Amabanga Y’Ivugabutumwa

Igice Cya Mirongo Itatu Na Gatatu

Abrahamu amaze kugaragaza ubushake bwe bwo gutamba umwana we akunda cyane Isaka, Imana yamuhaye isezerano:

Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye (Itang. 22:18).

Intumwa Pawulo avuga ko iri sezerano ryahawe Aburahamu n’urubyaro rwe, mu buke si imbyaro, mu bwinshi, kandi ko urwo rubyaro ruvugwa mu buke ari Kristo (reba Gal. 3:16). Amahanga yose, cyangwa se nk’uko byanditse neza, amoko yose yo mu isi yasezeraniwe guherwa umugisha muri Kristo. Iri sezerano rya Aburahamu ryavugaga n’ibihumbi by’abanyamahanga mu isi yose bizinjira muri iyo migisha yo kuba muri Kristo. Ayo moko atandukanye mu buryo bw’uko atuye mu bice bitandukanye by’isi, bakaba ari imiryango itandukanye, imico itandukanye bakavuga n’indimi zitandukanye. Imana ishaka ko bose baherwa umugisha muri Kristo, ari yo mpamvu Yesu yapfiriye ibyaha by’ab’isi bose (reba 1 Yohana 2:2).

Nubwo Yesu yavuze ko inzira ijya mu bugingo ifunganye, kandi ko abayicamo ari bacye (reba Mat. 7:14), intumwa Yohana yaduhaye kumva ko hari abantu bazaturuka mu moko yose yo mu isi bakinjira mu bwami bw’Imana:

Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo, bavuga ijwi rirenga bati, “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama” (Ibyah. 7:9-10).

Nuko rero abana b’Imana bategerezanyije amatsiko menshi umunsi bazateranyirizwa hamwe imbere y’intebe y’Imana ari ibihumbi byinshi biturutse mu moko yose!

Abamisiyoneri benshi muri iki gihe mu ngamba zabo bitaye cyane ku kugera ku bihumbi by’abantu “basigaye inyuma” mu moko yo mu isi, bafite ibyiringiro byo kuba bashinga itorero ryiza muri buri bwoko bwo muri yo. Ibi rwose ni ibyo gushimwa, kuko Yesu yatubwiye kujya mu isi yose “tugahindura amahanga yose abigishwa (cyangwa, amoko yose)” (Mat. 28:19). Imigambi y’abantu ariko, n’ubwo yaba igamije ibyiza ite, cyane cyane iyo itarimo kuyoborwa n’Umwuka Wera, ishobora akenshi guteza ibibi kurusha ibyiza yazana. Ni ngombwa cyane gukurikiza ubwennge bw’Imana igihe dushaka kubaka ubwami bwayo. Yaduhaye ubundi buryo bw’uko dukwiye kubyifatamo duhindura abantu abigishwa kurusha ibyo tubona gusa muri Matayo 28:19.

Birashoboka ko ikintu gikunze kwirengagizwa cyane n’abo baharanira gusohoza Inshingano Nkuru ari uko Imana ari yo muvugabutumwa mukuru kuruta abandi bose, kandi ko ari gukorana na yo, atari ukuyikorera. Yitaye cyane ku kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose kurusha umuntu uwo ari we wese, kandi ibyo ibikorana umwete cyane kurusha uwo ari we wese. Ibyo yarabyitangiye cyane kandi n’ubu irabyitangiye ku buryo yabipfiriye, kandi itararema umuntu n’umwe yari ibifite mu bitekerezo byayo, kandi n’ubu ibifite ku mutima wayo! Ibyo ni byo kwiyemeza ikintu ukakitangira!

“Gufata Isi Ku bwa Kristo”

(“Winning the World For Christ”)

Biratangaje kubona ukuntu iyo dusoma inzandiko zo mu Isezerano Rishya, tudasangamo amagambo yo kwinginga cyane abizera (nk’uko dukunze kubyumva muri iki gihe) basabwa “guhaguruka bakagenda bakageza ubutumwa bwiza mu isi yose ku bwa Kristo!” Abakristo n’abakozi b’Imana ba mbere bumvaga neza ko Imana ihagurukiye cyane gucungura isi, kandi ko umurimo wabo ari ugufatanya na yo bakajya aho ibayoboye. Nta muntu wari usobanukiwe ibi bintu nka Pawulo, we “utararakirijwe agakiza” n’umuntu n’umwe.” Ahubwo yahinduwe no gukora kw’Imana ubwayo nta muntu ikoresheje ubwo yari ari mu nzira ijya Damasiko. Kandi mu gitabo cy’Ibyakozwe cyose tugenda tubona ukuntu itorero rikura biturutse ku bantu buzuye Umwuka Wera bafatanyaga na We akabayobora. Igitabo cy’Ibyakozwe, nubwo gikunze kwitwa “Ibyakozwe n’Intumwa,” mu byukuri cyari gikwiye kwitwa “Ibyakozwe n’Imana.” Luka atangira igitabo cy’Ibyakozwe, yavuze ko inkuru ye ya mbere (Ubutumwa bwiza bumwitirirwa) yavugaga ibyo “Yesu yatangiye gukora byose no kwigisha” (Ibyak 1:1). Biragaragara ko Luka yumvaga ko igitabo cy’Ibyakozwe yari inkuru y’ibyo Yesu yari akomeje gukora no kwigisha. Yakoreraga mu bagaragu be buzuye kandi bayobowe n’Umwuka Wera kandi bemera gufatanya na we.

Niba se abakristo bo mu itorero rya mbere batarahatirwaga cyane “guhaguruka ngo bajye kubwiriza abaturanyi babo kandi bafate isi ku bwa Kristo,” inshingano yabo yari iyhe mu kubaka ubwami bw’Imana? Abatarabaga barahamagariwe by’umwihariko kubwiriza ubutumwa bwiza mu ruhame kandi ngo babe barabiherewe impano (intumwa n’abavugabutumwa) bahamagarirwaga kubaho ubuzima bwejejwe kandi bagandukira Imana, no guhora biteguye kuba bahinyuza umuntu uwo ari we wese wakerensa ibyo gukizwa kwabo. Urugero, Petero yaranditse ati,

Icyakora nubwo mwababazwa babahora gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimuhagarike imitima, ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware (1 Pet. 3:14-16).

