Umuryango Wa Gikristo (The Christian Family)

Igice Cya Makumyabiri Na Rimwe (Chapter Twenty-One)

Nta gushidikanya, Imana ni yo yazanye igitekerezo cy’uko habaho imiryango. Bifite ishingiro rero gutekereza ko Imana ari yo yatuyobora ikatubwira uko bikwiye kugenda mu miryango ikanatuburira ku bigusha bisenya imiryango. Mu byukuri Imana yaduhaye amahame menshi mu Ijambo ryayo yerekeye ukuntu umuryango ugomba kuba uteye n’inshingano buri muntu uwugize agomba kuzuza. Iyo ayo mabwiiriza ya Bibiliya yubahirijwe, imiryango ibona imigisha yose Imana yayiteganyirije. Iyo atubahirijwe, ingaruka ni ibibazo n’imibabaro.

Inshingano z’Umugabo n’iz’Umugore

(The Role of Husband and Wife)

Imana yagennye ko umuryango wa gikristo uzakurikiza imiterere runaka. Bitewe n’uko iyo miterere ituma habaho kutanyeganyega k’ubuzima bw’umuryango, Satani akora uko ashoboye kugira ngo iyo miterere Imana yagennye ipfe.

Ubwa mbere, Imana yagennye ko umugabo aba umutwe w’urugo. Ibi ntabwo biha umugabo uburenganzira bwo gutwaza igitugu umugore we n’abana. Imana yahamagariye abagabo gukunda imiryango yabo, bakayirinda, bakayishakira ibiyitunga, kandi bakayiyobora nk’umutwe wayo koko. Imana kandi yagennye ko abagore bagandukira ubuyobozi bw’abagabo babo. Ibi bigaragara neza mu Byanditswe Byera:

Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we nk’uko Kristo ari umutwe w’itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose (Ef. 5:22-24).

Umugabo ntabwo ari umutwe w’umugore mu buryo bw’umwuka–Yesu ni we ufite iyo nshingano. Yesu ni we mutwe w’itorero mu buryo bw’umwuka, kandi umugore w’umukristo ni urugingo rw’itorero nk’umugabo we w’umukristo. Ariko mu muryango wa gikristo, umugabo ni umutwe w’umugore we n’abana, kandi bagomba kugandukira ubutware yahawe n’Imana.

Mbese umugore agomba kugandukira umugabo we kugeza ku ruhe rwego? Agomba kumugandukira muri byose, nk’uko Pawulo yavuze. Aho iryo tegeko ritakubahirizwa gusa ni igihe umugabo yaba ashaka ko acumura ku Ijambo ry’Imana cyangwa gukora ikindi kintu gihungabanya umutima-nama we. Birumvikana ko nta mugabo w’umukristo washaka gukoresha umugore we ibihabanye n’Ijambo ry’Imana cyangwa umutima-nama we. Umugabo si umwami w’umugore we–Yesu ni we wenyine ugira uwo mwanya mu bugingo bwe. Niba bibaye ngombwa ko ahitamo uwo agomba kumvira, agomba guhitamo Yesu.

Abagabo bagomba kwibuka ko atari buri gihe Imana “iba iri mu ruhande rwabo.” Imana yigeze kubwira Aburahamu gukora ibyo umugore we Sara amubwira gukora (reba Itang. 21:10-12). Bibiliya kandi ivuga ko Abigayili yanze kumvira umugabo we w’ikigoryi Nabali bigatuma amakuba yari agiye kuba akurwaho (reba 1 Sam. 25:2-38).

Ijambo ry’Imana Ku Bagabo

(God’s Word to Husbands)

Aagabo Imana irababwira iti:

Bagabo mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira….Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero, kuko turi ingingo z’umubiri we….Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we (Ef. 5:25, 28-30, 33).

