Kuba Umwizerwa/Igisonga (Stewardship)

Igice Cya Mirongo Itatu Na Kabiri (Chapter Thirty-Two)

Mu gice twabonye mbere cy’Inyigisho ya Yesu yo ku Musozi, twabonye amagambo amwe Yesu yabwiye abigishwa be ku byerekeye ubwizerwa. Yababwiye kutabika ubutunzi bwabo mu isi, ko ahubwo bakwiye kububitsa mu ijuru. Ntiyerekanye gusa ubupfapfa bw’abantu bashora ubutunzi bwabo mu bintu by’akanya gato bishiraho, ariko yerekanye n’umwijima uri wo mu mitima yabo (reba Mat. 6:19-24).

Amafaranga ni yo mana nyakuri y’abantu birundaniriza ubutunzi bw’isi, kuko barayakorera akaba ari yo atwara ubugingo bwabo. Yesu yavuze ko bidashoboka gukorera Imana n’amafaranga, mu buryo bugaragara yerekanaga ko igihe Imana ari yo Mwami wacu koko, iba inafite ubutware ku mafaranga yacu. Nta kindi kitu kirwana n’Imana barwanira imitima y’abantu nk’amafaranga. Nta gushidikanya ko ari yo mpamvu Yesub yavuze ko tudashobora kuba abigishwa be tutaretse ibyo dutunze byose ngo tumukurikire (reba Luka 14:33). Abigishwa ba Kristo ntacyo bagira. Baba ari ibisonga gusa babikijwe iby’Imana, kandi Imana ikunda gukoresha amafaranga yayo mu bintu bigaragaza kamere yayo kandi biteza imbere ubwami bwayo.

Yesu yavuze byinshi ku byerekeye kuba igisonga, ariko bisa nk’aho amagambo ye kenshi yirengagizwa n’abitwa ko ari abayoboke be. Icyamamaye cyane ni ukugoreka Ibyanditswe kugira ngo baremangatanye “inyigisho z’ubutunzi” mu buryo bwazo bunyuranye, ubwiyorobetse n’ubweruye. Nyamara umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa we, ikimushishikaza ni ukwigisha abantu kwitondera ibyo Kristo yategetse byose. Nuko rero yigisha mu bikorwa no mu magambo, uburyo bwa Bibiliya bwo kuba igisonga cyiza.

Reka turebe icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye ibyo kuba igisonga cyiza, kandi tunabonereho gushyira ahabona zimwe mu nyigisho z’ibinyoma zamamaye z’ubutunzi. Ntabwo riri bube isomo rinonosoye rwose. Nanditse igitabo kihariye kuri izi nyigisho ushobora kubona mu Cyongereza ku rubuga rwacu rwa interineti (ShepherdServe.org). Ugisanga ku izina rya”Biblical Topics (Ibyo Bibiliya yigisha)” irindi zina ryacyo riri munsi y’iryo ni, “Jesus on Money (Yesu avuga ku Mafaranga).”

Nyirukumara ubukene

(The Supplier of Needs)

Turibuka amagambo Pawulo yanditse, ahumekewe n’Umwuka Wera, agatangira neza ati, “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu” (Fili. 4:19). Iryo sezerano tumenyereye cyane, akenshi rikunze gukoreshwa nabi n’abakristo barigira iryabo, ariko se mu byukuri ryatanzwe mu ruhe rwego? Iyo turebye ibyo Byanditswe muri rusange biri kumwe n’iryo sezerano, ntidutinda gusobanukirwa impamvu Pawulo yari ashize amanga cyane avuga ko Imana izamara ubukene bwose bw’abakristo b’i Filipi:

Ariko mwagize neza ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye. Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine. Ndetse n’i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri. Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko impano zongerwa kuri mwe. Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n’ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk’umubabwe uhumura neza n’igitambo cyemewe gishimwa n’Imana. Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu (Fili. 4:14-19).

Pawulo yari azi neza adashidikanya ko Yesu azamara Abafilipi ubukene bwabo bwose kuko bujuje icya ngombwa Yesu asaba: Bashakaga mbere na mbere ubwami bw’Imana, kandi byaragaragariraga mu mpano zabo batanze bitanga kugira ngo Pawulo akomeze umurimo wo gushing amatorero. Wibuke ko mu Nyigisho ya Yesu ku Musozi yavuze ati,

Kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa (Mat 6:32-33).

Bityo rero tubona ko iryo sezerano rya Pawulo mu gitabo cy’Abafilipi 4:19 atari iry’umukristo wese urivuga akaryiyitirira. Ahubwo ni iry’abashaka mbere na mbere ubwami bw’Imana.

Ni Iki Dukeneye Mu Byukuri

(What Do We Really Need?)

Hari ikindi kintu dushobora kubona muri iri sezerano rya Yesu muri Matayo 6:32-33. Rimwe na rimwe bijya biturushya gutandukanya ibyo dukeneye n’ibyo twifuza. Nyamara Yesu yasobanuye neza ibyo dukeneye. Yaravuze ati, “Kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.”

