Yesu yigishiriza ku musozi (The Sermon on the Mount)

Igice cya Munani (Chapter Eight)

Kubwo gushaka guhindura abantu abigishwa, abigisha kwitondera ibyo Kristo yategetse byose, umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa ashishikazwa cyane no gusobanukirwa inyigisho ya Yesu yigishirije ku musozi avuga abahiriwe abo ari bo. Nta yindi nyigisho ndende cyane nk’iyo mu zo Yesu yigishije zanditswe, kandi yuzuyemo amategeko yatanze. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa azihatira kumvira no kwigisha ibyo Yesu yategetse byose muri iyo nyigisho.

Ubwo bimeze bityo ngiye kuvuga icyo numva muri iyo nyigoisho iri muri Matayo ibice 5-7. Ndashishikariza abakozi b’Imana kwigisha abigishwa babo iyo nyigisho yo ku musozi umurongo ku wundi. Nizere ko ibyo nanditse bizatanga umusanzu muri ubwo buryo.

Hepho hari urutonde rw’ibika bigize iyo nyigisho, nko kwerekana neza muri make insanganyamatsiko z’ingenzi ziyigize.

I.) Yesu yegerenya abari bamuteze amatwi (5:1-2)

II.) Intangiriro (5:3-20)

A.) Ibiranga abahiriwe n’imigisha bahabwa (5:3-12)

B.) Akangurira abantu gukomeza kuba umunyu n’umucyo (5:13-16)

C.) Aho amategeko ahuriye n’abayoboke ba Kristo (5:17-20)

III.) Inyigisho: Mukiranuke kurusha abanditsi n’Abafarisayo (5:21-7:12)

A). Mukundane, bitari nk’iby’abanditsi n’Abafarisayo (5:21-26)

B.) Mwirinde ubusambanyi, bitandukanye n’iby’abanditsi n’Abafarisayo (5:27-32)

C.) Mube inyangamugayo, ntimumere nk’abanditsi n’Abafarisayo (5:33-37)

D.) Ntimukihorere, nk’uko abanditsi n’Abafarisayo bagira (5:38-42)

E.) Ntimukange abanzi banyu, nk’uko abanditsi n’Abafarisayo bagenza (5:43-48)

F.) Mukore ibyiza musunitswe n’impamvu nziza, bitari nk’iby’abanditsi n’Abafarisayo (6:1-18)

1.) Mufashe abakene mubitewe n’impamvu nzima (6:2-4)

2.) Musenge mubitewe n’impamvu nyazo (6:5-6)

3.) Ibyerekeye gusenga no kubabarira (6:7-15)

a.) Amabwiriza yerekeye gusenga (6:7-13)

b.) Impamvu kubabarirana ari ngombwa (6:8-15)

4.) Mwiyirize ubusa mubitewe n’impamvu nyazo (6:16-18)

G.) Ntimukabe abagaragu b’amafaranga nk’abanditsi n’Abafarisayo (6:19-34)

H.) Ntimugakurikirane udukosa duto twa bene So (7:1-5)

I.) Ntimugate igihe cyanyu mugeza ukuri ku bantu batabyumva ngo bamenye ubwiza bwabyo (7:6)

J.) Ashishikariza abantu gusenga (7:7-11)

IV.) Umusozo: Inyigisho yose mu ncamake.

A.) Ijambo ry’incamake y’inyigisho (7:12)

B.) Ategeka kumvira (7:13-14)

C.) Uko umuntu yamenya abahanuzi b’ibinyoma n’abizera bayobye (7:15-23)

D.) Arangiza aburira abantu ku kaga ko kutumvira kandi avuga mu ncamake ibyo yigishije (7:24-27)

Yesu yiyegereza abamuteze amatwi

(Jesus Gathers His Audience)

Abonye abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura amagambo ati (Mat. 5:1-2).

Birasa nk’aho Yesu yabikoze abishaka, agambiriye kugabanya ubwinshi bw’abari bamuteze amatwi, maze azamuka ku musozi yitarura “abantu benshi”. Hanyuma turabwirwa ngo “abigishwa be baramwegera,” bishatse nko kwerekana ko abari bafite inyota yo kumutega amatwi bonyine ari bo bagize ishyaka ryo kwiyemeza na bo bagahumagira bazamuka umusozi bakamusanga aho yicaye. Birasa nk’aho bari bake rwose; muri 7:28 bitwa “abantu benshi”.

Nuko Yesu atangira inyigisho ye, abwira abigishwa be, kandi agitangira umuntu ahita acishiriza akabona icyo insanganyamatsiko y’inyigisho ye iri bube cyo. Akababwira ko bazaba bahiriwe nibagira ibintu runaka bibaranga, kuko ibyo bintu bigirwa n’abarimo bajya mu ijuru. Iyo ni yo nsanganyamatsiko rusange muri iyo nyigisho–Abera mu ngeso zabo ni bo gusa bazaragwa ubwami bw’Imana. Kwerekana abahiriwe abo ari bo nk’uko umutwe w’amagambo ari muri 5:3-12 ukunze kwitwa ni yo nsanganyamatsiko.

Yesu yashyize ku rutonde ibimenyetso bitandukanye biranga abantu bahiriwe, kandi atanga n’amasezerano y’imigisha yihariye kuri bo. Abadakunze gusoma Bibiliya bagasoma bacisha hejuru, akenshi usanga bibwira ko buri mukristo agomba kwisanga mu cyiciro kimwe gusa cy’abahiriwe. Nyamara abasomana ubushishozi babona ko Yesu atavugaga ibyiciro bitandukanye by’abizera bazahabwa imigisha y’uburyo bunyuranye, ahubwo ni abizera bose nyakuri bazahabwa umugisha umwe ukubiyemwo iyindi yose: kuzaragwa ubwami bw’ijuru. Nta bundi buryo bw’ubuhanga bwo gusobanura amagambo ye:

Hahirwa abakene mu mitima yabo, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

Hahirwa abashavura, kuko ari bo bazahozwa.

Hahirwa abagwaneza, kuko ari bo bazahabwa isi.

Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa.

Hahirwa abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa.

Hahirwa ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana.

Hahirwa abakiranura, kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.

Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere (Mat. 5:3-12).

Imigisha n’ibimenyetso biranga abahiriwe

(The Blessings and Character Traits)

Reka tubanze turebe imigisha yasezeranijwe. Yesu yavuze ko abahiriwe (1) bazaragwa ubwami bwo mu ijuru, (2) ko bazahozwa, (3) ko bazahabwa isi, (4) ko bazahazwa, (5) ko bazagirirwa imbabazi, (6) ko bazabona Imana, (7) ko bazitwa abana b’Imana, kandi (8) ko bazaragwa ubwami bwo mu ijuru (icyambere gisubiwemo ubwa kabiri).

Mbese Yesu ashaka ko twumva ko abazaragwa ubwami bwo mu ijuru ari abakene mu mitima yabo hamwe n’abarenganyirizwa gukiranuka gusa? Ab’imitima iboneye gusa ni bo bazabona Imana maze n’abakiranura abe ari bo gusa bazitwa abana b’Imana ariko ntibaragwe ubwami bwo mu ijuru? Mbese abakiranura ntibazagirirwa imbabazi cyangwa se abagira imbabazi bo ntibazitwa abana b’Imana? Birumvikana ko ibi byose byaba ari imyanzuro ipfuye. Nuko rero, umwanzuro muzima ni uko iyi migisha yose ikubiye mu mugisha umwe ukomeye cyane–kuragwa ubwami bwo mu ijuru.

Noneho reka turebe ibiranga abahiriwe Yesu yavuze: (1) abakene mu mutima, (2) abashavura, (3) abagwaneza, (4) abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, (5) abanyambabazi, (6) ab’imitima iboneye, (7) abakiranura, n’ (8) abarenganywa.

Mbse Yesu arashaka ko twumva ko umuntu ashobora kugira umutima uboneye ariko ntabe umunyambabazi? Mbese umuntu yaba arenganyirizwa gukiranuka ariko akaba adafite inzara n’inyota byo gukiranuka? Na none turabona ko bidashoboka. Ibimenyetso byinshi bitandukanye biranga abahiriwe, bifite uko bihuriweho n’abahiriwe bose.

Biragaragara neza ko iyi nyigisho ya Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo igaragaza ibiranga abayoboke be nyakuri. Yesu atondagurira abigishwa be ibiranga abahiriwe, yabemezaga ko ari bo bantu bahiriwe bakijijwe kandi ari bo umunsi umwe bazaragwa ubwami bwo mu ijuru. Muri iki gihe cya none bashobora kutabona ko bahiriwe bitewe n’imibabaro bafite, ndetse n’isi ibitegereza ishobora kutabafata nk’abahiriwe, ariko mu maso y’Imana ni abanyamugisha..

Abantu badafite ibyo byangombwa Yesu yavuze ntabwo bahiriwe kandi ntibazaragwa ubwami bwo mu ijuru. Buri mupastori wese uhindura abantu abigishwa yumva ahatirwa kureba neza ko abantu bo mu mukumbi we bazi neza ibyo bintu.

Ibiranga Abahiriwe

(The Character Traits of the Blessed)

Ibintu umunani biranga abahiriwe, hari urwego bishobora gusobanurwamo.Urugero, mbese kuba “umukene mu mutima” ni iki cyiza kibirimo? Ntekereza ko Yesu yavugaga ikintu cya mbere cya ngombwa kigomba kuranga ujya gukizwa–agomba kubanza akimenyaho ubukene bwo mu mutima afite. Umuntu agomba kubona ko akeneye Umukiza mbere y’uko akizwa, kandi mu bari bateze Yesu amatwi hari harimo abantu nk’abo bamaze kubona akaga barimo. Mbega ukuntu bari bahiriwe ubagereranyije n’abibone bo muri Isirayeli abo amaso yabo yari ahumye badashobora kubona ibyaha byabo!

Ikiranga abahiriwe cya mbere ni uko nta kantu ko kumva ko bakwiriye, bihagije, cyangwa igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kumva ko agakiza ari akabo nta kabuza. Umuntu uhiriwe nyakuri ni wa wundi wumva neza ko ntacyo afite yaha Imana kandi ko gukiranuka kwe guhwanye “n’ubushwambagara bufite ibizinga” (Yes. 64:6).

Yesu ntiyashakaga ko hari umuntu wakwibwira ko imbaraga ze gusa ubwazo zamugeza ku biranga abahiriwe. Oya, abantu bahabwa umugisha, bishaka kuvuga ko, bahabwa umugisha n’Imana mu gihe bujuje ibyangombwa biranga abahiriwe. Byose bishingiye ku buntu bw’Imana. Abahiriwe Yesu yavugaga bari bahiriwe bidatewe gusa n’ibibategereje mu ijuru, ariko bitewe n’umurimo Imana yakoze mu bugingo bwabo ku isi. Mu gihe mbonye ikintu kiranga uhiriwe mu bugingo bwanjye, ntibikwiye kunyibutsa ibyo nakoze jyewe, ahubwo bikwiye kunyibutsa icyo Imana yakoze mu bugingo bwanjye ku bw’ubuntu bwayo.

Abashavura

(The Mournful)

Niba icyambere kiranga abahiriwe kiri ku numero ya mbere bitewe n’uko ari cyo cya mbere cy’ingenzi mu biranga abajya mu ijuru, birashoboka ko n’icya kabiri gifite uwo mwanya bitewe no gukomera kwacyo: “Hahirwa abashavura” (Mat. 5:4). Mbese Yesu yaba yaravugaga kwihana bivuye ku mutima no kwicuza gukomeye? Ni ko nibwira cyane cyane ko Ibyanditswe bivuga ko agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kandi uko kwihana ni ukwa ngombwa cyane kugira ngo agakiza kabeho (2 Kor. 7:10). Wa mukoresha w’ikoro Yesu yavuze wari ushavuye yicuza ni urugero rwiza rw’umuntu uhiriwe. Yicishije bugufi cyane yubika umutwe we, yikubita mu gituza atakira Imana ngo imubabarire. Nyamara umufarisayo wari umuri hafi we si uko byari bimeze asenga, mu bwibone bwinshi yibutsaga Imana ko atanga kimwe mu icumi mu byo yungutse byose kandi ko yiyiriza ubusa kabiri mu cyumweru; wa mukoresha w’ikoro yatashye ababariwe ibyaha bye. Muri iyo nkuru, umukoresha w’ikoro ni we uhirwa ntabwo ari umufarisayo (Luka 18:9-14). Ndakeke ko mu bari bateze amatwi Yesu hari abari bafite agahinda mu mutima barimo kurira bitewe no kwemezwa n’Umwuka Wera. Mu kanya gato bendaga guhozwa n’Umwuka Wera!

Niba Yesu ataravugaga agahinda umuntu wihana bwa mbere agira aza kuri Yesu, wenda yavugaga agahinda abizera nyakuri bagira bagatewe no guhora babona ukuntu ab’isi bakomeza gutera umugongo Imana ibakunda.Pawulo yabivuze muri aya magambo ati “yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye”(Rom. 9:2).

Abagwa neza

(The Gentle)

Icya gatatu kiranga abahirwa ni ubugwaneza; icyo na none tugisanga mu Byanditswe ku rutonde rw’imbuto z’Umwuka (Gal. 5:22-23). Ubugwaneza ntabwo ari ikintu umuntu yihangishaho.Abakiriye ubuntu bw’Imana kandi Umwuka Wera akabaturamo banahawe umugisha wo guhindurwa abagwaneza. Umunsi umwe bazaragwa isi, kuko abakiranutsi ari bo bonyine bazatura mu isi nshya Imana izarema. Abakristo b’umwaga n’urugomo bararye bari manga.Ntibari mu mubare w’abahirwa.