Abagabo bategekwa gukunda abagore babo nk’uko Kristo akunda itorero. Iyo ntabwo ari inshingano yoroshye! Buri mugore wese yagandukira umugabo umukunda nk’uko Kristo akunda itorero, kandi akabikora yishimye rwose–Kristo yatanze ubugingo bwe ku bw’urukundo. Nk’uko Kristo akunda umubiri we, itorero, ni na ko umugabo agomba gukunda umugore babaye “umubiri umwe” (Ef. 5:31). Iyo umugabo w’umukristo akunze umugore we uko bikwiriye, amushakira ibimutunga, akamwitaho, akamwubahiriza, akamufasha, akamukomeza, kandi akagira umwanya wo kuba hamwe na we. Iyo umugabo ananiwe inshingano ye yo gukunda umugore we, aba ari mu kaga k’uko amasengesho ye ashobora kudasubizwa:

Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya [umubiri] zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi (1 Pet. 3:7).

Birumvikana ko nta bashakanye bajya babura ibyo bapfa n’ibyo batumvikanaho. Ariko hamwe n’umurava no kugwiza imbuto z’umwuka mu bugingo bwacu, abagabo n’abagore bashobora kumenya kubana neza kandi bakarushaho kugenda babona imigisha y’ingo z’abakristo. Mu bibazo bitajya bibura mu ngo z’abashakanye zose, buri wese mu bashakanye ashobora kugenda arushaho gukura mu mwuka agenda asa na Kristo.

Niba ushaka gukomeza gukurikirana iby’inshingano z’abagabo n’abagore, reba Itang. 2:15-25; Imig. 19:13; 21:9, 19; 27:15-16; 31:10-31; 1 Kor. 11:3; 13:1-8; Kolo. 3:18-19; 1 Tim. 3:4-5; Tito 2:3-5; 1 Pet. 3:1-7.

Imibonano Mpuzabitsina Ku Bashakanye

(Sex in Marriage)

Imana ni yo yashyizeho imibonano mpuzabitsina, kandi biragaragara ko yabishyizeho ku bw’umunezero ndetse no kororoka kw’abantu. Ariko Bibiliya, igaragaza neza ko imibonano mpuzabitsina yemerewe kwishimirwa gusa n’abasezeranye isezerano ryo kubana akaramata.

Imibonano mpuzabitsina idakozwe n’abashakanye iba ari ubuhehesi cyangwa ubusambanyi. Intumwa Pawulo yavuze ko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana (reba 1 Kor. 6:9-11). Nubwo umukristo ashobora kugeragezwa cyangwa ndetse akagwa no mu cyaha cy’ubuhehesi cyangwa ubusambanyi, ariko umutima we umucira urubanza cyane ku buryo bituma yihana.

Pawulo kandi yanatanze amabwiriza yihariye arebana n’inshingano z’abagabo n’abagore mu by’imibonano mpuzabitsina:

Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo. Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we, kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we. Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu (1 Kor. 7:2-5).

Iyi mirongo igaragaza neza ko imibonano mpuzabitsina itagomba kuba nk’ “igihembo” umugabo aha umugore we cyangwa umugore aha umugabo we kuko bose ntawe ufite ubutware ku mubiri we.

Ikindi kandi imibonano mpuzabitsina ni impano yatanzwe n’Imana ntabwo ari icyaha cyangwa ikintu kitejejwe, bipfa gusa kuba bikozwe n’abashakanye. Pawulo yashishikarije abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina. Kandi na none hari inama iri mu gitabo cy’Imigani ihabwa abagabo b’abakristo:

Isōko yawe ihirwe, kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe. Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza, amabere ye ahore akunezeza, kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe (Imig. 5:18-19).[1]

Niba abakristo bashakanye bashaka kunezezwa n’imibonano mpuzabitsina yabo, abagabo n’abagore bagomba gusobanukirwa ko hari itandukaniro rinini cyane riri hagati y’imiterere y’umugabo n’umugore mu byerekeye iby’imibonano. Ugereranyije abagabo n’abagore, iby’umugabo bishingiye cyane ku mubiri, mu gihe iby’umugore bishingiye ku marangamutima. Abagabo baterwa ubushake no kureba (reba Mat 5:28), mu gihe abagore bo babishakishwa no ubusābāne hamwe no kubakoraho (reba 1 Kor. 7:1). Abagabo bakururwa n’abagore bashimishije amaso yabo; naho abagore bagakururwa cyane n’abagabo bemera cyane ku bw’impamvu nyinshi zinyuranye zitari ukubera uko bateye ku mubiri gusa. Ku bw’ibyo rero abagore b’abanyabwenge bashaka ukuntu bahora basa neza cyane kugira ngo banezeze abagabo babo. Abagabo b’abanyabwenge na bo bereka abagore babo urukundo iteka babahobera kandi babakorera utuntu twiza two kubereka ko babitayeho, aho gutekereza ko abagore babo bari buhite “babishaka” ako kanya gusa bakitse imirimo umunsi urangiye.