Ibyo ni “bintu” ki Yesu yavugaga avuga ko bizongererwa abashaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo? Ni ibyo kurya, ibyo kunywa hamwe n’imyambaro. Ibyo ntawabijyamo impaka kuko ibyo ni byo Yesu yavuze mbere y’iri sezerano tuvuga (reba Mat. 6:25-31). Ibiribwa n’ibinyobwa n’imyambaro mu byukuri ni byo by’umubiri dukeneye. Kandi koko ni byo byonyine Yesu n’abigishwa be bagendanaga na we bari batunze.

Pawulo na we ku buryo bugaragara yemeranya na Yesu kuri iyo nsobanuro y’ibyo dukeneye, nk’uko tubona yandikiye Timoteyo:

Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi (1 Tim. 6:6-10).

Pawulo yumvaga ko icyo dukeneye mu buryo bw’umubiri ari ibyo kurya n’imyambaro gusa, naho ubundi ntaba yaravuze ko dukwiye kunyurwa n’ibyo gusa. Ibyo bituma tugira indi myumvire itandukanyeho gato kuri iryo sezerano yahaye Abafilipi yuko Imana izabamara ubukene bwabo bwose! Uburyo abavugabutumwa bamwe basobanura uwo murongo, wakwibwira ko ahubwo uvuga ngo, “Imana yanjye izahaza irari ryanyu ryose!” Ikindi kandi, niba tugomba kunyurwa n’ibyo kurya n’imyambaro gusa, tugomba kunyurwa noneho bingana iki n’ibyo dutunze? Kandi abenshi muri twe ni abafite ibirenze ibyo kurya n’imyambaro gusa.

Kutanyurwa

(Discontentment)

Ikibazo cyacu ni uko twibwira ko dukeneye ibirenze ibyo dukeneye koko. Tekereza ko igihe Imana yaremaga Adamu na Eva nta kintu bari bafite, nyamara babaga muri paradizo. Biragaragara neza ko mu mugambi w’Imana itashakaga ko umunezero wacu uzajya uturuka ku bwinshi bw’ibyo dutunze. Wigeze utekereza ko Yesu atigeze avoma amazi kuri robinet cyangwa ngo yiyuhagirire muri dushe y’ikizungu aho afungura amazi amumanukiraho? Ntiyigeze amesera imyenda ye mu mashini imesa; ntiyigeze akingura umuryango wa firigo. Ntiyigeza atwara imodoka cyangwa se n’igare byibura. Nta na rimwe yigeze yumva radiyo, ntiyigeze agira umuntu n’umwe avugisha kuri telefone, ntiyakoresheje imbabura za kizungu ateka, nta nubwo yigeze abwiriza akoresheje ibyuma by’amajwi nk’imizindaro cyangwa ibindi. Ntiyigeze areba video cyangwa televiziyo, cyangwa ngo acane amatara y’amashanyarazi, ntiyigeze yumva amafu ya vantilateri cyangwa bya byuma bindi bizana akayaga keza byitwa “climatiseur/air conditioner.”. Ntiyigeze yambara isaha ku kaboko. Ntiyagiraga akabati kuzuye imyambaro (garde robe/closet). Mbese ubwo yari kwishima ate?

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (ahari wenda no mu gihugu cyawe), dusukwaho ibihumbi by’ubutumwa bwo kwamamaza butwereka uburyo abantu banezerewe bitewe n’ukuntu bishimiye ibintu bishya runaka baguze. Bityo ubwenge bwacu bakabuyobya (we are brainwashed or “brain-dirtied”) batwumvisha ko ibyishimo by’umuntu bituruka ku kwiyongera kw’ibyo atunze, nyamara kandi nubwo dukomeza kwirundanirizaho ibintu ntitunyurwa. Ibi ni byo Yesu yavugaga avuga “ibihendo by’ubutunzi” (Mat 13:22). Ubutunzi bukubwira ko buzaguha ibyishimo ariko ntibujya bukunda gusohoza isezerano ryabwo. Kandi uko tujya muri iyo nkundura ab’isi barimo yo kubwiruka inyuma, niko mu byukuri duhinduka abasenga ibigirwamana, tukaba imbata za mamoni, zibagirwa Imana n’amategeko yayo asumba ayandi ari yo kuyikunda n’umutima wacu wose no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Imana yihanangirije ibi bintu Abisirayeli:

Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi. Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa (Guteg. 8:11-14).

Ni na ko kandi Yesu yihanangirije avuga ko “ibihendo by’ubutunzi” bishobora kuniga ubugingo bw’umwuka bw’umuntu wizera nyakuri aramutse yemeye gushukwa akarangara (reba Mat. 13:7, 22). Pawulo yatuburiye avuga ko “urukundo rw’impiya ari umuzi w’ibibi byose,” akavuga ati “hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi” (1 Tim. 6:10). Umwanditsi w’igitabo cy’Abaheburayo araduhugura ati, “Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, , kuko ubwayo yavuze iti, ‘Sinzagusiga na hato kandi ntabwo nzaguhãna na hato'” (Heb. 13:5). Ibi ni bimwe gusa mu Byanditswe by’ibyitegererezo bituburira ku kaga gaturuka ku butunzi.