Urabona ko Abakristo Petero yandikiraga banyuraga mu bihe byo kurenganywa. Ariko abakristo badahindutse rwose ngo batandukane n’ab’isi, ab’isi (birumvikana) ntibabatoteza. Iyo ni yo mpamvu imwe mu zituma hari ukurenganywa guke cyane mu bice bitandukanye by’isi muri iki gihe–kuko ibyo abitwa abakristo bakora ntaho bitandukaniye n’ibyo abandi bose bakora. Ntabwo mu byukuri ari abakristo na gato, bityo rero ntawe ubatoteza. Nyamara abenshi muri bene abo “bakristo” nib o ku cyumweru bahugurirwa guhaguruka bakajya “gusangira kwizera kwabo n’abaturanyi babo.” Iyo agiye kubwiriza abaturanyi babo, abo baturanyi babo batungurwa no kumva ko (ngo) bavutse ubwa kabiri. Ikirushijeho kuba kibi, “ubutumwa bwiza” babwiriza abaturanyi babo ntaho bitandukaniye no kubabwira “inkuru nziza” ko bibeshya niba bibwira yuko ibikorwa byiza no kubaha Imana hari aho bihuriye n’agakiza. Icy’ingenzi gusa ni uko “bakira Yesu nk’Umukiza wabo.”

Aho bitandukaniye, abakristo ba mbere (abo Yesu yari abereye Umwami koko) bari nk’amatara mu mwijima, bityo rero ntibari bakeneye gukurikira amasomo y’ukuntu bashobora guhamya Yesu cyangwa ukuntu bashira amanga bakabwira abaturanyi babo ko ari abayoboke ba Kristo. Bari bafite amahirwe menshi yo kubwiriza ubutumwa bwiza iyo babaga babajijijwe cyangwa basebejwe ku byerekeranye no gukiranuka kwabo. Icyo bakoraga gusa ni ukwimika Yesu nk’Umwami mu mitima yabo kandi bakaba biteguye gusubiza neza, nk’uko Petero yavuze.

Birashoboka ko itandukaniro ry’ibanze hagati y’abakristo b’iki gihe n’ab’itorero rya mbere ari iri: Abakristo b’ubu basa n’abibwira ko umukristo arangwa n’ibyo azi kandi yizera–tubyita “imyizerere,” bityo tukibanda cyane ku kubyiga. Naho abakristo ba mbere bizeraga ko umukristo arangwa n’ibyo akora–bityo rero bo bibandaga ku gukurikiza amategeko ya Kristo. Biratangaje iyo ubonye ukuntu nta mukristo wagiraga Bibiliya ye bwite mu binyejana cumi na bine bya mbere, bityo bikaba bitarashobokaga ko “basoma Bibiliya buri munsi,” ari cyo kintu cyahindutse imwe mu nshingano z’ingenzi z’umukristo muri iki gihe. Rwose simvuga ko abakristo b’iki gihe badakwiye gusoma Bibiliya buri munsi. Icyo mvuga gusa ni uko abakristo benshi cyane bahinduye kwiga Bibiliya ikintu cy’ingenzi kuruta kuyikurikiza. Nuko tukirata ko ari twe dufite imyizerere isobanutse (tutameze mbese nka ba bayoboke b’andi matorero agera ku 29,999 atari ku rwego rwacu mu myizerere) nyamara tukigendera mu mazimwe kandi tugwiza ubutunzi bwacu mu isi.

Niba dushaka koroshya imitima y’abantu ngo barusheho kwakira ubutumwa bwiza, dukwiye kubikora mu buryo bw’ibikorwa si mu nyigisho.

Imana Ni Yo Muvugabutumwa Mukuru

(God, the Greatest Evangelist)

Reka turebe twitonze umurimo w’Imana mu kubaka ubwami bwayo. Uko turushaho kumva uko ikora, ni ko turushaho kuba twashobora gufatanya na yo.

Iyo abantu bizeye Yesu, ni ikintu baba bakoresheje imitima yabo (reba Rom. 10:9-10). Bizera Umwami Yesu hanyuma bakihana. Bimura ubushake bwabo ubwabo bakimika Yesu ku ntebe yo gushaka kwabo. Kwizera bituruka ku guhinduka k’umutima.

N’iyo kandi abantu banze kwizera Yesu, na bwo ni ikintu bakoresha imitima yabo. Barinangira bakananira Imana, bityo ntibihane. Biturutse ku cyemezo cyo mu mutima wabo, bima Yesu intebe y’ubwami mu mitima yabo. Kutizera bituruka ku cyemezo gihoraho cy’umuntu kwanga guhindura umutima we.

Yesu yavuze ko imitima y’abantu bose inangiye ku buryo ntawamuzaho atari Data umumujyanyeho (reba Yohana 6:44). Imana mu mbabazi zayo ikomeza gukurura buri muntu wese imujyana kuri Yesu mu buryo bunyuranye, kandi bwose bukora ku mutima, kandi muri ubwo buryo bwose barakomeza bakoroshya imitima yabo cyangwa bakayinangira.

Ni ubuhe buryo Imana ikoresha ngo ikore ku mitima y’abantu ishaka kubakururira kuri Yesu?

Ubwa mbere ikoresha ibyaremwe byayo. Pawulo yaranditse ati,

Umujinya w’Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa kw’abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ubwayo ikaba ari yo yabahishuriye ubwo bwenge, kuko ibitaboneka byayo ari bwo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo hatagira icyo kwireguza (Rom. 1:18-20).

Urabona ko Pawulo avuga ko abantu “bashikamiza ukuri” ni ukuvuga ngo “kumvikana cyane muri bo.” BIvuga ko, ukuri guhaguriuka muri bo kugahangana na bo, ariko bakagucinyiza bakagusubiza hasi bakanga kwemera iryo jwi ry’imbere ribemeza.

Uko ni ukuhe kuri kugaragarira buri wese mu mutima we? Pawulo yavuze ko uko kuri ari “ibitaboneka byayo, ububasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo,” bigaragazwa n’ “ibyo yaremye.” Abantu iyo barebye ibyaremwe n’Imana bamenya neza muri bo ko Imana iriho,[1] bakamenya ko ifite imbaraga zitangaje, ko itangaje mu kurema kandi ifite ubwenge butagereranywa, tubaye tuvuzemo bicye.