Inzara n’inyota byo gukiranuka

(Hungering for Righteousness)

Ikiranga abahirwa cya kane, inzara n’inyota byo gukiranuka,kivuga kwifuza kw’imbere mu mutima kuva ku Mana buri muntu wese wavutse bwa kabiri agira.Ababazwa cyane no gukiranirwa kose gukorerwa mu isi n’ugusigaye muri we ubwe.Yanga icyaha (Zab. 97:10; 119:128, 163) agakunda gukiranuka.

Kenshi cyane, iyo dusomye ijambo gukiranuka mu Byanditswe, duhera ko twumva ko rishaka kuvuga , “gukiranuka kuzima duhabwa na Kristo,” ariko si cyo iryo jambo buri gihe rishatse kuvuga. Akenshi rishatse kuvuga,”Kugira imyifatire myiza yo gukiranuka ku rugero rushimwa n’Imana.” Biragaragara neza ko ari cyo Yesu yashakaga kuvuga hano, kuko nta mpamvu umukristo yagira inzara n’inyota y’icyo yamaze gushyikira. Ababyawe n’Umwuka bifuza cyane kubaho bakiranuka, kandi bafite isezerano ry’uko “bazahazwa” (Mat. 5:6), ni ukuri koko Imana, ku bw’ubuntu bwayo, izasōza umurimo yatangiye muri bo (Fili. 1:6).

Amagambo ya Yesu hano kandi ahanura iby’igihe cy’isi nshya “iyo gukiranuka kuzabamo”(2 Pet. 3:13). Aho nta cyaha kizabayo.Umuntu wese azaba akunda Imana n’umutima we wose kandi akunda na mugenzi we nk’uko yikunda.Twebwe abazi inzara n’inyota yo gukiranuka icyo gihe tuzahazwa.Noneho amaherezo isengesho dusenga dukuye ku mutima rizaba rishubijwe rwose, “Ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru” (Mat. 6:10).

Abanyambabazi

(The Merciful)

Icya gatanu kiranga abahirwa, kugira imbabazi, na cyo ni ikintu buri muntu wese wavutse bwa kabiri agira ku bw’uko Imana y’imbabazi iba ituye muri we. Abatagira imbabazi ntibahabwa umugisha n’Imana kandi berekana ko badafite umugabane ku buntu bwayo. Intumwa Yakobo akabivugaho atya ati: “kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza” (Yak. 2:13).Mbese umuntu ahagaze imbere y’Imana agacirwa urubanza rutababarira, urumva yajya mu ijuru cyangwa mu muriro?[1] Igisubizo kiragaragara.

Yesu yigeze guca umugani wagiriwe imbabazi na shebuja, ariko we yanga kugirira imbabazi na nkeya umugaragu mugenzi we. Igihe shebuja yaje kumenya ibyabaye, “yamuhaye abamwica urubozo (torturers) kugeza ubwo azamarira kwishyura umwenda wose” (Mat 18:34). Wa mwenda wose yari yababariwe mbere wongeye kumubarwaho. Nuko Yesu aburira abigishwa be ati “Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima” (Mat. 18:35).Nuko rero kwanga kubabarira mwene so muri Kristo ugusaba imbabazi bituma ibyaha byawe bya kera byari byarababariwe bisubira kukubarwaho.Ibyo bituma uhabwa abakwica urubozo kugeza umaze kwishyura umwenda utazigera ushobora kwishyura. Aho jye ntabwo numva ko ari mu ijuru uzaba ubabarizwa. Na none abantu batagira imbabazi biragaragara ko na bo batazahabwa imbabazi n’Imana.

Ntibari mu mubare w’abahirwa.

Ab’imitima iboneye

(The Pure in Heart)

Icya gatandatu kiranga abajya mu ijuru ni ukubonera k’umutima. Mu buryo butandukanye n’ubw’abandi bose bitwa abakristo, abayoboke ba Kristo bo ntabwo ari ishusho yo kwera igaragara inyuma gusa.Ku bw’ubuntu bw’Imana imitima yabo yagizwe iyera. Bakunda Imana rwose babikuye ku mutima,kandi ibyo bikanagendana n’ibitekerezo byabo n’imikorere yabo. Yesu yasezeranye ko abo bazabona Imana.

Mbese na none mbaze iki kibazo, tuvuge ko hari abakristo bizera ariko bafite imitima itaboneye bityo bakaba batazabona Imana?Mbese ubwo Imana izababwira iti, “Mushobora kuza mu ijuru ariko ntimushobora kuzigera mumbona”? Oya, birumvikana ko umuntu wese uri mu nzira ijya mu ijuru koko aba afite umutima uboneye.

Abakiranura

(The Peacemakers)

Abakiranura ni bo bakurikiraho kuri urwo rutonde. Bazitwa abana b’Imana. Na none ahangaha, Yesu agomba kuba yaravugaga buri muyoboke wese wa Kristo nyakuri, kuko uwizera Kristo wese ari umwana w’Imana (Gal. 3:26).

Ababyawe n’Umwuka ni abakiranura/abashaka amahoro, mu buryo butatu nibura:

Ubwa mbere bikiranuye n’Imana yahoze ari umwanzi wabo(Rom. 5:10).

Ubwa kabiri babana n’abantu bose amahoro mu buryo bushoboka bwose.Ntibarangwa n’intonganya n’amahane.Pawulo yanditse avuga ko abatongana, bakagira ishyari, n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice batazaragwa ubwami bw’Imana (Gal. 5:19-21). Abizera nyakuri barongera bo bagatera indi ntambwe kugira ngo birinde intambara kandi bagumane amahoro mu mibanire yabo n’abandi. Ntibirata ngo bafitanye amahoro n’Imana kandi badakunda bene Se (Mat. 5:23-24; 1 Yohana 4:20).

Ubwa gatatu, ni mukugeza ubutumwa bwiza ku bandi, abayoboke nyakuri ba Kristo banafasha abandi kwikiranura n’Imana na bagenzi babo. Yakobo yaranditse, ahari aganisha kuri uwo murongo wo muri iyo nyigisho y’abahirwa, ati “Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro” (Yak. 3:18).

Abarenganywa

(The Persecuted)

Hanyuma abarenganyirijwe gukiranuka Yesu yabise abanyamugisha.Biragaragara ko yavugaga abantu mu mibereho yabo babaho bakiranuka, si abibwira gusa ngo bahawe gukiranuka kwa Kristo. Abantu bumvira amategeko ya Kristo ni bo batotezwa cyane n’abatizera.Bazaragwa ubwami bw’Imana.

Mbese ni ukuhe kurenganywa Yesu yavugaga? Iyicwa rubozo? Gupfa uhorwa Imana? Oya, yavuze yeruye ko ari ugutukwa no kubeshyerwa ibibi byinshi umuntu ari we azira. Ibi na none birrerekana ko iyo umuntu ari umukristo nyakuri bigaragarira abatizera, naho ubundi abatizera ntibamuvugaho ibibi bamubeshyera. Ni bangahe bitwa abakristo nyamara ugasanga nta n’akantu na gato kabatandukanya n’abatizera ku buryo ndetse nta n’utizera wigera agira icyo abavugaho nabi? Ntabwo ari abakristo na gato. Nk’uko Yesu yavuze ati, “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko abasokuruza babo bagenje abahanuzi b’ibinyoma” (Luka 6:26). Igihe abantu bose bakuvuga neza, icyo ni ikimenyetso cy’uko uri umukristo utari uw’ukuri. Isi yanga abakristo nyabo (Yohana 15:18-21; Gal. 4:29; 2 Tim. 3:12; 1 Yohana 3:13-14).

Umunyu n’Umucyo

(Salt and Light)

Yesu amaze kumvisha abigishwa be bamugandukira ko bari koko mu mubare w’abahinduwe kandi bahawe umugisha babikiwe kuzaragwa ubwami bwo mu ijuru, aterura ijambo ryo kubihanangiriza. Mu buryo butandukanye n’ubw’abavugabutumwa b’iki gihe bahora bizeza ihene zo mu buryo bw’umwuka ko ngo zidashobora na rimwe gutakaza agakiza zitwa ngo zirafite, Yesu we yakundaga abigishwa nyakuri be ku buryo yababuriraga ngo bitonde kuko bashobora kuba bakwivutsa umugisha bakikura mu mubare w’abahiriwe.

Muri umunyu w’isi.Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki?Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.Abe ari ko umucyo wanyu umurikira imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru (Mat. 5:13-16).

Urabona ko Yesu atakanguriye abigishwa be kuba umunyu cyangwa guhinduka umucyo. Yavuze (mu mvugo igereranya) ko barangije kuba umunyu, nuko ahubwo abahamagarira gukomeza kugira uburyohe. Yavuze (agereranya) ko bamaze kuba umucyo, maze abahugurira kugira ngo urumuri rwabo batarureka ngo rutwikirwe, ahubwo ngo bakomeze bamurike. Mbega ukuntu ibi bihabanye cyane n’iby’inyigisho nyinshi zijya zihabwa abakristo mu matorero bakangurirwa kugira ngo babe umunyu n’umucyo.Niba umuntu ataramaze kuba umunyu n’umucyo, ubwo si umwigishwa wa Kristo.Ntabwo ari mu mubare w’abahirwa.Ntabwo ari mu nzira ijya mu ijuru.

Mu gihe cya Yesu umunyu wakoreshwaga cyane cyane mu kubika inyama ngo zitangirika. Natwe nk’abayoboke ba Yesu baganduka, ni twe dutuma iyi si y’ibyaha itabora burundu ngo yangirike. Ariko tubaye nk’isi uko igenda mu myifatire yacu, rwose “ntacyo tuba tukimaze” (umurongo 13). Yesu yihanangirije abahirwa ngo bakomeze kuba umunyu, bakomeze ibibaranga byabo byihariye. Bagomba gukomeza kwitandukanya n’isi ibazengurutse, kugira ngo “badakayuka,” bakaba bakwiriye “kujugunywa bagakandagirirwa hasi.” Aya ni amwe mu magambo y’ibyanditswe byinshi tubona mu Isezerano Rishya, asobanutse neza aburira abizera nyakuri kugira ngo badasubira inyuma. Iyo umunyu ari umunyu koko, uba ufite uburyohe. N’abayoboke ba Yesu bitwara nk’abayoboke ba Yesu koko, naho ubundi ntibaba ari abayoboke ba Yesu, n’ubwo baba barigeze kuba bo.

Abayoboke ba Kristo ni umucyo w’isi. Umucyo umurika iteka. Iyo utamurika, uwo ntuba ari umucyo. Mu kubigereranya, umucyo ni imirimo yacu myiza (Mat. 5:16). Yesu ntiyahamagariraga abatagira imirimo ngo batangire kuyishakamo, ahubwo yahuguraga abafite imirimo myiza ngo ibyiza byabo ntibakabihishe abantu. Muri ubwo buryo, bizatuma bahimbaza Se wo mu ijuru bitewe ni uko umurimo yakoze muri bo ari wo sōko y’ibyiza bakora. Aha turabona ukuntu umurimo w’ubuntu bw’Imana ugendera hamwe neza no gufatanya kwacu na yo; byombi birakenewe kugira ngo umuntu abe uwera.

Aho Abayoboke ba Kristo bahuriye n’Amategeko

(The Law’s Relationship to Christ’s Followers)

Ubu dutangiye ikindi gika muri Bibiliya.Ni igice cy’ingenzi cyane gishamikiyeho byinshi, intangiriro y’ibyo Yesu avuga mu gice gisigaye cy’inyigisho ye yo ku musozi.

Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko n’aho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru. Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru (Mat. 5:17-20).

Niba Yesu yarihanangirije abari bamuteze amatwi ngo batibwira ko yaje gukuraho amategeko cyangwa abahanuzi, dushobora guhamya nta mpungenge ko hari abantu bamwe mu bari bari aho biwiraga batyo. Impamvu bibwiraga batyo twazikeka gusa. Wenda ni ukuntu Yesu yacyahaga cyane abanyamategeko b’abanditsi n’Abafarisayo byatumaga bamwe bumva ko arimo arakuraho amategeko n’abahanuzi.

Uko biri kose, biragragara neza ko Yesu yashaka ko abigishwa be basobanukirwa amakosa yabo mu kwibwira batyo. Ni we wahumetse Isezerano rya Kera ryose, rero birumvikana ko atajyaga gukuraho ibyo yavugiye muri Mose n’abahanuzi byose. Ahubwo nk’uko yabivuze, yarimo asohoza amategeko n’abahanuzi.

None ni mu buhe buryo neza neza yari gusohozamo Amategeko n’Abahanuzi? Bamwe batekereza ko Yesu yavugaga gusa ku byerekeranye no gusohoza ubuhanuzi buvuga kuri Mesiya. N’ubwo koko Yesu yasohoje ( cyangwa azanasohoza) buri buhanuzi buvuga kuri Mesiya, ariko ibyo sibyo gusa yari afite mu bitekerezo bye. Mu buryo busobanutse neza, Ibyanditswe ahongaho byerekana ko yavugaga gusohoza ibyanditswe byose mu mategeko n’abahanuzi, kugeza no ku “kanyuguti gato mu zindi cyangwa agace k’inyuguti” (umurongo wa 18) k’amategeko, ndetse n’itegeko “ryoroshye hanyuma y’ayandi yose” (umurongo wa 19).