Iyo Amafaranga Ahindutse Umutware

(When Money is Master)

Birashoboka ko nta kindi gipimo gipima ubusabane bwacu n’Imana kiruta uburyo twitwara ku mafaranga. Amafaranga–igihe n’uburyo dukoresha ngo tuyagereho, n’ibyo tuyakoresha tumaze kuyashyikira–bigaragaza byinshi ku byerekeye ubuzima bwacu bw’umwuka. Amafaranga, igihe tuyafite ndetse n’igihe tutayafite, ni cyo kintu cya mbere gitera ibigeragezo kurusha ibindi byose. Amafaranga ashobora gutuma umuntu asuzugura mu buryo bworoshye cyane amategeko abiri aruta ayandi yose, kuko ashobora guhinduka ikigirwamana agasumba Imana nyaMana, kandi ashobora gutuma twikunda kurusha uko dukunda bagenzi bacu. Ku rundi ruhande kandi, amafaranga ashobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kugaragaza urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu.

Yesu yigeze guca umugani w’umuntu waretse agategekwa n’amafaranga aho gutegekwa n’Imana:

Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, nuko aribaza mu mutima we ati, “Ndagira nte ko ndafite aho mpunika imyaka yanjye?” Aribwira ati, “Ndabigenza ntya: Ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye. Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti, ‘Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.'” Ariko Imana iramubwira iti, “Wa mupfu we! Muri iri joro, uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde? “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana (Luka 12:16-21).

Yesu yise uyu mugabo w’umutunzi umupfu. Nubwo yari afite umugisha wo kugira amagara meza ari mutaraga, akagira imirima irumbuka cyane n’ubuhanga bwo guhinga, ntiyari azi Imana, iyo bitaba ibyo ntaba yarirundanyijeho imitungo y’umurengera ngo yirundurire mu buzima bwo kwinezeza no kwidamararira. Ahubwo aba yarashatse mu maso h’Imana akamenya icyo yakoresha iyo migisha yahawe, azi neza ko ari uwaragijwe gusa iby’Imana. Birumvikana ko Imana yifuzaga ko yasangira n’abandi ibyo bintu bye byinshi kandi agakomeza gukora kugira ngo akomeze abone ibyo asangira n’abandi. Cyangwa se ikindi kimwe cyashobokaga cyiza, ni uko yari kureka gukomeza guhinga akiyegurira umurimo w’Imana akoresha ubutunzi bwe, bibaye ari byo Imana yamuhamagariye gukora.

Uwo muhinzi w’umutunzi wo mu mugani wa Yesu yabaze nabi cyane ku byerekeye umunsi wo gupfa kwe. Yibwiye ko agifite imyaka myinshi yo kubaho, mu gihe yari ashigaje amasaha abarirwa ku ntoki akinjira mu buzima bw’ibihe by’iteka. Ibyo Yesu yavuze ahangaha ntushobora kubyibeshyaho: Dukwiye kubaho buri munsi nk’aho ari wo munsi wa nyuma, twiteguye iteka kuba twahagarara imbere y’intebe y’Imana tugacirwa urubanza rw’ibyo twakoze.

Imyumvire y’Uburyo Bubiri

(Two Perspectives)

Mbega uburyo imyumvire y’Imana itandukanye n’iy’umuntu! Uyu mugabo w’umutunzi wo mu mugani wa Yesu yari uwo kwifuzwa na buri muntu wese wari umuzi, buri wese yifuza kuba yaba nka we, nyamara Imana yo yabonaga ari uwo kugirirwa impuhwe. Yari umutunzi mu maso y’abantu, ariko mu maso y’Imana yari umutindi. Yakabaye yaribikiye ubutunzi bwe mu ijuru aho bwari gukomeza kuba ubwe iteka ryose, ariko yahisemo kububika mu isi aho butashoboraga kuba bugifite icyo bumumariye uhereye umunota yapfiriyeho. Kandi turebye ibyo Yesu yavuze ku bantu b’abanyabugugu bagundira ibintu, nta wakeka ko Yesu yashakaga ko twibwira ko uwo mutunzi yagiye mu ijuru amaze gupfa.

Uyu mugani ukwiye kudufasha twese kwibuka ko ibyo dufite byose ari impano y’Imana, kandi ko ishaka ko tuba ibisonga byo kwizerwa. Ntibireba gusa abafite ubutunzi bw’isi, ahubwo bireba buri muntu wese ugeragezwa no iby’isi agaciro kanini cyane. Ibyo Yesu yarabisobanuye neza akomeza kubwira abigishwa be:

Ni cyo gituma [bishatse kuvuga ko ibyo Yesu yari agiye kuvuga aha byari bishingiye ku byo yari amaze kuvuga] mbabwira nti: Ntimukiganyire ngo mutekereze ibyo ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby’umubiri muti ‘Tuzambara iki?’ Kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri uruta imyambaro. Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane? Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira? Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi? Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n’ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe? Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n’ibyokunywa, kandi ntimwiganyire. Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye. Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa. Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.