Pawulo yanzura avuga ko abantu nk’abo “nta cyo kwireguza bafite,” kandi ni byo. Imana ikomeza gutera ijwi hejuru ihamagara buri wese, yihishura kandi igerageza ngo irebe ko imitima yabo yakoroha, ariko abenshi biziba amatwi. Nyamara Imana ntirekera aho ikomeza kuvuga cyane mu bugingo bwayo, idatuza gukorera ibitangaza imbere yabo–mu ndabo, inyoni, abana bavuka, kureka k’urubura, imbuto nk’imineke na za “pome,” n’ibindi byinshi bitabarika.

Niba Imana iriho kandi ikaba ari igihangange nk’uko ibyo yaremye bibigaragaza, rwose ikwiriye kubahwa. Kandi iryo hshurirwa ry’imbere mu mutima ubutumwa bw’ingenzi rikomeza gusakuza ryamamaza ni ubu: Nimwihane! Ku bw’iyo mpamvu Pawulo ahamya ko buri wese yamaze kumva Imana imuhamagarira kwihana:

Ariko ndabaza nti ntibumvise? Yee, rwose barumvise; “ndetse ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose, amagambo yabo agera ku mpera z’isi” (Rom. 10:18).

Mu byukuri Pawulo yavugaga iby’umurongo uzwi cyane wo muri Zaburi 19, aho mu buryo burambuye haravuga ngo,

Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoke zayo. Amanywa abwira andi manywa ibyayo, ijoro ribimenyesha irindi joro. Nta magambo cyangwa ururimi biriho, nta wumva ijwi ryabyo. Umugozi ugera wabyo [Ijwi] wakwiriye isi yose, amagambo yabyo yageze ku mpera z’isi (Zaburi 19:1-4a).

Ibi na none birerekana ko Imana ivugana na buri muntu, ijoro n’amanywa, iciye mu byo yaremye. Abantu bumvise ubutumwa bw’ibyaremwe by’Imana, bakwikubita hasi bubamye basakuza cyane bavuga amagambo nk’aya ngo, “Muremyi Ukomeye, ni wowe wandemye, kandi ikigaragara ni uko wandemeye kugira ngo nkore ubushake bwawe. None ndakwiyeguriye!”

Ubundi Buryo Imana Ivugamo

(Another Means by Which God Speaks)

Irindi hishurirwa ry’imbere mu mutima rishingiye ku biboneka ni irindi hishurirwa ry’imbere, ni ihishurirwa ritangwa n’Imana na ryo, kandi ntirishingiye ku kuba umuntu yabonye ibitangaza by’ibyaremwe. Iryo hishurirwa ry’imbere ni umutimanama wa buri muntu, ijwi rihora ryerekana amategeko y’Imana. Pawulo yaranditse ati,

Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihindukiye nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. Kandi ni nabyo Imana izatangaho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buri (Rom. 2:14-16).

Bityo, buri muntu wese azi gutandukanya ikibi n’icyiza. Cyangwa se tubivuze mu buryo bwumvikana neza, buri muntu wese azi ibinezeza Imana n’ibitayinezeza, kandi ku munsi w’urubanza buri wese izamuhanira ko yakoze ibyo yari azi neza ko bitayinezeza. Uko abantu bagenda basaza, bagenda barushaho kumenya kwihagararaho basobanura impamvu z’ibyaha byabo bakitsindishiriza kandi birengangiza ijwi ry’umutima uhana wabo, ariko Imana ntihwema kurangurura amategeko yayo muri bo.

Uburyo Bwa Gatatu

(A Third Means)

Ariko si ibyo gusa. Imana, umuvugabutumwa mukuru ukomeza gukora kugira ngo igeze buri wese ku kwihana, ifite ubundi buryo na none ivugana n’abantu. Dusome n’ubundi amagambo ya Pawulo:

Umujinya w’Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by’abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo (Rom. 1:18).

Urabona ko Pawulo yavuze ko umujinya w’Imana uhishurwa, ntabwo avuga ko hari umunsi uzahishurwa. Umujinya w’Imana ugaragarira buri wese mu makuba y’uburyo bwinshi ateye agahinda, ayoroshye n’akomeye, ajya atera abari mu isi. Niba Imana ishobora byose, igashobora gukora no kuburizamo icyo ishatse cyose, ibintu nk’ibyo, iyo byadutse ku birengagiza Imana, nta kindi biba byerekana uretse umujinya wayo. Abanyatewolojiya batagira umutima n’abiyita abanyabwenge (philosophers) b’abapfapfa ni bo gusa badashobora kubibona. Nyamara no mu mujinya w’Imana urukundo n’imbabazi byayo birerekanwa, kuko abo yahagurikirije umujinya wayo akenshi ubageraho ni mucye cyane kurusha uwo bari bakwiye, bityo bakaba baburiwe mu rukundo ko hari umujinya w’iteka utegereje abanga kwihana iyo bamaze gupfa. Ubu ni ubundi buryo Imana ikoresha kugira ngo ikomange imitima y’abakeneye kwihana.

Uburyo Bwa Kane

(A Fourth Means)

Hanyuma, Imana ntinyura gusa mu byaremwe, mu mutima uhana no mu makuba igerageza kwigaruriraho abantu, ahubwo inyura no mu guhamagara k’ubutumwa bwiza. Uko abagaragu bayo bagenda bayumvira kandi bakamamaza ubutumwa bwiza, bwa butumwa bumwe n’ubw’ibyaremwe, n’ubw’ijwi ryo mu mutima hamwe n’ubw’amakuba bwongera gushimangirwa: Nimwihane!

Urabona ko ibyo dukora mu ivugabutumwa ubigereranije n’ibyo Imana ikora nta mahuriro. Ibwiriza ubutumwa ubudahwema buri muntu ubuzima bwe bwose buri munsi, mu gihe umuvugabutumwa w’igihangange mu isi ashobora kuba yabwiriza ubutumwa amagana macye y’ibihumbi by’abantu mu gihe cy’imyaka nka makumyabiri mirongo itatu. Kandi abo bavugabutumwa ubusanzwe babwiriza itsinda runaka ry’abantu incuro imwe gusa mu gihe kigufi gusa. Mu byukuri iryo rimwe ni yo mahirwe abo bavugabutumwa baba bemerewe guha abantu ukurikije ibyo Yesu yategetse by’uko bakunkumura umukungugu wo mu birenge byabo mu gihe umudugudu runaka cyangwa urugo runaka banze kubakira (reba Mat. 10:14). Ibi byose biravuga gusa ko iyo tugereranyije ivugabutumwa ry’Imana ridahwema, ry’isi yose, ritangaje, ryemeza umutima n’ivugabutumwa ryacu rifite imipaka ritarenga usanga nta mahuriro.