Abandi na bo bakavuga ko Yesu yashakaga kuvuga ko azasohoza amategeko atunganya ibyo amategeko asaba byose mu cyimbo cyacu binyuze mu kumvira kwe n’urupfu rwe atwitangira (reba Rom. 8:4). Ariko ibyo, nk’uko amagambo dusoma aho abyerekana, ntabwo ari byo byari mu bitekerezo bye. Mu mirongo ikurikiraho, nta na kimwe Yesu yigeze avuga ku buzima bwe cyangwa urupfu rwe cyagaragaza ko ari byo byari ugusohoza amategeko. Ahubwo mu nteruro ikurikiraho, avuga ko amategeko azahorana agaciro kayo kugeza nibura “ijuru n’isi birangiye” ndetse kugeza aho “byose bizarangirira,” ingingo zumvikanisha ko ari ukugeza kera cyane nyuma y’urupfu rwe ku musaraba. Hanyuma avuga ko uko abantu bafata amategeko bizagira ingaruka ku rwego bazabamo mu ijuru (umurongo 19), kandi ko abantu bakwiriye gukurikiza amategeko no kurusha abanditsi n’Abafarisayo, ko niba bitagenze gutyo batazinjira mu ijuru (umurongo wa 20).

Biragaragara ko uretse kuba ari ugusohoza gusa ibyahanuwe kuri Mesiya, no kuba gusa igicucu cy’ibizaza, ndetse no gusohoza mu cyimbo cyacu ibyo amategeko asaba, Yesu yashakaga n’uko abamuteze amatwi bakomeza amategeko kandi bagakora ibyo Abahanuzi bavuze. Mu buryo bumwe,Yesu yagombaga gusohoza amategeko mu guhishura umugambi nyakuri Imana yari ifite mu kuyashyiraho, mu kuyashyigikira kandi akayasobanura neza, no kuzuza icyaburaga kugira ngo abari bamuteze amatwi bayasobanukirwe neza.[2] Ijambo ry’Ikigiriki rivuga gusohoza mu murongo wa17 na none mu Isezerano Rishya risobanurwa nko gusoza, kurangiza, kuzuza, no gutunganya neza rwose. Ibyo ni byo rwose Yesu yendaga gukora, ahereye ku nteruro ya gatanu ikurikiraho.

Oya, Yesu ntiyaje gukuraho Amategeko n’Abahanuzi, ahubwo yaje kuyasohoza, ni ukuvuga, “kuyuzuza neza akagera ku rugāra/agasēndēra.” Iyo nigisha iki gice cy’iyi nyigisho yo ku musozi, kenshi ntanga urugero nereka abantu ikirahure gicagase amazi mbigereranya n’ihishurirwa Imana yatanze mu mategeko n’Abahanuzi. Yesu ntiyaje gukuraho Amategeko n’Abahanuzi (iyo mvuga gutyo mera nk’ugiye kujugunya icyo kirahure gicagase). Ahubwo, yagombaga gusohoza Amategeko n’Abahanuzi (nuko ubwo ngafata icupa ry’amazi ngasuka muri cya kirahure nkuzuza ngasēndereza). Ibyo bifasha abantu kumva ibyo Yesu yashakaga kuvuga.

Akamaro ko gukomeza kubahiriza amategeko

(The Importance of Keeping the Law)

Ku byerekeye ibyo gukomeza kubahiriza Amategeko n’Abahanuzi, nta bundi buryo Yesu yari kubishimangira burenze aho. Yashakaga ko abigishwa be bayubahiriza. Yari ay’ingenzi cyane nk’uko yahoze. Mu by’ukuri ndetse, uko bazabaho mu ijuru byagombaga guterwa n’ukuntu bubahirije amategeko: “Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko n’aho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru” (5:19).

Hanyuma tukagera ku murongo wa 20: “Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.”

Urabona ko icyo kitari igitekerezo gishya, ahubwo yari ingingo asorejeho ariko ifatanye n’indi mirongo yabanje. Mbese gukomeza kubahiriza amategeko bifite kamaro ki?Umuntu agomba kuyubahiriza cyane kurusha abanditsi n’Abafarisayo kugirango azinjire mu bwami bwo mu ijuru. Na none aha turabona ko Yesu agumye mu murongo w’insanganyamatsiko ye–Abakiranutsi/abera gusa ni bo bonyine bazaragwa ubwami bw’Imana.

Kugira ngo rero umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa atavuguruza Kristo, ntazigera na rimwe agira umuntu yizeza ko yashyikiriye agakiza kandi gukiranuka kwe kutararenze ukw’abanditsi n’Abafarisayo.

Mbese ni ugukiranuka bwoko ki Yesu yavugaga?

(Of What Kind of Righteousness Was Jesus Speaking?)

Mbese igihe yavugaga ko kwizera kwacu kugomba kuruta ukw’abanditsi n’Abafarisayo, aho wenda ntiyaba yarashakaga kuvuga gukiranuka gushyitse duhabwa nk’impano ku buntu? Oya, si uko gukiranuka yavugaga, kandi bitewe n’impamvu ifite ishingiro. Icya mbere, ibyo yari ariho avuga muri rusange ntaho bihuriye n’iyo nsobanuro. Haba mbere cyangwa nyuma y’uko avuga ayo magambo (ndetse no mu nyigisho yose yo ku musozi), Yesu yariho avuga ibyerekeye kubahiriza amategeko, bisobanura kubaho ukiranuka. Insobanuro yoroheje y’ayo magambo ye ni uko tugomba kugira imyifatire myiza ikiranutse kurusha iy’abanditsi n’Abafarisayo. Byaba ari ibintu bitumvikana ukuntu Yesu yafatira abanditsi n’Abafarisayo ku rwego adashobora gufatiraho abigishwa be ubwe. Byaba ari ubupfapfa kwibaza ko Yesu yacira iteka abanditsi n’Abafarisayo kubw’ibyaha byabo ariko abigishwa be bo ntabacireho iteka ngo kuko gusa basenze isengesho ryo “kwakira agakiza.”[3]

Ikibazo tugira ni ukutemera insobanura igaragara neza y’uyu murongo, kuko yumvikana nk’aho ari ukubatwa n’amategeko. Ahubwo ikibazo nyacyo ni uko tutumva uburyo uku gukiranuka tubarwaho gusa tuguhawe nk’impano kugendana iteka mu buryo budatandukanywa no gukiranuka gusanzwe.Ariko intumwa Yohana we yarabisobanukiwe. Yaranditse ati: “Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi” (1 Yohana 3:7). Nta n’ubwo twumva isano iri hagati yo kuvuka bwa kabiri no gukiranuka nk’uko Yohana na none we abyumva neza: “Umuntu wese ukiranuka yabyawe na we” (1 Yohana 2:29).

Yesu aba yarongeye ku magambo ye muri 5:20 ati,”Kandi nimwihana, mukavuka ubwakabiri koko, mukakira mu kwizera kuzima impano yanjye ntanga ku buntu yo gukiranuka, gukiranuka kwanyu kuzaruta ukw’abanditsi n’Abafarisayo mu gihe mugendera mu mbaraga z’Umwuka wanjye uba muri mwe.”

Uko umuntu yakiranuka kurusha Abanditsi n’Abafarisayo

(How to be Holier than the Scribes and Pharisees)

Ikibazo gihita kiza mu mutwe umuntu akimara kumva amagambo ya Yesu muri 5:20 ni iki: Mbese abanditsi n’Abafarisayo bakiranukaga bate mu by’ukuri? Igisubizo: Ntibakiranukaga cyane.

Ikindi gihe Yesu yabagereranije n’ “ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imber byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose”(Mat. 23:27). Ni ukuvuga ko bakiranukaga mu buryo bw’inyuma gusa bugaragarira amaso y’abantu, ariko imbere mu mitima bakaba babi. Bakoze umurimo ukomeye mu gukomeza amategeko mu buryo bw’inyuguti, ariko birengagiza umwuka uyagenga, akenshi bagashaka kumvikanisha ko imigenzereze yabo ari myiza bagoreka amategeko y’Imana cyangwa bayahindura.

Icyo kizinga mu ngezo z’abanditsi n’Abafarisayo, urebye ahanini, ni cyo Yesu yibanzeho muri iyo nyigisho ye yo ku musozi. Tubona ko yakunze kugaruka ku mategeko y’Imana yari azwi cyane, kandi buri gihe nyuma yo kuvuga itegeko runaka, akagaragaza itandukaniro riri hagati yo kugendera ku mategeko mu buryo bw’inyuguti no kuyagenderamo mu buryo bwo kubahiriza umwuka wayo. Muri ubwo buryo yakomeje kugenda ashyira ahagaragara inyigisho z’ibinyoma n’uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo, kandi akagaragaza uko yifuza abigishwa be bo bamera.

Buri rugero Yesu yajyaga gutanga yatangizaga aya magambo ngo, “Mwarumvise ngo” Abantu yabwiraga ni abantu bashobora kuba batari barigeze basoma, ariko bakaba bari baragiye basomerwa n’abanditsi n’Abafarisayo mu masinagogi, imizingo y’ibitabo by’Isezerano rya Kera. Umuntu yashobora kuvuga ko abo bantu bari bamuteze amatwi aria bantu bari baragendeye mu nyigisho z’ibinyoma ubuzima bwabo bwo, uko bakomezaga kumva aho abanditsi n’Abafarisayo basobanura Ijambo ry’Imana barigoreka kandi bagakomeza no kwitegereza imyifatire yabo itejejwe.

(Mukundane, ntimumere nk’abanditsi n’Abafarisayo)

Love Each Other, Unlike the Scribes and Pharisees

Mu gutanga itegeko rya gatandatu ho urugero rwe rwa mbere, Yesu yatangiye yigisha abigishwa be icyo Imana ibashakaho, kandi na none agaragaza uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo.

Mwumvise ko abakera babwiwe ngo, “Ntukice” kandi ngo “Uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza.” Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati, “wa mupfu we,” akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati, “wa gicucu we,” akwiriye gushyirwa mu muriro w’I Gehinomu (Mat. 5:21-22).

Icya mbere, urabona ko Yesu yaburiraga abantu ku bintu byatuma bajya muri gehinomu. Iyo ni yo yari insanganyamatsiko ye y’ibanze–Abakiranutsi gusa ni bo bazaragwa ubwami bw’Imana.

Abanditsi n’Abafarisayo bigishaga bamagana ubwicanyi, bakibutsa abantu itegeko rya gatandatu, mu bigaragara ari nko kuburira abantu ko ibyo bishobora kubageza imbere y’ubucamanza.

Nyamara Yesu, yashakaga ko abigishwa be bamenya icyo abanditsi n’Abafarisayo basa nk’aho batasobanukirwaga–hari ibyaha “bito” bishobora gutuma umuntu ajyanwa mu rukiko, biragaragara nk’aho ari urukiko rw’Imana ruvugwa. Bitewe n’uko ari ibya ngombwa cyane ko dukundana (itegeko rya kabiri riruta ayandi yose), igihe turakariye mwene Data tuba dukwiye kumva ko twamaze kugaragaraho icyaha mu rukiko rw’Imana. Iyo noneho uburakari bwacu tubushyize mu magambo mabi tubwira mwene Data, icyaha cyacu noneho kiba kirushijeho kuremera, kandi tugomba kumva ko mu rukiko rukuru rw’Imana twamaze guhamwa n’icyaha. Noneho iyo turenze aho, tugasuka urwango rwacu kuri mwene Data n’ikindi gitutsi, icyaha cyacu kiba gihagije imbere y’Imana kugira ngo tujugunywe muri gehinomu![4] Birakomeye!

Ubusabane bwacu n’Imana bupimirwa ku busabane bwacu na bene Data. Igihe twanga mwene Data, byerekana ko tudafite ubugingo buhoraho. Yohana yaranditse ati,

Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we (1 Yohana 3:15).

Umuntu navuga ati,”Nkunda Imana,”akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kukoudakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye (1 Yohana 4:20).

Mbega ukuntu ari ibyangombwa ko dukundana kandi, nk’uko Yesu yategetse, tugaharanira ukuntu twakwiyunga igihe habayeho kubabazanya (Mat. 18:15-17).

Yesu arakomeza:

Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro ukahibukira mwene So ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene So, uhereko ugaruke uture ituro ryawe (Mat. 5:23-24).

Ibi ni ukuvuga ko iyo umubano wacu na bene Data utari mwiza, ubwo n’umubano wacu n’Imana ntuba umeze neza. Ikosa ry’Abafarisayo ni uko bibandaga ku bintu bifite agaciro gake nyamara ahubwo iby’ingenzi cyane ntibabihe agaciro, “bakamimina umubu nyamara ingamiya bakayimira bunguri” nk’uko Yesu yabivuze (Mat. 23:23-24). Bashimangiraga cyane akamaro ko gutanga icyacumi n’amaturo, ariko bakirengagiza icy’ingenzi cyane kubiruta, itegeko rya kabiri riruta ayandi yose, gukundana. Mbega ukuntu ari uburyarya bukabije umuntu kuzana ituro, ngo arerekana urukundo akunda Imana, kandi arimo yica itegeko ryayo rya kabiri mu mategeko abiri akomeye kurusha ayandi yose! Ibi ni byo Yesu yaburiraga abantu ngo birinde.

Na none ku ngingo yo gukara k’urukiko rw’Imana Yesu arakomeza:

Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y’imbohe. Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe (Mat. 5:23-26).

Ni byiza cyane ko tutakwigera tugera mu rukiko rw’Imana mu kubana amahoro na bene Data mu buryo bushoboka bwose. Niba hari mwene Data twababaje kandi tugakomeza tukanga kugonda ijosi ngo twiyunge na we “mu gihe tukiri mu nzira igana urukiko,” ni ukuvuga mu gihe tukiri mu rugendo rwo muri ubu buzima twerekeza kuzahagarara imbere y’Imana, nta gushidikanya ko dushobora kuzabyicuza. Ibyo Yesu yavuze hano birasa cyane n’ukuntu yihanangirije abantu cyane ababurira ngo birinde batazamera nka wa mugaragu utababarira uri muri Matayo 18:23-35. Umugaragu wababariwe ariko we akanga kubabarira, umwenda we washubijweho, hanyuma atabwa mu maboko y’abamukubita “kugeza yishyuye ibyo yagombaga byose” (Mat 18:34).Na none hano Yesu aratuburira atubwira ingaruka ziteye ubwoba kandi z’iteka ryose zo kudakunda bene Data nk’uko Imana ibishaka.