Ubushake bw’umugabo bwiyongera uko amasohoro agwira mu mubiri we, naho ubushake bw’umugore bwiyongera cyangwa bukagabanuka bitewe n’uko ibihe by’imihango ye ya buri kwezi bimeze. Abagabo bashobora kubishaka cyane bakagera ku rwego rwo hejuru cyane bakanarangiza mu masegonda make cyangwa iminota, ariko abagore bibafata umwanya muremure. Nubwo umugabo mu masegonda make aba yamaze kugira ubushake buhagije butuma yatangira imibonano, umugore we ashobora kuba atarabishaka cyane ku buryo ajya mu mibonano nibura mu gihe kingana n’iminota mirongo itatu. Ku bw’ibyo rero abagabo b’abanyabwenge bafata umwanya uhagije wo kubanza gukorakora, gusoma no kwagaza ahantu hose ku mibiri y’abagore babo hatuma umugore agera ku rugero rwo kwinjira mu mibonano. Igihe adasobanukiwe aho hantu hatuma umugore we yumva abishatse aho ari ho, yakagombye kumubaza. Ikindi kandi agomba kumenya ko nubwo we ashobora kurangiza rimwe gusa, umugore we afite ubushobozi bwo kurangiza kenshi. Ubwo rero umugabo agomba kureba ko umugore we abona icyo yifuza.

Ni ngombwa cyane ko abagabo n’abagore babo b’abakristo baganira bakabwizanya ukuri ku byo buri wese akeneye bityo buri wese akamenya byinshi bishoboka ku mitandukanire y’ibitsina byombi. Nyuma y’amezi n’imyaka abashakanye babwizanya ukuri mu busabāne, bagira ibyo bavumbura mu mibonano yabo, barushaho kugenda bagwiza ibyishimo mu mibonano yabo.

Abana b’Umuryango Wa Gikristo

(Children of a Christian Family)

Abana bagomba kwigishwa kugandukira no kumvira rwose ababyeyi babo b’Abakristo. Kandi baramutse bagenjeje batyo, bafite amasezerano yo kuramba n’indi migisha:

Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.. “Wubahe so na nyoko” (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), “kugira ngo ugireamahoro uramire mu isi” (Ef. 6:1-3).

Ba se w’abana b’Abakristo, nk’imitwe y’ingo zabo, bahabwa inshingano y’ibanze yo gutoza abana babo:

Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu (Ef. 6:4).

Urabona ko inshingano ya se w’abana ikubiyemo ibintu bibiri: kurera abana be abahana kandi abigisha iby’Umwami.

Guhana Umwana

(Child Discipline)

Umwana udahanwe akura aba ikigēnge kandi yikunda gusa. Abana bagomba guhanwa buri gihe cyose banze kumvira nkana amategeko mazima yashyizweho n’ababyeyi babo. Abana ntibagomba guhanirwa udukosa two gukubagana by’abana cyangwa uburangare bw’abana. Nyamara bagomba gusabwa kwirengēra ingaruka z’amakosa n’uburangare bwabo, bityo ukaba ubafashije kwitegura kuzahangana n’ibibazo umuntu ahura na byo mu buzima bw’abantu bakuru.

Abana bato bagomba guhanishwa akanyāfu, nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga. Ariko birumvikana ko impinja zitagomba gukubitwa akanyāfu. Ibi ntibivuga ko abana bakiri impinja ugomba kubareka bagakora ibyo bashaka. Mu by’ukuri kuva umwana akivuka, agomba kumenya ko se na nyina ari bo bafite ijambo. Kuva umwana akiri muto cyane ashobora kwigishwa icyo ijambo “oya” rivuga mu kumubuza gusa ibyo yakoraga cyangwa ibyo yendaga gukora. Igihe amaze gutangira kumenya icyo “oya ” bisobanuye, agashyi ku kibuno kazamufasha no gusobanukirwa kurushaho igihe atumviye. Igihe ukomeje gukora ibyo kenshi, umwana amenya kumvira kuva akiri muto cyane.