Iyi myumvire idufasha gusobanukirwa neza kurushaho inshingano zacu mu ivugabutumwa no mu kubaka ubwami bw’Imana. Ariko mbere y’uko tureba uruhare rwacu by’umwihariko, hari ikindi kintu cy’ingenzi tutagomba kwirengagiza.

Nk’uko twabivuze mbere, kwihana no kwizera ni ibintu abantu bakoresha imitima yabo. Imana yifuza ko buri muntu wese yakwicisha bugufi, akoroshya umutima we, akihana akizera Umwami Yesu. Ku bw’iyo mpamvu, Imana ikomeza gukora ubudahwema ku mitima y’abantu mu buryo bwinshi nk’uko tumaze kubusobanura.

Kandi na none birumvikana ko, Imana izi umutima wa buri muntu. Imenya aboroshya imitima yabo ikamenya n’abayinangira. Imenya utega amatwi ubutumwa bwayo budahwema ikamenya n’ubwirengagiza. Imenya ufite umutima uteye mu buryo haramutse hagize amakuba runaka atera byatuma akingura umutima we akihana. Imenya n’abafite imitima inangiye cyane ku buryo nta byiringiro byo kwihana kwabo. (urgero yabwiye Yeremiya incuro eshatu zose ngo ntiyirirwe asengera Isirayeli kuko imitima yabo yabaye akahebwe itagishobora kwihana; reba Yer. 7:16; 11:14; 14:11.)[2] Imenya n’abafite imitima yoroshye cyane ku buryo Umwuka Wera wayo abemeje akandi gato gusa bahera ko bihana.

Hamwe n’ibi byose se, ni iki dushobora kwiga ku ruhare rw’itorero mu ivugabutumwa no kubaka ubwami bw’Imana?

Ihame#1

(Principle #1)

Ubwa mbere, mbese ntibyumvikana ko Imana, Umuvugabutumwa Mukuru ukora 95% by’umurimo wose w’ivugabutumwa kandi ukomeza gushyira ijwi hejuru adahwema abwira buri muntu buri munsi, yakohereza abakozi bayo kubwira ubutumwa bwiza abantu bafite imitima yoroshye yakwakira ubutumwa itaruhanyije aho kubohereza ku bantu badashobora kubwakira? Ni ko mbyumva.

Mbese na none ntibishoboka ko Imana, Umuvugabutumwa Mukuru wabwirije abantu bose ubutumwa bwiza buri gihe cyose cy’ubuzima bwabo, yahitamo no kutirushya igira uwo yohereza kubwiriza abantu bagaragaje ko batitaye ku byo ibabwira kumara imyaka myinshi? Kuki yakwirushya ibwira abantu 5% by’ibintu yari isigaje kubabwira niba baravuniye ibiti mu matwi bakirengagiza 95% yamaze imyaka igerageza kubabwira? Ndibwira ko igishoboka cyane ari uko Imana yakoherereza abantu nk’abo ibyago bikaba byatuma imitima yabo yoroha. Bigenze bityo kandi na bo bakoroshya imitima yabo, noneho byaba bifite ishingiro gutekereza ko yakohereza abagaragu bayo bakabwiriza ubutumwa bwiza.

Hari ushobora kuvuga ko Imana yakohereza abakozi bayo kubwiriza ubutumwa bwiza abantu izi neza ko batazihana kugira ngo bazabure icyo bireguza ku munsi w’amateka. Nyamara wibuke ko, ukurikije uko Bibiliya ivuga, abo bantu n’ubundi batagifite icyo bireguza imbere y’Imana kuko idahwema kubihishurira ibinyujije mu byaremwe byayo (reba Rom. 1:20). Bityo rero iyo Imana yohereje umwe mu bakozi bayo ku bantu nk’abo si ukugira ngo batazagira icyo bireguza, ahubwo biba ari ukugira ngo barusheho kugira ibyo bazabazwa.

Niba rero ari ukuri ko Imana yohereza abakozi bayo ku bantu ibona bafite imitima yakwakira ubutumwa bwiza, twe nk’abakozi bayo dukwiye gusenga tugasaba ubwenge bwayo kugira ngo tumenye abo izi ko ari ibisarurwa byeze bikeneye gusarurwa tukaba ari bo dusanga.

Urugero Rwo Muri Bibiliya

(A Scriptural Example)

Iri hame rigaragara neza cyane mu murimo wa Filipo umubwirizabutumwa nk’uko byanditse mu gitabo cy’Ibyakozwe. Filipo yari yabwirije i Samariya abantu bafite imitima yakira, ariko nyuma yaje kuyoborwa na marayika kujya guca mu nzira runaka. Aho yayobowe ku muntu washakaga Imana bitangaje:

Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati, “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.” Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w’inkone, umutware w’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga. Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Umwuka abwira Filipo ati, “Sanga ririya gare ujyane na ryo.” Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati, “Ibyo usoma ibyo urabyumva?” Undi ati, “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane. Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo:

Yajyanywe nk’intama bajyana mu ibagiro, kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko atabumbuye akanwa ke. Ubwo yacishwaga bugufi, urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho. Umuryango we uzamenyekana ute? Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?”.

 

Iyo nkone ibaza Filipo iti, “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?” Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu. Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti, “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?” Filipo arayisubiza ati, “Niba wizeye mu mutima wawe wose birashoboka.” Na yo iti, “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana.” Itegeka ko bahagarika igare, baramanuka bajya mu mazi bombi Filipo n’inkone, arayibatiza. Bavuye mu mazi Umwuka w’Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe (Ibyak. 8:26-39).

Filipo yayobowe n’Imana kujya kwigisha umuntu wari ushonje cyane mu mwuka ku buryo yari yagombye gufata urugendo rwo kuva muri Afrika akaza i Yerusalemu gusenga Imana kandi yari yaguze nibura umwe mu mizingo y’ibitabo by’ubuhanuzi bwa Yesaya. Agisoma Yesaya 53, igice cyo mu Isezerano rya Kera gisobanutse cyane kivuga mu buryo burambuye kwitanga kwa Kristo nk’impongano y’ibyaha,akinibaza uwo Yesaya yandikagaho, Filipo aba arahageze, yiteguye gusobanura ibyo inkone yasomaga! Uwo yari umuntu weze rwose ugeze igihe cyo gukizwa! Imana yari izi umutima we hanyuma yohereza Filipo.

