutizera kwabo, bamwe bagerageza gushaka kutwemeza ko Yesu yashohoje mu buryo bwuzuye neza Yesaya 53:4 akiza abantu benshi wa mugoroba i Kaperinawumu. Nyamara Yesaya yavuze ko Yesu yikoreye indwara zacu, nk’uko yavuze ko yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu (gereranya Yes. 53:4 na 5). Abo bantu Yesu yikorereye indwara na ni bo ba nyir’ugukiranirwa yashenjaguriwe. Nuko rero, Matayo yavugaga gusa ko uko gukiza indwara kwa Yesu i Kaperinawumu byahamyaga ko ari Mesiya wahanuwe muri Yesaya 53, wa wundi uzishyiraho gukiranirwa kwacu n’indwara zacu.

[3] Urugero Yesu yabwiye wa mugore yakijije kuva ati, “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije” (Mariko 5:34). Ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “kuragukijije” (sozo) muri uyu murongo n’ahandi hagera ku ncuro icumi mu Isezerano Rishya risobanurwa “kiza” cyangwa “arakijijwe” incuro zirenga mirongo inani mu Isezerano Rishya. Urugero ni ryo jambo ryasobanuwe mu Abefeso 2:5 ngo “bwabakijije”, “Ubuntu ni bwo bwabakijije ku bwo kwizera.” Bityo rero tubona ko no gukira indwara mu buryo bw’umubiri bikubiye mu nsobanuro y’ijambo ry’Ikigiriki rikunze gusobanurwa ngo “gukizwa.”