Ababyeyi kandi bashobora gukomeza ubutware bwabo banga gushyigikira imyifatire itari myiza y’abana babo, nko kudahita babaha ikintu buri gihe cyose bakiririye. Iyo umwana umuhaye ikintu uko arize, uba umwigisha kujya arira kugira ngo abone icyo ashaka. Cyangwa igihe ababyeyi baha abana ibyo bashaka birakaje cyangwa bijunditse, abo babyeyi baba bashyigikira abana muri bene iyo myifatire mibi. Ababyeyi b’abanyabwenge bahemba abana babo igihe bitwaye neza gusa.

Gukubita umwana ntibigomba kumukomeretsa cyangwa ngo ababare birenze urugero, ariko na none agomba kubabara nibura ku buryo bituma arira akanya gato. Muri ubwo buryo umwana yiga guhuza ububabare no kutumvira. Bibiliya ibyo ihamya ni ibi:

Urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare….Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, ariko inkoni ihana izabimucaho….Ntukange guhana umwana, kuko numukubita umunyafu atazapfa. Uzamukubita umunyafu, maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu….Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni (Imig. 13:24; 22:15; 23:13-14; 29:15).

Iyo ababyeyi bashyizeho amategeko bakayakomeza, ntibakeneye gukangisha umwana ngo baramukubita kugira ngo yumvire. Iyo umwana yanze kumvira, agomba gukubitwa umunyafu. Iyo umubyeyi akomeza gukangisha umwana wanze kumvira ngo aramukubita ntamukubite, icyo aba akora ahubwo ni ugukomeza uko kutumvira k’uwo mwana we. Icyo bibyara ni uko uwo mwana akomeza kwikorera ibyo akora byo kutumvira, kugeza ubwo gusa ibyo bikangisho by’ababyeyi be abona bikabije.

Nyuma y’uko umwana yakubiswe umunyafu, ugomba kuza kumwegera ukamuhobera kugira ngo umugaragarize urukundo rwa kibyeyi, amenye ko utamukubise umwanze.

Toza Umwana

(Train Up a Child)

Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano yo gutoza abana babo, nk’uko dusoma mu gitabo cy’Imigani 22:6: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”

Gutoza umwana si ukumuhanira amakosa gusa ahubwo ni no kumuhembera imyitwarire myiza. Abana bakwiriye guhora bashimwa n’ababyeyi babo kugira ngo barusheho gushishikarira gukora neza. Abana bakunda kumvishwa kenshi ko bakunzwe, ko bishimirwa n’ababyeyi babo kandi ko babashima. Ababyeyi bashobora kwereka abana urukundo rwabo babashima, babahobera banabasoma, cyangwa no mu gufata umwanya wo kubana na bo.

“Gutoza” bisobanura “gutuma umuntu yubaha.” Nuko rero ababyeyi b’abakristo ntibagomba guha abana babo guhitamo kujya guterana cyangwa kubireka, cyangwa gusenga buri munsi cyangwa bakabireka igihe bumva bitabishaka, n’ibindi. Abana ntibaba basobanukiwe bihagije kugira ngo bamenye igikwiriye–ni yo mpamvu Imana yabahaye ababyeyi. Ababyeyi bitanga bagakora uko bashoboye ngo batoze abana babo imyifatire mizima, Imana ibasezeranya ko abo bana babo nibamara gukura batazigera bateshuka ngo bave mu nzira itunganye, nk’uko twasomye mu gitabo cy’Imigani 22:6.

Kandi abana uko bagenda bakura bakwiriye kugenda bongererwa inshingano. Intego yo kurera neza ni ugutegurira umwana buhoro buhoro kuzashobora gusohoza inshingano zabo neza aho bazabera bakuru. Uko umwana agenda akura, akwiriye kugenda ahabwa buhoro buhoro umudendezo wo kwifatira ibyemezo. Ikindi kandi abageze mu bihe byo kuba ingimbi n’abangavu bagomba kumva ko bagomba kwirengera ingaruka z’ibyemezo byabo kandi bakamenya ko ababyeyi batazahora bari iruhande rwabo ngo “babatabare” mu kaga.