Uburyo Bwiza Kurushaho

(A Better Way)

Mbega ukuntu ari byiza kuyoborwa n’Umwuka ku bantu biteguye kwakira aho gukwira mu bantu badashobora kwakira ubutumwa kuko tuba twishinja ko niba tutababwirije batazigera bagira amahirwe yo kugerwaho n’ubutumwa bwiza. Ntiwibagirwe–umuntu wese uhura na we aba arimo abwirizwa n’Imana ubudahwema. Byaba byiza kurushaho tugiye tubanza kubabaza uko umutima wabo uhana ubamereye hanyuma tukamenya niba bakira iby’Imana cyangwa batabyakira, kuko buri wese aba arwana n’ijwi rimushinja mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Urundi rugero rw’iryo hame ni ugukizwa kwa Koruneliyo n’ab’urugo rwe babwirijwe na Petero, wari wayobowe n’Imana mu buryo bw’igitangaza ngo ajye kubwiriza ubutumwa bwiza iri tsinda ry’abanyamahanga rifite imitima yiteguye cyane kwakira. Nta gushidikanya Koruneliyo yari umuntu utega amatwi umutima- nama we kandi ushaka Imana cyane, nk’uko bigaragazwa no gufasha abakene kwe n’ubuzima bwe bwo gusenga (reba Ibyak 10:2). Imana yamuhuje na Petero, atega amatwi ubutumwa bwa Petero n’umutima ukunze kandi akizwa mu buryo bushimishije cyane.

Mbega ukuntu byaba birimo ubwenge tugiye dusenga tugasaba Umwuka Wera akatuyobora ku bantu bakinguye imitima yabo aho guta umwanya tugerageza gufata ingamba zo kugabanya imijyi yacu mo ibice dushyiraho amatsinda y’abantu bajya kubwiriza ubutumwa muri buri gice inzu ku nzu, n’urugo ku rundi. Iyo Petero icyo gihe aza kuba ari mu nama y’abamisiyoneri i Yerusalemu bashyiraho ingamba z’ivugabutumwa cyangwa Filipo agakomeza kubwiriza ubutumwa i Samariya, urugo rwa Koruneliyo na ya nkone y’Umunyetiyopiya ntibaba baragezweho n’agakiza.

Birumvikana ko ababwirizabutumwa n’intumwa bashobora kuyoborwa kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu ruhame rw’abantu benshi barimo abafite imitima yoroshye ishobora kwakira, n’abafite imitima inangiye itakira. Ariko na bwo bagomba gusenga bakabaza Imana aho ishaka ko bajya kubwiriza. Na none dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe aho abantu basizwe amavuta y’Imana kandi bayobowe n’Umwuka Wera bafatanya na we yubaka ubwami bw’Imana. Mbega ukuntu uburyo ab’itorero rya mbere bakoreshaga butandukanye n’ubw’iry’ubu. Mbega ukuntu umusaruro utandukanye! Kuki tutakwigana ibintu byarimo ubutsinzi bungana butyo?

Ihame #2

(Principle #2)

Ni mu bundi buryo buhe amahame ya Bibiliya twabanje kubona mu ntangiriro z’iki gice adufasha uruhare rwacu mu ivugabutumwa no kubaka ubwami bw’Imana?

Niba Imana yarashyizeho ityo ko ibyaremwe, umutima – nama hamwe n’amakuba byose bifatanyiriza hamwe guhamagarira abana b’abantu kwihana, nuko rero ababwiriza ubutumwa bwiza bagomba kumenya neza niba batarimo kubwiriza ubutumwa buvuguruzanya n’ubwo. Nyamara abenshi ni bwo babwiriza! Ubutumwa bwabo buvuguruza mu buryo butaziguye buri kintu cyose Imana irimo igerageza kubwira abanyabyaha! Ubutumwa bwabo bw’ubuntu budashingiye kuri Bibiliya bushyigikira igitekerezo cy’uko gukiranuka no kugandukira Imana bitari ngombwa kugira ngo umuntu ahabwe ubugingo buhoraho. Mu kutavuga ko ari ngombwa kwihana kugira ngo umuntu abone agakiza, mu gushimangira ko agakiza kadaturuka ku bikorwa (mu buryo Pawulo atigeze ashaka ko ari ko byumvikana), mu byukuri ahubwo barwanya Imana, bagatuma abantu binjira kurushaho mu buyobe bubi buzana kurimbuka kwabo, kuko icyo gihe noneho baba bibwira rwose badashidikanya ko bakijijwe kandi mu byukuri badakijijwe. Mbega ibyago, igihe abitwa intumwa z’Imana ari bo ahubwo barwanya Imana kandi bavuga ko ari yo bahagarariye!

Yesu yadutegetse kwigisha “kwihana kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha” (Luka 24:47). Ubwo butumwa buba bushimangira ubwo Imana iba yaragiye ikomeza kubwira abanyabyaha ubuzima bwabo bwose. Ubutumwa bwiza busatura imitima y’abantu bugakomeretsa abafite imitima yinangiye. Ariko ubutumwa bw’iki gihe busiga abantu amavuta bubabwira uburyo Imana ibakunda cyane (ikintu nta ntumwa n’imwe yigeze ivuga igihe babaga babwiriza ubutumwa nk’uko tubibona mu gitabo cy’Ibyakozwe), butuma bibwira ko Imana itabarakariye kandi ko rwose imyifatire yabo ntacyo iyitwaye. Bahora babwirwa ko icyo bakeneye gukora gusa ari “ukwakira Yesu.” Ariko Umwami w’abami kandi Umutware w’abatware ntakeneye ko tumwakira. Ikibazo si ukuvuga ngo, “Wemeye kwakira Yesu?” Ahubwo ni, “Mbese Yesu yemeye kukwakira?” Igisubizo ni, nutihana ngo umukurikire, umuteye isoni, kandi imbabazi ze icyo zikora gusa ni uguhamya ko ukwiye umuriro utazima.