 

Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone, kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba (Luka 12:22-34).

Mbega ukuntu amagambo ya Yesu atandukanye cyane n’ayabavugabutumwa b’iki gihe “bigisha iby’ubutunzi”! Muri iki gihe tubwirwa ko icyo Imana ishaka ari uko tugwiza ubutunzi, mu gihe Yesu yabwiraga abigishwa be ko bagurisha ibyo batunze bakabifashisha abakene! Na none yashyize ahagaragara ubupfapfa bw’ababika ubutunzi bwabo mu isi–aho ubwo butunzi bugomba kwangirikira byanze bikunze, kandi akaba ari ho n’imitima ya banyir’ubwo butunzi iba.

Urabona ko Yesu yakoresheje isomo ry’uwo mugani w’umutunzi w’umupfapfa ku bantu bari bafite utuntu duke cyane ku buryo bashoboraga kugeragezwa no guhangayikira ibyokurya n’imyambaro. Guhangayikishwa n’ibintu nk’ibyo byerekana ko duhanze amaso aho tutari dukwiye kuyahanga. Twiringiye koko Data utwitaho ntidushobora guhangayika, kuko uko kutitwararika ibintu gutuma dushobora kwita ku byo kubaka ubwami bw’Imana.

Urugero rwa Kristo

(Christ’s Example)

Yesu yavuze ibindi byinshi ku butunzi. Nyamara cyane cyane, nk’umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa wese, yigishije yitangaho icyitegererezo. Yigishaga ibyo akora. Yesu yabagaho ate?

Ntabwo Yesu yirundanyijeho imitungo y’isi, nubwo yashoboraga kuba yakoresha ibihe yari arimo akigwizaho ubutunzi cyane. Abakozi b’Imana benshi bafite impano z’umwuka bibwira bibeshya ko niba umurimo w’Imana bakora utuma haza amafaranga menshi ubwo ngo Imana igomba kuba ishaka ko na bo ubwabo baba abakire. Nyamara Yesu ntiyigeze akoresha amavuta y’Imana yari ari ku bugingo bwe ku bw’inyungu ze bwite. Ubutunzi yahawe yabukoreshaga ahindura abantu abigishwa. Yanamaraga ubukene bw’abigishwa be yatozaga. [1] Muri iki gihe cyacu, urubyiruko rw’abigishwa bagomba kwiyishyurira kugira ngo bashobore kwigishwa n’abakozi b’Imana babaruta mu mashuri ya Bibiliya. Nyamara Yesu we urugero yatanze ruhabanye n’ibyo cyane!

Yesu kandi yabayeho ubuzima bwo kwizera, yizera ko Se agomba kumumenyera ibimukwiye byose akamuha umugisha kugira ngo na we ashobore gufasha abandi. Rimwe na rimwe yatumirwaga mu birori byo kurya no kunywa, ubundi tukamubona ahekenya ingano mbisi asoromye mu murima (reba Luka 6:1).

Nibura ibihe bibiri yagaburiye ibihumbi by’abantu baje kumwumva yigisha. Mbega ukuntu bitandukanye cyane n’iby’ibiterane by’amahugurwa ya gikristo y’iki gihe aho buri wese agomba kwishyura amafaranga yo kwemererwa kwinjira muri ayo mahugurwa! Twe tugaburira ku buntu abaje gukurikira inyigisho zacu z’abakozi b’Imana baranaduseka rimwe na rimwe ngo “turagurira abantu kugira ngo baze kudutega amatwi.” Ariko mu byukuri icyo dukora ni ugutera ikirenge mu cya Yesu.

Yesu na we yitaga ku bakene, kuko abigishwa be bari bafite agasandugu k’amafaranga bakoragamo bafasha. Yesu yakundaga gufasha abakene cyane ku buryo igihe yabwiraga Yuda ngo agire vuba igihe yari avuye aho basangiriye Ifunguro Rya Nyuma, abandi bigishwa bose bibwiye ko agiye kugura ibyo kurya barya cyangwa ko hari amafaranga ashyiriye abakene (reba Yohana 13:27-30).

Yesu mu byukuri yakundaga mugenzi we nk’uko yikunda, bityo rero yabagaho mu buryo bwiyoroheje kandi agasangira n’abandi. Ntabwo yagombye kwihana yumvise ubutumwa bwa Yohana Umubatiza wavuze ati, “Ufite imyenda ibiri, umwe awuhe utawufite” (Luka 3:11). Yesu yagiraga ikanzu imwe gusa. Nyamara abavugabutumwa bigisha inyigisho z’ubutunzi bamwe bagerageza kutwemeza ko Yesu yari umukire kuko ngo imbere yambaragamo ikanzu itagira uruteranyirizo (reba Yohana 19:23), ngo iyo ikaba yaba yarashoboraga kwambarwa n’abantu b’abakire gusa. Mbega ukuntu umuntu yavugisha Bibiliya ibyo ashaka igihe yaba ashaka kwemeza abantu ibivuguruza ibindi byanditswe byinshi! Noneho dushobora no kuvuga ibindi nk’ibyo bidafite ishingiro tukavuga ko Yesu yashakaga guhisha ubukire bwe kuko inyuma ho atahambaraga imyambaro itagira uruteranyirizo.