Mube abera mu mibonano mpuzabitsina, ntimukabe nk’Abanditsi n’Abafarisayo

(Be Sexually Pure, Unlike the Scribes and Pharisees)

Itegeko rya karindwi ni ryo Yesu yashingiyeho atanga urugero rw’ukuntu abanditsi n’Abafarisayo bakomezaga inyuguti gusa ariko bakirengagiza umwuka w’amategeko. Yesu yashakaga ko abigishwa be barusha abanditsi n’Abafarisayo gukiranuka mu byerekeranye n’ibitsina.

Mwumvise ko byavuzwe ngo, “Ntugasambane”. Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. (Mat. 5:27-30).

Na none urabona ko Yesu akiri ku nsanganyamatsiko ye y’ibanze–Abakiranutsi gusa ni bo bazaragwa ubwami bw’Imana.Na none araburira abantu ngo birinde batazajya muri Gehinomu n’icyo bakora ngo bitazababaho.

Abanditsi n’Abafarisayo ntibashoboraga kwirengagiza itegeko rya karindwi, ubwo rero mu buryo bugaragara inyuma bararyubahirizaga, bagakomeza kuba abizerwa ku bagore babo. Nyamara mu bitekerezo baryamanaga n’abandi bagore. Mu bitekerezo bambikaga ubusa abagore babona mu masoko. Bari abasambanyi mu mutima, bityo bakica umwuka w’itegeko rya karindwi. Ni bangahe bameze batyo mu Itorero muri iki gihe?

Birumvikana ko Imana ishaka ko abantu baba abera mu byerekeye ibitsina. Birumvikana ko niba ari icyaha kuryamana n’umugore wa mugenzi wawe, ni n’icyaha gutekereza uryamanye na we. Ntabwo Yesu yarimo ashyiraho itegeko rikomeye kuruta ibyari bisanzwe bisabwa n’amategeko ya Mose. Itegeko rya cumi ryamaganaga irari ku buryo bugaragara: “Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe” (Kuva 20:17).

Mbese mu bari bateze amatwi Yesu, hari abumvise batsinzwe n’urubanza? Birashoboka. Bakagombye kuba barakoze iki? Bakagombye kuba barahise bihana nk’uko Yesu yategetse. Icyo byaba bisaba cyose, uko igiciro cyaba kingana kose, abanyerari bakagombye guhita barekeraho kugira irari, kuko abararikira bazajya muri Gehinomu.

Mu by’ukuri umuntu wese utekereza neza ntiyakumva ko icyo Yesu yashakaga kuvuga ari uko umuntu ufite irari yakwinogora ijisho cyangwa ngo ikiganza cye agice koko. Umuntu ufite irari yinogoyemo ijisho rimwe, nta kindi gihinduka uretse ko akomeza kuba umunyerari ufite ijisho rimwe! Yesu yashimangiraga cyane akamaro ko kumvira umwuka w’itegeko rya karindwi.Ubugingo buhoraho niho bwari bushingiye.

Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa, ashingiye ku rugero rwa Kristo, azakangurira abayoboke be “gukuraho” ikintu icyo ari cyo cyose cyababera ikigusha. Niba ari umurongo wa televiziyo, uwo murongo ugomba guhagarikwa. Niba ari televiziyo muri rusange, televiziyo igomba gukurwaho. Niba ari ikinyamakuru runaka ubereye umwe mu bafatabuguzi bacyo, iryo fatabuguzi ugomba kurihagarika. Niba ari interineti, igomba guhagarara. Niba ari idirishya rikinguye, rigomba gukingwa. Nta na kimwe muri ibyo kingana no kuzaba muri gehinomu iteka ryose, kandi bitewe n’uko umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa akunda koko umukumbi we, azababwira ukuri kandi abihanangirize ngo birinde nk’uko Yesu yabigenje.

Ubundi buryo bwo Gusambana

(Another Way to Commit Adultery)

Urundi rugero rwa Yesu rukurikiraho rufitanye isano cyane na ruriya tumaze kubona, ari nay o mpamvu wenda ari rwo rukurikiraho. Rugomba gufatwa nk’amagambo yongeweho yo gusobanura neza, ntabwo ari indi ngingo nshya. Ingingo ni, “Ikindi kintu Abafarisayo bakora kingana n’ubusambanyi.”

Kandi byaravuzwe ngo, “Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda”. Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye (Mat 5:31-32).

Uru ni urugero rw’ukuntu abanditsi n’Abafarisayo bagorekaga amategeko y’Imana kugira ngo babone uko bakingira ikibaba imibereho yabo y’ibyaha.

Reka dutekereze Umufarisayo runaka wo mu gihe cya Yesu. Ku rundi ruhande rw’umuhanda atuyeho hari umugore mwiza ararikira uhatuye. Buri munsi iyo amubonye aramwegera akamubwira utugambo tw’ubuhehesi amwishinzaho. Uwo mugore kandi na we arasa n’ugenda amukunda, ibyifuzo bya wa mugabo biragenda bikura. Arifuza kumubona yambaye ubusa, kandi buri gihe amutekereza baryamanye. Oo, icyamuha gusa akamugeraho!

Ariko afite ikibazo. Yarashatse afite umugore, kandi idini rye ribuza ubusambanyi. Ntashaka kwica itegeko rya karindwi (n’ubwo yamaze kuryica buri gihe uko agize irari). Abigenze ate?

Igisubizo kirabonetse! Atandukanye n’umugore bari kumwe, yakwirongorera rya habara ryo mu bitekerezo bye! Ariko se amategeko yemera gutandukana? Umufarisayo mugenzi we akamubwira ati Yego! Hari icyanditswe cyabyo! Gutegeka Kwa Kabiri 24:1 hari icyo havuga cyerekeye guha umugore wawe urwandiko rwo kumusenda igihe umusenze. Gutandukana bigomba kuba byubahirije amategeko bitewe n’ibintu runaka! Ariko se ibyo bintu ni ibihe? Agasoma yitonze icyo Imana yavuze:

Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, maze amwirukane mu nzu ye… (Guteg 24:1).

Ahaaa! Ashobora gusenda umugore we niba hari igiteye isoni yamubonyeho! Kandi yakibonye! Si mwiza nka wa mugore wo hakurya y’umuhanda! (Uru ntabwo ari urugero dupfuye gutanga rwo gushakisha gusa. Dushingiye ku magambo ya Rabbi Hillel, uzwi cyane ku nyigisho zamamaye zivuga ku gutandukana kw’abashakanye mu gihe cya Yesu, avuga ko umugabo yashoboraga gusenda umugore we igihe yabaga yabengutse undi umurusha ubwiza, kuko ibyo byabaga bihinduye umugore we “uteye isoni” kuri we. Rabbi Hillel yanavuze ko umuntu yashoboraga no gusenda umugore amuhoye ko ngo ateka umunyu mwinshi ukabije mu biryo, cyangwa ngo kuko yavuganye n’undi mugabo, cyangwa ngo kuko nta mwana w’umuhungu yamubyariye.)

Nuko rero wa Mufarisayo wacu w’umunyerari agasenda umugore we mu kumuha urwandiko ruteganywa n’amategeko maze vuba cyane agahita ashaka wa mugore uba mu bitekerezo bye. Kandi ibyo akabikora nta mutima umucira urubanza na gato ngo kuko amategeko y’Imana yubahirijwe!

Imyumvire itandukanye

(A Different View)

Birumvikana ko Imana yo ibibona ukundi. Ntabwo yigeze ivuga icyo”giteye isoni” kiri mu Guteg 24:1-4 mu by’ukuri icyo ari cyo, cyangwa se ngo ivuge niba iyo ari impamvu yemewe yo gutandukana kw’abashakanye. Mu by’ukuri icyo gice cy’Ibyanditswe ntacyo kivuga ku byerekeye kuvuga ko gutandukana byemewe cyangwa bitemewe. Harimo gusa ko bitemewe ko umugore umaze gusendwa kabiri cyangwa rimwe yongera gushakana n’umugabo we wa mbere. Kuvuga ko hagomba kubaho “igiteye isoni” mu maso y’umugabo, kugira ngo yemererwe gusenda umugore we, ibyo ni ugushaka kuvugisha ku ngufu Ibyanditswe icyo bitavuga.

Ibyo ari byo byose ku Mana, wa mugabo navuze haruguru ntaho atandukaniye n’umusambanyi. Yishe itegeko rya karindwi. Mu by’ukuri icyaha cye kinarushije uburemere iby’abandi basambanyi basanzwe, kuko we ari “umusambanyi incuro ebyiri.” Mu buhe buryo? Ubwa mbere, ubwe yasambanye. Yesu hanyuma yaje kuvuga ati, “Umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye” (Mat 19:9).

Ubwa kabiri, bitewe n’uko wa mugore we yasenze agomba kujya kwishakira undi mugabo babana, mu maso y’Imana ni nk’aho uyu Mufarisayo yohereje umugore we ku ngufu kujya kuryamana n’undi mugabo. Bityo rero n’ubwo “busambanyi” bw’umugore we buramubarwaho.[5] Yesu yaravuze ati, “Umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusamabana, aba amuteye gusambana” (Mat 5:32).

Yesu ashobora no kubara wa Mufarisayo ho kuba “umusambanyi incuro eshatu” niba uko yavuze ati , “kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye” (Mat. 5:32), bisobanura ko Imana ibara kuri uwo Mufarisayo “ubusambanyi” bw’umugabo urongoye umugore we wa mbere yasenze.[6]

Iki cyari ikibazo gihagurukije impaka nyinshi mu gihe cya Yesu, nk’uko dusoma ahandi Abafarisayo bamubaza iki kibazo ngo, “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?” (Mat 19:3). Ikibazo cyabo kiragaragaza uko imitima yabo imeze. Biragaragara ko bamwe muri bo bashakaga kwizera ko amategeko yemera ko umuntu yasenda umugore bitewe n’impamvu iyo ari yo yose.

Ahangaha ngomba kongeraho ko biteye isoni kubona hari abakristo bajya bafata ibi byanditswe byerekeye gusenda, bakabisobanura mu buryo bugoramye, ugasanga barabohesha abana b’Imana ingoyi zikomeye. Yesu ntiyavugaga umukristo watandukanye n’uwo bashakanye atarakizwa, hanyuma amaze gukizwa agahura n’umuntu mwiza yishimiye na we ukunda Kristo bagashakana. Ibyo si ubusambanyi. Niba ari byo Yesu yashakaga kuvuga, twese rero tugomba guhindura ubutumwa tuvuga, kuko ubwo ntabwo ibyaha byose byaba bibabarirwa. Ubwo noneho reka dutangire kujya tubwiriza tuti, “Yesu yaragupfiriye, kandi niwihana ukamwizera, ibyaha byawe byose ushobora kubibabarirwa. Ariko niba waratandukanye n’uwo mwashakanye, uramenye utazongera gushaka nubikora uzaba ugiye kubaho ubuzima bw’ubusambanyi, kandi Bibiliya abasambanyi bazajya mu muriro. Kandi niba wari waratandukanye n’uwo mwashakanye hanyuma ukongera ugashaka, mbere y’uko uza kuri Kristo ugomba kongera ugakora ikindi cyaha ugatandukana n’uwo muri kumwe ubu. Naho ubundi uzakomeza kubaho mu busambanyi, kandi abasambanyi ntibakijijwe.”[7] Mbese ubwo ni ubutumwa bwiza?[8]

Ube umunyakuri, ntukabe nk’abanditsi n’Abafarisayo

(Be Honest, Unlike the Scribes and Pharisees)

Urugero rwa gatatu Yesu yatanze rw’imyitwarire yo kudakiranuka no gukoresha nabi Ibyanditswe kw’abanditsi n’Abafarisayo rwerekeye ku itegeko ry’Imana ryo kuvuga ukuri. Abanditsi n’Abafarisayo bari barahimbye uburyo bw’amayeri bwo kubeshya. Matayo 23:16-22 hatwereka ko bumvaga ko badahatirwa gusohoza indahiro barahiriye ku rusengero, ku gicaniro cyangwa ku ijuru. Ariko iyo barahiriraga ku izahabu yo mu rusengero, ku gitambo kiri ku gicaniro, cyangwa ku Mana yo mu ijuru, ubwo ngo ni ho babaga bahatirwa kubahiriza indahiro barahiye! Ibyo ni nk’umwana wumva ko yemerewe kutavuga ukuri igihe asobekeranije intoki ze mu mugongo. Yesu ashaka ko abigishwa be bavuga ukuri.

Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo, “Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.” Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, n’aho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana,cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye. Kandi ntukarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze. Ahubwo ijambo ryanyu ribe, “Yee, yee” cyangwa “Oya, oya”; ibirenze ibyo bituruka ku Mubi (Mat 5:33-37).

Itegeko ry’Imana ry’umwimerere ku byerekeye indahiro ntacyo ryavugaga ku kintu runaka ugomba kurahiriraho. Icyo Imana yashakaga ku bantu bayo ni uko bavuga ukuri igihe cyose, ku buryo bitaba ngombwa kurahira na rimwe.