Nkurikije ubutumwa bwiza bw’iki gihe bupfobya cyane ubuntu bw’Imana, sinabura gutangazwa n’ukuntu ibihugu bimwe, biyobowe n’abantu bahawe n’Imana ubutware bwo gutegeka ibyo bihugu (kandi ibi ntawabijyaho impaka; reba Dan. 4:17, 25, 32l 5:21; Yohana 19:11; Ibyak 12:23; Rom. 13:1), bifungira imipaka yabyo abamisiyoneri baturuka mu bihugu by’i Bulayi n’Amerika. Aho impamvu ntiyaba ari uko Imana igerageza kurinda ibyo bihugu ngo bitagerwamo n’ubwo butumwa bupfuye?

Ihame #3

(Principle #3)

Amahame twabanje kubona muri iki gice anadufasha kurushaho kumva neza uko Imana ibona abantu bakurikira amadini y’ibinyoma. Mbese n’abantu bari mu bujiji bakwiriye kugirirwa impuhwe kuko batigeze bagira amahirwe yo kumva ukuri? Mbese amakosa yose ni ukuyashyira ku itorero kuko ritegeze rijya kubabwiriza ubutumwa?

Oya, abo bantu ntibayobewe ukuri. Bashobora kuba batazi ibintu byose nk’ibyo umukristo wizera Bibiliya azi, ariko bazi ibintu byose Imana yihishuraho ibinyujije mu byaremwe, mu mutima- nama no mu makuba. Ni abantu Imana iba yarakomeje guhamagarira kwihana mu buzima bwabo bwose, nubwo baba batarigeze babona umukristo cyangwa ngo babe barumvise ubutumwa bwiza. Ikindi kandi baba baragiye boroshya imitima yabo cyangwa bakayinangira ku ijwi ry’Imana.

Pawulo yanditse ku bujiji bw’abatizera ahishura n’impamvu yo kujijwa kwabo:

Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti biha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza (Ef 4:17-19).

Urabona yuko impamvu abapagani bari mu bujiji ari “ukubera kunangirwa kw’imitima yabo.” Pawulo kandi avuga ko “babaye ibiti.” Birumvikana ko yavugaga uko imitima yabo imeze. Mbese nk’amabavu; amabavu aza ku biganza by’abantu bakunze gukoresha ibintu bikomeye bikagenda bikuba uruhu rwabo. Uruhu rwajeho amabavu, nk’inkokora z’ihene, ntiruba rucyumva cyane, ushobora gukoraho umuntu ntiyumve. Ni ko bimeze no ku bantu bakomeza kunangira imitima yabo ku muhamagaro w’Imana ukorera mu byaremwe, mu mutima – nama no mu makuba, imitima yabo ihinduka ibiti, bigatuma itagishobora kumva iryo jwi ry’Imana. Ni yo mpamvu ubushakashatsi bwerekana ko muri rusange uko abantu basaza imitima yabo igenda yinangira. Uko umuntu agenda asaza ni ko amahirwe y’uko yakwihana agenda agabanuka. Abavugabutumwa b’abanyabwenge bibanda ku bantu bakiri bato.

Icyaha cy’Abatizera

(The Guilt of the Unbelieving)

Ikindi kimenyetso cyerekana ko Imana ibara abantu ho icyaha n’ubwo baba batarigeze bumva ubutumwa bwiza ni uko ibaha ibihano. Iyo Imana iza kuba itababaraho ibyaha bakora ntiyabahana. Ariko kuko ibahana, bituma tudashidikanya ko ibabaraho icyaha, kandi niba ibabaraho icyaha, bagomba kuba baba bazi ko ibyo bakora bitayishimisha.

Uburyo bumwe Imana ikoresha ihana abinangira ku ijwi ry’Imana ribahamagarira kwihana ni “ukubareka” ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye maze babe imbata z’ibyangiza byimbitse kurushaho. Pawulo yaranditse ati:

Kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima. Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa, n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka.

 

Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakore ibiteye isoni bononane imibiri yabo, kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose. Amen.

 

Ni cyo cyatumye Imana ibarekera ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabobabo.

 

Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye. Buzuye gukiranirwa kose n’ububi, no kurarikira n’igomwa, buzuye n’ishyari n’ubwicanyi, n’intonganya no gusebaniriza mu byongorerano, n’abatukana, n’abanga Imana n’abanyagasuzuguro, n’abirarira n’abahimba ibibi, n’abatumvira ababyeyi n’indakurwa ku izima, n’abava mu masezerano n’abadakunda ababo n’intababarira, nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo bashima n’abandi babikora. (Rom. 1:21-32).

Urabona uburyo Pawulo ashimangira ukuntu umuntu ahamwa n’icyaha imbere y’Imana. Abapagani “bamenye Imana,” ariko “ntibayubahirije nk’Imana, cyangwa ngo bayishime.” “Baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma,” ni ukuvuga ko bahuye n’ukuri kw’Imana. Bityo rero Imana “yarabaretse” ngo bararikire ibyonona, kugeza ubwo abantu bakora ibintu biteye isoni, by’amahano kandi byo kuyoba kuko barushijeho gushayisha mu byaha. Ni nk’aho Imana ivuga iti, “Mbese murashaka kuba imbata z’ibyaha aho kuba imbata zanjye? Ngaho nababwira iki. Simbabujije, kandi muzagenda murushaho kuba imbata z’iyo mana mukunda.”

Ndibwira ko umuntu yanavuga ko ubu buryo bwo guhana kw’Imana bwerekana imbabazi zayo, kuko umuntu ashobora gutekereza ko uko abantu barushaho gushayisha mu byaha no kuba babi cyane, bashobora kugeraho bagakanguka bakabona ko ibyo barimo bidakwiye. Umuntu yibaza impamvu abatinganyi batibaza ikibazo bati, “Kuki ndarikira kugira imibonano n’umuntu duhuje igitsina kandi tudashobora gukora imibonano mpuzabitsina nyayo koko? Ibi biteye isoni!” Mu buryo bumwe umuntu yavuga ati Imana koko “ni ko yabaremye” (nk’uko ubwabo bakunze kubyitwaza iyo bashaka gushyigikira uko kuyoba kwabo), mu buryo gusa bwo kuvuga ko Imana yemera bikababaho, kandi bitewe gusa n’uko yiringira ko igihe kimwe izabakangura kugira ngo bihane bamenye imbabazi zayo zitangaje.