Yesu yavuze ibindi byinshi ku mafaranga ku buryo tudafite umwanya wo kubirondora. Ariko reka tugire ibindi bike tureba mu bikunze kuvugwa n’abigisha iby’ubutunzi, ari na bo bakunze kugoreka ibyanditswe bakayobya abantu b’abemeragato.

“Imana Yagize Salomo Umukire”

(“God Made Solomon Rich”)

Iki ni ikintu abavugabutumwa bigisha iby’ubutunzi bakunda gukoresha biyorobeka bahisha irari ryabo. Bibagirwa ko Imana yahaye Salomo ubutunzi kubw’impamvu. Impamvu ni uko igihe Imana yasezeraniraga Salomo ko imuha icyo ayisabye cyose, Salomo yasabye ubwenge bwo gutegeka. Imana yishimiye cyane ko Salomo atasabye ubukire (mu bindi byose yashoboraga gusaba) ku buryo hamwe n’ubwo bwenge yasabye yamuhaye n’ubukire. Nyamara ariko Salomo ntiyakoresheje ubwenge yahawe nk’uko Imana yashakaga, bituma aba umupfapfa kurusha abandi bose babayeho. Iyo aza kugira ubwenge aba yarumviye ibyo Imana yari yarabwiye Abisirayeli mu Mategeko kera mbere y’uko avuka:

 

Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindùra no kugituramo, ukibwira uti, “Ndiyimikira umwami nk’uko ayandi mahanga angose yose ameze,”ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya, uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimika umunyamahanga utari mwene wanyu. Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubizeyo abantu muri Egiputa kugira ngo yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati, “Ntimuzasubira ukundi muri ya nzira.” Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n’izahabu byinshi (Guteg. 17:15-17).

 

Iki ni ikindi cyanditswe ababwiriza iby’ubutunzi birengagiza iteka, bagakurikiza urugero rwa Salomo na we wakirengagije bikamuviramo akaga. Kandi kimwe na we bahinduka abasenga ibigirwamana. Wibuke ko umutima wa Salomo wayobye agatangira kuramya ibigirwamana kubera abagore be benshi, kandi abo bagore ntiyashoboraga kubabona adatagaguje bwa butunzi bwe.

Imana yashakaga ko Salomo akoresha ubutunzi yari yamuhaye mu gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, ariko Salomo yabukoresheje mu kwikunda gusa wenyine. Yigwirije izahabu n’ifeza, amafarashi n’abagore, bityo yigomeka bitaziguye ku mategeko y’Uwiteka. Amaherezo yaje kurongora abagore maganarindwi n’incoreke maganatatu, bivuga ngo hari abagabo igihumbi yatwaye abagore. Aho gufasha abakene, Salomo yigwijeho ubutunzi. Ni ikintu gitangaje cyane kubona ukuntu abavugabutumwa bigisha iby’ubutunzi baha abakristo bo mu Isezerano Rishya Salomo ho icyitegererezo n’uburyo yishyize imbere yikunda wenyine akanasenga ibigirwamana. Mbese intego yacu si ugusa na Kristo?

“Imana Yagize Aburahamu Umukire, kandi Imigisha ya Aburahamu ni Isezerano Ryacu”

(“God Made Abraham Rich, and Abraham’s Blessings Are Promised To Us”)

Iki cyitwazo bakiremangatanije mu magambo ya Pawulo ari mu gice cya gatatu cy’igitabo cy’Abagalatiya. Ndavuga umurongo bakunze kuvuga, ariko jye ndawuvuga mu mwanya wawo wakoreshejwemo:

Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti, “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.” Nuko abiringira kwizera, bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga.

Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko handitswe ngo, “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.” Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko,” Ukiranuka azabeshwaho no kwizera.” Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero “Uyakomeza azabeshwaho na yo.” Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu–kuko byanditswe ngo, “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”–kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe (Gal. 3:8-14).

“Umugisha wa Aburahamu” Pawulo yanditse ku murongo wa 14 ryari isezerano ry’Imana kuri Aburahamu ko izahera amahanga yose umugisha muri we (ari wo Pawulo yavuze ku murongo wa 8), cyangwa ku buryo bwumvikana neza, nk’uko Pawulo yabisobanuye mu mirongo ikurikiraho, mu rubyaro rwa Aburahamu, nko kuvuga umwe, Yesu (Gal. 3:16). Dukurikije ibyo tumaze gusoma, Yesu yatanze uwo mugisha wasezeranijwe avumwa n’Imana, apfira ibyaha by’ab’isi ku musaraba. Nuko rero “kuza k’umugisha wa Aburahamu ku banyamahanga” ntabwo ari uko Imana iha abanyamahanga ubutunzi bw’isi nka Aburahamu, ahubwo ni isezerano ry’Imana yagiriye Aburahamu ko izahera abanyamahanga umugisha mu rubyaro rwe–no kurisohoresha Yesu apfira ku musaraba ku bwabo. (Icyo Pawulo yari agamije cyane cyane kuvuga ahangaha ni uko abanyamahanga bashobora gukizwa no kwizera, kimwe n’Abayuda, babiheshejwe no kwizera Yesu.)