Inshingano y’Ababyeyi Yo Kwigisha

(Parents’ Responsibility to Instruct)

Nk’uko twasomye mu gitabo cy’Abefeso 6:4, ba se b’abana ntibashinzwe guhana abana babo gusa, ahubwo bashinzwe no kubigisha iby’Umwami. Ntabwo ari inshingano y’itorero kwigisha umwana ikinyabupfura gishingiye kuri Bibiliya, imyifatire ya gikristo cyangwa iby’Ijambo ry’Imana–ni umurimo wa se. Ababyeyi begurira umwarimu w’ishuri ryo ku cyumweru inshingano zose zo kwigisha abana babo iby’Imana baba bakora ikosa rikomeye cyane.Imana yategetse Abisirayeli icishije muri Mose iti:

Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse (Guteg. 6:6-7).

Ababyeyi b’abakristo bakwiriye gutangira kubwira abana babo iby’Imana kuva bakiri bato cyane, bakababwira Imana iyo ari yo n’ukuntu ibakunda. Abana bato bakwiriye kubwirwa inkuru yo kuvuka kwa Yesu, ubuzima bwe, gupfa kwe no kuzuka kwe. Abana benshi bashobora gusobanukirwa inkuru y’ubutumwa bwiza ku myaka itanu cyangwa itandatu kandi bashobora no gufata icyemezo cyo gukorera Uwiteka. Nyuma yaho gato (ku myaka itandatu cyangwa irindwi, ndetse rimwe na rimwe ari na bato kurushaho), bashobora kubatizwa mu Mwuka Wera ndetse bikagaragazwa no kuvuga mu ndimi. Birumvikana ko nta mategeko ndakuka twashyiraho cyangwa imyaka runaka ntarengwa kuko buri mwana wese aba afite uko ateye yihariye. Icyo nshaka kuvuga aha gusa ni uko ababyeyi b’abakristo bagomba guha umwanya w’ibanze mu byo bakora mu isi inshingano yo gutoza abana babo mu by’umwuka.

Amategeko Icumi Yo Gukunda Abana Bawe

(Ten Rules for Loving Your Children)

1). Ntugasharirire abana bawe (reba Ef. 6:4). Abana ntugomba gutekereza ko bifata nk’abantu bakuru. Nubashakaho byinshi cyane birenze, bazareka ibyo kugerageza kugushimisha, kuko bazabona ko bidashoboka.

2). Ntukagereranye abana bawe n’abandi bana. Bumvishe ukuntu ushima ibyiza bafite bidasa n’iby’abandi hamwe n’impano bahawe n’Imana.

3). Bahe inshingano mu bireba urugo kugira ngo basobanukirwe ko bafite agaciro cyane mu muryango. Ibyo umuntu ashoboye gusohoza inshingano ni kimwe mu bintu bikomeye cyane bituma umuntu yumva ko afite agaciro.

4). Fata umwanya wo kubana n’abana bawe. Ibyo bituma bumva ko ari ab’igiciro kuri wowe. Ibintu wabaha ntibishobora gusimbura kubiha wowe ubwawe. Ikindi kandi, abana bafata cyane imico y’abantu bakunze kuba bari kumwe na bo kenshi.

5). Niba hari ikintu kibi ushaka kuvuga, gerageza kukivuga mu buryo bwiza. Nta na rimwe ndabwira abana banjye ko ari “babi” igihe batanyumviye. Ahubwo nshobora nko kubwira umuhungu wanjye nti, “Uri umwana mwiza, kandi abana beza ntabwo bajya bakora nk’ibyo umaze gukora!” (Ngahita mucishaho umunyafu).

6). Sobanukirwa ko ijambo “oya” risobanura ngo “Nkwitayeho.” Iyo abana bakora ibyo bishakiye byose, bumva mu bitekerezo byabo ko utabitayeho ku buryo hari ibintu wababuza.