Ntabwo ari abatinganyi gusa bakwiriye ibyo bibazo. Pawulo yashyize ku rutonde ibyaha byinshi bibata abantu bigaragara nk’igihano Imana ihaye abanze kuyikorera. Miliyari z’abantu bakagombye kwibaza ku myifatire yabo mibi. “Kuki nanga umuryango wanjye bwite?” “Kuki nshimishwa no gukwiza amazimwe?” “Kuki ntajya nigera na rimwe nyurwa n’ibyo mfite?” “Kuki nkomeza kumva mpatwa cyane kureba sinema z’ubusambanyi?” Imana abo bose yarabaretse ngo babatwe n’iyo mana yabo.

Nta gushidikanya ko umuntu uwo ari we wese igihe icyo ari cyo cyose ashobora koroshya umutima we, akihana akizera Yesu. Bamwe mu banyabyaha bakomeye mu isi b’imitima inangiye cyane bagiye babikora, kandi Imana ikababohora ikabezaho ibyaha byabo! Igihe cyose umuntu agihumeka, Imana iba ikimwongera amahirwe yo kwihana.

Nta kintu Bakwireguza

(No Excuses)

Pawulo avuga ko abanyabyaha badafite icyo kwireguza. Iyo bacira abandi urubanza baba bagaragaza ko bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, bityo bakaba rwose abo gucirwaho iteka n’Imana:

Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry’ukuri. Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry’Imana, kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana? (Rom. 2:1-4).

 

Pawulo yavuze ko gutegereza kw’Imana no kwihangana kwayo ari uguha abantu amahirwe yo kwihana. Ikindi kandi, nk’uko Pawulo akomeza kuvuga, yagaragaje ko abihana bakagendera mu buzima bwo gukiranuka ari bo bonyine bazaragwa ubwami bw’Imana:

 

Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa, kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabitura umujinya n’uburakari n’amakuba n’ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. Ariko ubwiza n’icyubahiro n’amahoro, ni byo izitura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki (Rom. 2:5-10).

Mu buryo bugaragara neza, Pawulo ntuiyemeranya n’abigisha ko abantu bapfa gusa “kwemera Yesu nk’Umukiza” ubugingo buhoraho bukaba bubaye ubwabo. Ahubwo, ni abihana kandi “ntibacogore gukora ibyiza bashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa.”

Ariko se ibi ntibivuga ko abantu bashobora gukomeza gukurikira andi madini atari ubukristo bagakizwa niba gusa bihannye kandi bakumvira Imana?

Oya, nta gakiza kariho atari muri Yesu bitewe n’impamvu nyinshi; imwe muri zo ni uko ari Yesu gusa ushobora kubatura abantu mu bubata bw’ibyaha.

Ariko se igihe bashatse kwihana, bazamenya bate kwambaza Yesu batarigeze bamwumva?

Imana, yo imenya imitima y’abantu bose, izihishurira umuntu wese uyishakana umutima ukunze. Yesu yarasezeranye ati, “Mushake muzabona” (Mat. 7:7), kandi Imana ishaka ko buri muntu ayishaka (reba Ibyak 17:26-27). Iyo ibonye umuntu ufite umutima wumva kubwiriza kwayo kudahwema, imwoherereza ubutumwa bwiza, nk’uko yabikoreye ya nkone y’Umunyetiyopiya n’urugo rwa Koruneliyo. Imana nta n’ubwo igendera ku kuba Itorero ryakoze cyangwa ritakoze, nk’uko yabigaragaje mu gukizwa kwa Pawulo w’i Taruso. Iyo hatagize uboneka ngo ashyire ubutumwa bwiza umuntu ushaka Imana nta buryarya, Imana ubwayo irihagurukira! Maze kumva ubuhamya bwinshi mu bihugu bitemera ubutumwa bwiza, bw’abantu bakizwa babonye Yesu mu iyerekwa.

Kuki Abantu Ari Abanyedini?

(Why People Are Religious?)

Impamvu ni uko abakurikira amadini y’ibinyoma baba atari abantu bashaka ukuri koko. Ahubwo baba abanyedini kuko gusa bashaka ikintu cyo kwitsindishiriza cyangwa guhisha ibyaha byabo. Kuko bakomeza kwica amategeko y’umutima – nama wabo, bashaka uburyo bihisha inyuma y’idini. Ku bwo gukora imihango y’idini ryabo bakihumuriza biyumvisha ubwabo ko batazajya mu muriro. Ibi ni kimwe ku banyedini bose, baba “abakristo” b’ibinyoma (harimo na babandi babwiriza iby’ubuntu budasobanutse) baba Ababudha, Abayisilamu n’Abahindu. Nubwo baba bakora iby’idini ryabo, umutima – nama wabo ubacira urubanza.

Iyo Umubuda yunama aramya ibigirwamana bye cyangwa imbere y’umukuru w’idini ryabo aho yicaye aho nk’ikigirwamana, umutima – nama we ukomeza kumubwira ko ibyo akora ibyo ari bibi. Iyo umuhindu yiburanira agerageza gushaka kuvuga ko ikimubujije kugirira impuhwe umushonji umutegeye amashyi amusaba mu muhanda ngo amufashe ari uko uwo mushonji arimo arababazwa kubera ibyaha yakoze mu buzima bwe bwabanjirije ubwo, umutima – nama we uramushinja. Iyo umuyisilamu w’intagondwa aciye “umukafiri” umutwe mu izina rya Allah, umutima – nama we umuvugiriza induru umwereka uburyarya bwe bwuzuye ubwicanyi. Iyo “umukristo” yirundaniriza ubutunzi mu isi, ahora mu mashusho y’ubusambanyi kuri televiziyo, asebya abakristo bagenzi be mu byongorerano, kandi akomeza kwiringira ko ubuntu ari bwo bwamukijije, umutima we umucira urubanza. Izi zose ni ingero z’abantu bashaka gukomeza gukora ibyaha bakaba barabonye ibinyoma by’idini bizera bikabafasha gukomeza gukora ibyaha. “Gukiranuka” kw’abapagani nyamara b’abanyedini kuri kure, kure, kure cyane y’uko Imana ibashaka.