Ukundi Kugoreka

(Another Twisting)

Aha na ho hajya hakoreshwa cyane mu bundi buryo n’abavugabutumwa bigisha iby’ubutunzi bashyigikira inyigisho zabo. Baravuga ngo kuko amategeko avuga ko utayakomeza azagibwaho n’umuvumo w’ubukene (reba Guteg. 28:30-31, 33, 38-40, 47-48, 51, 68), ngo kandi kuko Pawulo yanditse ngo, “Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko” mu gitabo cy’Abagalatiya 3:13, ngo twe turi muri Kristo twarakijijwe umuvumo w’ubukene.

Ubwa mbere, kuba Pawulo yaba yaravugaga by’umwihariko imivumo ivugwa mu Gutegeka Kwa Kabiri 28 igihe yandikaga iby’ “umuvumo w’amategeko” Kristo yadukijije, ni ibyo kugibwaho impaka. Urabona ko Pawulo atavuze ngo Kristo yadukijije “imivumo” (mu bwinshi) y’amategeko, ahubwo yavuze “umuvumo” w’amategeko, mu buke, bishatse ahari kuvuga ko amategeko yose uko yakabaye ari umuvumo ku bagerageza gukizwa ku bwo kuyakomeza. Iyo tumaze gucungurwa na Kristo, ntituba tukigerageza kwikiza ubwacu mu gukomeza amategeko, bityo rero tuba “dukijijwe umuvumo w’amategeko.”

Iyo Pawulo aza kuba koko avuga ko Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe buri cyago cyose kiri mu Gutegeka Kwa Kabiri 28, bityo bikaduhesha uburenganzira ku butunzi bw’isi, twakwibaza impamvu Pawulo yanditse yivugaho ati, “Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi turi inzererezi” (1 Kor. 4:11). Twakwibaza kandi icyatumye Pawulo yandika ati,

Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Nk’uko byanditswe ngo,

“Turicwa umunsi ukira bakuduhora, twahwanijwe n’intama z’imbagwa” (Rom. 8:35-36).

Birumvikana ko Pawulo atari kwandika aya magambo iyo abakristo bose baza kuba badafite guhura no kurenganywa, inzara, kwambara ubusa, akaga n’inkota kuko Kristo yaducunguriye kugira ngo adukize umuvumo w’amategeko.

Dushobora no kwibaza impamvu Yesu yaba yaravuze uko mu ijuru bizagenda nk’uko tubibona mu nkuru ikurikira,

Umwami azabwira abari iburyo bwe ati, “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.” Abakiranutsi bazamubaza bati, ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye cyangwa uri mu nzu y’imbohe tuza kugusura?” Umwami azabasubza ati, “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” (Mat. 25:34-40).

Bityo rero nta gushidikanya ko abakristo bamwe “bacunguwe kugira ngo bakizwe umuvumo w’amategeko” bazisanga bari mu bihe bitari iby’ubukire. Nyamara urabona ko muri ibyo bihe biruhije Yesu yavuze, Imana yagiye ikemura ibibazo by’abizera, kandi ikabikorera mu bandi bizera bafite ibirenze ibyo bakeneye. Dushobora kwiringira iteka ko Imana izatumara ubukene bwacu bwose, nubwo ibihe turimo biba bitwereka ibitandukanye n’ibyo.

Hanyuma ikindi, abo bamamaza iby’ubutunzi bashaka kuba abakire nka Aburahamu bakwiye kwibaza mu byukuri niba bashaka kuba mu ihema ubuzima bwabo bwose nta mashanyarazi nta n’amazi mu nzu! Abo Imana yari yarahaye umugisha w’ubukire runaka mu Isezerano rya Kera bagombaga gukoresha ubutunzi bwabo ku bw’icyubahiro cy’Imana, basangira n’abandi ibisaga byabo. Ibyo ni byo Aburahamu yakoraga, aha akazi amagana y’abantu bityo akamara ubukene bwabo (reba Itang. 14:14). Ni na byo Yobu yakoraga, na we yahamije ko ubukire bwe yabukoreshaga afasha imfubyi n’abapfakazi (Yobu 29:12-13, 31:16-22). Abafite impano mu guteza imbere iby’ubucuruzi bakwiye kumenya ko icy’ingenzi mu bucuruzi bwabo ari ukubaha Imana no gukunda mugenzi wabo nk’uko bikunda.

“Ibyanditswe Bivuga Ko Yesu Yisize Ubusa Kugira Ngo Adutungishe” “

“Scripture Says That Jesus Became Poor So That We Could Become Rich”

Koko Bibiliya iravuga ngo,

Kuko muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe (2 Kor. 8:9).