7). Menya ko abana bawe bazakwigana. Abana bigira ku rugero bahabwa n’ababyeyi babo. Umubyeyi w’umunyabwenge ntabwo yigera abwira umwana we ngo, “Jya ukora ibyo mvuga, ntugakore nk’ibyo nkora.”

8). Ntugashake gukemurira abana bawe buri kibazo cyose. Bakurireho ibyabagusha gusa; ariko ibindi byatuma bakomera bakazamenya guhangana n’ubuzima ubireke.

9). Korera Imana n’umutima wawe wose. Maze kubona ko abana bafite ababyeyi b’akazuyazi mu buryo bw’umwuka, ari gake cyane bakomeza gukorera Imana iyo bakuze. Abana bakijijwe ariko bakagira ababyeyi b’abapagani n’abana bafite ababyeyi bashikamye mu gakiza, ubusanzwe bakomeza gukorera Imana iyo “basohotse mu cyāri.”

10). Igisha abana bawe Ijambo ry’Imana. Akenshi ababyeyi bashyira imbere kwiga kw’abana babo ariko bakananirwa kubaha uburere bw’ingenzi kuruta ubundi, uburere bwo muri Bibiliya.

Ikibanziriza ikindi hagati y’Umurimo w’Imana, Urushako n’Umuryango

(The Priorities of Ministry, Marriage and Family)

Birashoboka ko ikosa rikunze gukorwa n’abakozi b’Imana ari ukutita ku rushako rwabo n’imiryango yabo bitewe no kwitangira umurimo w’Imana bakora. Bakisobanura bavuga ko icyo ari igitambo batanga “ku bw’umurima w’Imana.”

Iryo kosa rikosorwa igihe umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa asobanukiwe ko kumvira Imana kwe nyakuri no kuyiyegurira bigaragarira mu mibanire ye n’uwo bashakanye n’abana be. Umukozi w’Imana ntiyakwihandagaza ngo avuge ko yiyeguriye Imana kandi adakunda umugore we nk’uko Kristo akunda Itorero, cyangwa mu gihe atajya agira igihe gikwiriye amarana n’abana be abarerera kandi abahugurira mu Mwami.

Ikindi kandi, umukozi w’Imana utita ku wo bashakanye n’abana be ku bw'”umurimo w’Imana” ubusanzwe icyo ni ikimenyetso cyerekana ko uwo murimo arimo awukorera mu mubiri agerageza kwirwanirira akoresha imbaraga ze gusa. Abapastori benshi bo mu matorero dini bikorera imitwaro ibashengura y’umurimo barabigaragaza, igihe birushya cyane bakagwa agacuho bagira ngo barebe ko gahunda z’Itorero zose zakomeza zikagenda neza.

Yesu yavuze ko umutwaro we utaremereye kandi ko n’ingata ye itababaza (reba Mat. 11:30). Nta mukozi w’Imana n’umwe ahamagarira kwerekana uburyo yitangiye isi cyangwa Itorero atanga umuryango we ho igitambo. Mu by’ukuri ahubwo icyo umukuru w’Itorero asabwa ni uko “akwiriye kuba ari umuntu utegeka neza abo mu rugo rwe” (1 Tim. 3:4). Uburyo abanye n’umuryango we ni cyo kigaragaza intege afite zo gukora umurimo w’Imana.

Abahamagariwe umurimo wo gukora ingendo cyane bikaba ngombwa ko basiga imiryango yabo, bagomba gufata ikindi gihe kirenzeho cy’umwihariko cyo kwita ku miryango yabo igihe bagarutse bavuye mu ngendo. Bene Data bafatanyije umurimo n’abantu nk’abo bagomba gukora uko bashoboye bakabafasha kugira ngo ibyo bishoboke. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa asobanukirwa ko abana be ari bo bigishwa be ba mbere. Iyo iyo nshingano imunaniye, nta burenganzira afite bwo kugerageza gushaka guhindura rubanda rwo hanze abigishwa.

 


[1] Kugira ngo urusheho kubona neza gihamya cy’uko Imana itarwanya imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, reba Indirimbo ya Salomo 7:1-9 n’Abalewi 18:1-23.