Nta cyaha kiri mu kurahira, kuko indahiro ni umuhigo gusa cyangwa isezerano umuntu asezerana. Mu by’ukuri indahiro yo kumvira Imana ni nziza cyane. Agakiza gatangirana no kurahira kuzakurikira Yesu. Ariko iyo umuntu arinze kurahirira ku kindi kintu kugira ngo yemeze abandi kumwizera, ni ikimenyetso kigaragaza neza ko ubusanzwe abeshya. Abantu basanzwe bavuga ukuri iteka, nta na rimwe bakenera kurahira. Nyamara amatorero menshi muri iki gihe yuzuye abanyabinyoma, kandi abakozi b’Imana ni bo kenshi na kenshi bari ku isonga mu kuriganya no kwishushanya.

Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa aba ikitegererezo cyo kugendera mu kuri kandi yigisha abigishwa be kuvugisha ukuri iteka. Aba asobanukiwe neza ko Yohana yaburiye abantu ko abanyabinyoma bose bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku (reba Ibyah. 21:8).

Ntukihōrere nk’uko Abanditsi n’Abafarisayo babigenza

(Don’t Take Revenge, as do the Scribes and Pharisees)

Ikindi kintu ku rutonde rw’ibyababazaga Yesu ni ukuntu Abafarisayo bari baragoretse umurongo uzwi cyane mu Isezerano rya Kera.Ibyo byanditswe twari twabivuzeho mu gice kivuga ku buryo bwo gusobanura Bibiliya.

Mwumvise ko byavuzwe ngo, “Ijisho rihōrerwe irindi n’iryinyo rihōrerwe irindi.” Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi; ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso, umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n’umwitero, ugutegeka kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri.Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo” (Matt. 5:38-42).

Amategeko ya Mose yavugaga ko umuntu uhamwe mu rukiko n’icyaha cyo gukomeretsa undi muntu, igihano cye kigomba kungana n’ibibazo yateje. Igihe yakubise umuntu akamukura iryinyo, mu gushyiro mu gaciro n’ubutabera bwose, na we iryinyo rye ryagombaga gukurwa. Iri tegeko ryashyiriweho kugira ngo ubutabera bwubahirizwe ku birego byagiye mu nkiko ku byaha bikomeye. Imana yashyizeho uburyo bw’inkiko n’abacamanza kugira ngo ibyaha bihanwe, ubutabera buboneke, kandi kugira ngo ntihabeho kwihōrera. Kandi Imana itegeka abacamanza kudaca urwa kibera cyangwa ngo babogame igihe baca imanza. Bagombaga guhōrera “ijisho irindi n’iryinyo irindi.” Ariko ayo magambo n’iryo tegeko iteka bigaragara mu bice by’Ibyanditswe bijyanye n’ubutabera mu nkiko.

Na none, nyamara, iri tegeko abanditsi n’Abafarisayo bari bararigoretse, barihinduramo yuko umuntu kwihōrera ari ari ikintu gitunganye cyategetswe n’Imana. Urebye bari barashyizeho politike yo “kutababarira na busa” (“zero tolerance”), bagashaka kwihōrera no ku kantu gato cyane ko kwihanganirwa.

Nyamara Imana iteka yakomeje gushaka ko abantu bayo baba intungane. Kwihōrera ni ikintu yamaganye mu buryo busesuye (reba Guteg. 32:35). Isezerano rya Kera ryigishaga ko umuntu agomba kugirira neza abanzi be (reba Kuva 23:4-5; Imig. 25:21-22). Yesu yashyigikiye iryo hame abwira abigishwa be guhindura undi musaya no kujya mu gikingi cya kabiri mu gihe basagariwe n’abantu babi. Igihe baduhemukiye, Imana ishaka tugira imbabazi, inabi tukayitūra ineza.

Ariko se Yesu ashaka ko tureka abantu bakatugenza uko bashaka, ubuzima bwacu bakabwangiza uko babyifuza? Mbese ni icyaha kujyana umupagani mu rukiko, dushaka ubutabera igihe twarenganyijwe? Oya. Yesu ntiyavugaga ku byerekeye kurenganurwa mu nkiko igihe twakorewe ibyaha bikomeye, ahubwo yavugaga ku byerekeye kwihōrera ubwacu igihe ari n’icyaha cyoroheje badukoreye. Urabona ko Yesu atavuze ngo ujye utega n’ijosi igihe umuntu amaze kugutera inkota mu mugongo. Ntiyavuze ngo ugutegetse kumuha imodoka ujye umuha n’inzu wari utuyemo. Yesu icyo yatubwiraga gusa ni ukugaragaza kwihangana n’imbabazi cyane mu dukosa batugirira mu buzima bwa buri munsi n’ibibazo duhura na byo mu kubana n’abantu bikunda. Ashaka ko tugira neza kurusha uko abantu bikunda babidukekagaho. Abanditsi n’Abafarisayo ntabwo bigeze bagera kuri urwo rwego na gato.

Kuki abantu benshi bitwa abakristo bababazwa n’ubusa? Kuki barakazwa vuba n’akantu gato incuro cumi ugereranyije no gukubitwa urushyi ku itama? Mbese abo bantu barakijijwe? Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa aba ikitegererezo mu gutega undi musaya kandi akigisha n’abigishwa be kugenza batyo.

Ntimukange abanzi banyu nk’uko abanditsi n’Abafarisayo bagira

(Don’t Hate Your Enemies, as do the Scribes and Pharisees)

Nuko hanyuma Yesu avuga irindi tegeko ry’Imana abanditsi n’Abafarisayo bari baragoretse kugira ngo babone uko basohoza iby’imitima yabo yuzuye urwango ishaka.

Mwumvise ko byavuzwe ngo, “Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.” Ariko jyeweho ndababwira nti, mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranutsi n’abakiranirwa abavubira imvura.Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki?Mbese abapagani na bo ntibagira batyo? Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka (Mat 5:43-48).

Mu Isezerano rya Kera, Imana yaravuze iti, “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Lewi 19:18), ariko abanditsi n’Abafarisayo bari barashyizeho indi nsobanuro ivuga ko mugenzi wawe ari umuntu ugukunda gusa. Abandi bose bakaba ari abanzi, kandi kuko Imana yavuze ko dukunda bagenzi bacu gusa, ubwo birumvikana ko bikwiriye kwanga abanzi bacu. Nyamara Yesu we, avuga ko icyo atari cyo Imana yari igamije.

Nyuma Yesu yaje kwigisha mu nkuru y’umusamariya mwiza ko tugomba kumva ko buri muntu wese ari mugenzi wacu.[9] Imana ishaka ko dukunda buri wese, ndetse n’abanzi bacu. Urwo ni rwo rwego Imana ishakamo abana bayo, urwego na yo ubwayo ibamo. Itanga imvura n’izuba bikuza imyaka, kandi ntibiha abantu beza gusa, ahubwo n’ababi irabaha. Ugomba gukurikiza urugero rwayo, tukagirira neza n’abantu batabikwiye. Iyo tugenje dutyo, byerekana ko turi “abana ba Data wo mu ijuru” (Mat 5:45). Abantu bavutse bwa kabiri nyakuri bagenza nka Se.

Urukundo Imana ishaka ko dukuda abanzi bacu si amarangamutima cyangwa gushyigikira ububi bwabo. Imana ntidusaba ko tugomba kuzura ibinezaneza igihe tubonye abaturwanya. Ntabwo itubwira kuvuga ibitari byo, ngo tuvuge ko abanzi bacu aria bantu beza bihebuje. Ariko icyo idushakaho ni ukubagirira imbabazi, tugakora n’ibikorwa bibyerekana, nibura mu kubaramutsa no kubasengera.

Urabona ko aha na none Yesu agishimangira ya nsanganyamatsiko ye y’ibanze–Abakiranutsi gusa ni bo bazaragwa ubwami bw’Imana. Yabwiye abigishwa be ko nibakunda ababakunda gusa, bazaba ntacyo barusha abapagani n’abakoresha ikoro, abo kandi bari abantu buri Muyuda wese yashoboraga kwemeza ko byanze bikunze bazajya muri gehinomu. Bwari ubundi buryo bwo kuvuga ko abantu bakunda ababakunda gusa bazajya mu muriro wa gehinomu.

Ukore ibyiza ubitewe n’impamvu nziza, ntukamere nk’Abanditsi n’Abafarisayo

(Do Good for the Right Motives, Unlike the Scribes and Pharisees)

Ntabwo Yesu ashaka ko abayoboke be bakiranuka gusa, ahubwo ashaka ko bakiranuka ariko bitewe n’impamvu nyazo. Birashoboka cyane ko wakumvira amategeko y’Imana nyamara ukanga ntuyinezeze bitewe n’uko utabitewe n’impamvu nziza. Yesu yaciriye abanditsi n’Abafarisayo ho iteka kuko ibyiza byabo babikoreraga gushaka gushimwa n’abantu gusa nta kindi (reba Mat 23:5). Ashaka ko abigishwa be batamera batyo.

Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira[Abari bateze Yesu amatwi bari bazi neza abo yarimo kuvuga] ngo zishimwe n’abantu.Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.Ahubwo wehoho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora, ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye.Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. (Mat 6:1-4).

Yesu yashakaga ko abyoboke be bafasha abake. Amategeko yarabitegekaga (reba Kuva 23:11; Lewi 19:10; 23:22; 25:35; Guteg. 15:7-11), ariko abanditsi n’Abafarisayo barabikoraga biherekejwe n’impanda bavuzaga bahamagarira abakene kuza guhabwa imfashanyo mu ruhame. Nyamara se ni abakristo bangahe batajya bagira akantu na gato baha abakene? Nta no kurushya bagera ku rugero rwo kugeraho ngo bibaze impamvu ibatera gufasha abakene.Niba se abanditsi n’Abafarisayo baravuzaga impanda mu gufasha abakene barabiterwaga n’ubwirasi bwabo kugira ngo bigaragaze, abakristo b’iki gihe bo ni iki kibatera kwirengagiza uburenganzira bw’abakene? Mu bijyanye n’ibyo se, umuntu yavuga ko gukiranuka kwabo kuruta ukw’Abafarisayo?

Pawulo na we yunganira ayo magambo mu 1 Abakorinto 3:10-15 ati, dushobora gukora ibyiza tubitewe n’impamvu zitari nziza. Iyo impamvu zidutera gukora neza zidatunganye, imirimo yacu myiza ntabwo izabona ingororano.Pawulo yavuze ko umuntu ashobora no kubwiriza ubutumwa nyamara bidatewe n’impamvu nziza (reba Fili 1:15-17). Nk’uko Yesu yategetse, uburyo bwiza bwo kumenya ko gutanga kwacu gusunitswe n’impamvu zitunganye ni ugutanga mu ibanga mu buryo bushoboka bwose, nta kureka ngo ukuboko kw’ibumoso kumenye icyo ukw’iburyo gukora. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa yigisha abayoboke be guha abakene (niba bafite ubushobozi), kandi na we agakora ibyo yigisha.

Kwiyiriza ubusa no gusenga ku bw’impamvu nyazo

(Prayer and Fasting for the Right Reasons)

Yesu kandi yashakaga ko abayoboke be basenga bakiyiriza n’ubusa, kandi ibyo bakabikora, atari ukugira ngo biyerekane, ahubwo bakabikorera ku bwo gushimisha Se. Bitabaye ibyo ntaho baba batandukaniye na ba banditsi n’Abafarisayo bagana gehinomu, biyirizaga ubusa bagasenga ari ukugira gusa ngo bashimwe n’abantu, ingororano y’igihe gito cyane. Yesu yahuguye abayoboke be ati:

Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe [Abari bateze amatwi Yesu bumvaga neza abo avuga abo ari bo]. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye.Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukamere nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa[Aha na none abari bateze amatwi Yesu bumvaga neza abo avuga abo ari bo].Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa, keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera (Mat 6:5-6, 16-18).

Ni abakristo bangahe ubuzima bwabo bwo gusenga busa n’ubutabaho ndetse batarigera biyiriza ubusa na rimwe?[10] Urebye ibyo se, gukiranuka kwabo guhuriye he n’ukw’abanditsi n’Abafarisayo bo babikoraga byombi (n’ubwo byabaga bitewe n’impamvu mbi)?

Ibindi ku byerekeye Gusenga no Kubabarira

(A Digression Regarding Prayer and Forgiveness)

Akiri kuri icyo cyo gusenga, Yesu yongeyeho aha abigishwa be amabwiriza y’uburyo bagomba gusengamo. Yesu ashaka ko dusenga mu buryo tutatuka Se duhakana, mu misengere yacu, ibyo ubwe yahishuye kuri We. Urugero, ubwo Imana izi ibyo dukeneye tutaranabiyisaba (Izi byose), nta mpamvu yo gukoresha amagambo atagize icyo avuze tuyasubiramo hato na hato igihe dusenga:

Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba (Mat 6:7-8).

Mu by’ukuri, uburyo dusenga bigaragaza aho tugeza mu kumenya Imana.Abayizi nk’uko Ijambo ryayo riyigaragaza basenga basaba ngo ubushake bwayo bukorwe kandi ihabwe icyubahiro. Icyo bifuza kurusha ibindi ni ukuba abera, bakayishimisha rwose. Ibi bigaragara mu isengesho ry’ikitegererezo Yesu yatanze, iryo dukunze kwita isengesho ry’Umwami, riri mu mabwiriza akurikira Yesu yahaye abigishwa be. Rigaragaza ibyo ashaka ko dushyira imbere n’uburyo ashaka ko dusengamo:[11]

Nuko musenge mutya muti: “Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe. Ubwami bwawe buze.Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko bibaho mu ijuru.Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi” (Mat 6:9-11).

Ikintu cyakagombye gushishikaza abayoboke ba Kristo mbere na mbere ni uko izina ry’Imana rihabwa ikuzo, rikubahwa, rigashyirwa hejuru, kandi rigafatwa nk’iryera.