 

Bavuga ko ngo bitewe n’uko iki cyanditswe kigaragaza neza ko Yesu yari afite ubutunzi bw’ibintu bwinshi mu ijuru hanyuma agahinduka umukene mu isi, ngo ubwo rero ubutunzi bw’ibintu ni bwo Pawulo yavugaga igihe yabwiraga abo yandikiraga ko bagomba gutungishwa n’ubukene bwa Kristo. Bakavuga bati ntibishoboka niba Pawulo mu gice cya mbere cy’uwo murongo yaravugaga ubutunzi bw’ibintu ko mu gice cya kabiri cyawo bwaba ubutunzi bw’umwuka avuga.

Nyamara koko niba Pawulo duhinduka abatunzi b’ibintu ku bw’ubukene bwa Kristo mu buryo bw’umubiri, twakagombye kwibaza impamvu nyuma yaho gato yanditse muri urwo rwandiko nyine ngo,

Mu miruho n’imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa (2 Kor. 11:27).

 

Niba Pawulo mu 2 Abakorinto 8:9 yaravugaga ko Kristo yahindutse umukene w’ibintu kugira ngo twebwe tube abatunzi b’ibintu, ubwo rero ntabwo umugambi wa Yesu wasohozwaga mu buzima bwa Pawulo! Bityo rero mu buryo bugaragara ntabwo Pawulo yavugaga ko Kristo yabaye umukene w’ibintu kugira ngo twebwe duhinduke abatunzi b’ibintu hano ku isi. Yavugaga ko tugomba kuba abakire mu buryo bw’umwuka, “abatunzi mu by’Imana,” dukoresheje imvugo Yesu yakoresheje (reba Luka 12:21), n’abakire mu ijuru aho ubutunzi bwacu n’imitima yacu biri.

Ariko se koko haba harimo ubwenge kwibwira ko ngo kuko Pawulo yavugaga ubutunzi bw’isi mu gice kimwe cy’uwo murongo ngo ntibyashoboka ko yavuga ubutunzi bw’umwuka mu kindi gice cy’uwo murongo nyine, nk’uko ababwiriza iby’ubutunzi bavuga? Tekereza kuri aya magambo akurikira Yesu yabwiye bamwe mu bayoboke be b’i Simuruna:

Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe (ariko rero uri umutunzi)…(Ibyah. 2:9a).

 

Biragaragara neza ko Yesu yavugaga ubukene bw’ibintu abizera b’i Simuruna bari bafite, hanyuma nyuma yahoo gato gusa yavugaga ubutunzi bw’umwuka abo bizera bari bafite.

“Yesu Yasezeranyije Kuzadukubira Incuro Ijana Ku Gutanga Kwacu”

” Jesus Promised a Hundred-Fold Return on Our Giving”

Yesu ntiyasezeranye incuro ijana ku bantu bagira ibyo batanga runaka. Reka turebe uko yavuze mu byukuri:

Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana n’amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho (Mariko 10:29-30).

Urabona ko iri atari isezerano kuri bamwe baha abavugabutumwa amafaranga, nk’uko bikunze kuvugwa cyane n’ababwiriza iby’ubutunzi. Ahubwo iri ni isezerano ry’abasiga ingo zabo, bagasiga amasambu bagasiga n’ababo bakajya kure gukwiza ubutumwa bwiza. Abo Yesu yabasezeraniye kuzabashumbusha “incuro ijana ibibiruta muri iki gihe cya none.”

Ariko se yavugaga ko bene abo bantu bazatunga koko amazu ijana cyangwa amasambu ijana nk’uko ababwiriza iby’ubutunzi bamwe bavuga? Oya, kimwe nk’uko atashakaga kuvuga ko abo bantu koko bazagira ba nyina ijana n’abana ijana koko. Icyo Yesu yavugaga gusa ni uko abo bantu basiga ingo zabo n’imiryango yabo bazahura n’abizera bagenzi babo biteguye kubakingurira inzu zabo bakabakira iwabo nk’abavandimwe babo rwose.

Urabona kandi ko Yesu yasezeranyije abo bantu kurenganywa hamwe n’ubugingo buhoraho. Ibi bitwibutsa icyo aya magambo yari aturutseho muri rusange, aho abigishwa bitegerezaga umusore w’umutunzi akaba n’umutware washakaga ubugingo buhoraho maze akagenda ababaye nuko Yesu akavuga ati, “Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana” (Mariko 10:25).

Abigishwa batangajwe cyane n’ayo magambo ya Yesu, nuko bibaza noneho bo ku mahirwe yabo yo kujya mu bwami bw’Imana. Bibutsa Yesu ibyo basize ngo bamukurikire. Ubwo ni bwo Yesu yavuze ibyo gushumbushwa “incuro ijana.”

Nubwo ari uko bimeze, biratangaje ukuntu buri muntu ubwiriza iby’ubutunzi ashaka kwemeza abantu ko Yesu yadusezeranyaga koko kudukubira incuro ijana z’ibintu maze mu gihe gito cyane tukaba abatunzi bakomeye, cyane cyane ko mu masegonda macye abanziriza ibyo Yesu yari amaze kubwira wa mutunzi ngo agurishe ibyo atunze byose maze abifashishe abakene niba ashaka ubugingo buhoraho!