Ibi byose ni ukuvuga ko Imana idafata abantu bo mu madini y’ibinyoma nk’injiji zo kugirirwa impuhwe ngo bitewe n’uko batigeze bumva ukuri. Nta n’ubwo ubujiji bwabo bubarwa ku Itorero ngo ntryabwirije ubutumwa nk’uko bikwiriye.

Mbisubiremo, nubwo tuzi ko Imana ishaka ko Itorero ribwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose, tugomba gukurikira ubuyobozi bw’Umwuka Wera akatuyobora aho “imirima yeze igeze gusarurwa” (reba Yohana 4:35), aho abantu biteguye kwakira kuko imitima yabo bayorohereje Imana idahwema kubasanga.

Ihame #4

(Principle #4)

Ihame rya nyuma dushobora kwiga mu kuri kwa Bibiliya twabonye mbere muri iki gice ni iri: Niba Imana ihana abanyabyaha ishaka ko bakoroshya imitima yabo, tugomba kumva ko abanyabyaha bamwe, nyuma yo kunyura mu bihano by’Imana cyangwa bamaze kwitegereza aho abandi banyabyaha bahanwa, bazoroshya imitima yabo. Bityo rero nyuma y’amakuba haba hari amahirwe yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu utashoboraga kugeraho mbere.

Abakristo bakwiye gushakisha bakamenya aho amahirwe yo kujyana ubutumwa bwiza ari; aho abantu bari mu bibazo. Urugero nk’ahantu abantu baba baheruka gupfusha ababo, baba bashobora kuba bakingura imitima yabo bakumva icyo Imana ishaka ko bumva. Nkiri umupastori, igihe cyose habaye gushyingura umuntu witabye Imana ntabwo ayo mahirwe yancagaho ntabwirije ubutumwa bwiza, nibuka ko Bibiliya ivuga ngo, “Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we (Umubw 7:2).

Iyo abantu bahuye n’ibibazo by’uburwayi, igihombo n’ubukene, gutana kw’abakundanaga, ibiza n’ibindi by’ingaruka n’ibihano by’ibyaha, baba bakeneye kumenya ko iyo mibabaro ari akanyafu ko kubakangura ngo bahindukirire Imana. Mu buryo bw’imibabaro y’akanya gato Imana iba igerageza gukiza abanyabyaha gucirwaho iteka by’iteka ryose.

Incamake

(In Summary)

Imana ni yo igira uruhare runini cyane mu kubaka ubwami bwayo. Twe inshingano yacu ni ukugira ubwenge bwo kumenya kugendana na yo.

Abizera bose bahamagarirwa kubaho ubuzima bwejejwe kugira ngo bamurikire abari mu mwijima, kandi bagomba guhora biteguye gusubiza umuntu wese ubabajije iby’ibyiringiro byabo.

Imana iteka iba ikora ku bugingo bwa buri muntu ngo ashobore koroshya umutima we yihane, ivugana n’abantu ubudahwema ibinyujije mu byaremwe, mu mutima – nama no mu makuba, kandi ubundi ikabinyuza mu ivugabutumwa.

Abanyabyaha baba bazi neza ko barimo bacumura ku Mana, kandi bahamwa n’ibyaha byabo nubwo baba batarigeze bumva ubutumwa bwiza. Icyaha cyabo ni ikimenyetso cyo kwinangira kw’imitima yabo. Gukomeza kugenda bononekara mu ngeso zabo no kuba imbata z’icyaha bigaragaza umujinya w’Imana kuri bo.

Abanyedini si ukuvuga ko iteka baba bashaka ukuri. Ahubwo akenshi baba bagerageza gushyigikira ibyaha byabo mu kwizera ibinyoma by’idini ryabo.

Imana izi umutima wa buri muntu. Nubwo ishobora kudutuma kujya kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bafite imitima yinangiye, ariko cyane cyane abo itwoherezaho ni abafite imitima yoroshye yiteguriye kwakira ubutumwa bwiza.

Uko Imana ikora ku bugingo bw’abantu ngo yoroshye imitima yabo biciye mu mibabaro, tugomba gusingira ayo mahirwe yo kubabwiriza ubutumwa bwiza ntaducike.

Imana ishaka ko tujyana ubutumwa bwiza ku isi yose, ariko ishaka ko tugendera ku ijwi ry’Umwuka Wera mu gihe dusohoza Inshingano Nkuru yacu, nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ibyakozwe.

Imana yihishurira buri muntu wese ushaka kuyimenya nta buryarya.

Imana ishaka ko ubutumwa tubwiriza buhuza n’ubwayo.

Umunsi umwe hazaboneka abantu bavuye muri buri bwoko bahagarare imbere y’intebe y’Imana baramya, kandi tugomba gukora uruhare rwacu tugafatanya n’Imana kugera kuri iyo ntego. Bityo rero abantu b’Imana bagomba kwerekana urukundo rwa Kristo ku bantu ba buri bwoko bwo mu isi bahuye na bo. Imana ijya ikoresha bamwe mu bakozi bayo kugera by’umwihariko ku bwoko runaka badahuje umuco, biciye mu kohereza no gushyigikira abashinga amatorero, cyangwa bo ubwayo bakigirayo. Aboherejwe bagomba guhindura abantu abigishwa, bakagaragaza koko ko ari abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa!

Amagambo y’Umusozo

(Final Words)

Ndashima Imana cyane yanshoboje gusohora iki gitabo mu rurimi rwanyu maze nawe ugashobora kugitunga ukacyisomera. Ndizera ko cyakubereye umugisha. Mbese niba cyaragufashije, ushobora kunyandikira ukabimbwira? Numva icyongereza gusa, ubwo rero bizagusaba ko unyandikira mu cyongereza cyangwa ukareba abagufasha gushyira urwandiko rwawe mu cyongereza mbere y’uko urunyoherereza!

Uburyo bwiza cyane bwo kungeraho ni ukunyandikira kuri e-mail, aderesi yanjye ya e-mail ni: [1] Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo, “Umupfapfa ajya yibwira ati, “Nta Mana iriho” (Zaburi 14:1). Abapfapfa ni bo bonyine gusa birengagiza uko kuri kugaragara cyane.

[2] Uretse ibi, Bibiliya ivuga ko Imana ishobora no kurushaho kunangira imitima y’abantu bakomeza kunangira imitima yabo banga kuyumvira (nka Farawo). Ntabwo bishoboka cyane ko abantu nk’abo hari ibyiringiro by’uko bakwihana.