Birumvikana ko umuntu usenga ngo izina ry’Imana ryubahwe, yakagombye ubwe kuba akiranuka, akubahisha izina ry’Imana. Bitabaye ibyo byaba ari uburyarya. Bityo rero iri sengesho ryerekana ko twifuza ko abandi bagandukira Imana nk’uko natwe tuyigandukira.

Icya kabiri gisabwa muri iri sengesho na cyo gisa n’icyo cya mbere: “Ubwami bwawe buze.” Icyo gitekerezo cy’ubwami kirashaka kuvuga ko hari Umwami uganje mu bwami bwe. Umukristo w’umwigishwa yifuza cyane kubona Umwami we, wa wundi utegeka ubugingo bwe, ugenga isi yose. Oo, icyampa abantu bose bagapfukamira Umwami Yesu bakamwizera bakamwumvira!

Icya gatatu gitera mu ry’icya mbere n’icya kabiri: “Ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko bibaho mu ijuru.” Na none, ni buryo ki dushobora gusenga iryo sengesho tubikuye ku mutima kandi twebwe ubwacu tudakora ibyo Imana ishaka? Umwigishwa nyawe wa yifuza ko ibyo Imana ishaka byakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru–neza kandi mu buryo bunonosoye.

Kubahwa kw’izina ry’Imana, gukorwa kw’ibyo ishaka, no kuza k’ubwami bwayo,byakagombye kuba ari byo by’ingenzi kuri twe kurusha kubona ibyo kurya bidutunga, “ibyo kurya byacu bya buri munsi.” Icya kane gisabwa cyashyizwe ku mwanya wa kane kubw’impamvu. Ubwacyo kigaragaza uburyo bukwiriye bwo gukurikiranya ibintu uko birutana mu kuba iby’ibanze, kandi nta kintu gisa no kurarikira cyangwa gukurura wishyira cyumvikanamo na gato.Abigishwa ba Kristo bakorera Imana ntabwo bakorera mamoni.Ntabwo intego yabo ari ukugwiza ubutunzi bw’isi.

Reka nongereho yuko iki cyifuzo cya kane gisa n’icyerekana ko ubu buryo bwo gusenga ari bwo bukwiriye gukurikizwa buri munsi, uko umunsi utangiye.

Iryo sengesho ry’ikitegererezo rirakomeza

(The Model Prayer Continues)

Mbese abigishwa ba Kristo bajya bakora ibyaha? Bisa nk’aho rimwe na rimwe babikora, kuko Yesu yabigishije gusaba imbabazi z’ibyaha byabo.

“Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.Ntuduhāne mu bitwoshya,ahubwo udukize umubi.Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, none n’iteka ryose.Amen.”Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azababarira namwe. Ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu (Mat. 6:12-15).

Abigishwa ba Yesu basobanukirwa neza ko kutumvira kwabo bibabaza Imana, kandi igihe bakoze icyaha, bumva bibateye isoni. Bifuza ko icyo kizinga cyakurwaho, kandi Se wo mu ijuru wuzuye ubuntu yishimira rwose kubababarira. Ariko bagomba gusaba imbabazi, ari cyo cya gatanu gisabwa muri iri sengesho ry’Umwami.

Kubabarirwa kwabo nyamara,gushingiye ku buryo bababarira abandi. Bitewe n’uko na bo bababariwe byinshi cyane, bagomba kubabarira umuntu wese ubasabye imbabazi (no gukunda kandi no gushakisha uko bakwiyunga n’abatazibasabye). Nibanga kubababarira, Imana na yo ntizabababarira.

Icya gatandatu gisabwa ari na cyo cya nyuma, na cyo kigaragaza ko umwigishwa nyakuri agomba kuba akiranuka: “Ntuduhāne mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi [cyangwa ‘wa mubi’].” Umwigishwa nyakuri aba yifuza kwera no gukiranuka cyane ku buryo asaba Imana ngo ntimureke ngo ajye mu bintu byamwoshya bikaba byamutera gutsindwa.Na none kandi agasaba Imana ngo imukize ibibi byashaka kumwizingiraho.Nta gushidikanya ko iri ari isengesho rikomeye umuntu yasenga mu ntangirro za buri munsi, mbere y’uko tujya mu isi yuzuye ibibi n’amoshya menshi. Kandi nta gushidikanya ko Imana igomba gusubiza iri sengesho ubwayo yatubwiye gusenga!

Abazi Imana bumva neza impamvu ibi bintu byose uko ari bitandatu bisabwa muri iri sengesho bikwiriye.Impamvu igaragarira mu gace karyo gasoza: “Kuko [cyangwa bitewe n’uko] ubwami, n’ubushobozi, n’icyubahiro, ari ibyawe none n’iteka ryose” (Mat. 6:13). Imana ni Umwami ukomeye utegeka ubwami bwe turimo nk’abagaragu be.Ashobora byose, nta muntu n’umwe wagatinyutse kurwanya ubushake bwe.Azahorana icyubahiro cyose iteka ryose.Akwiriye kubahwa.

Mbese ni iyihe nsanganyamatsiko yiganje cyane muri iri sengesho ry’Umwami?Kwera no gukiranuka. Abigishwa ba Kristo bifuza cyane ko izina ry’Imana ryubahwa, ko ubutegetsi bwayo bukwira isi yose, kandi ko ibyo ishaka bikorwa neza hose.Kandi ibyo bibarutira cyane n’ibyo kurya byabo bya buri munsi.Bifuza kuyinezeza, kandi mu gihe bibananiye, bayoisaba imbabazi. Nk’abantu bababariwe, na bo bababarira abandi.Bifuza cyane gukiranuka rwose, ku buryo bifuza kwirinda amoshya, kuko amoshya yatuma batsindwa bakagwa mu byaha. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa yigisha ibi bintu abigishwa be.

Umwigishwa n’ubutunzi bwe bw’iby’isi

(The Disciple and His Material Possessions)

Ingingo ikurikiyeho muri ya nyigisho yo ku musozi ishobora guhungabanya cyane Abakristo usanga icyo bashyize imbere mu buzima bwabo ari ukwigwizaho ubutunzi bw’iby’isi:

Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, kandi abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n’umutima wawe uzaba.Itabaza ry’umubiri ni ijisho.Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uzaba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!Ntawe ucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi.Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi (Mat. 6:19-24).

Yesu yategetse ko tutibikira ubutunzi mu isi. None se “ubutunzi”bugizwe n’iki ? Ubusanzwe ubutunzi bubikwa mu masanduku yabugenewe, akabikwa ahantu hiherereye, nta na rimwe bwigera bukoreshwa ibintu bisanzwe. Yesu yabusobanuye nk’ikintu gishobora gukurura inyenzi, ingese n’abajura.Ubundi buryo bwo kubusobanura bwaba, “ibintu bitari ngombwa cyane.” Inyenzi zirya ibiri hirya kure ku kibambasi mu kabati kabikwamo imyenda, ntabwo zirya imyenda dukunda kwambara kenshi. Ingese zangiza ibintu tudakunda gukoresha cyane. Mu bihugu biteye imbere cyane, ibyo abajura bakunze kwiba cyane, usanga mu by’ukuri ari ibintu abantu badakeneye cyane: imitāko, ibyo abantu bambara by’umurimbo nk’imikufi n’ibindi byo kwambara mu ijosi cyangwa ku maboko, n’ubutunzi bubitswe bushobora gutangwaho ingwati.

Abigishwa nyakuri baba “bararekuye ubutunzi bwabo bwose” (reba Luka 14:33). Baba ari ibisonga gusa byabikijwe amafaranga y’Imana ngo biyacunge, ubwo rero buri cyemezo cyo kugira ifaranga rikoreshwa kiba ari icyemezo cy’umwuka. Ibyo dukoresha amafaranga yacu bigaragaza ufite ubutware ku bugingo bwacu.Igihe dukomeza kurundanya “ubutunzi,” tukangiza amafaranga tugura ibitari ngombwa, tuba twerekana ko Yesu atadufiteho ubutware, kuko iyo aba yari abudufiteho, twagakoresheje neza amafaranga yatubikije dukora ibyiza kurushaho.

Ibyo byiza kurushaho ni ibihe?Yesu adutegeka kwibikira ubutunzi mu ijuru.Mbese ibyo bishoboka bite? Arabitubwira mu Butumwa bwiza bwa Luka: “Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu.Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone” (Luka 12:33).

Mu gutanga amafaranga yo gufasha abakene no gukwiza ubutumwa, tuba twibikira ubutunzi mu ijuru.Yesu aratubwira gufata ibintu bita agaciro byanze bikunze, ndetse kugera aho bitakigira n’icyo bimaze, tukabishora mu kintu kitazigera gita agaciro na rimwe. Ibyo ni byo umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa akora, kandi akigisha abigishwa be kugenza batyo.

Ijisho Ribi

(The Bad Eye)

Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga umuntu ufite ijisho rireba neza maze umubiri we wose ukaba umurikiwe, n’umuntu w’ijisho ribi maze umubiri we wose ukaba ufite umwijima?Ayo magambo ye agomba kuba hari icyo ahuriyeho n’amafaranga n’imitungo, kuko ibyo ni byo yavugagaho mbere yaho na nyuma yaho.

Ijambo ry’ikigiriki ryasobanuwe ngo “ribi” muri 6:23 ni ryo jambo ryasobanuwe muri Matayo 20:15 ngo “igitsure/ijisho ry’ishyari ” (“envious”).Aho tuhabona umuntu nyir’uruzabibu wabwiye umukozi we ati, “Urandeba igitsure kuko ngize ubuntu?” Birumvikana ko ijisho ridashobora kuba irinyeshyari ubwaryo. Ubwo rero iyo mvugo ngo ijisho “ry’ishyari/igitsure (cyangwa ribi) ” isobanura umuntu ufite ubugūgu no kugundira ibintu. Ibi bidufasha kumva neza kurushaho ibyo Kristo yashakaga kuvuga muri Matayo 6:22-23.

Umuntu w’ijisho ribona neza bishaka kuvuga umuntu w’umutima uboneye, ureka umucyo w’ukuri ukamwijiramo.Nuko bityo agakorera Imana kandi ubutunzi bwe ntabubike mu isi, ahubwo akabubika mu ijuru aho umutima we uri.Umuntu w’ijisho ribi akingiranira hanze umucyo w’ukuri hanze ntawemerere kumwinjiramo, kuko aba yibwira ko yamaze kumenya ukuri, nuko akuzura umwijima yizera ibinyoma. Ubutunzi bwe abubika mu isi aho umutima we uri.Yibwira ko intego y’ubuzima bwe ari ukwinezeza. Amafaranga ni imana ye.Ntabwo ari mu kujya mu ijuru.

Bivuga iki kugira amafaranga ho imana yawe? Bivuga ko amafaranga yafashe umwanya wagombaga kugirwaho uburenganzira n’Imana gusa mu mutima wawe. Amafaranga ni yo ayoboye ubugingo bwawe. Ni yo atwara imbaraga zawe, ibitekerezo byawe n’igihe cyawe. Ni yo sōko yawe nkuru y’ibyishimo byawe. Urayakunda.[12] Iyo ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko kurarikira ari cyo kimwe no gusenga ibigirwamana, akavuga ko nta muntu urarikira ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana (reba Ef. 5:5; Kolo 3:5-6).

Imana ishaka kugenga ubugingo bwacu n’amafaranga akabishaka, kandi Yesu yavuze ko tutakorera Imana ngo dukorere n’amafaranga. Na none turabona ko Yesu agumye mu nsanganyamatsiko ye yatangiranye–Abakiranutsi gusa ni bo bazaragwa ubwami bw’Imana. Yasobanuye neza ko abantu buzuye umwijima, abo imana yabo ari amafaranga, abo imitima yabo iri mu isi kandi bikusanyaho ubutunzi bw’isi, batari mu nzira ifunganye ijyana mu bugingo.

Umukene urarikira

(The Covetous Poor)

Kwitwararika iby’isi ntibiba bibi gusa igihe ibyo bintu ari ibintu by’igiciro.Umuntu ashobora guhangayikishwa mu mafuti n’ibintu bisanzwe cyane by’ibanze umuntu akenera mu buzima.Yesu arakomeza ati:

Ni cyo gitumye [ni ukuvuga ngo nshingiye ku byo maze kubabwira] mbabwira nti, ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti, ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti,”Tuzanywa iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro?Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? None se ikibiganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?Nuko ntimukiganyire mugira ngo,”Tuzarya iki?” cyangwa ngo “Tuzanywa iki?” cyangwa ngo “Tuzambara iki?” Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo.Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo (Matt. 6:25-34).

Abasomyi benshi b’iki gitabo ntibazashobora kumva abo Yesu yabwiraga. Mbese ni ryari waba uheruka guhangayikira ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa cyangwa imyambaro?

Nyamara nta gushidikanya ko aya magambo ya Yesu atureba twese. Niba ari icyaha guhangayikishwa n’ibintu bikenewe cyane by’ibanze mu buzima, ni icyaha kingana iki noneho guhangayikishwa n’ibintu bidakenewe cyane bitari iby’ibanze? Yesu ashaka ko abigishwa be bibanda mbere na mbere ku bintu bibiri: ubwami bwe no gukiranuka kwe. Iyo umuntu witwa umukristo adashobora kubona ubushobozi bwo gutanga icyacumi (nongereho ko ari itegeko ryo mu Isezerano rya Kera), ariko agashobora kubona ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi bitari iby’ibanze mu buzima, mbese aba abaho ku rwego Kristo amushakaho rwo kubanza mbere na mbere gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo?Igisubizo kirumvikana.