Hari n’ibindi byanditswe byinshi, uretse ibi tumaze kubona, ababwiriza iby’ubutunzi bagoreka, ariko byose ntitwabibonera akanya muri iki gitabo. Murabe maso!

“Amagambo y’Igiciro Dukwiye Kwibuka”

(“A Maxim to Remember”)

John Wesley, watangije umuryango w’abametodisiti mu Itorero ry’Ubwongereza, yasize amagambo atagira uko asa ku byerekeye uko tugomba gufata amafaranga. Ni aya, “Unguka ibyo ushoboye byose; uzigame ibyo ushoboye byose; utange ibyo ushoboye byose.”

Ni ukuvuga ngo, abakristo bagomba gukoresha amaboko yabo, bagakoresha ubushobozi Imana yabahaye n’uburyo Imana ibahaye bwo gukorera amafaranga, ariko bakabikorana ubunyangamugayo kandi bakirinda kugira itegeko na rimwe rya Kristo bica.

Icya kabiri, bagomba kubaho mu buzima bworoheje budahenze cyane, bagakoresha amafaranga macye ku buryo bushoboka bwose, bityo bikababashisha “kuzigama ayo bashoboye yose.”

Hanyuma, bamaze gukurikiza izo ntambwe ebyiri za mbere, bagomba “gutanga ayo bashoboye yose,” batagarukira ku cyacumi gusa, ahubwo bakigomwa ku buryo bushoboka bwose kugira ngo bashobore kugaburira imfubyi n’abapfakazi kandi n’ubutumwa bwiza bugakomeza kubwirizwa hirya no hino mu isi.

Ab’itorero rya mbere babyitwaragamo neza batyo, kandi gusangira n’abakene muri bo icyo cyari ikintu cyarangaga ubuzima bw’abo mu Isezerano Rishya. Abo mu itorero rya mbere bitonderaga cyane itegeko Yesu yahaye abayoboke be avuga ati, “Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone” (Luka 12:33). Dusoma mu nkuru ya Luka iby’abo mu itorero rya mbere:

Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu wese akennye. Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga….nuko rero Ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose. Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu barabiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze, bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye (Ibyak 2:44-45; 4:32-35).

Kandi Bibiliya igaragaza neza ko ab’itorero rya mbere bagaburiraga abapfakazi bakennye bakamara n’ubukene bwabo bwose (reba Ibyak 6:1; 1 Tim. 5:3-10).

Pawulo, intumwa ikomeye cyane mu zabayeho zindi zose, watumwe n’Imana kubwiriza abanyamahanga ubutumwa bwiza, akaba ari we wanditse inzandiko nyinshi zo mu Isezerano Rishya, yabonaga ko gufasha abakene ari cyo kintu cy’ingenzi mu murimo we. Mu matorero Pawulo yatangije, yakusanyaga amafaranga menshi yitangishije ku bwo gufasha abakristo b’abakene (reba Ibyak 11:27-30; 24:17; Rom. 15:25-28; 1 Kor. 16:1-4; 2 Kor. 8-9; Gal. 2:10). Nyuma y’imyaka cumi n’irindwi nibura amaze gukizwa, Pawulo yafashe urugendo ajya i Yerusalemu ashyiriye Petero, na Yakobo na Yohana ubutumwa bwiza yari yahawe ngo babusuzume barebe ko ari bwo. Nta n’umwe muri bo wigeze agira inenge abona kuri ubwo butumwa yabwirizaga, Pawulo yibuka iby’icyo gihe yanditse mu rwandiko rwe yandikiye Abagalatiya ati, “Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko twibuka abakene–kandi ibyo narinsanzwe mfite umwete wo kubikora (Gal. 2:10). Ku bwa Petero, Yakobo, Yohana na Pawulo, gufasha abakene, ni cyo cyari ikintu cya kabiri nyuma yo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Mu Ncamake

(In Summary)

Kuri ibi, inama nziza umuntu yagira abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa itangwa na Pawulo, we wamaze kuburira Timoteyo ati “gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose,” kandi ati “hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizerwa bihandisha imibabaro myinshi,” akamuhugura ati,

Ariko wehoho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana , kwizera,, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza (1 Tim. 6:11).

 


[1] Abavugabutumwa bigisha iby’ubutunzi akenshi ibi bakunda kubivuga bashaka kwemeza ko Yesu akora umurimo we hano mu isi yari afitemo ubukire. Nta gushidikanya ko Imana yahaga Yesu ibyo akeneye byose kugira ngo abashe gusohoza inshingano ze. Itandukaniro hagati ya Yesu n’abavugabutumwa bamamaza iby’ubutunzi ni uko Yesu we atari we wirebagaho gusa, kandi ntiyakoresheje amafaranga y’umurimo mu kwigwizaho imitungo ubwe.