Ntukabe umuntu uhīga amakosa

(Don’t be a Fault-Finder)

Andi mategeko Yesu yahaye abayoboke be yerekeranye n’ibyaha byo gucira abandi imanza no kubashakishaho ibyaha:

Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene So, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene So uti, “Henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe,” kandi ugifite umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene So (Mat. 7:1-5).

Nubwo Yesu atadomye agatoki neza ngo ashinje Abafarisayo mu buryo butaziguye cyangwa buziguye muri aya magambo, nta gushidikanya ko bari bafite iki cyaha; bamubonagamo amakosa!

Ni iki mu by’ukuri Yesu yashakaga kuvuga yihanangiriza kudacira abandi urubanza?

Reka tubanze tuvuge icyo atashatse kuvuga. Ntabwo yashatse kuvuga yuko tutagomba gushishoza ngo tumenye abantu uko bateye mu kwitegereza ibikorwa byabo. Ibyo birasobanutse neza. Nyuma y’ayo magambo ako kanya, Yesu aha abigishwa be amabwiriza ababwira ko batagomba kujugunyira imaragarita zabo ingurube, cyangwa ngo ibyera babihe imbwa (reba 7:6).Yavugaga mu buryo bwo kugereranya, avuga abantu b’imiterere runaka, akabita ingurube n’imbwa, abantu batamenya agaciro k’ibintu byejejwe, “imaragarita,” bahawe. Biragaragara ko ari abantu badakijijwe. Kandi birumvikana ko ari ngombwa ko duca urubanza tukamenya niba abantu duhuye na bo ari ingurube cyangwa imbwa, niba tugomba koko gukurikiza iri itegeko.

Kandi nyuma yaho gato na none, Yesu abwira abayoboke be uburyo bwo gushishoza/guca urubanza ukamenya abigisha b’ibinyoma, “amasega yambaye uruhu rw’intama” (reba 7:15), ubamenya usuzumye imbuto zabo. Ikigaragara neza ni uko niba dushaka kumvira amabwiriza ya Yesu, tugomba gushishoza tugaca urubanza ku myitwarire y’abantu.

Mu buryo busa n’ubwo Pawulo yabwiye abizera b’Abakorinto ati:

Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we (1 Kor. 5:11).

Kugira ngo twumvire iri bwirizwa,bidusaba kwitegereza imibereho y’abantu hanyuma tugaca urubanza dushingiye ku byo tubona.

Intumwa Yohana na we atubwira ko dushobora kumenya umuntu w’Imana n’uwa Satani. Iyo urebye imyifatire y’abantu, ukijijwe n’udakijijwe baragaragara cyane (reba 1 Yohana 3:10).

Ubwo ibi byose bimeze gutyo rero, gushishoza ukamenya imitere y’umuntu ushingiye ku kwitegereza imikorere ye ugaca urubanza ugahamya ko ari uw’Imana cyangwa ari uwa satani ntabwo ari cyo cyaha Kristo yihanangirizaga abantu ngo birinde. None se ni iki Yesu yashakaga kuvuga?

Wibuke ko Yesu yavugaga ku byerekeye gushakisha udukosa duto, akatsi, kuri mwene So (urabona ko Yesu yakoresheje ijambo mwene So incuro eshatu muri iki gice). Yesu ntiyatwihanangirizaga kudacira urubanza abantu tuvuga ngo ntibakijijwe igihe twitegereje ibyaha byabo babamo bigaragara cyane (nk’uko ahita abiduhamo amabwiriza muri iyi nyigisho yo ku musozi).Ahubwo aya ni amabwiriza y’ukuntu Abakristo bagomba gufata Abakristo bene Se. Ntibakwiye kujya bashakanamo udukosa, cyane cyane igihe na bo ubwabo batireba ngo babone amakosa yabo manini arenze utwo duto.Muri icyo gihe bagaragara nk’indyarya. Nk’uko Yesu yigeze kubwira indyarya z’abacamanza zari zateranye ari nyinshi ati,”Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye” (Yohana 8:7).

Intumwa Yakobo, usanga urwandiko rwe rusa na ya nyigisho yo ku musozi ya Yesu, nawe yaranditse ati, “Ntimwitotomberane bene Data, mudacirwaho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi” (Yak. 5:9). Ahari ibi hari icyo bidufasha kumva mu byo Yesu yihanangirizagamo abantu–gushaka amakosa kuri mwene So w’umukristo wamara kuyabona ukihutira kujya kuyatangaza hose, witotombera mwene So. Ibi ni byo byaha byiganje cyane mu Itorero, kandi abakora bene ibyo bishyira mu kāga ko gucirwaho iteka. Iyo tuvuga mwene Data w’umwizera, tukagaragariza abandi amakosa ye, tuba twice itegeko rikomeye cyane, kuko twebwe tutakwifuza ko hari uwatuvuga nabi tudahari.

Dushobora kwegera mu buryo bw’urukundo mwene Data tukavugana na we ku makosa ye, ariko ibyo tukabikora mu buryo buzira uburyarya, ni ukuvuga igihe natwe tudafite ayo makosa (cyangwa tunamurusha) nk’ayo mwene Data tugiye kuganiriza ashinjwa. Nyamara na none ibi kubikora ku muntu udakijijwe ni uguta igihe cyane; ari na cyo kivugwa mu murongo ukurikiraho. Yesu yaravuze ati,

Ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa,kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya (Mat 7:6).

Mu migani na ho havuga kimwe n’ibyo ngo, “Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga, ariko nuhana umunyabwenge azagukunda” (Imig. 9:8). Ikindi gihe Yesu yabwiye abigishwa be ngo bajye bakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo abantu banze kumva ubutumwa bwiza. Igihe wamaze kumenya “imbwa” uzimenyeye ku kudakunda ukuri, Imana ntijya ishaka ko abagaragu bayo bata igihe bagerageza gushaka kuzibwiriza ubutumwa bwiza, kandi hari abandi bantu ayo mahirwe atarageraho.

Gukangurirwa Gusenga

(Encouragement to Pray)

Hanyuma tugera ku gice cya nyuma cy’iyo nyigisho yo ku musozi ya Yesu.Gitangirana amasezerano meza atera imbaraga ku byerekeye gusenga:

Musabe muzahabwa;mushake muzabona; mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa,ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? (Mat. 7:7-11).

“Aha!” hari umusomyi ushobora kuba arimo kuvuga atyo. Ati “Iki gice cy’inyigisho yo ku musozi cyo ntaho gihuriye no gukiranuka.”

Byose biterwa n’icyo dusaba, dukomangira n’icyo dushaka igihe dusenga. Nk’ “abafite inzara n’inyota byo gukiranuka,” twifuza cyane kumvira ibyo Yesu yategetse byose muri iyi nyigisho yo ku musozi, kandi uko kwifuza kumwumvira kumvikana mu masengesho yacu. Mu by’ukuri, iri sengesho ry’ikitegererezo Yesu yatweretse haruguru muri iyi nyigisho yo ku musozi rigaragaza icyifuzo cyo gukiranuka n’icy’uko ibyo Imana ishaka bikorwa.

Ndetse mu butumwa bwa Luka aya masezerano yo gusenga arangiza avuga ngo, “None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?” (Luka 11:13). Yesu avuga ngo “ibyiza” ntabwo yavugaga ibintu by’igiciro nk’ibikoresho cyangwa imyambaro. Kuri We, Umwuka Wera ni “impano nziza,” kuko Umwuka Wera atuma dukiranuka kandi akadufasha kubwiriza ubutumwa butuma abandi bantu bakiranuka. Kandi abakiranuka ni bo bajya mu ijuru.

Ibindi bintu byiza bitari mu bushake bw’Imana ntacyo bivuze. Birumvikana ko icyo Imana yitayeho cyane ari ubwami bwayo no gukiranuka kwayo, kandi tugomba gutegereza twizeye ko amasengesho dusenga yose dusaba kurushaho kuba ab’ingirakamaro mu bwami bw’Imana agomba gusubizwa.

Amagambo abisubiramo muri macye

(A Summarizing Statement)

Noneho tugeze ku murongo twavuga ko ari incamacye y’ibyo Yesu yavuze byose kugeza kuri iyo ngingo. Abasobanuzi benshi ba Bibiliya bakunda kubica hejuru, ariko twe ni ngombwa cyane ko tutabinyuraho. Uyu murongo ku buryo bw’umwihariko, biragaragara neza ko ari amagambo avuga muri macye ibyavuzwe byose, urebye ukuntu utangizwa n’ijambo nuko rero. Bityo rero uwo murongo ufatanye n’amabwirizwa yatanzwe mbere; ariko ikibazo ni ikingiki: Ni ibingana iki uyu murongo uvuga muri macye? Reka tuwusome hanyuma tubitekerezeho:

Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe (Mat. 7:12).

Aya magambo ntabwo ashobora kuba incamake y’imirongo micye gusa iyabanjirije ivuga ku gusenga, ntabwo byaba bisobanutse.

Wibuke ko mu ntangiriro y’inyigisho ye, Yesu yari yatangiye yihanangiriza abantu ngo batibwira ko yaje gukuraho Amategeko cyangwa Ibyahanuwe (Mat. 5:17). Uhereye kuri iyo ngingo ukagera kuri uyu murongo tugezeho, urebye nta kindi Yesu yakoze uretse gushyigikira no gusobanura amategeko y’Imana yo mu Isezerano rya Kera. Bityo rero noneho aha arasubiramo mu magambo macye ibyo yategetse byose, kandi byose n’ibyo yavanye mu mategeko n’ibyahanuwe: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe (Mat. 7:12)”. Amagambo, “Amategeko n’Ibyahanuwe,” afatanya ibyo Yesu yavuze byose hagati ya Matayo 5:17 na 7:12.

Noneho Yesu atangira umusozo w’inyigisho ye, agashimangira na none insanganyamatsiko ye y’ibanze–Abakiranutsi gusa nibo bazaragwa ubwami bw’Imana:

Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake (Mat 7:13-14).

Biragaragara ko irembo rifunganye n’inzira ijya mu bugingo, inyurwamo na bake, ari ikigereranyo cy’agakiza. Irembo rigari n’inzira nini ijyana abantu kurimbuka, inyurwamo na benshi, ivuga gucirwaho iteka. Niba hari icyo ibyo Yesu yari yavuze byose mbere y’aya magambo bivuze, niba hari gahunda nziza y’urukurikirane rw’ibitekerezo, niba hari ubuhanga Yesu yari afite mu kuvugana n’abantu no gusohora ibitekerezo bye, insobanuro yumvikana ni iy’uko inzira ifunganye ari iyo gukurikira Yesu, wumvira amategeko ye. Inzira ngari ni ikinyuranyo cy’iyo. Mbese ni abitwa abakristo bangahe bari muri iyo nzira ifunganye ivugwa mu nyigisho yo ku musozi? Nta gushidikanya ko umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa ari mu nzira ifunganye, kandi ayobora abigishwa be muri iyo nzira.

Bizazānira abakristo bamwe ukuntu muri iyo nyigisho yo ku musozi yavuze cyane ku gakiza no gucirwaho iteka ariko ntagire ikintu na kimwe avuga kerekeranye no kwizera cyangwa kumwizera.Nyamara ku bumva isano iri hagati yo kwizera n’imyifatire iyi nyigisho nta kibazo bayigiraho.Abumvira Yesu bagaragariza kwizera kwabo mu bikorwa byabo. Abatamwumvira ntibizera ko ari Umwana w’Imana. Si agakiza gusa kagaragaza ubuntu Imana yatugiriye,ahubwo n’impinduka zabaye kuri twe zirabigaragaza. Gukiranuka kwacu ni ugukiranuka kwayo koko.

Uko umuntu amenya abanyedini b’ibinyoma

(How to Recognize False Religious Leaders)

Nk’uko Yesu yari akomeje amagambo ye yo gusoza, yihanangiriza abigishwa be abahanuzi b’ibinyoma bajyana abantu badashishoza mu nzira ngari ibajyana kurimbuka. Ni babandi batari ab’Imana nyakuri, nyamara bakishushanya nk’ab’Imana.Abigisha n’abakozi b’Imana bose b’ibinyoma bari muri icyo kiciro. Wabamenya ute?

Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana.Muzabamenyera ku mbuto zabo.Mbese hari abasoroma imizabibu ku migenge cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo. Umuntu wese umbwira ati, “Mwami, Mwami,” si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati, “Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?” Nibwo nzaberurira nti, “Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe”(Mat. 7:15-23).

Biragaragara neza, Yesu yerekanye ko abigisha b’ibinyoma biyoberanya cyane.Bafite ibintu bigaragara inyuma nk’aho ari ab’ukuri.Bashobora kwita Yesu Umwami wabo, bashobora guhanura, kwirukana abadayimoni no gukora ibitangaza.Ariko urwo “ruhu rw’intama” ruhishe “isega riryana.” Si abo mu ntama nyakuri.Wamenya ute ko ari ab’ukuri cyangwa ko ari ab’ibinyoma?Imiterere yabo nyayo wayibwirwa n'”imbuto” bera.

Ni izihe mbuto Yesu yavugaga?Birumvikana ko atari imbuto z’ibitangaza. Ahubwo ni imbuto zo kumvira ibyo Yesu yigishije byose.Abo mu ntama nyazo bose bakora ibyo Data ashaka. Ab’ibinyoma bose ni “inkozi z’ibibi” (7:23). Ubwo rero icyo dukora ni ukugereranya ubuzima bwabo n’ibyo Yesu yigishije kandi yategetse.

Abigisha b’ibinyoma muri iki gihe baragwiriye mu Itorero, kandi ntibyari bikwiye kudutungura, kuko yaba Yesu cyangwa Pawulo bose babitumenyesheje hakiri kare, ko uko imperuka yegereza, nta kindi dukwiye kwitegura kubona uretse bene ibyo (reba Mat. 24:11; 2 Tim. 4:3-4). Abiganje cyane mu bahanuzi b’ibinyoma muri iki gihe ni abigisha ko ijuru ritegereje abakiranirwa. Abo ni bo nkomoko yo kurimbuka kw’iteka kw’amamiliyoni y’abantu. Kuri bo John Wesley yaranditse ati,

Mbega ishyano!–igihe abambasaderi b’Imana bahindutse abakozi ba Satani!–igihe abahawe inshingano yo kwigisha abantu inzira ijya mu ijuru batangiye ahubwo kubigisha inzira ijya muri gehinomu….Umbajije uti, “Kubera iki, ni nde waba warakoze…. ibyo?”…Ndasubiza nti, ni ibihumbi icumi by’abanyabwenge ndetse abantu biyubashye; abo bose, bo mu madini atandukanye, bashyigikira abibone, inkorabusa, ababaye imbata z’ingeso zabo mbi, abakunzi b’isi, ababa mu bibanezeza gusa, abarenganya cyangwa abagome, aboroshye cyane ujyana aho ushaka, abatagira icyo bitayeho, abatagize icyo batwaye, ibiremwa bitagira icyo bimaze, abatagira ikibazo na kimwe bahura na cyo kubwo gukiranuka, bakabashyigikira kwibwira ko ngo bari mu nzira ijya mu ijuru. Abo ni abahanuzi b’ibinyoma ku rwego rwo hejuru cyane rw’iryo jambo. Abo ni abagambanyi bagambanira Imana n’abantu….Bakomeza kongera umubare w’abajya ahantu h’umwijima; kandi iyo bakurikiye inzirakarengane barimburiye ubugingo, “ikuzimu hazamurwa no kubasanganira!”[13]

Igishimishije, Wesley yavugaga ku bigisha b’ibinyoma Yesu yavuzeho muri Matayo 7:15-23.

Urabona ko Yesu na none, mu buryo butandukanye n’ibyo abigisha b’ibinyoma benshi cyane batubwira muri iki gihe, yavuze yeruye ko, abatera imbuto nziza bose bazatabwa mu muriro (reba 7:19).Kandi ibi ntibireba gusa abigisha n’abahanuzi b’ibinyoma ahubwo bireba buri wese. Yesu yaravuze ati, “Umuntu wese umbwira ati, “Mwami, Mwami,” si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka” (Mat. 7:21). Ibireba abahanuzi bireba na buri wese. Iyi ni yo nsinganyamatsiko y’ingenzi ya Yesu–Abakiranutsi gusa nib o bazaragwa ubwami bw’Imana. Abantu batumvira Yesu bari mu nzira ijya kurimbuka.

Na none reba ashyiraho isano iri hagati y’umutima w’umuntu imbere n’imyifatire ye y’inyuma.Ibiti byiza byera imbuto “nziza”.Ibiti “bibi” ntibibasha kwera imbuto nziza. Inkomoko y’imbuto nziza zigaragara inyuma ni imiterere y’umuntu.Imana mu buntu bwayo, yahinduye imiterere y’abantu bizeye Yesu nyabyo.[14]

Kwihanangiriza Gusōza n’Incamake

(A Final Warning and Summary)

Yesu yashoje inyigisho ye atanga urugero rwo kwihanangiriza abantu ngo babe maso kandi avuga mu magambo make ibyo yigishije. Nk’uko ushobora kubyibwira nawe, ni urugero rwo gusobanura neza insanganyamatsiko ye–Abakiranutsi ni bo gusa bazaragwa ubwami bw’Imana.

Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza [cyangwa, “akayashyira mu bikorwa”], azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze [cyangwa, “ntayashyire mu bikorwa”], azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini (Mat. 7:24-27).

Uru rugero rwo gusoza Yesu yatanze ntabwo ari uburyo bwo “gutera imbere mu buzima” nk’uko bamwe barukoresha.Igihe rutanzwemo kiragaragaza ko atatangaga inama y’ukuntu umuntu yatera imbere mu butunzi no mu bihe bikomeye igihe yizeye amasezerano Yesu yamuhaye. Iyi ni incamake y’ibyo Yesu yari yavuze byose mu nyigisho ye yo ku musozi. Abakora ibyo avuga ni abanyabwenge kandi bazahagarara badatsinzwe; ntibagomba gutinya umujinya w’Imana igihe uje. Abatamwumvira ni abapfu kandi bazababazwa cyane, bahanishwe “igihano cyo kurimbuka kw’iteka” (2 Tes. 1:9).

Subiza ikibazo

(Answer to an Question)

Mbese wenda ntibishoboka ko ‘ Inyigisho yo ku Musozi’ ya Yesu yaba yararebaga gusa abayoboke be ba mbere y’urupfu rwe rwo kuducungura no kuzuka kwe?Mbese ntibaba baratwarwaga n’amategeko nk’uburyo bw’agakiza kabo k’igihe gito, ariko aho Yesu amariye gupfira ibyaha byabo, bakaba noneho barakijijwe no kwizera, bityo insanganyamatsiko yo muri iyi nyigisho yo ku musozi ikaba itagifite agaciro?

Iyo mitekerereze ni mibi.Nta muntu n’umwe wigeze akizwa n’imirimo ye. Ni kubwo kwizera; mu gihe cy’Isezerano rya Kera na mbere yaho. Pawulo mu Abaroma 4 agaragaza ko ari Aburahamu (wa mbere y’Isezerano rya Kera) cyangwa Dawidi (wo mu Isezerano rya Kera) nta watsindishirijwe n’imirimo ye ahubwo ni ukwizera.

Kandi ntibyashobokaga ko mu gihe cya Yesu haba umuntu wakizwa n’imirimo ye, kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana (reba Rom. 3:23). Ubuntu bw’Imana ni bwo bwashoboraga kubakiza, kandi ubuntu bwayo bwakirwa mu kwizera gusa.

Ikibabaje ni uko, abenshi mu Itorero muri iki gihe babona amategeko ya Yesu nta kindi abereyeho atari ugutuma gusa twumva dushinjwa ibyaha ku buryo twumva ko tudashobora gushyikira agakiza kubw’imirimo. Bati noneho ubwo “twamaze kubyumva”kandi tukaba twarakijijwe kubwo kwizera, amategeko ye menshi dushobora kuyirengagiza.Keretse, nyine birumvikana, dushaka ko abandi “bakizwa”. Icyo gihe dushobora kuzana ya mategeko na none kugira ngo twereke abantu ukuntu ari abanyabyaha maze bakizwe no “kwizera” kutagira imirimo.

Nyamara Yesu ntabwo yigeze abwira abigishwa be ngo, “Nimujye mu isi yose muhindure abantu abigishwa, kandi murebe neza ko bumvise neza ko ari abanyabyaha, maze nibamara kumva ko batsinzwe n’urubanza hanyuma bagakizwa no kwizera, icyo gihe amategeko yanjye azaba yarangije umurimo wayo mu bugingo bwabo.” Ahubwo yaravuze ati, “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa…mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Mat. 28:19-20). Abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa ni ibyo bakora.

 


[1] Ikintu gishimishije ni uko umurongo ukurikiraho muri icyo gitabo cya Yakobo ari uyu, “Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga ko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora?Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?” (Yak. 2:14).

[2] Ibyo byaba ukuri ku byo bakunze kwita “imihango” kimwe n’ibijyanye n’ “imyifatire ,” n’ubwo nyuma y’izuka Umwuka Wera yagombaga kuzaha intumwa ubusobanuro bwuzuye bw’uburyo Yesu yashohoje amategeko mu byerekeranye n’imihango. Ubu twumva impamvu atari ngombwa gutanga ibitambo by’inyamaswa mu Isezerano Rishya, kuko Yesu ari we wabaye Umwana w’Intama w’Imana.Kandi nta n’ubwo dukurikiza amategeko y’imirire yo mu Isezerano rya Kera kuko Yesu yemeje ko ibyo kurya byose nta gihumanye kirimo (reba Mariko 7:19). Ntidukeneye umutambyi mukuru utugerera ku Mana kuko ubu Yesu ari we Mutambyi Mukuru, n’ibindi. Nyamara mu buryo butandukanye n’iby’amategeko y’imihango, nta gace na kamwe k’amategeko y’imyifatire kigeze gahindurwaho na hato n’ibyo Yesu yavuze cyangwa yakoze mbere cyangwa nyuma yo gupfa no kuzuka kwe. Ahubwo Yesu yashimangiye cyane kandi ashyigikira amategeko y’Imana yerekeye imyifatire, nk’uko intumwa na zo zabigenje zihumekewe n’Umwuka nyuma y’izuka rye. Amategeko ya Mose ku by’imyifatire tuyasanga yose mu mategeko ya Kristo, amategeko y’Isezerano Rishya. Wibuke kandi ko abo Yesu yabwiraga icyo gihe ari Abayuda batwarwa n’amategeko ya Mose. Nuko rero amagambo ye muri Mat. 5:17-20 agomba gusobanurwa hakurikijwe uko agenda ahishura amabanga mu Isezerano Rishya.

[3] Byongeye kandi, niba Yesu yaravugaga gukiranuka kwemewe duhabwa ku buntu nk’impano ku bwo kumwizera, kuki nibura nta n’akajambo yabivuzeho kabigaragaza?Kuki yari kugomba gukoresha amagambo abantu batize cyane nk’abo yarimo abwira bashoboraga kutumva neza, ndetse ntibazapfe banamenye ko ari ugukiranuka duhabwa nk’impano yavugaga?

[4] Ibi bireba umubano uri hagati yacu na bene Data muri Kristo. Yesu yise abayobozi b’amadini bamwe abapfu (reba Mat 23:17), nk’uko muri rusange Ibyanditswe byera bivuga (reba Imig 1:7; 13:20).

[5] Birumvikana ko Imana itamubaraho ubusambanyi iyo yongeye gushaka; we yazize gusa ibyaha by’umugabo we. Biragaragara ko amagambo ya Yesu nta shingiro yaba afite keretse gusa yongeye kurongorwa ahandi.Naho ubundi nta bundi buryo yakwitwa umusambanyi.

[6] Na none Imana ntiyabara uwo mugabo wa kabiri ho ubusambanyi. Igikorwa akoze ni igikorwa cyiza, kurongora umugore wasenzwe utakigira kivurira agatangira kumwitaho. Nyamara umugabo aramutse ariwe watije umurindi umugore gutandukana n’umugabo we kugira ngo azamwirongorere, icyo gihe abarwaho icyaha cy’ubusambanyi, kandi birashoboka ko ari cyo cyaha Yesu yashakaga kuvuga ahangaha.

[7] Yego na none hari ibindi bintu umuntu agomba kugira icyo avugaho. Urugero nk’umukristokazi umugabo we udakijijwe asenze nta gushidikanya ko nta busambanyi abarwaho igihe agiye akishakira undi mugabo ukijijwe.

[8] Mu kindi gice kivuga ku rushako no gutandukana kw’abashakanye,nzabivugaho mu buryo bunonosoye kurushaho.

[9] Ni umwigishamategeko w’Umuyuda, washakaga kwishyira heza, wabajije Yesu ati, “Mugenzi wanjye ni nde?” Mu by’ukuri we yibwiraga ko yisanganiwe igisubizo nyakuri. Yesu amusubiza mu kumubwira inkuru y’Umusamariya, umuntu uturuka mu bwoko Abayuda bangaga, nyamara wagaragaje ko ari mugenzi w’Umuyuda bari bakubise bakanambura (reba Luka 10:25-37).

[10] Mu bice biri buze nyuma muri iki gitabo nashyizemo igice cyose kivuga ku kwiyiriza ubusa.

[11] Gusa birababaje ko hari abantu bamwe bavuga ko iri atari isengesho abakristo bakwiriye gukoresha kuko ridasenzwe “mu izina rya Yesu.” Nyamara turamutse tugendeye muri iyo mitekerereze, twavuga ko amasengesho yose y’intumwa dusanga mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa ndetse no mu nzandiko atari “amasengesho y’abakristo.”

[12] Ikindi gihe Yesu yavuze amagambo nk’ayo avuga ko ntawe ushobora gukorera Imana na mamoni, hanyuma Luka akatubwira ati, “Abafarisayo kuko bari abakunzi b’ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane” (Luka 16:14).Na none rero hano muri iyi nyigisho yo ku musozi Yesu yaneguraga imikorere n’imyigishirize y’Abafarisayo.

[13] Biri mu gitabo kitwa The Works of John Wesley (“Imirimo ya John Wesley”) (Baker: Grand Rapids, 1996), cyanditswe na John Wesley, ubwo cyongeye kujyanwa mu icapiro hakurikijwe icyasohowe mu w’1872 n’icapiro ryitwa the Wesleyan Methodist Book Room, London, ku mpapuro zacyo za 441, 416.

[14] Sinakwihanganira kutaboneraho umwanya wo kugira icyo mvuga ku byerekeye imvugo ikunze gukoreshwa n’abantu bashaka kwirengagiza no koroshya ibyaha by’abandi ngo: “Ntituzi ibiri mu mitima yabo.” Mu kuvuguruza ibyo, Yesu yavuze ko ibiri inyuma bigaragaza ibiri imbere. Ahandi na ho yaravuze ati, “Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga” (Mat. 12:34). Iyo umuntu avuga amagambo yo kwangana, byerekana ko umutima we wuzuye urwango. Na none Yesu yatubwiye ko “imbere mu mitima y’abantu ari ho havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’iby’isoni nke, ijisho ribi n’ibitutsi, ubwibone n’ubupfu” (Mariko 7:21-22). Iyo umuntu asambanye, tuzi neza ikiba kiri mu mutima we: ubusambanyi.